Category: Uncategorized

  • Hagiye gushya: Umuhanzi Jose Chameleone yateguje Abanyarwanda ibintu bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone yatangaje ko vuba aza gutaramira mu Rwanda. Ibi yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze ariko ntiyigeze atangaza amatariki naho ibyo bitaramo bizabera.

    Birashoboka ko yazakora ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye yo mu Rwanda nk'uko yavuke ari Rwanda Tour.

    Chameleone ukundwa n'abanyarwanda benshi, yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu bitaramo byo kumurika alubumu ya DJ Pius yise Iwacu mu 2018 mu gitaramo cyabereye I musanze.

    Source : https://yegob.rw/hagiye-gushya-umuhanzi-jose-chameleone-yateguje-abanyarwanda-ibintu-bikomeye/

  • Vincent Aboubakar yibasiye Mohamed Salah barahurira muri 1/2 cya AFCON2021 #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Kameruni, Vincent Aboubakar, avuga ko atakanzwe n'imikinire ya Mohammed Salah wo mu Misiri barahangana kuri uyu mugoroba muri 1/2 cy'igikombe cya Afurika.

    Uyu rutahizamu wa Kameruni, Vincent Aboubakar, yafashe icyemezo cyo kunenga Mohamed Salah habura amasaha make ngo bahure na Misiri muri kimwe cya kabiri kirangiza mu gikombe cya Afurika.

    Benshi babona ko uyu mukinnyi ba Liverpool ari umwe mu bakinnyi beza ku isi muri iki gihe, nyuma yo gutangira shampiyona neza ku ruhande rwa Jurgen Klopp.

    Uyu rutahizamu wa Kameruni, Aboubakar yashimangiye ko atakunze cyane imikinire ya Salah kubera ko atarema uburyo bwinshi mu mukino.

    Yagize ati“Ntabwo anshimisha cyane.Mbivuze neza kuko ndi umuntu w'inyangamugayo kandi mfite uburyo bwanjye mbonamo ibintu.Abaye yaranshimishije, nabivuga. Ariko ntabwo anshimisha cyane.

    N'umukinnyi mwiza, atsinda ibitego byinshi ariko ntatanga ibintu byinshi mu mukino. Birumvikana ko akora ibintu byiza muri Premier League kuko amaze imyaka myinshi akina mu makipe akomeye. Ni umukinnyi mwiza ariko ntari ku rwego rwa bamwe nka Mbappé “

    Kameruni ikwiye kwizera ko ibitekerezo bya Aboubakar bitaza gutuma Salah yigaragaza mu mukino barahura.

    Aboubakar ameze neza cyane muri AFCON2021 kuko amaze gutsinda ibitego bitandatu,afasha igihugu cye cyakiriye irushanwa kugera muri kimwe cya kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/vincent-aboubakar-yibasiye-mohamed-salah-barahurira-muri-1-2-cya-afcon2021

  • Banki y’Isi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwasubiranye umuvuduko bwariho mbere ya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki y’Isi yatangaje iyo raporo ya 18 yiswe ‘Rwanda Economic Update’ ikorwa buri myaka ibiri, ikaba igaragaza kwiyongera k’Umusaruro Mbumbe kwatewe n’izamuka ry’ubukungu, nyuma y’uko abaturage bavuye muri “Guma mu Rugo muri 2020”.

    Kugera mu mpera za Nzeri 2021, nk’uko Banki y’Isi (WB) ibivuga, Umusaruro Mbumbe (agaciro k’imitungo yose y’abaturage mu Gihugu), wiyongereye ku rugero rwa 11.1%, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2020 kuri uwo musaruro mbumbe hari hagabanutseho 3.6%, kubera ko imirimo hafi ya yose yari yahagaze.

    Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko inganda zongeye gukora muri 2021 zikazamura umusaruro ku rugero rwa 16.5%, ibihe byiza by’ihinga nabyo bikaba byaratumye umusaruro w’ibiribwa wiyongera ku rugero rwa 6.8%, serivisi na zo ngo zawongereye ku rugero rwa 11.1%.

    By’umwihariko ibyoherezwa hanze nk’ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro ngo byiyongereye ku rugero rwa 35%, bigabanya ikinyuranyo cy’ibitumizwa hanze kurusha ibyoherezwayo ku rugero rwa 11.4%.

    Icyakora benshi bari bafite imirimo mbere ya Covid-19 ntabwo barayisubiramo nk’uko Banki y’Isi igaragaza ko habayeho abangana na 13% batagira icyo bakora kibinjiriza, mu gihe ubushomeri mbere y’umwaka wa 2020 ngo bwari ku rugero rwa 8%.

    Raporo ya Banki y’Isi ya 2022 isozwa n’igice cy’ubujyanama ku buryo u Rwanda rwazamura ubukungu, binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane ibicuruzwa byanyuzwa mu gihugu gituranyi cya Congo Kinshasa.

    Iyo raporo yerekana uburyo inzitizi zidashingiye ku mahoro (NTBs) hamwe n’imipaka y’u Burundi na Uganda itarabaye nyabagendwa, yatumye u Rwanda ruhahirana na Congo Kinshasa cyane kurusha ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

    Banki y’isi ikomeza ivuga ko u Rwanda rufite amahirwe menshi mu guteza imbere ubukungu, binyuze mu masezerano rwashyizeho imikono mu miryango mpuzamahanga itandukanye, harimo Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Andi mahirwe u Rwanda rufite ngo arashingira ku kuba ruri mu bihugu bike ku isi bimaze kugira abaturage benshi bakingiwe Covid-19, bikazabafasha gukora batikanga icyo cyorezo.

    Ni mu gihe ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere ku isi yose birimo n’u Rwanda muri rusange, bitararenza abaturage 7% bakingiwe Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/banki-y-isi-ivuga-ko-ubukungu-bw-u-rwanda-bwasubiranye-umuvuduko-bwariho-mbere-ya-covid-19

  • CAN2021: Umusifuzi Tessema Weyesa warikoroje… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wa Senegal na Burkina Faso wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bari gufata ifoto y'umusifuzi Tessema Weyesa bakarenzaho amagambo agira ati: 'Intwari ya Ethiopia na Afurika'.

    Kubera iki uyu musifuzi w'umuhanga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga?

    Tessema Weyesa ni we wasifuye umukino wa ½ mu gikombe cya Afurika, Senegal yatsinzemo Burkina Faso ibitego 3-1 mu ijoro ryo ku wa Gatatu kuiri Stade Ahmadou Ahidjo muri Cameroun.

    Uyu munya-Ethiopia yasifuye neza byanyuze buri wese wawukurikiye ndetse no ku mpande z'abari bahanganye mu kibuga, ni umukino yatanzemo amakarita atatu y'umuhondo, abiri ku ruhande rwa Senegal ndetse n'imwe ku ruhande rwa Burkina Faso.

    Kuyobora neza uyu mukino byagaragariraga buri wese ko ari ishiraniro, byatumye abakunzi b'umupira w'amaguru bamushimira, bamuvuga imyato ndetse bemeza ko ari ku ruhembe rw'abasifuzi beza muri Afurika. Hari n’abavuze ko byaba byiza abaye ariwe wahabwa gusifura umukino wa nyuma ‘Final’ wa CAN 2021.

    Imyanzuro yagiye afata muri uyu mukino, byagaragariye benshi ko yaziye igihe kandi igafatwa neza, byazamuye amarangamutima ya benshi, bamwita intwari. Uyu mukino warangiye mu mahoro, Tessema ashimwa na buri wese, Senegal ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze Burkina Faso ibitego 3-1.

    Tessema Weyesa ni muntu ki?

    Bamlak Tessema Weyesa yavutse tariki ya 30 Ukuboza 1980, avukira Addis Ababa muri Ethiopia. Ni umusifuzi mpuzamahanga akaba n'umushakashatsi mu bijyanye n'ubuvuzi (Medical researcher, a clinical coordinator and a sociology) wasoreje amasomo ye muri Addis Ababa University.

    Tessema yatangiye umwuga wo gusifura mu 2003, aza kuba umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA mu 2009, ndetse mu 2010 asifura umukino we wa mbere mpuzamahanga wahuje Djibouti na Somalia.

    Mu mwaka wa 2010, Tessema yasifuye imikino itanu muri CECAFA Cup irimo n'umukino wa nyuma wahuje Tanzania na Ivory Coast, mu 2011 nabwo yasifuye imikino ine muri iri rushanwa.

    Mu 2012 uyu musifuzi wari umaze kugirirwa icyizere na CAF, yasifuye umukino w'ijonjora rya mbere muri CAF Champions League, umukino wari wabereye muri Tanzania ndetse anasifura umukino w'ijonjora rya kabiri muri Confederation Cup wabereye mu Misiri.

    Mu 2014 uyu munya-Ethiopia yasifuye imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cyabereye muri Brazil.

    Tessema Weyesa uri gusifura imikino y'igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, ashobora kuba ari we uzanasifura umukino wa nyuma w'iri rushanwa uteganyijwe kuba tariki ya 06 Gashyantare 2022.

    Tessema yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

    Imyanzuro yagiye afata muri uyu mukino yanyuze benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114138/can2021-tessema-weyesa-warikoroje-ku-mbuga-nkoranyambaga-ni-muntu-ki-114138.html

  • Impanga Awards! Hari gutegurwa ibihembo bizatangwa hizihizwa imyaka ibiri Filime 'Impanga Series' imaze #rwanda #RwOT


    Agace ka mbere ka Filime y'Uruhererekane Impanga Series kasohotse kuri YouTube kuwa 26 Werurwe 2020, ni Agace kuri ubu kamaze kurebwa nabasaga ibihumbi 421.

    Ni filime yakiranwe yombi dore ko ari imwe mu zatumye abanyarwanda batarambirwa cyane n'ibihe bitoroshye igihugu n'isi muri rusange byari bugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Mu itangira ry'iyi filime, nkuko bigaragara ku rubuga rwabo rwa YouTube, ishingiye ku buzima bwa buri munsi abantu babamo cyangwa banyuramo.

    Bati” Impanga Series tuzajya twibanda ku nkuru zibaho muri societe tubamo buri munsi ,m'ubuzima twama twipfuza ibyiza ko bitubaho ariko nibibi nabyo tugomba kujya tubyakira”.

    Umwaka dusoje wa 2021, nibwo iyi filime yatangiye kwerekanwa kuri televiziyo y'igihugu ndetse binezeza benshi batagiraga amahirwe yo kuyikurikira kuri YouTube.

    Mu gihe habura iminsi micye iyi filime ikuzuza imyaka ibiri imaze isohoka, hari gutegurwa igikorwa cyiswe Impanga Awards aho hazashimirwa abagize uruhare mu itunganywa n'ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga mugari ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda.

    Bahavu na Carmel bakinana mu Impanga Series

    Mu kiganiro kihariye Ndayirukiye Fleury Uzwi nka Legend yahaye Umuryango yavuze ko izi Awards zizatangwa mu byiciro bitanu, ndetse ko ari ibintu bizatera ishema n'imbaraga abagira uruhare ruziguye n'urutaziguye kugira ngo iyi filime igere ku bakunzi bayo.

    Ati”Turi kwitegura kwizihiza imyaka ibiri Impanga Series imaze ibayeho, rero ni muri urwo rwego twagize igitekerezo cyo gushimira buri wese wabigizemo uruhare,ndetse no kubatera imbaraga ngo dukore n'ibisigaye”

    Yakomeje avuga ko hazabamo ndetse n'Amatora kugira ngo abantu basanzwe bakurikira iyi filime bazagaragaze umukinnyi wahize abandi kuko aribo babakurikirana umunsi ku wundi.

    Ati” Abantu (Audience) bazatora umukinnyi wabashimishije kurusha abandi mu gihe cy'Imyaka ibiri iyi filime imaze,ndetse amatora nayo akazabera kuri YouTube”.

    Impanga Series ikinanywe ubuhanga buhanitse.
    Biteganyijwe ko uyu muhango uzaba imbonankubone, ndetse n'Abafana bakaba bakwemererwa gufata amafoto y'urwibutso n'Abakinnyi b'iyi filime bakunda.

    Gusa ariko bikazategurwa hagendewe ku bihe ndetse n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Tracy na Micky bakina mu Mpanga Series

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/impanga-awards-hari-gutegurwa-amashimwe-azahabwa-abagize-uruhare-mu-ikorwa-rya

  • Uko kuba umukinnyi wa Rayon Sports byatumye umuganga yigomwa umwanya we akemera kubaga Muvandimwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikibazo yagiriye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United, Muvandimwe JMV yagejejwe kwa muganga asanga agomba gutegereza umunsi ukurikiyeho kugira ngo abagwe maze umuganga wari utashye yemera kumukorera kuko yasanze ari umurayon.

    Tariki ya 27 Mutarama 2022, Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona baza no kuyitsinda 1-0.

    Muvandimwe JMV yavuye mu kibuga hakiri kare ku munota wa 9, ni nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Gasogi United, yahise asimburwa na Mujyanama Fidele.

    Yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara (Ambulance) ahita ajyanwa kwa muganga.

    Yajyanywe CHUK aho yahise ashyirwa muri ‘Emergency’, yari yagize ikibazo ku zuru aho yakomeretse ndetse n’igufwa ry’izuru ryagize ikibazo.

    Umwe mu bantu bari hafi y’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yagezeyo basanga abaganga bari bahari bose bari bafite abarwayi barimo kwitaho.

    Kuba umukinnyi wa Rayon Sports byaramufashije kuko umwe mu baganga wari wasoje akazi agiye gutaha yemeye kubanza gufasha uyu mukinnyi nyuma yo kumva ikipe akinira, baramusuzumye basanga agomba kubagwa ahita anabagwa.

    Ati 'navuga ko kuba yari umukinnyi wa Rayon Sports byamufashije, urumva nta muganga wari uhari ako kanya, abari bahari bari bafite abarwayi, abandi basoje akazi bitegura gutaha, umwe mu baganga yumvise ko ari umukinnyi wa Rayon Sports, yemeye kubanza kumubaga abona gutaha, yari yanamaze kwiyambura rwose atashye,'

    Uyu mukinnyi nyuma yo kubagwa akaba agomba kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru 3 na 4 nk’uko umuganga wa Rayon Sports aheruka kubitangariza ikinyamakuru ISIMBI.

    Muvandimwe JMV ni uku yakuwe mu kibuga

    Yagize amahirwe ahita abagwa n’umukunzi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kuba-umukinnyi-wa-rayon-sports-byatumye-umuganga-yigomwa-umwanya-we-akemera-kubaga-muvandimwe

  • Ingingo Z'ingenzi Z' Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa, MUSONI Shafique mwene Xx  na UWITONZE Jeannette utuye mu mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo , Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali

    Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina  Shafique izina David, akitwa MUSONI  David  mu irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko izina Shafique rimutera ipfunwe mu bandi;

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko, guhindura izina Shafique bityo akitwa MUSONI  David mu gitabo cy'irangamimerere kirimo inyandiko y'ivuka.

    The post Ingingo Z'ingenzi Z' Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-z-urwandiko-rwa-musoni-shafique-rusaba-guhindura-amazina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-z-urwandiko-rwa-musoni-shafique-rusaba-guhindura-amazina

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo iganiro, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bikorwa byo gusubukura ubuhahirane ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

    Perezida Kenyatta na Perezida Kagame baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu byerekeranye n’ubucuruzi n’ubwikorezi.

    Abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye no ku bibazo bihuriweho n’Akarere hamwe n’Umugabane.

    Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya u Rwanda rurimo mu Karere bituma ruba umufatanyabikorwa w’ubucuruzi wa Kenya cyane cyane nk’irembo rigari rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’isoko ryagutse ry’ibiyaga bigari.

    Perezida Kenyatta yashimiye u Rwanda kongera gufungura umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, avuga ko bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byombi bituranye.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda kwishimira ibicuruzwa biva muri Kenya no gukomeza gukoresha serivisi zinoze ku cyambu cya Mombasa kugira ngo ibicuruzwa byoroherezwe.

    Perezida wa Kenya yijeje mugenzi we w’u Rwanda ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu guharanira intego z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bigamije inyungu z’abaturage bo mu Karere.

    Aabayobozi bombi kandi biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari muri Etiyopiya, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro by’amahoro hagati y’abahanganye.

    I had a brief but very productive working visit with President Uhuru Kenyatta in Nairobi today morning. Now back home! I like it this way- 1hr to N’bi 1hr back to Kgl. 1hr+ discussion 1hr from airport to S/H and back to a/port. A lot was covered !!! 🙂

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 3, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-kenya-55533

  • Jose Chameleone agiye gukorera igitamo cyamateka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi muri Muzika ,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 938 yasohoye ifoto yamamaza igitaramo ateganya gukorera mu Rwanda n'ubwo yirinze gutangaza kizaberaho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-agiye-gukorera-igitamo-cyamateka-mu-rwanda