Category: Uncategorized
-
#Ubutwari2022: “Twese turi Abanyarwanda” Inte… – #rwanda #RwOT
Igitero cyagabwe guhera saa mbiri z'umugoroba ubwo abanyeshuri barimo gusubiramo amasomo. Umucengezi winjiye mu ishuri ry'uwa gatandatu yabanje kubabaza niba bamuzi: 'Est ce que vous me connaissez?' akomeza abasaba kwitandukanya ati: 'Vuba vuba mwivangure Abahutu ukwabo, Abatutsi ukwabo'. Abanyeshuri barasubiza ngo: 'Nta muhutu, nta mututsi twese turi Abanyarwanda'. Yahise atangira kubarasa atarobanuye. Muri iryo shuri hishwemo BIZIMANA Sylvestre, MUJAWAMAHORO Chantal na MUKAMBARAGA Beatrice.
Bamaze kwica bamwe no gukomeretsa abandi, bo mu wa gatandatu, bagiye mu ishuri ry'umwaka wa gatanu rikurikirana n'iry'umwaka wa gatandatu muri icyo kigo. Mbere y'uko iryo shuri riterwa, abanyeshuri bumvise urusasu ruvuga, babanza kugira ngo ni Ingabo z'u Rwanda zoza imbunda. Uwitwa Sibomana Ananie asohoka kureba kuko yumvaga bidasanzwe. Abona abantu basohoka mu ishuri ry'uwa gatandatu. Abwira bagenzi be ati 'ayo masasu si ay'abasirikari'.Â
Ako kanya Abacengezi baba barinjiye. Uw'imbunda yinjiye avuga ati: 'Est-ce que vous me connaissez ? (Ese muranzi)'? Bamwe bati ” Non “. Ati: 'Vous allez me voir' (Mugiye kumbona), Abahutu ukwabo, Abatutsi ukwabo. Mwadukuye i Masisi (aho abacengezi benshi baturukaga mu majyaruguru ya Kivu ho muri Kongo) nabi, ubu mugiye kutubona'. Umwe mu banyeshuri aravuga ati: 'twese turiAbanyarwanda'; Abanyeshuri bahise baryama hasi. Umucengezi yasubiyemo ya magambo, maze arakomeza ati: 'ntimubishaka? Noneho ngiye kubyikorera'.
Yahise afata Mukarutwaza Séraphine ati 'dore umututsi wa mbere twamubonye. Wowe twahoze tukubona kare'. Koko uwo Mukarutwaza Séraphine yari yiriwe ku muhanda ategeye imodoka umuvandimwe we wari waje kumusura. Haza ufite inkota ati 'tega umutwe neza'. Ubwo bahise bamurasa arapfa. Benimana Hélène nawe wigaga mu wa gatanu nibwo yishwe.Â
Igihe abacengezi batera mu ishuri ry'uwa gatanu, yamenye umwe muri bo. Ubwo yarahagurutse amufata mu nda, undi abura uko amurasa. Bigeze aho aramurasa mu gihe Benimana Hélène yamubazaga ngo 'nawe nzi ni wowe ugiye kunyica?'. Biba iby'ubusa, aramwica. Undi bishe ni Ndemeye Valens wahoze ari umusirikari wa APR asubizwa mu ishuri. Yari yagerageje kubarwanya. Ubwo abanyeshuli barasohotse, abacengezi bagenda babatera za 'grenades', bamwe bakabahusha.
Abanyeshuri bari muri ayo mashuri yombi igihe igitero cyabaga, ari abishwe, abazize ingaruka z'igitero n'abakiriho bose bashyizwe mu Ntwari z'u Rwanda mu cyiciro cy'Imena. Abakiriho kuri ubu bibumbiye muri asosiyasiyo KOMEZUBUTWARI.
Uru ni urutonde rw'abemejwe nk'Intwari z'Imena z'i Nyange:
![]()
Mu bihe bisanzwe, kuri iyi tariki, ku bufatanye n'Akarere ka Ngororero iri shuri riherereyemo, Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe rutegura umuhango wo kuzirikana Intwari z'Imena z'i Nyange. CHENO irasaba abanyarwanda bose, gukomeza kuzirikana isano ibahuza nk'Abanyarwanda ari na ko buri wese akomeza umurongo mwiza watanzwe n'izi Ntwari wo “gushyira hamwe nk'Abanyarwanda twita ku isuku n'izindi nama duhabwa mu kwirinda no kurinda bagenzi bacu iki cyorezo”. Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022 ikaga igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
![]()
Inzego z’Intwari z’u Rwanda
Src: Cheno.gov.rw
-
Uwahoze ari umugore wa Katawuti yavuze impamvu inshuti ze 90% ari abagabo #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, yavuze ko impamvu inshuti ze nyinshi ari abagabo kubera igihe cyose abakenereye ababona.
Uyu mugore ufite izina rikomeye muri Tanzania, akunda kugaragara yasohokanye n’abagabo cyane kuruta uko yaba ari kumwe n’inshuti ze z’abagore byanatumye benshi bavuga ko nta nshuti z’abagore agira.
Ni nyuma y’uko binavuzwe ko yakoresheje amashilingi miliyoni 20 arya ubuzima n’inshuti ze z’abagabo muri Moshi, Kilimanjaro na Arusha.
Abajijwe kuri ibi bivugwa ko inshuti ze nyinshi ari abagabo, yavuze ko icyo ugezeho mu buzima bagufasha ariko abagore hari igihe baba baguseka.
Ati 'abantu baribaza ngo simfite inshuti z’abagore? Ukuri 90% inshuti zanjye ni abagabo kubera ko bavugisha ukuri, iyo wagize ikibazo babana na we, watera imbere bakagushyigikira bakagufasha kwishimira intera wateye ariko abagore bagusekera mu maso, mu mutima bifuza ngo upfe, simvuze ko ntabakunda ariko ntiduhure cyane.'
Uyu mugore ufitanye umwana wa Katauti ubu arabarizwa Moshi aho yagiye kurangiriza ukwezi kwa Mutarama 2022 n’inshuti ze.
Oprah yemeje ko inshuti ze nyinshi ari abagabo
Ni umugore ufite ifaranga kandi akariryoshyamo -
Abana bitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitiriwe Intwari bagaragaje impano zihariye #rwanda #RwOT
Iri rushanwa ryabereye muri Parking ya Stade Nto (Petit Stade) i Remera, ryakinwe mu byiciro birimo abari hagati y'imyaka 12 na 14 n'abari hagati 14 na 16 mu bahungu n'abakobwa.
Abahungu bari hagati y'imyaka 12 na 14 ni bo babanje gukina saa Tatu, isiganwa ryegukanwa na Gisubizo Issa ukinira Ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy, aho yakoresheje iminota 19 n'amasegonda 24 ku ntera y'ibilometero 8,4, akurikirwa na Niyomwungeri Elie wa Bugesera Cycling Team na Mugisha Fiston wa Les Amis Sportifs.
Abakobwa bari mu cyiciro cy'imyaka 12-14 na 14-16 bakoze intera ingana na kilometero 7. Uwa mbere muri bane bato basiganwe yabaye Ishimwe Françoise wa Bugesera Cycling Team nyuma yo gukoresha iminota 18 n'amasegonda 30 mu gihe mu bakuru 10 bakinnye, hatsinze Uwera Aline akurikiwe n'abandi bagenzi be icyenda bakinana muri Bugesera Cycling Team.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'amakipe asanzwe amenyerewe muri uyu mukino nka Benediction Club y'i Rubavu, Les Amis Sportifs y'i Rwamagana, Cine Elmay, Adrien Niyonshuti Cycling Academy, Bugesera Cycling Team n'abandi bana batagira amakipe biyandikishije ku giti cyabo.
Abahungu bari hagati y'imyaka 14 na 16 bakoze intera y'ibilometero 11,9; hatsinze Nizeyimana Fiacre wa Benediction nyuma yo gukoresha iminota 25 n'amasegonda 14, akurikirwa na Tuyizere Hakimu na Byusa Pacifique na Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA).
Perezida w'Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko bishimiye impano babonye muri iri rushanwa, yongeraho ko bagiye kubakurikirana ku buryo hazavamo n'abazahagararira igihugu muri Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda mu 2025.
Ati 'Uyu mwaka haje agashya, tuva mu bakinnyi bakuru tujya mu bato, gutegurira abakiri bato umuco w'ubutwari, kugira umuco wo guhangana. Ni umwanya wo gutegura abakinnyi b'ejo, bakina Shampiyona y'Isi ya 2025.'
Murenzi yavuze ko aya marushanwa yajya aba buri kwezi, by'umwihariko bakaba bateganya kuzakurikizaho Intara y'Iburasirazuba hasanzwe haba impano muri uyu mukino, ahazamukiye abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndaisenga Valens na Areruya Joseph.
Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, wari witabiriye iri rushanwa, yasabye abana gukunda igihugu ndetse bakakibera intwari bakora ibyo bakunda.
Ati “Umwana icyo wifuza ko azaba ukimutoza hakiri kare. Iyo turebye izi ntwari zose twizihiza dusanga ibintu zakoze atari ibintu byazigwiririye. Ni ibintu batojwe n'ababyeyi babo hakiri kare.”
Yakomeje yemeza ko bagiye gukorana bya hafi n'ishyirahamwe n'umukino w'amagare.
Ati “Iri ni itangiriro, iyo ushaka kwigisha abana ibijyanye n'intwari, ukabibabwirira mu kintu bakunda bahora bibwira intwari zizagaruka. Niba tuzizihiza umunsi w'ururimi, umunsi w'umuganura, ibi byose dukeneye kubyigisha abana ariko tubasanze mu byo bakunda.'
'Dukeneye kuganira cyane n'Ishyirahamwe ry'amagare cyane kugira ngo mu kwa munani ku munsi w'umuganura tuzabe turi kumwe. Dukwiye guha u Rwanda abana kandi bakarukunda tukabavana mu mihango n'ibindi ahubwo tukabashyira mu bibafitiye umumaro.”
Uko bagiye bakurikirana mu byiciro bitandukanye
Abahungu bari hagati y'imyaka 15 na 16
Intera: 11,9 Km
1 NIZEYIMANA FIACRE (BENEDICTION): 25'14″
2 TUYIZERE HAKIMU (FLY): 25'51″
3 Byusa Pacifique (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) 26'05″
4 SHUTIRAGUMA KEVIN (CINE ELMAY) 26'43″
5 UWAYISENGA GERMAIN (CINE ELMAY) 26'44″
6 NIYITURINDA Anatole (KABATWA) :27'21″
7 HANYURWIFURA THOMAS (FLY) : 27'21″
8 NIYOGISUBIZO Eric (Nta kipe) :27'21″
9 Nshimiyimana Eric (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) : 27'21″
10 Nteziyaramye Desire (Nta kipe): 27'21″
Abahungu bari hagati y'imyaka 12 na 14
1 Gisubizo Issa (LES AMIS SPORTIFS): 19'24″
2 NIYOMUNGERI ERIE (Bugesera Cycling Team): 20'38″
3 MUGISHA Fiston (LES AMIS SPORTIFS): 20'38″ 01'14″
4 KUBWIMANA Egide (Nta kipe): 21'26″
5 GIRANEZA Hosiya (Nta kipe): 23'03″
6 Yannis Dubuisson (Nta kipe): 23'03″
7 Kubwimana Fiston (Nta kipe): 23'03″
8 ISHIMWE KELLY QUETIN (CINE ELMAY): 23'03″
9 IWAN DENBLYDEN BIZIMANA (Nta kipe): 23'03″
10 MUGISHA Olivier (Nta kipe): 24'07″
Abakobwa bari hagati y'imyaka 15 na 16
1 Uwera Aline (Bugesera Cycling Team): 15'51″
2 Ingabire Domina (Bugesera Cycling Team): 16'14″
3 Byukusenge Mariata (Bugesera Cycling Team): 16'18″
4 Iragena Charlotte Bugesera Cycling Team: 16'53″
5 Niyokwizerwa Clementine (Bugesera Cycling Team) :17'30″
6 Tuzadukorerimana Honorence (Bugesera Cycling Team): 18'30″
7 INGABIRE FABIOLA (Bugesera Cycling Team): 18'30″ 02'39″
8 Ishimwe Nelisa (Bugesera Cycling Team): 18'30″
9 Abagire Cyiza Claire (Bugesera Cycling Team): 19'09″ 03'18″
10 NIKUZE SCHOLASTIC (Bugesera Cycling Team): 19'09″ 03'18″
Abakobwa bari hagati y'imyaka 12 na 14
1 Ishimwe Francoise (Bugesera Cycling Team) 18'30″
2 Amizero Amina (Nta kipe): 19'09″
3 Izerimana Benitha (Bugesera Cycling Team: 19'09″
4 MICOMYIZA SANDRA (Bugesera Cycling Team): 19'09″
-
Manzi Thierry yasanze Emmanuel Imanishimwe muri AS FAR Rabat #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere tariki 31/01/2022, myugariro Manzi Thierry wari umaze igihe gito asinye mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa AS FAR Rabat yo muri Maroc ikinamo Emmanuel Imanishimwe bakinanaga muri APR FC na Rayon Sports.

Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yari abaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe isinyishije nyuma ya rutahizamu Darren Smith ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse n’umunya-Maroc Nafati Adam batijwe avuye muri Emirates Team.
رسميا: مرحبا بالإنتداب الثالث لفريق الجيش الملكي تيري مانزي مدافع أوسط دولي مع منتخب رواندا يبلغ من العمر 25 سنة🔥
Officiel Bienvenue a la 3 eme recrue de As Far Thierry Manzi défenseur central 25 ans qui évolue avec l équipe nationale du Rwanda 🇷🇼 💪
Welcome #VamosAsFar ❤️â£️💚 pic.twitter.com/Vs4csGHgJvâ” AS-FAR.COM Since 2001 . (@AsFaRabatcom) January 31, 2022

-
Amafoto ya Rihanna atwite yavugishije benshi #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko hagiye hanze amafoto y’umuhanzikazi w’umunyamerikakazi Rihanna amugaragaza atwite ari kumwe n’umukunzi we w’umuraperi A$AP, byabaye inkuru ikomeye mu bitangazamakuru hirya no hino ku Isi.
Ni amafoto yagiye hanze bitungura benshi, ni nyuma y’uko Rakim Athelaston Mayers [A$AP] n’umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] bamaze igihe bari mu rukundo.
Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mpera za 2020, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 31 Mutarama bakaba barashyize amafoto yabo hanze agaragaza Rihanna atwite.
Aya mafoto agaraga Rihanna yambaye ikoti ry’iroza hafunze igipesu cyo hejuru gusa ibindi bifunguye, inda ye iri hanze igaragara ndetse bigaragara ko akuriwe, ni mu gihe hasi aba yambaye ipantalo y’ikoboyi afatanye agatoki ku kandi n’umukunzi we A$AP Rocky.
Rihanna agiye kubyarana na A$AP Rocky nyuma y’uko mu ntangiriro za 2020 yatandukanye Jameel Hassan bakundanaga, ni mu gihe A$AP Rocky yakanyujijeho n’umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Brazil, Daiane Sodre yanakundanyeho kandi na Kendall Jenner.
Bavugishije benshi
Rihanna na A$AP baritegura kwibaruka
Rihanna arakuriweSource : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-ya-rihanna-atwite-yavugishije-benshi





