Category: Uncategorized

  • Mam Dangote yahishuye ko umuhungu we Diamond afitanye ubukwe na Zuchu #rwanda #RwOT

    Nyina wa Diamond na mubyara w'uyu muhanzi, Romy Jons baciye amarenga y'ubukwe bw'icyi cyamamare na Zuchu mu byumweru bibiri!

    Nyuma y'iminsi havugwa ikibatsi cy'urukundo hagati ya Diamond na Zuchu n'ubwo muri bo ntawe uremeza aya makuru ku mugaragaro. Ubu noneho ibintu byafashe indi ntera nyuma y'aho nyina wa Diamond na mubyara w'iki cyamamare witwa Romy Jons baciye amarenga y'ubukwe mu byumweru bibiri.

    Uyu mubyara wa Diamond yagiye ahashyirwa ibitekerezo kuri post ya nyina wa Dimond, Mama Dangote maze abaza uyu mubyeyi agira ati”Tariki 14 zuchu azarongorwa?”. Mama Dangote byihuse yamusubije agira ati”Yambitswe impeta”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mam-dangote-yahishuye-ko-umuhungu-we-diamond-afitanye-ubukwe-na-zuchu

  • Gukomera k’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwa Gashyantare-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’itorero Zion Temple ku isi, Dr Intumwa Paul Gitwaza yifurije abantu kuzagira ukwezi kwiza kwa Kabiri. Ati”Mbifurije ukwezi gushya kwiza kw’Ingamba z’Imana.

    'Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.' Imana ibwirana Nowa n’abana be iti 'Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzakurikiraho”Itangiriro‬ ‭9:7-9‬ ‭

    Uzahabwe imbaraga kandi ukuboko kw’ Uwiteka kuzakuyobore muri byose ndetse imbabazi n’urukundo byayo bizaguherekeze umunsi ku wundi. Gukomera kw’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwezi. Ndasabira nawe wifuza urubyaro ngo Uwiteka akwibuke kandi uzororoke ugwire.‭ Ndatura umugisha k’ubuzima bwawe no ku mirimo y’amaboko yawe.

    Uzahabwe ubwenge n’imbaraga aho uzajya hose. Uwiteka azagufungurire amarembo akwinjiza mu ntego yawe. Uzarindwe gukenyuka no gusabiriza. Uzabe mu rwihisho rw’ Isumbabyose, ntihazagire ikibi cyegera ihema ryawe n’abawe; Itorero ndetse n’igihugu cyawe.

    Ndabakunda! Dr Paul Apostle Gitwaza

    Reba hano inyigisho: WISDOM IS BETTER THAN ALL THINGS | UBWENGE BURUTA IBINTU BYOSE | With Apostle Dr. Paul M. Gitwaza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gukomera-k-Uwiteka-kuzakuremere-ubuhamya-bushya-n-ibitangaza-muri-uku-kwa.html

  • Umugore w'umukinnyi yarasiwe mu gitaramo ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Umugore w'umukinnyi w'umupira w'amaguru wa Paraguay, Ivan Torres yapfuye nyuma yo kuraswa mu mutwe ubwo yari mu gitaramo cy'umuziki mu murwa mukuru w'igihugu, Asuncion

    Umugore w'uyu mukinnyi w'umunya Paraguay usanzwe ari yarashwe mugitaramo.

    Cristina Vita Aranda, ufitanye abana batatu n'uyu mukinnyi wa Club Olimpia, Ivan Torres, yatangaje ko yapfuye nyuma gato yo kujyanwa mu bitaroyarashwe isasu mu mutwe.

    Amakuru y'ibanze avuga ko uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso, Torres, wahoze wa Paraguay wa U20, na we yari muri iki kirori kandi yafashije kwihutisha umugore we mu bitaro, nubwo uyu munyamideli nawe bari baherutse gutangaza ko bateganya gutandukana nyuma y'imyaka 10 bashakanye.

    Biravugwa ko yafashwe mu masasu yarashwe mu gace ka VIP I Asuncion nubwo iraswa ryo ku cyumweru rikomeje gukorwaho iperereza n'abapolisi.

    Umugabo witwa Marcos Ignacio Rojas Mora na we yapfuye,gusa amakuru ataremezwa nezaavuga ko umwicanyi yari agamije kurasa umucuruzi w'ibiyobyabwenge witwa Ederson Salinas Benitez.

    Ivan yatangiye umwuga we mu ikipe ya Cerro Porteno yo muri Paraguay mbere yo gusinyira mukeba wayo Club Olimpia mu Kuboza 2014.

    Amashusho ya tereviziyo y'aho yerekanaga umwe mu barashwe ajyanwe kwa muganga n'abashinzwe umutekano n'abatwara imbangukiragutabara mu gihe undi mugabo na we wakomeretse yasohowe n'abagabo babiri bamufasha kugenda.

    Umuyobozi w'ibitaro bya Itaugua Nacional, Yolanda Gonzalez, yemeje urupfu rwa Cristina w'imyaka 29, ati: 'Yari yakomeretse cyane kandi bagerageje kumuzura nibura mu minota 25 nyuma yo guhagarara k'umutima we.Yapfuye nyuma yo kugerageza kurokora ubuzima bwe.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-w-umukinnyi-yarasiwe-mu-gitaramo-ahita-ahasiga-ubuzima

  • Umunyanigeria Don Jazzy yatunguranye maze atangaza ko yaciwe intege no kubona Rihanna atwite #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 30 Mutarama 2021 ,nibwo amafoto y'umuhanzikazi Rihanna atwite yasakaye ku mbuga nkoranyambaga atungura abatari bacye nyuma y'aho yemeje ko atwite umwana we wa mbere n'umukunzi we A$AP Rocky.

    Abenshi mu byamamare bahise berekana ibyiyumviro bafite nyuma yo kubona amafoto ya Rihanna atwite, ndetse abenshi muri bo berekana ko bashimishijwe n'uko uyu muhanzikazi agiye kuba umubyeyi. Umuhanzi Don Jazzy akaba n'umutunganyi w'indirimbo (Producer) we ntiyashimishijwe n'aya makuru nk'uko abandi bayishimiye.

    Don Jazzy uzwiho kuba akunda cyane Rihanna ndetse akaba yarakunze kubigaragaza ko yifuza gutereta uyu muhanzikazi w'ikimero, yaciwe intege no kubona Rihanna atwite. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Don Jazzy yerekanye ifoto ya Rihanna atwite ari kumwe n'umukunzi we A$AP Rocky maze yandikaho ati''It is Finished' bisobanuye ngo birarangiye mu kinyarwanda.

    Kuba Don Jazzy yakoresheje ijambo 'Birarangiye', ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko uyu mugabo yakoresheje iri jamba asa n'uvuga ko inzozi ze zo kugira Rihanna umugore we zihagaze, kuko muri 2020 bikimenyekana ko Rihanna ari mu rukundo n'umuraperi A$AP Rocky, Don Jazzy yavuze ko urukundo rwabo rutazaramba kandi ko ategereje umunsi bazatandukanira agahita akundana na Rihanna ndetse bakanakora ubukwe nk'uko yabitangarije radiyo The Beat FM.

    Don Jazzy wakomereje no ku rubuga rwa Twitter yerekana ko atishimiye kubona Rihanna yifuza gutereta atwitiye undi utari we, yagiriwe inama n'umwe mu bafana be yo kudacika intege agira ati''Don ibi ntibiguce intege. Ba umugabo, ubaye ukibishaka wakwiyegereza Rihanna amaze kubyara ukamusaba akazi ko kurera umwana we. Muri ubwo buryo wabasha kumuba hafi''.

    Ibi byavuyemo ibisetso kuri Twitter aho bamwe bakomeje kuvuga ko Don Jazzy atameze neza kuva yabona Rihanna atwite, ndetse ko akeneye umuba hafi. Ibi bibaye nyuma y'aho Don Jazzy yigeze kwandika kuri uru rubuga ubwo byahwihwiswaga ko Rihanna atwite, maze Don yandika ati''Ni gute muri kwizera ibi bihuha? Rihanna abaye atwite nabibabwira kuko ninjye yaba atwitiye''.

    Refe:www.withinnigeria.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyanigeria-don-jazzy-yatunguranye-maze-atangaza-ko-yaciwe-intege-no-kubona

  • Umuhanzikazi Bwiza uri kuzamuka neza yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye na Mico the Best #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yitwa Wibeshya' Bwiza yakoranye na Mico The Best igiye hanze nyuma yo gusohora izindi nka Available na Yiwe na Mi Amor yakoranye na Riderman.

    Bwiza umaze igihe gito cyane yinjiye mu muziki akanagirana amasezerano n'inzu ifasha abahanzi ya , KIKAC Music yasohoye indirimbo ye ya kane ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho yakoranye n'umuhanzi Mico The Best.

    Iyi ndirimbo 'Wibeshya' ya Bwiza na Mico The Best ni imwe mu zigize EP nshya y'uyu muhanzikazi yise 'Connect me'.

    Iyi EP ni nayo iriho indirimbo zirimo Mi Amor, My Lady yakoranye na Social Mula, Hello yakoranye na Kevin Skaa, Lolo yakoranye na Chris Eazy, Loco yakoranye na Producer Nizbeats na Wibeshya yakoranye na Mico The Best.

    Muri iyi ndirimbo Bwiza yamaze gusohora amashusho y'indirimbo yayo, aba aririmbana na Mico The Best buri wese yizeza undi kumuha urukundo rudashira.
    Mico The Best aba asaba Bwiza kumuha umwanya akamwereka urukundo, undi na we akamubwira ko aramutse amuhaye uyu mwanya akawupfusha ubusa ari ibintu byabateranya.

    Ni indirimbo ya kane umuhanzikazi Bwiza asohoye mu buryo bw'amashusho mu gihe cy'amezi ane gusa amaze atangiye umuziki.

    Indirimbo enye zikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho kongeraho izindi ziri kuri EP zitarasohoka mu buryo bw'amashusho ariko zasohotse mu buryo bw'amajwi bigaragaza umuvuduko udasanzwe uyu muhanzikazi yinjiranye mu muziki.

    Iyi ndirimbo nshya ya Bwiza na Mico The Best yakozwe mu buryo bw'amajwi na NizBeats icyakora atunganywa na BOB Pro, ni mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-bwiza-uri-kuzamuka-neza-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-yakoranye

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Mael Dinjeke, Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin.

    Uyu munsi nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu mushya wari umaze igihe akora igeragezwa muri iyi kipe ari we umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda.

    Yanemeje kandi isinya rya Ishimwe Kevin uheruka gutandukana na Kiyovu Sports na Bukuru Christophe wari umaze igihe adafite ikipe.

    Aba bakaba biyongera kuri Kwizera Pierrot wasinye mu cyumweru gishize avuye muri AS Kigali na Musa Eseunu wavuye muri Uganda, bakaba baje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Mael Dinjeke yamaze gusinyira Rayon Sports

    Ishimwe Kevin yerekanywe nk’umukinnyi wa Rayon Sports

    Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya

  • Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu bafite imirimo igize aho ihuriye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu by’umwihariko abakoresha umuhanda wa Kigali-Gatuna-Kampala baravuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo.

    Katabuza Jean Claude, umushoferi wa Trinity Express, ni umwe mu baganiriye na Kigali Today. Katabuza yakoraga ingendo zijya n’iziva i Kampala akaba yari amaze imyaka itatu akazi ke karahagaze. Yagize ati 'Nari mfite akazi, ariko aho imipaka ifungiwe akazi karahagaze ntangira gutera ibiraka, rimwe na rimwe bikabura ubushobozi buragabanuka bigira ingaruka no ku buzima bw’abana banjye mbahindurira ibigo bigaho. Ariko ubwo imipaka yafungutse ubu ubuzima bugiye gusubira mu buryo nk’uko byahoze.'

    Ibi kandi abihuriyeho na benshi mu bateraga ibiraka muri Gare ya Nyabugogo byo kuyobora abagenzi ku modoka zikora ingendo Kigali – Kampala. Uwitwa Hassani yagize ati 'Ubu amafaranga tugiye kongera kuyabona. Ku munsi najyaga ninjiza hagati y’ibihumbi 15 na 20 ariko ubu no kubona igihumbi na magana atanu (1500 Rwf) byari ikibazo hakaba n’igihe n’igihumbi utagicyura.'

    Bongeye kubona akazi

    Bongeye kubona akazi

    Biturutse ku ngamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, ingendo kuri uyu mupaka zisa n’aho zitasubiye gukorwa nk’uko byahoze mbere, gusa icyizere kikaba ari cyose ko ibintu biza gusubira mu buryo, dore ko inzego z’ubuzima z’ibihugu byombi ziri kurebera hamwe amabwiriza azafasha urujya n’uruza rw’abaturage b’ibi bihugu.

    Kurikira ibindi muri iyi video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abaha-serivisi-abagenda-mu-muhanda-kigali-gatuna-kampala-ngo-bagiye-kongera-kubona-inyungu