Category: Uncategorized

  • Cabo Delgado: Inzego z'Umutekano z'u Rwanda n'Ingabo za Mozambique bakije umuriro aho ibyihebe byahungiye – #rwanda #RwOT

    Ibi bitero bigamije guhashya ibyo byihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama'ah byari byarahahungiye bivuye mu mashyamba ya Mbau, Siri I n'ahandi byari byirukanywemo n'Ingabo z'u Rwanda.

    Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zifatanyije n'Igisirikare cya Mozambique bagabye ibitero bigamije gutsinsura burundu ibyo byihebe mu bilometero 55 uvuye mu Mujyi wa Palma.

    Aho ibyo bitero byagabwe, ni ahantu hasanzwe hari imirima y'imyumbati. Ibyihebe byari byarafashe ako gace aba ariho byihisha.

    Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique zari zamenyeshejwe n'iz'u Rwanda ko hari ibyo bitero kugira ngo zikumire ko abo barwanyi bambuka bagahungira mu kindi gice.

    Ukuriye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye izo ngabo mu gace ka Pundanhar nyuma y'aho zari zimaze kukirukanamo umwanzi.

    Yashimye izo ngabo, azisaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n'ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora inshingano zabo neza.

    Perezida Kagame yatangaje ko Inzego z'Umutekano z'u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

    Yagaragaje ko ikibazo kimaze gukemuka nibura ku kigero cya 85%. Ati 'Ingabo z'u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n'Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw'aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.'

    Muri iki gihe, ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.

    Ibitero byagabwe mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma

    Brig Gen Pascal Muhizi uyobora ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’abasirikare ayoboye

    Gen Maj Innocent Kabandana aganira na Brig Gen Pascal Muhizi

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanyije muri uru rugamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cabo-delgado-inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-n-ingabo-za-mozambique-bakije

  • Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko hari icyatumye umupaka ufungwa, avuga ko hari ibibazo ibihugu byombi byari bifitanye.

    Ati 'Ntabwo umupaka wapfuye gufungwa gusa, ngo abantu babyuke mu gitondo basange umupaka ufunze. Hari impamvu, hari aho byaturutse. Ikibazo cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungurwa, ibyatumye ufungwa bitabanje ngo bikemurwe, bive mu nzira.'

    Asobanura iby’intumwa Uganda yatumye ku Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko izo ntumwa zakunze kuza mu Rwanda hakaba impaka gusa ariko zidatanga igisubizo ku bibazo byariho.

    Mu minsi ishize nibwo haje indi ntumwa isa n’iyihariye n’ubwo atayivuze mu mazina ariko byumvikanye ko ari General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba umuhungu wa Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ati 'Iyo ntumwa mu biganiro twagiranye, twumvikanye ko hari ibyo twese twakora. Ariko jye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza, ariko kuwufungura udakemuye ikibazo cyatumye umupaka ufungwa, ntabwo ari byo, nta n’ubwo byakunda.'

    Perezida Kagame avuga ko impande zombi zemeranyijweho ko ibyo byateye umupaka gufungwa na byo bigiye kwitabwaho. Yibukije ko kimwe muri ibyo byatumye Abanyarwanda batemererwa gukomeza kwerekera muri Uganda uko bishakiye byari mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko bageragayo bagafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa bakajugunywa ku mupaka ndetse bakamburwa n’ibyabo.

    Babaga ngo bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda, nyamara ibi bikaba byari ukubabeshyera kugira ngo babone impamvu ituma bahohoterwa.

    Perezida Kagame yagaragaje ko iyi mpamvu nta shingiro ifite kuko abahohotewe bose barimo abakecuru n’abana badashobora koherezwa muri ibyo bikorwa by’ubutasi. Yagize ati 'Gutata ukohereza abantu amagana, igihumbi, kujya gutata, ukohereza n’abana n’abakecuru, ikiguzi cyabyo ntabwo nzi ko cyangana n’ibyo waba ushaka muri uko gutata. Waba uri umuswa muri uko gutata.'

    Perezida Kagame anenga abahohoteraga Abanyarwanda muri Uganda ko bibandaga ku munyarwanda wese uvuga ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda, nyamara abaruvuga nabi bo ntibagire icyo babatwara. Yanasobanuye ko aramutse ari n’ukoresha intasi yakohereza abo bavuga nabi u Rwanda mu gihe nyamara ari bo Uganda yafataga neza ntigire icyo ibatwara.

    Ati 'Urumva umuntu uvuga ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda ari we waba waroherejwe gutata? Ahubwo ndi ubohereza nakohereza abo baza bavuga nabi u Rwanda.'

    Perezida Kagame kandi yanenze Uganda ko yacumbikiraga abaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ababashije guhunga bagahunga berekeza muri Uganda.

    Yatanze urugero rw’abagabye igitero mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, bamwe barahagwa, ababashije guhunga bake bajya muri Uganda barafatwa barafungwa, ariko mu minsi mike amakuru aza kumenyekana ko barekuwe bagasubira muri bene ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo byose byagiye bimenyekana ndetse u Rwanda rukabiganiraho na Uganda rukerekana ko ibyo rukeneye ari umutekano, kuko abo bose Uganda ishyigikira ntacyo bashobora kugeraho.

    Naho ku byo gufungura umupaka wa Gatuna byatangajwe mu minsi ishize mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2022, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasobanuye ko umupaka ugomba gufungurwa nk’uko biri mu nyandiko zatangajwe n’ibihugu byombi, ariko kandi hakabaho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya CPVID-19.

    Ati 'Ni ukuwufungura ariko ku buryo twirinda na COVID-19. Twashyizeho uburyo abayobozi ba Uganda n’u Rwanda barebana n’iby’ubuzima bahura bagashyiraho uburyo icyo kibazo kijyanye na COVID-19 cyakwitabwaho ku buryo kidatera ikibazo Uganda cyangwa u Rwanda.'

    Perezida Kagame yemeje ko umupaka wafunguwe, kandi avuga ko bigaragara ko na Uganda irimo kuvana mu nzira inzitizi zagiye zigaragazwa ko zibangamiye umubano w’ibihugu byombi.

    Nyuma y’uruzinduko rwa General Muhoozi mu Rwanda, Igihugu cya Uganda cyahise gikora impinduka muri zimwe mu nzego zacyo z’umutekano, bamwe mu basesenguzi bakavuga ko ibi byakozwe mu nyungu zo kongera guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, dore ko bamwe mu bakuwe mu myanya bari bayoboye bavugwagaho gushyigikira abahungabanyaga umutekano w’u Rwanda.

    Kureba amafoto menshi y’abitabiriye umuhango wo kurahira kw’abayobozi bashyizwe mu myanya muri Guverinoma, kanda HANO

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/umupaka-ntushobora-gufungurwa-ibyatumye-ufungwa-bitabanje-gukemurwa-perezida-kagame

  • Rayon Sports yanyagiye Nyanza Fc mu mukino wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sporta yakinnye umukino wa gicuti wayihuje na Nyanza FC, umukino wari mu rwego rwo gufasha amakipe yombi gutegura imikino yo kwishyura.

    Rayon Sports yari yabanjemo abakinnyi biganjemo ikipe ya kabiri, yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Souleymane Sanogo cyatsinzwe mu gice cya mbere.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakuyemo abakinnyi 9 muri 11 bari babanjemo, yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yari ahawe na Manace Mutatu.

    Rayon Sports yatsinze kandi igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nishimwe Blaise, icya kane gitsindwa na Nizigiyimana Kharim Mackenzie.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yanyagiye-nyanza-fc-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto

  • Burkina Faso: Blaise Compaoré yasabiwe gufungwa imyaka 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Compaoré kuri ubu uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire, arashinjwa kuba ari we wari ku isonga mu gutanga itegeko ryo kwica uwo yasimbuye, Thomas Sankara, mu 1987.

    Thomas Sankara yishwe hamwe n’itsinda ry’abantu 12 mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe mu 1987.

    Compaoré yashinjwe icyo cyaha nyuma yo kuvanwa ku butegetsi mu mwaka wa 2014, akaba yasabiwe icyo gihano adahari.

    Undi baburanaga mu rubanza rumwe wasabiwe igifungo cy’imyaka 30, ni umusirikare wayoboraga itsinda ryari rishinzwe kumurinda, Hyacinthe Kafando, bivugwa ko ariwe wayoboye agatsiko kishe Thomas Sankara, hamwe n’abo bakoranaga ku itariki ya 15 Ukwakira 1987.

    Hyacinthe Kafando nawe yaburanishijwe adahari, kuko ari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2016.

    Mu bareganwa hamwe na bo uko ari 14, usibye abo babiri bari mu buhungiro, abanda 12 bose bitabiriye iburanisha kuva urubanza rwatangira.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-blaise-compaore-yasabiwe-gufungwa-imyaka-30

  • Caraes Ndera: Hari abarwayi bo mu mutwe 64 inkomoko yabo itazwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abarwayi baba mu bitaro bya ndera bigorana kumenya aho bakomoka

    Hari abarwayi baba mu bitaro bya ndera bigorana kumenya aho bakomoka

    Mu kigo cya Neuropsychiatric Hospital Caraes Ndera, kivura indwara zo mu mutwe, ubwonko n’imyakura, giherereye mu Karere ka Gasabo, ndetse n’ishami rya Caraes Butare, bivugwa ko hari abarwayi bagera kuri 64 bataramenya imiryango yabo, abandi bakaba batazi aho bakomoka.

    Ubwo twaganiraga na Ndayisenga Theoneste, umuforomo umaze imyaka 12 mu kigo cya Neuropyschiatric Caraes Ndera, yasobanuye ko uburwayi bwo mu mutwe rimwe na rimwe bushobora gutuma umurwayi ahaguruka aho yari ari akagenda.

    Abenshi mu bo bafite batazi aho bakomoka ahanini usanga ari abanyamahanga baturutse mu bihugu bituranyi, ariko ugasanga igihe bavuwe bagakira hari ubwo baba baribagiwe uduce tw’iwabo, bityo bikagorana n’ubwo yaba yorohewe abasha kuvuga ururimi rw’iwabo, gusa hari ubwo aba atabasha kumenya aho aturuka nyirizina, bityo bikaba biba n’intandaro z’imbogamizi icyo kigo gihura nazo mu kwita ku barwayi uko bikwiye.

    Ndayisenga yagize ati 'Ubushobozi bw’ibitanda burabura kuko ba bantu babuze uko basubira iwabo bitewe n’uko batahazi, biba ngombwa ko baguma kuri bya bitanda abandi baje ntibabone aho bashyirwa. Haba imbogamizi zo kudahabwa ireme rikwiye ku byo bahabwa cyane cyane mu gihe umurwayi agize ubundi burwayi butandukanye n’ubwo mu mutwe kumwohereza ku bindi bitaro cyangwa guhabwa imiti biragorana'.

    Ati 'Imbogamizi kandi ziterwa no kutamenya aho abo barwayi baba baturuka, kuko hari ubwo abasha gukira akibuka nk’isoko runaka yaremaga, mwamujyanayo mugasanga wenda ntibamwibuka kuko yakuze ishusho igahinduka, icyo gihe ibitaro biba bigomba kumutunga, bimuha iby’ingenzi akeneye byose”.

    Ndayisenga Theoneste

    Ndayisenga Theoneste

    Yongeraho ko kugira ngo babashe guhangana n’izo mbogamizi kugeza uyu munsi bikigoye, kuko ingengo y’imari y’ibitaro idahinduka, gusa ngo rimwe na rimwe hari ubwo haza abagiraneza bashobora gufasha kwambika abarwayi babaha imyambaro, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Yavuze kandi ko ibitaro byatekereje kuba byakwagura inyubako zihari kugira ngo babashe kujya babitaho mu buryo bwihariye, kuko hari ubwo bashyirwa hamwe bakaba bakongera kuremba kandi nyamara bari bamaze koroherwa, ndetse anasaba umuryango nyarwanda kutabaha akato kuko uworohewe aba afite akamaro bityo ko badakwiye kumufata nk’uwangiza gusa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/caraes-ndera-hari-abarwayi-bo-mu-mutwe-64-inkomoko-yabo-itazwi

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi banga gukemura ibibazo by'abaturage babatakambiye #rwanda #RwOT

    Ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya, Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Gashyantare mu Ngoro y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, Umukuru w'igihugu,Paul Kagame,yagarutse ku buryo ubwe yamenye ikibazo cy'aborozi bo mu karere ka Nyabihu batakaga inyamaswa ibarira inka, abikuye ku Mbuga nkoranyambaga( Social Media).

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu Muhango w'irahira ry'abayobozi bashya muri Guverinoma

    Ati “Ejo bundi aha, ndeba Social Media kenshi nza kubona abaturage batakamba bavuga inyamanswa zibamariye amatungo hafi na Gishwati, mbibonye mfata telefone mpamagara abayobozi bamwe, mpereye k'ubumutekano. Mbaza abapolisi ibi bintu Murabizi mwabibonye? aha hantu Murahaba murakurikirana? bati”twabibonye” ibi Byanditswe n'igihe bimaze n'amatungo y'abaturage amaze kwicwa n'izo Nyamanswa, murabizi mwari mubizi icyo gihe cyose?

    Yakomeje agira ati “Rwose nta soni bose bakambwira ko bari babizi. Umuyobozi nterefonnye wese akambwira ko bari babizi.” Perezida Kagame avuga ko yakomeje kubaza abayobozi bakamubwira ko ikibazo bakizi ndetse bagiye no kugikemura.

    Ati 'Ndababaza ok mwari Mubizi. Habaye iki, mwakoze iki? Ubwo bagatangira noneho bakambwira ko bagiye kubikora. Ndababwira ngo ntago aricyo kibazo nabajijie, ikibazo nabajije mumaze igihe mubizi Mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n'iki kubikora?”

    Tariki ya 20 Mutarama muri uyu mwaka, abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, babwiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi JMV, ko hari ikibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020, ndetse ubuyobozi bw'Urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB), bwemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99 bijyanye n'inka zariwe n'inyamaswa, ihene 9 n'intama 10, aho habarurwa izigera muri 99 zishwe.

    Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y'abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.

    Mu cyumweru gishize nibwo inzego z'umutekano mu Ntara y'Iburengerazuba zagaragaje amafoto y'inyamaswa yarashwe, nyuma y'igihe ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y'abaturage cyane cyane inyana z'imitavu.

    Inyamanswa isa n'imbwa y'agasozi iherutse kuraswa n'inzego z'umutekano mu karere ka Nyabihu

    Tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y'iyicwa ry'imbwa y'igasozi izwi nk'imbwebwe yamenyekanye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagejejweho iki kibazo n'abaturage agira ati: 'Ngabo Karegeya, finally.“

    Kuva mu 2019, izi nyamanswa zinkazi zimaze guhitana amatungo menshi ndetse nkuko byatangajwe n'inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kugikurikirana byimbitse.
    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO KWAKIRA INDAHIRO Z'ABAYOBOZI BASHYA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yavuze-ukuntu-abaturage-batakamba-ubuyobozi-burebera-aho

  • Hitezwe imvura nyinshi mu Majyepfo n'Uburengerazuba muri Gashyantare – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu hose hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hejuru, izaba iri hagati ya milimetero 0 na 250, izibanda mu gice cy'Amajyepfo y'Iburengerazuba.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi na Nyaruguru no mu majyepfo y'Uturere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Huye na Gisagara.

    Mu tundi turere hazaba hari imvura iri hagati milimetero 100 na 150 ndetse no hagati ya 50 na 100. Mu Karere ka Nyagatare niho hatazagaragara imvura nyinshi kuko izaba iri hagati ya milimetero 0 na 50.

    Meteo Rwanda kandi yatangaje ko iyi mvura izaterwa n'inkubi y'umuyaga uturuka mu gice cy'amajyepfo cy'inyanja y'Abahinde.

    Mu Rwanda hazumvikana umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.

    Ku kijyane n'ubushyuhe Intara y'Iburasirazuba, iy'Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali, no mu karere ka Rusizi niho hateganyijwe igipimo cy'ubushyuhe kiri hejuru kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 30.

    Bitewe n'imvura nyinshi iteganyijwe muri Gashyantare ishobora guteza ingaruka ku mirimo yo gusarura no guhunika imyaka, Meteo Rwanda yasabye abahinzi kwitwararika no gushyiraho uburyo bwo gusarura no guhunika imyaka itangijwe n'imvura.

    Basabwe kandi kubyaza umusaruro imvura irimo kugwa, bategura imirima yabo hakiri kare, kugira ngo imvura y'igihembwe cy'ihinga cya 2022 B nigwa bazahite batera.

    Meteo yatangaje ko muri Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hitezwe-imvura-nyinshi-mu-majyepfo-n-uburengerazuba-muri-gashyantare

  • Huye: Basabye gukorerwa umuhanda wangiritse utuma abanyeshuri babura aho banyura – #rwanda #RwOT

    Uwo muhanda uva ahitwa ku Kamatyazo werekeza ku Biro by'Umurenge wa Huye wamenywemo itaka n'Abashinwa bubaka umuhanda Huye- Kibeho, bituma wangirika kuko iyo imvura igiye rya taka rihinduka icyondo.

    Uwo muhanda ukunze kunyuramo abanyeshuri biga ku bigo by'amashuri bigera kuri bitatu biri muri uwo murenge.

    Umwe mu babyeyi ati 'Imidoka itwaye abanyeshuri ntibasha gutambuka, abana ni ukubaterura bakabanyuza mu bihuru kuko haba hanyereye iyo imvura yaguye. Ni umuhanda ujya ku murenge kandi ubuyobozi burabizi, turasaba ko badufasha ugakorwa.'

    Undi muturage asaba ko hakorwa byihuse kugira ngo hatazateza impanuka kuko ari ikibazo kimaze igihe.

    Ati 'Ngaho reba ibintu byo kuva mu kwezi kwa cumi n'abiri ku itariki 30 bimeze gutya bahora batubeshya ngo bazahakora none ni uko hakimeze. Dutewe impungenge n'uko abana bacu bazahagirira ibibazo.'

    Bavuga ko hashize amezi agera kuri ane icyo gitaka cyimenwemo n'Abashinwa, bagasaba ko bagikuramo cyangwa hakabaho uburyo bwo kugitsindagira umuhanda ugakomera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy'umuhanda bakimenye kandi bagiye kugimemura.

    Ati 'Twabivuganye n'abakora umuhanda barabikemura.'

    Bamwe mu barimu bigisha kuri ibyo bigo by'amashuri n'abo bavuga ko iyo imvura iguye baba bafite impungenge z'uko abana bato baza kuhatambuka ngo bagere ku muhanda wa kaburimbo aho imodoka ibatwara ibasha kugera.

    Basaba gukorerwa umuhanda wangiritse bituma abanyeshuri babura aho banyura

    Uwo muhanda uva ahitwa ku Kamatyazo werekeza ku Biro by'Umurenge wa Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-basaye-gukorerwa-umuhanda-wangiritse-utuma-abanyeshuri-babura-aho-banyura

  • Rwamagana: Impamvu y'idindira ry'umushinga w'isoko rigezweho rimaze imyaka ine mu mpapuro – #rwanda #RwOT

    Ni isoko ryatangiye kuvugwa ko rizubakwa mu 2018 rikazubakwa ahasanzwe isoko mu Mujyi wa Rwamagana hagati. Biteganyijwe ko rizaba rigeretse inshuro enye, ritware arenga miliyari 3 Frw.

    Ku ikubitiro ryari kubakwa n'abikorera bo mu Karere ka Rwamagana ariko baza kugorwa no gukusanya amafaranga binyuze mu kugurisha imigabane aho imyaka ine ishize hataranaboneka arenze miliyoni 200 Frw.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nyuma y'aho bigaragaye ko PSF itari kwihutisha iki gikorwa bahisemo gushaka abandi bafatanyabikorwa bashya babafasha mu kwihutisha uyu mushinga.

    Ati 'Ikibazo cy'isoko ni ikibazo kiduhangayikishije cyane nk'ubuyobozi, ariko nibura tunafitiye igisubizo kuko dufite abafatanyabikorwa bari mu byiciro bibiri natwe ba gatatu, hari Akarere, hakaba abafatanyabikorwa n'abikorera bo mu Karere ka Rwamagana.”

    Mbonyumuvunyi yavuze ko ubundi PSF ya Rwamagana aribo batangiye uyu mushinga bakusanya imigabane y'abantu bifuza gushoramo imari, ubuyobozi bubona ko bitari kwihuta nkuko bubyifuza.

    Ati ” Twashatse rero abafatanyabikorwa barimo Enabel na RODA n'Akarere tugiye kuzatangira gukora noneho abikorera bazazemo nyuma bamaze kugwiza imigabane imirimo rero yo kuryubaka iratangira vuba aha.”

    Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bafite amafaranga yo gutangira kuryubaka yavuye muri RODA, mu kigo cy'Ababiligi gishinzwe iterambere,Enabel ndetse n'andi azatangwa n'Akarere.

    Mu gice cya kabiri ngo niho hazakoreshwa amafaranga ari gukusanywa na PSF.

    Uboyobozi buvuga ko nibura kuri ubu bwamaze gutanga isoko ry'abifuza gupiganira kuryubaka, bukaba bwizeye ko rizatangira kubakwa muri uyu mwaka w'imihigo wa 2021/2022.

    Hashize imyaka ine iri soko rishakirwa uburyo ngo ryubakwe ariko byarananiranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-impamvu-y-idindira-ry-umushinga-w-isoko-rigezweho-rimaze-imyaka-ine

  • Mu bihe biri imbere umubano w’u Rwanda n’u Burundi uraza kuba mwiza – Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By’umwihariko ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze iminsi bahura bakagirana ibiganiro, ndetse hakaba harabayeho n’ingendo z’abagiye mu Burundi baturutse mu Rwanda, kimwe n’uko hari intumwa zitandukanye zaturutse mu Burundi zikaza mu Rwanda.

    Perezida Kagame yagize ati 'Navuga ko hari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiriye, nk’uko byari bisanzwe.'

    Ibibazo by’umutekano biri mu mpamvu zashegeshe umubano w’u Rwanda n’u Burundi guhera cyane cyane mu mwaka wa 2015. Ni mu gihe kandi ku mupaka w’ibihugu byombi hakunze kumvikana ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ababikora bakifashisha amashyamba ya Kibira na Nyungwe ari ku mupaka w’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame ati 'Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.'

    Umubano w’Abarundi n’Abanyarwada si uwa vuba, dore ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho haba mu muco, mu mibanire, no mu yindi mibereho itandukanye.

    Icyakora ihungabana ry’umubano w’ibihugu byombi wagize ingaruka zikomeye ku baturage cyane cyane abakoraga ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye hagati y’ibihugu byombi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/mu-bihe-biri-imbere-umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi-uraza-kuba-mwiza-kagame