Category: Uncategorized

  • Yakoze agashya agurisha agasabo k'intanga ke kubera ubukene bukabije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo gihugu cya Kenya yakoze agashya maze agurisha agasabo kamwe k'intanga nyuma yo kuzongwa n'ubukene bukabije.

    Kowit yatangaje ko yari arambiwe kuba mu buzima bw'ubukene, atabona icyo ashaka, maze agashaka umukiriya wo kumugurira agasabo ke 1 k'intanga, amwemerera kumuha akayabo k'ibihumbi magana atanu by'Amashiringi (Sh500,000).

    Yatangarije ikinyamakuru Nairobian, ko yifuza no kugurisha impyiko ye imwe kuko yabonye umukiriya wo muri Kenya  umuha amafaranga akubye gatatu asanzwe agura urwo rugingo. Yagize ati: 'Bimaze iki kuba mfite udusabo 2 tw'intanga, ari ukwirirwa nyagendana hagati y'amaguru, mu gihe hari ababuze urubyaro kubera ko nta na kamwe bafite?'

    Yakomeje agira ati: ' mwibaze ko hanze aha hari ababuze urubyaro kubera ibibazo bitandukanye, mu gihe nge nshobora gutera akabariro mfite agasabo 1, nkaba mfite tubiri turimo gupfa ubusa. Ndashaka guha na bagenzi bange ku byo Imana yampaye, kandi ndambiwe ubukene'.

     

    Source : https://yegob.rw/yakoze-agashya-agurisha-agasabo-kintanga-ke-kubera-ubukene-bukabije/

  • Afite umukandara w’umukara! Soleil wo muri Ba… – #rwanda #RwOT

    Amazina ye asanzwe ni Uwase Delphine, ariko benshi bamuzi nka Soleil nk’izina yitwa muri Filime Bamenya akinamo ari umugabo wa Kanimba. Azwi kandi nka Ortha dore ko ari ryo zina yitwa kuri Instagram [Orthauwase] akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 12.5. Atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ariko akaba akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

    Uwase amaze imyaka 15 akina umukino wa karate afitemo ‘Ceinture Noire’

    Uwase ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, umucuruzi wanabyize muri Kaminuza, umu sportif ubirambyemo ndetse unafite umukandara w’umukara muri karate (Ceinture Noire). Mbere yo kwirundurira muri sinema nyarwanda, yakoze n’umwuga w’itangazamakuru kuri Flash Tv. Iyo umusabye kwibwira abatamuzi, agusubiza gutya: “Delphine ndi umunyarwandakazi ukora ibijyanye na Sales and Marketing, nkaba ndi single (ingaragu), nkaba mfite Bachelor’s degree in Commerce (Bachelor of commerce) (impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi).

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwase Delphine yatangiye adusobanurira ko Soleil abantu bazi muri Bamenya atari we Uwase Delphine wo mu buzima busanzwe. Ati “Soleil wo muri Bamenya aho atandukaniye na Delphine, Soleil ni umugore wubatse ufite umugabo witwa Kanimba ariko Delphine aracyari ingaragu ntarashaka”. Yadusangije ibintu amaze kungukira muri sinema amazemo imyaka hafi 3, ati “Ibintu nka bibiri nungukiye muri cinema, nungutse inshuti nshya, ndetse byamfashije no kumenya ko impano mfite nayicuruza ikantunga. Filime nkunda ni Operation pacifico”.

    Seleil na Kanimba ni ko bitwa muri filime Bamenya

    Uwase Delphine yahishuriye InyaRwanda.com ko yatangiye karate mu 2007, akaba afite umukandara w’umukara amaranye imyaka 5. Umukandara w’umukara uhabwa umuntu umaze kuba intyoza ku rwego rwo hejuru muri karate, niwumva uwufite ujye umwubaha. Delphine ati: “Karate nayitangiye mu 2007, mfite Ceinture noire nyimaranye imyaka itanu”. Yavuze ko umukino wa karate amaze kuwungukiramo ibintu byinshi cyane atarondora, ati “Ikintu karate yamfashije, yampaye kwigirira icyizere, Ikinyabupfura, gukora cyane, kubaha, kwisanzura no kwirinda, ni byinshi..”.

    Yakomeje asobanura impamvu yamuteye kujya mu mikino njyarugamba by’umwihariko akirundurira muri karate, ati “Impamvu nahisemo gukina iyi mikino nakuze nkunda umukinnyi wa Filime witwa Cynthia Rothrock numvaga nifuza kumera nkawe kubera filime ze nka ‘Lady dragon’, ‘Fight for win’, na ‘Undefeatable’”. Nubwo amaze imyaka 15 mu mukino wa karate aho afite umukandara w’umukara, Delphine asanga abakobwa n’abagore bitabira imikino njyarugamba bakiri bacye akaba ari nayo mpamvu yatangije ishuri mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira iyi mikino. Ati:

    Abakobwa bafite umukandara nk’uwanjye mu gihugu ni benshi kugira ngo tumenye umubare wabo neza ni uko hakorwa ubushakashatsi. Indoto mfite kuri uyu mukino ni ugushishikariza abari n’abategarugori kuwitabira kuko imibare yabo iracyari hasi kandi ntibibe gukina gusa tukanahangamo akazi kadutunga muri uyu mukino.

    Uwase Delphine ari mu bakobwa bacye mu Rwanda bafite umukandara w’umukara muri karate

    Uwase Delphine yahamagariye abakobwa n’abagore kwitabira siporo by’umwihariko imikino njyarugamba kuko bazungukiramo byinshi. Aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho yigisha ko umukobwa wize karate adashobora kwamburwa n’ibisambo bishikuza abantu amatelefone n’ibndi. Yatangaje ko yashinze ishuri ry’imikino njyarugamba mu rwego rwo gufasha abakobwa kwirengera, kwigirira icyizere no kurangwa n’ikinyabupfura nk’uko nawe ahamya ko ari bimwe mu byo yungukiye muri karate. 

    Bitewe n’uko mu masomo ari kwigisha harimo Karate, Taekwondo, Kung Fu, n’indi inyuranye, yabanje gusobanura aho iyi mikino itandukaniye. Ati “Karate na Taekwondo ntabwo ari bimwe, karate ifite inkomoko mu gihugu cy’u Buyapani, Taekwondo yo ikaba ikomoka muri Korea. Taekwondo yibanda cyane ku gukoresha amaguru n’ubuhanga bwo gutera imigeri naho Karate yibanda ku kurwanisha amaboko. Karate bisobanuye ‘Empty hand’ kwitabara udakoresheje intwaro. Instructor (utanga amabwiriza) muri karate ni we Sensei. Naho muri Taekwondo, instructor yitwa Sa Bum Nim”.

    “Kung Fu ifite technique ihuriraho na Karate. Kung Fu ikaba ari style yoroshye. Karate ishobora gukoreshwa neza mu kwangiza/kunesha uwo muhanganye, mu gihe Kung Fu ikoreshwa mu guhagarika uwo muhanganye. Aerobic ni umwitozo ngororamubiri w’uruhurirane rwa siporo yo kugenda, kwiruka, kunyonga igare no koga mu mazi. Ibi byose bikaba bifasha ikiremwamuntu kugira ubuzima bwiza buzira kurwaragurika”. Yavuze ko muri iyi mikino yose, we akunda cyane Karate.

    Ibyo kwitega ku ishuri Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryatashijwe na Delphine (Soleil)

    Uwase Delphine ati “Yego ni byo koko natangije ishuri Kigali Elite Sports Academy (KESA) riherereye mu isoko rya Kicukiro muri etaje ya 5, hashize amezi 3 turishinze. Twakira ingeri zose abana, ingimbi, abangavu n’abakuze. Intego, twibazaga niba ishuri ryaba ari Source of income (kubyara inyungu) ku mpande zombi ku bagenabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa, ndetse no gukangurira abantu muri rusange ibyiza byo gukora siporo. Muri macye ‘nzamura nkuzamure tuzamukane”.

    Yakomeje ati “Ni igitekerezo cyaje ubwo nari nsubiye mu mukino wa karate dore ko nigeze guhagarika kuyikina nk’imyaka igera muri 5 kubera inshingano zindi zitampaga umwanya. Ni bwo twishyize hamwe njyewe na Sensei Nkurunziza Jean Claude tureba ubumenyi dufite umusaruro twabyaza ubwo bumenyi kuko ubumwe ni zo mbaraga. Nk’uko Sensei wacu Niragire Samuel ufite Dan 5 yatureze adutoza kuba abantu bafite intego yatubwiraga ko karate uyikora nayo ikagukora. Tunamushimira cyane ko yatureze neza”.

    Ibintu abakobwa bungukira mu kwitabira imikino njyarugamba mu mboni za Delphine

    Delphine ufite umukandara w’umukara muri karate na Dan imwe, aragira ati “Umukobwa, ikintu yungukira muri iyi mikino ni Self-Defense (kwirwanaho), Self-confidence (kwigirira icyizere), Self-esteem (kwiyubaha), Self- preservation (kwikingira), General level of fitness (kugira ubuzima bwiza kurushaho) no kugira imyifatire iboneye. Ntabwo ari ukuba ibishegabo nk’uko bikunzwe kuvugwa. Bifasha kuba indashyikirwa mu mibanire n’abandi no mu bikorwa bya buri munsi, kudatakaza icyerecyezo n’intego ndetse no kugira indangagaciro bwite”.

    Uwase Delphine yavuze ko mu rugendo rwo gusobanura akamaro ka siporo by’umwihariko imikino njyarugamba ku b’igitsinagore, hakenewe ubufasha bwa Minisiteri ya Siporo. Yasoje ikiganiro twagiranye agenera ubutumwa abafite imyumvire y’uko gukora siporo ari uguta umwanya. Ati “Icyo nabwira abumva ko gukora siporo ari uguta umwanya, gushaka ni ugushobora kandi icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi. Mbere ya byose basobanukirwe ibyiza byo gukora siporo nibabimenya iyo myumvire izacika, murakoze”.

    Umwalimu wigishije Delphine umukino wa karate hari icyo asaba ab’igitsinagore

    Nkurunziza Jean Claude ni we wigishije Delphine umukino wa karate, ibisobanuye ko ari we wanahesheje uyu mukobwa umukandara w’umukara amaranye imyaka itanu. Yavuze ko yanejejwe cyane no kubona umwana yigishije agera ku rwego rwo gutangiza ishuri ryigisha imikino njyarugamba. Yongeyeho ko yishimiye gufatanya gushinga ishuri na Delphine kubera ubuhanga bwe mu mukino wa karate. Ati “Ishuli koko ryarafunguwe, turarifatanyije nk’umunyeshuli ubikunda kandi w’umuhanga mu byo akora, umwana niwe wihesha ingobyi, biranezeza cyane”.

    Yasabye abakobwa kwitabira imikino njyarugamba kuko magingo aya ubwitabire bukiri hasi. Ati “Abakobwa mu kwitabira imikino njyarugamba, ubwitabire buracyari hasi, ariko ni rwo rugamba turiho kuko biterwa no kuba badasobanukiwe cyangwa bafite amakuru atari yo kuri iyi mikino kandi iyo batuganye tubaha ubusobanuro n’ubumenyi bwimbitse kuri iyi mikino dukina myiza cyane”.

    Nkurunziza Jean Claude yakomeje avuga ko “Ibyo bungukiramo rero byo ni byinshi: Kwiyubaha, kwigirira icyizere, gutinyuka, ubusabane n’abandi, gukorera hamwe n’ibindi”. Yanavuze ko iyi mikino yafasha abakobwa kwirwanaho igihe bahuye n’ihohoterwa, ati “Murabizi neza abakobwa ni bo akenshi bahura n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, nta mu karateka ibyo byabaho, muri macye ubwirinzi. Ni byinshi, sinabirondora nonaha byasaba ikiganiro kirambuye”.

    INKURU WASOMA: Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi 118 muri Jenoside, yashimiwe ubutwari n’abanyeshuri yigishije karate bamugabira inka-VIDEO

    Uwase hamwe na Sinzi Tharcisse wubashywe cyane mu Rwanda mu mukino wa karate

    Uwase yahuje imbaraga na Nkurunziza wamwigishije umukino wa karate batangiza ishuri ry’imikino njyarugamba

    Delphine hamwe na Bozongere Rosine wamamaye muri City Maid nawe wiyemeje gukina umukino wa karate

    Delphine arangamije kongera umubare w’abakobwa bakina karate kuko bakiri bacye

    Delphine na bagenzi be ubwo bari bagiye gushimira Sinzi wigishije benshi umukino wa karate

    Soleil ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda

    Umunyamakuru, umukinnyi wa filime, umucuruzi wanabyiza,..yasanze bidahagije yongeraho no kwiga karate

    Delphine ababazwa no kuba abakobwa batitabira ku bwinshi umukino wa karate n’ukuntu yasanze ari mwiza cyane

    Soleil hamwe na Bamenya bakinana muri filime Bamenya

    Ni umufana ukomeye wa Arsenal Fc

    Delphine ni inshuti y’akadasohoka n’umunyamakuru Joselyne wa B&B Fm Umwezi

    Siporo imuri mu maraso

    Yiyemeje gufatanya sinema n’umukino wa karate

    Delphine hamwe Jean Claude wamwigishije karate

    Jean Claude wigishije Delphine karate yatewe ishema n’intera uyu mukobwa yateye yo gushinga ishuri

    Soleil ni ryo zina yitwa muri Filime y’uruhererekane “Bamenya”

    Delphine avuga ko gukina karate byamufashije kwigirira icyizere mu buzima busanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114152/afite-umukandara-wumukara-soleil-wo-muri-bamenya-yavuze-ibyiza-byo-gukina-karate-ku-bakobw-114152.html

  • Dr. Sinayobye Franois yahererekanyije ububas… – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ni yo yakoze impinduka muri Rwanda Forensic Laboratory, RFL. Iyi nama yashyizeho Dr. Karangwa Charles nk'Umuyobozi Mukuru mushya wa RFL asimbuye Rtd ACP Dr Sinayobye François wari umaze imyaka ine ari mu nshingano.

    Inteko Rusange yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022 mu gihembwe kidasanzwe, nayo yemeje Dr. Karangwa Charles nk'Umuyobozi Mukuru wa RFL, nyuma yo kugezwaho raporo ku isuzumwa rya dosiye ye ryakozwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, ‘yatangaje ko yasanze afite ubuhanga buzamufasha kuzuza inshingano ze’.

    Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles wamusimbuye wabereye ku cyicaro gikuru cya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022.

    Uyu muhango wayobowe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille wari uhagarariye Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.

    Rtd ACP Dr Sinayobye François wasimbuwe ku mwanya w'Umuyobozi wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora iyi Laboratwari mu gihe cy'imyaka ine yari amaze ku nshingano 'zikomeye, ndetse z’ingirakamaro ku 'butabera bw'igihugu cyacu'.

    Ashima abakozi, abayobozi muri RFL, Minisiteri y'Ubutabera n'abandi bamubaye hafi mu kuzuza inshingano ze. Yavuze ko afatanyije n'abo bakoranye hari byinshi bagezeho yishimira birimo guteza imbere serivisi za Laboratwari, guhugura abakozi, kugura ibikoresho n'ibindi.

    Avuga ko ibyagezweho byose ari umusaruro w'ubufatanye. Ati '…Ibi byose byagezweho ku bufatanye n'ubwitange bwa buri wese nkaba mboneyeho kubashimira, by'umwihariko ku bwitange no kutizigama bwabaranze mu kazi nanabasaba kongeramo imbaraga kugira ngo Rwanda Forensic Laboratory ikomeze kuba ikigo gikomeye kandi cy'ikitegererezo.'

    Akomeza agira ati 'Ibyo twagezeho byose twabikoze mu bumwe ndetse n'ubufatanye nkaba nizera ko bizakomeza.'

    Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere iyi Laboratwari, ndetse yari asanzwe ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RFL.

    Rtd ACP Dr Sinayobye avuga ko ashingiye ku buhanga n'ubwitange buranga Dr. Karangwa Charles 'buzafasha gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga mu ikoranabuhanga'.

    Dr. Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kugira ngo ashyigikire ubutabera bw'u Rwanda butanga ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bukoresheje ikoranabuhanga.

    Ashima Rtd ACP Dr Sinayobye François asimbuye ku bw'ubuhanga n'ubushishozi yayoboranye RFL ikaba imaze kuba ubukombe.

    Avuga ko iki kigo kimaze kwakira ibimenyetso byasabaga gukorerwa isuzuma birenga 2 3000 muri serivisi zirenga eshanu iki kigo gitanga.

    Uyu muyobozi yavuze ko azakomeza aho Rtd ACP Dr Sinayobye asimbuye yari agejeje, kugira ngo iki kigo gikomeze gutera imbere.

    Dr. Karangwa avuga ko azibanda kandi agashyira imbaraga mu guteza imbere ireme rya serivisi ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibyo RFL izajya ikora nta muntu uzajya abishidikanyaho kuko bizaba biri ku gipimo cyiza.

    Yakomeje avuga ko azakomeza 'gutsura umubano no guteza imbere imikorere n'imikoranire hagati ya RFL n'ibindi bigo by'imbere mu gihugu ndetse n'ibyo mu Karere ntibagiwe n'ibyo mu mahanga'.

    Karangwa avuga ko afatanyije na bagenzi be azagerageza kumenyekanisha RFL na serivisi itanga 'mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga'. 

    Azanashyira imbaraga mu gutuma RFL 'ihinduka igicumbi cy'ubumenyi no kuba ikigo cy'ikitegererezo mu karere no mu mahanga'.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille, wayoboye umuhango w'ihererekanyabusha, yashimye Rtd ACP Dr Sinayobye François wari umuyobozi wa RFL ku bwitange yagaragaje mu kazi kuva iyi Laboratwari yashyirwaho.

    Ati '…Ibyo wakoze ni amateka meza kuri wowe, yakuranze muri icyo gihe wabikoze kugeza uyu munsi ndetse azanaguherekeza n'ubundi buzima bwose,'

    Yabwiye Dr. Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL ko Minisiteri y'Ubutabera izamuba hafi mu kuzuza inshingano ze, avuga ko bamwitezeho kugira uruhare runini mu iterambere rya RFL no kubumbatira ibyagezweho. 

    Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles basinya ku nyandiko y'ihererekanyabubasha 

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille [Uri hagati] yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles 

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille, yasabye abakozi ba RFL gukorana neza n'umuyobozi mushya mu kuzuza inshingano yahawe 

    Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, avuga ko azaharanira kumenyeshanisha serivisi za RFL ku rwego Mpuzamahanga 

    Dr. Karangwa Charles yavuze ko azubakira ku byari bimaze kugerwaho muri RFL Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y'Ubutegetsi ya RFL Rtd ACP Dr Sinayobye François yashimiwe imyaka ine yari amaze ayobora RFL; avuga ko umusaruro yagezeho awucyesha ubufatanye n'abakozi, abayobozi na Minisiteri y'Ubutabera bamubaye hafi Abakozi ba RFL bahaye impano Rtd ACP Dr Sinayobye François, bavuga ko yababereye umuyobozi w'intangarugero wateje imbere iki kigo mu buryo bugaragarira buri wese 

    Bamwe mu bakozi ba RFL, Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles bafashe ifoto y'urwibutso


    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieur-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114154/dr-sinayobye-francois-yahererekanyije-ububasha-na-dr-karangwa-charles-wamusimbuye-ku-buyob-114154.html

  • Abakire si abantu: Jeff Bezos atumye basenya ikiraro mubu Hollande – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jeff Bezos umwe mu bakire ba mbere ku isi akaba yatumye basenya  ikiraro cy'amateka yu Buholandi kuri miliyoni 450 zamadorari, iki kiraro kikaba kitwa  Koningshaven cyubatswe mu 1878 kikaba cyaraje gusanwa nyuma y'ibisasu mu Ntambara ya Kabiri y'Isi Yose.

    Iki kiraro kikaba kimaze imyaka 145, yagisenyesheje  kugirango ashobore gutwara ubwato bwe buhagaze amadorari miliyoni 485 nyuma yo kurangiza kubwubaka.

    Ubwato karungura bungana n'inzu y'amagorofa

    Uruganda rwa Oceanco tuherereye muri Alblasserdam hafi ya Rotterdam rwarangije kubaka ubwato bwa Jeff Bezos bwiswe Y721, yacht bikaba bwaratanguye kubakwa ubwo yari umuyobozi mukuru wa Amazone, ariko ubwo bwato ni bunini cyane ku buryo butashobora kugenda n'ikiraro uko kiri. Abubatsi basabye inama njyanama gukuraho igice cyo hagati cyikiraro kugirango ubwato bushobore kuhanyura.

    Umuvugizi w'umuyobozi w'akarere ka Rotterdam yabwiye AFP ati: 'Ninzira yonyine igana ku nyanja', yongeraho ko umuherwe Bezos w'imyaka 57 azishyura icyo gikorwa.'

    Ubwato bwatumye asenyesha ikiraro

    Ubwato buhebuje, buzaba ari bwo bwato bunini bwubatswe na  Oceanco kandi bumwe mu bunini bwigeze bwubakwa, bukaba byibuze bureshya na metero 130, bikaba bisabwa ko basenya igice kindi kugirango bubashe guhita.

    Ikiraro cya Koningshaven, kikaba kandi  kizwi ku izina rya De Hef, cyatangiye gukoreshwa mu 1878 ariko cyongeye kubakwa nyuma yuko Abanazi bagiteyeho igisasu mu 1940 mu Ntambara ya Kabiri y'Isi Yose.

    Uyu mugabo Jeff Bezos akaba yarubatse Amazone kuva kera, akaba yaratangiye agurisha ibitabo byakoreshejwe mu I garage rye, gusa nyuma yaje kqagura ibikorwa bye ubu ngubu Amazon ni ryo soko ryo kuri internet rikomeye ku isi yose.

    Jeff Bezos n'uwahoze Ari umugore we.

    Source : https://yegob.rw/abakire-sabantu-jeff-bezos-atumye-basenya-ikiraro-mubu-hollande/

  • Kabuga Felicien yongeye kubwira urukiko ko adashaka umwunganira #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ry'uyu munsi, Kabuga Félicien yabwiye urukiko ko ashaka guhindura abamwunganira ngo kuko 'batamuha raporo y'ibyo bakora'.

    Gusa umwunganira, Me Emmanuel Altit yabwiye urukiko ko bakora bitanze kugira ngo barengere inyungu z'umukiriya wabo, kandi babikora kinyamwuga.

    Umucamanza wo mu rukiko rw'i La Haye mu Buholandi cy'urwego rwasigaranye imanza zasizwe n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Iain Bonomy, yabanje gusubiramo intambwe zose uru rubanza rumaze gucamo kuva uregwa yafatwa.

    Yibukije ko yemerewe kuburanira i La Haye kuko atajyanwa i Arusha muri Tanzania kubera impamvu z'ubuzima, anavuga ko urukiko ruhabwa amakuru y'ukuntu amagara y'uregwa yifashe.

    Urubanza rwashyizwe mu mwiherero ubugira kabiri nyuma y'aho Kabuga aherewe ijambo ngo avuge inzitizi we abona zaba zikiriho, akavuga ko kugeza ubu atavugana n'umwunganira Maitre Altit, ko atamushyikiriza amakuru n'amwe akaba ahubwo ashaka ko yasimburwa n'uwitwa Peter Robison.

    Maitre Altit abajijwe icyo abivugaho, yahise abwira umucambanza ko impungenge Bwana Kabuga amufiteho atazivugira ku karubanda,urubanza rushyirwa mu mwiherero.

    Iki kibazo cyo kwanga kunganirwa na Maitre Altit, Felicien Kabuga we n'umuryango we bagitangaje kuva yagezwa imbere y'urukiko ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa cumi na rimwe 2020, bakavuga ko atumvikana n'umucamanza uriho.

    Bwana Kabuga,binyuze ku buhanga bwa video, yongeyeho ko uretse uwo mwunganizi we adashaka, yumva nta kindi cyamubuza kwitabira urubanza rwe.

    Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo, buvuga ko nta nzitizi bo bafite,uretse kumenyesha ko hari ingingo 2 batazakurikirana.

    Kuburana kwahise kwimurirwa ku itariki itahise imenyekana.

    Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa tariki 16/05/2020, nyuma y'imyaka irenga 20 ashakishwa n'ubutabera ku ruhare ashinjwa muri jenoside yakorewe Abatutse mu 1994.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kabuga-felicien-yongeye-kubwira-urukiko-ko-adashaka-umwunganira

  • Amerika yishe umuyobozi wa ISIS mu gitero cyamaze amasaha 2 #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umutwe w'Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi, yishwe n'igitero cy'ingabo kabuhariwe za Leta Zunze Ubumwe za America muri Syria.

    Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari mu bantu 13 biciwe mu gitero kabuhariwe cya gisirikare cyamaze amasaha abiri.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatangaje iby'uru rupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, aragira, ati: “Mu ijoro ryakeye, ku itegeko ryanjye, abasirikare b'Amerika batunganyije neza mu burengerazuba bw'amajyarugu ya Siriya igikorwa cyo kurwanya iterabwoba.

    Mu mirwano, twahitanye Abu Ibrahim Al-Hashimi Al -Qurayshi, umuyobozi wa ISIS. Abanyamerika bose batashye amahoro.”

    Yakomeje ati'Tubikesheje ubumenyi n'ubutwari by'ingabo zacu, twivuganye Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.'

    Yavuze ko igitero kabuhariwe cyo kwivugana uyu muyobozi w'Umutwe w'Iterabwoba, cyagenze neza kikaba cyakozwe mu rwego rwo kurwanya Iterabwoba no kurinda Abanyamerica ndetse n'abafatanyabikorwa b'iki Gihugu.

    Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari umuyobozi wa kabiri wa IS nyuma y'iyicwa rya Abu Bakr al-Baghdadi washinze uyu mutwe wishwe muri 2019.

    Uyu mutwe w'Iterabwoba wiyise Leta ya Kisilamu, wari uri kugerageza kwikusanya wubura ibitero muri kariya karere birimo n'icyari kigambiriye Gereza mu kwezi gushize.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yishe-umuyobozi-wa-isis-mu-gitero-cyamaze-amasaha-2

  • Munyakazi Sadate yashimangiye ko Rayon Sports igomba gutwara igikombe byanga byakunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wigeze kuba umuyobozi wa rayon Sports yatangaje ko ntakabuza iyi kipe igomba gutwara igikombe uyu mwaka.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Sadate yatangaje ko ikipe ya rayon sports igomba gutwara igikombe ndtse ko abona Perezida Jean Fidele Uwayezu na Committe bafatanyije kuyobora Rayon Sports bafite ubushobozi kandi abona bazabikora.

    Mubutumwa kandi Munyakazi yatanze, yavuzeko nk'abafana cyangwa abakunzi ba Rayon Sports, ikinzwe iri ku isonga mu gukundwa n'abatari bake hano mu Rwanda, icyo basabwa ari ugufsha committe iriho kugirango ibyo biyemeje uyu mwaka bazabigereho.

    Ndabivuze kdi muzabimbaze nibitaba, uyu mwaka @rayon_sports tuzatwara igikombe Nyakubahwa Uwayezu J. Fidèle na Komite ye bazabikora kdi cyane, icyo dusabwa ni ukubafasha. pic.twitter.com/N6Aj5IMdUU

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) February 3, 2022

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yashimangiye-ko-rayon-sports-igomba-gutwara-igikombe-byanga-byakunda/

  • Miss Mutesi Jolly yagaragaye arimo kunyonga igare (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyize hanze video arimo kunyonga igare maze ayiherekesha amagambo agira ati ” @TourduRwanda I am at your exposure 😜🚴 #VisitRwanda “.

    Iyo videwo ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yagaragaye-arimo-kunyonga-igare-video/

  • Imbwa yamamaye cyane, irebere icya tumye yamamara (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi abantu benshi usanga bafata inyamaswa nk'zidafite ubwenge ndetse abenshi bakanagera kure bakajya bazifata nkaho zitagira ubuzima.

    Mu nyamaswa nyinshi zabaye nk'izihaye gaciro usanga harimo imbwa, ipusi, ndetse n'izindi.

    Ubu ngubu hari imbwa yamaze guca agahigo kubera ibintu yakoze bisa nkaho bidasanzwe ku mbwa, ubwo yirengeraga amacupa y'amazi amwe ku giti yatamiye.

    Abantu bakaba bakomeje kuvugako inyamaswa nazo zifite agaciro ndetse zifite n'ubwenge ndetse usanga zinatangaje.

    Usibye ibi imbwa nyinshi zimenyerewe mu gusaka ibisasu, ibiyobyabwenge ndetse no gupima indwara nka COVID-19.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imbwa-yamamaye-cyane-irebere-icya-tumye-yamamara-video/