Category: Uncategorized

  • Madagascar: Abantu hafi 20 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami ry’ubumenyi bw’ikirere ryatangaje ko inkubi y’umuyaga ya Batsirai, ibaye ikiza cya kabiri cyibasiye Afurika y’Amajyepfo muri uyu mwaka.

    Ku wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yagiye mu mujyi wa Mananjary kureba ibyangijwe n’umuyaga n’aho ibikorwa byo gutabara bigeze.

    Abayobozi bavuga ko Batsirai yasenye inzu z’abaturage n’inyubako za Leta hafi 3.000, kandi ituma izirenga 5.700 zirengerwa n’amazi muri Mananjary no mu yindi mijyi yegeranye.

    Madagascar yibasiwe na Batsirai nyuma y’indi nkubi yiswe Ana, yakuye mu byabo abantu 131.000 ihitana abagera kuri 55 muri Antananarivo. Ana kandi yibasiye n’ibihugu birmo Malawi, Mozambique na Zimbabwe.

    Ikigo gishinzwe gucunga ibiza cyatangaje ko imihanda igera kuri 20 n’ibiraro 17 byangiritse, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko hari n’ibice kugeza ubu bigoye kugerwamo.

    Ku cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangarije inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye mu nama ya 35 y’inteko AU, ko uyu mugabane 'Ukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’ihindagurika ry’ikirere, n’ubushyuhe bukabije ku isi bigatera amapfa, imyuzure n’inkubi z’umuyaga'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/madagascar-abantu-hafi-20-bahitanywe-n-inkubi-y-umuyaga

  • APR F.C yongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri Byiringiro Lague ndetse na Ishimwe Anicet igihe cy'imyaka ine buri wese.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyari kiyobowe na Chairman wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Michel Masabo ndetse n'abandi bakozi b'ikipe y'ingabo z'igihugu.

    Irebere mu mashusho Lague na Anicet bongera amasezerano.

    Aba bakinnyi bombi bazamukiye mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya APR FC ndetse kuri ubu bakomeje kugaragaza ubuhanga.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-f-c-yongereye-amasezerano-abakinnyi-bayo-babiri

  • Muri TVET hongewemo amasomo y’iby’indege na Gari ya moshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Umukunzi, umuyobozi wa RTB

    Paul Umukunzi, umuyobozi wa RTB

    Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko hari amasomo atari asanzwe atangirwa mu Rwanda agiye kujya yigishirizwa muri TVET.

    Ati 'Hari amasomo atabaga mu Rwanda y’ibijyanye no gukanika indege na Gali ya Moshi, ntabwo byari bisanzwe ariko ni porogaramu nshya zirimo kuza muri TVET, kuko muzi ko mu ntumbero y’igihugu cyacu ibijyanye na Gali ya Moshi zigiye kuza mu Rwanda'.

    Akomeza agira ati 'Kugira ngo zize rero ni uko dutegura abana b’Abanyarwanda bashobora kubaka imihanda yazo, bashobora kuzikanika, bashobora kwita ku bikorwa remezo byose bifite aho bihuriye na Gali ya Moshi. Ikindi ibijyanye no kwita ku ndege, ni amasomo tutagiraga mu Rwanda, ariko nayo tugiye gutangiza ku rwego rwa Rwanda Polytechnic, bizatangira mu mwaka w’amashuri utaha'.

    Kuri ubu harimo gutunganya imfashanyigisho y’ayo masomo hamwe no gushaka Abarimu, ndetse no gushaka ibikoresho bijyanye nabyo kugira ngo bizatangirire igihe cyateganyijwe.

    Uretse amasomo y’iby’indege na Gali ya Moshi agiye gutangizwa, ngo n’andi asanzwe ahatangirwa arimo gusubirwamo kugira ngo ahuzwe n’aho tekinoloji igeze uyu munsi, bitewe n’uko ibyinshi birimo gukorwa muri iyi minsi bisaba kubyinjiza mu ikoranabuhanga.

    Ikigamijwe ni uko amasomo atangirwa muri TVET uyu munsi ahuzwa cyane n’aho isoko ry’umurimo ririmo kugana, haba ku rwego rw’igihugu no ku ruhando mpuzamahanga, kugira ngo hatazagira umwana w’Umunyarwanda uzarangiza kwiga yabura akazi akananirwa no kwihangira umurimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kugana amashuri ya TVET, Leta yashyizemo inyunganizi ku buryo guhera mu gihembwe gitaha amafaranga y’ishuri azagabanuka.

    Ati 'Kwiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo ubishobore, ni uko ukora icyo bita puratike (Practical), ugakora ibintu bifatika, ibyo rero akenshi na kenshi ikiguzi gisa n’ikiri hejuru. Mu myaka yashize ntabwo Leta yajyaga yunganira kuri icyo kiguzi, ku buryo amashuri yirwanagaho, rimwe na rimwe akazamura amafaranga y’ishuri'.

    Akomeza agira ati 'Ariko nk’uko twabyemeje, dutangiranye ndetse n’igihembwe cya gatatu, kubera ko Leta isigaye yunganira kuri iki kiguzi, turashaka ko amafaranga y’ishuri agabanuka, by’umwihariko twanemeje ko nta shuri rizongera kongera amafaranga y’ishuri tutabiganiriyeho. Bagomba kubitugaragariza, bakatwereka koko impamvu icyo giciro kigiye kuzamuka'.

    Ibi bizakuraho imbogamizi z’ababonaga ikiguzi cyo kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kiri hejuru, kuko amafaranga agiye kugabanuka ku buryo bishobora gufasha Leta kugera ku ntego yayo, yo kuba muri 2024 abagera kuri 60% bagomba kuba bari mu mashuri ya TVET, bavuye kuri 31% bariho uyu munsi.

    Muri TVET hasanzwe higishirizwa amasomo arimo Ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, Tekinoloji mu by’ingufu, Electronic na Telecommunication, Amahoteli n’ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Ubuhanzi n’ubukorikori. Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, Ibinyabiziga no gutwara abantu n’ikoranabuhanga mu by’inganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Amashuri ya TVET ari mu byiciro bitatu birimo TSS, n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye yigisha Tekiniki, kikaba cyakira abarangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na Tekiniki abategura kwinjira ku isoko ry’umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na Kaminuza.

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

    Icyiciro cya kabiri kigizwe na VTS, cyigwamo n’abatarashoboye kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools).

    Naho icyiciro cya Gatatu VTC, ni icy’amasomo atangirwa mu nganda cyangwa muri za Ateliers (Vocational Training Centers), aho abantu biga mu gihe gito akazi kameze nk’agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo, abo bashobora kuba batazi no gusoma.

    Kuva mu mwaka wa 2011 abamaze kurangiza muri TVET ku rwego rwa Level 5 ni 204.930, mu gihe abarimo kwiga TVET muri uyu mwaka ari 76.955 bari ku rwego rwa Level ya 3 kugera ku ya 5, n’abandi 16.530 bari muri Level ya 1 n’iya 2.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/muri-tvet-hongewemo-amasomo-y-iby-indege-na-gari-ya-moshi

  • Muhanga: Abagenerwabikorwa ba FARG batujwe i Munyinya baratabariza inzu babamo zangiritse #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu w'icyerekezo wa Munyinya ho mu murenge wa Shyogwe, Umudugudu wa Munyinya, Akagali ka Ruli,  baravuga ko kuva batuzwa muri uyu mudugudu babwiye ubuyobozi butandukanye kuva ku murenge n'Akarere ko inzu batujwemo ziva cyane ariko ngo ntacyo babamariye.

    Ibi babigarutseho ubwo basurwaga n'umunyamakuru wa intyoza.com, aho bemeza ko hashize igihe batakambira inzego bireba ntizibashe kubumva. Bigeze aho bavuga ko ibintu byarushijeho kuzamba kuko uretse no kwangirika kw'inzu ngo zishobora no gusenyuka.

    Ibikoresho bimwe byo mu bwiherero no mu bwogero kubera gukorwa nabi byarangiritse.

    Umwe muri aba baturage ati' Uyu mudugudu twawutujwemo ahagana mu mwaka wa 2018, ariko tukimara kwinjiramo hano twagiye dutaka ko amazu ava ndetse tugorwa iyo imvura iguye, ariko ntawigeze adutabara ngo tubashe kubaho neza imvura idakuba ngo turwane no kuzana amabase yo gutega amazi'.

    Undi nawe agira ati' Si ukubabeshya keretse imvura iguye muri hano mukabyibonera kuko izi nzu abazubatse bazikoze nabi'. Akomeza avuga ko uwahawe isoko ryo kubaka yubakanye ubuswa cyangwa se akaba yarabikoreye ubushake kuko iyo imvura iguye inzu zira, ahari amadirishya amazi y'imvura agacamo byoroshye hakwiyongera ho anyura hejuru mu mabati bikaba ibibazo mu nzu.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko buri mwaka haba hari ingengo y'Imari yo gufasha abadafite amacumbi, ko ndetse 'uyu mwaka turimo kubakira abagera kuri 30 batari bafite amacumbi ndetse hari abandi 6 bazavugurirwa amazu ameze nabi, gusa ntiharaboneka ubushobozi ngo tubikore neza kurushaho ariko dutegenya ko ubushobozi nibuboneka tuzagerageza gufasha benshi bagifite ibibazo bibabangamiye by'amacumbi kuko natwe ubwacu ntabwo twifuza kubona abaturage bacu bataba ahantu heza'.

    Kuva kw'amazi y'imvura ava ku mabati nabyo byangiza byinshi kubera byasondetswe mu gusakara.

    Akomeza avuga ko buri mwaka komite za Ibuka ku mirenge no mu tugari bareba abababaye cyane kurusha abandi kugirango bagerweho bafashwe. Ku bijyanye n'aya mazu yinubirwa n'abayatuyemo, yemeje ko bazasurwa bakareba uko byifashe n'ibibazo bafite bikitabwaho kugirango nabo bitabweho. Ahamya ko batirengagijwe kuko hari byinshi biba bigomba kubanza kwitabwaho kandi bifasha abaturage.

    Benshi muri aba baturage, bavuga ko nta bushobozi bafite bwatuma babasha gutunganya neza amazu yabo. Mu bindi bibazo bavuga ko bibabangamiye, harimo iby'uko bahawe amazi ariko Wasac igakuraho bimwe mu bikoresho ndetse n'amazi arafungwa. Banavuga kandi ko n'ubwiherero bwinshi bwo mu nzu budakora kubera ko basanze byarubatswe bisondetswe n'abahawe isoko.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abagenerwabikorwa-ba-farg-batujwe-i-munyinya-baratabariza-inzu-babamo-zangiritse/

  • Gatsibo: Abahinzi ba soya barasaba kwegerezwa imbuto y’indobanure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi bavuga ko babuze imbuto ya soya

    Abahinzi bavuga ko babuze imbuto ya soya

    Soya ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe mu Karere ka Gatsibo, ndetse kikaba kiri no mu mihigo y’akarere 2021/2022, ubutaka bungana na hegitari 500 bugomba guhuzwa bugahingwaho icyo gihingwa.

    Nyamara mu gihembwe cy’ihingwa 2022 A, soya yahinzwe ku buso bwa hegitari 122.

    Abahinzi bo mu murenge wa Kabarore bavuga ko soya ibafitiye akamaro, haba ku giciro cyayo no kuba yavangwa n’ibindi hakavamo ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri.

    Ku rundi ruhande ariko ngo kubona imbuto yayo y’indobanure ni ikibazo gikomeye, kuko ubu barayitegereje baraheba.

    Umwe ati 'Ubundi ukwezi kwa kabiri twabaga turimo gutera cyangwa twaranasoje, ariko imbogamizi ihari ni ukubonera imbuto igihe. Nk’uko batwegereza imbuto z’ibigori, na soya byakagenze gutyo tukayibona ku bacuruzi b’inyongeramusaruro.'

    Aba bahinzi bavuga ko ubu soya aho bashoboye kuyibona bayigura amafaranga 800 ku ngemeri, (Igikoresho bapimisha) nyamara ubundi isanzwe igura amafaranga 400.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio y’Abaturage ya Nyagatare, Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubuhinzi, Udahemuka Bernard, avuga ko imbuto ya soya y’indobanure ihari ahubwo bagiye kwegera abacuruzi b’inyongeramusaruro bakayegereza abahinzi.

    Agira ati 'Imbuto irahari ahubwo abahinzi iyo basaba muri Smart Nkunganire, basaba ibigori gusa kandi umucuruzi w’inyongeramusaruro aguha icyo wasabye. Soya bayisabye muri nkunganire nayo bayibona.'

    Avuga ko ariko baza kwegera abahinzi ndetse n’abashinzwe iyamamazabuhinzi, kugira ngo bakangurire abahinzi kujya batumiza imbuto ya soya nk’uko batumiza izindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gatsibo-abahinzi-ba-soya-barasaba-kwegerezwa-imbuto-y-indobanure

  • Ifoto yumwana washimishijwe no kwakira ikipe… – #rwanda #RwOT

    Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare, nyuma yo gutsinda Misiri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 ibihugu byombi bikanganya ubusa ku busa.

    Abakinnyi ba Lions de la Teranga bageze i Dakar ku wa Mbere, aho bari bategerejwe n'abafana bari biteguye kwishimana na bo ku bw'intsinzi y'Igikombe cya Afurika begukanye.

    Mu mabara atandukanye y'ibendera rya Sénégal, abafana bari bafite ibikoresho bitandukanye byo gufana bishimira ibyo ikipe yabo yagezeho bari benshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Dakar, bamwe bahitamo kwicara hejuru y'imodoka no kurira inyubako ndende kugira ngo hatagira ikibaca mu jisho.

    Perezida Macky Sall ni umwe muri benshi bagiye kwakira Lions de la Teranga ku kibuga cy'indege, aho yashyikirijwe igikombe na Kapiteni w'iyi Kipe, Kalidou Koulibaly, ari kumwe n'umutoza Aliou Cissé.

    Mu bagiye kwakira iyi kipe harimo umwana muto cyane ariko wavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mwana uri mu kigero cy'imyaka 5-7 yari yambaye umwenda w'ikipe y'igihugu ya Senegal, akabayari kumwe na mugenzi we nawe bari mu kigero kimwe bombi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe n'ikipe y'igihugu cyabo yegukanye igikombe cya Afurika.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga batangajwe n'uyu mwana, maze bafata ifoto ye bayishyira kuri konti zabo baherekesha amagambo y'ubutwari barira bati, ubutwari buravukanwa, ibyishimo birahenda, ifoto ubwayo irivugira, n'andi menshi.


    Ifoto y’uyu mwana wanyuzwe bikomeye n’ikipe y’igihugu ya Senegal yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

    Senegal yatanze ibyishimo bikomeye kugera no kubitambambuga

    Ikipe y’igihugu ya Senegal yakiriwe gitwari ubwo yagera i Dakar

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114286/ifoto-yumwana-washimishijwe-no-kwakira-ikipe-yigihugu-ya-senegal-yegukanye-can-yazamuye-am-114286.html

  • Impinduka mu rubanza rwa Robert Nyamvumba #rwanda #RwOT

    Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ashinzwe Ishami ry’Ingufu. Yaregwaga icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

    Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanbul Electric Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

    Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

    Nk’uwaritsindiye, uwo Munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

    Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

    Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

    Mu maburanisha ya mbere, Nyamvumba yahakagana ibyaha byose, akavuga ko yahatiwe n’ubugenzacyaha kwemera icyaha. Urukiko rwaje kumuhamya ibyaha, rumukatira gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw.

    Mu ntangiriro za Mutarama yarajuriye, ajya mu rukiko yahinduye imvugo ahubwo asaba imbabazi. Yabwiye abacamanza ko yagirirwa impuhwe, ko ihazabu yaciwe adashobora kuyibona.

    Icyo gihe kandi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’izindi nzego zirimo ubugenzacyaha hamwe n’Abanyarwanda.

    Yabwiye urukiko ko hari ibyo yishinja, ko yemera ko yari umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo witwa Niyomugabo Damascène wari waramwemereye ko namufasha agakorana na Javier Elizalde azamuha 10% nk’ishimwe [iryo shimwe ryari rifite agaciro ka miliyari 7 Frw].

    Aho niho yahereye asaba imbabazi, avuga ko impamvu yatinze kubikora ari uko atizeraga abunganizi be.

    Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare, Urukiko rwasomye umwanzuro ku bujurire bwe, rufata umwanzuro wo kumugabanyiriza igihano, ku bwo kwemera icyaha nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko icyo yahawe mbere kigumishwaho.

    Yahawe gufungwa imyaka ibiri n’igice, akanatanga ihazabu ya miliyoni 50 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-mu-rubanza-rwa-Robert-Nyamvumba

  • Akarere ka Gicumbi kiyemeje kongera kuba igicumbi cya Handball mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na na Groupe Scolaire De La Salle Byumba yo mu karere ka Gicumbi.

    Imwe mu mafoto ya mbere ubwo Handball yatangizwaga mu Rwanda

    Imwe mu mafoto ya mbere ubwo Handball yatangizwaga mu Rwanda

    Uyu mukino waje kwaguka ugera no mu bindi bice by’igihugu, gusa i Byumba (Gicumbi) hakomeza gufatwa nk’igicumbi cy’uyu mukino mu Rwanda, aho ndetse hanashinzwe ikipe ya Gicumbi yagiye inegukana ibikombe mu myaka yashize.

    Ikipe ya Gicumbi Handball Club yiteguye kugaruka muri shampiyona bihoraho

    Ikipe ya Gicumbi Handball Club yiteguye kugaruka muri shampiyona bihoraho

    Nyuma y’imyaka yari ishize iyi kipe ihagarara rimwe ikongera ikitabira amarushanwa, ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko bugiye gushyigikira iyi kipe ikongera kuba ikipe ikomeye.

    Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yadutangarije ko nyuma yo kwitabira igikombe cy'intwari, ubu bagiye gukurikizaho na shampiyona kandi bakubaka ikipe itwara ibikombe.

    'Twabonye ko icya mbere tugomba kwitabira iyi mikino y’intwari, uyu mukino muri Gicumbi wasaga nk’aho nta mbaraga nyinshi ufite, kandi urebye amateka cyangwa se urebye n’abawukina usanga abenshi bakomoka i Gicumbi'

    Yagize ati 'Si iki gikombe gusa turashaka kugumana ikipe dukomeze twitabire amarushanwa ndetse na shampiyona y’u Rwanda, turi gushaka abafatanyabikorwa bazadufasha gukurikirana ikipe ariko n’akarere kakagiramo uruhare mu gutanga ubushobozi n’ibindi, turashaka ikipe itsinda kandi itwara ibikombe'

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yari yaje kureba imikino y’igikombe cy”Intwari

    Muri iri rushanwa ry’Intwari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Gicumbi yasoje imikino y’amatsinda iyoboye itsinda ryo nyuma yo gutsinda imikino yose, aho yatsinze UR Nyagatare ibitego 31-12, itsinda UR Rwamagana ibitego 25-12, itsinda Nyakabanda ibitego 20-12.

    Bamwe mu bagize ikipe ya Gicumbi HC

    Bamwe mu bagize ikipe ya Gicumbi HC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/handball/article/akarere-ka-gicumbi-kiyemeje-kongera-kuba-igicumbi-cya-handball-mu-rwanda

  • Amaherezo y’abanyarwanda 8 barimo muramu wa Habyarimana birukanwe muri Niger #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko y’icyemezo cye, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yise iki kibazo ‘akaga’, yongeraho ko Niger yishe amasezerano yagiranye na ONU ubwo yemeraga kwakira abo bantu.

    Abo ni ; Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu.

    Aba, babiri bari abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari perezida Juvénal Habyarimana.

    Aba barangije ibihano bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha ku byaha bya jenoside mu Rwanda, uru rwego rukavuga ko bityo ubu ari abere kandi bafite uburenganzira bwose.

    Tariki 13 z’Ukuboza (12) 2021 mu kanama k’umutekano ka ONU, leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize ibyumweru bibiri ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

    Leta ya Niger yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera impungenge zerekanywe na leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger.

    Abo bagabo bavuze ko bambuwe ibyangombwa byabo kandi bagafungirwa mu nzu, mu gihe bari bategereje kugira ahandi berekeza.

    Mu cyumweru gishize umunsi umwe mbere y’uko igihe ntarengwa bari bahawe na Niger kirangira, Innocent Sagahutu yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko “batazi aho bazerekeza”.

    Umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko “ibyabonekaga nk’icyemezo cyishimiwe n’uru rwego na leta ya Niger – ubu cyahindutse ibishobora kuba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.”

    Mu kwisubiraho ikirukana abo bantu, umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko Niger yishe ingingo z’ubwumvikane yari yemeye, igafata umwanzuro yonyine itamenyesheje ruriya rwego.

    Uru rwego nirwo rufata mu nshingano abarangije ibihano byabo kugeza babonye ibihugu baturamo.

    Bityo uyu mucamanza ati : “None kubw’ibyo ntegetse umukuru (w’urwo rwego) guhita afatanga ingingo zose za ngombwa agategura ibikwiye kugira ngo abo bantu bagarurwe ku ishami rya Arusha by’agateganyo kugeza boherejwe mu kindi gihugu.”

    Iby’ibanze wamenya kuri bo :

    Protais Zigiranyirazo : Ni muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda. Ni musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga “Z”, bivugwa ko yari afite ububasha bwinshi. Yabaye Perefe wa Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Mu mwaka wa 2008 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ku byaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere ;

    Major François-Xavier Nzuwonemeye : Yari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance), akaba akomoka mu cyari Kigali Ngari ;

    André Ntagerura : Yabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko mu mwaka wa 2004 urukiko rwemeza ko ari umwere ;

    Prosper Mugiraneza : Yabaye Minisitiri w’abakozi ba leta. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013 ;

    Lt Col Anatole Nsengiyumva : Yari umukuru w’ingabo mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ;

    Col Alphonse Nteziryayo : Yabaye ari Perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Butare ;

    Lt Col Tharcisse Muvunyi : Yabaye umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare bo mu cyiciro cyo hasi ryo mu mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (École des Sous-Officiers) ;

    Capt Innocent Sagahutu : Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance).

    Protais Zigiranyirazo, muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, aganira n’umwunganizi we mu rukiko i Arusha mu 2008

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amaherezo-y-abanyarwanda-8-barimo-muramu-wa-Habyarimana-birukanwe-muri-Niger