Category: Uncategorized

  • #AFCON2021: Cameroon yegukanye umwanya wa gatatu bigoranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wari ukomeye, aho Cameroon yawinjiyemo nta mbaraga igaragaza, kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Burkina Faso itsinze ibitego 2-0, igice cya kabiri kigitangira itsinda icya 3, ikaba yari yamaze kwizera intsinzi, gusa si ko byayihiriye kuko mu gice cya kabiri cy’umukino ibintu byaje guhindura isura.

    Cameroon yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse ari nayo yakiriye iyo mikino, yaje gukora amateka mu minota ya nyuma y’umukino, aho yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ariko biyisaba gutegereza umunota wa 71, ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Stephane Bahoken.

    Icyo gitego cyongereye imbara Cameroon, maze si ugukina isya itanzitse, bituma ku munota wa 85 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vincent Aboubakar, ndetse uwo mukinnyi nyuma y’iminota ibiri gusa atsinda igitego cya gatatu.

    Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya bitego 3-3, ari bwo haje kwiyambazwa penaliti kugira ngo hagaragare ikipe yegukana intsinzi.

    Cameroon yaje kwitwara neza kuko yinjije penaliti zose eshanu (5) mu gihe Burkina Faso yatsinze penaliti eshatu (3) gusa, Cameroon yegukana umwanya wa gatatu ityo mu Gikombe cya Afurika 2021.

    Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ni bwo hateganyijwe kuba umukino wa nyuma (Final), w’Igikombe cya Afurika 2021, uza guhuza Misiri na Senegal.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/afcon2021-cameroon-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-bigoranye

  • Ibintu 5 bitangaje bishobora kugufasha konger… – #rwanda #RwOT

    Ntawutifuza kubaho igihe kirekire cyangwa se kubona abe bose bamaranye imyaka myinshi cyane. Hari bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n'ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.

    Bimwe mu byagufasha kubaho igihe kirekire nk'uko byatangajwe n’urubuga Healthline rutanga inama ku buzima:

    1. Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe

    Inshuti ni izigufasha mu buzima, zikagutabara mu byago, zikakuba hafi uri mu byishimo.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Harvard ku byerekeye kwishima, bwasanze abantu bafite inshuti basangira byose ndetse bagafatanya muri byose, bishobora gufasha mu buzima no kukurinda kubaho wenyine, bityo bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu batagira inshuti, bakunze gupfa imburagihe kubera kubaho bonyine.

    2. Kwizera Imana

    Burya ukwizera ugira, kugira uruhare mu gutuma urushaho kubaho iminsi myinshi. Aho waba usengera hose, cyangwa se uko waba wita Imana yawe kose, kwizera ko hariho umusumba byose uturinda ndetse akadufasha mu buzima bwa buri munsi burya bituma icyizere cyo kubaho kiyongera.

    Abantu bizera Imana nk'uko byerekanwe n'ubushakashatsi bwakozwe, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ndetse no kwicwa na kanseri.

    N'ubwo benshi bashobora gucyeka ko kwizera atari ibintu byakongerera kubaho igihe kirekire, ariko imyizerere ndetse n'uburyo usengamo bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi.

    3. Kurya urusenda

    Ibiryo birimo urusenda bishobora kongera igihe cyawe cyo kubaho. Urusenda rugira uruhare runini mu kurinda uturemangingo fatizo no kugabanya imfu.

    4. Kwiyiriza

    Kwiyiriza bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Byongerera ingufu urwungano rw'ubwirinzi bw'umubiri, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri, bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zizanwa n'ubusaza. Ibi byose bifasha mu kongera igihe cyo kubaho.

    5. Gusoma ibitabo

    Niba ushaka kubaho igihe kirekire, tangira usome ibitabo niba utajyaga ubikora. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ugereranyije n'abadasoma ibitabo, abantu bakunda gusoma ibitabo igihe cyabo cyo kubaho kiyongeraho byibuze imyaka 2.

    Abakunda gusoma ibitabo nk'uko bigaragazwa n'ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo Social Science & Medicine, ntibakunze kwibasirwa n'imfu zidasobanutse.

    Muri rusange, gukora ibi byose bizagufasha kubaho igihe kirekire no kubaho ubuzima wishimye. Abantu bishimye bakunze kubaho neza kandi igihe kirekire kurusha abahora barakaye cyangwa batishimye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114218/ibintu-5-bitangaje-bishobora-kugufasha-kongera-igihe-cyawe-cyo-kubaho-114218.html

  • Ariko nibeza pe! Abakobwa 9 nibo bagomba guhagararira intara y'amajyepfo muri #MissRwanda2022 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022 nibwo hari hatahiwe intara y'amajyepfo mu gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Abakobwa 9 nibo bagomba guhagararira intara y'amajyepfo muri #MissRwanda2022.

    Abakobwa 9 bazahagararira intara y'amajyepfo ni aba bakurikira:

    Ituze Ange Melissa, yari yambaye nimero 14

    Tanganyika Elizabeth, yari yambaye nimero 1

    Ashimwe Michelle, yari yambaye nimero 32

    Kamikazi Queen, yari yambaye nimero 13

    Ikirezi Happiness, yari yambaye nimero 3

    Ruzindana Belyse, yari yambaye nimero 31

    Uwimana Jeanette, yari yambaye nimero 40

    Irakoze Sabine Hyguette, yari yambaye 34

    Keza Melissa, yari yambaye nimero 24

    Abakobwa 9 bagomba guhagararira intara y'amajyepfo muri #MissRwanda2022

    Source : https://yegob.rw/ariko-nibeza-pe-abakobwa-9-nibo-bagomba-guhagararira-intara-yamajyepfo-muri-missrwanda2022-amafoto/

  • Kigali:Ngo aterwa ubwoba n’abarimo Polisi nyuma yo gusohorwa mu nzu #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo nibwo UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mukecuru yagenderewe n’irondo ry’umwuga ry’Umurenge wa Gitega, aba bakaba bari baje bakurikira Abapolisi baje inshuro ebyiri kuri uyu wa Gatanu harimo n’abaje ahagana saa cyenda z’amanywa bari kumwe nabo kwikorera ibintu by’uyu mukecuru.

    Mu kumenya byimbitse iki kibazo, UMUSEKE wageze aho uyu mukecuru arara hanze maze uhurirana n’uwabwiye uyu mukecuru ko yitwa Sibomana Richard ushinzwe Imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitega, wavugaga ko aje kumva ikibazo cy’uyu mubyeyi nyuma y’uko abandi bayobozi bamubwiye ko aroga.

    Gusa ariko biza kurangira nawe asa nk’umushyiraho igitutu , uyu mugabo yaje guhindura imvugo. Gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bwabwiye UMUSEKE ko Sibomana Richard atari umukozi w’uyu murenge.

    Uwanyirigira Agnes aganira n’UMUSEKE, yavuze ko atewe agahinda no kubona ubuyobozi ntacyo bukora ku kibazo cye ngo areke kunyagiriwa hanze ahubwo bakitwikira ijoro baza kumutera ubwoba harimo n’Abapolisi baje bagatera ubwoba abana be adahari.

    Yagize ati 'Ibyumweru bigiye kuba bibiri nyagirirwa aha. Nta muyobozi wigeze ungeraho ngo ampumurize ahubwo baraza bakentera ubwoba harimo n’Abapolisi baje ejo inshuro ebyiri, nahavuye nka saa tatu ubwo nkigenda nibwo bahise baza, mu kugaruka nimugoroba nabwo nsanga havuye abandi baje bitwaje n’abikorera ibintu, mu rukerera nka saa cyenda hafi saa kumi z’igitondo, imodoka y’Umurenge yaje yuzuye abanyerondo ngo baje kwikorera ibintu byanjye babijyane aho bankodeshereje.'

    'Iyo nzu sinzi aho iherereye, nta muntu waje ati dore twagushakiye aho kuba. Ubu havuye umuntu ngo witwa Sibomana Richard ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitega nawe mweretse ikibazo cyanjye ariwe uje ambwira ko ngo bashaka ko nava ku muhanda nkajya aho bankodeshereje.'

    Uwiringiyimana Agnes avuga ko atigeze yigomeka ku cyemezo cy’urukiko, icyo akeneye n’ukurenganurwa akagumishwa mu nzu ye harimo n’inkurarwobo yahawe musaza we.

    Akavuga ko nubwo uwo wavugaga ko avuye ku Murenge yamubajije kumwereka aho iyo nzu iherereye ariko bakanga kuhamubwira ngo urufunguzo rumaze iminsi rubitswe na Mudugudu.

    Mu kumenya byinshi kubivugwa n’uyu mukecuru ko hari abarimo Abapolisi n’irondo baje kumutera ubwoba, UMUSEKE wegereye abaturanyi be maze bawuhamiriza ko aba Bapolisi baje kumanywa y’ihangu ndetse n’iri rondo ryahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

    Umwe muri bo yagize ati 'Twagiye kumva twumva umwana we avugije induru, turabyuka n’abatuye hano dusanga abanyerondo barimo bakurubana ibintu babishora epfo, maze abaturage tuvuza induru turakomera nibwo kubita bariruka basanga imodoka aho bari bayisize haruguru mu ikorosi. Mudugudu yatubwiye ko bagenzwaga no gutwara ibintu by’uyu mukecuru bakabijyana mu nzu bamukodeshereje.'

    Yakomeje akomoza ku Bapolisi baje kwimura ibintu by’uyu mukecuru, ati 'Haje umudamu w’Umupolisi ari nawe wari uhagarariye abasenyaga basohora ibintu mu nzu, sinahegereye gusa yari kumwe n’undi wari ufite amanyenyeri menshi. Twahagaze hano iwacu nyuma yo kuvugana nabi n’umwana barikubuye baragenda, tubajije umwana atubwira ko bababwiraga ngo bahakure ibintu. Saa cyenda nibwo haje abandi bayobowe ngo n’uwitwa Kabera Eric yitwaje abakarani ariko nawe nyuma yo kutumvikana n’umwana w’umukecuru yasubiyeyo ariko n’ijoro nibwo twatunguwe n’induru itewe n’abanyerondo.'

    Nubwo uyu mukecuru avuga ko nta muyobozi wamwengereye ngo amubwire iby’inzu yakodesherejwe ngo areke kunyagirirwa hanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabwiye UMUSEKE ko bamwegereye bakamubwira ko bamukodeshereje inzu ariko akinangira akanga kumva.

    Ati 'Iby’abaza kumutera ubwoba ntabyo tuzi, ariko twe turimo tumugira inama ko atagakwiye kunyagirirwa hanze, ni umunyarwanda ntabwo twifuza gutakaza umuntu kuko turi mu bihe by’imvura atazavaho atwarwa n’umuvu. Inzu twarayikodesheje irahari igisigaye nuko we afata icyemezo akayijyamo, twaramwegereye araganirizwa inshuro nyinshi ariko aracyatsimbaraye ko aho ari ariwe kandi siwe.'

    Mugambira Etienne, akomeza avuga ko ntawigeze aza kumutera ubwoba, agahakana ko Sibomana Richard atari umukozi w’Umurenge wa Gitega ushinzwe imiyoborere myiza nk’uko uyu mugabo yari yabwiye uyu mukecuru.

    Yagize ati 'Sibomana Richard si umukozi w’Umurenge wa Gitega. Irondo ry’umwuga rikora amasaha yose kandi rigomba kubungabunga umutekano, umubyeyi ari mu muhanda rero abanyerondo baba bahagendagenda bashobora kuba bababonye bakagirango baje kugira icyo bababwira. Icyo tumubwira nuko yava hariya.'

    Uwanyirigira Agnes nyuma yo gusohorwa mu nzu, ahangayikishijwe n’abakomeje kuza kumutera ubwoba

    Ikibazo cy’uyu mukecuru kikaba cyarafashe indi ntera ubwo ku wa 24 Mutarama 2022 umuhesha w’inkiko yamusohoraga mu nzu ku ngufu, ubuyobozi bukavuga ko byakozwe nyuma y’uko Uwanyirigira Agnes yanze kubaha ibyemezo by’urukiko.

    Icyemezo cy’urukiko UMUSEKE weretswe, kivuga ko umutungo uri muri parcelle numero 46 na 162 wa Rwankesha ufite agaciro ka miliyoni zigera kuri 30 Frw, bine bya gatatu byahawe Sebera Jean Paul, Sebera Victor, Sebera Marie Paul na Sebera Herve Benoit bakabihabwa mu rwego rw’umwana wa Rwankesha witwa Uwanyirigira Suzanne.

    Abanyerondo bitwikiriye ijoro baza gutwara ibintu aho bimaze ibyumweru bibiri binyagirirwa

    Ni mu gihe urukiko rwari rwemeje ko Munyabugingo Isaac na mushiki we Uwanyirigira Agnes bahabwa kimwe cya gatanu kingana na miliyoni zirenga eshanu ariko 1/5 habariwemo inzu y’itegura Munyabugingo Isaac yahawe nk’inkuracyobo.

    Gusa uyu mukecuru bashatse kumuha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu nk’uko urukiko rwari rwahaye agaciro kimwe cya gatanu cya Uwanyirigira na Munyabugingo. Ibintu umukecuru adakozwa kuko urukiko rutanzuye ko ahabwa amafaranga ahubwo rwategetseko ahabwa kimwe cya gatanu cy’umutungo.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ko n’aya mafaranga yayahawe, we avuga ko ntayo yigeze ahabwa kuko ubwe yabyemereye imbere y’urukiko ko atayafata nyuma yo kwanga gutanga konti ashyirwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ngo-aterwa-ubwoba-n-abarimo-Polisi-nyuma-yo-gusohorwa-mu-nzu

  • Meddy yifashishije ifoto ya Mimi yambaye Bikini amubaza igihe azasamira inda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy abinyujije kuri page ye ya instagram y'abafana yise Meddy Inkoramutima yashyize hanze ifoto y'umugore we, Mimi, yambaye bikini maze ayiherekesha amagambo yo kwibaza igihe Mimi azasamira.

    Nyuma yuko Meddy ashyize hanze iyi foto ya Mimi yayiherekesheje amagambo agira ati ” When will you get pregnant ? @itsmimiali “. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Uzasama/uzatwita ryari? @itsmimiali “.

    Bamwe mu babonye iyi foto ya Mimi n'amagambo Meddy yavuze yibaza igihe Mimi azasamira bamubwiye ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/meddy-yifashishije-ifoto-ya-mimi-yambaye-bikini-amubaza-igihe-azasamira-inda/

  • Umugabo arashinjwa kwica Umugore we ndetse n'uruhinja rwabo akarujugunya mu mugezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri leta ya Tennessee umugabo arashinjwa kwica Umugore we ndetse n'uruhinja rwabo rwari rumaze iminsi 2 ruvutse, maze akarujugunya mu mugezi wa Mississippi.

    Uyu mugabo WItwa Brandon Isabelle wimyaka 25 yatawe muri yombi kuwa gatatu muri Leta ya Tennessee, Aho yari amaze kwivugana Umugore we Daniella Hoyle Wimyaka 27 ndetse akica n'uruhinja bari bamaze iminsi 2 barwibarutse.

    Police ivugako mu gicuku cyo kuwa 2 babonye imodoka kumuhanda ihagaze, barebamo bagasanga harimo Umugore wapfuye arashwe. Mu makuru police yashatse yagaragaye ko uyu mugore Ari Daniella.

    Umuryango wa Daniella ukibimenya wabwiye police ko Daniella yari kumwe numwana witwa Kennedy Hoyle yari amaze iminsi 2 yibarutse.

    Police mu iperereza yakoze yaje gushyira umugabo wa Daniella ariwe Isabelle mu majwi yabakekwa. Isabelle yatawe muri yombi ngo ahatwe ibibazo ku byaha yaba akekwaho.

    Isabelle imbere ya Police yemeyeko ariwe wishe Daniella Nyuma yabyo agakura Umwana mu modoka akagenda akamuroha mu mugezi, gusa nta mpamvu nimwe yatumye ahitana Umugore ndetse numwana we yigeze atangariza police.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-arashinjwa-kwica-umugore-we-ndetse-nuruhinja-rwabo-akarujugunya-mu-mugezi/

  • Hahiye

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana kuri ubu uherereye mu gihugu cya Cameroon aho yagiye gukurikirana imikino ya AFCON 2021 yahawe umudari w'ishimwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Clarisse Uwimana yashyize hanze ifoto yambaye umudari yahawe maze ayiherekesha amagambo akarango k'umutima mu rwego rwo kugaragaza ko yawishimiye.

    🥉🤩 pic.twitter.com/s8MBbhpWzD

    — Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) February 6, 2022

    Source : https://yegob.rw/hahiye-%F0%9F%94%A5-umunyamakuru-clarisse-uwimana-yahawe-igihembo-muri-afcon2021/

  • Yiteretse umutsima w'akataraboneka, Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza bo ku isi hose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 05 Gashyantare 2022 nibwo Cristiano Ronaldo yizihije isabukuru y'imyaka 37 y'amavuko. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa bw'ishimwe inshuti ndetse n'abafana be muri rusange bamwifurije isabukuru nziza.

    Cristiano Ronaldo yakoresheje ifoto aho yarari kumwe n'umugore we, Georgina maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Life is a roller coaster. Hard work, high speed, urgent goals, demanding expectations… But in the end, it all comes down to family, love, honesty, friendship, values that make it all worth it. Thanks for all the messages! 37 and counting! ❤️🙏🏽'.

    Source : https://yegob.rw/yiteretse-umutsima-wakataraboneka-cristiano-ronaldo-yahaye-ubutumwa-abamwifurije-isabukuru-nziza-bo-ku-isi-hose/

  • Ibyo Klopp yavuze kuri Dybala ushobora kuza muri Liverpool mu mpeshyi biratangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu bwongereza ya Liverpool irashaka kuzana umukinnyi wa Juventus Paulo Dybala mu mpeshyi y'uyu mwaka dore ko aribwo azaba arangiye amasezerano ye afite muri iyi ikipe yo mu butariyani ya Juventus.

    Liverpool ikaba ishaka kumuzana muri iyi kipe, ariko bikaba bishaka kwihutishwa kuko icyo gihe aribwo azaba ari umukinnyi w'igurisha [free agent] bikaba byamfasha Liverpool kudatanga amafaranga menshi.

    Paulo Dybala umusore ushobora kuza muri Liverpool

    Umutoza wa Liverpool abajijwe kuri aya makuru akaba yavuze ko bishobora gufahsa iyi kipe igihanganye n'ikibazo cy'uko umunya Misiri Mohammed Salah ashaka ko mu masezerano mashya bamuha yakubirwa kabiri umushahara we, ibi ngibi ikipe ya Liverpool ikaba itabikozwa.

    Klopp umutoza wa Liverpool, umutoza umaze kubaka izina.

    Ibi byose ariko bikaba bishobora gukomwa mu nkokora n'uko nubwo yaba yigurisha bitatuma za muri Liverpool ku buntu, bikaba byasaba ko bamwishyura amafaranga runaka kandi nabwo ataba make ku musore nkuyu ufite imyaka 28.

    Ariko ikindi kibazo kikaba ari uko abataka baba bagiye kuba benshi muri iyi kipe kandi byose bikagenda byongera imishahara muri iyi kipe itazwiho gutanga amafaranga menshi.

    Paulo Dybala umusore wa Juventus.

    Uyu mugabo wo muri Argentina akaba amaze gutsinda ibitego byinshi kuva ubwo agereye muri Serie A, aho yagezemo muri 2015 aho yabanjirije muri Parelimo nyuma akaza kujya muri Juventus.

    Klopp na Dybala

    Source : https://yegob.rw/ibyo-klopp-yavuze-kuri-dybala-ushobora-kuza-muri-liverpool-mu-mpeshyi-biratangaje/