Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwatangije ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Uku kwezi kwatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard. Ni igikorwa cyabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Cîteaux, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022

    Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi ni ukwigisha abanyeshuri indangagaciro enye fatizo z'umuco Nyarwanda zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n'umurimo, aho buri munsi bazajya bazirikana imwe muri izi, bigishwe za kirazira n'amateka y'u Rwanda ndetse bakore n'ibitaramo bya Kinyarwanda.

    Twagirayezu yavuze ko ikigamijwe ahanini ari ugufasha abanyeshuri kuzirikana umuco w'Abanyarwanda kuko ari wo ubahuza.

    Ati 'Uku kwezi kuzafasha abanyeshuri kuzirikana ko icya mbere ari Abanyarwanda, noneho ibindi byose twiga mu mashuri, ari ubumenyi ari ikoranabuhanga n'ibindi bifata ku Bunyarwanda.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, witabiriye igikorwa nk'iki muri Groupe Scolaire Kampanga mu Karere ka Musanze, yasabye abarezi gushyira imbere umuco w'u Rwanda mu byo bigisha kuruta ibindi.

    Ati 'Abarezi bo mu gihugu hose ni ababyeyi, ni amizero y'iki gihugu kuko bafite ubukungu bw'u Rwanda, ari bwo bana b'u Rwanda, turabasaba ko mu byo bakora byose basasira u Rwanda, bakarubanza. Nibamara kurubatamika na siyansi izemera n'ibindi byose bazashaka kurenzaho bizemera.'

    Mukamisha Gaju Divine Chloé wiga mu mwaka wa Gatandatu w'Amashuri Yisumbuye muri LNDC yavuze ko imbogamizi bahuraga na zo zigatuma batikamaza umuco Nyarwanda yizeye ko zigiye gukemuka.

    Ati 'Ntabwo ubusanzwe tubona igihe kirekire cyo kwiga ibyerekeye umuco Nyarwanda kuko tumara umwanya munini twiga ibijyanye na siyansi ariko twizeye ko igihe gito twabonaga kigiye kongerwa bitewe n'uko turi mu kwezi k'umuco.'

    Umwarimu wigisha Ikinyarwanda muri iri shuri, Ndayisaba Innocent, yasabye ko muri uku kwezi k'umuco Minisiteri y'Uburezi yabafasha gukemura ibibazo bikigaragara mu myigishirize y'Ikinyarwanda birimo ibitabo bike, amasaha make n'abarimu bakigisha batabifitiye ubushobozi.

    Uku kwezi k'umuco biteganyijwe ko kuzakorerwa mu mashuri yose kuva ku yisumbuye kumanura, aho nyuma yako buri shuri rizajya rigira umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana Umuco Nyarwanda.

    Ukwezi k’Umuco mu mashuri kwatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

    Abanyeshuri bazajya bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda buri munsi mu gihe cy’ukwezi

    Mukamisha yavuze ko ukwezi k’umuco kuzabafasha kurushaho kumenya Umuco Nyarwanda kuko ubusanzwe bagiraga igihe gito cyo kuwiga

    Ndayisaba wigisha Ikinyarwanda muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yasabye ko imyigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda yashyirwamo ingufu

    Nyuma y’uku kwezi amashuri azajya afata umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana umuco Nyarwanda

    Uku kwezi kwatangirijwe muri Lycée Notre Dame de Cîteaux muri Kigali

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yatangije ukwezi k’umuco mu Ishuri rya Kampanga mu Karere ka Musanze

    Yasabye abarezi gutamika abana u Rwanda

    Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri

    Andi: MyCulture


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangije-ukwezi-kwahariwe-umuco-mu-mashuri

  • MTN yahiguye umuhigo wo gufasha Kankindi wari waraburanye n'umuryango we – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 12 Mata 2021 yabaye umunsi w'igitangaza kuri Kankindi. Uyu mukobwa wari umaze imyaka 27 yitwa Uwamahoro Rosine, ni bwo yamenye ko umuryango we uhari nyuma y'inkuru yakozwe na IGIHE.

    Uyu mukobwa yanyuze mu buzima bumugoye kubera kutagira umuryango, abaho nk'imfubyi itagira shinge na rugero kuko yari yaraburanye n'abe mu gihe cya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma yo kumenya ko afite nyina n'abavandimwe be, hateguwe ibirori byo kongera kubahuza byabaye 18 Mata 2021, mu Karere ka Huye. Uwo munsi yaherekejwe na MTN Rwanda.

    Iyi sosiyete yabonye inkuru nziza y'uyu mukobwa ko yabonye umuryango kandi asanzwe ari umu-agent wayo yifuza kwifatanya na we muri ibyo birori, ihitamo kumuherekeza.

    Icyo gihe yashyikirije umubyeyi we inka ndetse inavuga ko izongerera Kankindi igishoro cy'ibihumbi 200 Frw, ikanamuha inzu yo gukoreramo nk'umwana wahuye n'ibibazo ariko agashaka icyamuteza imbere.

    Mu mpera za Mutarama 2022, MTN yashyikirije Kankindi inzu yo gukoreramo yashyizwe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho asanzwe akorera akazi ke ndetse ahabwa n'ibihumbi 200 Frw yemerewe byo kongera igishoro.
    Kankindi yavuze ko MTN yamubereye umubyeyi, yizeza ko inkunga yahawe azayibyaza umusaruro.

    Ati 'Ndashimira MTN ko yamperekeje ubwo najyaga guhura n'umuryango wanjye ndetse ibikora nk'umubyeyi. Yampaye ibyo kurya, imyambaro none iracyantekerezaho nk'ababyeyi.'

    'Yanyemereye inkunga y'ibihumbi 200 Frw narabibonye, baravuze ngo umwana wacu ntakwiye kwicara ku muhanda bampa inzu, none nayibonye. Ndashimira MTN mbikuye ku mutima.'

    Umukozi w'Ishami rishinzwe Imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Kayitare David, yavuze ko bashishikajwe n'iterambere rye, anamusaba gukora cyane akabasha kwiteza imbere.

    Ati 'Icyo tumusaba ni ukubyaza umusaruro inkunga ahawe ikamufasha kwiteza imbere kandi tumwijeje kuzakomeza kumukurikirana mu bikorwa bye nk'umu-agent.'

    Kankindi nyuma yo kubonana n'umuryango we yakomeje ubuzima ndetse n'akazi ke. Yemeza ko nyuma y'amezi atandatu inkunga yahawe na MTN azaba amaze kuyibyaza umusaruro ugaragara.

    Indi nkuru wasoma: Byari amarira y'ibyishimo, ubwo Uwamahoro yabonanaga n'umuryango we nyuma y'imyaka 27 (Video)

    Byari ibyishimo ubwo Kankindi yashyikirizwaga inkunga yemerewe na MTN Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yahiguye-umuhigo-wo-gufasha-kankindi-wari-waraburanye-n-umuryango-we

  • Perezida Kagame yakiriye Prof John Latham uyobora Kaminuza ya Coventry – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriye Prof Latham wari uherekejwe n'Umuyobozi w'ishami ry'iyi kaminuza muri Afurika, Prof Silas Lwakabamba.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022.

    Ibiganiro aba bombi bagiranye byanitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ndetse n'Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie.

    Muri Nyakanga 2021, nibwo Kaminuza ya Coventry, yashyizeho Prof Silas Lwakabamba nk'Umuyobozi Mukuru wayo ku Mugabane wa Afurika.

    Kaminuza ya Coventry [L'université de Coventry/ Coventry University] ni ishuri ryo mu Bwongereza ryashinzwe mu 1843 riherereye mu Mujyi wa wa Coventry.

    Ubu yakira abanyeshuri basaga ibihumbi 17 biga ibijyanye n'ubwubatsi bugezweho cyane ku bijyanye no gukora imodoka [l'ingéniérie et du design automobile].

    Kaminuza ya Coventry kandi ifite abasaga ibihumbi 19 biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Mu 2017 iri shuri ryatoranyijwe nka kaminuza isumba izindi mu zigezweho [modern university] mu Bwongereza nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru Guardian University Guide.

    Iri shuri rikoresha ingengo y'imari isaga miliyoni 787.5 $ ni ukuvuga asaga miliyari 787 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry, Prof. John Latham


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-prof-john-latham-uyobora-kaminuza-ya-coventry

  • Sadio Mane yafashije Senegal kugera ku mukino wa nyuma wa AFCON2021 ku nshuro ya 2 yikurikiranya #rwanda #RwOT

    Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri AFCON iheruka 2019 igatsindwa na Algeria igitego 1-0,yongeye kugera kuri iyi ntwambwe ikomeye ibifashijwemo na kizigenza Sadio Mane wagize umukino mwiza cyane.

    Ikipe ya Burkina Faso yagize irushanwa ryiza ritagomba kwibagirana, ariko babuze abakinnyi bari ku rwego nk'urw'iyi Senegal bakinaga.

    Senegal niyo yatangiye umukino itera ubwoba mukeba,ubwo Saliou Ciss w'inyuma ku ruhande rw'ibumoso yateraga ishoti rica hejuru y'izamu ku munota wa 15.

    Nyuma yigihe gito Mane yabonye uburyo bwa mbere bwo kubona igitego, aariko ishoti rye ritari rifite imbaraga rifitwa n'umuzamu wa Burkina Faso Herve Koffi.

    Ku munota wa 26 Cheikhou Kouyate yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uturutse muri koroneri,awukoraho ujya mu izamu ariko Issa Kabore awukuraho.

    Hashize akanya, Bamba Dieng yateye umupira n'umutwe mu rubuga rw'amahina nyuma yo guhura n'umupira wari utewe neza na Ciss ibumoso.

    Burkina Faso yagize ikibazo gikomeye cy'imvune nyuma y'igice cy'isaha ubwo Koffi yagonganaga na Kouyate mu kirere mazeakurwa mu kibuga bamuteruye. Ku munota wa 35, Farid Ouedraogo yamusimbuye.

    Burkina Faso yateye ishoti ryayo rya mbere rigana mu izamu ku munota 39, ubwo umupira watewe na Bertrand Traore wahagaritswe na myugariro maze usanga Hassan Bande,atera ishoti rikomeye,umunyezamu Mendy awukuramo.

    Senegal yasabye penaliti ku munota 42 ubwo Mane yahanganiraga umupira na Kabore akagwa hasi mu rubuga rw'amahina,ariko umusifuzi wabibonye yanga iki icyifuzo cyabo.

    Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira,Senegal yahawe umupira ubwo umupira byavugwaga ko Tapsoba yawukozeho gusa isuzuma rya VAR ryemeje umusifuzi Bamlak Tessem Wetesa ko iki cyemezo atari cyo yanga iyo penaliti.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko Senegal iri hejuru ya Burkina Faso.

    Amahirwe yisutse cyane mu gice cya kabiri kuri Senegal yakomeje kotsa igitutu Burkina Faso,amaherezo ibona igitego ku munota wa 70 gitsinzwe na Abdou Diallo ku mupira yahawe na Kalidou Koulibaly wari ugerageje gushaka umupira yirakaraze ahubwo usanga mugenzi we ahagaze neza awushyira mu rushundura.

    Hashize iminota 6,Senegal yinjije igitego cya kabiri gitsinzwe na Bamba Dieng ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mane wacenze myugariro wa Burkina Faso yinjira mu rubuga rw'amahina ahereza Dieng wari kumwe na Gana Gueye awushyira mu izamu.

    Ku munota wa 82,Burkina Faso yabonye igitego cyatsinzwe na Blati Toure n'ivi nyuma y'umupira mwiza yahawe na Tapsoba mu rubuga rw'amahina.

    Ku munota wa 87,Sadio Mane yakuyeho icyizere cya Burkina Faso ubwo yatsindaga igitego cya 3 cyaturutse ku burangare bwa ba myugariro b'iki gihugu bihereye umupira Ismaila Sarr,ahereza Mane asigarana n'izamu wenyne aratsinda.

    Kuri uyu wa kane nijoro, hazaba kimwe cya kabiri cya kabiri ubwo Kameruni izahura na Misiri.Uzatsinda akazahangana na Senegal ku mukino wa nyuma kuri Stade Olembe i Yaounde ku cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-yafashije-senegal-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afcon2021-ku-nshuro

  • U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu byemeranyije ubufatanye mu bya politiki – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinyiwe i Dubai mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, aho u Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga rya Dubai Expo.

    Mu isinywa ry'aya masezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

    Ni mu gihe UAE yari ihagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan.

    Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye n'imikoranire mu bijyanye n'ubujyanama mu bya politiki nk'uko byatangajwe na Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga ku mpande zombi.

    Umuhango wo gusinya amasezerano ku mpande zombi kandi witabirwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n'ubufatanye mu nzego zirimo uburezi aho nko mu 2002 Umuryango Al Maktoun Foundation, wafashishe ibigo by'amashuri birimo Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga na Hamdan Bin Rachid Kimisange Secondary School kiri muri Kigali.

    Hatanzwe n'amahirwe atandukanye ku banyeshyuri b'Abanyarwanda bajya kwiga muri ibi bihugu bigize UAE, aho mu 2018 hagiye 20 naho mu 2019 hagenda 10.

    U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu kandi bifatanye mu bindi birimo ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n'ibintu mu kirere.

    U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iri murikagurisha ryatangiye tariki 1 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Dubai.

    Prof Nshuti Manasseh ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri UAE, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan ashyira umukono kuri aya masezerano

    U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byemeranyije ubufatanye mu bya politiki

    Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro nyuma y’isinywa ry’amasezerano

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na UAE

    Prof Nshuti Manasseh yahagarariye u Rwanda mu isinywa ry’amasezerano hagati yarwo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    Amafoto: Mucyo Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-leta-zunze-ubumwe-z-abarabu-byemeranyije-ubufatanye-mu-bya-politiki

  • Sena igiye gusuzuma akamaro k'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu batangiye gusura amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge mu gikorwa cyo kumenya uko ibikorwa byimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda bibafasha kubaka ubumwe bwabo.

    Mu byumweru bibiri, Komisiyo iteganya gusura ibikorwa by'amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge mu turere icumi (10) aho izasura imirenge ibiri muri buri Karere, kugira ngo iganire n'ubuyobozi bwayo, hagamijwe kumenya icyo akora n'icyo afasha mu bumwe n'ubwiyunge, intambwe imaze guterwa, imbogamizi zirimo n'ingamba zihari.

    Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu yateguye gusura ibikorwa by'amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge, kugira ngo ishobore kumva no kumenya byimbitse imikorere n'ibikorwa byayo nyuma yo kuganira n'inzego zitandukanye kuva ku rwego rw'Igihugu kugeza ku nzego z'ibanze muri Gashyantare na Werurwe 2021.

    Ibyavuye mu bushashatsi bwa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge [NURC] byerekana intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri (94.7%) ,ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

    Igipimo cy'Ubwiyunge mu Banyarwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kigaragaza ko mu myaka itanu ishize [kuva mu 2015, ubwo hakorwaga ubundi bushakashatsi], habayeho kuzamuka ku kigero cya 2.3%. Ku rundi ruhande ariko ngo n'ubwo intambwe yatewe igaragarira buri wese ntabwo abanyarwanda bakwiye kwirara.

    Muri rusange ubwiyunge bw'abanyarwanda bubarwa bashingiwe ku nkingi esheshatu zirimo gusobanukirwa amateka, iby'ubu, no gutekereza ejo hazaza h'u Rwanda aho ubushakashatsi bugaragaza ko iyi nkingi iri ku gipimo cya 94.6%.

    Hari kandi inkingi ya Ndi Umunyarwanda , aho abanyarwanda bemera Ubwenegihugu, Ibiranga, umuntu n'inshingano ze, aho biri kuri 98.6%.

    Sena igiye gusuzuma akamaro k'amatsinda mu bumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-igiye-gusuzuma-akamaro-k-amatsinda-y-ubumwe-n-ubwiyunge-by-abanyarwanda

  • #COVID19: Mu Rwanda abanduye bashya 38 babonetse mu bipimo 7,379 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,444 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-abanduye-bashya-38-babonetse-mu-bipimo-7-379

  • Mukase wa Akeza Rutiyomba Akatiwe gufungwa iminsi 30 Yagateganyo #rwanda #RwOT

    VIDEO: MUKASE WA AKEZA YAKATIWE

    Mu iburanisha rishize, haragarajwe impamvu zituma ucyekwaho atafungurwa ngo akomeze kuburana ari hanze. ndetse ubushinjacyaha bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 y'Agateganyo kuberako hari impamvu zikomeye zituma ucyekwaho ashobora kuba yaragize uruhare muri uru rupfu.

    None kuwa 02 Gashyantare 2022 nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Mukanzabarushimana Marie Chantal afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe agikurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie.

    Uko iburanisha ryubushize ryagenze:Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Umugambi wo Kwica Akeza wacuzwe bunasabira Mukase Kuburana Afunze

    Akeza yababaje benshi

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/mukase-wa-akeza-rutiyomba-akatiwe-gufungwa-iminsi-30

  • Abakozi ba RIB bakorewe impuzankano zizajya zibaranga bari mu kazi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje impuzankano y'abagenzacyaha n'abakozi barwo, hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza, kuzuza inshingano zo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha.

    Impuzankano nshya za RIB ziri mu byiciro bibiri; hari izo mu biro n'izo mu kazi hanze y'ibiro.

    Imyambaro yo mu kazi igizwe n'umupira w'ubururu w'amaboko magufi n'ijile iriho izina rya nyirayo ku ruhande rw'iburyo na nimero imuranga ibumoso ndetse n'ipantalo ijya gusa n'ivu n'inkweto z'umukara.

    Impuzankano yagenewe ibirori n'abakozi bo mu biro igizwe n'ikote ry'umukara, ishati y'ikijuju na karuvati y'umukara iriho ikirango cya RIB ndetse n'inkweto z'umukara.

    Ikote ririho amazina y'umugenzacyaha ku ruhande rw'iburyo mu gituza mu gihe ipantalo cyangwa ijipo nabyo ari umukara.

    Kuri ubu RIB ifite abakozi 1.279 bavuye kuri 869 yatangiranye. Iteka rishyiraho imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo ya RIB, riteganya ko urwo rwego rugira abakozi bagera ku 1.579.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abakozi-ba-rib-bakorewe-impuzankano-zizajya-zibaranga-bari-mu-kazi

  • Rubavu: Umurenge wafashijwe muri Guma mu Rugo wituye ababatabaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwifatanyije n’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu mu kwizihiza umunsi w’Intwari, bashima uburyo Umurenge wa Busasamana wababaye hafi ndetse bagakusanya inkunga y’ibiribwa yahawe abatishoboye mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w

    Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi

    Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi agira ati; 'Ubutwari bugira indangagaciro zibushimangira nk’ubupfura, ubumuntu. Iyo umuntu yakubaye hafi mu gihe cy’amakuba, iyo umaze kwisuganya uramwitura. Ni yo mpamvu twagiye kubasura kuri uyu munsi w’Intwari, tubashimira ubutwari n’ubupfura, kandi tuzakomeza kugirana umubano, dufashanye mu bihe bidasanzwe.'

    Tuyishime avuga ko ibyo bashyikirije Umurenge wa Busasamana birimo inka yashyikirijwe umuturage utishoboye, hamwe na matela zo guha abaturage bubakiwe batishoboye.

    Inka Umurenge wa Gisenyi washyikirije Umurenge wa Busasamana igahabwa umuturage utishoboye

    Inka Umurenge wa Gisenyi washyikirije Umurenge wa Busasamana igahabwa umuturage utishoboye

    Tuyishime avuga ko ibyo Umurenge wa Busasamana wabakoreye mu gihe cya Guma mu Rugo bifite ubutumwa buri muntu agomba kuzirikana.

    Ati 'Icyo twabwira abaturage ni uko umuco nyarwanda utagomba gucuya, ni umuco tugomba gushyigikira aho ubumuntu burangwa n’ubupfura n’ukuri bigomba guhoraho.'

    Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu umaze kugira akamenyero ko gukusanya inkunga zitandukanye z’ibiribwa bikusanywa n’abaturage zikagenerwa abatishoboye cyangwa abari mu kaga.

    Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko igikorwa cy’Umurenge wa Gisenyi cyabateye imbaraga zo gukora no guharanira gufasha abandi.

    Agira ati; 'Twashimye cyane dushimira abaturage n’ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi bazirikana ineza twabakoreye. Byatumye twongera imbaraga zo gukora no guharanira gufasha abandi bafite ibibazo.'

    Matela zahawe abaturage batishoboye mu Murenge wa Busasamana bubakiwe inzu

    Matela zahawe abaturage batishoboye mu Murenge wa Busasamana bubakiwe inzu

    Umurenge wa Busasamana, mu kwezi kwa Mata 2020 wafashije abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu gihe cya Guma mu Rugo kubera abaturage benshi batari bafite ibyo kubatunga kandi imirimo yarahagaze.

    Icyo gihe Umurenge wa Busasamana wakusanyije toni 12 z’ibirayi na toni 25 z’imboga zihabwa abaturage batari bafite ibibatunga, dore ko benshi bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yari yarafunzwe, abandi batunzwe no guca inshuro, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 bakaba bari mu bihe byo kuguma mu rugo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-umurenge-wafashijwe-muri-guma-mu-rugo-wituye-ababatabaye