Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yanyuzwe n'imigendekere y'uruzinduko rwe rwamaze igihe gito i Nairobi – #rwanda #RwOT

    Urwo rugendo rwamaze amasaha ane ndetse ku murongo w'ibyaganiriweho hariho ingingo nyinshi kandi zose zaganiriwe nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Kenya.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko mu gitondo cyo ku wa 3 Gashyantare 2022 yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'ingirakamaro muri Kenya.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko yahuye na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, i Nairobi nyuma agahita agaruka mu rugo.

    Ati 'Ubu nagarutse mu rugo! Nkunze ubu buryo, isaha imwe kugera i Nairobi, isaha imwe yo kugaruka i Kigali.'

    Yakomeje agira ati 'Isaha imwe y'ibiganiro, isaha imwe yo kuva ku Kibuga cy'Indege ngera mu Biro by'Umukuru w'Igihugu [muri Kenya] nkaba ngarutse ku Kibuga cy'Indege. Byinshi byagezweho.'

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwazamuye imbamutima z'abamukurikira bagaragaje ko bibahaye isomo ry'uburyo bwo gukoresha neza igihe.

    Perezida Kagame na mugenzi we, Uhuru Kenyatta baganiriye ku ngingo zirimo ubucuruzi, ubutwererane, umubano w'ibihugu byombi, ibirebana n'Akarere n'Umugabane wa Afurika muri rusange.

    I had a brief but very productive working visit with President Uhuru Kenyatta in Nairobi today morning. Now back home! I like it this way- 1hr to N’bi 1hr back to Kgl. 1hr+ discussion 1hr from airport to S/H and back to a/port. A lot was covered !!! ๐Ÿ™‚

    รขย€” Paul Kagame (@PaulKagame) February 3, 2022

    Inkuru bifitanye isano

    Uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Kenya rwamaze amasaha ane gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yanyuzwe-n-imigendekere-y-uruzinduko-rwe-rwamaze-igihe-gito-i

  • RTDA igiye gukemura ikibazo cy'imitungo y'abaturage yangijwe n'ikorwa ry'umuhanda wa 'Nyanza-Bugesera' – #rwanda #RwOT

    Uwo muhanda wa kilometero 66 wari waratangiye kubakwa mu 2019 biteganyijwe ko uzarangira mu 2022 ariko guhera muri Nzeri 2021 imirimo yarahagaze ku gice cya Nyanza.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko hari imitungo yabo yagizweho ingaruka n'ihagarikwa ry'imirimo, bagasaba ko yasubukurwa byihuse kuko biri kubadindiza mu iterambere.

    Ubuyobozi bwa RTDA, bwavuze ko umubare munini w'abaturage bo muri Bugesera bamaze kwishyurwa mu gihe mu gice cy'Akarere ka Nyanza na bo hari abo dosiye zabo zamaze kwigwaho ku buryo bagiye gutangira kwishyurwa.

    Kugeza ubu ariko hari abamaze kwishyurwa mu Karere ka Bugesera, aho amadosiye 763 yishyuwe arenga miliyari 1,8 Frw.

    Ni mu gihe hari amadosiye y'abaturage babaruwe mu Karere ka Nyanza batari bishyurwa. Bose hamwe ni 190 bakaba bagomba kuzishyurwa agera kuri miliyoni 677Frw.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yagize ati 'Abo bamaze kubarurwa muri Nyanza bagiye gutangira kwishyurwa muri iki gihe cya vuba.'

    Yakomeje agira ati 'Ikibazo cyari cyabayeho ni uko hari hataraboneka ingengo y'imari ariko hakabaho n'ikibazo cy'uko twari tutarabarura imitungo yabo ariko ingengo y'imari igiye kuboneka muri iyi ngengo y'imari ivuguruye.'

    Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza watangiye kubakwa mu 2019, uturuka mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba ugera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfoi wambutse Bugesera ku ntera y'Ibirometero 130.

    Mu Murenge wa Muyira w'Akarere ka Nyanza, kuri ubu ni ho imirimo yo gukora igice cy'uyu muhanda muremure cyiswe Kibugabuga-Shingiro-Gasoro igeze.

    Abaturiye umuhanda Nyanza-Bugesera bagiye guhabwa ingurane y’ibyabo byangijwe n’imirimo yo kuwukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-igiye-gukemura-ikibazo-cy-imitungo-y-abaturage-yangijwe-n-ikorwa-ry

  • Jali: Umugabo yateye umugore we icyuma kubera ifuhe – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Tatu n'igice z'ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare 2022, ni bwo uyu mugabo yashyamiranye n'umugore we birangira amukubise icyuma.

    Uyu mugabo usanzwe abagira amatungo Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, akimara gutera umugore we icyuma yahise yiruka aburirwa irengero ndetse inzego z'umutekano zitangira kumushakisha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Jali, Ruzindana Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yateye icyuma umugore we bapfa kumushinja ko afite abagore benshi.

    Yagize ati 'Yamuteye icyuma mu ijoro ry'ejo ku wa Gatatu ahita atoroka. Bapfaga amakimbirane bahoraga bagirana. N'ejo bundi twagiyeyo tugiye kuyahosha kuko bahora bapfa ko umugabo ngo afite abagore benshi.'

    Yongeyeho ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe.

    Nyuma y'amasaha make uyu mugabo ateye umugore we icyuma agahita atoroka, yafatiwe i Kabuye mu Murenge wa Jabana ahagana saa Kumi z'umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare 2022.

    Umugore yatewe icyuma nyuma yo gukimbirana n’umugabo we amushinja kumuca inyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-umugabo-yateye-umugore-we-icyuma-kubera-ifuhe

  • Yinjiza miliyoni 1 Frw! Mukamana agiye gushinga ishuri ryigisha abakobwa n'abagore guca imyeyo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo guca imyeyo witabwagaho n'abakobwa b'abangavu n'abagore batabikoze mu bukobwa bwabo. Ni uwo gukurura bimwe mu bice by'igitsina cyabo bita imishino ikaba miremire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye urugo, cyane ko iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire ya bombi.

    Gusa uretse ibyo, Abanyarwandakazi bawufataga nk'ingenzi kuko uko ibyo bice byamaraga kuba birebire byabaga nk'umwambaro w'igitsina.

    N'ubwo uyu muco hari abavuga ko ari uw'abo hambere, abazi uburyo bwo kuwukora bawusaruramo amafaranga muri iki gihe, hakagira n'abadaterwa isoni no kubyatura.

    Mukamana Dative wamamaye ku kazina ka 'Masenge' yeruriye IGIHE ko amaze imyaka irenga 20 atunzwe no gukunira abagore n'abakobwa bamugana ku bwinshi.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 44 y'amavuko ashimangira ko agiye gushinga ishuri ryigisha igitsina gore guca imyeyo kugira ngo afashe ingo nyinshi.

    Yavuze ko guca imyeyo atabyize ahubwo ari impano yakuranye ngo kuko akiri n'umwana hari ubwo yabikoreraga bagenzi be biganaga.

    Mukamana yemeza ko intego yo gushinga ishuri ryigisha guca imyeyo yayigize nyuma y'aho abagore benshi bamugana baba bamubwira ko ingo zabo zigiye gusenyuka kubera ko batakoze uwo muhango.

    Ati 'Intego yanjye ubundi ni ukubaka Sosiyete Nyarwanda no gufasha ingo cyane zirimo gusenyuka kuko njya mbibona kenshi cyane hakaza abagore bakambwira ngo sha mfasha urugo rwanjye ruri gusenyuka, intego rero mfite n'uko izi ngo ziri gusenyuka kuko wenda umugore atakoze uyu muhango zongera zikubakika zikamera neza.'

    Yakomeje agira ati 'Ubu mfite gahunda yo gushinga ishuri ryo kwigisha uburyo baca imyeyo kandi bindimo cyane kuko rizajya ryigisha abagore n'abakobwa batabikoze uko babikora bityo bigabanye wa mubare mwinshi w'ingo nyinshi muri iki gihe turi kubona zisenyuka.'

    Yongeyeho ko atazi neza igihe iri shuri rizaba ryatangiye gukora ariko ashimangira ko n'abona abaterankunga rizatangira mu mwaka utaha.

    Ati 'Sinavuga ngo nteganya ko rizatangira igihe iki n'iki kuko byose birasaba igishoro gifatika gusa mbonye nk'umushoramari umfasha ryatangiraumwaka utaha.'

    Uyu mubyeyi yemeza ko umuhango wo guca imyeyo umukobwa atangira kuwukorerwa afite imyaka 12 akanashimangira ko we n'ababyeyi b'imyaka 45 abibakorera kandi bikaza.

    Yemeza ko uyu mwuga umutunze kandi umaze kumugeza kuri byinshi cyane ko ku munsi ashobora kwakira abakiliya bagera ku 10 ku buryo ku kwezi yinjiza agera kuri miliyoni 1 Frw.

    Ati 'Urantunze kandi neza ubu maze gukuramo inzu ya miliyoni 20 Frw abana barize abandi baracyiga kandi no mu cyaro narubatse.'

    Yongeyeho ko nta giciro fatizo agira cy'amafaranga ahabwa iyo yaciriye umuntu imyeyo ahubwo biterwa n'umubiri we kuko hari n'ababa bafite umubiri ukomeye.

    Yashishikarije abatarakora uyu muhango kumugana kugira ngo abafashe kuko ngo bitanga umunezero mu rugo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjiza-miliyoni-1-frw-mukamana-agiye-gushinga-ishuri-ryigisha-abakobwa-n

  • Dr Nsanzimana yashyikirije ububasha Prof Mambo Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, wanahuriranye n'ihererekanyabubasha ku bandi bayobozi bacyuye igihe n'abahawe inshingano muri RBC.

    Barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije, Noella Bigirimana wasimbuye Théo Principe Uwayo.

    Ni mu gihe Dr Isabelle Mukagatare ari we Muyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department) aho yasimbuye Dr Gatare Swaibu.

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ni yo yakoze impinduka muri RBC. Yashyizeho Prof Mambo Muvunyi nk'umuyobozi mushya w'iki kigo asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by'agateganyo ku itariki 7 Ukuboza 2021.

    Ubwo yahagarikwaga [Dr. Nsanzimana wayoboye RBC kuva mu 2019], Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza.

    Prof Mambo na Dr Nsanzimana basinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

    Prof Mambo Muvunyi yasimbuye Dr Nsanzimana Sabin wari umaze igihe ayobora RBC

    Prof Mambo Muvunyi aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa RBC

    Noella Bigirimana na Théo Principe Uwayo basinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Noella Bigirimana wasimbuye Théo Principe Uwayo

    Noella Bigirimana uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC

    Minisitiri Dr Ngamije yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi ba RBC bahawe inshingano n’abacyuye igihe

    Amafoto: RBC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-yashyikirije-ububasha-prof-mambo-muvunyi-wamusimbuye-ku-buyobozi

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk'intwaro yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 2 Gashyantare 2022, ubwo yafunguraga Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ishoramari ryateguwe n'u Rwanda [Rwanda Business Forum] mu Mujyi wa Dubai ahari kubera Imurika Mpuzamahanga rya Dubai.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego n'ibigo bya leta, ibyigenga haba ku ruhande rw'u Rwanda n'ibindi bihugu bitandukanye byitabiriye Expo Dubai 2020.

    Abashoramari bitabiriye bari benshi cyane bagaragaje inyota yo kumenya byinshi ku Rwanda no kureba uburyo bakwinjira ku isoko ryarwo ndetse n'iry'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ishusho y'ubukungu bw'u Rwanda mbere gato ya Covid-19 no mu bihe by'icyorezo, uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana nacyo n'ingamba zashyizweho mu kuzahura ubukungu.

    Raporo zitandukanye zigaragaza u Rwanda nk'igihugu gikomeje kwihuta mu bukungu, korohereza abarushoramo imari n'izindi politiki zirimo umutekano n'izashyizweho na leta mu kwihutisha iterambere.

    Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwabaye igihugu cya Afurika cyakataje mu kwihuta ku muvuduko w'ubukungu, kugeze ku mwaduko w'icyorezo cya Covid-19 rwageze ku mpuzandengo ya 8% mu kuzamuka k'ubukungu. Ni urwa Kabiri mu gutangira no korohereza ishoramari muri Afurika.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ishoramari by'umwihariko iry'abaturutse mu bihugu by'amahanga ari kimwe mu bintu by'ingenzi byafasha gukomeza kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

    Yavuze ko 'Urwego rw'abikorera ruzagira uruhare mu kongera kwiyubaka no kugira iterambere rirambye. Twe nka guverinoma twizera urwego rw'abikorera.'

    Yakomeje agira ati 'Ishoramari ry'abikorera harimo n'iritaziguye ry'amahanga rizagira uruhare rw'ingenzi mu kuziba icyuho hagati cy'imari mu iterambere ry'igihugu.'

    Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwo guhanga ibishya mu kubaka no gushyiraho politiki zo koroshya ishoramari.

    Ati 'Tuzibanda ku gushyigikira ishoramari rya ngombwa kandi ritanga umusaruro ku rwego rw'ubukungu ari nabyo tumurika muri iri huriro.'

    'Icya kabiri, ndashaka kwerekana akamaro ko guhanga ibishya mu ikoranabuhanga. Icyorezo cyatweretse uruhare rukomeye rw'ikoranabuhanga mu bucuruzi no gukomeza kwihutisha impinduka ziganisha ku kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.'

    Yakomeje agira ati 'Ni muri urwo rwego, u Rwanda rwashoye imari mu kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa mu ikoranabuhanga no guha abantu ubumenyi kandi rwiyemeje gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga.'

    U Rwanda rukomeje gushora imari mu kugeza internet aho itagera kandi yihuta cyane cyane mu mashuri, mu mavuriro no mu zindi nzego za Leta.

    Hari kandi gushyira ikoranabuhanga mu myigishirize, muri serivisi z'ubuzima, guhugura Abanyarwanda batandukanye mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga no gufasha abafite impano mu ikoranabuhanga.

    Internet mu Rwanda ubu igera hafi mu gihugu hose ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakomeje agira ati 'Byongeye kandi, iki cyorezo cyatwigishije ko turi kumwe twese. Ntabwo dushobora gushingira ku bucuruzi bunini gusa, ubukungu bwacu akenshi bushingiye ku bucuruzi buto n'ubuciriritse kuko ni bwo nkingi y'ubukungu bwacu kandi ni ko bizakomeza kugenda mu kubaka ubukungu burambye nyuma ya Covid-19.'

    Yakomeje agira ati 'Hamwe n'amasomo twavanye kuri iki cyorezo, tugomba kongerera imbaraga tukanategura ubucuruzi buto n'ubuciriritse kugira ngo twizigamire ahazaza mu kwisanisha n'ibibazo bishobora kudutungura.'

    'Ku bw'ibyo, aho twibanda cyane ni ugukurura abashoramari bazashyiraho inganda n'isoko rishya ku bucuruzi buto n'ubuciriritse.'

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yibukije ko u Rwanda rukurura abashoramari kandi bashobora kurufasha mu kugira uruhare mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Yashimye umubano w'u Rwanda na UAE

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ari umufatanyabikorwa mwiza w'u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka y'ubufatanye n'ubutwererane ari hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Uyu munsi twishimira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byacu, hamwe n'ubucuruzi n'ishoramari rikomeje kwaguka kuva mu myaka yashize.'

    Mu bijyanye n'ubucuruzi, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ni umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda kuko ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi mu 2020 bwari miliyoni 900$.

    Mu 2020, ibyo u Rwanda rwacuruje muri UAE byari 20% by'ibyo rwacuruje mu bihugu byose byo ku Isi.

    Dr Ngirente yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ni umufatanyabikorwa w'ingirakamaro ku bukungu bw'u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Kubakira ku bufatanye busanzwe buhari ni ingenzi mu gukomeza gushyiraho urubuga nk'uru rw'ibiganiro ku bucuruzi n'ishoramari kugira ngo dusangizanye amahirwe azakomeza gufasha mu kwagura ubucuruzi n'ishoramari rihuriweho.'

    Abandi batanze ibiganiro muri iyi nama harimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko gushora imari mu bucuruzi buto n’ubuciriritse byakemura ibibazo byinshi mu Rwanda

    Abashoramari benshi bitabiriye iyi nama yateguwe n’u Rwanda bagaragaje inyota yo kurumenyaho byinshi no kuba barushoramo imari

    Ni ihuriro ryitabiriwe n’abashoramari baturutse impande zose z’Isi

    Nick Barigye, Umuyobozi wa Rwanda Finance Ltd iyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi n'Imari cya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center), na we yatanze ikiganiro muri iyi nama

    Rwiyemezamirimo akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo, Vusi Thembekwayo na we ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama ku bucuruzi n’ishoramari yateguwe n’u Rwanda

    Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo, Oluwatosin Ajibade uzwi ku izina rya Mr Eazi ni umwe mu batanze ikiganiro mu Nama Mpuzamahanga yateguwe n’u Rwanda

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama ku ishoramari

    Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cy’u Rwanda n’abayobora ibigo bya leta n’ibyigenga bitabiriye ibi biganiro

    Amafoto ya IGIHE: Mucyo Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-intwaro-yo

  • Uwatamiye u Rwanda ntatamira ibiyobyabwenge – Minisitiri Bamporiki ahanura abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022, Minisiteri y'Uburezi ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco batangije ukwezi k'umuco mu mashuri yose yo mu gihugu, abanyeshuri basabwa.

    Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze mu Ishuri rya Kampanga mu Murenge wa Kinigi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kwirinda ibibarangaza birimo n'ibiyobyabwenge bitandukanye ahubwo bagaharanira guhesha u Rwanda ishema.

    Ati” U Rwanda ni umushinga w'abakurambere bacu wo kubaka igihugu cy'igihangage gifite aho kerekeza. Iyo umwana w'u Rwanda yamaze gusobanukirwa ngo ndi ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko yarwo, ni njye uzakirwanira uwo ni wo muco w'ubunyarwanda. Rubyiruko bana b'igihugu mumenye ngo uwatamiye u Rwanda ntatamira itabi, ntatamira ibiyobyabwenge, ntatamira ibimwangiza.”

    Yakomeje agira ati” Turifuza ko twafata ukwezi kose dufatanyije n'abarezi ndetse n'ababyeyi dusobanura indangagaciro z'Abanyarwanda, dusobanura umuco kugira ngo aba bana tubatamike u Rwanda bamenye icyerekezo cy'u Rwanda n'umusanzu wabo n'icyo bategerejweho nk'abana b'u Rwanda.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB, Dr Mbarushimana Nelson, avuga ko muri iyi gahunda bazafasha abanyeshuri kurangiza amasomo bafite indangagaciro zo gukunda igihugu bihujwe n'andi masomo yari asanzwe atangwa ariko agomba guhuzwa n'umuco kugira ngo abanyeshuri bazasohoke bakunda igihugu n'abagituye.

    Yagize ati” Dufite inshingano zo kuzamura ireme ry'uburezi ry'uburezi kandi mu byo twigisha n'umuco urimo, buri munsi umwarimu azajya agerageza kuganiza abanyeshuri ku ndangagaciro z'umuco Nyarwanda, hari amasomo yandi asanzwe atangwa ariko agomba guhuzwa n'umuco kugira ngo abanyeshuli bazasohoke bakunda igihugu n'abagituye.”

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko mu byo bungukiye muri iyi gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri, bavuga ko impamba bahawe izabafasha kurushaho gukora ibikorwa byo gukunda igihugu banirinda ingeso mbi zihabanye n'indangagaciro za Kinyarwanda.

    Iradukunda Lambert ni umwe muri bo, yagize ati” Isomo nkuyemo ni ukwirinda ingeso mbi zose zirimo nko kwishora mu biyobyabwenge no kuba abari bacu bari guterwa inda batateganyije, ikindi ni uko ibyo dukora byose tugomba kugendana u Rwanda nk'Abanyarwanda, tugomba gushyira hamwe tugendeye ku ndangagaciro Nyarwanda.”

    Umuhoza Emelyne nawe yagize ati” Twari dusanzwe twiga indangagaciro ariko mu byo Minisitiri yatubwiye ko aho tugiye hose tugomba kugendana u Rwanda, icyo tugiye gushyira imbere ni ugukunda igihugu. Tuzabikora binyuze mu kwihesha agaciro twirinda ingeso mbi zose, dukunda igihugu no kugikorera.”

    Iyi gahinda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyaruguru izakomereza mu bigo byose by'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye mu gihugu hose higishwa umuco muri ayo mashuri.

    Igamije kwigisha no gutoza umuco Nyarwanda mu banyeshuri bo mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye kugira ngo bakure barangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, kurema mu banyeshuri umuco wo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n'umurimo bihereye mu kwimakaza umuco mu bakiri bato n'urubyiruko.

    Igamije kandi gukundisha abanyeshuri ururimi rw'ikinyarwanda, kugiha agaciro, kugisigasira no kugikomeraho nk'ururirimi gakondo rw'Abanyarwanda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yahaye impanuro urubyiruko rwiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye

    Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwatamiye-u-rwanda-ntatamira-ibiyobyabwenge-minisitiri-bamporiki-ahanura

  • Umuyobozi wa DN International yafatiwe muri Kenya nyuma y'imyaka 10 yihishe ubutabera bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mushoramari yatorotse ubutabera bw'u Rwanda mu 2011, aho bwari bumukurikiranyeho ubwambuzi nyuma aza kuburanishwa adahari akatirwa igifungo cy'imyaka itanu.

    Ni umwanzuro Urukiko rw'Ibanze rwa Kacyiru ruri i Kimironko rwasomye ku wa 27 Nzeri 2012.

    Loyd ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri icyo gihugu ndetse ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, yashyikirijwe Urukiko.

    Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Milimani, rwategetse ko akomeza gufungwa kugeza ku wa Gatanu ubwo hazatangazwa umwanzuro warwo.

    Umushinjacyaha, Catherine Mwaniki, yasabye ko afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Inland Container Depot, iminsi 21 mu gihe hategerejwe ko yoherezwa mu Rwanda.

    Nathan wunganiwe n'abanyamategeko barimo Cliff Ombeta na Danstan Omari bamaganye ubusabe bw'Ubushinjacyaha bavuga ko umukiliya wabo agomba guhita arekurwa.

    Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko uyu mugabo aramutse arekuwe yahita atoroka agasubira muri Amerika.

    Umwanzuro w'Urukiko Rukuru rwa Milimani ku kuba uyu mugabo agomba guhita yoherezwa mu Rwanda agafungwa, uzasomwa n'Umucamanza, Bernard Ochoi ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2022.

    Nathan wavukiye i Mombasa muri Kenya mu 1970, yaje mu Rwanda mu 2008, aje gushora imari atangiza umushinga wa DN International wari ugamije kubaka no gucuruza inzu zo kubamo.

    Uyu mugabo yaburanishijwe adahari n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kacyiru rumuhamya ibyaha byo kugurisha ikintu cy'undi no gutanga ingwate ku kintu kitari icyawe.

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yashoye imari mu kubaka inzu akajya azigurisha binyuze mu kigo cya DN International.

    Ngo iki kigo cyubatse inzu 28 mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro maze kiyagurisha abantu batandukanye kandi izo nzu n'ikibanza ariho byaratanzweho ingwate muri FINA BANK [yaje guhinduka KCB Bank], kandi icyo kigo ntikibimenyeshe abo kigurishije nabo icyo kibazo.

    Byongeye ngo no muri izo nzu zari mu bugwate hari izo KCB Bank, yashyize ku rutonde rw'izagombaga gutezwa cyamunara kandi bene zo bararangije kwishyura Nathan Loyd amafaranga yo kuzigura.

    Ku wa 27 Nyakanga 2012, ubwo hasomwaga umwanzuro w'Urukiko, rwavuze ko rwarasuzumye ibyagaragajwe n'Ubushinjacyaha cyane ko Nathan yaburanaga adahari kuko yari yaramaze gutoroka.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kacyiru, rwemeje ko Nathan ahamwa n'icyaha cyo kugurisha ibitari ibye, icy'ubwambuzi bushukana n'ububeshyi.

    Rwemeje kandi ko hari impurirane y'imbonezamugambi ku byaha bihama Nathan, ndetse ko agomba gufungwa imyaka itanu muri gereza.

    Urukiko kandi rwahise rutegeka Nathan gutanga amagarama y'ibyakozwe byose muri uru rubanza angana na 11.850Frw, atayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka akagurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.

    Umuyobozi wa DN International yatawe muri yombi nyuma y'imyaka itanu yihisha ubutabera bw'u Rwanda muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-dn-international-yafatiwe-muri-kenya-nyuma-y-imyaka-10-yihishe

  • AFCON2021: Misiri ya Mo Salah yasanze ku mukino wa nyuma Senegal ya Sadio Mane #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Misiri yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika isanzeyo Senegal nyuma yo gutsinda Cameroon kuri penaliti 3-1 nyuma y'uko iminota 120,yakinwe kuri uyu wa Kane, yarangiye ari 0-0 ku mpande zombi.

    Ibi bihugu bibiri biremereye mu mupira w'amaguru muri Afurika byahuriye mu mukino wa 1/2 bishaka igera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika kiri kuba ku nshuro ya 33 .

    Vincent Aboubakar na Mohamed Salah, nibo bakinnyi bari bahanzwe amaso kuko bose bakina basatira ndetse bakaba baragize irushanwa ryiza.

    Mbere y'uyu mukino,Kameruni ubusanzwe ikomeye cyane mu rugo, yagize amahirwe yo kugera muri bane ba nyuma ariko ntabwo yigeze yemeza abafana ku mikino ya Comoros na Gambia yabanje.

    Hagati aho, Misiri, yaciye mu nzira y'amahwa ikuramo Cote d'Ivoire na Maroc zahabwaga amahirwe ndetse zifite abakinnyi bafite amazina akomeye i Burayi.

    Mu mukino w'uyu munsi,Cameroon yatangiye igice cya mbere iteye akaga mu mipira yo mu kirere cyane ko hakiri kare umuzamu Mohamed Abou Gabal uzwi nka Gabaski yahanganye n'imipira yo mu kirere ubwo Karl Toko Ekambi yari ahereje umupira mwiza Vincent Aboubakar.

    Ku munota wa 17, Abou Gabal uzwi ku izina rya Gabaski yarokotse, kuko Aboubakar yateye neza umutwe wari uvuye kuri Koloneri, ariko umupira wakubise igiti cy'izamu uragaruka.

    Cameroon yayoboye igice cya mbere kuko nawe Anguissa yabuze amahirwe meza muri iki gice.

    Mu gice cya kabiri,Egypt yaje yariye karungu aho hakiri kare Mostafa Mohamed yateye umupira mwiza ukurwamo n'umunyezamu Andrea Onana.

    Igihugu cya Misiri cyabonye amahirwe akomeye yo kuyobora umukino ubwo Mohamed Salah yihererwa umupira na Martin Hongla asigarana n'umunyezamu Onana ariko ashatse kumucenga undi agira amahirwe arawurenza.Byari byarangiye.

    Andi mahirwe akomeye ya Misiri yabonetse mu minota 30 y'inyongera ubwo Ramadhan Sobhi yinjiraga mu rubuga rw'amahina wenyine ahereza umupira bagenzi be 3 bari hamwe imbere y'izamu bose bahusha umupira mwiza bari bahawe.

    Umukino ugiye kurangira umutoza wa Misiri,Carlos Queiroz,yahawe ikarita itukura kubera kwitwara nabi ku basifuzi ari gutoza.

    Hakurikiyeho gutera Penaliti zatangiwe na Cameroon yinjiye imwe rukumbi ya Vincent Aboubacar mu gihe bagenzi be barimo Harold Moukoudi,James Lea Siliki na Clinton Njie bazihushije.

    Penaliti 3 za Misiri zinjijwe na Zizo,Mohamed Abdel Monem na Mohanad Mostafa Lasheen.

    Misiri izahura na Senegal ku cyumweru ku mukino wa nyuma wa AFCON 2021, mu gihe kuwa Gatandatu Cameroon yakiriye irushanwa izahanganira umwanya wa 3 na Burkina Faso.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-misiri-ya-mo-salah-yasanze-ku-mukino-wa-nyuma-senegal-ya-sadio-mane

  • “Ntawe so yabyaye” Umunyamakuru Cyuzuzo yari yivuganye uwise umukunzi we Umu Congoman #rwanda #RwOT

    VIDEO YA CYUZUZO JEANNE D'ARC WA KISS FM

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umunyamakuru Cyuzuzo yanditse ati,“Please (Ndakwinginze) uyu mwaka gerageza uhe umukunzi wawe impano itari boxer (Akenda kimbere k'Abagabo), isengeri, amasogisi cyane cyane niba we ku minsi ikomeye ntako atagira ngo aguhe ibikunezeza!!Some men (Bamwe mu bagabo) mwarababaye”.

    Aya magambo yakurikiwe n'ibitekerezo byinshi ndetse bamwe bakagaragaza ko batanga bitewe n'ubushobozi bwa buri umwe,abandi bakagaragaza ko abagira amahirwe babona niyo Boxer.

    Ibi byakuruye impaka ndende ariko zitari iza ngo turwane ahubwo zishingiye mu gutebya.Muri uku gutebya, uwiyita Baba wa Taifa kuri Twitter yateruye agira ati” Dutegereje Kuzareba iyo uzaha wa mu Congoman wawe”,ahita ashyiraho Emoji ziseka.

    Uyu munyamakurukazi ntiyaripfanye, ahubwo nawe yaje ahita amubaza niba ari 'Ise' wamubyaye. ati” Iso yaramubyaye ngo umenye aho aturuka?”.

    Cyuzuzo yambitswe impeta y'agateganyo yo kurushinga kuwa 5 Ukuboza 2021 ayambitswe Na Niyigaba Eric Thierry umusore wifuza kumurongora ndetse imyiteguro ikaba igeze kure, aho bivugwa ko mu ntangiriro z'uyu mwaka imwe mu mihango izaba yakozwe.

    Mu 2014, Cyuzuzo yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree] mu bijyanye n'Imibanire mpuzamahanga.Amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y'uko yerekeza kuri KISS FM.

    Cyuzuzo numukunzi we bishimanye!

    Umunyamakuru Cyuzuzo ntajya aripfana.

    Umukunzi wa Cyuzuzo bamwise umu Congoman

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ntawe-so-yabyaye-umunyamakuru-cyuzuzo-yari-yivuganye-uwise-umukunzi-we-umu