Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’inyamaswa zica amatungo y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego nkuru z’Igihugu, yagarutse kuri iki kibazo, aganisha ku gusaba abayobozi kwita ku bibazo bibangamiye abaturage.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo abantu bavugaga iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga na we yabimenye, ahamagara abayobozi batandukanye bashinzwe kugikurikirana, atangazwa no gusanga bakizi kuva muri 2019 nyamara bakaba nta cyo bagikozeho.

    Icyakora ngo abo bayobozi bamwemereye ko bagiye kugikurikirana bakagikemura. Perezida Kagame yavuze ko bene iyo mikorere idakwiye, asaba abayobozi kuzuza inshingano baba barahiriye.

    Nyuma y’uko iki kibazo cy’inyamaswa zica amatungo kivugiwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko inka zimaze kwicwa n’izo nyamaswa zigera mu ijana, inzego zitandukanye zaragihagurukiye, zimwe muri izo nyamaswa zirahigwa ziricwa.

    Inkuru bijyanye:

    Inka 99 zimaze kwicwa n’inyamaswa ziva muri Pariki ya Gishwati-Mukura

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-kibazo-cy-inyamaswa-zica-amatungo-y-abaturage

  • Perezida Kagame yatanze icyizere ku mubano w'u Burundi, asobanura n'uko ibibazo na Uganda byakemutse – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma harimo iya Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase.

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe iri guterwa mu mubano w'u Rwanda n'u Burundi. Ni nyuma y'uko ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ku mpande zombi bahuye ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye akoherereza mugenzi we intumwa kugira ngo bige ku cyatuma ibintu bisubira mu buryo.

    Ati 'Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n'Abarundi n'Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.'

    'N'ibyajyaga bitera ibibazo bindi by'umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n'Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.'

    Ku mubano w'u Rwanda na Uganda, yavuze ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n'Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho.

    Ati 'Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.'

    'Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi. Kuri we, ntibyumvikana uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n'abakecuru ku buryo ngo unabakoresheje waba uri 'umuginga'utazi icyo ashaka.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo Abanyarwanda bafitanye isano n'u Rwanda, baruvuga neza, biyumva mu Rwanda aribo bahigwaga ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo.

    Ati 'Niba mwibuka neza hari abantu bigeze gutera Kinigi, abasagutseho bake cyane [abandi bose barahasigaye] barambuka bajya muri Uganda barabakira barangije batubwira ko babafunze hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri Congo aho bari baraturutse. Ibyo byose tukabiganira n'Abayobozi ba Uganda.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, 'nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.'

    Ati ' Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

    Ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

    Ati 'Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n'uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n'ahandi.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko kuko u Rwanda ari igihugu gito, 'aho umuriro uturutse' ariho ruwusanga' kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.

    Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, ari mu bari bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aganira na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, ashimira Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahira

    Patricia Uwase ashimira Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahira

    Perezida Kagame yatanze icyizere ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ibiganiro bimaze igihe bihuza abayobozi mu nzego zitandukanye

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aganira n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Ngamije Daniel, ubwo yasuhuzaga abandi bayobozi bari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assumpta Ingabire aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-icyizere-ku-mubano-w-u-burundi-asobanura-n-uko-ibibazo

  • Iburengerazuba: Bihaye umukoro wo gusubiza mu ishuri bwangu abagera ku bihumbi 11 baritaye – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki gihembwe iyi ntara yari ifite abana 21.779 batigeze basubira ku ishuri, ubu isigaje 11.198.

    Abana bataye ishuri muri iyi ntara bagaragara mu miromo irimo iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu mirima no mu burobyi bw'isambaza.

    Guverineri Habitegeko yagize ati “Twakoze inama n'abayobozi b'uturere twiyemeje ko ku wa Gatanu aba bana bose bagomba kuba bagarutse mu ishuri.'

    Guverineri Habitegeko yavuze ako basanze mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo kuba hari ibigo by'amashuri bizamura amafaranga y'ishuri akagora ababyeyi, ababyeyi bakananirwa gutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, abana babura imyenda y'ishuri n'ibindi.

    Ati “Icyaba cyose umwana agomba kujya ku ishuri, ikibazo afite kigashakirwa umuti yicaye mu ishuri. Niba adafite imyenda y'ishuri najyane iyo asanganywe.'

    Imibare yo ku itariki 5 Gashyantare 2022, igaragaza ko muri iyi ntara hari abana 11.198 batarasubira ku ishuri. Akarere ka Rutsiro ni ko gafite abana benshi bataye ishuri kuko gafite 3 925 gakurikirwa na Nyamasheke ifite 2 664.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko bihaye igihe gito cyo gusubiza mu ishuri abana baritaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-bihaye-umukoro-wo-gusubiza-mu-ishuri-bwangu-abagera-ku-bihumbi

  • Babiri bakomerekeye mu mirimo yo kubaka ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyabasenyukiyeho – #rwanda #RwOT

    Icyo kiraro giherereye ku mugezi wa Nyabarongo cyasenyutse kubera amazi menshi yatumye imigozi icika kuko abacyubaka bari bageze igihe cyo gushyiraho imbaho.

    Kiri kubakwa hagati y'umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n'uwa Ruli muri Gakenke.

    Umunyamabanga Nshngwabikorwa w'Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, yabwiye IGIHE ko cyasenyutse hakomereka abakozi babiri mu bari barimo kucyubaka.

    Ati 'Cyasenyutse bituma abantu babiri barimo kucyubaka bagwa mu mazi ariko habayeho ubutabazi babajyana kwa muganga.'

    Abo ni Dushimiyimana Angelique wagize n'ikibazo cy'ihungabana akaba ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kabgayi na Ramiro Ignace uri kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasagara mu Karere ka Muhanga.

    Muri Gicurasi 2021 ni bwo ikiraro cya Gahira cyari cyatwawe n'ibiza, hubakwa icyo abaturage bifashishaga mu buhahirane hagati y'Akarere ka Muhanga na Gakenke.

    Icyo na cyo cyaje gusenywa n'abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku itariki 25 Ukuboza 2021, abaturage batangira kwifashisha ubwato bw'ibiti bagashya mu kwambuka.

    Ubwo bwato bwaje kugongana ari bubiri bukora impanuka itwara ubuzima bw'umuturage umwe harokorwa abasaga 40.

    Nyuma yaho nibwo hahise hatangira imirimo yo kubaka icyo kiraro mu buryo bwisumbuyeho.

    Ikiraro cy’ibiti abaturage bifashishaga mbere cyaje gusenywa n'abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 25 Ukuboza 2021

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bakomerekeye-mu-mirimo-yo-kubaka-ikiraro-gihuza-muhanga-na-gakenke

  • Nka 85% cyarakemutse – Perezida Kagame avuga ku rugamba rwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda bari muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni. Gusa mu 2020 hoherejweyo abandi basirikare binyuze mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'iki gihugu.

    Yavuze ko impamvu byakozwe, ari uko u Rwanda rwanze kunyuranya n'amategeko ya Loni. Yavuze ko misiyo ya Loni ari ukubungabunga amahoro, ariko ko iyo hatari amahoro utabona icyo ubungabunga.

    Ubu ibibazo yerekanye byatangiye gukemura, kandi ko ibyaba bisigaye bireba bene igihugu. Ati 'Ibisigaye ni ibyabo, ntabwo tujya muri Politiki yo muri Centrafrique.'

    Ku bijyanye na Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko Inzego z'Umutekano z'u Rwanda kuva zagerayo muri Nyakanga 2021 zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n'Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw'aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.'

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ingabo z'u Rwanda zikomeje ibikorwa byazo mu mashyamba yahungiyemo ibyihebe mu duce twa Nhica de Ruvuma na Pundanhar.

    Perezida Kagame yavuze ko kubera iyo ntambara yo muri Mozambique, hari abantu bafatiwe mu Rwanda bakorana n'imitwe y'iterabwoba ya ADF ku buryo kuri we ikibazo cy'uyu mutwe kireba akarere muri rusange.

    Ati 'Twasanze abo bantu bakorana n'abo bantu bo muri Congo bafite ibikorwa bashaka gukora hano mu Rwanda ariko twabafashe mbere y'uko babikora ndetse bakavuga ko ibyo bakoraga kwari uguhorera abo basangiye imyumvire n'ibikorwa bari muri Cabo Delgado muri Mozambique. Barabahoreraga bagira ngo bagirire nabi u Rwanda ko bagiye kurwanya iyo mitwe nkabo.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Mozambique 'kizatwara igihe' kuko nyuma yo kugarura umutekano, hari no gutegurwa abasirikare baho kugira ngo bazabashe kuwusigasira.

    Ati 'Haba muri Mozambique, haba Centrafrique dushobora kugirayo igihe bitwara. Mube mubizi, mube mubyiteguye ariko nta n'icyuho bidusigira hano. Hano ntabwo tuhibagirwa niho ha mbere duhera.'

    Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'ibyo bihugu byombi rwoherejemo ingabo harimo no gutanga amahugurwa ku basirikare babyo ku buryo bazasigara bacunze umutekano neza Abanyarwanda batashye.

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze kubohora uduce twinshi twari mu maboko y’ibyihebe

    Nibura 85 % y’ikibazo cy’ibyihebe muri Cabo Delgado kimaze gukemuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nka-85-cyarakemutse-perezida-kagame-avuga-ku-rugamba-rwo-kurwanya-ibyihebe-muri

  • Mu bahitanwa n'impanuka zo mu muhanda, 34% ni abanyamaguru – #rwanda #RwOT

    Muri iyi mibare igaragaza ishusho y'uko umutekano wo mu muhanda wari uhagaze mu 2021, 684 barakomeretse bikomeye barimo abanyamaguru 175 mu gihe abagera ku 1262 bakomeretse byoroheje, barimo abanyamaguru 5244.

    Polisi yatangaje ko muri Mutarama 2022 abanyamaguru 12 bahitanywe n'impanuka bitewe no kutubahiriza ibimenyetso bimurika n'imirongo y'abanyamaguru.

    Mu rwego rwo gukumira uko kwiyongera, Polisi y' u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022 ryatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abagenzi gukoresha neza umuhanda mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Ni ubukangurambaga bwibanze ku kwigisha abanyamaguru uburyo buboneye bwo gukoresha umuhanda no kwita ku bimenyetso bimurika mbere yo kwambukiranya umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko ubu bukaguramgaga bwigeze kubaho nyuma bukaza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID 19.

    Ati ' Murabizi ko mu 2019 bwakozwe ndetse no mu ntangiriro za 2020, nyuma bukaza guhagarikwa n'iki cyorezo. Bwari bugamije kujya bukorwa buri mwaka nyuma tugasuzuma uburyo abantu bamenye amategeko, n'uburyo bwo kugenda mu muhanda.'

    CP Kabera kandi yatangaje ko bimwe mu bitera impanuka nyinshi mu muhanda harimo no kuba abanyamaguru batazi neza amategeko yo kugenda mu muhanda ndetse n'ubworoherane buke hagati yabo n'abatwara ibinyabiziga.

    Ati'Abanyamaguru bakwiye kureba imirongo yabagenewe aho bambukira imihanda bakayikoresha neza. Mwagiye mubona abari kuyica iruhande, akinjira mu muhanda kandi amatara aha ibinyabiziga uburenganzira bwo kugenda yatse.'

    CP Kabera yanasabye abatwara ibinyabiziga kwitwara neza borohereza abagenzi.

    Ati 'Bagomba koroherana, waza ugiye kuhagera ukagabanya umuvuduko, ukareba ko umunyamaguru yambuka kabone n'iyo iryo tara ryaba ryajemo kuko uramutse umugonze nabwo wabibazwa.'

    Polisi iri kwiga uburyo hakongera gukorwa neza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro harimo no kwiga ku buryo bazajya basanga abantu aho bakorera bakabashishikariza kwirinda iki kibazo.

    Murazimana Théodore yatangaje ko ubu bukangurambaga buzafasha gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha neza umuhanda cyane ku munyamaguru.

    Ati 'Nambukaga bisanzwe, nkumva ahantu hose nahambukira, ariko ubu Polisi iri kutwigisha uburyo twambuka tugendeye ku bimenyetso biranga umuhanda aho umunyamaguru akwiye kwambukira, n'aho adakwiye kwambukira n'uburyo nakwambuka nti biteze impanuka'.

    Ubu bukangurambaga buzamara icyumweru bukorerwa mu Mujyi wa Kigali, bukazakomereza mu ntara zitandukanye mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

    Abanyamaguru bagaragaje ko aya masomo yari akenewe cyane bitewe n’uko bamwe baba batazi no gukoresha umuhanda nk’uko bikwiye

    Akenshi usanga abanyamaguru bambukiranya umuhanda batitaye ku kureba ku bimenyetso byo mu muhanda

    CP John Bosco Kabera yavuze ko abanyamaguru bakwiye kwita kugukoresha umuhanda neza

    Ubu bukangurambaga bugamije gukumira impanuka ziba mu muhanda zitewe ahanini n’abanyamaguru

    Ubu bukangurambaga buzamara icyumweru muri Kigali nyuma bukomereze mu ntara zitandukanye

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene yasobanuriraga abanyamaguru uko bakwiye kujya bakoresha umuhanda

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda SSP Irere Rene yasobanuriraga abanyamaguru uko bakwiye kujya bakoresha umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bahitanwa-n-impanuka-zo-mu-muhanda-34-ni-abanyamaguru

  • Perezida Kagame, iyo atifatira terefone, inyana (inka) ziba zikicwa n'inyamaswa muri Gishwati-Nyabihu #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul, kuri uyu wa 08 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya baherutse guhabwa imyanya, yagarutse ku kibazo cyavuzwe kenshi cy'inyamaswa yaryaga amatungo cyane inyana (inka) muri Gishwati ho mu Karere ka Nyabihu. Yavuze ko ari ikibazo yamenye abikuye ku mbuga nkoranyambaga(Social media), ariko ko abayobozi bose yagiye abaza yasanze bari bakizi kuva mu 2019, ariko ntacyo bagikozeho. Gufata terefone akabaza iby'iki kibazo, byatumye gihita gikemuka. Yibaza indwara abayobozi barwaye ituma badakemura ibibazo by'abaturage.

    Perezida Kagame, aganira n'abitabiriye uyu muhango w'irahira ry'aba bayobozi, yavuze ko akurikirana imbuga nkoranyambaga (social media) kenshi, ko ari nabwo yaje kubona abaturage bagiye batakamba kenshi, bavuga ko inyamaswa zabamariye amatungo (inyana z'inka kenshi) mu Karere ka Nyabihu muri Gishwati.

    Umukuru w'Igihugu, akomeza avuga ko akimenya iki kibazo yafashe terefone agahamagara bamwe mu bayobozi ahereye ku b'umutekano barimo Polisi bakamubwira ko ikibazo bakimenye. Abo yabajije niba ibyanditswe ku matungo y'abaturage amaze igihe yicwa n'inyamaswa bari babizi, ati' rwose nta soni, nta ki.., bambwira ko bari babizi'.

    Umuyobozi wese wabajijwe kuri iki kibazo ngo yavugaga ko yari abizi. Perezida Kagame ati' Ndababaza, mwari mu bizi, habaye iki, mwakoze iki!? Ubwo Bagatangira noneho bakambwira ko bagiye ku bikora'.

    Perezida Kagame, avuga ko muri uko kwisobanura kwa bamwe, bavuga ko bagiye kubikora, ariko akabibutsa ko batarimo kumusubiza ikibazo yababajije, ko ikibazo ari' mu maze igihe mubizi, mwakoze iki, ntabwo nkubajije ngo mugiye gukora iki, ndakubajije ngo mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n'iki kugira icyo mukora'!?

    Perezida Kagame, avuga kandi ko abo yabajije bagiye bamubwira ko ikibazo bakizi guhera  muri 2019, ko amatungo y'Abaturage yishwe n'izo Nyamaswa arenga 50 (inyana z'inka). Yibaza ati' iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate, ni iyihe, mwe muyumva mute!?. Akomeza avuga ko ibyo bigenda bikagera no mu bayobozi bose bari bicaye mu nteko ahabereye uyu muhango w'irahira ndetse ngo n'abandi batahageze.

    Yibaza niba nta bayobozi bazi cyangwa bajya Nyabihu, cyangwa se niba bajyayo ariko bakajyanwa yo n'ibindi bitari ibibazo byo gukemura. Avugako kuvuga ko uzi ikibazo uri umuyobozi ntugikemure ntacyo bimaze, ko kandi no kuvuga ko ntacyo uzi bitera kwibaza ku kuba uri umuyobizi ariko utamenya ibibera mu Gihugu bigirira nabi abaturage, ko uwo muyobozi nawe ntacyo amaze.

    Perezida Kagame, avuga ko wenda bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bambara udupfukamunwa, iyo baza kuba ngo batwambara ku maso yari kuvuga ko wenda batabona. Yibaza impamvu abayobozi batabasha gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, atari gusa kuri iki cya Nyabihu cyakemutse kuko akibajije, ahubwo no mubindi byose bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-kagame-iyo-atifatira-terefone-inyana-inka-ziba-zikicwa-ninyamaswa-muri-gishwati-nyabihu/

  • Polisi na RIB bavuze ku ibura ry'umusizi Bahati – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za 2021 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ajyanye n'ibura ry'umusizi Bahati. Bivugwa ko yaburiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

    CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'ibura rya Bahati Polisi yakimenye ihawe amakuru n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati 'Icyo twavuga ni uko Polisi kuva iki kibazo cyamenyekana yagikurikiranye. Mu iperereza yakoze hari amakuru atandukanye yagiye aboneka azatangazwa mu minsi ya vuba.'

    RIB yabwiye IGIHE ko tariki 9 Gashyantare 2021 ari bwo yakiriye ikirego gisaba gushakisha Bahati cyatanzwe kuri Station ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ati 'Ikirego cyarakiriwe, RIB yahise itangira iperereza. Ndakeka mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, raporo y'iperereza izaba yabonetse. Twazabagezaho icyo iperereza ryagezeho.'

    Ntabwo ari ubwa mbere ikibazo cyo kuburirwa irengero ku bantu kivuzwe ndetse mu minsi ishize RIB yavuze ko yakira abasaba ubufasha mu gushakisha ababo.

    Mu Ukuboza 2020, Umuyobozi Mukuru wa RIB, Rtd. Col Jeannot Ruhunga, yabwiye Abanyamakuru ko hari impamvu nyinshi zijyanye n'uko kubura kw'abantu.

    Ati 'Hari ubura kuko wenda yagiye akagorobereza ahantu ntatahe, hari ababura kuko yahunze amadeni, kuko yagiye gupagasa ntabivuge, hari impamvu nyinshi. Tubibona buri munsi bamwe bakaboneka, abandi ntibanaboneke rimwe na rimwe.'

    Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa.

    Hashize umwaka urenga Bahati Innocent bivugwa ko yaburiwe irengero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-na-rib-bavuze-ku-ibura-ry-umusizi-bahati

  • #COVID19: Abanduye bashya 20 babonetse mu bipimo 11,264 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,447 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-20-babonetse-mu-bipimo-11-264

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi bigira ba ntibindeba n'abigwizaho iby'abaturage – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma harimo Dr Nsabimana Erneste warahiriye kuba Minisitiri w'Ibikorwa Remezo na Patricia Uwase wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari abayobozi kenshi usanga babusanya imvugo n'ingiro no kugera ku ntego, rimwe na rimwe bakitwaza ko ibyo bashinzwe babyibagiwe.

    Ati 'Umuntu arakubwira ngo yibagiwe. Ukamubaza uti ese wibagirwa buri gihe? Wakwibagirwa mu bikomeye se? Ibintu bishobora gutuma abantu batakaza ubuzima, ukibagirwa?

    Usibye kwibagirwa, hari n'abandi bayobozi bigwizaho ibyari bigenewe abaturage. Ati 'Wibanje, wabanje abo wita abawe abandi Banyarwanda uko byagenda kose ibyo bizaba biza nyuma. Ni ho ibintu bigwa, niho bipfira, mu buranganre.'

    Perezida Kagame yatanze urugero ku bufasha buhabwa abatishoboye, baba abubakirwa inzu, abahabwa inka n'ibindi. Yavuze ko abayobozi badakurikirana uko izo nzu zimeze ku buryo hari abaturage zigwa hejuru.

    Ati 'Inka zatanzwe ukazasanga abayobozi nibo bazitwariye. Barazihaye, abo bagombaga kuziha batahira aho, batahira ubusa, ntihagira ikibageraho.'

    Yavuze ko ibyo bibazo bizwi mu Karere ka Nyagatare, aho abayobozi bashyira inka zabo mu cyanya cy'abaturage, bamwe bakisanga bazigurishije kuko hose hatwawe n'umuyobozi.

    Ati 'Uzi kubona abaturage batakamba ku mbuga nkoranyambaga, bavuga inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati. Mbibonye, ntelefona abayobozi bamwe, mpera ku b'umutekano, mbaza Abapolisi nti ibi bintu murabizi, mwabibonye, aha hantu murahaba, murakurikira. Bati twabibonye.'

    'Nti ibi byanditswe n'igihe bimaze n'amatungo y'abaturage amaze kwicwa n'izo nyamaswa mwari mubizi icyo gihe cyose. Rwose nta soni ambwira ko bari babizi.'

    Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi wese yahamagaye yamusubizaga ko icyo kibazo yari akizi, yabaza icyaburaga, bakamubwiraga ko bigiye gukorwa.

    Ati 'Barambwira ngo icyo kibazo bakizi guhera mu 2019, hamaze gupfa amatungo arenze 50. Guhera mu 2019, ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate? Ni iyihe?'

    Umukuru w'Igihugu ntiyumva uburyo icyo kibazo abayobozi bajya muri Nyabihu ntibagikemure. Yagaragaje ko mu ngeri zose hari ibibazo abona, ariko yakurikirana agasanga abayobozi ntacyo babikozeho.

    Ati 'Kuza hano gusa tukajya mu birori tukarahiza abantu, nyine ni nk'uko babyita ngo ni umugenzo ariko abantu gukora ibyo barahiriye ni ikibazo dukwiriye kubisuzuma cyangwa nibura tujye dushyiraho abantu gusa turange kuri radiyo gusa abantu bitahire. Kurahirira ibyo uzi utazakora nta kamaro byaba bifite.'

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc aganira na mugenzi we w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

    Patricia Uwase yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo mbere y’uko agirwa Umunyamabanga wa Leta

    Dr Erneste Nsabimana yagizwe Minisitiri nyuma y’igihe gito yari amaze ayobora RURA

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aganira na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

    Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bari bitabiriye uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

    Perezida Kagame ubwo yinjiraga mu cyumba cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko

    Dr Nsabimana arahirira kuba Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Patricia Uwase ageza ku Mukuru w’Igihugu indahiro ye

    Ashimira Perezida Kagame nyuma yo kurahira…

    Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abayobozi ko bakwiriye kujya bita ku bibazo by’abaturage mbere y’ibindi byose

    Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari mu bari bitabiriye uyu muhango

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu inyamaswa zirya amatungo y’abaturage guhera mu 2019 ariko abayobozi ntibagire icyo babikoraho

    Yakebuye kandi abayobozi bikunda, bakigwizaho ibigenewe abaturage; avuga ko ari umuco udakwiriye umuntu wahawe inshingano

    Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yari yitabiriye uyu muhango

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-bigira-ba-ntibindeba-n-abigwizaho-iby