Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo #rwanda #RwOT

    Hari impamvu nyinshi zishobora kuba zibitera ariko tugiye kurebera hamwe 5 muri zo:

    1.Kwibwira ko uzi byose

    Abantu benshi bakunda kwibeshya no kwihenda ko bazi iby'urukundo. Akicara akumva yagezeyo. Urukundo ni urusobe. Kwiga imiterere n'imihindagukirikire yarwo ni uguhozaho. Umubano cyangwa urukundo ni ishuri nk'ayandi yose. Uko wahoze siko uri ubu, uko umukunzi wawe yahoze siko ari kuri ubu, urukundo mwakundanaga siko rukiri. Rushobora kuba rwariyongereye cyangwa rwarakonje. Hari ibihinduka.

    Kumukunda cyangwa gushaka ko agukunda nka kera ni ukwibeshya. Ushobora kuba waramukoreye amakosa akagenda agabanya urukundo agukunda, ushobora kuba waragabanyije umuvuduko mu rukundo akaba yarabonye abandi bakurusha kumwitaho, birashoboka ko yahindutse bitewe n'impamvu nyinshi, nawe rero ukicara ngo uri mu rukundo. Menya ko urukundo ukundana n'umukunzi wawe cyangwa umubano w'umugabo n'umugore ari ishuri ritajya rirangira, ukomeza wiga. Iyo uhisemo kwishuka ko ubizi uratsindwa, wakomeza umurava nabwo kandi bikakorohera. Ikuremo indwara yo kwigira nkaho uzi byose mu rukundo.

    2.Kutiyizera

    Kutiyizera ni umwanzi w'urukundo. Uko waba uri mwiza kose, uko waba ufite igikundiro kingana gute, iyo nta kizere wigirira , byakugora kureshya abasore cyangwa kwegera inkumi ngo uyiterete. Kutiyizera byangiza byinshi , ukiyumva nk'umuntu woroheje , usuzuguritse kandi mu rukundo iyo utangiye kumva wiheje, byose biba byagupfanye.

    3.Kwikunda

    Umubano n' urukundo rubaho kubera ko hari abantu barenze umwe basangiye cyangwa bagaragarizanya amarangamutima. Kwikunda, ukumva ibintu byose byiza ari wowe bigomba gukorerwa,ukumva ko wowe utashimisha mugenzi wawe, bizatuma uhora mu ikorosi ryo gutandukana n'abo mukundana.

    Nutishyira imbere , ukumva ko na mugenzi wawe akeneye kwitabwaho, bizatuma agusubiza amarangamutima umugaragariza, ikivamo ni ibyishimo bya mwembi, urukundo rusagambe.

    Wimubera umutwaro ngo wumve ko ari we ugomba gutuma wishima wowe wiyicariye. Ibyishimo wifuza, urukundo ushaka gukundwa, ntibyakunda nta ruhare ubigizemo. Gukurura wishyira ntacyo bimara mu rukundo.


    4.Wishyizemo ko ntaho urukundo rwanyu ruzagera

    Guhora iteka utekereza ko iherezo urukundo rwanyu ruzagera igihe rukarangira, bituma udatera imbere ntunakore ibyo usabwa. Mugenzi wawe agera aho akarambirwa akishakira abazi icyo urukundo aricyo. Ni byiza ko utabona urukundo urimo nk'urujya mu manga ahubwo ko ruri gutera imbere kandi nawe ugomba kubigiramo uruhare.

    5.Amahitamo mabi

    Guhitamo neza umuntu mukundana/uwo muzabana akaramata,niyo turufu yo kuryoherwa n'urukundo. Urukundo rukubera rwiza iyo ukundana n'umukunzi mwuzuzanya. Niyo hagize ibibazo bivuka,kubera ko muhuza,murabiganira bikarangira.

    Gukundana n'umuntu ukumva, uguhora hafi,utifuza ko hari ikibi cyakugeraho, mwakomanya amahembe aka wa mugani mukabasha kwiyunga,..nibyo bizakubwira ko wahisemo neza. Iyo iteka uhitamo nabi umukunzi, utagendeye ku rukundo ,hari ikindi ukurikiye cyangwa agukurikiyeho ntubimenye, bishobora gutuma uzahorana intimba iteka ryose.

    Kudahirwa na buri rukundo rwose winjiyemo bishobora kukwangiriza ubuzima n'intekerezo ukiheba kandi bitari ngombwa. Kosora aho ubona hagomba gukosorwa. Igira ku makosa yahahise yakubayeho. Wikwinjira mu rukundo buhumyi:Hitamo neza, wirinde kwikunda, wiyizere ibindi byose bizizana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sobanukirwa-impamvu-5-zituma-udakunda-guhirwa-mu-rukundo

  • Gatsibo: Muneza yabyaje amamiliyoni ijambo rya Perezida #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muneza Jean Bosco, urutoki rumwinjiriza agatubutse buri kwezi

    Muneza Jean Bosco, urutoki rumwinjiriza agatubutse buri kwezi

    Muneza yakoze akazi gatandukanye harimo kuba umwalimu mu mashuri abanza ndetse no gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu mujyi wa Kigali.

    Iyo mirimo yose yaje kuyihagarika atangira kwiga kaminuza aho yigaga mu cyahoze ari INATEK mu ishami ry’Uburezi, aho yigaga ibijyanye n’ubukungu.

    Avuga ko igihe yigaga yari afite gahunda yo kuzasoza amasomo yinjira mu kazi k’Uburezi, kuko yumvaga uwize wese agomba guhabwa akazi na Leta.

    Nyamara ngo icyo gitekerezo cyo guhabwa akazi na Leta cyamuvuyemo mu mwaka wa 2008, ku ijambo ry’Umukuru w’Igihugu yabwiye abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda icyo gihe.

    Ati 'Igihe kimwe ndimo kumva amakuru, Perezida wa Repubulika yasuye abanyeshuri ba kaminuza i Butare, ababwira ko biga ariko intego nyamukuru ari uko ubumenyi bavana mu mashuri bazabubyaza umusaruro.'

    Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika avuga ko atazibagirwa, kandi ryatumye aba uwo ari we ubu, ngo yabwiye abanyeshuri ko Igihugu ari gito, kidakora ku Nyanja, nta yindi mitungo kamere gifite ko ubukungu bw’Igihugu ari abaturage bacyo byagera ku bafite ubumenyi bikaba akarusho.

    Ngo yabwiye abanyeshuri ko biga bagamije gukorera igihugu no kwiteza imbere ubwabo, kwihesha agaciro no kwihangira akazi kuko Leta bose itari bubabonere akazi.

    Muneza avuga ko acyumva iryo jambo yakangutse mu bitekerezo atangira gutekereza ku kazi azihangira.

    Agira ati 'Iryo jambo nkimara kuryumva numvise ibitekerezo byanjye bikangutse n’ubwo yaribwiraga abiga i Butare, ariko yaribwiraga abanyeshuri bose nanjye ndimo kuko narigaga.'

    Akomeza agira ati 'Guhera uwo munsi ijambo ryabaye iryanjye ntangira kurishyira mu bikorwa uwo munsi. N’amanota nabonaga yahise azamuka byihuse kuko nigaga nzi icyo nigira n’icyo ngomba gukora.'

    Asoje kwiga ngo yumvise agomba gutangira urugendo rwe rwo kwihangira umurimo ahereye ku byo yari afite aribwo butaka bungana n’igice cya hegitare (1/2 hectare).

    Ubwo butaka ngo bwari busanzwe buhingwamo imyaka ivangavanze harimo insina, imyumbati, ibijumba, amasaka ibigori n’ibishyimbo, ahita abikuramo byose ahitamo kuhakorera ubuhinzi bw’urutoki kandi insina zitanga umusaruro.

    Kubigeraho ngo yatangiye gusura abahinzi b’urutoki batandukanye cyane, uwo batuye mu murenge umwe witwa Rutagarama Appolinaire, amukuraho ubumenyi ajya kubikorera mu butaka bwe.

    Ati 'Aho hantu igitoki kinini nezaga nticyashoboraga kugeza ibiro birindwi ariko maze kubikora kinyamwuga, natangiye kubona igitoki cy’ibiro 50. Amafaranga nagurishaga ibitoki narayazigamaga nkagenda nguriraho ubundi butaka.'

    Igice cya hegitari cyo mu mwaka wa 2010, ubu cyabyaye hegitari 10 z’urutoki, 10 z’ubutaka buteyeho ishyamba n’izindi 10 ahingaho imyaka isanzwe.

    Muneza Jean Bosco urutoki rwe rugizwe n’insina z’Injagi, Kibogo, Nkazikamwa na Fiya.

    Ku kwezi kumwe avuga ko asarura nibura toni 10 z’ibitoki, ikilo kimwe akaba akigurisha amafaranga y’u Rwanda 130.

    Iyo akuyemo ay’ab’akozi n’ibindi yakoresheje avuga ko ku kwezi yihemba arenga 500,000Frw ku rutoki gusa.

    Muneza ubu afite inzu mu mujyi wa Kabarore ifite agaciro ka miliyoni 72 n’indi mu mujyi wa Kigali ya miliyoni 40.

    Atunze imodoka yo mu bwoko bwa FUSO akoresha mu kugeza imicanga, amabuye n’ibindi ku mukiriya umuhaye akazi.

    Avuga ko adashobora kureka umushinga we w’ubuhinzi bw’urutoki ahubwo atekereza kuzongerera agaciro umusaruro w’ibitoki.

    Ati 'Icyo ntekereza kuzakora ni ukongerera agaciro umusaruro uvamo, kuko ubu mbuze abaguzi byaneka ariko nshobora kubyumisha umuntu akazarya igitoki igihe ashakiye niyo haba hashize umwaka.'

    Ashimishwa no kuba abaturanyi be barabonye akazi kuko afite abakozi 30 bamwe bahemberwa no kuri banki ndetse no kuba hari Abanyarwanda barya igitoki cye, n’ubwo baba bamuhaye amafaranga.

    Agira inama abantu batunze ubutaka ariko bakaba batabubyaza umusaruro ko bitera Ubukene, kuko umutungo ukomeye kurusha iyindi ari ubutaka kandi bwateza imbere nyirabwo aramutse abukoresheje neza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gatsibo-muneza-yabyaje-amamiliyoni-ijambo-rya-perezida

  • Brazil: Iyicwa bunyamaswa ry'umunyekongo-DRC ryateje ibibazo mu baturage #rwanda #RwOT

    Polisi ya Brazil yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho iyicwa bunyamaswa rya Kabagambe Moïse, umwimukira ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryabereye mu mujyi wa Rio de Janeiro.

    Iyicwa rye nkuko BBC ibitangaza, ryafashwe kuri videwo, ryateje uburakari mu baturage. Abo mu muryango wa Moïse Kabagambe bavuze ko yagabweho igitero nyuma yo gusaba umukoresha we kumwishyura amafaranga ajyanye n'akazi yamukoreye mu gihe cy'iminsi ibiri mu iduka riri ku mwaro w'inyanja.

    Amashusho yafashwe, amwerekana akomeza gukubitwa impiri (ubuhiri) n'abagabo batatu, ndetse banamukubitisha igikoresho cyo gukinisha umukino wa baseball.

    Eduardo Paes, umukuru w'umujyi wa Rio, yavuze ko ubwo bwicanyi 'butakwihanganirwa kandi buteye ishozi'.

    Nyina wa Kabagambe yavuze ko uyu muryango washoboye guhunga umutekano mucye mu gihugu cy'amavuko cya DR Congo — ariko ko umuhungu we birangiye urugomo rumusanze no muri Brazil.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/brazil-iyicwa-bunyamaswa-ryumunyekongo-drc-ryateje-ibibazo-mu-baturage/

  • Miss Akiwacu Colombe yahaye impanuro umukobwa wese uri kwifuza ikamba rya Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwada muri 2014 ,mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko umunsi yambikiweho ikamba awibuka nk'ibyabaye ejo, ku buryo 98% y'ibyaranze uwo munsi abizirikana.

    Yagize ati' Ati 'Umunsi nambitsweho ikamba ndibukamo nka 98% y'ibyabaye… gusa icyo ntibagirwa ni igihe batangaza ko ari njye watsinze, ntabwo nabyiyumvishaga namaze nk'umunota nta 'reaction' n'imwe… naje kubyumva neza dusubiye kuri hôtel tugiye kuryama n'abandi bakobwa.'

    Miss Akiwacu akomeza avuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo mu nguni zose, yunguka inshuti, akora ibikorwa byatumye akura mu ntekerezo.

    Ati 'Hahahh ni ikibazo kiza. Hashize igihe kinini koko. Ikamba ryamfunguriye imiryango myinshi. Nahuye n'abantu batandukanye, ibigeragezo bitandukanye, 'opportunités' zitandukanye, ingendo hirya no hino, nakoze n'ibikorwa bitandukanye byose byatumye nkura mu bitekerezo, kandi nicyo kibanze mu buzima bwa buri munsi.'

    Irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12. Akiwacu avuga ko kuva yatorwa yakomeje kurikurikirana hafi, kandi ko impinduka zagiye zikorwamo mu bihe bitandukanye zigaragaza, bitandukanye n'igihe cye yambikwa ikamba.

    Ati 'Irushanwa mbona ryarateye imbere cyane, ntaho bihuriye n'igihe twebwe twatorwaga. Ubungubu ibitangajwe birubahirizwa, abakobwa babona ubufasha na nyuma y'itorwa, abantu nabo babyitabira kurushaho, baranasobanukiwe ko kuba Nyampinga bitavuze kuba ikirara, n'ibindi byinshi byateye imbere yaba mu myumvire no mu bikorwa bya buri munsi mu gihe k'irushanwa na nyuma.'

    Uyu mukobwa avuga ko kuba hari byinshi byahinduwe mu itorwa rya Miss Rwanda nk'imyaka yagenderwagaho, uburebure n'ibindi, akaba asanga ari byiza ko 'Abanyarwanda bakora bahitamo ibigendanye n'umuco nyarwanda kugira ngo abanywanda bisange.'

    Colombe avuga ko kuba abakobwa bo mu Rwanda bitabira amarushanwa y'ubwiza hanze y'igihugu ntibabashe kwitwara neza bitari mu murongo wo kuba batashyigikiwe gusa, ahubwo ngo haracyari urugendo 'rurerure kugira ngo tubashe kugera mu majonjora ya mbere'.

    We avuga ko bikwiye no kurebwaga no mu buryo umukobwa abasha kwitegura bihagije cyane mbere y'uko ajya mu irushanwa.

    Uyu mukobwa avuga ko hari ibyo yabwiye abategura Miss Rwanda kongeramo kandi 'babikoraho uko bishoboka'.

    Miss Akiwacu Colombe w'imyaka 26 y'amavuko ufite uburebure bwa 1,79 cm ,akaba abarizwa mu gihugu cy'Ubufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo n'ibyo kumurika imideli. Gusa, mu bihe bitandukanye yagiye aza mu Rwanda gusura umuryango no kuhakorera ibikorwa binyuranye.

    Uyu mukobwa kandi w'umuhanga cyane afite mpamyabumenyi 2 zo mucyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master's degree], imwe yo muri Data Analysis (isesenguramakuru) yakuye muri kaminuza ya Ecole de l'Intelligence Artificielle yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, akagira n'indi aheruka guhabwa yo muri Digital Marketing',yakuye mu ishuri ryitwa INSEEC.

    Refe:INYARWANDA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-akiwacu-colombe-yahaye-impanuro-umukobwa-wese-uri-kwifuza-ikamba-rya-miss

  • Nyuma y’imyaka ibiri, Igikombe cy’Amahoro kigiye kongera gukinwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    AS Kigali ni yo yaherukaga gutwara Igikombe cy

    AS Kigali ni yo yaherukaga gutwara Igikombe cy’Amahoro

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry, yavuze ko mu gihe cya vuba basohora gahunda y’uburyo icyo gikombe kizakinwa.

    Yagize ati 'Igikombe kirahari. Icyo dutegereje gutangaza vuba aha, ni igihe Igikombe cy’Amahoro kizatangirira kuko bifite inzego bigomba kunyuramo, bikemezwa na komite ya FERWAFA, ariko vuba aha turaba twabishyize ahagaragara.'

    Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko nta gihindutse, nyuma y’imikino y’ibirarane ya shampiyona irimo gukinwa, aribwo hazashyirwa ahagaragara gahunda yose y’imikino y’igikombe cy’amahoro.

    Ikipe ya As Kigali niyo iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro giheruka gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, ku itariki ya 4 Nyakanga 2019, mu gihe umwaka w’imikino wa 2019-2020 utararangiye na 2020-2021, wakinwe mu buryo budasanzwe byose kubera icyorezo cya Covid 19, icyo gikombe nticyakinwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nyuma-y-imyaka-ibiri-igikombe-cy-amahoro-kigiye-kongera-gukinwa

  • Rayon Sports yerekanye abatoza bashya bakomoka muri Portugal (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umutoza mushya wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos uzwi ku zina rya Paixão yeretswe itangazamakuru n’abafana

    Umutoza mushya wa Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos

    Umutoza mushya wa Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos

    Ibyo wamenya ku mutoza mushya wa Rayon Sports

    Ni umutoza wavukiye ahitwa Almada muri Portugal mu mwaka wa 1965, aho mu gihe cy’imyaka 11 yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu muri Portugal, aza gukina umwaka umwe mu cyiciro cya mbere mu ikipe yitwa Académica de Coimbra aho yakinnye nk’umusimbura mu mikino itatu.

    Uyu mutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos uzwi ku zina rya Paixão yanatoje kandi ikipe ya Braga yo mu cyiciro cya mbere muri Portugal, akaba yarayitoje imikino 10 gusa, nyuma aza gukomereza mu yandi makipe.

    Aganira n’itangazamakuru, uyu mutoza yatangiye ashima u Rwanda uburyo yasanze rumeze, aho yavuze ko yatunguwe cyane no kubona uburyo cyateye imbere, gifite isuku ndetse n’umutekano.

    Yakomeje agira ati 'Nje hano gutwara shampiyona n’ibindi bikombe, dukeneye inkunga yanyu, tuzakora ibishoboka byose ngo tubashimishe kuko abafana ni ingenzi kuri twe, igihe cyo gukora si igihe cyo kuvuga'

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele, yatangaje ko icya mbere basabye uyu mutoza ari ukubahesha igikombe cya shampiyona, ndetse no gufasha Rayon Sports gusohokera u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Tujya kumuzana twahereye ku nararibonye ye, yatoje ahantu hatandukanye, afite inararibonye, yarabyize, Rayon Sports murayizi ni ugutsinda, ni ugushokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika'

    'Rayon Sports igomba kugarura agaciro kayo, ikagarura ibigwi byayo, ubu turareba Rayon Sports itari iy’iyi shampiyona gusa, turareba imyaka myinshi iri imbere'

    Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

    Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

    Umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ufite impamyabumenyi yo gutoza yo ku rwego rwa mbere itangwa na UEFA 'UEFA Pro Licence', akazaba yungirijwe na mugenzi we Pedro Miguel nawe ukomoka muri Portugal.

    Pedro Miguel, umutoza wungirije

    Pedro Miguel, umutoza wungirije

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yerekanye-abatoza-bashya-bakomoka-muri-portugal-amafoto

  • Gasabo: Batakarije ingingo zabo mu kubohora Igihugu, ubu bakeneye gusurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko abamugariye ku rugamba bakeneye ubaba hafi

    Ngaboyisonga utuye i Rugende mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, avuga ko ubwo bumuga bafite butajya bubatera kwicuza, kuko ngo umusaruro w’ibyo baharaniye ubu barimo kuwubona mu Banyarwanda bagaragaza ko babanye neza kandi baharanira gutera imbere.

    Yagize ati “Intego twayigezeho kuko mbona Abanyarwanda bishimye kugeza ubu nta macakubiri, bafite ubumwe kandi baharanira iterambere, ibyo twakoze twishimira ko hari abarimo kubisigasira”.

    Uyu musirikare wamugariye ku rugamba yakomeje ashima gahunda iriho yo kubashyigikira, aho Leta yabashingiye iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye, inyungu ivuyemo ikaba ari yo ibatunga, ariko agasaba gukomeza kunganirwa kugira ngo bibaheshe agaciro mu baturage babohoye.

    Yagize ati “Tutaratangira gukora wasangaga abaturage bataduha agaciro, nkigera hano twabanje kujya duhahira hanze (y’umudugudu), hari uwo nasabye kunkopa ibiro bitanu by’ibirayi ambwira ko n’ubwo yampa umwenda atandengereza igiceri cya 20, badufataga nka ba bandi basabiriza”.

    Ku munsi w

    Ku munsi w’Intwari bahawe ibiribwa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasuye aba basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda busanga bakeneye uwabahora hafi ndetse n’ubufasha, kuko ubumuga bafite butuma nta kindi babasha kwikorera.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Regis Mudaheranwa, ari kumwe na Komiseri muri Komisiyo ishinzwe Gusezerera abari Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC), Brig Gen Peter John Bagabo, basuye Umudugudu w’i Rugende ku wa 01 Gashyantare 2022, urugendo rwahuriranye n’Umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda.

    Bahaye inka umuryango umwe muri 15 ituye muri uwo mudugudu, banagenera iyo miryango yose inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze ifite agaciro ka miliyoni 2,268,800, yatanzwe na bagenzi babo bamugariye ku rugamba bafite icyo babarusha.

    Regis Mudaheranwa avuga ko iyo nkunga yahawe imiryango y’abo bamugariye ku rugamba, ariko bafite ikibazo cy’uko iduka risanzwe ribunganira ryahombye, ndetse bakeneye gufashwa guhinga ubutaka bahawe.

    Mudaheranwa yagize ati “Icyangombwa ni uko kubahora hafi nk’uko mwabibonye, hari abafite ibibazo by’uburwayi bwo mutwe bwatewe n’uduce tw’ibyuma turimo, hari abacitse amaboko yombi batabasha kugira ikindi bikorera n’ibindi bibazo. Dushaka ibintu bitandukanye byabagirira akamaro, cyane cyane inkunga ihoraho nk’uko RDRC iyitanga”.

    Mudaheranwa avuga ko batekereza ku buzima bw’aba bantu n’ubwo yasanze bafite ibibazo by’iguriro (iduka) ryabo ryahombye kubera guhatana n’andi y’abaturage bafite ubushobozi, ikibazo cy’ibikoresho byabo bitagikora ndetse hakaba n’aho basaba gufashwa guhinga.

    Iduka ryabo ngo ryarahombye

    Iduka ryabo ngo ryarahombye

    Brig Gen Bagabo avuga ko bakomeje kurwana urugamba rwo guhangana n’ubukene, harimo guteza imbere gahunda ya girinka kugera no ku bamugariye ku rugamba batishoboye.

    Brig Gen Bagabo avuga ko urubyiruko ari rwo ahanini rusabwa kurwana uru rugamba, kuko ngo ari bo benshi kandi bafite imbaraga zo gukora.

    Akarere ka Gasabo gafite imidugudu ine irimo abari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kakaba kabizeza kubaba hafi nk’uburyo bwo guha agaciro ubwitange bwabo, bwatumye bagera aho gutakaza ibice by’umubiri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Gasabo-Batakarije-ingingo-zabo-mu-kubohora-Igihugu-ubu-bakeneye-gusurwa

  • Nyagatare: Abatuye mu midugudu y’Icyitegererezo ntibagitegera amaboko Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatijwe mu midugudu bafite imbaraga basabwa gukora ntibakomeze gutegera amaboko Leta

    Abatijwe mu midugudu bafite imbaraga basabwa gukora ntibakomeze gutegera amaboko Leta

    Umudugudu wa Gishuro watashywe ku wa 04 Nyakanga 2020, ukaba waratujwemo imiryango 64 igizwe n’abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’abandi baturage batishoboye.

    Buri muryango wahawe kimwe cya kabiri cya hegitari y’ubutaka kugira ngo ubone ikiwutunga, bahabwa inka zororerwa mu kiraro rusange, ndetse n’inkoko byose bibinjiriza Amafaranga y’u Rwanda asaga 700,000 ku kwezi.

    Ingabire Beatha avuga ko kuva bahagera bakomeje gutungwa na Leta ndetse ngo bamwe muri bagenzi be bumva ko ariyo izakomeza kubatunga, nyamara harimo abafite amaboko yo gukora.

    Avuga ko yasanze iyi myumvire idakwiye ahitamo gushaka amafaranga atangira umushinga w’ubudozi, ku buryo bimufasha kwigisha abana be.

    Ati 'Nabonye 8,000 nkodesha inzu, icyumweru kimwe nari maze kubona arangura igitenge, icyumweru cya kabiri mbona arangura ibitenge bibiri. Abana bagiye gutangira ishuri mbona uko bajya kwiga.'

    Akomeza agira ati 'Niba Leta iguhaye ubufasha bw’ibanze nawe gira icyo wiremamo. Niba iguhaye aho kuba nawe gira icyo ukora kugira ngo utagumya kurushya Leta ngo nkeneye iki n’iki.'

    Hari nanone abafatiye urugero kuri Ingabire, maze bajya kwiga imyuga itandukanye kugira ngo babashe kubona icyo bakora biteze imbere.

    Umwe ati 'Nagiye kwiga imyuga kugira ngo mbone ayo kugura ibyo nkeneye, nigishe abana banjye, ngure ibindi nkenerwa ntakomeje gutega amaboko Leta, ahubwo nunganire kubyo impa.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, aherutse gutangaza RC Nyagatare ko bashyize imbaraga mu kwigisha abaturage guhindura imyumvire, bakumva ko buri kimwe cyose badakwiye kugitega kuri Leta.

    Yagize ati 'Ibishoro barabibonye ahubwo turimo kubigisha uburyo bibyazwa umusaruro. Turabigisha gukora n’ibindi biri hanze y’umudugudu bibyara inyungu, mu gihe turimo gushaka uko twubakira abandi, abayabonye bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.'

    Uyu mudugudu watujwemo imiryango 64

    Uyu mudugudu watujwemo imiryango 64

    Muri gahunda ya Sena yo gusura imidugudu y’icyitegererezo no kureba imibereho y’abayituye, abasenateri bagejejweho ikibazo cy’abatuye muri iyo midugudu bumva ko bazakomeza gufashwa na Leta.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse bugamije guhindura iyi myumvire.

    Ati 'Birumvikana ku bafite imbaraga zo gukora, twabonye ari ingeso mbi yo kwicara abantu bumva ko Leta izabaha byose, twagiye tubigisha ariko dusaba n’abayobozi kurushaho kubegera.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abatuye-mu-midugudu-y-icyitegererezo-ntibagitegera-amaboko-leta