Category: Uncategorized

  • Kamanayo Yvonne witabiriye irushanwa rya #MissRwanda2022 akomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu marushanwa y'ubwiza azwi nka Miss Rwanda 2022, umukobwa witwa KAMANAYO Yvonne wari witabiriye ayo marushanwa akomeje kuvugisha abatari bake.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022 nibwo hari hatahiwe intara y'amajyepfo mu gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022. KAMANAYO Yvonne yari umwe mu bakobwa bari baje kureba ko batoranywamo mu bazajya mu kindi kiciro.

    Uyu mukobwa uturuka mu Ntara y'amajyepfo yavuze ko afite umushinga wo gusigasira umuco n'ubumwe abinyujije mu kwimakaza no gushishikariza abantu gahunda y'igihugu.

    Uyu mukobwa yakomeje asobanura umushinga we aho yavuze kandi ko ikoreshwa nabi ry'imbuga nkoranyambaga, igwingira ry'abana ndetse n'ibindi. Ibyo bikaba biri mu bigira ingaruka ku muco.

    KAMANAYO yavuze ko azashyiraho amatsinda y'urubyiruko, akaba ari yo yakwifashishwa mu gushishikariza abantu gusigasira umuco.

    Uyu mukobwa ubwo yamaraga gusobanura umushinga we, yahakaniwe inshuro eshatu n'abagize akanama nkemurampaka muri irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

    Mutesi Jolly wari uri mu kanama nkemurampaka yasabye uyu mukobwa kujya ashyira ibintu bye ku murongo ndetse akabasha no gusobanura umushinga we neza. Aho yamubwiye ko ari byo bintu yakwitaho mu gihe yaba agize amahirwe yo gukomeza.

    Bimwe mu bitekerezo by'abantu babonye uyu mukobwa

    Source : https://yegob.rw/kamanayo-yvonne-witabiriye-irushanwa-rya-missrwanda2022-akomeje-kuvugisha-abatari-bake-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • #MissRwanda2022: Uburanga bwabakobwa 9 barim… – #rwanda #RwOT

    Ijonjora ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 ryabereye mu Ntara y'Amajyepfo kuri Credo Hotel, aho ryasize habonetse abandi bakobwa 9 binjiye muri Miss Rwanda 2022.

    Abakobwa 82 nibo biyandikishije guhagararira Intara y'Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora.

    Akanama Nkemurampaka kari kabanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y’ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y’Amajyepfo.

    Abakobwa 9 bakomeje ni Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1],  Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24]. 

    Irakoze Sabine Hyguette yafashwe n’amarangamutima asuka amarira y’ibyishimo, ni mu gihe Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagaye abari mu cyumba barimo n’abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

    Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y'Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'akanama nkemurampaka ni 43.

    Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

    Ryakomereje mu Ntara y'Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'akanama nkemurampaka ni 34.

    Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

    Iri rushanwa rirakomereza mu Ntara y'Uburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel. 

    AMAZINA N’AMAFOTO Y’ABAKOBWA 9 BAKOMEJE MU MAJYEPFO MURI MISS RWANDA 2022:


    1.Ituze Ange Melisa [Nimero 14]


    2.Tanganyika Isabelle [Nimero 1]


    3.Ashimwe Michelle [Nimero 32]


    4.Kamikazi Queen Roxanne [Nimero 13]


    5.Ikirezi Happiness [Nimero 3]


    6.Ruzindana Belyse [Nimero 31]


    7.Uwimana Jeannette [Nimero 40]


    8.Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34]


    9.Keza Melisa [Nimero 24]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114213/missrwanda2022-uburanga-bwabakobwa-9-barimo-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-bahagara-114213.html

  • #MissRwanda2022: Abakobwa 9 barimo ufite ubum… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa riri kuba kuba. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, ryakomereje mu Ntara y'Amajyepfo, aho ryabereye mu Karere Huye kuri Credo Hotel.

    Abakobwa 82 nibo biyandikishije guhagararira Intara y'Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora. 

    Akanama Nkemurampaka kari kabanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y’ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y’Amajyepfo.

    Abakobwa 9 bakomeje ni Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1],  Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

    Irakoze Sabine Hyguette yafashwe n’amarangamutima asuka amarira y’ibyishimo, ni mu gihe Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagaye abari mu cyumba barimo n’abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

    Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y'Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'akanama nkemurampaka ni 43.

    Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

    Ryakomereje mu Ntara y'Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'akanama nkemurampaka ni 34.

    Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

    Iri rushanwa rirakomereza mu Ntara y'Uburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.  

    Inkuru bifitanye isano: Abakobwa 82 ni bo biyandikishije mu Majyepfo, Intara yavuye Miss Bahati Grance na Miss Mutesi Aurore Kayibanda

    –Bwa mbere umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva yitabiriye Miss Rwanda

    –Imishinga y’abakobwa 25 babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka


    Abakobwa 9 babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022

    Ibyishimo byari byose ku bakobwa babonye ‘Pass’ muri 47 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka


    Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari mu babonye itike yo guhagararira Amajyepfo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114212/missrwanda2022-abakobwa-7-babonye-itike-yo-guhagararira-intara-yamajyepfo-amafoto-114212.html

  • #MissRwanda2022: Ubukerarugendo, ubuzima no g… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 ijonjora rya Miss Rwanda 2020 ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo kuri Credo Hotel mu Karere ka Huye.

    Ni nyuma yo kuva mu Ntara y’Uburengerazuba no mu Ntara y’Amajyarugu. Mu Majyepfo hiyandikishije abakobwa 82, ariko 57 ni bo bageze ahabereye ijonjora. 

    Abakobwa 25 ba mbere banyuze mbere y’akanama nkemurampaka, buri umwe yagiye avuga impamvu yitabiriye Miss Rwanda n’umushinga ashaka gukora naramuka abaye Miss Rwanda 2022. 

    Bamwe muri bo kandi bagiye bavuga ibyivugo byabo, uwo bafatiraho urugero n’ibindi. 

    INYARWANDA igiye kugaruka ku mishinga y’abakobwa 25 babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.


    Nimero 1 Tanganyika Isabelle: Uyu mukobwa avuga ko yashatse kwitabira Miss Rwanda kubera ko ashaka guteza imbere 'igihugu cyanjye'.

    Umusanzu we ku ni ugufasha abakobwa bagenzi be gutinyuka no gukomeza kubateza imbere. Yahawe 'Yes' eshatu.


    Nimero 2 Nteziryayo Jeanne Alliance: Uyu mukobwa yabajijwe ibyiza nyaburanga muri Huye, avugamo amashuri, ikibuga cy'indege n'ibindi.

    Avuga ko umushinga we wubakiye ku gushyira imbaraga mu gufasha abafite ubumuga. Yahawe 'Yes' ebyiri na 'No' ya Miss Jolly kubera ko umushinga we yavuze ko nta gashya karimo.


    Nimero 3 Ikirezi Happines: Avuga ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko ashaka gukabya inzozi ze. Akavuga ko ashaka guteza imbere ubukerarugendo. Yahawe 'Yes' eshatu.



    Nimero 4 Ayinkamiye Grace:
    Yavuze ko Madamu Jeannette Kagame ari we afatiraho urugero kubera ko ari 'umubyeyi ushyira imbaraga mu gufasha abana b'abakobwa'.

    Yari yabanje kwisobanura mu rurimi rw'Icyongereza ariko biranga akoresha Ikinyarwanda. 

    Umushinga we ni ugufatanya n'urubyiruko mu bikorwa by'ubwitange [Youth Volunteer]. Ati 'Nsanzwe ndi volunteer nashishikariza n'abandi mu kurushaho gusigasira ibyagezweho.'


    Nimero 5 Mugabekazi Inkindi Melissa: Yavuze bimwe mu bihugu bigize EAC, avuga ko ibihugu bigize uyu muryango iyo biteranye 'bihuza ibitekerezo.

    Umushinga we ni 'Umusanzu w'ubugeni n'ubukorikori mu iterambere ry'uburezi', avuga ko azahuza urubyiruko mu gukora ibitabo by'abana n'ibindi by’imfashanyigisho. Yahawe 'Yes' eshatu.


    Nimero 6 Kangabe Kabare Rose Benitha: Avuga ko azakorana kandi agateza imbere abize imyuga bihereye ku rwego rw’Akarere



    Nimero 7 Igiraneza Constance: Umushinga we ni ugufasha abakobwa babyariye mu rugo, harimo kubahugura no kubafasha kongera kwisanga muri sosiyete.


    Nimero 8 Evine Teta: Umushinga w’uyu mukobwa ni ukuvuganira abageze mu gihe cy’izabukuru.

    Nimero 9 Iribagiza Eris Rebecca: Yavuze mu rurimi rw'Igifaransa. Umushinga we ni ukwita ku bantu bakuze abakoresha imyitozo ngororamubiri.


    Nimero 10 Kayibanda Bonette: Afite umushinga wo kugabanya umubare w'abana bava mu ishuri kubera impamvu zinyuranye. Akavuga ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko 'abakobwa turi imbaraga z'igihugu zubaka'.


    No 11 Umwali Fillette: Afite umushinga wo kurengera umusaruro wangizwa, Akavuga ko azakorana n'abarimo RAB ndetse n'abikorera ku giti cyabo


    No 12 Iradukunda Sandrine: Umushinga we ni ugukangurira abagore kwivuza kanseri y'iberi no gufasha abarwayi bashya b'iyi ndwara gukurikiranwa n'abaganga. Avuga ko ari kanseri ishobora gukira mu gihe umuntu ayivuje hakiri kare.


    No 13 Kamikazi Queen Rovanne: Uyu mukobwa yivuze kugeza ku bisekuru bye. Ati 'Ni njye matako abasha inkanda….' Yavuze ko yatojwe kwisingiza kuko iwabo ari 'iwabo w'umuco'.

    Umushinga we yawise 'Iwacu heza' ugamije guteza imbere ubukerarugendo n'umuco.

    Yabajijwe na Miss Mutesi Jolly icyo atekereza ku kwambara 'Bikini' mu marushanwa y’ubwiza, avuga ko bitewe n'irushanwa yaba agiyemo yakora ibisabwa n'irushanwa.


    No 14 Ituze Ange Melissa: Umushinga we yawise ‘Urubuto Project’, ugamije kongera umusaruro w’imbuto zinyuranye. Akavuga ko azifashisha ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga we.


    No 15 Umutoni Rukia: Umushinga we ni uguteza imbere abatuye mu byaro, cyane cyane abigisha guhinga indabo n’ibindi bizikomokaho. 


    No 16 Kamanayo Yvonne: Afite umushinga wo gusigasira umuco ‘biciye muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda’. Yahawe ‘No’ ebyiri n’akanama nkemurampaka. Miss Jolly yamubwiye ko atateguye neza umushinga we. 


    No 17 Nyampinga Yvonne: Afite umushinga yise “Ineza initiative” yateguye agamije gushishikariza urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n’imyirorokere y’ubuzima. Avuga kandi ko byaturutse ku rubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutabona.


    No 18 Umutesi Nadine: Afite umushinga wo gufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo bafite imyaka micye. Azashishikariza ababyeyi kubitaho ntibabatererane.  


    No 19 Ikirezi Isimbi Ornella: Afite umushinga yise ‘Ndiho Project’ ugamije gufasha ababyeyi ‘kongera uburere baha abana babo’. 


    No 20 Kaliza Kayonga Zawadi: Avuga ko yakuze ashaka kuba umunyamategeko ashaka kuvuganira rubanda, cyane cyane ‘rubanda rugufi’. 

    Umushinga we ni ugukundisha urubyiruko ‘umuco n’amateka’. Agamije gushishikariza urubyiruko kumenya umuco, kandi ngo azashyiraho urubuga rufasha benshi kumenya umuco. 


    No 21 Uwamahoro Marie Gorethe: Umushinga we ujyanye n’ubukerarugendo, ngo azakangurira abaturiye ‘ibyanya nyaburanga kuvuga indimi z’amahanga’.

    Uyu mukobwa anavuga ko ashaka gufasha urubyiruko kwiremamo icyizere, guharanira, gukunda no guteza imbere igihugu.


    No 22 Mutoniwase Diane: Umushinga we ugamije kuganiriza abakobwa kumenya neza impamvu itera gutandukana, bikazabafasha kurushinga azi neza ibyo agiyemo. 


    No 23 Maombi Providence: Umushinga we ni ukubyaza ‘ubwiza bwe umusaruro’. Yahawe ‘No’ eshatu kubera impamvu Jolly avuga ko atabashije gusobanura neza ibimurimo. 


    No 24 Keza Melisa: Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, umushinga we ugamije kuvuga ku buzima bwo mu mutwe. Anavuga ko yakoze ubushakashatsi ku mibare y’abantu bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.


    No 25 Irasubiza Naomi: Abaye Nyampinga w’u Rwanda yaharanira iterambere rye, kandi agaharanira ko buri munyarwanda akora neza ateza imbere igihugu cye. Umushinga we ni ugusubiza abana mu ishuri, abanje kubaganiriza kandi akabaha ibikoresho. 

    James Munyaneza yagiye aha amahirwe bamwe mu bakobwa, bakongera kumvikanisha neza imishinga yabo

    Evelyne Umurerwa yasabaga abakobwa kumvikanisha neza ibitekerezo byabo kandi bikaba byubaka


    Miss Mutesi Jolly yagiye abwira bamwe mu bakobwa kunoza neza imishinga yabo, kandi bagashirika ubwoba mu mivugire yabo

    Inkuru bifitanye isano: Abakobwa 82 ni bo biyandikishije mu Ntara y’Amajyepfo 

    REBA HANO UKO IJONJORA RYO MU MAJYARUGURU RYAGENZE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114202/missrwanda2022-ubukerarugendo-ubuzima-no-gusubiza-abana-mu-ishuri-mu-mishinga-yabakobwa-25-114202.html

  • Yamwise impanga ye! Amafoto ya Miss Naomie ar… – #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie, ni umwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda bakunzwe cyane kabone n’ubwo amaze hafi imyaka ibiri ikamba yararisubije ndetse ubu Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 akaba nawe agiye gutorwa. Uyu mukobwa kuva yaba Miss Rwanda yagize igikundiro gikomeye ku buryo ifoto cyangwa amashusho ashize ku mbuga nkoranyambaga ze avugwaho cyane n’abatari bake bitewe n’igikundiro afite muri bo.

    Ifoto Miss Naomie yasangije abamukurikira kuri konti ye ya instagram, yakunzwe n’abarenga ibihumbi 19 ndetse ishyirwaho ibitekerezo n’abarenga 80 bose bahuriza ku nseko ya se n’uburyo basa cyane. Muri ibi bitekerezo, hariho nk’aho abantu basazwe n’amarangamutima barimo n’umunyamakuru Sandrine Isheja, ndetse n’abandi batandukanye barimo na mubyara we Uwimbabazi Fanny, bagiye bahuriza ku kuba ari beza, inseko n’ibindi.

    Miss Naomi8e na Se mu nseko y’ibyishimo

    Mu ijoro rya taliki 22-23 Gashyantare 2020 Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya ya Suziki Swift ya Miliyoni 18 Frw, Miliyoni 1, 200, 000 Frw y'ikamba rya Miss Photogenic yegukanye n'ibindi.

    Uyu mukobwa yabaye uwa karindwi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu marushanwa yateguwe na Rwanda Inspiration Back Up, aba Nyampinga wa 10 mu mateka y'u Rwanda. Yambitswe ikamba ahigitse abakobwa 19 bari barihataniye agaragirwa na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri. 

    Miss Naomie n’umuryango we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114205/yamwise-impanga-ye-amafoto-ya-miss-naomie-ari-kumwe-na-se-yavugishije-abatari-bacye-ku-mbu-114205.html

  • Uburanga bw’abakobwa 9 barimo n’ufite ubumuga bwo kutavuga bazahagararira Intara y’Amagepfo muri Miss Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ijonjora ryo gutoranya abakobwa bazaserukira Intara y’Amajyepfo ryabereye kuri Credo Hotel mu Karere ka Huye, ryasize habonetse abandi bakobwa 9 binjiye muri Miss Rwanda 2022 barimo na Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga.

    Ni ijonjora ryazanye umwihariko muri iri rushanwa mu myaka myinshi rimaze. Uwimana Jeannette yabimburiye abandi bafite ubumuga bwo kutavuga kugerageza amahirwe ye muri Miss Rwanda.

    Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.

    Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati 'Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.'

    Abagize Akanama Nkemurampaka bashingiye ku bisubizo n’imishinga y’abakobwa 9 barimo n’uyu, babahaye karibu mu cyiciro gikurikira.

    Intara y’Amajyepfo yari yabonye umubare uri hejuru w’abitabiriye ijonjora nk’uko byagiye bigaragara no mu zindi Ntara zabanje Amajyaruguru n’Uburengerazuba. Abakobwa 48 ni bo bari bahawe itara ry’icyatsi kugira ngo bahatanire imyanya yo kuyiserukira nyuma yo kuzuza ibisabwa byose harimo kwerekana icyemezo cy’uko nta bwandu bwa COVID-19 n’icyemezo cyo gukingirwa.

    Urugendo rwo gushaka uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 ruzakomereza ku Ntara y’Uburasirazuba mu Mujyi wa Kayonza kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

    Urutonde rw’abakobwa icyenda babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022:

    Yasubizaga akoresheje ibimenyetso

    Uwimana Jeannette [40]

    Tanganyika Elisabeth [No 1]

    Ashimwe Michelle [No 32]

    Kamikazi Queen Roxanne [No 13]

    Ikirezi Hapiness [No 3]

    Ruzindana Belyse [No 31]

    Ituze Ange Melissa [No 14]

    Irakoze Sabrine Hyguette [No 34]

    Keza Melissa [No 24]

    Abakobwa uko ari 9 bakomeje mu kindi cyiciro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bw-abakobwa-9-barimo-n-ufite-ubumuga-bwo-kutavuga-bazahagararira-intara-y-amagepfo-muri-miss-rwanda-amafoto

  • Umuramyi ‘La vie Ishimwe Yabaragiye Zachee’ y… – #rwanda #RwOT

    La vie Ishimwe Yabaragiye Zachee uzwi nka Lavie ni umusore utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR. Ubwo yasobanuraga izina rye, yavuze ko La vie Ishimwe ari yo mazina ye bwite hakiyongeraho ‘Yabaragiye’ izina rya Se ndetse na ‘Zachee’ izina rya Sekuru. ‘Lavie’ ni ryo zina yahisemo gukoresha mu muziki. Kuririmba yabitangiye cyera akiri umwana muto kuko yakuriye mu Ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School), aza gukomereza muri korali. 

    Ejobundi tariki 02 Gashyantare 2022 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ntuhemuka’. Mu muziki yinjiyemo nk’umuhanzi wigenga, yavuze ko ashyize imbere “kuririmba nibanda ku butumwa bwiza (Gospel)”. Ni indirimbo aririmbamo ati “Mwami Yesu Mwami w’Intama ni wowe wenyine niringiye, uri umugabo urinda ijambo wavuze ukarisohoza, sinzakuvaho. Nzaguhanga amaso, ntegereje nizeye icyo wavuganye nanjye. Igihe byari bikomeye wambereye ubwihisho Mwami, urinda intambwe zanjye amajya n’amaza”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Lavie yadutangarije ko iyi ndirimbo ye imwinjije mu muziki mu buryo bweruye irimo ubutumwa buhumuriza abantu, bubabwira ko Imana yabanye nabo mu bihe byashize yiteguye kubakorera n’ibisigaye kuko itajya ihemuka. Ati “Indirimbo yitwa ‘Ntuhemuka’ nashakaga kongera guhumuriza abantu mbibutsa ko mu gihe byari bikomeye yabatabaye, ubu atari bwo ibaretse, bayitegereze bizeye kuko idahemuka n’ibisigaye izabikora”. Yavuze ko intego ye mu muziki ari ukwagura ubwami bw’Imana no guhumuriza imitima y’abantu.

    Lavie yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntuhemuka’

    Lavie avuga ko icyifuzo afite gikomeye muri uyu mwaka ari uko yazawurangiza Album ye ya mbere iri hanze. Ati “Nifuza kurangiza umwaka nsoje album yanjye ya mbere”. Yavuze ko yahisemo gukora Gospel kuko “Impamvu nyamukuru nk’uko Bible ibivuga nkwiye gukora umurimo w’Uwantumye hakiri ku manywa, nasobanukiwe uwo ndiwe mfata icyemezo cyo gukoresha itaranto nahawe”.

    Yavuze ko mu muziki usingiza Imana akunda cyane umuhanzi Israel Mbonyi, ndetse ngo bimukundiye bagakorana indirimbo ni ikintu cyamushimisha cyane nk’uko yabyitangarije muri aya magambo; “Nkunda Mbonyi Israel, kuko muri speech ze n’indirimboze bitanga ihumure  bigasana imitima”. Lavie yasabye abaramyi bagenzi be “gushyira imbere Kristo muri byose, gusoma Bible, no gusenga kuko ni ryo shingiro rivubura kw’ibihangano. Icyo nabasaba (abaramyi) ni ugushyira hamwe kuko dutandukanye n’abandi twe, Umwanzi dufite ni umwe ni Satani”.

    Lavie yifuza ko umwaka wa 2022 wazarangira nawe yarasoje gutunganya Album ye ya mbere

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NTUHEMUKA’ YA LAVIE FT DAVID

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114194/umuramyi-la-vie-ishimwe-yabaragiye-zachee-yasohoye-indirimbo-ntuhemuka-yibutsa-abantu-ko-i-114194.html

  • Rayon Sports yaguye miswi na Police FC #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti, Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe.}

    Wari umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, wateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

    Wari umukino wa mbere w’umutoza Jorge Paixão uheruka guhabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports , wagombaga kumufasha kureba ikipe ye neza.

    Mu bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze, Bukuru Christophe na Musa Esenu nibo umutoza yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga.

    Hakiri kare ku munota 6, rutahizamu w’umugande, Musa Esenu yafunguye amazamu ku ruhande Rayon Sports.

    Binyuze mu bakinnyi barimo Kevin Muhire na Manace Mutatu bagerageje kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

    Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyizemo indi kipe irimo Ishimwe Kevin na rutahizamu w’umunya-Cameroun, Mael Dinjeke baheruka gusinyira iyi kipe.

    Police FC nayo yagiye ikora impinduka zimwe na zimwe, Zidane, Abouba Sibomana (uheruka gusinyira iyi kipe), Ndayishimiye Eric Bakame na Iyabivuze Ose binjiyemo havamo Omar Moussa, Papy, Danny Usengimana na Rwabugiri Umar.

    Police FC yakinnye ishaka kwishyura igitego na Rayon Sports ishaka icya kabiri, Prince winjiye asimbura Mico wagize ikibazo cy’imvune, ku munota wa 74 yateye ishoti rikomeye ariko Bakame arikuramo.

    Ku munota wa 83, Police FC yishyuye iki gitego gitsinzwe na Ose ku mupira yari ahawe na Jean Paul winjiye mu kibuga asimbura Dominique.

    Ku munota wa 88, Ishimwe Kevin yahaye umupira mwiza Dinjeke Mael ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Kevin Muhire ashaka uko acikana umupira Radu

    Esenu yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akurikiranye umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-police-fc

  • Perezida Macky Sall yasimbuye Félix Tshisekedi ku buyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Macky Sall na Félix Tshisekedi bahererekenyije ububasha

    Perezida Macky Sall na Félix Tshisekedi bahererekenyije ububasha

    Perezida Macky Sall asimbuye kuri uwo mwanya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), wasoje manda ye nka Perezida wa Afurika yunze Ubumwe, yari yagiyeho mu mwaka wa 2021 asimbuye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Uyu muhango ukaba wabereye imbere ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahamat, n’Umuyobozi wungirije wa komisiyo, Dr. Monique Nsanzabaganwa.

    Perezida ucyuye igihe Tshisekedi, yifurije Macky Sall umusimbuye kuzagira ishya n’ihirwe mu nshingano agiye gukomeza, aboneraho no gushimira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakomeje kumushyigikira muri iki gihe yari amaze ayoboye AU.

    Perezida Macky Sall, Umuyobozi mushya wa AU

    Perezida Macky Sall, Umuyobozi mushya wa AU

    Yavuze ko cyari igihe gikomeye kubera icyorezo cya Covid-19, yanagaragaje ko hari byinshi byakozwe, birimo kongerera ubushobozi no guteza imbere umugore n’urubyiruko, kuzamura demokarasi n’imiyoborere myiza, muri gahunda z’iterambere ziteganyijwe mu cyerekezo 2063.

    Mu ijambo rye, Perezida Macky Sall yavuze ko ashimira icyizere yagaragarijwe nk’umuyobozi w’Umuryango mu mwaka uri imbere, ndetse ashimira uwo asimbuye ku mirimo myiza yakoze.

    Ati 'Ndashimira wowe kandi ndabizeza ko twiyemeje gufatanya n’ibihugu byose bigize uyu muryango, mu kurangiza inshingano zacu'.

    Yagaragaje ko n’ubwo hari ibyakozwe, ariko nanone bafite akazi kabategereje karimo ibibazo bikomeje kuba byinshi kandi by’ingutu, cyane cyane mu rwego rw’amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, kurengera ibidukikije, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, n’ikibazo giteje inkeke cya kudeta zikomeje kwiyongera ku mugabane wa Afurika.

    Iyo nama y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe ikaba yateranye ifite insanganyamatsiko igira iti: 'Gushimangira imbaraga mu mirire no kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika: Gushimangira gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi, Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage mu kwihutisha iterambere ry’abantu n’iry’ubukungu'.

    Iyo nama yateranye mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA), gisimbuwe na Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-macky-sall-yasimbuye-felix-tshisekedi-ku-buyobozi-bwa-afurika-yunze-ubumwe

  • Amajyaruguru: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za moto bagamije kwishora mu byaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bamotari banenga bagenzi babo bakora amanyanga yo guhisha pulake no kuzihindura

    Bamwe mu bamotari banenga bagenzi babo bakora amanyanga yo guhisha pulake no kuzihindura

    Abahindura pulake za moto ngo bakoresha amayeri yo kuzisiga ibyondo, cyangwa bagasiba inyuguti cyangwa imibare yazo, bakoresheje utwomekano twa pulasitiki tuzwi nka 'sparadra’.

    Umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Gakenke, Musengo Ladislas, nk’umwe mu bazi neza imiterere y’iki kibazo, avuga ko bikorwa mu buryo butandukanye.

    Agira ati 'Abo bamotari bakora amanyanga yo guhindura pulake za moto, bakoresha uburyo butandukanye. Hari nk’ufata pulake ya moto ye, wenda hari nk’umubare cyangwa inyuguti byoroshye guhindura, urugero niba mu nyuguti ziyanditseho harimo L; afata ka sparadra, akakomeka ku karongo k’iyo nyuguti ya L ko hasi gatambitse, bikagaragara ko ari I'.

    Ati 'Yaba ari nk’umubare gatatu, agashaka irangi rijyanye n’ibara ry’uwo mubare, akawugira umunani. Iyo yabikoze gutyo, yikorera amakosa uko yiboneye ntacyo yikanga, urugero niba anyuze nko kuri camera afite umuvuduko mwinshi, ihita ibona ya mibare n’inyuguti yahinduye, ikaba ariyo yandikira, noneho bikajya kuri wa mu motari wundi ufite pulake igizwe n’imibare ya nyayo uwo munyamanyanga w’umumotari aba yiyitiriye'.

    Yongera ati: 'Biba binashoboka ko uwo muntu yakora amanyanga yibereye nk’i Kigali, cyangwa nka za Rusizi, hakandikirwa umumotari uri nk’i Burera cyangwa Karongi, nyamara nta makosa yakoze. Nk’ubu hari umumotari nyobora ukorera mu Gakenke wandikiwe, bigera ubwo ageza muri contrevation z’ibihumbi 250, biturutse ku munyamanyanga wari wahinduye zimwe mu nyuguti za moto ye muri ubwo buryo. Twaje kugenzura dusanga ari uwo muri Kigali'.

    Muberuka Safari, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abamotari (Union) mu Turere twa Musanze, Burera na Gakenke, avuga ko mu gihe batahuye umumotari wakoze amanyanga nk’ayo, bihutira gufata ikinyabiziga cye, kigashyikirizwa Polisi, na we akabiryozwa.

    Ni mu gihe uwarenganyijwe na we iyo amenyekanye, ubuyobozi bwa Koperative abarizwamo, bufatanya na Polisi, hagakorwa igenzura akarenganurwa.

    Bene nk’abo ba motari, usibye kwitwikira ayo manyanga, bakaba barenza umuvuduko ugenwe, ngo usanga ari na bo batwara magendu, ibiyobyabwenge, cyangwa bagatwaza abajura ibyo bibye, kurenza amasaha agenwe yo kuba bageze mu ngo zabo, ibintu bakora ntacyo bikanga kuko baba bazi neza ko bigoranye kubatahura.

    SP Akex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko umumotari akwiye kuba inyangamugayo.

    Ati 'Icya mbere ni ukumenya ko ufatiwe mu cyaha nk’icyo abihanirwa n’amategeko. Ikindi ni uko abamotari bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda no gukunda igihugu. Bakwiye kuba barwanya ikintu cyose gihungabanya umutekano, cyangwa ikidindiza iterambere'.

    Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufatwa nk

    Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufatwa nk’ufatiye igihugu runini kuko utunze benshi

    Ati 'Tubasaba kujya bihutira gutanga amakuru y’ababikora byihuse, kugira ngo badakomeza kubasiga icyasha. Umwuga w’ubumotari ufatwa nk’ufatiye runini igihugu kuko utunze benshi. Ni ngombwa rero ko abawukora, mbere na mbere birinda amakosa ayo ari yo yose yangiza isura y’umwuga wabo, bagashyira imbere imyitwarire n’imikorere ituma bawukora neza'.

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko kugeza ubu moto umunani, ari zo zimaze gufatwa pulake zazo zasizwe ibyondo, ziyongeraho moto eshatu na zo zafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko imibare imwe n’imwe n’inyuguti za pulake zazo bazisibye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-polisi-iraburira-abamotari-bahisha-pulake-za-moto-bagamije-kwishora-mu-byaha