Category: Uncategorized

  • Ingo 20% zavuye mu bukene bukabije: Urugendo rwa VUP kuva muri 2008-2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirimo y

    Imirimo y’amaboko ihemberwa muri VUP yatumye abaturage benshi bikura mu bukene bukabije

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA), bavuga ko iyi
    gahunda yiswe Vision 2020 Umurenge Program (VUP), yatumye habaho impinduka zikomeye mu mibereho y’abaturage barenga 20% by’abenegihugu bose.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Assumpta Ingabire, avuga ko Umwiherero w’Abayobozi wateguye Gahunda mbaturabukungu (EDPRS I) harimo na VUP.

    Minisitiri Ingabire avuga ko VUP ihabwa ingengo y’imari buri mwaka kugira ngo ifashe abantu bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, harimo ababanza gukora imirimo ihemberwa, ariko abadashoboye kugira icyo bakora na busa bo bagahabwa inkunga y’ingoboka yo gushakamo ibibatunga.

    VUP ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo LODA haba mu bijyanye no kurengera abatishoboye, gushyiraho uburyo abagenerwabikorwa batoranywa, kugena ibizashingirwaho mu gutoranywa, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, gushaka amafaranga, gukurikirana abaterankunga ndetse no gukurikirana uburyo amafaranga agezwa ku baturage.

    Aho VUP yasanze abaturage n’aho ibagejeje kugeza ubu

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko kuva aho VUP nyirizina itangiriye muri 2008, ingo zari zifite ubukene bukabije mu Rwanda zari 36%, ariko ko kugeza uyu munsi izigera kuri 20% by’ingo zose z’Abanyarwanda, zimaze kuva muri icyo cyiciro zikagera ku rwego rwo kwibeshaho.

    Madamu Nyinawagaga avuga ko Ingengo y’Imari ishyirwa muri VUP buri mwaka yahereye kuri miliyari umunani muri 2008, igenda yongerwa kugeza ubwo mu mwaka wa 2021/2022 igeze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 67.

    Ayo mafaranga kugeza ubu amaze guhabwa imiryango isaga ibihumbi 300 mu Rwanda iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, harimo abayahawe nk’inkunga y’ingoboka, abagore batwite n’abana bonka bafite munsi y’imyaka 24 y’ubukure mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

    Abaturage bahamywa ko VUP yabagobotse bituma biteza imbere

    Abaturage bahamywa ko VUP yabagobotse bituma biteza imbere

    Hari n’amafaranga ahabwa abari mu miryango itishohoye hagashakwa ibintu bibyara umusaruro kugira ngo bibafashe kubona inyungu, ndetse hagakorwa n’amahugurwa ku rubyiruko.

    Uko amafaranga ya VUP akoreshwa mu Karere ka Nyarugenge hagendewe ku nkingi za LODA

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako Karere, Emmy Ngabonziza avuga ko abahabwa inkunga y’ingoboka kuko ntacyo bashoboye ari 853, abafite ingufu bahemberwa gukora imirimo y’amaboko ari 848, mu gihe abakora imirimo yoroheje mu gihe gito ari 164.

    Ngabonziza avuga ko ibindi bitangwaho amafaranga ya VUP ari amarerero 48 arimo abana 720, b’ababyeyi birirwa bakora imirimo y’amaboko muri VUP mu Mirenge ya Mageragere, Kigali na Nyamirambo.

    Avuga kandi ko amafaranga ya VUP yafashije abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubona igishoro, aho muri 2019 abagera ku 2531 barimo amatsinda 56, amakoperative 12 n’abantu ku giti cyabo 1893 bahawe igishoro kibafasha gukora imishinga ibateza imbere.

    Impinduka mu mibereho y’abatuye Akarere ka Nyamasheke

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko imiryango ifashwa na gahunda ya VUP yageze ku isuku n’isukura, harimo icyo bise ‘Sasa neza’, bakaba bagomba kuzigama amafaranga yo kugura imifariso baryamaho.

    Hari na gahunda yiswe Ndi Urugero igamije gusukura mu nzu (gukurungira) mu rwego rwo kurwanya amavunja n’undi mwanda, kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima, kwizigamira muri Ejo Heza, kugura imyenda bagasohokera mu bandi badafite ipfunwe, kwishyira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo babashe kwigurira amatungo, guhinga no kwiyubakira inzu zo kubamo.

    Ibi birashimangirwa n’umuturage witwa Nsengimana Telesphore ufite ubumuga bw’ukuboko, akaba atabasha kugira icyo yakora na gito, akavuga ko umugore we ari we ujya mu mirimo ya VUP.

    Iyo gahunda itarashyirwaho, Nsenginana ngo yari umuntu usabiriza nk’abandi benshi bafite ubumuga, umugore we akaba ari we ujya guca inshuro kugira ngo babeho.

    MONALOC ivuga ko ibikorwa bya VUP bizakomeza

    MONALOC ivuga ko ibikorwa bya VUP bizakomeza

    Ati “Ariko kuva najya muri VUP twatangiye kwatisha (gukodesha) imirima turahinga, dufite ibiribwa bihagije kandi narubatse inzu n’ubwo itaruzura neza, ubu nanjye abantu baza guca inshuro iwanjye”.

    MINALOC na LODA bashimira abafatanyabikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa LODA avuga ko Leta ishimira byimazeyo imiryango ya Sosiyete Sivile n’indi itagengwa na Leta (ONG) kubera inkunga itanga mu kuvugurura imibereho y’abaturage, yaba amatungo n’ibindi bikoresho itanga, hamwe no kubashishikariza kwiteza imbere bakoresheje neza amahirwe baba bahawe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingo-20-zavuye-mu-bukene-bukabije-urugendo-rwa-vup-kuva-muri-2008-2021

  • Minisitiri Biruta yagejeje ku Nteko ya AU Raporo y’Inama ya 39 ya NEPAD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 ya AU

    Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 ya AU

    Ni raporo ku ivugururwa ry’inzego, ndetse na raporo y’inama ku miyoborere muri Afurika, hibandwa ku ishoramari mu buzima.

    Perezida Kagame uri ku buyobozi bwa NEPAD kuva mu 2020, ku wa Gatatu taliki ya 2 Gashyantare 2022, hifashishijwe ikoranabuhanga yongeye gutorerwa izo nshingano mu nama ya 39 yahuje Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye muri uyu muryango, akaba yari asoje manda y’imyaka ibiri.

    Mu butumwa yagejeje ku bagize Komite, Perezida Kagame yagize ati 'Turi mu nzira nziza kuko Afurika ikomeje kuzamuka irenga ingorane zayo. Icyorezo cya Covid-19 kiracyari kumwe natwe, ariko iki cyorezo cyafashije Afurika mu gufatirana amahirwe yo guharanira kwigira.'

    Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko afite icyizere cy’uko AUDA-NEPAD, izakomeza kuza ku ruhembe rw’imbere mu rugendo rw’iterambere rya Afurika.

    NEPAD ni ikigo gishinzwe kuyobora no gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi y’iterambere, ku rwego rw’uturere ndetse no ku rwego rw’umuganane wa Afurika wose, hagamijwe kwimakaza ubufatanye mu kugera ku Cyerekezo 2063, gikubiyemo inzozi za Afurika zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe gikwiye.

    Inama y’Inteko ya 35 ya Afurika yunze Ubumwe yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-biruta-yagejeje-ku-nteko-ya-au-raporo-y-inama-ya-39-ya-nepad

  • Ufitimana Philbert wakoze indirimbo “Araruhura”yasabye ikintu gikomeye Abashumba b'amatorero #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzi barikuzamuka mu ndirimbo zo guhimbaza Imana bongeye kugaragara ibikorwa by'impano zabo ngo nubwo bitaborohera kuzamuka.

    Uwitwa Ufitimana Philbert utuye mu karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo yise “Araruhura”.

    Bamwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza imana baratunga agatoki abakuru b'amadini cyane cyane ADPR ko kubazamura bitaborohera na gato ngo kuko n'ufite impano yo kuririmba kugira ngo anahabwe umwanya wo gutambutsa ibihimbano bye mu iteraniro bitororoha

    Uyu ni Nshimiyimana Christophe ati “Reba nk'ubu maze imyaka irenga 20 muri ADPR ariko nubu sindabona uwampa umwanya mu materaniro ngo mbe nazamura impano mfite yo kuririmba kandi niyo ugiye kuririmba mu yandi madini bifatwa nabi.Nukuri impano zacu zirapfukiranwa cyane.”

    Ufitimana Philbert kuri iyi ndirimbo ye yagize ati “ndishimye cyane ku bw'abanyarwanda bakomeje kunyereka urukundo mu kwishimira indirimbo nashyize hanze yo guhimbaza Imana.Mu minsi micye cyane hagiye gusohoka indi kandi nizeye ko izabashimisha.”

    Philbert yakomeje asaba abakuru b'amatorero kujya bafasha impano zabo kuzamuka ngo kuko nabo ariho bacisha ivugabutumwa bigatuma bakora umurimo wimana babinyujije mu kuririmba

    Byagiye bigaragara ko abahanzi bahimbaza lmana iyo badakurikiranwe n'abashumba babayobora birangira bigiriye kuririmba indirimbo zisanzwe.

    Iyo witegereza usanga bagushijwe n'ababayobora kuko batahawe umwanya wo gukoresha impano zabo.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/ufitimana-philbert-wakoze-indirimbo-araruhura-yasabye-ikintu-gikomeye-abashumba

  • Abanyabigwi 3 bakiniye Arsenal yatwaye shampiyona idatsinzwe bageze I Rusizi #rwanda #RwOT

    Abanyabigwib'ikipe ya Arsenal FC, Robert Pires, Ray Parlour na David Seaman,bari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse amafoto ya mbere bayafotowe bageze mu karere ka Rusizi aho bagiye gusura Pariki ya Nyungwe.

    Aba bagabo bamenyekanye muri iyi kipe yo mu Bwongereza bari mu Rwanda mu bikorwa by'ubukerarugendo bizamara iminsi itandatu.

    Bifitanye isano n'amasezerano iyi kipe yasinyanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Mu gihe bazamara mu gihugu bazatambagizwa ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, birimo gusura Pariki y'Igihugu ya Nyungwe n'iy'Ibirunga.

    Amakuru aravuga ko aba banyabigwi ba Arsenal barasura Pariki ya Nyungwe ejo kuwa Mbere tariki ya 07 Gashyantare 2022,hanyuma ku wa 2 basure Pariki y'ibirunga mu gihe ku wa 3 bikunze bahura n'abafana ba Arsenal.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyabigwi-3-bakiniye-arsenal-yatwaye-shampiyona-idatsinzwe-bageze-i-rusizi

  • Gufasha abaturage kwiteza imbere, ni uburyo bwo gukumira ibyaha – ACP Ruyenzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ACP Ruyenzi yashimye ibikorwa bagezeho, aha bacuruza ibikomoka mu Kivu

    ACP Ruyenzi yashimye ibikorwa bagezeho, aha bacuruza ibikomoka mu Kivu

    Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage (Community Policing) Teddy Ruyenzi, avuga ko gufasha abaturage kwiteza imbere ari ugukumira ibyaha.

    Agira ati 'Tumaze igihe turi mu bikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage. Mu kwezi k’Ukubuza, twasuye ibikorwa byinshi bitandukanye twakoze dufatanyije n’abaturage bavuye mu byaha bakishyira hamwe, batangira ibikorwa byo kwiteza imbere. Hari abo twubakiye inzu, twahaye amashanyarazi, ariko ibyo dukorera i Rubavu byo bifite umwihariko.'

    ACP Ruyenzi avuga ko mu Karere ka Rubavu batangiye ibikorwa byo gufasha abaturage, kureka ibyaha ahubwo bakajya mu bikorwa bibateza imbere binyuze mu kwishyira hamwe.

    Agira ati 'Rubavu amakoperative atandatu ni yo amaze guterwa inkunga kandi mu minsi ya vuba, tuzafasha andi atanu namara kubona ibyangombwa gatozi. Ubu turimo gusura abo twafashije kugira ngo turebe ko ibikorwa batangije bihari, bikora, turushaho kubagira inama kuko dushaka ko biteza imbere.'

    Basuye n

    Basuye n’aborora ingurube

    Yongeraho ko bareba niba bararetse ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka, kuko byinshi byabaga binyuranyije n’amategeko, ndetse bakoragamo n’ibindi byaha.

    Ati 'Bakoreragamo ibyaha nko kuzana inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge, hari abafatwaga ku ngufu, ndetse ugasanga hari abatanga akazi kuri Polisi bitari ngombwa. Ariko bavuye muri ibyo bikorwa batangira imishinga ibateza imbere, kandi twifuza ko ibyo bikorwa byo kubafasha bikomeza, kuko hari abatarajya mu makoperative nabo bayagana.'

    Akomeza avuga ko imishinga y’iterambere Polisi itera inkunga iyikurikirana, kuko hari imishinga ikorwa yamara kubona amafaranga ikaryama, ariko ikorerwa mu Karere ka Rubavu basuye ngo ikora neza.

    Ati 'Iyi ni intangiriro, ubuyobozi bwa Polisi bwabikoze bufatanyije n’ubuyobozi bw’igihugu buba bwatanze umurongo, ni ibikorwa twifuza ko byaguka. Muri Rubavu harimo amakoperative ariko si ko bose bayagiyemo, twifuza ko n’abandi bakwishyirahamwe, bagashyira ubushobozi hamwe bagakora ibikorwa byemewe bibafasha kunguka. Turifuza ko ibi bikorwa biba mu turere twose dukora ku mipaka, kuko abantu bambutsa ibicuruzwa barahari.'

    Hari bafashijwe korora inkoko, bishimira ko bavuye mu bucoracora

    Hari bafashijwe korora inkoko, bishimira ko bavuye mu bucoracora

    Maisha Claudine kimwe n’abandi bagora bakoranaga mu gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bita nko 'gucora’, avuga ko ubu aribwo babayeho neza agereranyije n’ibyo bakoraga bambukiranya imipaka.

    Ati 'Turashima Polisi yaduteye inkunga tworora inkoko zitera amagi, zimeze neza kandi twizera ko mu minsi iri imbere tuzatangira kunguka, tugatekana tukishyurira abana amashuri ndetse tukishyura ubwisungane mu kwivuza nta kibazo. Mbere ibikorwa byo gucora byagiraga ingaruka nyinshi zirimo kugenda amajoro, kunyura inzira zitemewe, kwamburwa ibicuruza, gufungwa ndetse habaga n’abaraswa, ibyo byose ubu twatandukanye na byo.'

    Maisha avuga ko abakora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa byambukiranya umupaka binyuranyije n’amategeko, babivamo bagashaka ibindi bakora.

    Ati 'Dushimira Polisi yaduhaye igishoro, dushimira Perezida wazanye imiyoborere myiza yita ku baturage.'

    Uretse abashinze Koperative zikora ubworozi bw’inkoko n’ingurube, hari abishyize hamwe bakora ubucuruzi bw’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko ku munsi bunguka ibihumbi 30 kandi bashoboye gushinga n’andi mashami, mu gihe bagikora akazi ko gucora bahoraga bahanganye na Polisi.

    Aborojwe ingurube baremeza ko imbere ari heza

    Aborojwe ingurube baremeza ko imbere ari heza

    Nyirabasinga Emerance ni umuyobozi wa Koperative, avuga ko bagikora ibikorwa byo kwambutsa ibiciruzwa bahoraga bahanganye na Polisi, naho bayibonye bagahunga ariko ubu bahinduye imyumvire, ndetse Polisi yabaye inshuti yabo.

    Ati 'Mbere Polisi yari umwanzi wacu, aho tuyibonye tukayihunga, ariko ubu ni bo bajyanama dufite. Baradusura kandi tubanye neza, twiteza imbere dutekanye kandi tukunguka kuko twafunguye irindi shami.'

    Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ubu buryo bufasha abaturage kwiteza imbere, bakava mu bikorwa bibashora mu byaha. Bwatangiriye mu Karere ka Rubavu ariko buzakoreshwa mu turere twose dukora ku mipaka, bugafasha abaturage kuva mu bikorwa bibi, ahubwo bakagana inzira yo kwiteza imbere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gufasha-abaturage-kwiteza-imbere-ni-uburyo-bwo-gukumira-ibyaha-acp-ruyenzi

  • Rulindo: Urubyiruko rutishoboye rwahawe ibikoresho nyuma yo kwiga imyuga – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri uwo rubyiruko bahawe ibikoresho, bahamya ko bigiye kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi bagiye guhindura amateka baharanira kwiteza imbere n'imiryango yabo.

    Mukamugisha Olive wo mu Murenge wa Kisaro, ni umwe muri bo wize umwuga w'ubudozi akaba yahawe imashini idoda.

    Yavuze ko yakiriye neza ibikoresho yahawe, agashimira abayobozi bahora batekereza ku iterambere ry'abaturage ntawe uhejwe.

    Yagize ati”Aya mahirwe mbonye ngiye kuyabyaza umusaruro kuko twari dukennye cyane ariko ngiye kujya ndoda kuko nabyize mbikore neza niteze imbere. Ndateganya kugura inka no kubakira iwacu kandi nzabigeraho mu myaka ibiri.”

    Gahamanyi Protais we yafashijwe kwiga ubwubatsi muri TVET ya Kisaro. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo kwiga umwuga ku buntu, ibintu we atiyumvishaga kuko umuryango akomokamo utari ufite amikoro yo kuba yamurihira ishuri ry'imyuga ariko akaba yarawize agahabwa n'ibikoresho agiye gutangiriraho akoresha.

    Yagize ati 'Nk'urubyiruko rwari ruri mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe nafashijwe kwiga ubwubatsi ndarangiza none mpawe n'ibikoresho, ngiye kujya ngerageza kwizigamira kuyo nzajya nkorera yose kuko iri ni itangiriro ry'ubuzima. Ndateganya gukura umuryango wanjye mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe tukajya mu cya gatatu.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere, Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kwirinda kubigurisha cyangwa kubibika, ahubwo bakabikoresha imyuga bize bityo bikabafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

    Yagize ati 'Ibi bikoresho mwahawe mugomba kubirinda mukabifata neza, mwirinde kubigurisha ahubwo mubikoreshe mubibyaze umusaruro mubihuze n'ubumenyi mwahawe bibafashe kwiteza imbere n'imiryango yanyu.'

    ' Ibyo mwize muzabikore kinyamwuga mwirinda ingeso mbi zo guhemuka zagiye ziranga abafundi n'abadozi kuko zabateranya n'ababagana bityo mugatakaza abakiliya ku mpamvu zibaturutseho.”

    Urubyiruko 221 rwahawe ibikoresho, ni abo mu miryango yo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe rwafashijwe kwiga imyuga yo guteka, gutunganya imisatsi, kubaka no kudoda byatwaye ingengo y'imari isaga miliyoni 30, hatabariwemo amafaranga yagiye mu kubigisha imyuga itandukanye bize, harimo 56 bize ubwubatsi, 3 bize gutunganya imisatsi, 3 bize guteka na 159 bize ubudozi.

    Abize ubwubatsi bahawe ibikoresho by'ibanze birimo imbaho y'amazi, umwiko, inyundo y'imisumari n'iy'amabuye, metero, dekametero, urukero, umukotezo n'ibindi.

    Abize gutunganya imisatsi bahawe imashini zogosha, ingofero zumutsa imisatsi, ibikoresho byifashishwa mu gusokoza imisatsi y'abagore n'abakobwa, ibikoresho byo gutunganya inzara, utubati n'intebe byo gushyira aho bazakorera n'ibindi bijyanye no gutunganya imisatsi.

    Abize guteka bashyikirijwe gazi n'amashyiga yayo, amasafuriya, ipanu, amasahani, ibiyiko n'amakanya, ibikombe, ameza, intebe zo kwicazaho abakiriya n'ibindi bikoresho byo muri resitora mu gihe abize ubudozi bo bashyikirijwe imashini idoda, ipasi, imakasi, intebe yo kwicaraho badoda n'ibindi.

    Bamwe mu bafashijwe bahawe imashini

    Biyemeje kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe, biteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-urubyiruko-rutishoboye-rwahawe-ibikoresho-nyuma-yo-kwiga-imyuga

  • Ninde uratwara AFCON2021 hagati ya Mohamed Salah na Sadio Mane [UBUSESENGUZI] #rwanda #RwOT

    Sénégal na Misiri kuri iki cyumweru birahurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu cy'umupira w'amaguru (CAN/AFCON), aho abakinnyi babiri bakomeye ba Liverpool baba bahatanye.

    Mohamed Salah arimo gushaka gufasha igihugu cye cyo muri Afurika y'amajyaruguru kongera umuhigo gisanganywe wo kuba cyaratwaye iki gikombe inshuro nyinshi – inshuro zirindwi – ukagera ku nshuro umunani, mu gihe Sadio Mané, mugenzi we bakinana muri Liverpool, yizeye guhesha ikipe ye ya Senegal yo muri Afurika y'uburengerazuba igikombe cyayo cya mbere cya CAN.

    'Les Lions de la Teranga', nkuko ikipe y'igihugu ya Sénégal yitwa, imaze gutsindwa ku mukino wa nyuma w'iki gikombe ku nshuro ebyiri zombi yawugezeho, mu 2002 no mu 2019, mu gihe 'Les Pharaons', ikipe y'igihugu ya Misiri, irimo gushaka kwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2010.

    Nubwo abahanzwe amaso ari aba bakinnyi babiri bakomeye bakina muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza, aya makipe yanyuze mu nzira zitandukanye mu kwerekeza kuri uyu mukino wa nyuma, ukinirwa mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun.

    Ni umukino utangira saa tatu z'ijoro (21h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Mané cyangwa Salah aregukana igikombe cy'Afurika

    Aba barutahizamu bombi – buri umwe muri bo w'imyaka 29 ndetse buri umwe muri bo wamaze gutsinda ibitego birenga 100 muri Premier League – bafashije Liverpool kwegukana igikombe cy'Uburayi cya Champions League cy'umwaka w'imikino wa 2018-2019, nuko umwaka umwe nyuma yaho iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona y'Ubwongereza yari imaze igihe cy'imyaka 30 idatwara.

    Amakipe ya Misiri na Sénégal asanzwe azahura mu mukino wo kwisobanura – urimo ubanza n'uwo kwishyura – wo mu kwezi kwa gatatu, wo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru cyo muri Qatar uyu mwaka, ariko ubu habanje guhatanira iki gikombe cy'Afurika.

    Mané amaze gutsinda ibitego bitatu ndetse atanga imipira yavuyemo ibindi bitego bibiri bya Senegal muri iri rushanwa, nubwo yagize ikibazo cyo kujegera (guhungabana) mu mutwe mu mukino wa kimwe cy'umunani wayihuje na Cap-Vert (Cape Verde), mu gihe Salah amaze gutsinda ibitego bibiri ndetse agatanga n'umupira wavuyemo ikindi gitego.

    Salah yagize ati: “Ni byiza cyane gukina na Senegal nk'ikipe ndetse no gukina na Sadio”.

    “Turaba duhanganye ariko nyuma yaho tuzongera dukinane mu ikipe imwe”.

    Umutoza wabo muri Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko ari “igikorwa gikomeye” kuri aba bakinnyi bombi kuba bageze ku mukino wa nyuma.

    Uyu Mudage yongeyeho ati: “Umwe araza kuba yishimye cyane nyuma yaho, undi we atishimye cyane”.

    “Biba bigoye kugera ahantu kure nka hariya mu irushanwa. Ni abakinnyi bakomeye cyane kandi igitutu cyari kibariho cyari cyinshi cyane. Bombi bafite amahirwe yo kugera ku kintu gikomeye cyane”.

    Mané yari ari mu ikipe ya Senegal yatsinzwe na Algeria igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w'iki gikombe mu 2019. Avuga ko ubunararibonye bwa Senegal bwo kuri uwo mukino, buba “ikintu cyiza cy'inyongera” kuri uyu mukino uyihuza na Misiri.

    Yagize ati: “Hari abayobozi benshi muri iyi kipe kuko dufite abakinnyi beza cyane benshi ndetse n'abakinnyi benshi bamenyereye. Buri muntu wese arimo gutanga umusanzu”.

    Kuri iyi nshuro ya gatatu Cissé biramuhira mu gihe Queiroz adahari?

    Aliou Cissé wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Senegal, yatumye iyi kipe iba ku mwanya wa mbere muri Afurika ku rutonde rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) muri iyi myaka itatu ishize, ariko ubu haje ikizamini kuri we cyo gutuma uru rwego yayigejejeho arubyazamo igikombe.

    Cissé yabaye mu mikino ya nyuma yombi Senegal imaze gutsindwa, ahusha penaliti y'ingenzi ku mukino wa nyuma na Cameroun mu 2002, ndetse no mu myaka itatu ishize yari kumwe na yo nk'umutoza ubwo yatsindwaga ku mukino wa nyuma mu Misiri.

    Uyu mugabo w'imyaka 45 yatangiye gutoza 'Les Lions de la Teranga' mu 2015, kandi yemeza ko ikipe ye ifite imitekerereze ikomeye yatuma itsinda uyu mukino ubera kuri Stade Olembé.

    Cissé yagize ati: “Nta na rimwe twigeze twegera cyane iki gikombe nkuko bimeze ubu kandi biraba ari urugamba rukomeye”.

    “Uyu murimo ushobora kugera gusa ku musozo ari uko uru rungano rutsindiye igikombe, kandi kuva mu 1960 twakomeje gushakisha iki gikombe. Abakinnyi beza cyane babayeho ntibigeze bashobora kucyegukana ariko dufite ukwizera, kandi turahatana”.

    Umutoza wa Misiri Carlos Queiroz afite ubunararibonye bwinshi mu kazi k'ubutoza yanatoje muri Real Madrid, Portugal na Iran, ndetse mu gihe cy'imyaka itanu akaba yarabaye n'umutoza wungirije Sir Alex Ferguson muri Manchester United.

    Ariko uyu mugabo w'imyaka 68 ntatoza uyu mukino, nyuma yuko yeretswe ikarita itukura ku mukino w'iyi kipe na Cameroun muri kimwe cya kabiri – igihano yavuze ko “kirimo gukabya cyane [kurengera cyane] kandi kidashyize mu gaciro”.

    Umwungiriza we Wael Gomaa na we yarahagaritswe, mu gihe umunyezamu Mohamed El Shenawy (wagize ikibazo cyo guhinyagara kw'imitsi), myugariro Ahmed Hegazi (wagize ikibazo cyo guhinyagara kw'imitsi) ndetse na myugariro Omar Kamal (wahagaritswe umukino umwe), na bo ntibaza gukina uyu mukino wa nyuma.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ninde-uratwara-afcon2021-hagati-ya-mohamed-salah-na-sadio-mane-ubusesenguzi

  • Perezida Tshisekedi yavuye muri Ethiopia igitaraganya kubera kwikanga umutekano muke I Kinshasa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse igitaraganya i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.

    Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari biteganyijwe ko inama y'uwo muryango isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

    Perezids Tshisekedi agarutse mu gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by'umutekano, François Beya ari guhatwa ibibazo n'urwego rushinzwe iperereza, ANR kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y'iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru.

    Ayo makuru yaguye mu matwi y'inzego z'umutekano zihita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo.

    François Beya yafatwaga nk'umwe mu bikomerezwa by'ubutegetsi bwa Tshisekedi dore ko yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka.

    Icyakora, Beya amaze iminsi yishishwa cyane na Tshisekedi kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ku butegetsi ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi isaha n'isaha.

    JeunAfrique iherutse gutangaza ko Beya yari amaze iminsi atagishwa inama ku byemezo bikomeye bijyanye n'umutekano mu gihugu kuko atari akiri umwizerwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-tshisekedi-yavuye-muri-ethiopia-igitaraganya-kubera-kwikanga-umutekano

  • Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports yaseze… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Mutarama, nibwo Majyambere Alype yasezeranye kubana akaramata na Ineza Alice. Majyambere Alype w’imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi banyuze mu irerero rya FERWAFA, ndetse akaba yarageze muri Rayon Sports mu 2013 ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukinira iyi kipe. Mu 2017, Majyambere Alype yagiye muri Musanze FC ayivamo mu 2019.

    Nyuma yaho, Majyambere Alype yasezeye ku mupira w’amaguru atangira kwikorera ku giti cye, aho kuri ubu ari umucuruzi mu Karere ka Kicukiro.


    Majyambere Alype yari yasezeranye imbere y'amategeko, umwaka ushize mu Ugushyingo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114223/majyambere-alype-wakiniye-rayon-sports-yasezeranye-numukunzi-we-amafoto-114223.html

  • Ikoreshwa rya Tik Tok ry’imfura ya Kim Kardas… – #rwanda #RwOT

    Ikoreshwa rya Tik Tok ry’imfura ya Kanye West na Kim Kardashian ryazamuye umwuka mubi hagati yabo, nyuma y'aho uyu muraperi atangarije ko atishimiye kubona umwana we akoresha urubuga rwa Tik Tok atamuhaye uburenganzira. Ibi byatumye hagati ya Kim Kardashian, umunyamideli kabuhariwe na Kanye West Ye hazamo umwuka mubi wabyaye intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga, aho bose bari kubwirana amagambo akakaye biturutse ku kuba imfura yabo ikoresha Tik Tok.

    Umwuka mubi wongeye kuza hagati ya Kim Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, ubwo uyu muraperi yandikaga kuri Instagram agira ati”Kuva iyi ari gatanya yanjye ya mbere, nkeneye kumenya icyo nakora ku mukobwa wanjye uri kuri Tik Tok ntabishaka”. Kanye West akimara kwandika ibi, byatumye Kim Kardashian nawe amusubiza avuga ko adakwiye guhangayikishwa n’imfura yabo North West uri kuri Tik Tok, ahubwo ko we yagahangayikijijwe n’ibindi.

    Mu magambo menshi maremare Kim Kardashian yanditse asubiza Kanye West umushinja gushyira imfura yabo kuri Tik Tok atamusabye uburenganzira, yagize ati”Kanye unyibasira mu biganiro agirana n’itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nibyo bibabaje cyane kurusha North ukoresha Tik Tok. Nk’umubyeyi wita ku bana bane bacu, nkora ibishoboka nkarinda umukobwa wacu mu gihe mwemereye gukora ibyo ashaka kuko bimushimisha. Gatanya irakomeye ubwayo wongeyeho na Kanye ushaka kunsebya, no kwerekana ko ntari umubyeyi mwiza. Kuva twatandukana nifuzaga ko twatandukana mu buryo bwiza, gusa Kanye akomeje kubigira ibidashoboka”.

    Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko nyuma y'aho Kim Kardashian asubirije Kanye West byatumye uyu muraperi ahita atangaza ko ibyo Kim avuze atari we ubivuze cyangwa ngo abyitekerereze, ahubwo ko ari umwavoka we Tracy Romulus ubimwandikiye. Kanye West kandi yakomeje agira ati”Njyewe icyo nshaka kumenya ni kubera iki umwana wanjye w’imyaka 8 akoresha Tik Tok kandi atarageza igihe?”. Yakomeje agira ati”Urasobanura iki uvuga ko ari wowe wita kubana? Amerika yakubonye ugerageza gushimuta umwana wanjye ukanambuza kuza kwizihiza isabukuru ye. Washyizeho abarinzi ubwo nazaga gukina n’umuhungu wanjye, urangije umbeshyera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge”.

    Ibi kandi byakurikiwe no kwerekana amabwiriza ya Tik Tok aho Kanye West yayasangije abamukurikira kuri Instagram, akabereka ko nta mwana wemerewe gukoresha uru rubuga.

    Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko kugeza ubu Tik Tok yabaye ihagaritse account ya Kim Kardashian yakoreshwaga na North West, nyuma y'aho Kanye West agaragarije ko kuba umwana we akoresha uru rubuga bihabanye n’amabwiriza yabo. Iyi ntambara y’amagambo yavutse hagati ya Kanye na Kim, ibaye nyuma y'uko bari baherutse kugira ikibazo aho Kanye yangiwe kwitabira isabukuru y’umukobwa we nabyo byavuyemo umwuka mubi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114220/ikoreshwa-rya-tik-tok-ryimfura-ya-kim-kardashian-na-kanye-west-ryazamuye-umwuka-mubi-hagat-114220.html