Category: Uncategorized
-
Charly na Nina bemeje ko basubiranye nyuma y… – #rwanda #RwOT
Aba bakobwa bagize igikundiro cyidasanzwe mu muziki w'u Rwanda. Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, banditse kuri konti yabo ya Instagam bavuga ko bari bakumbuye abafana babo.
Bati 'Muraho! Hari hashize igihe, twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!!!!”
Ku wa 27 Mutarama 2022, INYARWANDA yatangaje 'bwa mbere' ko Charly na Nina basoje gukora indirimbo eshanu zigize Extended Play (EP) yabo ya mbere bagiye guheraho bagaruka mu muziki.
Izi ndirimbo bazishyuye miliyoni 2.5 Frw zikozwe na Producer Element muri Country Records. Mu minsi iri imbere barafata amashusho y'imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP baririmbye mu rurimi rw'Igifaransa.
Nyuma, abategura iserukiramuro rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bagaragaje urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco barimo Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Nina [Nina].  Â
Amani Festival izaba hagati ya tariki 04 na tariki 06 Gashyantare 2022, Charly na Nina bazaririmba mu gusoza iri serukiramuco bazarihuriramo n'abarimo Mahombi wo muri RDC, Alesh, Roga Roga n'abandi.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye kugaruka mu muziki.
Kuva aba bakobwa bahagarika imikoranire, Nina ni we wagaragaye mu bikorwa by'umuziki aho muri Nyakanga 2021 yaririmbye wenyine mu ruhererekane rw'ibitaramo byari byateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n'akarengane.
Icyo gihe Nina yahawe akazi wenyine nyuma y'uko Charly avuze ko atiteguye kugaruka mu muziki vuba.
Yaba Charly cyangwa Nina ntawigeze na rimwe avuga ku itandukana ryabo. Gusa, gucika intege nyuma y'uko batandukanye na Muyoboke Alex biri muri bimwe abantu bavuga ko byatumye aba bakobwa batandukana.
Iri ni ryo tsinda ry'abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyihariye. Bari kumwe na Muyoboke bakoze indirimbo zabaguriye ubwamamare nka 'Indoro' bakoranye na Big Fizzo, 'I Do' na Bebe Cool wo muri Uganda, 'Owooma' na Geosteady n'izindi.
Mu Ukwakira 2020, Muyoboke Alex yabwiye Kiss Fm adaciye ku ruhande ko mu bahanzi bose yarebereye inyungu uwo yakwishimira cyane kongera gukorana nawe ari Charly na Nina.
Ati 'â¦Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho, nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw'igihugu tugeze mu Karere n'ahandi batangiye kutumenya,'Â
Inkuru bifitanye isano: Charly&Nina bagarutse mu muziki, basoje gukora EP y'indirimbo eshanu
Charly&Nina bafashwe amashusho bemeza ko bazitabira Amani Festival, bateguza abakunzi babo kutazacikwaÂ
![]()
Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Nina [Nina] batangaje ko bagarutse mu muziki bidasubirwaho   Â
![]()
Charly na Nina batumiwe mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Amani ribera muri RDC
-
RIB yamuritse impuzankano yayo – #rwanda #RwOT
Ni ubwa mbere mu gihe RIB imaze, igiye kugira impuzankano yihariye iranga abakozi bayo.
Impuzankano nshya za RIB ziri mu byiciro bibiri; hari izo mu biro n'izo mu kazi hanze y'ibiro.
Imyambaro yo mu kazi igizwe n'umupira w'ubururu w'amaboko magufi n'ijile iriho izina rya nyirayo ku ruhande rw'iburyo na nimero imuranga ibumoso ndetse n'ipantalo ijya gusa n'ivu n'inkweto z'umukara.
Impuzankano yagenewe ibirori n'abakozi bo mu biro igizwe n'ikote ry'umukara, ishati y'ikijuju na karuvati y'umukara iriho ikirango cya RIB ndetse n'inkweto z'umukara.
Ikote ririho amazina y'umugenzacyaha ku ruhande rw'iburyo mu gituza mu gihe ipantalo cyangwa ijipo nabyo ari umukara.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko impamvu y'iyi mpuzankano, ari ukorohereza abaturage kumenya Abagenzacyaha no kubaha serivisi.
Ati 'Impamvu ni ukugumya kunoza imikorere n'imitangire ya serivisi z'ubugenzacyaha kugira ngo abagana RIB babashe gutandukanya abagenzacyaha n'abandi bantu. Ibi ni mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.'
Ibi kandi bizafasha abaturage gutandukanya abakozi ba RIB n'abatari abayo. Nubwo hashyizweho impuzankano, birashoboka ko umukozi wa RIB yajya mu kazi atayambaye.
Dr Murangira yavuze ko mu gihe umukozi wa RIB atambaye umwenda umuranga bitewe n'akazi, yerekana ikarita.
IGIHE yifuje kumenya niba kwambara imyenda kw'abakozi ba RIB, bitazorohereza abakekwaho ibyaha kuba batoroka cyangwa bakihisha Abagenzacyaha, Dr Murangira asobanura ko nta mpungenge zihari.
Ati 'Gufatwa k'ukekwaho icyaha bigira uburyo bwemewe n'amategeko bikorwamo. Uwihisha na we agira uburyo ashakwamo kandi agafatwa. Nta mpungenge biduteye kuko hari uburyo bwinshi bunyuranye kandi bwemewe n'Amategeko RIB ikoresha mu gutahura ibyaha, gufata no gufunga abakekwaho kugira uruhare muri byo.'
Ntabwo higeze hatangazwa ingengo y'imari yakoreshejwe mu gukora iyi mpuzankano.
Itegeko ribemerera gukoresha imbunda
Amategeko yemerera Umugenzacyaha kuba yakoresha cyangwa akitwaza imbunda mu gihe biri ngombwa.
Bigaragara mu ngingo ya 10 mu gika cyayo cya 11 cy'itegeko rishyiraho RIB, byose bigamije kugira ngo urwo rwego rubashe kuzuza inshingano rwahawe.
Dr Murangira ati 'Muri ubwo bubasha Umugenzacyaha ahabwa n'itegeko harimo gukoresha imbunda igihe cyose biri ngombwa. Itegeko ryongeraho ko usibye n'imbunda, Umugenzacyaha yemerewe n'ibindi bikoresho by'umutekano bya ngombwa mu gushyira mu bikorwa inshingano z'Urwego kandi Abagenzacyaha baba barahuguwe kuzikoresha.'
Ihame ry'Uburinganire rirubahirizwa muri RIB
Kuri ubu RIB ifite abakozi 1.279 bavuye kuri 869 yatangiranye. Iteka rishyiraho imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo ya RIB, riteganya ko urwo rwego rugira abakozi bagera ku 1.579.
Dr. Murangira yagize ati 'Ihame ry'uburinganire riri mu byitaweho mu ishyirwa mu myanya ry'abakozi ba RIB, kuko kuri ubu abakozi b'igitsinagore bageze kuri 27% kandi bari no mu myanya ifata ibyemezo naho ab'igitsinagabo ni 73%. RIB izakomeza kongera umubare w'abagenzacyaha hubahirizwa ihame ry'uburinganire.'
Yongeyeho ati 'Uyu ni Umwanya mwiza wo gushishikariza abakobwa kwitabira kujya mu kazi k'ubugenzacyaha.'
RIB yatangaje ko biteze ko ab'igitsinagore bazava kuri 27% bakarenga 30% by'abakozi bose.
Ku mpuzankano yo hanze y'ibiro igizwe n'umupira w'ubururu w'amaboko magufi n'ijile iriho izina rya nyirayo ku ruhande rw'iburyo na nimero imuranga ibumoso ndetse n'ipantalo ijya gusa n'ivu, n'inkweto z'umukara
Byitezwe ko iyi mpuzankano izajya yorohereza abaturage kumenya byihuse abakozi ba RIB mu kazi
Abakozi ba RIB n’Abagenzacyaha ni uko bazajya bambara mu kazi ko hanze y’ibiro
Impuzankano yo hanze y’ibiro iriho ibirango bya RIB mu nyuguti nini
Buri jile handitseho izina rya nyirayo
Impuzankano zigizwe n’imipira y’ubururu n’amapantalo ajya gusa nk’umukara w’ivu ni yo azajya yambarwa n’abakozi ba RIB hanze y’ibiro bari mu kazi
Abagabo ni uko bazajya bambara mu gihe bari mu biro
Izi mpuzankano zibereye ijisho
Abakozi ba RIB mu mwambaro w'akazi mushya wagenewe kwambarwa mu biro
Inkweto z’umukara ziteye gutya ni zo zizajya zambarwa kuri iyi mpuzankanoSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yamuritse-impuzankano-yayo
-
Perezida Kagame yasobanuye isomo Afurika yigiye mu bihe bya Covid-19 – #rwanda #RwOT
Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu Nama ya 39 y'Abakuru b'Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n'Iterambere, NEPAD.
Perezida Kagame uyoboye iri huriro, yavuze ko Afurika ikomeje gutera imbere no gukemura ibibazo biyugarije.
Yagize ati 'Turi mu nzira nziza kuko Afurika ikomeje kuzamura urwego rwayo mu kwikemurira ibibazo.'
Perezida Kagame yongeyeho ko Afurika yigiye amasomo akomeye mu Cyorezo cya Covid-19.
Yakomeje ati 'Imbogamizi zatewe n'icyorezo cya Covid-19 ziracyari kumwe natwe, nubwo icyorezo cyatumye Afurika ifata amahirwe yo kwigira.'
Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko Afurika ikwiriye kwishakamo ibisubizo bizayifasha gukemura ibibazo ifite.
Ati 'Dukwiriye gushaka amikoro no kongera ubufatanye mu by'ubucuruzi ku Mugabane [wa Afurika], kugira ngo tuzagere ku ntego twihaye za Afurika twifuza dukoresheje ikoranabuhanga, inovasiyo no gushora imari mu kongera ubushobozi bw'abaturage.'
Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo ifite, asaba abayobozi b'uyu mugabane kongera ubushake mu gushyiraho ingamba zayifasha kwiteza imbere binyuze mu kwihuza.
Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kigishije Afurika kwishakamo ibisubizo
Perezida Kagame yayoboye Inama ya 39 ya NEPAD -
Rubavu: Batatu bakurikiranyweho gutobora inzu z'abaturage bakabiba – #rwanda #RwOT
Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi ku wa 31 Mutarama 2022.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe mu ijoro bamaze kwiba umuturage. Bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'uyu muturage barimo kwiba.
Ati 'Baje ari batatu nijoro bapfumura inzu y'umuturage, babiri basigaye hanze y'urugo umwe yinjira mu nzu ariko nyiri urugo ntiyamenye ko hari uwinjiyemo. Yatabaje Polisi iraza ihageze abasigaye hanze bahita bahunga, uwari mu nzu ari yasohokanye televiziyo ya rutura (Flat Screen) ayiha abashinzwe umutekano bari hanze y'urugo azi ko ayihaye bagenzi be. Amaze kuyibaha yuriye urugo ngo asohoke ako kanya abashinzwe umutekano bahita bamufata.'
SP Karekezi akomeza avuga ko Niyomugabo amaze gufatwa yahise avuga bariya bagenzi be na bo barakurikiranwa barafatwa. Bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bagiye kwerekana ibyo bari baribye ahandi.
Polisi yasanze barabikaga ibyo bibye mu nzu ya Niyomugabo Emmanuel.
Ati 'Bariya bantu bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bajyanye Polisi aho bari basanzwe babika ibyo biba ndetse n'ibikoresho bifashishaga biba. Mu nzu y'umwe muri bo hafatiwe televiziyo ebyiri nini, ibikoresho gakondo bifashishaga biba ndetse bakabitera abantu birimo imipanga, inyundo, 'tourne-vis' n'ibindi bitandukanye.'
Yashoje aburira abafite ingeso mbi y'ubujura kubicikaho bagasha indi mirimo bakora, abagura ibyo bibye na bo abasaba kubyirinda ahubwo bakagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abajura bafatwa.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.
Bimwe mu bikoresho aba bagabo bafatanywe

