Category: Uncategorized

  • Inyana zirenga 80 zimaze kwicwa n'inyamaswa itaramenyekana mu nzuri za Gishwati – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kimaze igihe ariko cyagize ubukana uhereye mu mezi make ashize ndetse cyongereye impungenge mu borozi kubera amatungo yabo akomeje kwibasirwa.

    Inyana z'imitavu ni zo zikunze kwicwa no kuribwa n'iyo nyamaswa itaramenyekana neza.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative y'aborozi b'inka mu Karere ka Nyabihu, Gad Tegeri, yabwiye IGIHE ko imibare y'inyana zimaze kumenyekana ko zishwe ugera kuri 81 aho mu Karere ka Nyabihu hari 51, Rutsiro 8 naho Ngororero zikaba ari 22.

    Tegeri yavuze ko iyo nyamaswa yabanje muri Ngororero nko mu 2019 ihamara nk'amezi atandatu yimukira muri Rutsiro ihamara igihe gito na ho ihava ijya Nyabihu aho imaze nk'umwaka.

    Yagize ati “Yabanje kurya inka icyenda bavuga ko ari imbwa hashira igihe itarongera kugira iyo yakura. Kuva mu kwezi kwa munani nibwo yakoze ibara ku buryo buri munsi yagombaga kurya inka.”

    Yakomeje avuga ko ku bantu bazi iby'inyamaswa nk'abashumba bakuze babonye ibimenyetso byemeza ko ari impyisi hashingiwe ku buryo ifata amatungo no kuba igera nijoro igahuma.

    Ibi byiyongeraho kuba yagaragaye inshuro ebyiri mu Murenge wa Muringa na Rambura muri Nyabihu aho yafashe inka bakayitesha n'aho yahuye n'umuturage agatabaza bagenzi be bakamutabara.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko
    hatangiye gufatwa ingamba z'uburyo iki kibazo cyakemurwa, zirimo gushyira camera mu nzuri kugira ngo iyo nyamaswa ibashe kumenyekana neza.

    Yavuze ko Camera zafashe impyisi, ingunzu n'imbwa z'agasozi ariko atahamya ko muri izo hari iyica inyana kuko mu zishwe harimo n'incuke.

    Guverineri Habitegeko ntiyatangaje umubare nyirizina w'inyana zishwe ariko ahamya ko ari ikibazo gihangayikishije.

    Ati 'Aka kanya nta mibare mfite y'izimaze kwicwa ariko nubwo yaba imwe ni ikibazo ku baturage ni yo mpamvu inzego zose zahagurutse kugira ngo dushake igisubizo ariko tubwira n'abaturage kubaka ibiraro by'inyana ku buryo iyo nyamaswa itabona aho ica kuko iraza ikazisanga ku gasozi nijoro n'abafite inzuri basabwa gushyiraho inzitiro.'

    Guverineri Habitegeko yavuze ko ba nyiri amatungo na bo bagomba kuba maso izindi nzego zikabafasha nk'uko kuri ubu RDB yamaze kuhageza imitego ifata inyamaswa zikiri nzima.

    Yakomeje agira ati 'Turakangurira abaturage bafite ubumenyi mu gukoresha imitego itica kuza bakadufasha tukayitega; ho harimo n'agahimbazamusyi ku muturage uzayitega tukabasha kuyifata.'

    'Ikindi dukangurira aborozi ni ugushyira amatungo yabo mu bwishingizi kugira ngo bunganire ikigega cy'ingoboka kibishyura ngo badakomeza guhomba mu gihe yaba itarafatwa.'

    Habitegeko yavuze ko abafite inka zishwe n'iyo nyamaswa bazishyurwa n'Ikigega cy'Ingoboka (Special Guarantee Fund: SGF) ndetse ko kuri uyu wa Gatatu hafashwe umwanzuro wo guhamagaza iki kigega kwegera aborozi no kubigisha uko bakora raporo byihuse kuko ubusanzwe bakora raporo bibagiwe ibimenyetso by'ingenzi.

    Kujya mbyukira kuri izi message nanjye bimaze kuntera ubwoba. @RDBrwanda @cakamanzi @zniyonkuru turabinginze mudufashe kuko nimwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutanda kudutabara niko inka zishira 🙏🙏.
    Iyi nayo cyayiriye ijoro ryakeye. pic.twitter.com/SvsyIMPWMi

    — IBERE RYA BIGOGWE🇷🇼🇷🇼❤ (@Ngabo_Karegeya) February 2, 2022

    Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Governor @HabitegekoFran1 yabagezeho hamwe na team ( @Rwandapolice @RDBrwanda ) mufate ingamba zikomeye, zirambye kdi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kuraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe. https://t.co/za9xedlMxp

    — Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) February 2, 2022

    Mwiriwe,
    1/2 Iki kibazo turi gufatanya n'inzego z'ibanze ndetse n'iz'umutekano kugikemura. Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n'ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye.

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 2, 2022

    2/2 Turashishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine. Ejo tuzongera duhure n'aborozi, akarere, n'inzego z'umutekano turebe izindi ngamba nshya.

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 2, 2022

    Imwe mu nyana zishwe n'inyamaswa bivugwa ko itaramenyekana mu nzuri za Gishwati


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyana-zirenga-80-zimaze-kwicwa-n-inyamaswa-itaramenyekana-mu-nzuri-za-gishwati

  • Gicumbi: Harimo kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo uzatwara asaga Miliyari imwe na Miliyoni 648 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko uwo mudugudu uzaba wubatse

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko uwo mudugudu uzaba wubatse

    Amakuru Kigali Today yahawe na Kagenza wo mu mushinga wita ku bidukikije muri Gicumbi (Green Gicumbi Project), arerekana ko uwo mudugudu wubakwa n’Akarere ka Gicumbi binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi ku nkunga y’ikigega Gishinzwe gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije (FONERWA), aho uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 648 (1,648,469,308 FRW).

    Igikorwa cyo kubaka uwo mudugudu kiyobowe na Minisiteri y’Ingabo binyuze mu mutwe w’Inkeragutabara (Reserve force), ukaba urimo kubakwa na Kampani ya Engineering Consultancy and Environmental Technology Ltd.

    Icyo gikorwa cyo kubaka uwo mudugudu wa Kabeza, cyatangiye tariki 25 Kamena 2021. Biteganyijwe ko ku itariki 24 Mata 2022 ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu bizaba bigeze ku musozo ugashyikirizwa abaturage.

    Ni umudugudu uzaba ugizwe n’inzu 18, imihanda, imiyoboro y’amazi, uburyo bwo gufata amazi y’imvura no kuyabyaza umusaruro, robine, ahagenewe ubworozi bw’amatungo maremare n’amagufi, ahakorerwa ubuhinzi bwo mu nzu (greenhouses) n’ibindi.

    Abaturage bazatuzwa muri uwo mudugudu, ni abafite ubushobozi buke kurusha abandi, ni ukuvuga abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bakazatoranywa n’inteko z’abaturage, ariko hakarebwa abari batuye mu manegeka bo mu tugari twa Gihanga, Gishambashayo na Nyamiyaga two mu Murenge wa Rubaya.

    Ni igikorwa gikomeje gusurwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu, urwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gicumbi.

    Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yasuraga uwo Mudugudu tariki 31 Mutarama 2022, agenzura uko imirimo yo kuwubaka igenda, yashimye uburyo ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu bikomeje kugenda neza, by’umwihariko anishimira cyane uburyo abaturage bo mu mirenge ya Cyumba na Rubaya bahawe akazi muri icyo gikorwa.

    Ni umudugudu uteganya kwakira imiryango 100, aho icyiciro cya mbere cy’iyubakwa ryawo kizakira imiryango igera kuri 40.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-harimo-kubakwa-umudugudu-w-icyitegererezo-uzatwara-asaga-miliyari-imwe-na-miliyoni-648

  • Umunyezamu wa Misiri yakoze agashya kadasanzwe mbere yo gusezerera Cameroon #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abou-Gabal “Gabaski” yari afite inyandiko irambuye igaragaza uko abakinnyi ba Kameruni batera penaliti byari byanditse ku gapapuro kari kometse ku icupa rye.

    Benshi batunguwe no kubona agapapuro k'icupa ry'amazi ry'uyu munyezamu kanditseho uko abakinnyi ba Cameroon batera penaliti byanamufashije akuramo 2 zirimo iya Moukoudi n'iya James Lea Siliki mu gihe Clinton Njie we yayiteye hanze.

    Gabaski wabonye umwanya wo kubanza mu kibuga nyuma yo kuvunika kwa Mohamed El Shenawy,yagaragaje urwego rwo hejuru muri iki gikombe cya Afurika kizarangira kuwa 06 Gashyantare 2022.

    Gabaski usanzwe ari umunyezamu wa Zamalek,amaze gufasha Misiri gukomeza kuri penaliti inshuro 2 kuko ari nawe wari mu izamu ubwo basezereraga Cote d'Ivoire.

    Misiri yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika isanzeyo Senegal nyuma yo gutsinda Cameroon kuri penaliti 3-1 nyuma y'uko iminota 120,yakinwe kuri uyu wa Kane, yarangiye ari 0-0 ku mpande zombi.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-wa-misiri-yakoze-agashya-kadasanzwe-mbere-yo-gusezerera-cameroon

  • Umuyobozi wa Leta ya Kisilamu yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye muri Syria mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, aho yazize igisasu yiturikirijeho kikamuhitana n’abo mu muryango we.

    Bamwe mu bantu ba mbere bageze aho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye, bavuze ko bahasanze imirambo y’abantu 13 nyuma y’igitero cyari cyagabwe aho hantu.

    Ibikorwa by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba byari bigambiriye inyubako ebyiri intasi zakekaga ko ariho Abu Ibrahim ari. Ni inyubako ziri mu mujyi wa Atmeh mu Majyaruguru y’intara ya Idlib hafi y’umupaka wa Turukiya.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibi, nyuma y’ukwezi kumwe hatangiye ibikorwa byo guhiga bukware uyu muyobozi wa Islamic State.

    Amakuru yatanzwe n’abatuye hafi y’inyubako Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yabagamo, ni uko Ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimugabyeho igitero zifashishije indege za gisirikare, ariko nyuma y’urusaku rw’imbunda rwamaze amasaha abiri kajugujugu zahise zigenda.

    Amerika yavuze ko umuryango wabaga mu nzu yo hasi wabanje guhungishirizwa ahantu hatekanye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuyobozi-wa-leta-ya-kisilamu-yapfuye

  • Misiri yasanze Senegal ku mukino wa nyuma, Sadio Mane ahiga gutsinda Salah #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Misiri yaraye isezereye muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika ikipe Cameroun yakiriye irirushanwa isanga Senegal ku mukino wa nyuma.

    Cameroun yagiye ibona amahirwe akomeye nk’aya Michael Ngadey-Ngadjui na Samuel Gouet ark kuyabyaza umusaruro burananirana.

    Muri iyi mukino nta mahirwe menshi Misiri yigeze ibona, na Mohammed Salah wari witezwe nta kintu gihambaye yakoze.

    Iminota 90 yarangiye ari 0-0 bongeraho 30 nayo irangira ntawubashije kureba mu izamu ry’undi bahita bitabaza penaliti.

    Cameroun ntabwo yahiriwe na penaliti kuko uretse Clinton Njié wayiteye hanze, umunyezamu wa Misiri yakuyemo penaliti zayo 2 zatewe na James Lea Siliki na Harold Noukoudi ni mu gihe iyinjiye ari iya Vincent Aboubakar.

    Penaliti eshatu za Misiri zinjijwe na Zizo, Mohamed Abdel Monem na Mohanad Mostafa Lasheen.

    Ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 6 Gashyantare 2022, uzahuza Misiri na Senegal yasezereye Burkina Faso muri 1/2, Sadio Mane yifashe amashusho avuga ko bazatsinda Misiri ya Salah bakinana muri Liverpool 1-0.

    Ni mu gihe Cameroun yakiriye irushanwa izahatanira umwanya wa 3 na Burkina Faso, ni umukino uzaba ejo ku wa Gatandatu.

    Wari umukino utoroshye

    Misiri yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/misiri-yasanze-senegal-ku-mukino-wa-nyuma-sadio-mane-ahiga-gutsinda-salah

  • Ashobora kuba yerekwa: Iryavuzwe n'umwataka wa Liverpool Sadio Mane ryabaye impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Liverpool ukomoka mu gihugu cya Senegal 'Sadio Mane' yavuze amagambo akomeye mbere y'uko igikombe cy'Afurika gitangira. i

    Igitangaje ibyo yavuze byaje kuba impamo.

    Uyu musore ukina asatira, mbere y'uko igikombe cy'Afurika gitangira yavuze ko ashaka kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika aho yavuze ko ashaka kuhahurira n'umwe mu bakinnyi bakinana muri Liverpool, haba Naby Keita cyangwa Mohammed Salah.

    Ati: 'Hari amakipe abiri azakina umukino wa nyuma, ntago nyazi, gusa ariko ashobora kuba ari Senegal na Egypt (Misiri)'.

    Inzozi z'uyu mukinnyi zabaye impamo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, ubwo Misiri yabonaga itike iyerekeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika, aho igomba guhura na Senegal yagezeyo itsinze Burkina Faso ibitego bitatu kuri kimwe.

    Misiri yabonye itike nyuma yo gutsinda Cameroon yakiriye iri rushanwa kuri penariti eshatu kuri imwe ya Cameroon.

    Umukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, saa tatu z'ijoro (21h00), uyu mukino uzakinirwa kuri Paul Biya Stadium mu mugi wa Olembe.

    Source : https://yegob.rw/ashobora-kuba-yerekwa-iryavuzwe-numwataka-wa-liverpool-sadio-mane-ryabaye-impamo/

  • Joe Biden yemeje ko uwayoboraga ISIS yapfuye… – #rwanda #RwOT

    • Mu magambo ye, Perezida Biden yagize ati: “Kubera ubutwari bw’ingabo zacu uyu muyobozi w’iterabwoba ntabwo akiriho.” Yakomeje ati: “Mu ijoro ryakeye, natanze itegeko ku ngabo z'Amerika ko bagomba gukuraho umuyobozi ukomeye w'iterabwoba.”
    • Perezida wa Amerika yavuze ko al-Qurayshi ari we nyirabayazana w’igitero giherutse kugabwa muri gereza yo muri Siriya yarimo abarwanyi ba ISIS. Umwe mu bayobozi bakuru ba Syria utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko al-Qurayshi yiturikirijeho igisasu cyanahitanye abandi bantu, barimo umugore we n'abana be nkuko byagendekeye Abu Bakr al-Baghdadi wayoboraga ISIS mbere yo gupfa muri 2019.
    • Yagize ati: “Qurayshi yahisemo ubwe n'umuryango we aho guhangana n'ubutabera, nk'uko na Abu bakr al-Baghdadi yabikoze.”

    Inzu ya Al-Qurayshi yaturikijwe n’ibisasu

    • Byasobanuwe ko uyu mugambi wateguwe mu kwezi gushize, ubwo Biden yabwirwaga aho al-Qurayshi yari atuye, agahita ateguza Minisitiri w'ingabo, Lloyd Austin n'umuyobozi mukuru w'ingabo, Mark Milley, aho bahise bategura gahunda 'Operation' simusiga yo guhiga al-Qurayshi.
    • Kuri uyu wa kane, ku cyicaro cy'ingabo z'America 'The Pentagon' hatanzwe itangazo rivuga ko mu rwego rwo kurwanya iterabwoba mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya, habereye 'Operation' yo guhiga al-Qurayshi wayoboraga ISIS.
    • Umuryango w'abatabazi wa Siriya uzwi ku izina rya White Helmets, wabwiye ikinyamakuru NPR ko abasivili 13 baguye mu bisasu no mu mirwano, barimo abana batandatu.
    • Igitero simusiga cyo gufata al-Qurayshi cyibasiye inyubako y’amagorofa abiri mu mujyi wa Atmeh hafi y’umupaka wa Turukiya na Siriya.

    Abou Ibrahim Al-Qurayshi

    • Umuyobozi wa Sena ya Leta zunze ubumwe z'America, Chuck Schumer, yashimiye umurimo udasanzwe w’abasirikare b'igihugu 'intwari zikomeye' bakora amanywa n’ijoro kugira ngo barinde umutekano.
    • Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Lloyd Austin uyobora ingabo z'America yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kandi cyakozwe neza hirindwa ko abasivili bahaburira ubuzima.
    • Islamic state of Iraq and the relevant 'ISIS' ni umutwe w'ingabo zitwaje intwaro ubarizwa muri Iraq, Syria ndetse n'ibindi bihugu byo muri Aziya ya ruguru.
    • Uyu mutwe wiyitirira kugendera ku mahame akaze ya Islam, ushyirwa mu majwi na leta y'America nk'umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'isi by'umwihariko uwa Leta zunze ubumwe z'America.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114157/joe-biden-yemeje-ko-uwayoboraga-isis-yapfuye-yiyahuye-114157.html

  • Inyana zirenga 80 zimaze kwicwa n'inyamaswa itaramenyekana mu nzuri za Gishwati – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kimaze igihe ariko cyagize ubukana uhereye mu mezi make ashize ndetse cyongereye impungenge mu borozi kubera amatungo yabo akomeje kwibasirwa.

    Inyana z'imitavu ni zo zikunze kwicwa no kuribwa n'iyo nyamaswa itaramenyekana neza.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative y'aborozi b'inka mu Karere ka Nyabihu, Gad Tegeri, yabwiye IGIHE ko imibare y'inyana zimaze kumenyekana ko zishwe ugera kuri 81 aho mu Karere ka Nyabihu hari 51, Rutsiro 8 naho Ngororero zikaba ari 22.

    Tegeri yavuze ko iyo nyamaswa yabanje muri Ngororero nko mu 2019 ihamara nk'amezi atandatu yimukira muri Rutsiro ihamara igihe gito na ho ihava ijya Nyabihu aho imaze nk'umwaka.

    Yagize ati “Yabanje kurya inka icyenda bavuga ko ari imbwa hashira igihe itarongera kugira iyo yakura. Kuva mu kwezi kwa munani nibwo yakoze ibara ku buryo buri munsi yagombaga kurya inka.”

    Yakomeje avuga ko ku bantu bazi iby'inyamaswa nk'abashumba bakuze babonye ibimenyetso byemeza ko ari impyisi hashingiwe ku buryo ifata amatungo no kuba igera nijoro igahuma.

    Ibi byiyongeraho kuba yagaragaye inshuro ebyiri mu Murenge wa Muringa na Rambura muri Nyabihu aho yafashe inka bakayitesha n'aho yahuye n'umuturage agatabaza bagenzi be bakamutabara.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko
    hatangiye gufatwa ingamba z'uburyo iki kibazo cyakemurwa, zirimo gushyira camera mu nzuri kugira ngo iyo nyamaswa ibashe kumenyekana neza.

    Yavuze ko Camera zafashe impyisi, ingunzu n'imbwa z'agasozi ariko atahamya ko muri izo hari iyica inyana kuko mu zishwe harimo n'incuke.

    Guverineri Habitegeko ntiyatangaje umubare nyirizina w'inyana zishwe ariko ahamya ko ari ikibazo gihangayikishije.

    Ati 'Aka kanya nta mibare mfite y'izimaze kwicwa ariko nubwo yaba imwe ni ikibazo ku baturage ni yo mpamvu inzego zose zahagurutse kugira ngo dushake igisubizo ariko tubwira n'abaturage kubaka ibiraro by'inyana ku buryo iyo nyamaswa itabona aho ica kuko iraza ikazisanga ku gasozi nijoro n'abafite inzuri basabwa gushyiraho inzitiro.'

    Guverineri Habitegeko yavuze ko ba nyiri amatungo na bo bagomba kuba maso izindi nzego zikabafasha nk'uko kuri ubu RDB yamaze kuhageza imitego ifata inyamaswa zikiri nzima.

    Yakomeje agira ati 'Turakangurira abaturage bafite ubumenyi mu gukoresha imitego itica kuza bakadufasha tukayitega; ho harimo n'agahimbazamusyi ku muturage uzayitega tukabasha kuyifata.'

    'Ikindi dukangurira aborozi ni ugushyira amatungo yabo mu bwishingizi kugira ngo bunganire ikigega cy'ingoboka kibishyura ngo badakomeza guhomba mu gihe yaba itarafatwa.'

    Habitegeko yavuze ko abafite inka zishwe n'iyo nyamaswa bazishyurwa n'Ikigega cy'Ingoboka (Special Guarantee Fund: SGF) ndetse ko kuri uyu wa Gatatu hafashwe umwanzuro wo guhamagaza iki kigega kwegera aborozi no kubigisha uko bakora raporo byihuse kuko ubusanzwe bakora raporo bibagiwe ibimenyetso by'ingenzi.

    Kujya mbyukira kuri izi message nanjye bimaze kuntera ubwoba. @RDBrwanda @cakamanzi @zniyonkuru turabinginze mudufashe kuko nimwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutanda kudutabara niko inka zishira 🙏🙏.
    Iyi nayo cyayiriye ijoro ryakeye. pic.twitter.com/SvsyIMPWMi

    — IBERE RYA BIGOGWE🇷🇼🇷🇼❤ (@Ngabo_Karegeya) February 2, 2022

    Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Governor @HabitegekoFran1 yabagezeho hamwe na team ( @Rwandapolice @RDBrwanda ) mufate ingamba zikomeye, zirambye kdi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kuraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe. https://t.co/za9xedlMxp

    — Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) February 2, 2022

    Mwiriwe,
    1/2 Iki kibazo turi gufatanya n'inzego z'ibanze ndetse n'iz'umutekano kugikemura. Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n'ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye.

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 2, 2022

    2/2 Turashishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine. Ejo tuzongera duhure n'aborozi, akarere, n'inzego z'umutekano turebe izindi ngamba nshya.

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 2, 2022

    Imwe mu nyana zishwe n'inyamaswa bivugwa ko itaramenyekana mu nzuri za Gishwati


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyana-zirenga-50-zimaze-kwicwa-n-inyamaswa-itazwi-mu-nzuri-za-gishwati

  • Nyamirambo: Umunyegare yaguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, imbere y'Ishuri ribanza ryo ku Intwari i Nyamirambo.

    Ababibonye babwiye IGIHE ko umunyegare yakoze impanuka nyuma yo gushaka kunyura kuri ” dos d' âne ” afite umuvuduko ukabije.

    Umumotari witwa Byukusenge Antoine yagize ati 'Yaje yiruka cyane noneho ageze kuri ” dos d' âne ” igare riramutumbagiza rimunaga hejuru ahushura umugenzi wari urimo kwambuka umuhanda maze we ahita akubita umutwe hasi ahita ashiramo umwuka.'

    Yakomeje avuga ko umugenzi wari uri kwambuka we ntacyo yabaye. Yavuze ko imbangukiragutabara yahise ihagera ariko isanga uwo munyonzi yamaze gupfa.

    Ifoto yo hejuru irerekana imbere y'Ishuri ry'Intwari aho impanuka yabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-umunyegare-yaguye-mu-mpanuka

  • Ikipe y'igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w'igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa kimwe cya kabiri cy'irangiza mu irushanwa ry'Imikino y'igikombe cya Afurika wahuje ikipe ya Misiri yasezereye Cameroon yari iri mu rugo isanga Senegal ku mukino wa nyuma.

    Muri uyu mukino, amakipe yombi yakinnye iminota 90  irangira ari ubusa ku busa ndetse kandi umusifuzi  w'umunya Gambia yongeraho indi 30 nabwo birangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa minota 120.

    Muri uyu mukino kandi mbere y'uko iminota  120 isozwa, umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Misiri Carlos Queiroz yahawe yabonye ikarita itukuru yahawe mu byiciro bibiri, aha ni ukuvuga ko yabonye amakarota 2 y'umuhondo abyara ikarita itukura.

    Nk'uko biteganywa n'amategeko hagombaga guterwa Penaliti ari nako byagenze bityo ikipe yari iri mu rugo ya Cameroon ibasha kwinjiza Penaliti 1 naho Misiri yo ikaba yinjije Penaliti 3.

    Kugera ku mukino wa Nyuma w'iki gikombe bivuze ko ikipe y'igihugu ya Misiri ya Mohammed Salah izahura na Senegal ya Sadio Mane basanzwe bakinana muri Liverpool, ni umukino uzakinwa ku cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022.

    Uyu mukino uzabanzirizwa n'uzahuza ikipe y'igihugu ya Cameroon  ndetse na Burkina Faso mu guhatanira umwanya wa gatatu,  uyu mukino wo uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022.

    The post Ikipe y'igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w'igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-ya-misiri-igeze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cya-afurika-nyuma-yo-gusezerera-cameroon-kuri-penaliti-3-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-ya-misiri-igeze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cya-afurika-nyuma-yo-gusezerera-cameroon-kuri-penaliti-3-1