Category: Uncategorized

  • Icyamamare José Maria Bakero wakiniye FC Barcelona arasura u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    José Maria Bakero ategerejwe mu Rwanda

    José Maria Bakero ategerejwe mu Rwanda

    Urwo ruzinduko rukaba ruje mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere ry’umupira w’amaguru, hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Barcelona (Scouting director).

    FERWAFA) yatangaje ko tariki 8 Gashyantare 2022, uwo munyabigwi azagirana umwiherero n’abatoza b’amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore, ndetse n’abagize 'staff technique’ y’ikipe y’igihugu.

    Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye, ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

    Uwo munyabigwi kandi azasura Pariki y’Ibirunga n’iy’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    José Maria Bakero Escudero, yamenyekanye cyane mu ikipe ya FC Barcelona izwi nka Dream Team, hagati y’umwaka wa 1988 na 1997, akayikinira imikino 329 atwara ibikombe 13.

    José Maria Bakero yatwaye ibikombe bitari bike

    José Maria Bakero yatwaye ibikombe bitari bike

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/icyamamare-jose-maria-bakero-wakiniye-fc-barcelona-arasura-u-rwanda

  • Leta y’u Rwanda ngo ifite intego yo kugeza mu 2030 yararanduye burundu indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) #rwanda #RwOT

    Izo ndwara zitwa indwara zititaweho kuko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, nyamara zikaba zaramaze igihe kinini mu mateka y’Isi zidahabwa uburemere bwazo.

    Zibonekamo ubuganga (dengue), inzoka zo mu nda (schistosomiasis/bilharziasis), indwara iterwa n’udukoko dushobora gutera ubuhumyi (trachoma), indwara yitwa leishmaniasis, ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa (rabies), indwara y’ibisebe (Buruli ulcer) n’uruheri (yaws).

    Hari kandi ibibembe (Hansen disease), Chagas disease, indwara y’umusinziro (Human Afurican Trypanosomiasis), cysticercosis, dracunculiasis (guinea-worm disease), echinococcosis, indwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye (foodborne trematode infections), imidido (lymphatic filariasis) n’ubuhumyi buterwa n’umwijima (onchocerciasis).

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko izamaze kurandurwa mu Rwanda uko ari esheshatu zirimo indwara z’uruhu eshanu zirimo iy’uruheri (yaws), ubuhumyi buterwa n’umwijima (onchocerciasis), imidido (lymphatic filariasis), ibibembe (leprosy), n’imyate (Mycetoma) n’indwara y’umusinziro (Human Afurican Trypanosomiasis).

    Udukoko dutera ubwo burwayi akenshi duterwa no kuba bakoresha amazi yanduye, kuba bafite imiturire idahwitse kandi yuzuye umwanda. Abana ni bo bakunze kwibasirwa n’indwara nyinshi muri zo aho usanga zica amamiliyoni buri mwaka, rimwe na rimwe zigatera ububabare, ubumuga n’ihungabana rituruka ku guhezwa muri sosiyete.

    Minisiteri y’Ubuzima ishimangira ko uwo ari umusaruro w’imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu guteza imbere inzego z’ubuzima no guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kunoga no kujyana n’igihe.

    Ni muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kuba rwaranduye n’izindi ndwara zititaweho zikigaragara mu gihugu nk’inzoka zo mu nda n’izindi, bitarenze mu mwaka wa 2030.

    Amakuru y’indwara zimaze kurandurwa yagarutsweho ku Cyumweru taliki ya 30 Mutarama, na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga washyiriweho kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye.

    Madamu Jeannette Kagame we asanga guhangana n’ibibazo by’ubuzima bisaba kubaka inzego zifite ubushobozi kandi zihora zihanga udushya nk’uko yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uwo munsi.

    Madamu Jeannette Kagame yagize ati: 'Nubwo tucyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs) nazo ziracyari ikibazo gikomeye ku mibereho y’abaturage bacu. Kugira ngo tubashe guhangana n’ibi bibazo by’ubuzima ntacyo dusize inyuma, tugomba kubaka inzego zifite ubushobozi kandi zihora zihanga udushya.'

    Yavuze ko inzira ikiri ndende ariko hashimwa umurimo mwiza umaze gukorwa ku bufatanye n’abakora mu nzego z’ubuzima, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bandi.

    Ati: 'Biduha icyizere ko bitarenze 2030 tuzaba twamaze kugera ku ntego z’amasezerano yiswe Kigali Declaration ku bijyanye n’indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs).'

    Itangazo rya Kigali ku kurandura indwara zititaweho uko bikwiye (Kigali Declaration on neglected tropical diseases (NTDs), ryashyizweho umukono mu mpera z’ukwezi gushize.

    Iryo tangazo rije rikurikira irya London ryasinywe ku ya 30 Mutarama 2012, rikaba ryarafashije kugera ku ntego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) z’icyerekezo 2020.

    Itangazo rya Kigali ryitezweho gufasha Isi kugera ku ntego z’icyerekezo 2030 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) aho OMS yashushanyije icyerekezo cyo kurandura burundu ku Isi indwara zititaweho uko bikwiye.

    Icyo gishushanyo mbonera cya OMS kigaragaza ibisabwa mu buryo bwa tekiniki, ariko Itangazo rya Kigali ryo rirashimangira ubushake bwa Politiki bwo gukora ibisabwa kugira ngo intego zigerweho.

    Source : https://imirasire.com/?Leta-y-u-Rwanda-ngo-ifite-intego-yo-kugeza-mu-2030-yararanduye-burundu-indwara

  • APR FC itsinze Rutsiro isoza imikino ibanza iyoboye urutonde #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasozwaga imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ikipe ya Rutsiro kuri Stade Umuganda yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane.

    APR FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert umunyezamu wa Rutsiro ntiyabasha kugarura umupira.

    Ku munota wa 61 APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick. Ikipe ya Rutsiro yabonye amahirwe yo kwishyura aho penaliti ku munota wa 82 n’uwa 86, ariko zose irazihusha.

    APR FC isoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite 29, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsinze-rutsiro-isoza-imikino-ibanza-iyoboye-urutonde

  • Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itazakomeza itifuza gucumbikira abajenosideri b'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Tariki 02 Gashyantare 2022, Emmanuel Rukundo, umwe mu bajenosideri bahoze bafungiye muri Mali bakaza kurekurwa, yasabye urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Mali kongerera agaciro uruhushya rwe rwo gutura muri Mali by'agateganyo, kuko urwo yari asanganye rwarangije igihe.U

    Urwo rwego rwamuteye utwatsi, ndetse rumwambura n'impapuro yari yitwaje, Emmanuel Rukundo ataha nta cyangombwa na mba kimwemerera kuba muri Mali.

    Ibisobanuro yahawe ni uko we na bagenzi be bari bemerewe kuba muri Mali nk'imfungwa gusa, kuba bararekuwe rero bakaba bagomba gushaka ahandi berekeza.

    Emmanuel Rukundo n'abandi bajenosideri bagenzi be, aribo Ferdinand Nahimana, Obed Ruzindana, Samuel Manishimwe na Paul Bisengimana, bahise bashya ubwoba kuko bari muri Mali mu buryo butemewe n'amategeko, maze ejo kuwa kane tariki 03 Gashyantare 2022 bandika inyandiko ndende yuzuyemo amaganya, basaba Umwanditsi Mukuru w'Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, ngo abingingire Leta ya Mali ireke kubirukana ku butaka bwayo, mu gihe bagishakirwa ikindi gihugu kibakira.

    Aba Banyarwanda ni bamwe mu boherejwe gufungirwa muri Mali ubwo bari bamaze guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari mu rwego rw'amasezerano ibihugu binyuranye, birimo na Mali, byagiranye na Loni yo kwakira imfungwa z'Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

    Bamwe barangije ibihano, abandi bafungurwa mu buryo budasobanutse, hitwajwe ko bamaze muri gereza hejururu ya ¾ by'igihano bakatiwe. Bamaze gufungurwa babuze amajyo, Mali ibaha ibyangombwa by'igihe gito bibemerera kuba bagumye muri icyo gihugu.

    Ayo mahirwe rero niyo arimo kubayoyokana, bakaba bagiye kuba nka Gahini wishe umuvandimwe we Abeli, isi ikamubana nto.

    Mali ije yiyongera kuri Niger iherutse guha igihe ntarengwa abandi bajenosideri 8 b'Abanyarwanda ngo babe bayiviriye ku butaka.

    Abo bagikerakera muri Mali ntibazi amaherezo yabo, kuko n'ubu nta gihugu na kimwe kiremera kubakira.
    Nyamara Leta y'u Rwanda yakomeje kuvuga ko yiteguye kwakira abo Banyarwanda, kandi ko ntacyo bazongera gukurikiranwaho.

    Ikanavuga ariko ko mu gihe baba bahisemo kujya mu bindi bihugu, ari uburenganzira bwabo, icyakora ibihugu bibacumbiye bikababuza kuhakomereza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ikigaragara nta gihugu cyifuza kwigerekaho umutwaro wo gucumbikira aba bagome. Nyamara baba abari muri Mali, baba n'abari muri Niger ntawe ukozwa ibyo kuza mu Rwanda, kubera ipfunwe ry'ibyo basize bahakoze.

    Bahisemo gukomeza kubunza akarago, kugeza bashizemo umwuka, dore ko abenshi muri bo bageze no mu zabukuru.

    Agatima gake basigaranye kari gakwiye kubagira inama bagataha mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bazabakira kuko ibyaye ikiboze irakirigata.

    The post Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itazakomeza itifuza gucumbikira abajenosideri b'Abanyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mali-yateye-ikirenge-mu-cya-niger-igaragaza-ko-itazakomeza-itifuza-gucumbikira-abajenosideri-babanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mali-yateye-ikirenge-mu-cya-niger-igaragaza-ko-itazakomeza-itifuza-gucumbikira-abajenosideri-babanyarwanda

  • Gicumbi: Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi abaturage bari mu kiraka #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko mu Karere ka Gicumbi, yifatanyije n'abaturage bahawe akazi mu mushinga wo gutunganya umuhanda wo Murenge wa Cyumba uhana imbibi na Uganda.

    Minisitiri Gatabazi muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022,yasuye ibikorwa bitandukanye birimo imishinga igamije kuzamura imibereho y'abaturage.

    Hon Gatabazi yanifatanyije na bamwe mu baturage bahawe akazi n'umushinga wa Leta wo guteza imbere abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda aho bari mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Murenge wa Cyumba.

    Uyu mushinga wahaye akazi abaturage barenga 1 000 bo mu Mirenge ya Cyumba, Kaniga na Rubaya.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gicumbi-minisitiri-gatabazi-yahaye-umubyizi-abaturage-bari-mu-kiraka

  • Dr Sabin Nsanzimana yahawe umwaya wo kuyobora Ibitaro bya Kaminuza bya Butare #rwanda #RwOT

    Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.

    Ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC. Ntabwo impamvu zatumye ahagarikwa by’agateganyo zigezwe zitangazwa.

    Kuri ubu Dr Nsanzimana yamaze guhabwa inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

    Uyu mwanya Dr Nsanzimana ahawe ugenerwa umushahara wa 2 094 795 Frw hataravamo umusoro. Amafaranga uwurimo afata mu ntoki ni 1 578 000 Frw ariko hatabariwemo ay’ibintu bitandukanye yemererwa n’amategeko.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

    Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

    Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

    Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Source : https://imirasire.com/?Dr-Sabin-Nsanzimana-yahawe-umwaya-wo-kuyobora-Ibitaro-bya-Kaminuza-bya-Butare

  • ACP. Dr. Sinayobye wayoboraga Rwanda Forensic Lab yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Dr Karangwa wamusimbuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lt Col Dr. Charles Karangwa, Theophile Mbonera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y

    Lt Col Dr. Charles Karangwa, Theophile Mbonera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, na ACP Dr François Sinayobye mu muhango wo guhererekanya ububasha

    Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro gikuru cy’iyo Laboratwari i Kigali tariki 03 Gashyantare 2022.

    Mu ijambo rye, ACP. Dr. François Sinayobye wayiyoboraga yashimiye abo bakoranye nk’ikipe, bituma bagera kuri byinshi mu myaka itatu ishize.

    Ati 'Ndizera ko muzafatanya n’umuyobozi mushya mugakora cyane kugira ngo iki kigo kirusheho gukomera no kuba intangarugero. Mboneyeho no gushimira umuyobozi unsimbuye kubera umusanzu we ukomeye yatanze muri iki kigo na mbere y’uko ahabwa inshingano zo kukiyobora.'

    ACP. Dr. François Sinayobye yavuze ko Dr Karangwa afite ubunararibonye mu bya siyansi, akizera adashidikanya ko azarushaho guteza imbere iyi Laboratwari.

    Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera yatangiye mu mwaka wa 2018. Ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima ikintu umuntu yariye cyangwa yanyweye gihumanye kugira ngo ikemure impaka ziri mu bantu, ishobora kumenya neza uwanditse inyandiko mpimbano, yamenya uwakoresheje imbunda, ishobora gupima uturemangingo ndangasano tw’abantu (DNA) n’ibindi.

    Lt. Col. Dr Charles Karangwa ugiye kuyiyobora ashima urwego igezeho, agashima uko ubushobozi bw’ibyo ipima bwagiye bwiyongera.

    Ati 'Ibi byagezweho kubera ko ifite abakozi beza n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Ndashimira ikipe yakoranye n’umuyobozi ucyuye igihe kubera ibyo bagezeho.'

    Dr Karangwa yijeje abakozi gukomeza gukorera hamwe no guteza imbere serivisi z’iki kigo ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/acp-dr-sinayobye-wayoboraga-rwanda-forensic-lab-yahererekanyije-ububasha-na-lt-col-dr-karangwa-wamusimbuye

  • Icyo Ubwoba bwa coup d'etat nyinshi muri Afurika bushingiyeho- Abasesenguzi #rwanda #RwOT

    Abasesengura politiki y'Afurika basanga igihe kuri uyu mugabane haba hatimakajwe imiyoborere ihamye isubiza ibibazo byugarije abaturage, hazakomeza kugaragara ihirikwa ry'ubutegetsi rikozwe n'igisirikare cyitwajwe ko ubuyobozi bwatowe n'abaturage, bwananiwe kuyobora ibihugu.

    Aba basesenguzi baravuga ibi, mu gihe muri Afurika y'Uburengerazabuba hongeye kumvikana inkubiri yo guhirika ubutegetsi.

    Umuvugizi w'agatsiko k'abasirirkare kahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso Sidsore Kader Ouedraogo, tariki 24 Mutarama 2022 aha aravuga impamvu ako gatsiko kafashe umwanzuro wo kwigizayo Perezida  Roch Christian Kaboré wari uri ku butegetsi kuva mu mpera z'ukwezi kwa 12 2015.

    Ati 'Ihuriro ry'imitwe yose y'igisirikare n'inzego z'umutekano, ryafashe umwanzuro wo gushyira akadomo ku butegetsi bwa bwana Rock Mark Christian Kabore kuri uyu wa 24 Mutarama 2022. Nii icyemezo cyafashwe kubera impamvu imwe rukumbi, ni ukugira ngo igihugu cyacu  kigaruke mu nzira nyayo.'

    Coup d'Etat yo muri Burukina Faso ntiyafashwe na bamwe nk'ikintu gitunguranye muri Afurika y'uburengerazuba, ahubwo hari abatangiye kwibaza igihugu kiri bukurikireho mu kumvikanamo Coup d'etat, abibazaga ibyo bari bafite ishingiro kuko tariki ya mbere z'ukwezi kwa kabiri muri Guinee Bissau humvikanye ihirikwa ry'ubutegetsi ariko ryo ryarapfubye.

    Nta mezi atanu yari yagashije abambaye imyenda ya gisirikare bagaragaye kuri televiziyo y'igihugu muri Guinea Conakry  bagatangaje  ko bahiritse ku butegetsi Perezida Alpha Condé

    Mu kwezi kwa 8  2020 igisirikare muri Mali cyahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta  ndetse abasirikare basezeranya ko bakoresha amatora bitarenze ukwezi kumwe,ariko icyatangaje abatari bake ni uko mu kwezi kwa gatanu kwa  2021 bahiritse ubutegetsi ku nshuro ya kabiri.Coup d'etat ebyiri mu gihugu kimwe mu gihe kitarenze umwaka.

    Dr Ismael Buchanan usesengura Politiki y'Afurika akaba n'umwarimu muri Kaminuza asanga umuzi w'iki cyorezo cya za Coup d'eta ari imiyoborere mibi y'ibihugu nk'uko akomeza abisobanura.

    Ati'Buriya ikintu gitera Coup d'etat,gitera gusubiranamo kwa biriya bihugu ni imiyoborere,ugasanga igihugu kimeze nk'akarima buri wese yakiniramo,icyo gihe imiyoborere n'itaba myiza ngo urwanire igihugu cyawe,urwanire abaturage,ukajya urwanira inyungu zawe bwite,Afurika izahora imeze kuriya'

    Gilles Yabi umunya Bene ukurikiranira hafi Politiki y'Afurika akaba yarashinze ikigo nyafurika gikurikirana amakimbirane aturuka kumutekano muke we asanga igihe nta mpinduka mu buryo ibihugu biyobowe yaba mu rwego rwa Politiki cyangwa urw'ubukungu hari icyoba ko guhirika ubutegetsi bizakomeza gukorwa igisirikare kikitwaza ibyo bibazo mu miyoborere.

    Ati'Ntabwo wakamagana ihirikwa ry'ubutegetsi gusa hanyuma, ugakumira igisirikare ngo cye gufata ubutegetsi utarakora impinduka ku buryo ibihugu biyobowe mu buryo bwa Politiki ariko nanone mu rwego rw'ubukungu,niba utitaye ku kuzamura ubukungu,niba utayobora ku nyungu z'abaturage icyo gihe rero..kandi njye mfite n'ubwoba ko hazahoraho urwitwazo rwo guhirika ubutegetsi bikozwe  gisirikare'

    Bitandukanye no muri Guinea, muri Burkina Faso  cyo kimwe no muri Mali, ikibazo cy'umutekano mucye gitejwe n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam bigaragara ko cyahungabanyije ibintu ari nayo mpamvu iza ku isonga muzatumye ubutegetsi buhirikwa.

    Haribazwa niba Niger nayo iri muri ako karere kandi  na yo ikaba yaragabweho ibitero n'imitwe imwe n'iyateye muri Mali na Burkina Faso ishobora kuba iri mu byago byuko igisirikare cyahirika ubutegetsi.

    Tito DUSABIREMA

    The post Icyo Ubwoba bwa coup d'etat nyinshi muri Afurika bushingiyeho- Abasesenguzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/04/icyo-ubwoba-bwa-coup-detat-nyinshi-muri-afurika-bushingiyeho-abasesenguzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyo-ubwoba-bwa-coup-detat-nyinshi-muri-afurika-bushingiyeho-abasesenguzi

  • APR FC ifite icyizere ko umukinnyi wayo Karera Hassan azagaruka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karera Hassan

    Karera Hassan

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga, avuga ko bagifite icyizere ko azagaruka.

    Yagize ati 'Karera Hassan ni umugabo yarubatse. Byaragoranye guhuza umuryango no gukinira hano kandi tuzi icyo bivuze iyo umukinnyi akina umuryango we uri kure. Yadusabye rero umwanya turawumuha, agenda yari yagize ikibazo cy’imvune. Turamwumva ariko iminsi twamuhaye ntabwo yari yarenga kandi ntakitaduha icyizere ko azagaruka.'

    Karera Hassan yaguzwe n’ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 akina umukino wa mbere muri iyi kipe ubwo yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Maniema ndetse ayifasha mu ntangiriro za shampiyona ya 2021-2022 no mu mikino ya CAF Confederation Cup. Imikino ibiri ya kamarampaka APR FC yakinnye na RS Berkane ntabwo yayikinnye kubera imvune ari nabwo yahise asanga umukunzi we Umutesi Diane muri Finland.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ifite-icyizere-ko-umukinnyi-wayo-karera-hassan-azagaruka

  • Dr Sabin Nsanzimana wahoze uyobora RBC yagizwe umuyobozi mukuru w'ibitaro bya CHUB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu Dr Nsanzimana yamaze guhabwa inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

    Uyu mwanya Dr Nsanzimana ahawe ugenerwa umushahara wa 2 094 795 Frw hataravamo umusoro. Amafaranga uwurimo afata mu ntoki ni 1 578 000 Frw ariko hatabariwemo ay'ibintu bitandukanye yemererwa n'amategeko.

    Dr Nsanzimana Sabin yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 3 Gashyantare 2022, ubwo yitabiraga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Prof Claude Mambo Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

    Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n'ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n'iyi virusi.

    Afite Masters Degree mu bijyanye n'indwara z'ibyorezo yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse afite n'Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

    Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y'Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/dr-sabin-nsanzimana-wahoze-uyobora-rbc-yagizwe-umuyobozi-wa-agizwe-umuyobozi