Category: Uncategorized

  • Ubwiza bw'u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n'inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'iki cyumweru zisize mu Rwanda hari ibyamamare mu mupira w'amaguru byo ku rwego rw'Isi, baje mu ruzinduko rugamije kuzamura umupira w'amaguru uhereye mu bakiri bato ndetse no kuzamura urwego rw'ubumenyi rw'abatoza b'abanyarwanda, abandi baje gutembere ibice bitandukanye by'igihugu.

    Bakero akigera mu Rwanda

    umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gandatu, akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nizeyimana Olivier ndetse n'umuyobozi ushinzwe amarushanwa Nkusi Edmond.

    Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Maria Bakero ari mu Rwanda mu gihe cy'iminsi 9 aho azaba ari mu bikorwa bitandukanye byo gufasha iterambere ry'umupira w'amaguru.

    Muri uru ruzinduko rwa Bekero azagirana umwiherero n'abatoza b'amakipe y'ikiciro cya mbere mu Bagabo no mu Bagore ndetse n'abagize Staff technique y'ikipe y'igihugu.

    Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

    Uyu munyabigwi kandi azasura Pariki y'ibirunga n'iy'Akagera ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jose Bakero wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona izwi nka Dream Team hagati y'umwaka wa 1988 na 1997 akayikinira imikino 329 agatwara ibikombe 13.

    Mu bandi banyabigwi bari ku butaka bw'u Rwanda ni Robert Pires, David Seaman ndetse na Ray Parlour bahoze bakinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu gihe cy'imyaka yo hambere, aba biteganyijwe ko uru ruzinduko rwabo ruzamara iminsi itanu uhereye kuri uyu wa gatandatu kuko nibwo bahageze.

    Ray Parlour

    Umufaransa Robert Emmanuel Pires w'imyaka 48 wahoze akina mu kibuga hagati ndetse asatira yakiniye ikipe ya Arsenal hagati y'umwaka wa 2000 na 2006, uyu akaba yarakiniye iyi kipe imikino irenga 189 atsinda ibitego 62.

    Robert Pires

    David Andrew Seaman w'imyaka 58 akaba akomoka mu gihugu cy'u Bwongereza we yakiniye ikipe ya Arsenal imikino 405, uyu yakinnye ari umunyezamu mu gihe cy'imyaka 13 hagati ya 1990 na 2003.

    Ray Parlour nawe w'umwongereza afite imyaka 48 akaba yarakiniye iyi kipe imikino  339 atsinda ibitego 22, uyu yakoze akina hagati mu kibuga  hagati y'umwaka wa 1992 ndetse na 2004.

    Aba bagabo bose bakiniye ikipe ya Arsenal izwi nk'abarashi bari mu Rwanda mu gihe cy'iminsi itanu, aha baje mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ibice bitandukanye by'iki gihugu kirimo gukurura ba mukerarugendo bitewe n'ibikorwa by'iterambere bimaze kugerwaho.

    Uru ruzinduko ruje nyuma y'uko hashize imyaka ine u Rwanda rusinye amasezerano  y'ubufatanye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ni amasezerano yasinywe muri 2018 akaba yari afite agaciro k'imyaka itatu ariko yaje no kongerwa.

    The post Ubwiza bw'u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n'inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwiza-bwu-rwanda-bukomeje-kureshya-ibihangange-umunyabigwi-wa-fc-barcelona-jose-bakero-ndetse-ninyarubuga-za-arsenal-robert-pires-david-seaman-na-ray-parlour-bari-mu-rwagasabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwiza-bwu-rwanda-bukomeje-kureshya-ibihangange-umunyabigwi-wa-fc-barcelona-jose-bakero-ndetse-ninyarubuga-za-arsenal-robert-pires-david-seaman-na-ray-parlour-bari-mu-rwagasabo

  • Abakinnyi batatu bakiniye Arsenal bari mu Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ni Robert Pires w’imyaka 47 wakiniye Arsenal kuva mu 2000 kugera muri 2006, Ray Parlour w’imyaka 48 wakiniye Arsenal hagati ya 1992 na 2004, n’umunyezamu David Seaman wakiniye Arsenal hagati ya 1990—2003.

    Ray Parlour

    Ray Parlour

    Aba bose bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu aho bazasura ibice bitandukanye bigize u Rwanda birimo pariki ya Nyungwe ndetse n’iy’ibirunga, bikaba biri muri gahunda y’amasezerano u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal muri Gahunda ya Visit Rwanda.

    Ray Parlour na Robert Pires

    Ray Parlour na Robert Pires

    Robert Emmanuel Pires yatsindiye Arsenal ibitego 62 mu mikino 189 yayikiniye

    Robert Emmanuel Pires yatsindiye Arsenal ibitego 62 mu mikino 189 yayikiniye

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-batatu-bakiniye-arsenal-bari-mu-rwanda-muri-gahunda-ya-visitrwanda

  • #AFCON2021: Ibyo wamenya kuri Senegal na Misiri zigiye guhurira ku mukino wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Senegal na Misiri bagiye guhura mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya gatanu (5), iyi iraba ari inshuro ya mbere bongeye guhura kuva bahurira muri ½ cy’igikombe cya Afurika mu 2006, Misiri yanagitwaye icyo gihe itsinda Senegal ibitego 2-1.

    Mu nshuro enye (4) amakipe yombi aheruka guhura, buri kipe yatsinzemo imikino ibiri (2) mu gihe kandi muri izo nshuro enye(4) eshatu zose zagiye zirangira intsinzi ari igitego 1-0 ku ruhande rwatsinze (mu 2000 Misiri yatsinze Senegal 1-0, Senegal itsinda Misiri 1-0 mu mwaka wa 1986 na 2002).

    Misiri igiye gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ku nshuro ya cyenda (9), aho iheruka kuwutsindirwaho na Cameroon mu 2017 ibitego 2-1, nta yindi kipe yari yakina inshuro nyinshi umukino wa nyuma kurusha Misiri, kuri ubu inganya n’ikipe y’igihugu ya Ghana nayo imaze gukina umukino wa nyuma inshuro icyenda (9).

    Senegal igiye gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu (3), aho muri 2002 na 2019 ihaheruka yahatsindiwe, mu gihe kandi Senegal ariyo kipe ya mbere igiye gukina umukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri (2), yikurikiranya kuva mu 2010. Misiri bagiye gukina yabikoze mu 2006, 2008 na 2010, ariko yo itwara n’igikombe.

    Senegal ishaka gutwara igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere (1) mu nshuro 16 bamaze gukina iri rushanwa, nta yindi kipe yari yakina igikombe cya Afurika inshuro nyinshi itari yatwara igikombe uretse Senagal.

    Ikipe y’igihugu ya Misiri mu gikombe cya Afurika 2021, igeze ku mukino wa nyuma mu mikino itatu (3) yikurikiranya kuva mu mikino ya 1/8 kugera muri ½, yarasozaga umukino ikinnye iminota 120 (90 isanzwe na 30 y’inyongera), amakipe yombi yasoje iminota isanzwe anganya.

    Ikipe ya Tunisia niyo yonyine yakinnye imikino 4 yikurikiranya yo gukuranwamo ikina iminota 120 hagati ya 2006 na 2015, ariko yose yo ikarangira itsindiwe muri ¼, aho inshuro eshatu (3) yatsindiwe mu minota 30 y’inyomgera, mu gihe batsindiwe kuri penaliti inshuro imwe (1).

    Senegal imaze gutsinda imikino 11 mu bikombe bya Afurika bitatu (3), 2017, 2019 na 2021, niyo kipe yonyine yatsinze imikino myinshi kurusha izindi muri ibyo bikombe, mu gihe kandi barangije imikino 12 batinjijwe igitego muri icyo gihe.

    Senegal yatsinze ibitego icyenda (9) mu mashoti 81 bateye mu gikombe cya Afurika 2021, Cameroon niyo gusa yatsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 11 mu mashoti 91, ikaba ariyo gusa irusha ikipe y’igihugu ya Senegal mu irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze ibitego bine (4) mu mashoti 76.

    Kuva mu gikombe cya Afurika 2017, Mohamed Salah yagize uruhare mu mashoti 68 ya Misiri imbere y’izamu, aho yateyemo 41 akarema uburyo 27, Wahbi Khazri ukomoka muri Tunisia niwe wenyine umurusha, aho yagize uruhare mu mashoti 70 atera 40 akarema uburyo 30.

    Sadio Mane wa Senegal na Mohamed Salah wa Misiri basanzwe bakinira Liverpool, uyu mugoroba baraba bahanganye

    Sadio Mane wa Senegal na Mohamed Salah wa Misiri basanzwe bakinira Liverpool, uyu mugoroba baraba bahanganye

    Sadio Mané amaze kugira uruhare mu bitego icyenda muri 14 Senegal iheruka gutsinda mu gikombe cya Afurika, atsindamo ibitego bitandatu (6), atanga n’imipira itatu (3) yavuyemo ibitego ku kigero cya 64% mu gihe kandi mu mikino itatu (3) iheruka muri iki gikombe cya Afurika 2021, yatsinzemo ibitego (2) atangamo imipira ibiri (2) yavuyemo ibitego.

    Ibyo bivuze ko mu gihe yaramuka agize uruhare mu gitego muri uyu mukino wa nyuma, agatsinda cyangwa agatanga umupira uvamo igitego, yahita aba umukinnyi wa mbere mu gikombe cya Afurika, ugize uruhare mu gitego mu mikino ine (4) yikurikiranya mu gikombe cya Afurika.

    Ikipe y’igihu ya Misiri igeze kuri final nyuma yo gusezerera Cameroon, yakiriye irushanwa muri ½ iyitsinze kuri penaliti 3-1, nyuma y’uko umukino urangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Senegal yo igeze aha, mu gihe muri ½ yarasezereye ikipe y’igihugu ya Burkina Faso iyitsinze ibitego 3-1.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/afcon2021-ibyo-wamenya-kuri-senegal-na-misiri-zigiye-guhurira-ku-mukino-wa-nyuma

  • Rulindo: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cya bwaki n’igwingira mu bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe inkoko

    Abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe inkoko

    Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Mbogo tariki 03 Gashyantare 2022, ikazagera hose mu mirenge igize ako karere, aho ababyeyi bose bafite abana bari mu mutuku bahabwa inkoko.

    Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile, arasaba abahabwa ayo matungo kuyitaho akazabafasha muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi.

    Izi nkoko ni izizabafasha mu kugaburira abana indyo yuzuye

    Izi nkoko ni izizabafasha mu kugaburira abana indyo yuzuye

    Muri icyo gikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango inkoko, abaturage barafatanya n’abayobozi gukora umuganda bubaka uturima tw’igikoni, aho batunganya imirima yegereye urugo bagateramo imboga, bakanubaka n’udutanda tugenewe kwanikaho ibikoresho byo mu gikoni, banigishwa gutegura indyo yuzuye.

    Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku mibereho y’abaturage mu mwaka wa 2020-2021, bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga, mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragayeho ikibazo cy’igwingira, aho bari kuri 41%.

    Bafashijwe gutunganya uturima tw

    Bafashijwe gutunganya uturima tw’igikoni

    Mu turere dutandatu mu gihugu twagaragayemo igwingira rikabije, Intara y’Amajyaruguru ifitemo dutatu, aritwo Musanze, Burera na Gicumbi.

    Ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’iyo Ntara, nk’uko babigaragaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru rikorera muri iyo ntara, ku itariki 30 Ukuboza 2021, aho Ubuyobozi bw’intara bwasabye ubw’uturere guhagurukira icyo kibazo, ku buryo mu mwaka wa 2024 nk’uko biri muri gahunda y’igihugu, ikibazo cy’igwingira kizaba cyamanutse kikagera kuri 19%.

    Ni ikibazo kigarukwaho kenshi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame iyo yahuye n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse anakigarukaho ubwo yasozaga amahugurwa yagenewe abagize Njyanama na Komite Nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali, ku itariki 29 Ugushyingo 2021, aho yabasabye guhagurukira icyo kibazo cya bwaki n’igwingira mu bana.

    Hatanzwe n

    Hatanzwe n’ihene ku muryango warangwaga n’amakimbirane nyuma abawugize bisubiraho

    Yagize ati 'Abana bagwingira, abana barwaye bwaki, abana bavuka bafite icyo kibazo, ari n’ababyeyi babo ubona batameze neza, nabo bakwiye gufashwa, noneho ukibaza ugasanga buri karere usangamo ibyo bibazo'.

    Arongera ati 'Usanga mubeshya abantu babatora, murababeshya bamara kubatora mukabagwingiza. Iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira, ese murifuza ko tuba igihugu kigwingiye?.'

    Ni ikibazo gishyizwemo imbaraga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), aho no ku itariki ya 03 Gashyantare 2022, iyo Minisiteri yakoze inama yatumiwemo ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bafite mu nshingano icyo kibazo, itegura igenamigambi ry’ibikorwa na gahunda zo kurwanya imirire mibi mu gihugu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-ubuyobozi-bwahagurukiye-ikibazo-cya-bwaki-n-igwingira-mu-bana

  • Hagati ya Sadio Mané na Mohamed Salah ni nde utwara igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Mohamed Salah arimo gushaka gufasha igihugu cye cyo muri Afurika y’amajyaruguru kongera umuhigo gisanganywe wo kuba cyaratwaye iki gikombe inshuro nyinshi – inshuro zirindwi – ukagera ku nshuro umunani, mu gihe Sadio Mané, mugenzi we bakinana muri Liverpool, yizeye guhesha ikipe ye ya Senegal yo muri Afurika y’uburengerazuba igikombe cyayo cya mbere cya CAN.

    ‘Les Lions de la Teranga’, nkuko ikipe y’igihugu ya Sénégal yitwa, imaze gutsindwa ku mukino wa nyuma w’iki gikombe ku nshuro ebyiri zombi yawugezeho, mu 2002 no mu 2019, mu gihe ‘Les Pharaons’, ikipe y’igihugu ya Misiri, irimo gushaka kwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2010.

    Nubwo abahanzwe amaso ari aba bakinnyi babiri bakomeye bakina muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza, aya makipe yanyuze mu nzira zitandukanye mu kwerekeza kuri uyu mukino wa nyuma, ukinirwa mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun.

    Ni umukino utangira saa tatu z’ijoro (21h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Aba barutahizamu bombi buri umwe muri bo w’imyaka 29 ndetse buri umwe muri bo wamaze gutsinda ibitego birenga 100 muri Premier League – bafashije Liverpool kwegukana igikombe cy’Uburayi cya Champions League cy’umwaka w’imikino wa 2018-2019, nuko umwaka umwe nyuma yaho iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza yari imaze igihe cy’imyaka 30 idatwara.

    Amakipe ya Misiri na Sénégal asanzwe azahura mu mukino wo kwisobanura – urimo ubanza n’uwo kwishyura – wo mu kwezi kwa gatatu, wo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyo muri Qatar uyu mwaka, ariko ubu habanje guhatanira iki gikombe cy’Afurika.

    Mané amaze gutsinda ibitego bitatu ndetse atanga imipira yavuyemo ibindi bitego bibiri bya Senegal muri iri rushanwa, nubwo yagize ikibazo cyo kujegera (guhungabana) mu mutwe mu mukino wa kimwe cy’umunani wayihuje na Cap-Vert (Cape Verde), mu gihe Salah amaze gutsinda ibitego bibiri ndetse agatanga n’umupira wavuyemo ikindi gitego.

    Salah yagize ati : “Ni byiza cyane gukina na Senegal nk’ikipe ndetse no gukina na Sadio”.

    “Turaba duhanganye ariko nyuma yaho tuzongera dukinane mu ikipe imwe”.

    Umutoza wabo muri Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko ari “igikorwa gikomeye” kuri aba bakinnyi bombi kuba bageze ku mukino wa nyuma.

    Uyu Mudage yongeyeho ati : “Umwe araza kuba yishimye cyane nyuma yaho, undi we atishimye cyane”.

    “Biba bigoye kugera ahantu kure nka hariya mu irushanwa. Ni abakinnyi bakomeye cyane kandi igitutu cyari kibariho cyari cyinshi cyane. Bombi bafite amahirwe yo kugera ku kintu gikomeye cyane”.

    Mané yari ari mu ikipe ya Senegal yatsinzwe na Algeria igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’iki gikombe mu 2019. Avuga ko ubunararibonye bwa Senegal bwo kuri uwo mukino, buba “ikintu cyiza cy’inyongera” kuri uyu mukino uyihuza na Misiri.

    Yagize ati : “Hari abayobozi benshi muri iyi kipe kuko dufite abakinnyi beza cyane benshi ndetse n’abakinnyi benshi bamenyereye. Buri muntu wese arimo gutanga umusanzu”.

    Kuri iyi nshuro ya gatatu Cissé biramuhira mu gihe Queiroz adahari ?

    Aliou Cissé wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Senegal, yatumye iyi kipe iba ku mwanya wa mbere muri Afurika ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) muri iyi myaka itatu ishize, ariko ubu haje ikizamini kuri we cyo gutuma uru rwego yayigejejeho arubyazamo igikombe.

    Cissé yabaye mu mikino ya nyuma yombi Senegal imaze gutsindwa, ahusha penaliti y’ingenzi ku mukino wa nyuma na Cameroun mu 2002, ndetse no mu myaka itatu ishize yari kumwe na yo nk’umutoza ubwo yatsindwaga ku mukino wa nyuma mu Misiri.

    Uyu mugabo w’imyaka 45 yatangiye gutoza ‘Les Lions de la Teranga’ mu 2015, kandi yemeza ko ikipe ye ifite imitekerereze ikomeye yatuma itsinda uyu mukino ubera kuri Stade Olembé.

    Cissé yagize ati : “Nta na rimwe twigeze twegera cyane iki gikombe nkuko bimeze ubu kandi biraba ari urugamba rukomeye”.

    “Uyu murimo ushobora kugera gusa ku musozo ari uko uru rungano rutsindiye igikombe, kandi kuva mu 1960 twakomeje gushakisha iki gikombe. Abakinnyi beza cyane babayeho ntibigeze bashobora kucyegukana ariko dufite ukwizera, kandi turahatana”.

    Umutoza wa Misiri Carlos Queiroz afite ubunararibonye bwinshi mu kazi k’ubutoza yanatojemo Real Madrid, Portugal na Iran, ndetse mu gihe cy’imyaka itanu akaba yarabaye n’umutoza wungirije Sir Alex Ferguson muri Manchester United.

    Ariko uyu mugabo w’imyaka 68 ntatoza uyu mukino, nyuma yuko yeretswe ikarita itukura ku mukino w’iyi kipe na Cameroun muri kimwe cya kabiri – igihano yavuze ko “kirimo gukabya cyane [kurengera cyane] kandi kidashyize mu gaciro”.

    Umwungiriza we Wael Gomaa na we yarahagaritswe, mu gihe umunyezamu Mohamed El Shenawy (wagize ikibazo cyo guhinyagara kw’imitsi), myugariro Ahmed Hegazi (wagize ikibazo cyo guhinyagara kw’imitsi) ndetse na myugariro Omar Kamal (wahagaritswe umukino umwe), na bo bataza gukina uyu mukino wa nyuma.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Hagati-ya-Sadio-Mane-na-Mohamed-Salah-ni-nde-utwara-igikombe-cya-Afurika

  • Umwuka mubi i Kinshasa:Uruntu runtu muri Union sacrée’ #rwanda #RwOT

    Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.

    Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari biteganyijwe ko inama y’uwo muryango isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

    Perezids Tshisekedi agarutse mu gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya ari guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza, ANR kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru.

    Ayo makuru yaguye mu matwi y’inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo.

    François Beya yafatwaga nk’umwe mu bikomerezwa by’ubutegetsi bwa Tshisekedi dore ko yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

    Icyakora, Beya amaze iminsi yishishwa cyane na Tshisekedi kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ku butegetsi ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi isaha n’isaha.

    JeunAfrique iherutse gutangaza ko Beya yari amaze iminsi atagishwa inama ku byemezo bikomeye bijyanye n’umutekano mu gihugu kuko atari akiri umwizerwa.

    Nk’ibijyanye no guha impushya abayobozi bakuru bagiye cyangwa bavuye hanze mu ndege zabo bwite, byashyizwe mu maboko ya Jean-Hervé Mbelu Biosha uyoboye urwego rw’iperereza.

    Jean-Hervé Mbelu Biosha yashyizwe muri uwo mwanya mu Ukuboza umwaka ushize kandi bivugwa ko Beya atigeze agishwa inama mu ishyirwaho rye.

    Jean-Hervé Mbelu Biosha agihabwa izo nshingano, yagiye acungira hafi ingendo za Joseph Kabila wahoze ari Perezida ndetse urwo yari afite muri Mutarama uyu mwaka rwerekeza muri Afurika y’Epfo rwatindijweho iminsi ine ahaguruka tariki 25 Mutarama 2022.

    JeunAfrique yatangaje ko amakuru ifite, ari uko gutinza izo ngendo bigamije kugenzura neza abaherekeza Kabila mu ngendo zo hanze by’umwihariko abamucungira umutekano kugira ngo bataba bategura kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi bari mu mahanga.

    Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kujya mu ihurizo uko umwaka wa 2023 uteganyijwemo amatora ya Perezida wegereza. Imbere mu ishyaka rya naho hashize iminsi harimo ibibazo byanatumye Jean-Marc Kabund wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yegura, nyuma yo guhatwa ibibazo n’inzego z’umutekano.

    Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yari ishyigikiye Tshisekedi ryiswe 'Union sacrée’ naryo harimo urunturuntu kuko igice cya Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga nacyo cyariyomoye, kijya ku ruhande rwa Kabila.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umwuka-mubi-i-Kinshasa-Uruntu-runtu-muri-Union-sacree

  • Umwuka mubi muri RDC watumye Perezida Tshisekedi ava muri Ethiopia igitaraganya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu cye igitaraganya

    Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu cye igitaraganya

    Ikinyamakuru Politico.cd cyandikirwa muri RDC, cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu igitaraganya, nyuma yaho uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya, yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’icyo gihugu (ANR), aho ari guhatwa ibibazo kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Perezida Tshisekedi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abasirikare ndetse n’abanyapolitiki.

    Kugeza ubu ikinyamakuru cya Politico.cd gitangaza ko inzego z’iperereza za RDC, zataye muri yombi n’abandi bantu bakekwaho kurema umuyoboro wategurirwagamo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

    Ni mu gihe ku wa gatandatu kandi uwahoze ari Umunyamabanga wihariye akaba n’umujyanama mu bya dipolomasi, w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, Kikaya Bin Karubi, yatangaje kuri Twitter ye ko RDC idafite umwihariko mu bindi bihugu birimo kubamo kudeta.

    François Beya, yari umwe mu bakomeye ku butegetsi bwa Tshisekedi, ndetse yanabaye ku butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Hari hamaze iminsi urwikekwe ko n’ubundi igihe icyo ari cyo cyose yashoboraga kwihinduka ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Perezida Tshisekedi yari yagiye muri Ethiopia ku wa Gatanu mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze ubumwe, dore ko ari na we wari ukiyoboye AU mbere y’uko ahererekanya ububasha na Perezida Macky Sall wa Senegal wari umusimbuye.

    Biteganyijwe ko iyo nama ya Afurika yunze Ubumwe, isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umwuka-mubi-muri-rdc-watumye-perezida-tshisekedi-ava-muri-ethiopia-igitaraganya

  • Mbazi: Itsinda 'Abunze Ubumwe ba Rusagara’ ryarangije imanza z’imitungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara barangije imanza zose z

    Abagize itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara barangije imanza zose z’imitungo

    Bwanabibwiye itsinda ry’Abasenateri bagendereye Akarere ka Huye tariki 3 Gashyantare 2022, ryari rije gusura amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kumenya icyo afasha mu bumwe n’ubwiyunge, intambwe imaze guterwa, imbogamizi zaba zikirimo n’uburyo zakurwaho.

    Clémence Uwimabera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yagize ati 'Muri 2018-2019 twari dufite imanza zigera muri 2019 zitararangizwa, ariko zose mu mwaka ushize zari zarangiye.'

    Muri izo manza zarangijwe harimo izabaga zarananiwe kurangizwa bitewe n’uko hari igihe wasangaga abishyuzwa badahari (barapfuye cyangwa barahunze ntibagaruke), cyangwa se batabona ubwishyu bw’abo barimo umwenda bose, bagahitamo kubyihorera burundu.

    Byaje gushoboka ku bwo kwishyura mu buryo rusange, itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara ryagiriwemo inama n’umuryango AMI, nk’uko bivugwa na Nepomuscène Barakagira, Perezida w’itsinda, bikanasobanurwa by’umwihariko na Jean de Dieu Uwizeye ukora muri AMI.

    Uwizeye agira ati 'Twagiye dutumaho abo mu miryango yangije kugira ngo tubumvikanishe n’abo mu miryango y’abangirijwe, tukabasaba kuzana amafaranga babasha kubona. Ugasanga hari nk’uvuga ati n’ubwo ndimo miliyoni, nabasha kubona ibihumbi 100.'

    Amafaranga yagiye amara kwegeranywa, hanyuma bagatumaho abarokotse Jenoside, bakagabana ayabonetse, babanje kubyemeranywaho, hanyuma bakanemeranywa ko imanza zirangijwe.

    Uwizeye ati 'Ubu tugeze ku gikorwa cy’uko abababariwe bafite intego yo kuzubaka inzu eshanu zo gushimira ababababariye, kandi n’igitangaje abarokotse Jenoside na bo batangiye kuvuga ko bakubaka n’ebyiri zo gushimira ko byibura bateye intambwe kandi byari byarananiranye.'

    Abasenateri bagendereye itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara

    Abasenateri bagendereye itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara

    Ubundi itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara ryatangiye mu mwaka wa 2017, ritangijwe na Nepomuscène Barakagira, ari na we uriyobora.

    Avuga ko yaritangije bari gutegura gahunda zo kwibuka muri uriya mwaka wa 2017, nyuma yo kubona ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bisanga ari bonyine muri iki gikorwa, nyamara hari n’abagize uruhare muri Jenoside bari bakwiye kujyanamo.

    Icyo gihe ngo yagiranye inama n’abarokotse Jenoside bamwemerera guhura n’abagize uruhare muri Jenoside, hanyuma na bo baza kugirana inama, bamubwira ko impamvu bataza kwifatanya na bo mu kwibuka ari uko baba bumva batarebwa neza.

    Muri 2017 bose bajyanye kwibuka, banavuyeyo begeranya amafaranga basangira ikigage. Icyo gihe kandi abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano banagaragaje aho bazi hajugunywe imibiri y’Abatutsi.

    Muri 2019 bagize amahirwe yo kwegerwa n’umuryango AMI, uza no kubahugura, hanyuma biyemeza no gushaka ibikorwa bakorera hamwe bibahuza.

    Kuri ubu bafite uruvumvu rurimo imizinga 17, ariko bafite intego yo kuzayongera bakagira 40 ingana n’umubare w’abagize itsinda. Bagenda banubakirana, kandi iyo ubuyobozi bubiyambaje nk’itsinda, bubakira n’abandi bantu.

    Ni muri urwo rwego ubu bubakiye babiri bafunguwe bari barasenyukiweho n’inzu, bakubakira undi wafunguwe agasanga umugore we yarapfuye, yashakira undi mugore mu bana bigatera amakimbirane.

    Ngo bubakiye n’umukecuru utari mu itsinda ryabo wahoraga aterwa n’abajura kubera ko yari atuye wenyine.

    Bagiye bashinga amatsinda no mu tundi tugari baturanye, ndetse no mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa batangiye bitazarangirana na bo kuko bakuze (umutoya muri bo ari we Perezida afite imyaka 42), bagenda bashinga n’amatsinda y’urubyiruko.

    Barakagira ati 'Ntangiza amatsinda y’urubyiruko, nabasabye kujya iwabo bakababaza ubwoko bwabo hanyuma twazongera guhura bakanzanira udupapuro twanditseho ubwo bwoko, ariko natangajwe no gusanga bose banditseho ngo ndi Umunyarwanda.'

    Uruvumvu rw

    Uruvumvu rw’Abunze Ubumwe ba Gisagara

    Senateri Faustin Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, wari waje kubareba yabashimiye ibikorwa bagezeho, ashima kurusha urubyiruko rwavuze ko ari Abanyarwanda mbere ya byose.

    Ati 'Turizera ko urwo rubyiruko nirukomeza kubungwabungwa, ntihagire ubanduza abashyiramo ingengabitekerezo mbi, ejo ha Ndi Umunyarwanda hazaba ari heza.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mbazi-itsinda-abunze-ubumwe-ba-rusagara-ryarangije-imanza-z-imitungo

  • Maroc: Byarangiye Rayan akuwe mu kinogo yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatabazi basanze Rayan yapfuye

    Abatabazi basanze Rayan yapfuye

    Itangazo ry’Ubwami bwa Maroc ryavuze urupfu rwe, nyuma gato y’uko akuwe muri icyo kinogo.

    Kugerageza kurokora uwo muhungu witwa Rayan, kwari kwahagaritse umutima iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Abantu babarirwa mu magana bari bateraniye kuri icyo kinogo bashungereye, naho abandi babarirwa mu bihumbi bakurikiranira ku mbuga za Internet.

    Uwo muhungu yageze muri metero 32 mu bujyakuzimu, ubwo yagwaga muri icyo kinogo. Ibikorwa byo kugerageza kumurokora byagiye bihura n’inzitizi z’uko bari bafite ubwoba ko igitaka gishobora kumuridukiraho.

    Kera kabaye, abakora ibikorwa by’ubutabazi baje gukura uwo muhungu muri icyo kinogo ku wa gatandatu nimugoroba. Icyo gihe nta kintu cyari cyatangajwe ku kuntu yasanzwe ameze, ndetse icyasaga nko kumutabara mbere cyari cyakiranwe ibyishimo n’imbaga yari ihari, nk’uko byatangajwe na BBC.

    Ababyeyi ba Rayan bananiwe kubyakira

    Ababyeyi ba Rayan bananiwe kubyakira

    Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakoresha intero (hashtag) #SauveRayan (rokora Rayan), yakoreshejwe cyane mu gihugu no hanze yacyo, bari babanje kugaragaza ibyishimo byinshi nyuma y’uko akuwe muri icyo kinogo.

    Ariko nyuma y’iminota mike bahise bashengurwa n’agahinda, itangazo rimaze gusohoka ribika urupfu rwa Rayan.

    Abakoresha Twitter bahise batangira guha icyubahiro Rayan, ndetse bagaragaza akababaro kabo bakoresheje iyo ntero.

    Itangazo ry’ubwami bwa Maroc rigira riti “Nyuma y’impanuka yavuyemo urupfu yatwaye ubuzima bw’umwana, Rayan Oram, Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI yahamagaye ababyeyi b’umuhungu wapfuye nyuma yo kugwa mu kinogo”. Iryo tangazo ryongeyeho ko Umwami yifatanyije kandi yihanganishije uwo muryango.

    Se wa Rayan yari arimo gusana icyo kinogo cy’iriba ubwo iyo mpanuka yabaga ku wa kabiri.

    Abantu babarirwa mu magana bari bahateraniye bareba uko icyo gikorwa kigenda, baririmba indirimbo z’idini, basenga ari na ko batera hejuru bagira bati: “Allahu Akbar” (“Imana ni yo Nkuru”). Bamwe muri bo bari baranakoze inkambi aho ngaho ari ho baba.

    Hafid El-Azzouz, umwe mu baturage baho, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yari ari aho mu kwerekana 'kwifatanya n’uyu mwana, ukunzwe cyane na Maroc n’isi yose’.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/maroc-byarangiye-rayan-akuwe-mu-kinogo-yapfuye

  • Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Labora… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, irushanwa rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel.

    Mu bakobwa 81 biyandikishije muri iyi Ntara, 47 nibo babashije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka. Buri umwe yavugaga impamvu yitabiriye Miss Rwanda, n'umushinga ashaka gukora aramutse abaye Miss Rwanda 2022.

    Ku wa 29 Mutarama 2022, Miss Rwanda yabereye mu Ntara y'Amajyaruguru naho ku wa 30 Mutarama 2022 Miss Rwanda yabereye mu Burengerazuba.

    Aha hose iri rushanwa riri guherekezwa na Rwanda Forensic Laboratory. RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n'ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y'umutungo n'abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga.

    RFL ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n'izisabwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n'imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

    Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y'imari no gusagurira isanduku ya Leta. By'umwihariko RFL, ibisabwe n'uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by'ahakorewe icyaha.

    Iyi Laboratwari iherutse guhabwa umuyobozi mushya ari we Dr. Karangwa wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika.

    Uyu muyobozi yabaye umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami rya 'Pharmacie', anayobora Laboratwari ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Yakoze kandi ubushakashatsi bwinshi ku bijyanye n'imiti n'ibiribwa, ndetse yanabaye umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL.

    Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 23 muri serivisi zitandukanye iki kigo gitanga zirimo guhuza umuntu n'ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    Iki kigo kandi gitanga serivisi zo gupima ubwoko n'ingano by'ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, gitanga kandi serivisi zo gupima ingano ya alcool iri mu maraso n'ibindi.

    Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:

    1. Serivisi ya 'Document and Finger Print'

    Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    2. Serivisi ya 'Digital Forensic'

    Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n'ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n'inzego, ibigo, n'abantu ku giti cyabo.

    3. Serivisi ya 'Forensic Medicine'

    Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

    4. Serivisi ya 'Microbiology'

    Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na ‘microbes’, ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

    5. Serivisi ya 'Ballistics and Toolmark'

    Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu, hagamijwe kubihuza n'ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha. 

    Rwanda Forensic Laboratory iri mu baterankunga b'irushanwa rya Miss Rwanda 

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col Dr. Charles Karangwa  

    Abakobwa 9 babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114216/serivisi-5-zitangwa-na-rwanda-forensic-laboratory-rfl-ikomeje-kuba-hafi-miss-rwanda-2022-114216.html