Category: Uncategorized

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Uwicyeza Pamella


    2.Miss Mutesi Jolly


    3. Miss Muheto Divine


    4.Miss Umunyana Shanitah

    5.Miss Kazeneza Mercie

    6.Charly na Nina

    7.Sacha Katee



    8. Miss Uwase Vanessa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-60892

  • Uruntu runtu hagati ya Kabuga Félicien n’abamwunganira #rwanda #RwOT

    Félicien Kabuga ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, gusa mbere ubwo yitabaga urukiko yarabihakanye.

    Ubwo kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba yitabaga Urukiko yasabye guhindurirwa Umwunganizi we mu mategeko, akaba yamaze umwanya anenga abamwunganira nk’uko bitangazwa na BBC.

    Kabuga w’imyaka 88, yamaze igihe kirekire yihishahisha kugeza ubwo yafatirwaga mu nkengero z’Umujyi wa Paris.Yafashwe tariki 16/05/2020.

    Ashinjwa kuba ari we watumije imipanga yahabwaga urubyiruko rw’Interahamwe igakoreshwa mu kwica Abatutsi.

    Ni n’umwe mu bashoramari bashyizeho Radio Milles Collines — RTLM yabaye igikoresho cyo gucengeza amatwara no gukwirakwiza urwango ku Batutsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uruntu-runtu-hagati-ya-Kabuga-Felicien-n-abamwunganira

  • RDC: Imirwano ya FARDC na RED Tabara yakuye benshi mu byabo #rwanda #RwOT

    Imiryango myinshi mu gace ka Maheta muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, yavuye mu byabo ihunga imirwano ihanganishije ingabo za leta y'u Burundi n'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa General Ndayishimiye za RED Tabara.

    Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko abaturage bahunga cyane biganjemo abo mu bwoko bw'Abafulero, nk'uko binemezwa na sosiyete sivile mu ntara ya Sud Kivu.

    Ingabo za leta ngo zifite abazishyigikiye mu guhangana na RED Tabara, ariko n'uyu mutwe ngo ushyigikiwe n'aba Mayi Mayi Illunga. Abahunga babarirwa mu bihumbi barahungira mu misozi miremire ya Uvira abandi bari ahitwa Kibumba.

    Amakuru aravuga ko umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kongo Claude Misare, kuwa Gatatu yaba yarandikiye umunyamabanga mukuru wa Loni amumenyesha ko ingabo z'u Burundi ziri guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Kongo.

    Iyi ntumwa ya rubanda iravuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda abasirikare ba leta y'u Burundi bishe abaturage barenga 70 mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ndetse ngo batwitse imidugudu 17 basahura inka zitavuzwe umubare.

    SOS Media yanditse ko amakuru ava Uvira na Mwenga avuga ko abasirikare b'u Burundi batarasa abaturage, bakurikirana RED Tabara n'abayishyigikiye aribo Mayi Mayi Illunga. Icyakora Minisitire w'ingabo mu Burundi aherutse kurahira arirenga avuga ko nta musirikare w'Umurundi uri kubutaka bwa Kongo Kinshasa.

    The post RDC: Imirwano ya FARDC na RED Tabara yakuye benshi mu byabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/04/rdc-imirwano-ya-fardc-na-red-tabara-yakuye-benshi-mu-byabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-imirwano-ya-fardc-na-red-tabara-yakuye-benshi-mu-byabo

  • REMA yashyikirijwe toni 10 z’amasashe yafatiwe ku mupaka wa Cyanika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Toni 10 z

    Toni 10 z’amasashe yafatiwe ku mupaka wa Cyanika

    Ni nyuma y’uko mu duce twegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, hafatiwe amasashe angana n’amapaki ibihumbi bisaga 70, apima toni 10 n’ibiro 512 afite agaciro ka miliyoni zisaga 70 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bugenzuzi buherutse gukorwa na REMA, RIB, Police n’inzego z’ibanze n’ibindi bigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge.

    Ubwo REMA yakiraga ayo masashe yari mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA) gikorera ku mupaka wa Cyanika, mu muhango wabaye ku wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, Tuyisenge JMV, umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije yagize ubutumwa atanga.

    Yagize ati 'Mu Rwanda hari itegeko ryagiyeho ribuza amasashe, ibyo bigatera abaturage kujya kuyashakisha hanze y’igihugu. Turashimira inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo yaba Customs, RRA na Police ikora akazi gakomeye ko kudufasha mu ishyirwa mu bikorwa by’iri tegeko, ngashimira n’abaturage uruhare badahwema kugaragaza, mu gukomeza gufatanya n’izo nzego bireba mu guhangana n’icyo kibazo cy’abantu binjiza ayo masashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe'.

    Arongera ati 'Turihanangiriza abakomeje gutunda iyo magendu irimo amasashe n’ibikoze muri pulasitiki, kuko bifite ingaruka mbi ku bidukikije. Turabasaba guhindura imyumvire kandi bakamenya n’ibisobanuro by’itegeko kuko riteganya ibihano, bisaba ko barimenya kugira ngo batagwa mu mutego wo guhanwa'.

    Mu gukumira izo magendu zangiza ibidukikije, ku mupaka hashyizweho itsinda ry’abitwa 'Imboni z’umutekano zo ku mupaka', bashinzwe gufatanya n’inzego zinyuranye mu kurwanya iyinjizwa ry’ayo masashe mu gihugu.

    Mu baganiriye na Kigali Today, bagaragaje amayeri menshi akoreshwa mu kwinjiza ayo masashe n’izindi magendu, aho ngo bamaze kuyatahura abenshi bakaba bakomeje gufatwa.

    Mwiseneza Jean Pierre utuye mu Murenge wa Cyanika ati 'Dukora nk’imboni dukumira ibiyobyabwenge na magendu, ariko abafozi (abatunda magendu), cyane cyane bitwikira ijoro ku buryo witambitse uri nk’umuturage no kukwica bakwica'.

    Arongera ati 'Amayeri bakoresha twarayatahuye, urabona barafata amasashe bakayambariraho bakitwikira ntumenye ko bayatwaye, reba iyo ari umugore ubona ari munini ariko yamara gufatwa akayamburwa ukabona ni muto cyane. Turasaba ko imbaraga dukoresha zakongerwa tukaba benshi tugafatanya n’inzego zishinzwe umutekabo tugakumira amasashe n’ibiyobyabwenge'.

    Amasashe yangiza ibidukikije

    Amasashe yangiza ibidukikije

    Uwitwa Mwiseneza Adrien ati 'Abafozi binjiza amasashe baratubangamiye, kandi murabizi n’inka iramutse iyiriye irapfa. Urajya guhinga ugasanga mu masambu harimo amasashe wayahingiraho ugasanga imyaka yaratukuye ntugire icyo usarura, abo twakunze gufata ni abagore baba bayakenyereyeho bakinjira mu ijoro, bagatereza abamotari bakayinjiza mu giturage'.

    Ayo masashe yinjizwa anyujijwe mu nzira zitemewe n’amategeko, aho abajya kuyatunda bakikira umupaka, bayatunda bafite amasoko ku buryo bitabagora iyo bayinjije.

    Tuyisenge JMV, Umukozi wa REMA kandi yagaragaje ibihano bikomeye bihabwa abakora amasashe, abayatunda, abayakoresha n’abayacuruza.

    Ati 'Itegeko ryagiyeho muri 2019, rigaragaza ibuza, ikorwa ry’amasashe n’ibikozwe muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe, itumizwa ryabo, ikoreshwa ryabo n’icuruzwa ryabo, itegeko rigaragaza neza mu ngingo yaryo ya gatatu ko bibujijwe.

    Umuntu wese ukora amasashe n’ibikoresho bikozwe muri parasitike ariko bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwakwa ibyo bikoresho n’ayo masashe agacibwa n’amande ya miliyoni 10, mu gihe uyacuruza ahanishwa kuyakwa agacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 300'.

    Tuyisenge JMV umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw

    Tuyisenge JMV umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije

    Arongera ati 'Uyaranguza ahanishwa igihano cyo kuyamburwa agacibwa amande angana n’ibihumbi 700, naho uyinjiza ayakuye hanze y’igihugu ahanishwa igihano cyo kuyamburwa n’ibyo bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, agacibwa n’amande yikubye inshuro 10 agaciro k’ibyo bikoresho yinjije mu gihugu'.

    Nyuma y’uko ayo masashe afashwe, ashyikirizwa inganda ziyanagura zikayakoramo ibindi bikoresho bikenewe, bidakoreshwa inshuro imwe nk’uko itegeko ribibuza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rema-yashyikirijwe-toni-10-z-amasashe-yafatiwe-ku-mupaka-wa-cyanika

  • Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi wa CHUB

    Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi wa CHUB

    Dr Nsanzimana ahawe iyo mirimo mishya nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dr-sabin-nsanzimana-agizwe-umuyobozi-w-ibitaro-bya-kaminuza-bya-butare

  • Perezida Kagame arakomeza kuyobora Ibiro bikuru bya NEPAD #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Ibiro bikuru by'Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n'Iterambere, NEPAD, mu gihe cy'umwaka umwe.

    Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama ya 39 y'Abakuru b'Ibihugu byibumbiye muri NEPAD, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 2 Gashyantare 2022.

    Muri iyo nama yabaye mu muhezo, abakuru b'ibihugu bemeranyije ko ubuyobozi buriho bwa NEPAD bugumaho bugakora umwaka, burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Iyi nama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye ndetse bahurije ku kuba Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo ifite, abayobozi bayo basabwa kongera ubushake mu gushyiraho ingamba zayifasha kwiteza imbere binyuze mu kwihuza.

    Muri Gicurasi 2001 ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washinzwe usimbura Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika. Nyuma y'amezi make muri Nyakanga uwo mwaka, NEPAD na yo yarashinzwe, kuri ubu imaze imyaka 21 ishinzwe.

    NEPAD yatangijwe n'abarimo abakuru b'ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Sénégal na Afurika y'Epfo. Nyuma abandi bayobozi bakomeje gutera ikirenge mu cy'abatangije NEPAD biyemeza kuyishyigikira mu cyerekezo cyayo.

    Indangagaciro za NEPAD ziri mu murongo w'amavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mu 2018 NEPAD yagizwe Urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora Akanama k'Abakuru b'Ibihugu kiga ku cyerekezo cy'Urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

    Izi nshingano Umukuru w'Igihugu yari amazeho imyaka ibiri [2020-2022], yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yari yitabiriye inama isanzwe ya 33 ya AU. Yasimbuye kuri uwo mwanya Perezida Macky Sall wa Sénégal.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo Komite Nyobozi y'Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y'urwego rwawo rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

    Intego za NEPAD ni ugutanga ubufasha n'ubujyanama ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n'indi miryango y'ubukungu yo kuri uyu mugabane ku buryo bizamura ubushobozi bwabyo.

    Ubwo bujyanama ahanini buba bujyanye na gahunda zigamije iterambere, bugakorwa hagendewe ku nama zitangwa n'abafatanyabikorwa banyuranye.

    Ni umuryango kandi ugira uruhare mu gushakira amikoro ibikorwa bimwe na bimwe bireba Afurika no gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye kugira ngo intego z'uyu mugabane za 2063 zizabe zagezweho muri gahunda yiswe 'Afurika twifuza'.

    AUDA-NEPAD yitezweho no kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha ukwihuza kw'ibihugu bya Afurika n'ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

    The post Perezida Kagame arakomeza kuyobora Ibiro bikuru bya NEPAD appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/04/perezida-kagame-arakomeza-kuyobora-ibiro-bikuru-bya-nepad/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-arakomeza-kuyobora-ibiro-bikuru-bya-nepad

  • Iyo mukumbuye ndarira nkihanagura – Assia agaruka ku mukunzi we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ukomeye cyane mu Rwanda, Mutoni Assia uzwi muri cyane muri filime ye yakoze y’uruhererekane ya Gatarina ari nako akinamo yitwa, yahishuye ko ubu ari mu rukundo kandi aryohewe gusa ngo umukunzi we aba hanze y’u Rwanda ku buryo hari igihe ajya amukumbura akabura uko abigenza rimwe na rimwe ararira kubera urukumbuzi.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Assia yavuze ko gukundana n’umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk’iyo uzi ko n’umukumbura utari buhite umubona biba bibikurushaho.

    Ati 'Gukundana n’umuntu uri kure biraryana, uzi kugukundana n’umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.'

    Yavuze ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze yarwo ariko igihe cyo gutangaza amazina ye kikaba kitaragera.

    Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y’u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n’igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'

    Yakomeje avuga ko kandi gukundana n’umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk’ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y’abakundana.

    Uyu mukobwa akaba yavuze ko atari ubwa mbere akundanye n’umuntu uba hanze y’u Rwanda kuko hari abandi 3 batandukanye.

    Uyu mukobwa wakoze filime n’indirimbo yise 'Long Distance’ biri busohoke uyu munsi, ngo yashakaga kugaragaza imvune ziba muri urwo rukundo ndetse no kugaragaza amwe mu manyanga akorerwamo aho hari ababa bashaka kurya abantu baba hanze amafaranga yabo kandi batanabakunda.

    Mutoni Assia ahamya ko gukundana n’umuntu uba kure bigorana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/iyo-mukumbuye-ndarira-nkihanagura-assia-agaruka-ku-mukunzi-we-video

  • Kabuga Félicien agarutse mu rukiko asaba guhindurirwa umunyamategeko #rwanda #RwOT

    Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu Urwego Rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), yamenyesheje urukiko ko atacyifuza kunganirwa n'Umunyamategeko we Emmanuel Altit.

    Kabuga yabitangarije i La Haye ku wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, ubwo hasubukurwaga inama ntegurarubanza mbere y'uko urubanza rutangira mu mizi.

    Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n'itsembatsemba nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Uyu mugabo wahoze ari umunyemari mu Rwanda mbere ya Jenoside, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umucamanza Iain Bonomy yatangiye abaza Kabuga n'umwunganizi we niba nta kibazo bafite, umwunganizi we Emmanuel Alti avuga ko hari ikibazo cy'uburwayi bw'umukiliya we yifuza ko cyavugirwa mu muhezo.

    Kabuga na we yahawe umwanya ngo avuge inzitizi ze, asobanura ko yifuza guhindurirwa umunyamategeko kuko Emmanuel Alti atajya amuha amakuru ku rubanza rwe.

    Yavuze ko we yifuza undi munyamategeko witwa Peter Robison kuko Alti batagishobokanye.

    Uyu mukambwe w'imyaka 87 yavuze ko yiteguye gutangira kuburana igihe cyose bazaba bamuhinduriye umwunganizi mu mategeko.

    Alti yavuze ko kugira icyo avuga ku byo Kabuga yasabye na we bitakorwa ku mugaragaro, keretse urubanza rushyizwe mu mwiherero.

    Byahise bituma urubanza rushyirwa mu muhezo, kugeza inama irangiye aho yongeye gusubikwa ikaba yimuriwe ikindi gihe kitazwi.

    Kuva Félicien Kabuga yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2020, we n'umuryango we bakunze kwinubira umwunganizi we, Emmanuel Alti.

    Icyo bapfa n'uyu munyamategeko wigeze no kuburanira Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d'Ivoire, ngo ni uko atajya amenyesha umuryango we ibijyanye n'urubanza rwe ndetse ngo arushyikirize zimwe mu nyandiko z'urukiko.

    Alti we yigeze kubwira urukiko ko umukoresha we ari Kabuga gusa ari na we bagomba gusangira amabanga y'urukiko, aho kuba umuryango we.

    Yavuze ko ibyo bihabanye n'amabwiriza agenga abanyamategeko muri rusange.

    Bwa mbere ubwo Kabuga yatangaga inzitizi z'umunyamategeko, urukiko rwarabisuzumye rusanga nta mpamvu yo kumuhindura kuko ibyo akora abyemerewe.

    Urubanza rwa Kabuga rukomeje kuzamo za birantega nyinshi ari nabyo byatumye rugiye kumara imyaka ibiri rutaratangira kuburanishwa mu mizi.

    Uruhande rw'Ubushinjacyaha rwo rwamaze gutanga ibisabwa byose ngo urubanza rutangire ariko uruhande rw'uregwa rukomeza kugaragaza inzitizi zirimo n'ubuzima bw'uregwa, bavuga ko butamwemerera kuburana.

    Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, akuwe aho yari mu nkengero z'Umujyi wa Paris aho yari amaze igihe kinini yihishe, afashijwe cyane n'abana be. Kabuga wahoze ari umucuruzi ukomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997.

    IVOMO: IGIHE

    The post Kabuga Félicien agarutse mu rukiko asaba guhindurirwa umunyamategeko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/04/kabuga-felicien-agarutse-mu-rukiko-asaba-guhindurirwa-umunyamategeko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-felicien-agarutse-mu-rukiko-asaba-guhindurirwa-umunyamategeko

  • Bwa mbere mu myaka 18 abakoresha Facebook bag… – #rwanda #RwOT

    Kompanyi Meta Networks, nyiri Facebook, ivuga ko abakoresha uru rubuga ku munsi bagabanutse bakagera kuri miliyari 1.929 mu mezi atatu yo kugeza mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kabiri, ugereranyije n’abantu miliyari 1.930 bo mu mezi atatu yabanje byanatumye ihomba amafaranga menshi asaga miliyari 10 z'amadolari.

    Iyi kompanyi yanaburiye ko hari ukwiyongera gucye kw’ibyo yinjiza, muri iki gihe irimo guhatana na za kompanyi z’abacyeba nka TikTok na YouTube, kandi ko abamamaza na bo barimo kugabanya amafaranga yabo.

    Imigabane ya Meta yagabanutseho agaciro karenga 20% mu masaha ya nyuma y'uko isoko riremuye (rifunze) i New York. Kugabanuka mu gaciro k’imigabane ya Meta, kwatumye iyi kompanyi itakaza miliyari zirenga 200 z’amadolari ya Amerika yo mu gaciro kayo ko ku isoko ry’imari n’imigabane.

    Imigabane y’izindi mbuga nkoranyambaga zirimo nka Twitter, Snap na Pinterest, nayo yagabanutse cyane muri ayo masaha ya nyuma y'uko isoko riremuye.

    Umukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg yavuze ko ubucuruzi bw’iyi kompanyi bwakomwe mu nkokora mu gihe abakoresha uru rubuga – cyane cyane urubyiruko – bimukiye kuri kompanyi z’abacyeba.

    Meta, ifite urubuga rwo kwamamarizaho rwa kabiri runini ku isi nyuma ya Google, na yo yavuze ko yagize ibibazo bijyanye n’impinduka ku makuru y’ubuzima bwite ku rubuga (operating system) rwa Apple.

    Izo mpinduka zatumye ibigo byamamaza birushaho kugorwa no gutanga ubutumwa bwabyo bwo kwamamaza no gupima ikigero cy’abo bugeraho kuri Facebook na Instagram, kandi uyu mwaka zishobora kugira ingaruka “ibarirwa muri miliyari 10 z’amadolari ya Amerika”, nk'uko bivugwa na David Wehner, umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Meta.

    Ibyo Meta yinjiza byose hamwe – ahanini bituruka mu bucuruzi bwo kwamamaza – byarazamutse bigera kuri miliyari 33.67 z’amadolari ya Amerika muri icyo gihe, birengaho gato uko isoko ryari ryateganyije.

    Iyi kompanyi inateganya ko ibyo yinjiza bizaba hagati ya miliyari 27 na miliyari 29 z’amadolari ya Amerika mu mezi atatu ari imbere, ikigero kiri hasi ugereranyije n’icyo abasesenguzi bari biteze.

    N'ubwo iyi kompanyi imaze igihe ishora imari muri videwo mu rwego rwo guhatana na TikTok – ifitwe na kompanyi y’ikoranabuhanga yo mu Bushinwa, ByteDance – yinjiza amafaranga makeya avuye muri ibyo ugereranyije n’uburyo busanzwe bwayo bw’amakuru (feeds) bwa Facebook na Instagram.

    Bwana Zuckerberg yavuze ko yizeye ko ishoramari muri videwo no kwigana imikorere isanzwe gukozwe na mudasobwa (ibizwi nka ‘virtual reality’) bizatanga umusaruro, nk'uko byagenze mbere ku buryo bwo kwamamariza kuri telefone zigezweho n’uburyo bw’inkuru zo kuri Instagram (Instagram stories).

    Ariko yavuze ko iyi kompanyi bitari ngombwa ko ihatana na mucyeba wayo ukomeye, mu gihe cy’impinduka zabanje zo mu mikorere.

    Yagize ati: “Amatsinda [y’abakozi] arimo gushyira mu bikorwa neza kandi n’igicuruzwa kirimo gukura vuba cyane”. Yakomeje ati”Ikintu urebye cyihariye hano, ni uko TikTok yamaze kuba mucyeba munini cyane kandi ikomeje gukura ku muvuduko wihuta cyane”.

    Src:www.CNN.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114163/bwa-mbere-mu-myaka-18-abakoresha-facebook-bagabanutse-bituma-ihomba-miliyari-10-114163.html