
Category: Uncategorized
-
Gasabo: Batakarije ibice by’imibiri yabo mu kubohora Igihugu, ubu bakeneye gusurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko abamugariye ku rugamba bakeneye ubaba hafi
Ngaboyisonga utuye i Rugende mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, avuga ko ubwo bumuga bafite butajya bubatera kwicuza, kuko ngo umusaruro w’ibyo baharaniye ubu barimo kuwubona mu Banyarwanda bagaragaza ko babanye neza kandi baharanira gutera imbere.
Yagize ati “Intego twayigezeho kuko mbona Abanyarwanda bishimye kugeza ubu nta macakubiri, bafite ubumwe kandi baharanira iterambere, ibyo twakoze twishimira ko hari abarimo kubisigasira”.
Uyu musirikare wamugariye ku rugamba yakomeje ashima gahunda iriho yo kubashyigikira, aho Leta yabashingiye iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye, inyungu ivuyemo ikaba ari yo ibatunga, ariko agasaba gukomeza kunganirwa kugira ngo bibaheshe agaciro mu baturage babohoye.
Yagize ati “Tutaratangira gukora wasangaga abaturage bataduha agaciro, nkigera hano twabanje kujya duhahira hanze (y’umudugudu), hari uwo nasabye kunkopa ibiro bitanu by’ibirayi ambwira ko n’ubwo yampa umwenda atandengereza igiceri cya 20, badufataga nka ba bandi basabiriza”.

- Ku munsi w’Intwari bahawe ibiribwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasuye aba basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda busanga bakeneye uwabahora hafi ndetse n’ubufasha, kuko ubumuga bafite butuma nta kindi babasha kwikorera.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Regis Mudaheranwa, ari kumwe na Komiseri muri Komisiyo ishinzwe Gusezerera abari Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC), Brig Gen Peter John Bagabo, basuye Umudugudu w’i Rugende ku wa 01 Gashyantare 2022, urugendo rwahuriranye n’Umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda.
Bahaye inka umuryango umwe muri 15 ituye muri uwo mudugudu, banagenera iyo miryango yose inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze ifite agaciro ka miliyoni 2,268,800, yatanzwe na bagenzi babo bamugariye ku rugamba bafite icyo babarusha.
Regis Mudaheranwa avuga ko iyo nkunga yahawe imiryango y’abo bamugariye ku rugamba, ariko bafite ikibazo cy’uko iduka risanzwe ribunganira ryahombye, ndetse bakeneye gufashwa guhinga ubutaka bahawe.
Mudaheranwa yagize ati “Icyangombwa ni uko kubahora hafi nk’uko mwabibonye, hari abafite ibibazo by’uburwayi bwo mutwe bwatewe n’uduce tw’ibyuma turimo, hari abacitse amaboko yombi batabasha kugira ikindi bikorera n’ibindi bibazo. Dushaka ibintu bitandukanye byabagirira akamaro, cyane cyane inkunga ihoraho nk’uko RDRC iyitanga”.
Mudaheranwa avuga ko batekereza ku buzima bw’aba bantu n’ubwo yasanze bafite ibibazo by’iguriro (iduka) ryabo ryahombye kubera guhatana n’andi y’abaturage bafite ubushobozi, ikibazo cy’ibikoresho byabo bitagikora ndetse hakaba n’aho basaba gufashwa guhinga.

- Iduka ryabo ngo ryarahombye
Brig Gen Bagabo avuga ko bakomeje kurwana urugamba rwo guhangana n’ubukene, harimo guteza imbere gahunda ya girinka kugera no ku bamugariye ku rugamba batishoboye.
Brig Gen Bagabo avuga ko urubyiruko ari rwo ahanini rusabwa kurwana uru rugamba, kuko ngo ari bo benshi kandi bafite imbaraga zo gukora.
Akarere ka Gasabo gafite imidugudu ine irimo abari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kakaba kabizeza kubaba hafi nk’uburyo bwo guha agaciro ubwitange bwabo, bwatumye bagera aho gutakaza ibice by’umubiri.

-
Perezida Tshisekedi yubakiye se igishushanyo kirekire bivugisha benshi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa Kabiri yamuritse ishusho yubakiye se umubyara, Étienne Tshisekedi.
Etienne azwi cyane nk'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi, yabaye Minisiteri w'Intebe inshuro eshatu, ndetse yaniyamamarije gutegeka RD Congo inshuro ebyiri.
Iyi shusho ya metero 8.5 z'uburebure iri ku gituro cye i Kinshasa, yamuritswe uyu munsi ku italiki ya 1 Gashyantare, hazirikanwa imyaka itanu ishize apfuye.
Ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko yubatswe 'mu rwego guha icyubahiro iyi ntwari ya Politiki ya Congo, Dr Étienne Tshisekedi Wa Mulumba'.
Iyi shusho yavuzweho byinshi mu Baturage ba RDC, bamwe bashima ko ari igikorwa cyiza kubaha uyu munyepolitiki, abandi ko iki ari igikorwa bwite cya Perezida uriho cyo guha se icyubahiro mu izina ry'Igihugu cyose.



-
Abanyarwanda barasabwa kunga ubumwe no gukunda Igihugu mu rwego rwo gusigasira Ubutwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Nkusi Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu
Agirana ikiganiro na Kigali Today, Nkusi Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yagarutse ku rugendo rw’ibyo u Rwanda rwagezeho, rubikesha umuco w’ubutwari, agira ati: 'Ubutwari bwagize uruhare mu gutuma Igihugu kibaho, kiraguka kandi kirakura. Tugiye kureba ku mateka ya vuba ahangaha, urugero nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho gato, tuzi neza uburyo Igihugu cyari cyarashegeshwe n’ingaruka zayo, kigasubira inyuma ndetse munsi ya zeru. Ariko nanone, indangagaciro z’ubutwari mu Banyarwanda, zabereye benshi nk’ikibatsi cyabafashije kumva ko igihugu ari icyabo, ko bakwiye kucyubaka kandi bakakirinda; bifasha kwigobotora ibihe bibi igihugu cyarimo, ubu umusaruro wabyo ukaba ugaragarira mu byiciro n’inzego zose'.
Kuri iyi nshuro ya 28 hizihijwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ngo ukwiye kuba umwanya wo kurushaho gutekereza ibyatuma igihugu gikomeza gutekana, kikarushaho gukungahara, ari nako abagituye barushaho kugira imibereho myiza kandi bayobowe neza.
Ibi ariko ngo ntibyashoboka, hatabayeho kumva kimwe no guhuriza ku muco w’ubwubahane no gukunda umurimo unoze, nk’uko Nkusi yakomeje abivuga, agira ati: 'Ibi byose bizakomeza gushoboka mu gihe Abanyarwanda bazaba barushijeho kwihesha agaciro no kumenya aho bagana. Bakamenya n’ibikenewe, kugira ngo babigereho. Muri urwo rugendo, umuco w’ubwubahane, ubunyangamugayo, ikinyabupfura, no kunoza umurimo, biri mu bintu bikwiye kwitabwaho kugira ngo koko bizadufashe kugeza Igihugu byacu ku bindi byiza byinshi bishoboka'.
Akomeza asaba urubyiruko, kumva ko ari bo bahanzwe amaso; bityo ko rudakwiye kwirengagiza cyangwa ngo rusigare inyuma mu bikorwa byose, bigamije ineza y’Igihugu.
Intwari zizirikanwa ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Mu cyiciro cy’Imanzi: Harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wari uyuboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi mu mwaka wa 1990, ndetse ku bwe, akaba atarahwemye kugaragaza ko umuntu nyawe akwiye kurangwa n’imigirire yo kwanga akarengane n’ikibi kabone n’ubwo yahasiga ubuzima. Muri iki cyiciro hiyongeraho Umusirikari utazwi izina, uhagarariye ingabo zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zitangira Igihugu.
Mu cyiciro cy’Imena: Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa wayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1931-1959 akaba yararanzwe no kwigobotora ingoyi ya ba gashakabuhake b’Ababiligi mu Banyarwanda, no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri iki cyiciro kandi harimo Uwiringiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1993-1994, akaba yarakunze kwamagana ubusumbane, itonesha n’akarengane mu mashuri, akaba yari anazwiho kudashyigikira ivanguramoko mu Banyarwanda.
Michel Rwagasana: Yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu gihugu, aho yabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’u Rwanda, ndetse aba Umunyamabanga w’umwami Mutara III Rudahigwa. Azwiho guharanira ko igihugu kigira ubwigenge.
Niyitegeka Félicité: Umubikira waranzwe n’ibikorwa byo kwitangira abandi, atitaye ku bwoko; imyitwarire yakomeje gukomeraho kugeza no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yangaga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho, kugeza ubwo yicanwa na bo.
Iki cyiciro kibarizwamo n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya bagendeye ku moko, nyuma yo kubisabwa n’abacengezi bari babateye mu mwaka wa 1997, babasanze mu Kigo, bibaviramo kwicwa.
Icyiciro cy’Intwari z’Ingenzi: Kugeza ubu nta muntu uragishyirwamo. Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.
Ibikorwa by’ubutwari, bikomeje gushimwa n’abaturage barimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, bemeza ko iterambere bagezeho, barikesha Intwari ziyemeje guhara ubuzima, ziharanira ko igihugu kigera ku byiza.
Mbonariba Donatien wo mu Karere ka Musanze agira ati: 'Ibyiza tumaze kubona muri iki gihugu tutigeze tubona mu myaka yo hambere byo ni byinshi. Urebe amagorofa mu mijyi no mu byaro, imihanda isukuye, amavuriro, amashanyarazi n’amazi meza, bikwirakwijwe henshi. Abaturage turakeye, imibereho ni myiza, turarwara tukivuza, abashonje bakagaburirwa. Aho rero ni ho duhera tuvuga ko ibyo byiza dukesha Intwari zahagaritse ikibi, zikimakaza ibyiza, natwe nk’abaturage tugomba kubikomeraho'.
Abaturage bashimangira ko badateze gutezuka ku ntego yo kubirinda no kubisigasira, nk’igihamya cyo kwitura ibyo izo Ntwari zaharaniye.

-
Perezida Putin avuga ko US irimo kugerageza gushora Russia mu ntambara #rwanda #RwOT
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yashinje Amerika kugerageza gushora igihugu cye mu ntambara muri Ukraine.
Mu magambo ya mbere akomeye avuze mu byumweru byinshi byari bishize, yavuze ko intego y'Amerika ari ugukoresha imirwano nk'urwitwazo rwo gufatira Uburusiya ibindi bihano.
Yanavuze ko Amerika irimo kwirengagiza impungenge z'Uburusiya ku ngabo zo mu muryango w'ubwirinzi bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) ziri i Burayi.
Ubushyamirane ubu buri ku kigero cyo hejuru, bushingiye ku kuba Uburusiya bwarongereye abasirikare hafi y'imipaka ya Ukraine.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, Uburusiya bwegereje abasirikare bagera hafi ku 100,000 – bafite ibikoresho byose birimo nk'ibifaru by'intambara, imbunda za rutura hamwe n'amasasu n'indege – ku mupaka wa Ukraine.
Ariko Uburusiya buhakana ibyo bushinjwa n'ibihugu by'i Burayi n'Amerika ko burimo guteganya kugaba igitero, nyuma y'imyaka hafi umunani ishize bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea mu majyepfo ya Ukraine, bukanashyigikira inyeshyamba zo mu karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ku ruhande rwabwo, Uburusiya bushinja leta ya Ukraine kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kugarura amahoro mu burasirazuba, aho abantu batari munsi ya 14,000 biciwe. Inyeshyamba zishyigikiwe n'Uburusiya zigenzura igice kinini cy'ako karere k'uburasirazuba.
Hagati aho, ku wa kabiri Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaburiye ko igitero cy'Uburusiya “nticyaba intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya [gusa] – iyi yaba ari intambara mu Burayi, [intambara] yeruye”.
Ni iki nyirizina Putin yavuze?
Avuga nyuma y'ibiganiro na Minisitiri w'intebe wa Hongrie (Hungary) Viktor Orbán mu murwa mukuru Moscou w'Uburusiya, Bwana Putin yagize ati:
“Kuri jye bisa nkaho Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zidahangayikishijwe n'umutekano wa Ukraine… ahubwo akazi kazo k'ingenzi ni uguhagarika iterambere ry'Uburusiya. Muri uru rwego Ukraine ubwayo ni igikoresho gusa cyo kwifashisha mu kugera kuri iyi ntego”.
Ubushyamirane hagati y'Uburusiya n'Amerika – igifite intwaro kirimbuzi za nikleyeri za mbere nyinshi ku isi – buhera mu gihe cy'intambara y'ubutita (1947-1989). Icyo gihe, Ukraine yari igice cy'ingenzi cy'Ubumwe bw'Abasoviyeti bugendera ku matwara ya gikomunisiti, ibanjirijwe gusa n'Uburusiya bwari igice cya mbere cy'ingenzi cy'ubwo bumwe.
Perezida Putin yavuze ko Amerika yirengagije impungenge z'Uburusiya mu gisubizo cyayo ku byasabwe n'Uburusiya byo kugira ibyo ibwemerera mu rwego rw'umutekano mu buryo bwisunze amategeko, birimo no guhagarika ko OTAN ikomeza kwagukira mu burasirazuba.
Yumvikanishije ko Ukraine iramutse yemerewe icyifuzo cyayo cyo kwinjira mu muryango wa OTAN, ishobora gushora ibindi bihugu binyamuryango mu ntambara n'Uburusiya.
Bwana Putin yagize ati: “Ibaze Ukraine iramutse ari umunyamuryango wa OTAN nuko igikorwa cya gisirikare [cyo kwisubiza Crimea] kigatangira”.
“… twarwana na OTAN? Hari uwaba yarigeze yibaza kuri ibi? Bisa nkaho nta muntu wabyibajijeho”.
BBC
-
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingeso mbi no gukora ibinyuranyije n’umurongo w’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ni urubyiruko rugizwe n’abakorerabushake ndetse n’urugize inama y’Igihugu y’Urubyiruko bose hamwe bakaba bari 76.
Mu gusura ibi bice, bahereye ku mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu tariki 01 Ukwakira 1990, rusorezwa i Gicuro mu Murenge wa Tabagwe ahari indake y’uwari umuyobozi w’urugamba.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana, avuga ko kwigisha urubyiruko amateka aganisha ku butwari bigamije gusigasira umuco w’Ubutwari kugira ngo udacika.
Uwo muyobozi yavuze ko kuba urubyiruko rusura bimwe mu bice bigize amateka yo kubohora Igihugu ari buryo bwiza bwo kugira ngo bige ayo mateka na bo bayasakaze muri bagenzi babo.
Ati “Aba twazanye bazabisakaza muri bagenzi babo bose bakure bazi ayo mateka bityo bazayasigasire.”
Umwe muri bo witwa Mutimukeye Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo yavuze ko ibyo yabonye byamurenze kuko ubundi yabyigaga mu mateka cyangwa akabisoma mu bitabo akabyiga no mu matorero atandukanye yitabiraga.
Mutimukeye yavuze ko yabashije kugera ku mateka bwite y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse anamenya ko abarwanye urwo rugamba bari mu myaka ye ndetse no munsi y’iye.

Avuga ko yiyemeje n’imbaraga ze zose ndetse akanabyumvisha urubyiruko rugenzi rwe akamaro ko kwitangira Igihugu.
Yagize ati 'Byanyeretse ibyiza byo gukunda Igihugu no kukitangira nkaba ari byo ngiye gushishikariza bagenzi banjye ndetse nkaba ngiye no kubatoza umuco w’Ubutwari.”
Mu kiganiro uru rubyiruko rwahawe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yarubwiye ko urugamba rutari rworoshye ahubwo byasabye kwihangana cyane, kwiyemeza no guharanira ukuri.

- Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yaganirije urubyiruko ku mateka yo kubohora Igihugu, arusaba kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda
Yabasabye kwigira ku mateka y’ababohoye Igihugu na bo bagaharanira kugira indangagaciro nk’izabo. Yabasabye kwirinda ikintu cyose cyatuma banyuranya n’umurongo w’Igihugu ndetse n’ingeso mbi.
Ati “Intambara y’amasasu yararangiye hasigaye iy’iterambere, mwirinde ikintu cyatuma munyuranya n’umurongo wa Politiki y’Igihugu ndetse mwirinde n’ingeso n’imyifatire mibi.”

- Basuye hamwe mu hagaragara amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu Karere ka Nyagatare hari ibice byinshi bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu harimo ku mupaka ahatangirijwe urugamba, ahari indake ya mbere yabayemo umuyobozi w’urugamba iri mu murenge wa Tabagwe ahitwaga 'Centimetre’ n’ahandi. Ubuyobozi Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu buvuga ko aho hantu hose hari umushinga wo kuhashyira ibimenyetso bigaragaza ayo mateka.
Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ufite ibirometero birenga 120 uvuye ku mupaka wa Kagitumba kugera mu Karere ka Burera.

-
Umuyobozi wa APR FC yavuze kuri Karera Hassan bivugwa ko atazagaruka muri iyi kipe #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko Karera Hassan akiri umukinnyi w’iyi kipe yahawe uruhushya rwo kujya kureba umuryango we kandi igihe yahawe ntikirarangira.
Mu Kuboza 2021 nibwo Karera Hassan yafashe rutemikirere yerekeza muri Finland asanze umugore we Mutoni Diane.
Igenda ry’uyu mukinnyi hagiye havugwa byinshi ko uyu mukinnyi atazagaruka muri iyi kipe, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko uyu musore akiri umukinnyi wa APR FC wahawe uruhushya kandi iminsi yahawe ntabwo irarangira.
Ati 'Karera Hassan ni umukinnyi wa APR FC kandi ni umugabo yarubatse, biza no kugorana guhuza umugabo n’umuryango uri hanze na hano akinira natwe turi ikipe y’ingabo birumvikana ariko tugira ubumuntu, natwe turi abantu tugira umuryango tuzi icyo bivuze iyo umukinnyi akina umuryango we uri kuri we gato.'
'Yadusabye umwanya turawumuha, twanamusabye byinshi yagombaga kuba yaragiye mbere kubera iriya mikino nyafurika twari turimo, turamubwira ngo yihngane arihangana, yaje kugenda ari uko yagize akantu k’imvune, tukaba tumwumva rero iminsi twamuhaye nta kirarengaho kandi nta kitaduha icyizere ko azagaruka .'
Karera Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, akaba yari avuye mu ikipe ya AS Kigali.
Karera Hassan ngo uruhushya yahawe ntirurarangira -
Abantu 'benshi' bishwe nyuma y'igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri Guinea Bissau #rwanda #RwOT
Perezida wa Guinée-Bissau avuga ko igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba ryiciwemo abashinzwe umutekano benshi.
Umaro Sissoco Embaló yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo, anavuga ko ibyabaye ari “igitero cyapfubye cyagabwe kuri demokarasi”.
Ku wa kabiri, amasasu yumvikanye hafi y'inyubako ya leta mu murwa mukuru Bissau, aho amakuru avuga ko Perezida yari mu nama n'abaminisitiri.
Abasirikare bivugwa ko bafunze Perezida n'abaminisitiri.
Abagabo batamenyekanye bari bitwaje imbunda ziremereye bateye inyubako ya leta aho Perezida Embaló yari ari mu nama na Minisitiri w'intebe Nuno Gomes Nabiam, imbere muri iyo nyubako, nkuko amakuru avayo abivuga.
Ukora mu rwego rw'umutekano utashatse gutangazwa izina yabwiye BBC ko abagabo bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivile bahise batangira kurasa kandi ko umupolisi yishwe.
Abategetsi bo muri Afurika y'uburengerazuba bavuze ko ibyabaye ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, banashishikariza abasirikare gusubira mu bigo byabo.
Ariko uko byagenze ntibirasobanuka neza: ntibiramenyekana abo bagabo bitwaje imbunda abo ari bo, kandi na Perezida ntiyatanze umubare w'abishwe.
Iki gihugu – kiri mu bicyennye cyane ku isi – cyahoze gikolonizwa na Portugal. Kuva mu mwaka wa 1980 kimaze kubamo ihirikwa ry'ubutegetsi cyangwa igerageza ryo guhirika ubutegetsi inshuro icyenda.
Iki gihugu – kigowe n'amadeni menshi gifitiye ibihugu by'amahanga kandi n'ubukungu bwacyo bugacungira cyane ku mfashanyo y'amahanga – cyahindutse inzira icamwo ibiyobyabwenge bivuye muri Amerika y'epfo, bituma bamwe bagihimba leta ya mbere y'ibiyobyabwenge muri Afurika.
Ku wa kabiri nimugoroba, Bwana Embaló yavuze ko igitero “cyateguwe neza kandi gikozwe mu buryo buteguye neza” gishobora kuba “gifitanye isano n'abantu bakora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge”, ariko nta yandi makuru yatanze.
Nubwo Bwana Embaló yatsinze amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2019, yaje kugirana ubushyamirane n'inteko ishingamategeko mbere yuko atangira imirimo mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wakurikiyeho.
BBC
-
Guinée-Bissau: Coup d'État yapfubye #rwanda #RwOT
Perezida wa Guinée-Bissau avuga ko igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba ryiciwemo abashinzwe umutekano benshi.
Umaro Sissoco Embaló yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo, anavuga ko ibyabaye ari 'igitero cyapfubye cyagabwe kuri demokarasi'.
Ku wa kabiri, amasasu yumvikanye hafi y'inyubako ya leta mu murwa mukuru Bissau, aho amakuru avuga ko Perezida yari mu nama n'abaminisitiri.
Abasirikare bivugwa ko bafunze Perezida n'abaminisitiri.
Abagabo batamenyekanye bari bitwaje imbunda ziremereye bateye inyubako ya leta aho Perezida Embaló yari ari mu nama na Minisitiri w'intebe Nuno Gomes Nabiam, imbere muri iyo nyubako, nkuko amakuru avayo abivuga.
Ukora mu rwego rw'umutekano utashatse gutangazwa izina yabwiye BBC ko abagabo bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivile bahise batangira kurasa kandi ko umupolisi yishwe.
Abategetsi bo muri Afurika y'uburengerazuba bavuze ko ibyabaye ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, banashishikariza abasirikare gusubira mu bigo byabo.
Ariko uko byagenze ntibirasobanuka neza: ntibiramenyekana abo bagabo bitwaje imbunda abo ari bo, kandi na Perezida ntiyatanze umubare w'abishwe.
Iki gihugu â” kiri mu bicyennye cyane ku isi â” cyahoze gikolonizwa na Portugal. Kuva mu mwaka wa 1980 kimaze kubamo ihirikwa ry'ubutegetsi cyangwa igerageza ryo guhirika ubutegetsi inshuro icyenda.
Iki gihugu â” kigowe n'amadeni menshi gifitiye ibihugu by'amahanga kandi n'ubukungu bwacyo bugacungira cyane ku mfashanyo y'amahanga â” cyahindutse inzira icamwo ibiyobyabwenge bivuye muri Amerika y'epfo, bituma bamwe bagihimba leta ya mbere y'ibiyobyabwenge muri Afurika.
Ku wa kabiri nimugoroba, Bwana Embaló yavuze ko igitero 'cyateguwe neza kandi gikozwe mu buryo buteguye neza' gishobora kuba 'gifitanye isano n'abantu bakora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge', ariko nta yandi makuru yatanze.
Nubwo Bwana Embaló yatsinze amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2019, yaje kugirana ubushyamirane n'inteko ishingamategeko mbere yuko atangira imirimo mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wakurikiyeho.
BBC
The post Guinée-Bissau: Coup d'État yapfubye appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/02/02/guinee-bissau-coup-detat-yapfubye/
-
Nishimiye kugaruka muri Gikundiro: Kwizera Pierrot wasubiye muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Kwizera Pierrot
Uwo mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko yishimiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kandi ko ari ikipe afite ku mutima.
Yagize ati 'Ndishimye cyane kugaruka muri Gikundiro, nari mfitiye urukumbuzi abafana, ahantu hose unyura muri Kigali bakubwira ko bagukumbuye, bansabaga kugaruka bavuga ngo garuka mu rugo dufatanye. Rayon Sports ni umuryango kandi nanjye ni ikipe yanjye mfite ku mutima.'
Yakomeje aha icyizere abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, avuga byose bishoboka mu gihe habayeho ubufatanye.
Yagize ati 'Byose birashoboka reka dukore akazi dufatanye twese, abafana ubuyobozi n’abakinnyi bose, nizeye ko byose bizagenda neza.'

- Kwizera Pierrot agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu
Kwizera Pierrot yageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 atwarana nayo ibikombe bitatu birimo igikombe cy’amahoro 2015-2016, yongera gutwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 na 2018-2019.
Yaranafashije Rayon Sports kuba ikipe rukumbi imaze kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika, CAF Confederation Cup, yayivamo mu 2018 agiye gukina muri Oman atamaze igihe kinini, mbere yuko agaruka mu Rwanda ajya muri As Kigali yakiniraga kugeza ubu.
