Category: Uncategorized

  • Purpose Rwanda yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu kuzahura ababaswe n'ibiyobyabwenge n'uburaya – #rwanda #RwOT

    Ni uruhare buri wese ashobora kugira anyuze ku rubuga rwashinzwe na Purpose Rwanda, akaba yatanga inkunga kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego wihaye wo kuvana muri ubwo buzima abarenga ibihumbi 30 mu gihe cy'imyaka itanu.

    Iyi ntego izagerwaho binyuze mu bukangurambaga burashishishikariza buri Munyarwanda wese kugira uruhare mu gukiza umuntu wabatswe n'ibiyobyabwenge.

    Mu bantu 30.000, hakenewe nibura ibihumbi 120 Frw, kuri buri muntu wabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa uburaya.

    Ni ukuvuga ko umuntu ku giti cye aramutse afite umutima wo gufasha muri uru rugamba ashobora kujya ku rubuga rwa Purpose Rwanda akuzuza ahabugenewe, agatanga inkunga y'ibihumbi 120 Frw bityo akaba atanze umusanzu wo kuvana Umunyarwanda umwe muri ubwo buzima.

    Ubusanzwe uyu muryango udaharanira inyungu (Purpose Rwanda), ushyize imbere intego yo kubaka u Rwanda rw'intego ruzira ibiyobyabwenge.

    Ibiyobyabwenge bihangayikishije Umuryango Nyarwanda

    Ubushakashatsi bwakozwe na Purpose Rwanda muri Mutarama 2021 bugaragaza ko nibura muri Kigali ingo 10 ziba zifite umuntu umwe wabaswe n'ibiyobyabwenge.

    Muri 612 bafashwa na Purpose Rwanda, ababaswe n'inzoga ni 30%, ababaswe n'ibiyobyabwenge ni 8%, ababaswe n'ubusambanyi n'ibiyobyabwenge ni 49%. Abamaze gukira ni 201.

    Kuva uyu muryango watangira kugeza uyu munsi, umaze kugera kuri byinshi byiza mu gufatanya na Leta kwigisha ababaswe n'ibiyobyabwenge ku buryo bafite umubare munini w'abo bafashije kubireka.

    Abafashijwe na Purpose Rwanda barimo Byukusenge Alain, bagaruka ku buryo bari barabaswe n'ibiyobyabgwenge ariko nyuma y'uko uyu muryango ubagezeho ugatangira kubaba hafi baje kubyigobotora.

    Byukusenge yavuze ko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge akoresha ikiyobyabwenge cya héroïne , aho ngo yagitangiye acyitera mu rushinge, ariko ngo ahanini ngo yabitewe n'igikundi cy'abana b'abaturanyi.

    Avuga ko icyabimuteye cyane ari uko yabanaga n'umubyeyi we umwe (Papa) nyuma umubyeyi we akaza kujya gukorera mu ntara, we ngo agasigarana n'umukozi, bigatangiriraho ngo yiha inshingano akiri muto, byaje gutuma yishora mu biyobyabwenge.

    Ingaruka byamugizeho avuga ko yacikirije amashuri no guta icyizere cy'ababyeyi.

    Ati 'Narangije umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza gusa ubu nakabaye narakomeje amashuri nk'abandi. Nari naratakarije ababyeyi icyizere nta n'umwe nari nzi numero ze za telefone, ariko ubu nyuma yo kubivamo ubu nditunze ntacyo nsaba, akazi kose ndagakora.'

    Ubu buhamya abuhuza na mugenzi we, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, watangiye ishuri muri APADEMU i Butare acuruza ibiyobyabwenge bikaza gutuma yirukanwa.

    Nyuma ngo yaje guhagarika ishuri umubyeyi we (Mama), amushakira ishuri muri APADE i Kigali ariko ngo akomeza gucuruza ibiyobyabwenge.

    Ati 'Bampaye amafaranga yo kwiga Kaminuza 900 Frw nyaranguza ibiyobyabwenge uwo nyahaye naramubuze ndahomba bituma ndindira mu buzima bwanjye.'

    Umubyeyi Yankurije wabyaye umwana umwe w'umuhungu, Rugamba Patrick, watangiye kunywa ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ngo akabimenya ageze mu mwaka wa gatatu byaje kumuviramo guhagarika ishuri.

    Yankurije ashima Umuryango purpose Rwanda, watumye umwana we akira kuko ngo wamufashije kongera gukira.

    Ati 'Ubu ni umwana twicara tukajya inama, mbere sinasigaga amafaranga mu nzu nibura na 1000 Frw kuko nari nzi ko yayajyana mu biyobyabwenge ariko ubu muha ibihumbi 100 Frw agahahira urugo.'

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000.

    Yavuze ko byagaragaye ko benshi mu babaswe n'ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bakajya mu bikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n'ibindi.

    Ati 'Ku bw'ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego, rutarangwamo ibiyobyabwenge no kugorora ababaswe na byo.'

    Agaba akomeza avuga ko ikindi cyo kwishimirwa ngo ni uko abavuye mu biyobyabwenge bigizwemo uruhare na Purpose Rwanda bangana 1000, ubu na bo bafatanya n'uyu muryango kwigisha bagenzi babo ndetse ngo biratanga umusaruro ugaragara.

    Imibare y'Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda (NRS) igaragaza ko abantu 38.894 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco n'aho 2.589 baracyagororwa.

    Agaba uyobora Purpose Rwanda yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

    Yankurije n’umuhungu we wari warabaswe n’ibiyobyabwenge batanze ubuhamya bashimira Umuryango Purpose Rwanda

    James na Daniella baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na bo biyemeje kugira uruhare mu gutuma urubyiruko ruva mu biyobyabwenge n’uburaya

    Nawe ushobora kwifatanya na Purpose Rwanda mu kuvana nibura umuntu umwe mu biyobyabwenge

    Umuyobozi wa Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bafite intego yo kuvana urubyiruko ibihumbi 30 mu biyobyabwenge uburaya n’indi migirire mibi ikomeje kugira urubyiruko imbata

    Abantu batandukanye biyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kuzahura ababaswe n’ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/purpose-rwanda-yahamagariye-abanyarwanda-kugira-uruhare-mu-kuzahura-ababaswe-n

  • Karongi: Inkuba yishe umusaza w'imyaka 58 – #rwanda #RwOT

    Byabaye saa Yine z'ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, nyuma y'imvura nyinshi yaguye muri Karongi, irimo umuyaga inkuba n'imirabyo.

    Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha y'umugoroba igera mu gitondo ndetse mu bice bimwe na bimwe yakomeje kugwa no kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque, yemeje aya makuru y'umusaza witabye Imana yishwe n'inkuba.

    Ati 'Inkuba yamubitiye mu nzu aryamye mu ruganiriro ahagana saa Yine z'ijoro, itwika inzu n'urugo. Nta kintu byaturutseho kuko ni umusaza wiberaga mu nzu itarimo n'amashanyarazi, ubwo ni nk'umunsi wari wageze.'

    Niyonsaba yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibishobora gutuma bakubitwa n'inkuba.

    Uyu muturage yakubiswe n'inkuba mu gihe mu cyumweru gishize hari undi wo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi na we witabye Imana azize gukubitwa n'inkuba.

    Abaturage basabwe kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubutabazi yo kwirinda kugama munsi y'ibiti, kugama ku mbaraza no gukoresha ibikoresho by'ikoranamabuhanga bicomekwa ku mashanyarazi mu mvura, kuko bishobora kubakururira akaga ko gukubitwa n'inkuba.

    Akarere ka Karongi n'aka Rutsiro ni tumwe mu dukunze kwibasirwa n'inkuba cyane.

    Inkuba yishe umusaza w'imyaka 58 mu Karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inkuba-yishe-umusaza-w-imyaka-58

  • Bamporiki yagaragarije urubyiruko igisobanuro cy'ubutwari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, mu kiganiro cyamuhuje n'abiganjemo urubyiruko abasanze kuri Twitter hifashishijwe ibizwi nka 'Twitter Space'.

    Abandi batanze ibiganiro ni Byukusenge Esther [Dj Brianne] ndetse na rwiyemezamirimo Rwandarushya Aimable [Nameless Campos] washinze shene ya YouTube ya Afrimax.

    Bamporiki yibukije urubyiruko ko Intwari ari umuntu wese ukora ibyungura igihugu n'abagituye kandi agaharanira inyungu za benshi.

    Yagize ati 'Intwari ni umuntu wese ushobora gukora ibikorwa bifasha abantu benshi ku buryo ashobora no kwitangira abandi kugira ngo icyiza kigerweho.'

    Rwandarushya yavuze ko bidasaba amafaranga menshi kuko n'ayo abantu bakoresha kuri WhatsApp aba ashobora gukora byinshi kandi bibungura.

    Ati 'Internet ukoresha kuri WhatsApp uko yaba ingana kose wanayikoresha ukora 'ibiganiro' byiza kuri YouTube n'izindi mbuga zishyura bityo zikaba zakwinjiriza ugahera kuri make ugenda uzamuka.'

    Yagarutse ku rugendo rwe nk'umuntu wahoze atunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi nyuma akaza gutangiza 'YouTube Channel' ya Afrimax n'uko yagiye yagura ibikorwa kuri ubu akaba yinjiza akayabo.

    Afrimax TV kuri ubu ikurikirwa n'abarenga miliyoni imwe ndetse ikaba ifite ishami ry'Icyongereza 'Afrimax English' naryo rimaze gukurikirwa n'abarenga miliyoni 1.4.

    Dj Brianne we yifashishije ubuhamya bwo kuba yarakuriye mu buzima bugoye kandi bwo ku muhanda avuga ko ugukora cyane no gufashwa na bagenzi be aribyo byamugejeje aho ari uyu munsi.

    Ibi biganiro byanitabiriwe n'abantu barimo Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Fanfan n'abandi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko Intwari ari iharanira inyungu z’igihugu n’abagituye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yagaragarije-urubyiruko-igisobanuro-cy-ubutwari

  • Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'ibikorwaremezo ahindurira imirimo Amb Gatete #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashyizeho abayobozi abashya aho Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari umuyobozi wa RURA yagizwe Minisitiri w'Ibikorwa Remezo asimbura Amb Gatete Claver wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni.

    Kuri uyu wa Mbere,nibwo Itangazo riturutse muri Primature ryemeje ko Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi mu buryo bukurikira:

    Dr. Ernest Nsabimana: Minisitiri w'Ibikorwa Remezo
    Eng. Patricia Uwase: Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
    Amb. Claver Gatete: Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York

    Dr Ernest Nsabimana yaherukaga kugirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA,mu nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Dr Ernest Nsabimana yashyizwe kuri uwo mwanya yari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo.

    Amb.Gatete Claver yagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018 akuwe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-w-ibikorwaremezo-ahindurira

  • Rihanna aratwite #rwanda #RwOT

    Bafatanye ikiganza mu kindi, umuhanzikazi Rihanna w'imyaka 33 y'amavuko n'umukunzi we akaba n'umuraperi A $ AP Rocky bahishuriye abafana babo ko bitegura kwibaruka imfura yabo.

    Aya mafoto yasohotse kuri uyu wa mbere mu Kinyamakuru 'TMZ' Rihanna yambaye ikote rirerire n'ipantalo y'ikoboyi, afatanye mu kiganza n'umukunzi we kandi ubona ko afite akanyamuneza ku maso.

    Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Rihanna atwite, ariko yaba we cyangwa umukunzi we nta numwe wari waragize icyo atangaza kuri aya makuru.

    Rihanna na A $ AP Rocky 'amazina ye bwite ni Rakim Mayers' bari mu rukundo guhera mu ntangiriro za 2000, ariko bagaragaje ko bashobora kuba bari kumwe mu Kuboza 2019, ubwo bari bitabiriye ibihembo ibirori bya Fashion Awards.

    Uyu muraperi yashyize ahagaragara umubano wabo muri Gicurasi 2021, muri Amerika 'GQ' . Kuva icyo gihe bafotowe inshuro nyinshi na paparazzi, bagaragaza cyane ko bari mu rukundo kuruta mbere.

    Mbere yo kuba abakunzi, Rihanna na A $ AP Rocky bari inshuti zisanzwe mu myaka myinshi yashize. Muri 2012 basohoye remix ya 'Cockiness' bari kumwe.

    Uyu muraperi kandi niwe wafunguye Rihanna's Diamonds World Tour mu yabereye muri Amerika muri 2013.

    iriba.news@gmail.com

     

    The post Rihanna aratwite appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/31/rihanna-aratwite/

  • Muhanga: Bagiye kongera gushyingura i Munyinya nk'irimbi rusange ry'Akarere #rwanda #RwOT

    Hashize igihe tubagejejeho inkuru y'abaturage binubira ko bapfusha ababo bagakora ingendo ndende bajya gushaka aho bashyingura ndetse bamwe bakajya gushyingura mu irimbi rusanjye rya Gihuma. Bavuga ko iri ryamaze kuzura. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gushaka umuti abantu bakabona aho bashyingura ababo bidasabye kubungira amarimbi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye intyoza ko iki kibazo cyari kibabaje bityo kikaba kigiye kubonerwa umuti bagakomeza gukoresha irimbi rya Munyinya kuko bamaze kuhagura ubutaka bw'abaturage bari baturiye iri rimbi.

    Yagize ati' Iki kibazo koko cyari kibabaje kuko kubona abantu bakora urugendo rurerure bajya gushaka aho bashyingura byari bibabaje, ariko mu gihe cya vuba turabaha irimbi rusange i Munyinya, ahari harashyizwe irimbi ariko hakaza guhagarikwa. Ubu rero twabonye ubutaka hafi yaryo kugirango ryaguke, ariko hasigaye ibike bikinozwa rigatangira gukoreshwa'.

    Akomeza avuga ko kugeza ubu, iby'ibanze byakozwe hasigaye gushyiraho ibiciro bikazakorwa hagendewe ku isura ryakorewe mu marimbi i Kigali, bityo Inama  Njyanama y'Umurenge wa Shyogwe ikaba igomba kubyemeza vuba maze bigashyikirizwa Inama Njyanama y'akarere bityo bikoherezwa ku ntara nayo ikabyemeza bigatangira gushyirwa mu ngiro bigatangarizwa abaturage.

    Mu bindi yagarutseho, yavuze ko ibi biciro bitazaba bihanitse kubera ko bizaba biri mu byiciro bitandukanye kandi byoroheye abazakenera serivisi z'iri rimbi. Yanavuze ko abadafite ubushobozi bazajya bafashwa nabo bagashyingura ababo bitabye Imana ku buntu kuko nta bushobozi bafite. Yongeyeho ko ritarabona Rwiyemezamirimo uzaricunga ariko ibiciro nibisohorwa nawe ashobora kuzaboneka.

    Hashize igihe abaturage batuye mu mirenge igize igice cy'umujyi wa Muhanga bataka kubura amarimbi ndetse hakaba n'ikibanza cyari cyaragenewe iri rimbi, gusa nyuma hakemezwa ko hazashyirwa Hotel y'inyenyeri 5 ikazaba ihuriweho n'uturere dutatu turimo Ruhango, Muhanga na Kamonyi. Ni Hotel yahawe izina rya RMK Hotel igiye gutangira kubakwa i Shyogwe hafi y'urugabano rwa Muhanga na Ruhango.

    Kuba akarere ka Muhanga katagiraga irimbi rusange ni kimwe mu bibazo by'ingutu byasizwe n'Inama Njyanama y'aka karere yacyuye igihe yahoraga yizeza abatuye imirenge ya Shyogwe, Cyeza, Nyamabuye na Muhanga kubaha irimbi ariko ntibagire icyo bakora.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-bagiye-kongera-gushyingura-i-munyinya-nkirimbi-rusange-ryakarere/

  • Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ye asanga Mangwende muri Maroc #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori muri Georgia, Manzi Thierry yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat.

    Muri Nyakanga 2021 nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wari usanzwe ari kapiteni wa APR FC yerekeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

    Iminsi ya mbere yagiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi yashiraga niko yagendaga awutakaza yisanga ari umusimbura.

    Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

    Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

    FAR Rabat yamaze gutangaza Manzi Thierry nk’umukinnyi wayo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yatandukanye-n-ikipe-ye-asanga-mangwende-muri-maroc