Category: Uncategorized

  • Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte

    Nsabimana Callixte

    Nsabimana ari mu baregwa basobanuriye Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ko batanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru, bakaba barimo abasaba kongera kugabanyirizwa ibihano bikajya munsi y’ibyo bahawe, hamwe n’abasaba isubikagifungo cyangwa gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Urukiko rwasomye ingingo z’ubujurire Nsabimana yarugejejeho arusaba kwita ku kuba azarangiza igifungo cy’imyaka 20 ashaje atakigira icyo yimarira, kuba yaba avukijwe amahirwe yo gusubira mu muryango nyarwanda,
    kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe ndetse ko umukunzi we bari kuzashingana urugo yasigaye muri Afurika y’Epfo ubu akaba atazi aho aherereye.

    Nsabimana kandi yasabye Urukiko kwita ku mibereho ye bwite nk’umuntu wagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi agifite imyaka 12, akaba yariciwe ababyeyi bombi n’abavandimwe bose usibye mushiki we wasigaranye ubumuga.

    Nsabimana yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko yitandukanyije n’Imitwe y’Iterabwoba irimo uwa MRCD-FLN akabimenyesha amahanga, akihana ibyaha yayikoreyemo akanabisabira imbabazi, kandi ko yashinje ku mugaragaro ibihugu byateraga inkunga FLN birimo u Burundi, Uganda hamwe n’uwari Perezida wa Zambia witwa Edgar Lungu.

    Nsabimana kandi avuga ko afite uburwayi bumukomereye bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu, kandi ko yumva yagirirwa imbabazi nk’izo abayoboye ibitero bya FLN bagiriwe, ubu ngo barimo gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe.

    Nsabimana umaze imyaka itatu atawe muri yombi, asaba Urukiko rw’Ubujurire kumuhanisha igifungo kitarengeje imyaka itanu, akizeza ko azakorera u Rwanda gusa kuko ageze ahandi ngo bashobora kumugirira nabi kuko yahindutse umwanzi wabo.

    Mu gushimangira ibyo yandikiye Urukiko yagize ati “Ndisabira igihano umuntu ashohora gukora akagororwa kandi agasubira mu muryango nyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo Leta iza guhitamo umurongo wo kuvuga ngo ‘ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe iryinyo, muri iki gihugu nta buye riba risigaye rigeretse ku rindi”.

    Nsabimana asaba Urukiko gushingira ku bwigenge bw’Ubucamanza rukagira imbabazi nk’uko abarokotse Jenoside na bo ngo basabwaga gutanga imbabazi bakazitanga kugira ngo urukundo runeshe urwango.

    Abaregwa batishimiye ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru bavuga ko impamvu nyoroshyacyaha zatuma bakatirwa ibihano bito biri munsi y’ibiteganywa n’amategeko cyangwa kurekurwa bagasubira mu buzima busanzwe ari uko bemeye bakirega ibyaha, kuba ari ubwa mbere bakatiwe igifungo n’inkiko ndetse no kuba ngo baratanze amakuru afasha ubutabera gukora neza.

    Hari n’abavuga ko igifungo bahawe kidatangirana n’igihe bafatiwe ndetse n’abavuga ko hari amakuru bahaye Urukiko rukuru ntirwayitaho, rukagera ku rwego rwo kubakatira ibihano ntacyo ruvuze kuri ayo makuru.

    Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zajuririwe n’abaregwa nta shingiro zifite bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwari rwabakatiye ibihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha ziteganywa n’amategeko, ndetse hakaba n’aho ngo rwagiye munsi y’ibihano biteganyijwe n’amategeko hashingiwe kuri izo mpamvu nyoroshyacyaha.

    Umushinjacyaha avuga ko by’umwihariko kuri Nsabimana uzi ingaruka z’intambara zirimo ubupfubyi ndetse akaba yaragiye muri MRCD-FLN arangije kwiga amategeko muri Kaminuza, ibi ubwabyo ngo byaba impamvu yo gukomeza ibihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/nsabimana-callixte-ureganwa-na-rusesabagina-arasaba-urukiko-kwita-ku-kuba-yarafunzwe-agiye-gukora-ubukwe

  • Umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota wa 45 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota 45 kubera imvura nyinshi, Mukura VS yari imbere n’igitego kimwe.

    Wari umukino w’umunsi wa 6 uba warakinwe tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ariko ntiwaba kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

    Mukura VS yaherukaga gutsinda APR FC tariki ya 3 Mutarama 2019, hari mu mukino w’ikirarane.

    Ku munota wa 10 Mugunga Yves yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu uca hanze gato yaryo.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’ayo ku munota wa 17, Yannick Bizimana yinjiranye ubwugarizi bwa Mukura ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Nyarugabo Moise yahawe umupira mwiza ku munota wa 24 asiga ubwugarizi bwa APR FC ariko ateye mu izamu umupira nawe uca hejuru yaryo.

    Nyarugabo yaje kwikosora ku munota wa 31 ubwo yatsindiraga Mukura VS igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Djibrine.

    APR FC yahise ishyira igitutu kuri Mukura VS, yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 36, Mugunga yarobye umunyezamu Sebwato ariko ubwugarizi bwa Mukura burahagoboka.

    Ku munota wa 43, Mugunga Yves yahaye umupira Anicet maze atera mu izamu bahita bawohereza muri koruneri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yakiniwe mu mvura nyinshi yatumye amakipe akererwa kugaruka mu kubuga.

    Iminota 40 yarinze ishira imvura ikigwa, abasifuzi baje kureba uko ikibuga kimeze, bahamagara abakapiteni na bo ngo barebe ko umukino wakomeza.

    Saa 16:51, nyuma y’isaha irenga abasifuzi baje gufata umwanzuro ko uyu mukino usubikwa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wahuzaga-apr-fc-na-mukura-vs-wasubitswe-ugeze-ku-munota-wa-45-amafoto

  • Kigali: Sherrie Silver yahaye ibiribwa imirya… – #rwanda #RwOT

    Ubuzima bubi uyu mukobwa yaciyemo mbere y'uko aba icyamamare ku Isi bwatumye agira umutima wo kwita ku bana bo mu miryango itifashije, anatekereza gukomeza gufasha imiryango itishoboye itabasha kubona ibyo kurya byari munsi.

    Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, Sherrie yashyize ku ruhande ubwamamare bwe yisanisha n'abatishoboye, aterura imifuka y’ibiribwa, ashyira ku murongo ibiribwa, ibyo kunywa n'ibindi yahaye imiryango 108 itishoboye, baramushimira.

    Yifashe amashusho abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko igihe cyigeze kugira ngo buri wese agire umutima ufasha kandi abigaragaze. Aya mashusho yayafashwe n'umusore n'inkumi bavanye mu Bwongereza bamuherekeje muri ubu bukangurambaga yatangije yise 'Feed the Hungry'.

    Gutangiza ubu bukangurambaga azegeza hirya no hino mu gihugu bwabereye mu kigo cyo kwa Gisimba i Nyamirambo. Yatanze ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati, ibitoki n'imineke, kawunga, imyumbati, amashu n'ibindi.

    Sherrie Silver yabwiye INYARWANDA ko yishimiye nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwo kubagaburira abantu batishoboye. Ati 'Ndumva nishimye cyane. Kandi buri wese ibi yabikora. Niba nshobora guha ibiribwa abarenga 100 nawe wabikora, n'undi wese yabikora. Reka dufatanyirize hamwe.'

    Uyu mukobwa yavuze ko nta muntu wakabaye acyicwa n'inzara. Ati 'Ubu ni ubukangurambaga bugamije gufasha abantu batabasha kubona icyo kurya mu buryo buboroheye, kugira ngo tubahe icyo kurya. Sintekereza ko hari umuntu wakabaye acyicwa n'inzara mu 2022.'

    Yakomeje avuga ko hari benshi bibajije impamvu iki gikorwa yagitangiriye mu kigo cyo kwa Gisimbi aho kugitangirira ku ivuko rye i Huye, avuga ko byaturutse ku kuba muri iki kigo hari indi mishinga asanzwe ahakorera ariko ngo n'ahandi azahagera.

    Sherrie ati 'Nahisemo gutangirira i Nyamirambo kubera ko ari ho imishinga yanjye myinshi nyikorera irimo n'iy'abana. Nagize abantu benshi bansaba gutangirira i Bugesera, Huye aho mvuka ariko n'ahandi tuzahagera.'

    Yavuze ko ikibazo cy'abantu bacikwa n'inzara kizakemuka igihe buri wese azumva ko ubuzima bwa mugenzi we bumureba. Avuga ko hari imiryango myinsi imena ibyo kurya nyamara hari abandi baburaye cyangwa se babwiriwe.

    Akavuga ko aho kugira ngo Hotel cyangwa se Restaurant zimene ibyo kurya bagakwiye gushaka abatishoboye babifashisha.

    Umuyobozi w'Umuryango, Destiny Rebuilders, Rev Karekezi Manzi wafatanyije na Sherrie Silver, yabwiye INYARWANDA ko muri bicye bafite biyemeje guhindura ubuzima bw'imiryango idafite amikoro muri iki gihe n'igihe kizaza.

    Ariko kandi ngo uretse gutanga ibiribwa, uyu muryango unigisha imyuga abahoze mu buraya, abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabivamo n'abandi.

    Karekezi agaragaza ko kubigisha imyuga bimaze gutanga umusaruro kuko abarenga 30 bamaze gusoza amasomo yabo bakajya ku isoko ry'umurimo.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kugaburira abatishoboye bazakomeza kubukora mu bihe bitandukanye, kandi ngo bafatanyije n'ubuyobozi mu guhitamo abahabwa ibiribwa.

    Ati 'Ntabwo dukora twenyine, dukorana n'inzego z'igihugu. Twavugishije ubuyobozi bw'ibanze cyane cyane Umurenge Rwezamenyo ni Umurenge dukorana cyane kuko buri mwaka twishyurira mituelle abantu bagera hafi ku gihumbi. Ubwo rero urumva ni abantu dukorana cyane mu bikorwa byacu.'

    'Rero twarabamenyesheje hanyuma abantu bari hano kugira ngo bakire ibi biribwa harimo abatanzwe n'Umurenge, abandi ni abo dusanzwe dufasha n'abandi bantu.'

    Sherrie Silver wafashije imiryango 108 yamamaye cyane bitewe n'amashusho y'indirimbo ya Childish Gambino yanamuhesheje igihembo cya MTV Music Video Award 2018. Uyu mukobwa aherutse kugura inzu yo guturamo [Apartment] mu mujyi wa London mu Bwongereza.

    Ni we wayoboye imbyino ziri muri filime ya Rihanna na Childish Gambino yitwa 'Guava Island'. Amaze gukorana n'abandi bahanzi bakomeye barimo One Republic mu ndirimbo yitwa 'Rescue Me', French Montana muri Joana yakoranye na Afro B n'abandi. 

    Sherrie Silver yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abantu batabasha kubona ibyo kurya

    Sherrie Silver yagikoze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ari kumwe n'umusore n'inkumi bavanye mu Bwongereza 

    Sherrie Silver yatangije ubukangurambaga yise “Feed the Hungury” asaba buri wese uzi umuntu utishoboye kumwegera 

    Sherrie yavuze ko bafite intego y'uko buri Cyumweru bazajya baha ibiribwa imiryango itishoboye mu rwego rwo kubafasha Sherrie yanasangiye icyo kunywa n'iyi miryango itishoboye yo muri Kigali  Umuyobozi w'Umuryango Destiny Rebuilders, Rev Karekezi Manzi yashimye abafatanyabikorwa n'abandi bakomeje kubatera ingabo mu bitugu mu gufasha abatishoboye

    Imiryango 108 niyo yahawe ibyo kurya by'amoko atandukanye na Sherrie Silver

    Ibiribwa byatanzwe birimo kawunga, ibyishimo, imyumbati, avoka, ibitoki n'ibindi 

    Ibyishimo ni byose ku miryango 108 yahawe ibiribwa na Sherrie Silver


    Sherrie yasabye abantu gufatanya nawe muri ubu bukangurambaga

    Mimi waherekeje Sherrie Silver muri iki gikorwa ari kumwe n’umubyeyi wafashijwe 


    Sherrie wamamaye kubera imbyino yavuze ko nta muntu wakabaye wicwa n’inzara 


    Abahawe ibiribwa babarizwa mu Mirenge itandukanye yo muri Kigali 

    Aha bashyiraga ku murongo ibiribwa bari bagiye gutanga ku miryango 108 


    Sherrie avuga ko nta muntu wagakwiye kuba amena ibyo kurya kandi hari ababibuze 


    Uretse guhabwa ibiribwa bamwe muri aba banigishwa imyuga inyuranye

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114005/kigali-sherrie-silver-yahaye-ibiribwa-imiryango-108-itishoboye-amafoto-114005.html

  • Ijambo rya nyuma rya Miss USA 2019 mbere y’uko yiyahura #rwanda #RwOT

    Cheslie Corrinne Kryst wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rya 2019 (Miss USA 2019), yitabye Imana nyuma yo kwiyahura akaba yari yaciye amerenga y’uko agiye kwiyahura.

    Uyu mukobwa w’imyaka 30 yiyahuye asimbutse igorofa ry’inzu yabagamo muri Manhattan mu mujyi wa New York.

    Cheslie yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022.

    Mbere yo kwiyahura, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa asa nusezera, yagize ati 'Byashoboka ko uyu munsi waguha kuruhuka mu mahoro.'

    New York Post yatangaje ko mbere yo kwiyahura yasize yanditse ko ibintu byose yari afite abisigiye nyina umubyara.

    Akaba yarasimbutse mu igorofa rya 29 ni mu gihe yari asanzwe aba mu igorofa rya 9.

    Cheslie Corrinne Kryst uretse kuba Miss USA 2019, yanitabiriye Miss Universe mu 2019, akaba yari asanzwe akora mu kinyamakuru Extra.

    Cheslie Corrinne Kryst yitabye Imana nyuma yo kwiyahura

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ijambo-rya-nyuma-rya-miss-usa-mbere-y-uko-yiyahura

  • Kenya: Imodoka itwara abagenzi yaturikanywe n’igisasu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yerekezaga mu mujyi wa Mandera uri mu gace k’umupaka utandukanya Kenya na Somalia. Ako gace kagiye kibasirwa n’ibitero by’intagondwa mu bihe bishize.

    Amafoto y’abanyamakuru bariyo arimo gukwirakwira, agaragaza imodoka itwara abagenzi, yo mu zizwi nka ‘matatu’ muri Kenya yashwanyaguritse.

    Nta ruhande rwahise rwigamba iki gitero, ariko intagondwa zo mu mutwe wa al-Shabab mu myaka ishize zagabye ibitero kuri polisi no ku basivili mu mujyi wa Mandera no mu nkengero zawo bihitana abantu benshi, bituma i Mandera haba hamwe mu hantu habi cyane ho kuba muri Kenya.

    Iki gitero kibaye hashize hafi icyumweru ambasade nyinshi z’ibihugu by’amahanga zirimo n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Bufaransa ziburiye abaturage b’ibyo bihugu ko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba muri Kenya. Nyuma yaho polisi yasohoye itangazo yongera kwizeza abaturage ko umutekano wabo urinzwe. Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/kenya-imodoka-itwara-abagenzi-yaturikanywe-n-igisasu

  • Yashoye ibihumbi bitatu none ageze kuri miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda-Ubuhamya #rwanda #RwOT

    Bayizere Solange utuye mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, ukora umurimo w’ubukorikori n’imideri avuga ko yatangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu gusa, ubu akaba ageze ku mutungo wa miliyoni icyenda.
    Uyu mugore afite kampani yitwa “Ishema ry’umuco ltd” ikora ubukorikori burimo imitako itandukanye, ibikoresho bikoze mu masaro nk’amasakoshi, inigi, ibiseke, harimo n’imideri ya shanete n’amaherena bikoze mu bitenge, ibikapu bikoze mu bitenge, kudoda imyenda y’ubwoko ubwaribwo bwose (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4438

  • Musanze: Ingamba zo guhangana n’imirire mibi zagabanyije umubare w’abari barazahajwe na yo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bafata akanya bakigishwa gutegura indyo yuzuye bakanagaburira abana

    Ababyeyi bafata akanya bakigishwa gutegura indyo yuzuye bakanagaburira abana

    Abo Kigali Today iheruka gusanga bategurira abana indyo yuzuye, muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze Akarere ka Musanze, bayibwiye ko ubu basobanukiwe uko bategura indyo yuzuye, bikura abana babo mu mirire mibi.

    Ishimwe Divine yagize ati 'Mbere tutaritabira iyi gahunda y’igikoni cy’umudugudu, wasanga buri mubyeyi ari nyamwigendaho mu gutegura amafunguro agaburira umwana. Nkanjye nitanzeho urugero, natekaga ibijumba, naba nageretseho nk’ibishyimbo, nkumva nakoze agashya. Nashoboraga kumara nk’icyumweru ari ryo funguro ntekera abana gusa. Ibyerekeranye n’imboga cyangwa imbuto, ntabwo nari nzi igisobanuro cyabyo n’icyo bimariye umubiri'.

    Ati 'Nyuma y’aho ntangiye kwitabira gahunda y’igikoni cy’umudugudu, namenye ko gutegura indyo yuzuye, igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga; ari amafunguro agira uruhare mu mikurire y’umwana, kandi koko aho ntangiriye kubyitaho, ubu umwana wanjye afite imikurire myiza, yaba mu gihagararo n’ubwenge, muri macye ateye ubwuzu'.

    Undi mubyeyi witwa Mutuyimana Angélique yagize ati 'Kutamenya uko bategura indyo yuzuye, byari byaragize ingaruka ku mwana wanjye, buri gihe nkabona umwana agenda abyimbagana nkagira ngo ni umubyibuha, nyamara yaramaze kuzahazwa na bwaki. Aho ngereye aha ku gikoni cy’umudugudu, nahahuriye n’abandi bagore bagenzi banjye, abajyanama b’ubuzima n’ubuyobozi; aho badusobanurira ibyibandwaho mu kurwanya imirire mibi'.

    Ari 'Twamenye ubwenge, tujijukirwa uko indyo yuzuye itegurwa, ikagaburirwa umwana. Ubu umudendezo n’ituze mu miryango yacu ni byose, kubera ko tutakirwaje imirire mibi'.

    Muri gahunda y

    Muri gahunda y’igikoni cy’Umudugudu abana baba bishimiye guhabwa amafunguro

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko gahunda nk’iy’Igikoni cy’umudugudu, Akarima k’igikoni ndetse n’ubukangurambaga bugamije gufasha imiryango guhindura imyumvire, ziri mu ngamba aka Karere gashyizemo imbaraga mu kuvuguta umuti w’ikibazo cy’imirire mibi.

    Yagize ati 'Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’imirire mibi gihangayikishije, ndetse yewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho aduhereye ubutumwa bwo kwita ku kibazo cy’imirire mibi mu buryo bw’umwihariko, twihutiye kujya mu ngamba. Ubu dushyize imbaraga gahunda z’Igikoni cy’Umudugudu ababyeyi bahuriramo, bakigishwa kurwanya imirire mibi, bagategurira abana indyo yuzuye kandi bakabagaburira'.

    Akomeza agira ati 'Twanashyize imbaraga mu gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Akarere, badufasha kubonera imiryango cyane cyane itishoboye ubufasha, ikorozwa amatungo magufi, abana bakabasha kubona byoroshye amata n’amagi, byunganira muri ya ndyo yuzuye baba bigishijwe gutegura'.

    Uru rugamba ariko rujyana no guhindura imyumvire n’imitekerereza by’abaturage nk’uko Ramuli abigarukaho

    Ati 'Akarere ka Musanze ntacyo kabuze cyatuma duhora mu bibazo by’imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibyo turushaho kubisobanurira abaturage, ko kurandura imirire mibi, bigomba kujyana no guhindura imyumvire, kuko hari nk’abo usanga bafite ayo mafunguro ariko batazi kuyategura cyangwa bakayamarira ku isoko ntibazirikane ko n’abana bayakeneye. Ibi iyo byitaweho mu muryango, biza byunganira na bwa bushobozi Leta ishyiraho bikajyanirana, bityo tukizera ko igihe kizagera iki kibazo kikaba amateka'.

    Kumenya uko abana babo bahagaze mu mikurire bibaha umurongo w

    Kumenya uko abana babo bahagaze mu mikurire bibaha umurongo w’uko bakurikirana imirire yabo

    Ni ingamba ahamya ko zigenda zitanga umusaruro kuko nko mu mwaka wa 2019-2020, abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 347. Imibare yaragabanutse mu mwaka 2020-2021 bagera kuri 297, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 Akarere ka Musanze, kakaba gafite umuhigo wo gukurikirana no kwita ku bana 150 bafite imirire mibi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ingamba-zo-guhangana-n-imirire-mibi-zagabanyije-umubare-w-abari-barazahajwe-na-yo

  • Nishimwe Blaise yagarutse ku byavuzwe ko yashutswe na APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yahakanye amakuru y’uko yaba yarashutswe na APR FC ngo asese amasezerano na Rayon kugira ngo ahite yerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba Rayon Sports ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

    Nyuma nibwo yumvikanye asaba Rayon Sports ko basesa amasezerano. Benshi batangiye kuvuga ko ari ikipe ya APR FC yamugiye mu matwi kugira ngo batandukane maze nayo ihitye imusinyisha.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Blaise yavuze ko ibyo atari byo kuko yari afite amasezerano ya Rayon Sports, ibyo yakoraga byari mu nyungu ze.

    Ati 'ukuri ni uko APR FC irengana, ntabwo navuga ngo APR FC yaranshutse kuko ntabwo yanshuka mfite amasezerano, hari ibyo navuganye na Rayon Sports yagombaga gukora ikabishyira mu bikorwa tukarangizanya nkaguma ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ni nako byagenze.'

    Yakomeje avuga ko nta kipe n’imwe bigeze bavugana muri iriya minsi, we yashakaga ko ikibazo cye gikemuka kandi kikaba cyaracyemutse.

    Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise amasezerano y’imyaka 3 avuye mu ikipe ya Marines FC.

    Nishimwe Blaise yavuze ko APR FC itigeze imushuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nishimwe-blaise-yagarutse-ku-byavuzwe-ko-yashutswe-na-apr-fc

  • AMAFOTO : Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yambitse impeta umukobwa yihebeye #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022 ni bwo Shyaka Olivier yambitse impeta umukunzi we Isaro Amanda, amusaba ko yazamubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.

    Nyuma yo kumwambika impeta umukunzi we, Olivier yatangaje ko yahisemo Isaro Amanda kuko ari umukobwa wihariye ku bintu byose.

    Ati 'Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n’urukundo agira nta handi nigeze mbibona.'

    Olivier Shyaka yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y’imyaka 2 bakundana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/AMAFOTO-Kapiteni-w-Ikipe-y-Igihugu-ya-Basketball-yambitse-impeta-umukobwa-yihebeye