Category: Uncategorized

  • Guverineri Gasana yahishuye ijambo rya mbere Perezida Kagame yavuze ageze ku rugamba – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko 76 ruhagarariye abandi muri buri Karere rwahuriye mu Karere ka Nyagatare kugira ngo rusure runamenye ibyaranze urugendo rwo kubohora igihugu.

    Mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa harimo uruhagarariye urundi rw'abakorerabushake muri buri Karere ndetse n'abahagarariye inama y'Igihugu y'urubyiruko, abakozi muri minisiteri zitandukanye n'abandi.

    Ni igikorwa cyahujwe n'itariki ya 1 Gashyantare 2022, ubwo hizihizwaga umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bwacu agaciro kacu.”

    Mu bikorwa basuye harimo umupaka wa Kagitumba watangirijweho ibikorwa byo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Gisa Fred Rwigema yarasiwe.

    Basuye kandi ibice bitandukanye bigize agasantimetero gaherereye mu Murenge wa Tabagwe, aha akaba ari naho hari indake ya mbere Perezida Kagame yabagamo akanahapangira urugamba rwatumye igihugu kibohorwa.

    Guverineri Gasana yavuze ko ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ari kimwe mu byagaragayemo ubutwari buhebuje bw'Abanyarwanda ngo aho urubyiruko rwari ruto rwamenye akaga kagwiriye igihugu harimo impunzi zabujijwe gutaha, Abanyarwanda bavutswaga amahirwe yo kwiga no gukora imirimo itandukanye, amacakubiri, irondamoko, Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi byinshi biyemeza kurubohora.

    Ati ” Ibibazo byari byugarije Abanyarwanda icyo gihe byari birenze ubushobozi bwabo kuburyo igihe cyari kigeze ngo twitange dutabare niyo mvugo yakoreshwaga byari bikomeye cyane, ubu mwebwe rubyiruko mujye mwumva ko igihugu cyanyu mwakitangira kandi mugafata iya mbere no mu kukirwanirira.”

    Ntabwo twateye ahubwo twaratabaye

    Guverineri Gasana yavuze kandi ko ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi zitateye igihugu ahubwo zatabaye ngo kuko hatera ushaka gusahura, mu gihe zo zatabaye Abanyarwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu kikongera kuba umwe buri wese akongera kugira ukwishyira ukizana.

    Gasana yavuze ko mbere yo gutabara Abanyarwanda byabaye ngombwa buri wese yigomwa ibyo yakoraga bamwe bakora ingendo ndende bava mu bihugu bitandukanye kugira ngo u Rwanda rube rumeze uko ruri uyu munsi.

    Ati ” Tujya kuza uwiga yarabiretse, ukora ibi n'ibi arabireka urubyiruko twese ku rugamba, inyuma ababyeyi ukabona umukecuru utanga akenda, undi utanga iki n'iki, utanga igisokozo, utanga akebo, akajerekani, hagira ibikorwa inyuma. Uri ku rugamba yabonaga amasasu, akabona inkweto, akabona ibyo kurya, imiti yo kumuvura n'ibindi byinshi byose byaturukaga mu kwitanga kwa buri wese”

    Icyo Perezida Kagame yababwiye

    Guverineri Gasana yavuze ko bagitangira urugamba rwo kubohora igihugu Maj Gen Fred Gisa Rwigema yahise yicwa bamwe batangira kwiheba bavuga ko birangiye batsinzwe,abandi baza babaza ngo ari he? abandi bakavuga ko misiyo batangiye ipfuye, buri wese ngo yari atangiye kwibaza igikurikiraho.

    Ati ” Njye ndabivuga nk'umutangabuhamya wari uhari, muri icyo gihe byabaye bibi cyane hari n'abandi basirikare bakuru bapfuye nyuma, nimurebe rero umuntu uri mu mashuri ye, twari dufitanye umugambi umwe cyokora ajya kwiga kubera politike yari iriho, ariko yumvise byakomeye ahita aza gutabara.”

    Guverineri Gasana yavuze ko Perezida Kagame ubwo yazaga yasanze baracitse intege ingabo zimerewe nabi cyane ku buryo ngo ibintu byari bikomeye, akihagera ngo yabajije abasirikare bake bari bahari uko urugamba rumeze bamubwira ko ibintu bikomeye.

    Ati 'Bake bake yasanze aho ngaho yarababwiye ati 'ntabwo Hadui (umwanzi) akomeye, mwebwe mupange uko turwana kandi turi kumwe' ubu rero niyo mpamvu mwicaye aha, niyo mpamvu ubu hari amahoro, ubu turi hano kubera iryo jambo gusa, kuko ryahise rihindura byose dutangira kurwana dufite imbaraga.”

    Gasana yavuze ko nubwo ingabo za Habyarimana zakomeje gufashwa n'izindi ngabo z'amahanga ntacyo byatanze ngo kuko umuhate bari bafite watumye bazirwanya kandi barazitsinda u Rwanda rwongera kuba igihugu gifite abaturage bunze ubumwe kuri ubu rukaba rugeze aho gutanga umusanzu mu bindi bihugu.

    Guverineri Gasana kandi yasabye uru rubyiruko gusigasira ibyagezweho arwibutsa ko urugamba rw'amasasu rwarangiye kuri ubu rwo rukwiriye kurwana no guhangana n'abafite ingengabitekerezo mbi ishobora gusubiza u Rwanda inyuma, yarusabye kandi kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Emmanuel Gasana yavuze ko ubwo Perezida Kagame yabasangaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu yaberetse ko umwanzi adakomeye igikenewe ari ugupanga urugamba neza

    Urubyiruko rwasabwe guharanira kuba intwari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-gasana-yahishuye-ijambo-rya-mbere-perezida-kagame-yavuze-ageze-ku

  • Polisi yafashe uwagiye gukora ibizamini yerekana ubutumwa buhimbano ko yipimishije COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Niyoyita yari yaje gukora ikizamini cyo gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ariko aza atipimishije kandi amabwiriza yo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga avuga ko abantu bagomba kuba baripimishije mu gihe cy’amasaha 72 kandi ari bazima.

    CP Kabera yagize ati 'Abapolisi bamubajije niba yaripimishije avuga ko ntabyo yakoze, bamusaba kujya kubanza kwipimisha. Ako kanya yagiye ahita agaruka avuga ko arangije kwipimisha, abapolisi bamusabye ubutumwa bugufi butangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) arabwerekana ndetse bugaragaza ko atanduye COVID-19. Abapolisi babugizeho amakenga barashishoza basanga yabwohererejwe na nimero ya telefoni ibaruye ku muntu witwa Nyabyenda Adorathe.'

    Niyoyita abonye ko afashwe yahise yemera icyaha anagisabira imbabazi, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.

    CP Kabera yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yabasabye kwirinda ibyaha byose bamwe barimo kugenda bafatirwamo, abibutsa ko bihanwa n’amategeko.

    Ati 'Tumaze igihe kinini tubitangaza mu matangazo y’abaza gukora ibizamini ko buri muntu uza gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga agomba kuba yaripimishije icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hatagira uwanduza abandi cyangwa ngo hagire uhandurira. Dukomeje gufata abantu baza gukora ibizamini bafite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bisuzumishije iki cyorezo ndetse ko ari bazima. Turabamenyesha ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.'

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-uwagiye-gukora-ibizamini-yerekana-ubutumwa-buhimbano-ko-yipimishije-covid-19

  • Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora 'Ihogoza' rye. #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte alias Sankara yavuze ko Ubushinjacyaha bwamutengushye ntibukore ibyo yumvikanye nabwo ubwo yajyanwaga mu butabera, aho yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora 'Ihogoza' rye.

    Yabivugiye mu iburanisha ry'urubanza areganwamo na Paul Rusesabagina uyobora MRCD/FLN na bagenzi babo 19, bakurikiranweho ibyaha by'iterabwoba.

    Sankara wari Umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD yakatiwe imyaka 20 y'igifungo muri Nzeri 2021, ajurira asaba kuyigabanyirizwa ikaba itanu mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye bwifuza ko yongerwa ikaba nibura 25.

    Ubwo Urukiko rw'Ubujurire rwasubukuraga urwo rubanza kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, humvikanye andi makuru atari yarakomojweho mu maburanisha yabanje yose.

    Sankara ugiye kuzuza imyaka 40 y'amavuko yasobanuye ko ababajwe no kuba Ubushinjacyaha buri gusaba ko yongererwa igihano kandi bwaramusezeranyije ko buzamusabira igito gishoboka naramuka abufashije.

    Yavuze ko ku wa 17 Gicurasi 2019, we na Me Nkundabarashi Moïse wamwunganiraga (ubu yunganiwe na Me Rugeyo Jean) bahuye n'Ubushinjacyaha Bukuru bwari buhagarariwe na Mutangana Jean Bosco ari kumwe na Ruberwa Bonaventure uri mu Bashinjacyaha bari kuburana na we mu Rukiko.

    Icyo gihe ngo ibitero bya FLN byari bikiri ibibazo bikomeye (bitarasobanuka) maze mbere y'uko Sankara ajya mu ibazwa iryo ari ryo ryose Mutangana na Ruberwa baramuganiriza.

    Nsabimana Callixte bakunda alias Sankara

    Ngo Mutangana yagize ati 'Sankara uracyari muto, uri n'imfubyi. MRCD na FLN
    baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha. Tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane gishoboka kugira ngo na we usubire mu buzima busanzwe wubake urugo, ushake umugore ukore ubuzima bwawe.'

    'Ariko natwe dufashe turengere inyungu z'umutekano w'Igihugu n'iz'ubutabera. Uramutse utabikoze, ibi byaha ukurikiranyweho bifite uburemere bushobora kuba [bwatuma] uhanishwa n'igifungo cya burundu.'

    Yaratengushywe…

    Sankara yahamije ko nk'umuntu wize amategeko yari azi ko ari ibintu bishoboka, ibyo bamusabye abasezeranya kubikora.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha bwari bunafite ikibazo ko ashobora kuzagera mu Rukiko akisubiraho ariko ashimangira ko azabikora uko babyifuza na bo bakamufasha akagabanyirizwa igihano nk'uko babimusezeranyije.

    Yanenze kuba Ruberwa uzi iby'ubwo bwumvikane ari we uri kumusabira kongererwa igihano.

    Ati 'Ari kunsabira gufungwa imyaka 25 ngo nzagwe muri gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko azampa igihano gito kugira ngo nzane 'fiancée' wanjye, Ihogoza ryanjye nari nsize hanze.'

    Yabwiye Urukiko ko kuba yakatirwa iyo myaka asabirwa bitaba ari intsinzi y'Ubushinjacyaha ahubwo yaba ari intsinzi ku binangira bakanga gufasha ubutabera bw'u Rwanda kuko baba bazi ko wabufasha, utabufasha ntacyo ubyungukiramo.

    Yavuze ko atigeze yungukira mu byo yakoreye Ubutabera akaba ari yo mpamvu yajuriye.

    Ati 'Igihano bampaye kiracyari umurengera. Kiracyari icyo hejuru, ntikimpa amahirwe yo gusubira mu muryango Nyarwanda nk'uko twari twarabyumvikanye.'

    'Nibura iyo Ubushinjacyaha buba butitambika icyo kugabanyirizwa, bukareka Abacamanza (mu bwisanzure n'ububasha bwanyu) mukaba ari mwebwe mufata umwanzuro.'

    Sankara yashimangiye ko ku bw'amasezerano yagiranye n'Ubushinjacyaha bwagombye kuba bumufasha gutakamba kugira ngo imyaka 20 yakatiwe igabanywe.

    Perezida w'Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis, yibukije Sankara ko Ubushinjacyaha atari bwo butegeka Urukiko ibyo rukora.

    Yakomeje ati 'Murakabyara.'

    Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iby'ayo masezerano Sankara avuga ko bagiranye, bumusaba kwerekana inyandiko ibihamya.

    Yavuze ko batigeze bakora inyandiko yayo ahubwo babyumvikanyeho mu magambo, yereka Urukiko 'urupapuro rwanditswe n'Umushinjacyaha, Ruberwa Bonaventure, nyuma y'iminsi 13 bakoze ayo masezerano, avuga umusaruro wayavuyemo.''

    Urwo rupapuro rwanditsweho uko ubuhamya bwa Sankara bwagize uruhare mu kuba hasabwa ko urugo rwa Rusesabagina n'imodoka ye, urwa Munyemana Eric n'urwa Ingabire Marie Claire bisakwa kandi bakabazwa.

    Rwifashishijwe ababuranyi baregwa mu Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambuka Imbibi ruherereye mu Karere ka Nyanza.

    Ku cyo kwemera ibyaha aregwa agatanga n'andi makuru yifashishijwe mu butabera, Ubushinjacyaha bwavuze ko bitahabwa umwihariko kuko hari n'abandi bareganwa bayatanze kandi bose baragabanyirijwe ndetse Urukiko Rukuru rugeza aho rujya mu nsi y'igihano gito giteganya n'Itegeko, ibintu byanajuririwe.

    Sankara yeretswe itangazamakuru ku wa 17 Gicurasi 2019 mu gihe isakwa ryakozwe na Polisi y'u Bubiligi mu rugo rwa Rusesabagina ruri i Bruxelles ryakozwe muri uwo mwaka.

    Icyo gihe habonywe amakuru yose ajyanye n'uburyo Rusesabagina yakusanyaga, akanatera inkunga ibikorwa bya FLN; yavanywe muri mudasobwa ye na telefoni.

    IGIHE

    The post Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora 'Ihogoza' rye. appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/02/sankara-yari-yiteze-kurekurwa-vuba-akajya-kurongora-ihogoza-rye/

  • Perezida Kagame asanga icyorezo cya Covid-19 cyarahaye isomo rikomeye umugabane wa Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yitabiriwe na komite ikurikirana umurongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aho harimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma, n’abaminisitiri batandukanye hamwe na Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Perezida Kagame akaba yavuze ko Abanyafurika bari mu nzira nziza kuko umugabane ukomeje gutera imbere no gukemura ibibazo biwugarije.

    Urwego rwa NEPAD rufite inshingano zo gutanga ubufasha no kugira inama ibihugu by’ibinyamuryango bya Afurika yunze ubumwe ku ngamba z’iterambere bifite no kongerera ubushobozi ndetse no kubifasha kunoza ibikorwa, gusesengura ibikorwa byabyo no kubitera inkunga mu bijyanye no kongera ubushobozi n’abafatanyabikorwa n’ibindi bitandukanye.

    Urwego rwa NEPAD rwitezweho kuzagira akamaro gakomeye mu guhuriza hamwe ibikorwa bya Afurika yunze Ubumwe binyuze mu gutanga inama n’ubufasha bwimbitse ku bihugu by’ibinyamuryango n’imiryango y’ubukungu y’uturere yo ku mugabane wa Afurika.

    Mu mwaka wa 2020 nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kugira ngo kige ku cyerekezo cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-asanga-icyorezo-cya-covid-19-cyarahaye-isomo-rikomeye-umugabane-wa-afurika

  • Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya yize… – #rwanda #RwOT

    Jorge Paixão ni we wagizwe umutoza mukuru mu gihe cy’amezi atandatu akaba azungirizwa na Pedro Miguel uzajya unongerera ingufu abakinnyi. Mu ijambo rye nyuma yo gusinyira Rayon Sports nk’umutoza mukuru, Jorge yavuze ko yakunze u Rwanda cyane ariko ikimuzanye muri Rayon Sports ari ukwegukana ibikombe.

    Yagize ati: “Nishimiye iki gihugu kuva nakigeramo, iki gihugu ni cyiza cyane ngiye no gushishikariza abantu no muri Portugal kuza kureba iki gihugu cyiza. Nje muri Rayon Sports kwegukana ibikombe, ndizeza abafana ko ku bufatanye bwabo no kudushyigikira bizatuma twegukana ibikombe”.

    Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu yavuze ko intego y’iyi kipe muri uyu mwaka ari ukwegukana ibikombe byose birimo icya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro. Yavuze ko ku bufatanye n’ubwitange bwa buri wese byose bizagerwaho.

    Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports, Jorge yijeje abakunzi b’iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona

    Uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports yatoje muri Afurika nko muri Sudani, atoza muri Aziya ndetse anatoza n’i Burayi nk’iwabo muri Portugal. Jorge asanze Rayon Sports ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 mu mikino 15, ubu ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona irusha Rayon amanota 5, gusa ashobora kwiyongera.

    Uyu mutoza asanze Rayon Sports yarashyize imbaraga nyinshi mu busatirizi aho yaguze rutahizamu w’umugande n’umunya Cameroun ndetse inagarura Bukuru Christophe, Kwizera Pierrot na Ishimwe Kevin nk’abakinnyi bazayishasha muri Phase retour. Aba batoza bashya bahise batangira akazi, aho imyitozo yo kuri uyu mugoroba aribo bayikoresheje.

    Jorge asimbuye Masudi Djuma wirukanwe azira umusaruro mubi yagaragaje nyuma y’igihe gito ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe. Umukino we wa mbere nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge azatangirira kuri Mukura Victory Sports.

    Jorge Umutoza wa Mukuru wa Rayon Sports yavuze ko yakunze cyane u Rwanda akirugeramo

    Pedro Miguel Umutoza Wungirije wa Rayon Sports ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ye n’iyi kipe

    Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports Fidele Uwayezu hamwe n’Umutoza mushya wa Rayon Sports, Jorge

    Fidele Uwayezu hamwe n’umutoza wungirije muri Rayon Sports

    Ivan Wulffaert, Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Skol mu Rwanda rutera inkunga Rayon Sports yitabiriye uyu muhango

    Abakinnyi ba Rayon Sports biteguye kwegukana igikombe cya shampiyona hamwe n’abatoza bashya bo muri Portugal

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114115/rayon-sports-yasinyishije-umutoza-mushya-yizeza-abafana-igikombe-114115.html

  • RIB yerekanye umwambaro uzajya uranga abakozi bayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba nta mwenda w’akazi abakozi ba RIB bari basanzwe bafite ngo ntacyo byigeze byangiza, ariko kandi ngo kuba kuri ubu bazajya bambara umwenda w’akazi bizarushaho gutuma abagana uru rweo barushaho gutandukanya abakozi bw’urwo rwego n’abandi batari abakozi barwo.

    Mu gihe umukozi wa RIB atambaye umwenda umuranga bitewe n’akazi kadakeneye ko awambara, azajya yerekana ikarita y’akazi.

    Imyambaro izajya yambarwa n’abakozi ba RIB, irimo amoko abiri, aho harimo uwitwa Operation wambarwa n’umukozi utakoreye mu biro hamwe n’indi yambarwa n’umukozi wakoreye mu biro.

    Imyambaro y’umukozi utakoreye mu biro igizwe n’ipantaro, ijire (Gillet) ndetse n’umupira w’amaboko magufi w’ubururu, ku ijire hariho amazina, mu gihe umwambaro wo mu biro ugizwe n’ikoti (Costume) y’umukara irimo ishati, ndetse na karuvati (Cravat) y’umukara iriho ikirango (Logo) cya RIB.

    Umugenzacyaha yemererwa n’itegeko gukoresha imbunda igihe biri ngombwa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 10 mu gika cyayo cya 11 cy’itegeko rishyiraho RIB. RIB yahawe ububasha kugira ngo ibashe kuzuza inshingano yahawe, aho muri ubwo bubasha harimo igihe cyose bibaye ngombwa ndetse itegeko rikongeraho ko usibye n’imbunda umugenzacyaha yemererwa n’ibindi bikoresho mu gushyira mu bikorwa inshingano z’urwego kandi abagenzacyaha baba barahuguriwe kuzikoresha.

    Kuba imyambaro iranga umukozi wa RIB ishobora korohereza umunyabyaha kwihisha igihe abonye bamushakisha, uru rwego ruvuga ko bidateye ikibazo kuko gufatwa kw’ukekwaho ibyaha bigira uburyo bikorwamo byemewe n’amategeko kandi uwihisha na we akagira uburyo ashakishwamo agafatwa.

    Bikaba rero ngo nta mpungenge biteye kuko hari uburyo bwinshi bunyuranye kandi bwemewe n’amategeko RIB ikoresha mu gutahura ibyaha no gufata abakekwa kugira uruhare muri byo.

    Hashize imyaka ine RIB itangiye gukora, aho yatangiranye abakozi 869 ariko kugeza ubu muri uyu mwaka imaze kugera ku bakozi 1.279, kubera ko buri mwaka uru rwego rwongera abakozi, mu gihe imiterere y’uru rwego iteganya ko abakozi barwo bagomba kugera ku 1.579.

    Mu bakozi 1.279 uru rwego rufite, ab’igitsina gore bageze kuri 27% naho ab’igitsina gabo bakaba ari 73%, ab’igitsina gore kandi na bo bari mu nzego za RIB zifata ibyemezo (Gender Mainstream).

    RIB ivuga ko izakomeza kongera umubare w’abakozi hubahirizwa ihame ry’uburinganire ku buryo umubare uzava kuri 27% bagezeho ukarenga 30%, ari na ho bahera bashishikariza ab’igitsina gore kwitabira kujya mu kazi k’ubugenzacyaha.

    RIB iramenyesha abaturarwanda ko bagiye gutangira kubona abagenzacyaha bambaye impuzankano nkuko zigaragara muri iyi video, icyakora abazaba bari mu kazi batayambaye bazajya berekana ikarita y’akazi. pic.twitter.com/equPlQ4L12

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) February 1, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yerekanye-umwambaro-uzajya-uranga-abakozi-bayo

  • Karinda Isae agiye gusohora filime ivuga ku… – #rwanda #RwOT

    Abari abanyeshuri b'i Nyange ni Intwari zo mu cyiciro cy'Imena. Bigaga mu ishuri ryisumbuye ry'i Nyange, mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu, banze kwitandukanya igihe baterwaga n'abacengezi ku wa 18 werurwe 1997, bagasubiza bati 'Twese turi Abanyarwanda'

    Muri aba banyeshuri, 8 barapfuye naho 39 baracyariho. Inzego z'Intwari z'Igihugu z'u Rwanda ni eshatu harimo:

    Imanzi: Ni Intwari y'ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihebuje. Uru rwego rushyirwamo Intwari zitakiriho.

    Imena: Ni Intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu, birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihanitse.

    Ingenzi: Ni Intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by'ingirakamaro birangwa n'ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n'urugero ruhanitse.

    Kalinda yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gukora filime ku buzima bw'abanyeshuri b'i Nyange nyuma yo gukorwa ku mutima n'ubutwari bwabaranze, aho baharaniye ubunyarwanda.

    Ati 'Impamvu natekereje gukora ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange n'uko nyuma yo kumva ibyababayeho njye byankozeho nk’umuntu ndetse ndavuga nti urubyuruko rw’uRwanda aho ruri hose rwakagombye kugira umuco w’ubutwari mu buryo runaka cyane ko ari rwo Rwanda rw’ejo kandi igihugu gikeneye intwari kurusha uko gikeneye ibigwari.'

    Iyi filime 'Above the brave' agiye gushyira hanze yakinnyemo abakinnyi bakomeye barimo Habiyakare Munru, Mugisha James uzwi muri filime 'Indoto', Uwamurera Esperancenuzwi nka Mama Trecy muri filime 'Impanga', Gaga Daniel wamamaye nka Ngenzi.

    Hari kandi Rwibutso Pertinah ukina ari Mushiki wa James muri filime Impanga, Sugira Frolence ukina nka Teta muri filime Igihirahiro, uzwi nka Killer man, Murenzi David ukina muri filime City Maid n'abandi.

    Iyi filime iri gukorwa bigizwemo uruhare na Talents Care Performing Arts, Media and Films Ltd, Africalia na 100Pixels. Izasohoka mu mpera za Gashyantare 2022.

    Kalinda ugiye gushyira hanze iyi filime ivuga ku butwari bw'abanyeshuri b'i Nyange, aherutse gushyira ahagaragara filime yise 'Gitera' yakunzwe n'abatari bacye yaba ab'imbere mu gihugu no hanze y'igihugu.

    Iyi filime yandikwa nawe ikanayoborwa nawe. Uyu musore azwi cyane mu ruganda rw’ikinamico na filime nk’umwanditsi, umukinnyi n’umutoza.

    Ibikorwa bye byinshi by’ikinamico abikorera muri Mashirika, Urunana na Musekeweya.

    Ibijyanye na filime ibyinshi abikorera muri kompanyi Talents Care Performing Arts, Media, and Films Ltd ari nayo kompanyi itegura ikanakora filime 'Gitera' mu bijyanye no kuyishoramo imari.

    Filime 'Gitera' yatumye Karinda ahabwa igikombe cy'umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu 2020 [Best actor of the year 2020] mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards ahigitse abarimo Niyitegeka Gratien, Benimana Ramadhan [Bamenya], Mustafa [Ndimbati], Karisa Erneste [Samusure] n'abandi.

    Iyi filime ariko yari imaze umwaka idasohoka, kuko yari irimo irandikwa. Guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2022 haratangira gusohoka igice cya gatanu cyayo.

    Ifite itandukaniro n’izindi filime nyarwanda zica ku mbuga nkoranyambaga aho yo iri mu rwego rwa filime ndende. Isohoka nibura ifite igice kingana cyangwa kiri hejuru y’Isaha. Kugeza ubu iyi filime iite ibice bine.

    Karinda Isaïe yavuze ko yakozwe ku mutima n'ubutwari bw'abanyeshuri b'i Nyange yiyemeza gusigasira umurage wabo 

    Filime 'Above the brave' ivuga ku butwari bw'abanyeshuri b'i Nyange izasohoka ari igice kimwe kirangira; izasohoka mu mpera za Gashyantare 

    Amashusho y'iyi filime ari gufatwa n'abahanga ku buryo azaba ari ku rwego Mpuzamahanga 

    ‘Above the brave' yakinnyemo abakinnyi b'intoranywa muri filime zikomeye mu Rwanda Abanyeshuri b’i Nyange mu 1997 batewe n'abacengezi banga kwitandukanya bavuga ko bose ari Abanyarwanda Kalinda yavuze ko igice cya gatanu cya filime 'Gitera' yakunzwe bikomeye igiye gusohoka mu minsi iri imbere

    KANDA HANO UREBE IGICE CYA GATATU CYA FILIME 'GITERA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114110/karinda-isaie-agiye-gusohora-filime-ivuga-ku-butwari-bwabanyeshuri-bi-nyange-114110.html

  • Burera: Abaturage barasabwa kudahishira abarembetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Burera basabwe kudaceceka no kudahishira abarembetsi

    Abaturage bo mu Karere ka Burera basabwe kudaceceka no kudahishira abarembetsi

    Nyiramana Xaverine wo mu Murenge wa Nemba yagize ati 'Njya mpura na bo kenshi ari nk’igihiriri cy’abantu batari munsi ya 20 bikoreye za kanyanga n’ibindi bintu utamenya, rimwe na rimwe hari n’abo menya, ariko nkaba ntashobora guhirahira ngo mbavuge, ntinya ko nazihurira na bo nko mu nzira bakangirira nabi. Nk’ubu hari umuturanyi wanjye baheruka kurandurira ibigori byose byari hafi kwera, banamutemera inka, bamuziza ko yabatangiye amakuru. Bisa nk’aho ibyo babikora bagira ngo batubikemo ubwoba bwo kuba tutagira icyo tubavugaho'.

    Benshi mu barembetsi, bafatwa biturutse ku kuba abaturage, amarondo n’izindi nzego zibifite mu nshingano baba bahanahanye amakuru. Muri urwo ruhererekane, ngo akaba ariho bamwe mu barembetsi bakoresha uko bashoboye, uwo bamenye ko yabigizemo uruhare bakamwihimuraho.

    Nzabarinda Jean Paul, na we wo mu Karere ka Burera yagize ati 'Bapfa kumeya ko uri mu babatangiye amakuru. Bakoresha uko bashoboye bakamenya aho utuye n’ibyo utunze. Yaba ari nk’umurima w’ibirayi bakabirandura, waba woroye itungo bakaritema cyangwa bakarizitura bakarijyana; yewe ntibanatinya no kuba bagusanga mu nzu bakayigusamburiraho, cyangwa bakagutegera mu nzira, bakagukubita. Ibyo bitera bamwe ubwoba, bagahitamo kwicecekera bakareka abo barembetsi bakidegembya'.

    Ni kenshi abaturage bakunze gukangurirwa kudahishira abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya magendu n’ibiyobyabwenge, mu kwirinda ko ibyo bikorwa bikomeza gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

    Mu kugerageza kubahashya no kubaca intege, abaturage bo mu Kagari ka Gashanje mu Murenge wa Kivuye, mu Karere ka Burera, bo biyemeje kujya bakora amarondo mu mirima yabo.

    Bitoranyamo abirirwamo, bagasimburana n’abayiraramo, bagamije gukumira no gutangira amakuru abarembetsi bari barayihinduye amayira banyuzamo ibyo biyobyabwenge na magendu, bakanabangiriza imyaka cyangwa bakayisarura nyamara batarayiruhiye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuye Butoyi Louis, agira ati: 'Abaturage bajyaga bahinga ibishyimbo, noneho abo barembetsi babigeramo bashaka nk’ibisongo byo kwifashisha mu kurwanya abo bahuye na bo, bakarandura imishingiriro, ku buryo umuhinzi yajyaga kureba imyaka yashingiriye, agasanga nta n’umwe basizemo'.

    Akomeza ati 'No ku bahinzi cyane cyane b’ibigori, abo barembetsi bahengeraga byeze, bakabisarura, bakajya kubyokereza iyo baba bagiye kuzana ibyo biyobyabwenge, ababihinze bagasigara mu nzara. Ibi nibyo abaturage barebye basanga batakomeza kubyihanganira, biyemeza kujya bararira imirima yabo, ku buryo ubu iyo umurembetsi ahanyuze, umubonye bwa mbere amuvugiriza induru, akunganirwa n’abandi ku gasozi kose, noneho wa murembetsi ntabe akibonye inzira acamo bigatuma bamufata bakamushyikiriza ababishinzwe'.

    Ngo kwishyira hamwe kw’abaturage muri ubu buryo byagiye bitanga umusaruro, ku buryo umubare w’abarembetsi bafatwa, wiyongereye ugereranyije na mbere batarafata izo ngamba.

    Hari abatinya gutanga amakuru y

    Hari abatinya gutanga amakuru y’abarembetsi banga ko bazabihimuraho

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, akangurira abaturage kutarebera cyangwa ngo bahishire abishora mu burembetsi, kuko bituma badacika burundu.

    Yagize ati 'Ndasaba abaturage aho bari hose, kudaceceka mu gihe bazi cyangwa babonye umurembetsi. Hari uburyo bwinshi buriho yaba telefoni n’ubundi butandukanye bakoresha, umurembetsi wese aho ari akamenyekana, bityo akaba arokoye ubuzima bw’abaturage benshi, kandi n’uwo watanze amakuru ntibimugireho ingaruka izo ari zo zose. Guca intege abarembetsi, bisaba ko abantu bahaguruka, bagasenyera umugozi umwe, hatabayeho kureberera ngo bamwe babiharire abandi'.

    Guverineri Nyirarugero, aburira abagishora akaboko mu biyobyabwenge na magendu, kubicikaho mu maguru mashya, batarabifatirwamo ngo bahanwe by’intangarugero.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-abaturage-barasabwa-kudahishira-abarembetsi

  • Uko Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe mu Ntara y’Amajyaruguru (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa byaranze umunsi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, ahenshi byibanze ku gufasha abaturage kugera ku iterambere borozwa amatungo, bahabwa umuriro w’amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba, hanatangwa ibiganiro bivuga ku butwari cyane cyane mu bigo by’amashuri.

    Rulindo

    Mu Karere ka Rulindo ku munsi w’Intwari hatanzwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ahabwa imiryango umunani yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ituye mu Murenge wa Bushoki.

    Ni igikorwa cyakozwe muri gahunda ya 'Cana Challenge’, aho ku bufatanye na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), mu Karere ka Rulindo hazatangwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 304 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

    Kuri uwo munsi kandi Akarere ka Rulindo katanze Gaz n’amashyiga 20 ku miryango yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo(IDP Model Village) wa Gatwa mu Murenge wa Shyorongi, mu rwego rwo kuborohereza kubona ibicanwa, ibyo bikorwa byombi bikaba byayobowe na Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo afatanyije n’inzego z’umutekano muri ako karere.

    Imiryango 20 ituye mu mudugudu w

    Imiryango 20 ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatwa yashyikirijwe Gaz

    Ni ibikorwa byashimishije abaturage bavuga ko ibikoresho byifashishwa mu bicanwa bahawe, bigiye gukuraho ingorane bahuraga na zo mu kubona bibagoye ibicanwa birimo inkwi, ndetse n’uburyo bari basanganwe bukaba bwangizaga ibidukikije bikabagiraho n’ingaruka zabateraga indwara y’ubuhumekero, ari na ho bahera bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku baturage bayo.

    Uwitwa Musoni Faustin yagize ati 'Nishimiye inkunga ya Gaz mpawe, twe dutuye uyu Mudugudu wa Gatwa, tuzaharanira ko Gaz n’amashyiga duhawe z’ibiro 12 n’amashyiga tuzakomeza kubyifashisha twishakamo ibisubizo, igihe gaz ishize ntidutegereze inkunga ya Leta natwe tukayigurira. Turashimira Leta kuko iturinze byinshi birimo uburwayi bw’ubuhumekero n’uburyo twabonaga ibicanwa bigoranye kandi bwangiza ibidukikije.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ashyikiriza abaturage Gaz

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yigisha abahawe Gaz uburyo zikoreshwa

    Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bishimiye Gaz bahawe

    Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bishimiye Gaz bahawe

    Mu Karere ka Rulindo ku munsi w

    Mu Karere ka Rulindo ku munsi w’Intwari bahawe n’umuriro utangwa n’imirasire y’izuba

    Burera

    Mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda, mu Karere ka Burera, nyuma y’ibiganiro byahawe abaturage n’urubyiruko, imiryango icyenda ibarizwa mu Mirenge ya Rusarabuye, Gatebe, Cyanika na Bungwe yorojwe inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yasabye abahawe inka kuzitaho

    Banahawe ibikoresho by’ibanze byo kuzitaho, birimo imiti yica uburondwe, bahabwa n’umunyu. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabasabye kuzitaho na bo bakazitura abandi.

    Mu Karere ka Burera ku munsi w

    Mu Karere ka Burera ku munsi w’Intwari imiryango icyenda yorojwe inka

    Gakenke

    Ku munsi w’Intwari z’igihugu, mu Karere ka Gakenke hatanzwe ibiganiro bivuga ku byaranze Intwari z’Igihugu byabereye mu Murenge wa Ruli.

    Mu Karere ka Gakenke ibiganiro ku butwari byayobowe na Guverineri Nyirarugero Dancille

    Mu Karere ka Gakenke ibiganiro ku butwari byayobowe na Guverineri Nyirarugero Dancille

    Abitabiriye ibyo biganiro basabwe na Guverineri Nyirarugero Dancille wari uyoboye ibyo biganiro, kurangwa n’ubutwari bwubaka iterambere ry’u Rwanda uyu munsi no mu gihe kizaza.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke na we ari mu batanze ibiganiro ku butwari

    Abahawe ibiganiro mu Karere ka Gakenke basabwe guharanira umuco w

    Abahawe ibiganiro mu Karere ka Gakenke basabwe guharanira umuco w’ubutwari

    Gicumbi

    Umunsi w’intwari z’Igihugu mu Karere ka Gicumbi waranzwe n’ibiganiro bivuga ku butwari byahawe abaturage hirya no hino mu mirenge, ndetse bitangwa no mu bigo by’amashuri.

    Ibiganiro mu mashuri, byatangiwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri babyigamo, aho byagarukaga ku bikorwa by’ubutwari bw’Abanyarwanda bagendeye kuri iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'. Abanyeshuri banahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku byo badasobanukiwe.

    Kuri uwo munsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo n’inzego z’umutekano bifatanyije kandi muri ibyo birori n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu biganiro byatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

    Musanze

    Mu Karere ka Musanze, na ho bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda. Ubuyobozi bwagiye bukorera mu bigo by’amashuri ibiganiro bivuga ku byaranze ubutwari bw’Abanyarwanda.

    Kuri uwo munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yasuye anatanga ikiganiro ku banyeshuri barererwa muri Ecole des Sciences de Musanze mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze.

    Mu butumwa bwatanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yasabye urubyiruko guharanira ubutwari avuga ko ari rwo ruhanzwe amaso mu kubungabunga umurage w’ubutwari.

    Yagize ati 'Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima'.

    Arongera ati 'Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uko-umunsi-w-intwari-z-igihugu-wizihijwe-mu-ntara-y-amajyaruguru-amafoto

  • Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina avuga ko Ubushinjacyaha bwihakanye ibyo bumvikanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte

    Nsabimana Callixte

    Nsabimana yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwagiranye na we amasezerano yo kubuha amakuru y’abaterankunga ba FLN hamwe no kuburana yemera ibyaha, na bwo bukamusabira “igihano gito gishoboka”, none ngo bwamwihakanye.

    Mu mpamvu Nsabimana yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20 mu mwaka ushize, harimo ko yifuza igifungo cy’imyaka itanu (havuyemo itatu amaze gufungwa), kugira ngo abone n’uburyo ashinga urugo hamwe n’umukunzi we ngo yasize mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

    Nsabimana yagize ati “Icyo twumvikanye n’Ubushinjacyaha ni uko Umushinjacyaha Mukuru yambwiye ati ‘Sankara uracyari muto, uri n’impfubyi, MRCD-FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane, gito, gito gishohoka, kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, wubake urugo, ariko natwe dufashe turengere inyungu z’Igihugu”.

    Yakomeje avuga ko ibyago yagize ari uko Umushinjacyaha witwa Bonaventure Ruberwa, wari uri aho bagirana amaserano (yakozwe mu buryo bw’imvugo atanditse), ngo ari we urimo kumusabira igifungo cy’imyaka 25, kizatuma asaza adashakanye n’iryo ‘hogoza’ yasize muri Afurika y’Epfo.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko butigeze bugirana amasezerano na Nsabimana (Sankara), kugira ngo yemere kuvuga abo bakoranaga n’uburyo babigenzaga, ahubwo ko icyabaye ari uko yemeye ibyaha.

    Umushinjacyaha Ruberwa yagize ati “Ubu buryo bwo kumvikana ku birebana no kwemera icyaha nta bwigeze bukoreshwa kuko amategeko ateganya ko iyo bibayeho, bukorwa mu buryo bw’inyandiko. Nimubireba murasanga ku migereka ikubiyemo ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta raporo y’ubwumvikane bwigeze bubaho, hagati ya Nsabimana n’Ubushinjacyaha, icyabayeho ni ukwemera icyaha”.

    Nsabimana hamwe n’umwunganira, Me Rugeyo Jean, bavuga ko Itegeko rigenga amasezerano ryemera n’ayakozwe mu mvugo (atari ngombwa ko agomba kuba yanditse gusa).

    Nsabimana waburanye yemera ibyaha asaba Urukiko rw’ubujurire kugabanya igifungo kuva ku myaka 20 yakatiwe kugera ku myaka itanu, rushingiye ku mategeko aha Umucamanza ubwigenge mu gufata ibyemezo, mu gihe habayeho impamvu nyoroshyacyaha.

    Nsabimana ashingira kandi ku ngingo ya 49 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko Umucamanza mu gutanga ibihano agomba kwita ku mibereho bwite y’uregwa.

    Yongeraho ko imibereho bwite ye ishaririye kuko ari impfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umurwayi w’umutima n’igifu.

    Nsabimana yakomeje kubwira Urukiko rw’Ubujurire ko abayobozi bakuru ba FLN bakoranye ibyaha batafashwe ngo baze kwisobanura, akaba abifata nko kumurenganya mu kumukatira igifungo cy’imyaka 20.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyije igihano Nsabimana yari guhabwa, kuko aregwa ibyaha bishobora gutuma afungwa burundu, ngo nta mpamvu y’uko yakomeza kukigabanyirizwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/nsabimana-callixte-ureganwa-na-rusesabagina-avuga-ko-ubushinjacyaha-bwihakanye-ibyo-bumvikanye