Category: Uncategorized

  • Twaganiriye! Uwimana ufite ubumuga yavuze ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wo mu Karere ka Nyanza yageze imbere y'Akanama Nkemurampaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 yizihiwe agaragaza ko agiye kuba ikiraro cy'abafite ubumuga bataratinyuka kwitabira amarushanwa y'ubwiza nk'aya.

    Yatangiye kuvuga impamvu yitabiriye Miss Rwanda n'intego yihaye mu buzima bwe, buri wese amutega amatwi. Yari yambaye ikanzu nziza ndende, sheneti mu ijosi, umusatsi uboshye ufungiye inyuma ari we wambaye nimero 40 mu irushanwa.

    Ari mu bakobwa 81 biyandikishije mu Ntara y'Amajyepfo, ariko 47 nibo babashije kunyura imbere y'akanama nkemurampaka. Babanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo babonye itike yo gukomeza, ariko abagize akanama bongeye kwiherera bemeza ko abakobwa 9 ari bo bakomeza.

    Mu bakobwa 9 baserukiye Amajyepfo harimo na Uwimana Jeannette [Nimero 40] yiyongera kuri Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

    Uwimana yari yitwaje umukobwa witwa Faina Kabayiza biganye mu mashuri yisumbuye. Bombi ni inshuti z'igihe kirekire, byanatumye Kabayiza amenya ururimi rw'amarenga mu buryo bumworoheye, kuko yashyize imbaraga mu kurwiga kugira ngo azajye abona uko bavugana nawe.

    Babaye inshuti cyane, kugeza ubwo mu minsi ishize Uwimana abwiye Faina ko ashaka kwitabira Miss Rwanda anamusaba kuzamuherekeza kugira no azasobanure ibyo azaba arimo aravuga akoresheje ururimi rw'amarenga.

    Si ubwa mbere ariko yari atekereje kwitabira Miss Rwanda. Uwimana avuga ko mu 2021 yashatse kwitabira Miss Rwanda, umuryango n'abavandimwe baramushyigikira, ariko hari zimwe mu nshuti ze zamubwiye ko atazabasha kumvikana n'akanama nkemurampaka kuko azagorwa no gusobanura umushinga we.

    Uwimana yabwiye INYARWANDA ko kubona itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 bimuhaye izindi mbaraga zo gutinyura n'abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Uyu mukobwa avuga ko yasoje amasomo ajyanye n'uburezi mu mashuri yisumbuye. Akavuga ko ashaka gukomeza amashuri akagera ku rwego rw'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's]'.

    Ngo nyuma yo gusoza amasomo ye, azashakisha abafite ubumuga abereke inyungu iri mu kwitinyuka bagaharanira kugera ku nzozi zabo.

    Uyu mukobwa avuga ko abona rimwe na rimwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahezwa muri sosiyete, ibi bikagira ingaruka ku iterambere ryabo.

    Akavuga ko hari abiyumvisha ko abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badashoboye, ariko ngo siko biri 'barashoboye'.

    Binyuze mu musemuzi we, ati 'Iyo mbonye baduheza biratubabaza, ariyo mpamvu ngira ngo nshinshikarize imiryango n'abandi babishinzwe kubimfashamo mu kuzamura aba bana kugira ngo bige.' 

    Inkuru bifatanye: Bwa mbere Uwimana umukobwa ufite ubumuga yitabiriye Miss Rwanda


    Uwimana yabonye ‘Pass’ yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022

    Uwimana yavuze ko akiri muto, abantu batandukanye bajyaga babwira ababyeyi 'ko ntacyo umwana wabo azabamarira', bakanavuga ko 'nta bwenge yagira'.

    Ngo banabwira ababyeyi be kumugumisha mu rugo ntajye ku ishuri nk'abandi. Ariko ngo yaje kugira amahirwe ajya ku ishuri, kandi ni ibintu yishimira.

    Uyu mukobwa yasabye inzego bireba gushishikariza buri wese kwiga ururimi rw'amarenga. Avuga ko ari ahantu henshi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagihezwa, kandi bitari bikwiye.

    Umusemuzi we ati '[…] Ikintu abasaba ni uko uhereye hasi akenshi usanga abantu baba badahugurirwa kumenya amarenga ku buryo bakwakira abantu bose nko kwa muganga, mu nzego zishinzwe umutekano usanga abafite ubumuga batarimo, mu barimu, ndashaka bose bahugurirwe kwiga amarenga ku buryo babasha kuvugana n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,'

    Uwimana avuga ko kuva akiri mu mashuri abanza yagize inyota yo kwitabira Miss Rwanda nyuma yo kubona 'abavuga bitabira Miss Rwanda nkumva ndabikunze'.

    Avuga ko asoje kwiga amashuri yisumbuye, ari bwo yiyemeje kwitabira Miss Rwanda, ndetse umuryango we uramushyigikira.

    Uwimana yiga mu mashuri yisumbuye yakundaga kumurika imideli. Miss Rwanda ni cyo gikorwa cya mbere yitabiriye gikomeye.

    Umushinga Uwimana yatanze muri Miss Rwanda ni ugufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo bitinyuke bakoreshe imbuga zabashyiriweho nka Miss Rwanda nk'abandi bose badafite ubumuga. 

    Uwimana yavuze ko yashakaga kwitabira Miss Rwanda 2021, zimwe mu nshuti ze zimubwira ko atazabasha guhuza n'akanama nkemurampaka 

    Uwimana yavuze ko Miss Rwanda igiye kumubera inzira yo kwereka n'abandi bafite ubumuga ko bashoboye, bagira uruhare mu guhindura sosiyete Uwimana yavuze ko hari ababwira umuryango we ko umwana wabo ntacyo azamara, abandi bagasaba ko atajyanwa mu ishuri 

    Faina Kabayiza wari umusemuzi avuga ko Uwimana ari inshuti ye y'igihe kirekire, kuko biganye mu mashuri yisumbuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114214/twaganiriye-uwimana-ufite-ubumuga-yavuze-ku-bamubazaga-kwitabira-miss-rwanda-asaba-abantu–114214.html

  • Urubyiruko rwagaragaje impungenge z'abashobora kwiyahura kubera ibyo bavoma ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo ijya gusa n'ibyagarutsweho mu mahugurwa yateguriwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere 10 mu gihugu no muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda, ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Ni amahugurwa yari agamije gusobanurira uru rubyiruko ku buzima bwo mu mutwe no ku ndwara zo mu mutwe, uko umuntu yavugana n'ufite ikibazo cyo mu mutwe hagamijwe kumufasha n'ubufasha bw'ibanze ku muntu wagize ikibazo cyo mu mutwe.

    Abayitabiriye basobanuriwe agahinda nyongobezabugingo (depression), ihungabana n'ibindi bigira ingaruka mbi zishobora gutuma umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura.

    Bamwe muri uru rubyiruko ariko mu byo batunze agatoki byugarije ubuzima bwo mu mutwe bwa bagenzi babo ndetse bishobora gutuma hari abiyahura harimo ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga. Batanze urugero rw'umuntu ushobora kuba ageze mu myaka 25 irenga nta kazi gahamye afite cyangwa yaba anagafite kakaba kamuhemba intica ntikize, atihagije mu bintu byose akeneye n'ibindi.

    Muri ibyo biganiro bagaragaje ko umuntu nk'uwo iyo agiye ku mbuga nkoranyambaga akabona bagenzi be bangana babayeho neza, bubatse ingo ndetse baratunze baratunganiwe mu gihe wa wundi yicira isazi mu jisho, bishobora kumugwa nabi.

    Aha aba basore n'inkumi bahabwaga amahugurwa bavuze ko hari ababibona gutya bagatangira kugira igitutu ndetse bamwe bagatangira kugira ibibazo byanatuma bumva ubuzima bubabihiye kugeza aho bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

    Uretse ibyo kandi bagaragaje ko umuntu ashobora gushyira ikintu kuri izi mbuga atabona 'likes' nabyo bikaba byamutera ikibazo gikomeye kubera kubona abandi bazibona zitubutse.

    Mugwaneza Ornella wiga ibijyanye n'Imitekerereze n'imyitwarire muri kaminuza, yavuze ko uretse ibi n'umuntu ashobora kubona abantu bagize urwenya ikintu cyakabaye kitagirwa rwo akaba yakwiyahura.

    Ati 'Ikindi umuntu ashobora gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga bikagira ingaruka kuri mugenzi we kandi ntabimenye ko ariwe byaturutseho. Umuntu ashobora kuba afite 'depression' yabona umuntu wiyahuye bikagirwa urwenya ku mbuga nkoranyambaga bigatuma afata wa mwanzuro wo kubishyira mu bikorwa. Kwiyahura ntabwo byandura ariko umuntu ufite icyo kibazo ashobora kubona byagizwe urwenya na we akabikora.'

    Ku kibazo cy'imbuga nkoranyambaga hari n'uwatanze urugero rw'umukobwa wari umurokore, akabona umuntu w'icyamamare yishimira isabukuru yikingiranye ari kunywa itabi n'inzoga na we ku isabukuru ye iwabo bakamubura ari ibyo yigiriyemo.

    Ati 'Hari ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga n'ubusanzwe ariko abantu ntibazi kubitandukanya. Hari umwana w'umukobwa nzi yabonye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ngira ngo byari byashyizweho n'icyamamare kivuga ko umuntu akwiriye kwizihiza isabukuru yitekerezaho. Icyo gihe icyo cyamamare cyavugaga ko umuntu akwiriye kuyizihiza ajya kure y'abandi agakuraho telefoni ubundi, akabikora ari kunywa inzoga n'itabi.'

    'Ntabwo yari asanzwe anywa inzoga ndetse yari asanzwe ari umurokore ariko byarangiye abikoze. Yakuyeho telefoni iwabo bamara iminsi baramubuze. Baje gukurikirana telefoni ye bamusanga muri hoteli yikingiranye anywa itabi n'inzoga.'

    Aya mahugurwa yateguwe n'Umuryango w'Abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) ku bufatanye n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Imbuto Foundation, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

    Urubyiruko rwagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zisigaye zirwangiza kugeza aho bamwe bashobora kwiyahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwagaragaje-impungenge-z-abashobora-kwiyahura-kubera-ibyo-bavoma-ku

  • Covid-19: Abana miliyari 1.6 ku Isi badindijwe n'ifungwa ry'amashuri, ishyano rirazibukirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uretse ubukungu, izindi nzego nk'uburezi ziri mu nzego zahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, aho ubu abana barenga miliyari 1,6 bakozweho n'ifungwa ry'amashuri rya hato na hato kuva mu ntangiriro za 2020 icyorezo kigitutumba.

    U Rwanda ruri mu bihugu bike byabashije gukumira ingaruka zashoboraga kugera ku bana kuko uretse guhagarika amasomo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigaragaza ko mu 2020, hari abana miliyoni 370 baryaga rimwe ku munsi kuko ifunguro rya saa sita barikuraga ku ishuri.

    Si ibyo gusa kuko nko mu Mujyi wa Sao Paul muri Brazil, abana bavuye mu shuri burundu bikubye inshuro eshatu mu 2021, mu gihe muri Ethiopia abigaga mu mashuri abanza, bize hagati ya 30% na 40% by'isomo ry'imibare bagombaga kwiga.

    Uganda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyafunze amashuri igihe kinini kirenga umwaka n'igice, ku buryo byaviriyemo abana bamwe gutwara inda zitateganyijwe, gushyingirwa bakiri bato, gukora imirimo y'ingufu no guta ishuri burundu.

    Ubushakashatsi bwasohotse mu Kinyamakuru cya JAMA Network bwakorewe mu bihugu 11 bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere, bwagaragaje ko gufunga amashuri byanangije ubuzima bwo mu mutwe bw'abana kuko byabateye kugira agahinda gakabije no guhora bahangayitse.

    U Rwanda rwakumiriye ingaruka zatejwe no gufunga amashuri

    Kimwe nk'ibindi bihugu, u Rwanda rwafunze amashuri ibyumweru 51 bingana n'amezi 11, ndetse ibibazo byageze ku bandi bana byarashobokaga cyane ko bigera no kuri benshi mu Rwanda iyo hatabaho kuzibukira.

    Mu mezi arindwi amashuri yamaze afunze mu 2020, amasomo amwe yatanzwe kuri radio na television, andi atangirwa kuri murandasi ababyeyi bashishikarizwa kwita ku bana ndetse n'imiryango ikennye ihabwa ibiribwa hagendewe ku mubare w'abagize umuryango.

    Muri Kamena 2020 mu gihugu hose hatangiye kubakwa ibyumba by'amashuri bishya bigera ku 22 505 n'ubwiherero 31 932, byagombaga kuba byarangiye mbere y'uko amashuri afungurwa mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ubucucike bw'abanyeshuri, bikaviramo bamwe guta ishuri.

    Nyuma yo gufungurwa mu Ukwakira 2020, ntiyongeye gufungwa igihe kinini, ndetse ikiruhuko cyahabwaga abanyeshuri cyaragabanyijwe kugira ngo amasomo yateganyijwe kwigishwa arangire.

    Muri Kamena 2021, Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na UNICEF batangije ubukangurambaga bwiswe 'ISIBO' bwo gushishikariza ababyeyi batuye mu Isibo imwe kurera neza abana no kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

    Si ibi gusa, kuko mu Ugushyingo 2021 hatangiye kwigishwa isomo ry'ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri yisumbuye 800, ay'imyuga no mu bigo byita ku rubyiruko kugira ngo abafite agahinda gakabije bafashwe, ndetse hirindwe ko hari abashobora kugira ibyo bibazo.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022, hateganyijwe miliyari 27 Frw azakoreshwa nk'umusanzu mu kunganira gahunda yo kubagurura abana ku mashuri, ndetse mu 2021 hari abana barenga miliyoni 3,6 bagaburirwaga ku ishuri.

    Ugereranyije n'ibindi bihugu byafunze amashuri mu gihe cya Covid-19, u Rwanda ruri muri bike byageregeje kurinda abana nubwo hatabuze bake bajya mu mahanda, abagize ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'abandi baretse ishuri.

    Ikindi gishimishije ni uko ingaruka z'ifungwa ry'amashuri zisa nk'izamaze gukurwaho kuko amasomo yakomeje neza, ndetse henshi abanyeshuri bakaba barabashije gusubira ku murongo w'amasomo bigaga, ku buryo ibibazo byo gukerererwa byakumiriwe.

    Leta yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugaburira abana ku mashuri mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zituma bava mu ishuri

    Amashuri arenga ibihumbi 22 yarubatswe mu rwego rwo guca ikibazo cy’ubucucike mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-abana-miliyari-1-6-ku-isi-badindijwe-n-ifungwa-ry-amashuri-ishyano

  • “Iyamanuye manu bakarya bagahaga, ibibazo duf… – #rwanda #RwOT

    Korali Bethania yo mu Karere ka Rubavu, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ari korali y’Abana (Ecole de Dimanche), nyuma ahagana muri 2009 ni bwo yatangiye kugira urubyiruko, kugeza ubu akaba ari korali igizwe n’ingeri zose z’Abakristo bujujuje ibisabwa n’itorero rya ADEPR. Bethania choir yakoreye ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda kandi Imana yagiye ibakoresha umurimo wayo benshi barahinduka bakira Umwami Yesu.

    Mu rugendo rw’ivugabutumwa mu ndirimbo bamazemo imyaka itari micye, Korali Bethaniya imaze gukora Album 1 y’Amajwi (Audio) ikaba irimo gukora Album ya kabiri y’Amashusho aho imaze gushyira hanze indirimbo eshatu n’izindi ziri gutunganyirizwa muri Studio zizasohoka vuba aha, zikanyuzwa kuri shene yabo ya Youtube yitwa ‘Bethania Choir ADEPR Ruhangiro’.

    Kuri ubu Bethania choir yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Komeza Urugendo’, akaba ari indirimbo yakomeje gusabwa n’abakunzi bayo inshuro nyinshi. Bati “Ni indirimbo yahembura umugenzi wese wiyemeje kujya mu rugendo rujya mu ijuru. Aho Ivuga ko Uwo Imana yafashe ikaba imufiteho umugambi, itazigera imurekura ahubwo izamurindira muri byose”.

    Perezida wa Korali Bethania, Uwiringiyimana Erick, yabwiye InyaRwanda.com ko “Iyi ndirimbo ‘Komeza urugendo’ ifite ahandi ivuga ku nkuru ziri mu gatabo k’umugenzi aho ivuga ko Apolowoni adakwiye kuguheza mu gikombe cy’ubwihebe ahubwo nawe ukwiye kumubarira ibitangaza byose Imana yagukoreye maze ibyo Imana yakoze bikagutera gukomera ugakomeza uru rugendo”.

    Yongeyeho ko iyi ndirimbo yabo “ihumuriza abantu ibabwira ko Imana yaciye inzira mu mazi ikagaburira Manu Abisiraheli bagahaga, ibibazo byawe si byo byayinanira. Mbese ni ndirimbo nziza twakwifuriza buri wese kuyumva”. Aba baririmbyi bumvikana muri iyi ndirimbo baririmba bati “Komeza urugendo watangiye, dore umurinzi wawe aracyahari. (…) Uwo Imana yafashe ukuboko ntabwo izamurekura ahubwo izamurindira muri byose”.

    Bakomeza baririmba bati “Iyakuyeho imisozi miremire, Zerubaberi atambuka mu kiyaba, iyafashe inyanja iyicamo inzira, kubamara inyota ntibyayinaniye. Iyamanuye Manu bakarya bagahaga, ibibazo ufite ntibyayinanira”. Ni indirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bigaragara kuri shene ya Youtube y’iyi korali. Jacky Gatare yanditse ati “Imana ibahe umugisha ni ukuri, iyi ndirimbo irimo ubuhamya bukomeye”.

    Bethania choir irakataje mu gutunganya Album yabo y’indirimbo z’amashusho

    REBA HANO INDIRIMBO ‘KOMEZA URUGENDO’ YA KORALI BETHANIA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114215/iyamanuye-manu-bakarya-bagahaga-ibibazo-dufite-ntibyayinanira-bethania-choir-mu-ndirimbo-n-114215.html

  • Ku nshuro ya mbere #MissRwanda2022 yitabiriwe n'umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bibayeho ku nshuro ya mbere muri #MissRwanda aho umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga yaje kwitabira iryo rushanwa.

    Uwimana Jeanette ni umwe mu bakobwa 47 bari bitabiriye aya majonjora yo gushakisha abakobwa bagomba guhagararira intara y'amajyepfo mu irushanwa rya #MissRwanda2022.

    Uyu mukobwa yari yambaye nimero 40 yaje imbere y'akanama nkemurampaka aherekejwe n'umusemuzi wamufashaga kumvikana n'abari bagize akanama nkemurampaka.

    Abagize akanama nkemurampaka bamubajije impamvu yitabiriye iri rushanwa. Asubiza ati: 'Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga rwo gushishikariza abana bafite ubumuga kwitinyuka nabo bakitabira ayo marushanwa.'

    Yakomeje avuga ko impamvu yatumye aza muri aya marushanwa ari uko yumvaga agomba kwitinyuka akitabira aya marushanwa.

    Ati: 'Benshi bakomeje kwitinya gusa ariko nkange wize mu ishuri ry'abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kwitabira aya
    marushanwa.'

    Uwimana Jeanette yumvaga ibyo abajijwe ariko gusubiza agakoresha amarenga aho umusemuzi we yahitaga asemura. Uyu mukobwa kandi yahawe 'YEGO' eshatu n'abagize akanama nkemurampaka muri irushanwa kubera ukuntu yasobanuye neza.

    Source : https://yegob.rw/ku-nshuro-ya-mbere-missrwanda2022-yitabiriwe-numukobwa-ufite-ubumuga-bwo-kutavuga-amafoto/

  • #AFCON2021: Vincent Aboubakar yahesheje Cameroon umwanya wa 3 bigoranye cyane #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Vincent Aboubakar yafashije Cameroon yari yatsinzwe ibitego 3-0 hakiri kare na Burkina Faso kuva inyuma igatwara umudali w'umwanya wa 3 mu riushanwa rya CAN 2021 yakiriye.

    Kameruni yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy'ibihugu kiri kubera ku butaka bwayo, nyuma yo gutsinda Burkina Faso kuri penaliti 5-3 mu mukino ukomeye banganyijemo ibitego 3-3 wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu.

    Iyi kipe ya Toni Conceicao yavuye inyuma ikimara gutsindwa ibitego bitatu ku busa,ibona intsinzi yasaga n'idashoboka.

    Burkina Faso yarangije igice cya mbere iyoboye n'ibitego bibiri byatsinzwe na Steeve Yago wafunguye amazamu ku munota wa 24 n'igitego cya kabiri cyitsinzwe na Andre Onana ku munota wa 43.

    Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49,Djibril Ouattara yatsinze igitego cya 3 n'umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Bertrand Traore.

    Kameruni yaje kugaruka mu mukino guhera ku munota wa 72 ku gitego cyatsinzwe na Stephane Bahoken.

    Kameruni yahise igira imbaraga nyinshi,isatira izamu ry'umuzamu wa 2 wa Burkina Faso witwa Farid Ouedraogo wari ku rwego rwo hasi bikomeye.

    Bidatinze ku munota wa 84,uyu Farid Ouedraogo yasohotse nabi mu izamu yihera amahirwe Vincent Aboubakar atera umupira n'umutwe ugana mu izamu ku munota wa 85.

    Nanone ku munota wa 87,uyu munyezamu yasohotse nabi agongana n'umukinnyi we umupira yari yafashe uramucika bituma uyu Aboubakar ashyiramo igitego cya 3 cyishyuriye Cameroon.Icyakora kuri iki gitego,amashusho yagaragaje ko Aboubakar yasunitse umukinnyi wa Burkina Faso,Soumaïla Ouattara, agonga uyu munyezamu ndetse aravunika bimuviramo gusimbuzwa,ariko ntacyo VAR yakoze.

    Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-3 hitabazwa penaliti zahiriye cyane ikipe ya Cameroon kuko yinjije 5 zose mu gihe Burkina Faso yahushije imwe ya Blati Toure.Cameroon yatsindiye kuri penaliti 5-3.

    Vincent Aboubakar watsinze ibitego 8 muri iyi AFCON, yinjiye mu rutonde rw'abakinnyi 3 batsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry'igikombe cy'Afrika.

    Yaje inyuma ya Ndaye Mulamba watsinze ibitego 9 muri AFCON 1974 na Laurent Poku banganyije watsinze ibitego 8 muri 1970.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-vincent-aboubakar-yahesheje-cameroon-umwanya-wa-3-bigoranye-cyane

  • #MissRwanda2022: Abakobwa 9 barimo ufite ubumuga bukomatanyije babonye itike mu Majyepfo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022,hakomeje amajonjora ya Miss Rwanda yakomereje mu Ntara y'Amajyepfo kuri Credo Hotel,habonetse abandi bakobwa 9 binjiye muri Miss Rwanda 2022.

    Abakobwa 82 nibo biyandikishije guhagararira Intara y'Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora.

    Akanama Nkemurampaka kari kabanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y'ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y'Amajyepfo.

    Umukobwa witwa Uwimana Jeannette niwe wabaye uhatana w'umunsi kuko niwe mukobwa wa mbere mu Rwanda witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Uyu mukobwa n'umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo.

    Uyu mukobwa yageze imbere y'Akanama Nkemurampaka aherekejwe n'umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.

    Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati 'Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.'

    Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

    Yagize ati 'Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry'abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.'

    Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira.
    Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe 'YES' eshatu.

    Abakobwa 9 bakomeje ni Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

    Irakoze Sabine Huguette yafashwe n'amarangamutima asuka amarira y'ibyishimo, ni mu gihe Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagawe abari mu cyumba barimo n'abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

    Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y'Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'akanama nkemurampaka ni 43.

    Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

    Mu Ntara y'Uburengerazuba,hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'akanama nkemurampaka ni 34.

    Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

    Iri rushanwa rirakomereza mu Ntara y'Uburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.




    Ubumuga ntibwabujije Uwimana Jeannette (No.40) kwitabira Miss Rwanda 2022

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/missrwanda2022-abakobwa-9-barimo-ufite-ubumuga-bukomatanyije-babonye-itike

  • Igisamagwe cyorowe cyakomeje guhabura abantu( Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ku isi hari ubwo abantu babona imbwa bakayitinya ndetse bajaba bataniyitunga ndetse yewe no kugirango begere aho ziba bikaba byaba bigoye, hari bamwe ahubwo barengaho bgatunga igisamagwe.

    Ubundi igisamagwe kiri mu buryo bw'inyamaswa zo mu gasozi mu bwoko bw'inyamaswa z'indya nyama z'inkazi.

    Ibisamagwe bikaba bijyakumera nka mwene wabo ingwe, kubera ikuntu zikaze abantu benshi ntibatekereza nimba yabasha kubana n'abantu.

    Muri iyi video kikaba cyagaragaye kirimo guhabwa amata mu gakoresho abana bato bahererwamo amata.

     

    Source : https://yegob.rw/igisamagwe-cyorowe-cyakomeje-guhabura-abantu-video/

  • Umugabo yataye umutwe ubwo ibisubizo bya DNA byerekanaga ko abana batatu yitaga abe atari be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yabuze aho arigitira ubwo ibisubizo bya DNA byagaragazaga ko abana batatu yitaga abe atari we wababyaye.

    Nk'uko umuntu ukoresha urubuga rwa Twitter, witwa @ SkhaloM8 yabitangaje uyu mugabo ngo yakoresheje ibizamini bya ADN inshuro eshatu ku bana be bose kandi ibisubizo byerekanaga ko atari abana be.

    Ibi yabitangaje asubiza umudamu wanditse kuri Twitter ko ari ngombwa ko abagabo bakora ibizamini bya ADN ku bana babo niba hari icyo bakeka.

    Bivugwa ko uyu mugabo utatangajwe amazina yabaye nk'utaye umutwe nyuma yo kumara igihe arera abana azi ko ari abe nyamara yishuka.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yataye-umutwe-ubwo-ibisubizo-bya-dna-byerekanaga-ko-abana-batatu-yitaga-abe-atari-be/