Category: Uncategorized

  • VUP mu rugendo rwo guca burundu ubukene bukabije kuva muri 2007 kugera muri 2024 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirimo y

    Imirimo y’amaboko ihemberwa muri VUP yatumye abaturage benshi bikura mu bukene bukabije

    Kuva mu bitekerezo by’abayobozi kugera ku buzima n’imibereho myiza by’abaturage

    Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zari zimaze gushyira mu bukene Abanyarwanda bangana na 57% mu mwaka wa 2007(EICV2), barimo 38% bari bakennye bikabije ubwo Leta yashyiragaho gahunda kugeza ubu izwi n’abatuye imirenge yose igize Igihugu.

    Nyuma y’imyaka 10 (muri 2017), ubwo hakorwaga ubundi bushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo (EICV5), Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko Abanyarwanda icyo gihe bari basigaye mu bukene bukabije bageraga kuri 16%.

    Ubushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho y’ingo (EICV6) bwari kuba bwarakozwe mu mwaka wa 2020 ariko bitewe n’icyorezo Covid-19 ntabwo byashobotse, nk’uko Ikigo NISR kibitangaza.

    Ubwo bushakashatsi bukaba ari bwo bwari bwitezweho gutanga amakuru agezweho, yerekana aho igabanuka ry’ubukene mu Rwanda rigeze.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA), bavuga ko iryo gabanuka ry’ubukene ryatewe n’ibikorwa bya VUP, kandi ko urugendo rukomeje.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Assumpta Ingabire, avuga ko Umwiherero w’Abayobozi wo muri 2007 ari wo wateguriwemo Gahunda mbaturabukungu (EDPRS I) harimo na VUP.

    Inkingi za VUP

    Minisitiri Ingabire avuga ko VUP ihabwa ingengo y’imari buri mwaka kugira ngo ifashe abantu bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, hashingiwe ku nkingi umunani zashyizweho n’Ikigo LODA.

    Izo nkingi zatangiranye na VUP ari ebyiri gusa muri 2008 hakorwa imirimo y’amaboko isanzwe hamwe no gutanga inkunga y’ingoboka.

    Inkingi y’imirimo y’amaboko isanzwe ifite intego yo gutanga imirimo, hagamijwe korohereza ingo ziri mu bukene bukabije kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima, hamwe no gutera imbere ku buryo burambye.

    Ni imirimo ikorwa mu rwego rwo kongera no kubungabunga ibikorwa remezo (nko kwita ku mihanda, kubungabunga ibidukikije, gukora amaterasi n’indi itanga akazi ku bantu benshi).

    Abagenewe imirimo y’amaboko isanzwe muri VUP ba mbere ni ingo ziri mu bukene bukabije, ariko zifite nibura umuntu umwe ushobora gukora, zikaba zitari mu bahabwa inkunga y’ingoboka cyangwa ngo zikoreshwe imirimo y’amaboko yoroheje (Expanded Public Works).

    Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

    Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

    Ni mu gihe inkunga y’ingoboka ya VUP, yo yagiriyeho gufasha ingo ziri mu bukene bukabije kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima (kurya, kwambara, kwivuza, icumbi) no kubafasha kwikura mu bukene.

    Iyo nkunga ihabwa ingo ziri mu bukene bukabije zitabasha kwibonera iby’ibanze nkenerwa mu buzima), a) nk’izitagira umuntu n’umwe ushoboye gukora; b) izifite umuntu umwe ushoboye gukora ariko akaba afite inshingano zo kwita ku muntu ufite ubumuga bukabije, cyangwa uburwayi budakira butuma atabasha kwiyitaho atabonye ubimufasha (nko kwiyuhagira, kwigaburira, kujya mu bwiherero, n’ibindi).

    Abana bari munsi y’imyaka 18 n’abayirengeje bakiri mu mashuri babarwa nk’abadashoboye gukora, na bo bakaba bahabwa inkunga y’ingoboka.

    Uko imyaka yagiye ishira inkingi zigize VUP zaje kwiyongeraho izindi esheshatu (6), ari zo imirimo y’amaboko yoroheje, imirimo ishingiye kuri serivisi z’ingo mbonezamikurire, hamwe no kwigisha imyuga.

    Hari kandi inkingi y’inkunga y’ingoboka igenewe abagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri babarizwa mu miryango ifite amikoro make (NSDS), hakaba inkingi yo kunganira abagenerwabikorwa mu mitungo ibyara inyungu, ndetse n’iya serivisi z’amafaranga (inguzanyo ziciriritse, ubukangurambaga mu mikoreshereze y’amafaranga no gutegura imishinga).

    Mu gihe inzego z’ibanze ari zo zishyira mu bikorwa gahunda za VUP zose zijyanye no kurengera abatishoboye, LODA ni yo ifite inshingano zo gushyiraho amabwiriza agenga uburyo abagenerwabikorwa batoranywa, kugena ibizashingirwaho mu gutoranywa, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, gushaka amafaranga, gukurikirana abaterankunga ndetse no gukurikirana uburyo amafaranga agezwa ku baturage.

    Abaturage bahamywa ko VUP yabagobotse bituma biteza imbere

    Abaturage bahamywa ko VUP yabagobotse bituma biteza imbere

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko Ingengo y’Imari ishyirwa muri VUP buri mwaka yahereye kuri miliyari umunani muri 2008, igenda yongerwa kugeza ubwo mu mwaka wa 2021/2022 igeze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 67.

    Nyinawagaga avuga ko amafaranga ya VUP kugeza ubu amaze guhabwa imiryango isaga ibihumbi 300 mu Rwanda iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, hashingiwe kuri za nkingi umunani zavuzwe.

    Ubuyobozi bw’Uturere twa Nyarugenge, Nyamasheke na Gisagara

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko abahabwa inkunga y’ingoboka kugeza ubu ari 853, abafite ingufu bahemberwa gukora imirimo y’amaboko ari 848, mu gihe abakora imirimo yoroheje y’igihe gito ari 164.

    Ngabonziza avuga ko ibindi bitangwaho amafaranga ya VUP ari amarerero 48 arimo abana 720, b’ababyeyi birirwa bakora imirimo y’amaboko muri VUP mu Mirenge ya Mageragere, Kigali na Nyamirambo.

    Avuga kandi ko amafaranga ya VUP yafashije abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubona igishoro, aho muri 2019 abagera ku 2531 barimo amatsinda 56, amakoperative 12 n’abantu ku giti cyabo 1893 bahawe igishoro kibafasha gukora imishinga ibateza imbere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko imiryango ifashwa na VUP yageze ku isuku n’isukura, harimo gahunda bise ‘Sasa neza’, bakaba basigaye bazigama amafaranga yo kugura imifariso baryamaho.

    Hari na gahunda yiswe 'Ndi Urugero’ igamije gusukura mu nzu (gukurungira) mu rwego rwo kurwanya amavunja n’undi mwanda, kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima, kwizigamira muri 'Ejo Heza’, kugura imyenda bagasohokera mu bandi badafite ipfunwe, kwishyira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo babashe kwigurira amatungo cyangwa guhinga no kwiyubakira inzu zo kubamo.

    Ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’uyu mwaka ushize wa 2021 bavuga ku rugendo rwa VUP, Abayobozi b’Akarere ka Gisagara biyemeje ko mu myaka ibiri iri imbere nta muturage wo muri aka Karere uzaba adatunze inka.

    Ibi babishingiye ku kuba mu mwaka umwe gusa wa 2021 aboroye inka bariyongereyeho 24.9% nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerôme.

    Ubuhamya bw’abaturage

    Uwambajimana Laurence, umubyeyi w’imyaka 42 y’amavuko ufite abana batandatu akaba atuye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba, avuga ko igihe yari atarashyirwa muri gahunda ya VUP yari arembejwe n’ubukene.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga

    Uwambajimana afashwa na VUP binyuze mu nkingi yiswe inkunga y’ingoboka, igenewe abagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri (NSDS), akaba yorora inkoko zitanga amagi yo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

    Agira ati 'Narwazaga bwaki kubera ubukene bwanumaga mu rugo. Ariko aho ngiriye muri gahunda ya VUP bampaye inkokokazi ebyiri imwe irapfa, ariko iyasigaye itera amagi amwe nkayagurisha nkagurira umwana imbuto, indagara n’ibindi bikungahaye kuri vitamin. Inkoko na zo maze kugurisha inshuro ebyiri nkaguramo utundi mba nkeneye mu rugo'.

    Umuturage witwa Nsengimana Telesphore ufite ubumuga bw’ukuboko, akaba atabasha kugira icyo yakora na gito, avuga ko umugore ari we uhembwa amafaranga buri kwezi binyuze mu nkingi ya VUP y’imirimo y’amaboko isanzwe.

    Iyo gahunda itarashyirwaho, Nsenginana ngo yari umuntu usabiriza nk’abandi benshi bafite ubumuga, umugore we akaba ari we ujya guca inshuro kugira ngo babeho.

    Ati “Ariko kuva najya muri VUP twatangiye kwatisha (gukodesha) imirima turahinga, dufite ibiribwa bihagije kandi narubatse inzu n’ubwo itaruzura neza, ubu nanjye abantu baza guca inshuro iwanjye”.

    Gasigwa Damien na we w’i Nyamasheke atangira ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame washyizeho gahunda ya VUP, agakomeza avuga ko aho ayigiriyemo yaruhutse ingendo zo kujya guca inshuro kure, yabonye inyambaro, afite inkoko, arimo kubaka inzu yo kubamo n’ubwo atarayirangiza.

    Gasigwa agira ati “Nanjye nkora imirimo y’amaboko, byadukuye mu bukene bukabije kuko umugore wanjye yasabaga umunyu n’amavuta yo guteka, ariko ubu imirimo yo korora nshobora kuyivamo cyangwa nkayagura nkajya no mu bucuruzi”.

    Gasigwa avuga ko buri kwezi iyo yamaze kwizigamira muri Ejo Heza, atabura kubona nibura amafaranga ibihumbi 30 yo gukoresha imishinga yamuvana mu bukene, ku buryo ahamya ko mu myaka itatu iri imbere azaba atakiri mu cyiciro cy’abantu bafashwa.

    Icyizere kuri Leta

    N’ubwo nta bushakashatsi bwerekana imibare igezweho mu kugabanya ubukene mu Rwanda binyuze muri VUP (kuko ubuheruka ari ubwo muri 2017), Umuyobozi Mukuru wa LODA yizeye ko ku bufatanye n’inzego hamwe n’abaturage, mu mwaka wa 2024 nta bukene bukabije mu Rwanda buzaba bugihari.

    MONALOC ivuga ko ibikorwa bya VUP bizakomeza

    MONALOC ivuga ko ibikorwa bya VUP bizakomeza

    Nyinawagaga agira ati 'Turifuza ko muri 2024 tuzaba dusigaranye ikigero cy’ubukene kingana na zero n’ibice, mbese cyazaba kiri munsi ya 1%'.
    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire, avuga ko mu rugendo rusigaye abaturage bagiye kuba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa, ubuyobozi bukazajya bukorana na buri muturage bitewe n’icyo akaneye.

    Ingabire avuga ko izindi ngamba zizafasha kugera ku ntego ya 0% y’ubukene bukabije muri 2024, harimo gukoresha abafatanyabikorwa ku baturage Leta itabasha kugeraho bose, kubahiriza ihame ry’uburinganire nk’uko bikwiye, gukora ibikorwa byubahirije ubuziranenge kandi birengera ibidukikije.

    Avuga kandi ko hazabaho guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko, hamwe no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ibiza byangiza ubuzima n’imitungo by’abaturage.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/vup-mu-rugendo-rwo-guca-burundu-ubukene-bukabije-kuva-muri-2007-kugera-muri-2024

  • Buri gihe Bukuru ni Bukuru sinahinduka – Bukuru wakomoje ku itandukana rye na APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Bukuru Christophe avuga ko uko ameze ari uko ndetse ko ntagiteze kumuhindura, ni mu gihe avuga ko ibyatumye yirukanwa muri APR FC ari ibintu bidasobanutse.

    Muri Gicurasi 2021, uyu mukinnyi uheruka gusinyira Rayon Sports yahagaritswe n’ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka 2.

    Hagiye havugwa byinshi bitandukanye yahagarikiwe byose biganisha ku myitwarire itari myiza. Muri Nyakanga 2021 nibwo APR FC yatangaje ko yamwirukanye burundu.

    Mu kiganiro kigufi uyu mukinnyi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko gutandukana kwe na APR FC nta ruhare yabigizemo ndetse ntacyo yishinja.

    Ati 'Ku kibazo cya APR FC sinshaka kubyinjiramo, ubu ndi mu wundi muryango. Gutandukana nayo nta kintu na kimwe nishinja.'

    Yakomeje avuga ko ibintu bapfuye ari ibintu bidasobanutse n’aho ibimuvugwaho yazize atari byo, ngo uwo ari we azahora ari we ntakizahinduka.

    Ati 'Abantu baravuga, ntiwabuza abantu kuvuga buri gihe Bukuru ni Bukuru sinahinduka. Sinakubwira ngo nahagaritswe nakoze iki, ni ibintu bidasobanutse ariko biriya ni ubuzima, ni ibintu bisanzwe umuntu aba agomba guhura nabyo.'

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, muri Gashyantare 2022 nibwo Rayon Sports yaherukagamo muri 2019, yatangaje ko uyu mukinnyi ayigarutsemo kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22.

    Bukuru Christopher yavuze ko yazize muri APR FC kidasobanutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/buri-gihe-bukuru-ni-bukuru-sinahinduka-bukuru-wakomoje-ku-itandukana-rye-na-apr-fc

  • DR Congo: 'Kugerageza guhungabanya inzego…ntikuzihanganirwa' umuvugizi wa Felix Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Avuga ku byabaye muri weekend ishize, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko “kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi” kutazihanganirwa.

    Leta ya Kinshasa yari itaratangaza amakuru ayo ariyo yose ku byabaye kuwa gatandatu byagejeje ku gufunga François Beya umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by'umutekano.

    Amakuru acicikana i Kinshasa yavugaga ko kuwa gatandatu Beya, afatanyije n'abandi basirikare, bashatse guhirika ubutegetsi mu gihe Tshisekedi yari i Addis Ababa mu nama y'ubumwe bwa Africa (AU).

    Beya yatawe muri yombi kuwa gatandatu ahagana saa sita z'amanywa. Ku cyumweru i Kinshasa habaye imyigaragambyo y'abashyigikiye Tshisekedi yamagana kugerageza guhirika ubutegetsi.

    Amakuru yemeza ko kuwa gatandatu nimugoroba Perezida Tshisekedi, wari umaze gushyikiriza ubutegetsi bwa AU mugenzi we Macky Sall wa Senegal, yahise agaruka mu gihugu.

    Umunyamakuru wa BBC i Addis Ababa yemeza ko Tshisekedi atagaragaye mu nzu iberamo inama ya AU ku munsi wo kuyisoza ku cyumweru.

    Kuwa kabiri nijoro, ibiro bya perezida byatangaje amashusho y'umuvugizi wa perezida Kasongo Mwema Yamba Yamba avuga ko ibyabaye muri weekend ari “igikorwa kigeramiye umutekano w'igihugu”.

    Kasongo yagize ati: “Uko byifashe ubu, twakwemeza ko abakora iperereza bafite ibimenyetso bikomeye bihamya imigambi mibi ku mutekano w'igihugu. Iperereza rirakomeje ku nzego zitandukanye.”

    François Beya, ugifunzwe n'urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza, n'umwunganizi we mu mategeko ntacyo baratangaza ku ifatwa rye.

    Kasongo Mwema asoma itangazo ry'ibiro bya perezida yongeyeho ati:

    “Inzira ya demokarasi yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro igihugu cyacu cyagezeho bwa mbere muri Mutarama(1) 2019 ni ikintu 'gitagatifu' cyo gusigasira ku kiguzi cyose, kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi ntabwo kuzihanganirwa.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/dr-congo-kugerageza-guhungabanya-inzego-ntikuzihanganirwa-umuvugizi-wa-felix

  • Abantu 2,103 bahitanywe n’impanuka mu gihe cy’imyaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abapolisi barasobanurira abanyamaguru uburyo bwiza bwo kwambuka umuhanda birinda impanuka

    Abapolisi barasobanurira abanyamaguru uburyo bwiza bwo kwambuka umuhanda birinda impanuka

    Mu rwego rwo kurinda no gukumira impanuka, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, Polisi yatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa no kwigisha abanyamaguru uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda, kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza guhitanwa n’impanuka.

    Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2021, abantu 655 bahitanywe n’impanuka harimo abanyamaguru 225, abakomeretse bikomeye bari 175, mu bantu 684 bakomeretse, naho mu banyamaguru 1,262 bakomeretse byoroheje mu bantu 5,244 bakomeretse.

    N’ubwo hari hashize igihe kirekire abantu batemerewe gusohoka mu mwaka wa 2020 kubera Covid-19, Polisi ivuga ko impanuka zitabuze gutwara ubuzima bw’abagera kuri 687, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2019 impanuka zari zahitanye abantu 739.

    Polisi ivuga ko kugeza muri Mutarama 2022, impanuka zimaze gutwara ubuzima bw’abantu 12, zikaba zirimo izatewe n’imyitwarire yabo mu muhanda, ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.

    Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda bavuga ko n’ubwo hari abajya bakora amakosa igihe barimo kwambuka umuhanda, ariko abenshi muri bo baba bazi neza ko bibujijwe, gusa ngo buri wese yajya yibutsa mugenzi we.

    Uwitwa Jean Bosco Karangwa ati 'Igihe dutegereje turimo kureba ko harimo wa muntu w’umutuku, buri wese yaba umwigisha wa mugenzi we, akamubwira ati ba uretse wa muntu w’icyatsi naza twambuke. Icyo gihe iyo ubimubwiye aba abifashe kandi nawe abibwira uw’ubutaha'.

    Mugenzi we ati 'Imbogamizi rimwe na rimwe tugira nk’uku tuba dusohotse mu ishuri, ukabona imodoka zirahagaze ariko abamotari bo bahise bagenda wageze ahateganyirijwe kwambukira abanyamaguru, ku buryo impanuka akenshi ziterwa n’umuvuduko n’uburangare'.

    Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), SSP René Irere, avuga ko muri gahunda ya Gerayo Amahoro bigisha cyane abanyamaguru, uburyo bagomba kwitwararika bageze ku nzira zabo.

    Ati 'Bimaze kugaraga ko impanuka nyinshi zirimo ziba muri iyi minsi, zihitana abanyamaguru kurusha izindi ngeri z’abantu. Icya mbere iyo ugiye kwambuka umuhanda ukoresheje inzira z’abanyamaguru, icyo ukora urabanza ugahagarara, ukitonda ukitegereza ibumoso bwawe, ukareba ko ibinyabiziga birimo gukoresha umuhanda byahagaze'.

    Akomeza agira ati 'Umuhanda uwambuka utirukanka, kuko ushobora kwambuka wirukanka ugahura n’imodoka nayo yirukanka mukaba mwacakirana. Ariko iyo urebye ibumoso n’iburyo ukanambuka gahoro, haba hari uburyo bushoboka bwo kwitaza iyo modoka cyangwa uwo mushoferi waba warenze ku nshingano ze akoresha umuhamda nabi'.

    Polisi irasaba abanyamaguru kwitwararika bakirinda gukoresha telefone cyangwa kwambara ekuteri igihe cyose bambuka umuhanda, kuko iyo umuntu yambuka umuhanda agomba gukoresha amaso ndetse n’amatwi, telefone ikaba ishobora kumurangaza ku buryo yambuka nabi umuhanda bityo bikaba byateza impanuka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-basaga-2-103-bahitanywe-n-impanuka-mu-gihe-cy-imyaka-itatu

  • Amakuru mashya kuri Coup d’état yaburijwemo i Kinshasa #rwanda #RwOT

    Avuga ku byabaye muri weekend ishize, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko “kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi” kutazihanganirwa.

    Leta ya Kinshasa yari itaratangaza amakuru ayo ariyo yose ku byabaye kuwa gatandatu byagejeje ku gufunga François Beya umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano.

    Amakuru acicikana i Kinshasa yavugaga ko kuwa gatandatu Beya, afatanyije n’abandi basirikare, bashatse guhirika ubutegetsi mu gihe Tshisekedi yari i Addis Ababa mu nama y’ubumwe bwa Africa (AU).

    Beya yatawe muri yombi kuwa gatandatu ahagana saa sita z’amanywa. Ku cyumweru i Kinshasa habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye Tshisekedi yamagana kugerageza guhirika ubutegetsi.

    Amakuru yemeza ko kuwa gatandatu nimugoroba Perezida Tshisekedi, wari umaze gushyikiriza ubutegetsi bwa AU mugenzi we Macky Sall wa Senegal, yahise agaruka mu gihugu.

    Umunyamakuru wa BBC i Addis Ababa yemeza ko Tshisekedi atagaragaye mu nzu iberamo inama ya AU ku munsi wo kuyisoza ku cyumweru.

    Kuwa kabiri nijoro, ibiro bya perezida byatangaje amashusho y’umuvugizi wa perezida Kasongo Mwema Yamba Yamba avuga ko ibyabaye muri weekend ari “igikorwa kigeramiye umutekano w’igihugu”.

    Kasongo yagize ati : “Uko byifashe ubu, twakwemeza ko abakora iperereza bafite ibimenyetso bikomeye bihamya imigambi mibi ku mutekano w’igihugu. Iperereza rirakomeje ku nzego zitandukanye.”

    François Beya, ugifunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, n’umwunganizi we mu mategeko ntacyo baratangaza ku ifatwa rye.

    Kasongo Mwema asoma itangazo ry’ibiro bya perezida yongeyeho ati “Inzira ya demokarasi yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro igihugu cyacu cyagezeho bwa mbere muri Mutarama(1) 2019 ni ikintu ‘gitagatifu’ cyo gusigasira ku kiguzi cyose, kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi ntabwo kuzihanganirwa.”

    Ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo visiondemidi.net cyo cyatangaje ko Umukuru w’ubutasi na bamwe muri bagenzi be basanzwe bakorana bahagaritswe bakaba batangiye guhatwa ibibazo,iyi Coup d’etat kandi yavuzwemo bamwe mu bayobozi b’ingabo za FARDC bo muri Rejima ya 14,bakuriwe na Gen.Mayanga usanzwe ari mubyara w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Coup-d-etat-yaburijwemo-i-Kinshasa

  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zongeye kugarura umutekano muri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, uduce duherereye mu burengerezuba bwa Palma mu birometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma, ako gace kakaba kazwiho kugira imirima minini y’imyumbati.

    Utu duce tumaze iminsi twarigaruriwe n’inyeshyamba zigamije kongera gusubirana uturere zatakaje mu gihe zagabwagaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu mwaka ushize.

    Izo nyeshyamba zahunze zerekeza mu birindiro by’ingabo za SADC, izo ngabo zikaba zasabwe kuba maso no kugira uruhare mu guhagarika izo nyeshyamba.

    Umuyobozi w’ingabo ziri muri urwo rugamba, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye ingabo mu duce twa Pundanhar nyuma gato y’uko zihigarurira. Mu ijambo rye, yashimiye izo ngabo ku kazi zakoze, abasaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya umwanzi.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya, Perezida Paul Kagame yagarutse ku gihugu cya Mozambique, avuga ko Intara ya Cabo Delgado yari imaze igihe kirekire yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, Perezida wa Mozambique agasaba ubufasha ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

    Ati 'Natwe twemeza ko tuzabafasha turabikora, igice kinini ubu cya Cabo Delgado cyabonye umutekano, ingabo z’u Rwanda, abapolisi, inzego zindi z’umutekano zose zagiyemo zikorana n’abaturage n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo. Navuga ngo nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce dutoya tw’aba bantu basigaye, bahunze bagenda bajya mu bindi bice batari barimo, ubu barabakurikiranayo na ho, kugira ngo na ho bahasukure neza'.

    Perezida Kagame yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuzatinda mu bihugu bya Mozambique na Santarafurika.

    Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu gihe mu mwaka wa 2021 aribwo u Rwanda rwohereje Ingabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y’iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

    Amafoto: RDF

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambique-zigaruriye-uduce-twa-pundanhar-na-nhica-do-ruvuma

  • Nizigiyimana Karim Mackenzie yasubije abamwita umusaza #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umurundi ukina ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie avuga ko ntacyo yabona abwira abamwita umusaza cyane ko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga kizicira urubanza.

    Uyu myugariro wakiniye Rayon Sports kuva 2011 kugeza 2015 yayigarutsemo umwaka ushize wa 2021.

    Kugaruka kwe benshi ntibabivuzeho rumwe, aho bamwe bavuze ko atakiri ku rwego rwa Rayon Sports ko yashaje, abajijwe iki kibazo yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga nicyo kizajya gica urubanza.

    Ati “Abantu kuvuga ni uburenganzira bwabo, kandi sindi umwana ndakuze, ariko ikibuga kiraca urubanza njye nifitiye icyizere ubwo rero abashidikanya ku myaka ntacyo nababwira.”

    Yakomeje avuga ko ataterana amagambo nabo kuko we azi neza ko akazi akora agafitiye ubushobozi.

    Ati “nta nubwo naterana amagambo nabo ariko njye akazi ndimo gukonkafitiye ubushobozi kandi nabankurikirana bamaze kubibona ko hari icyo mfasha ikipe ya Rayon Sports.”

    Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Mackenzie afite imyaka 32, gusa benshi bavuga ko iyi myaka ayirengeje, gusa umusaruro we mu kibuga abakunzi ba Rayon Sports ntacyo bawunenga cyane ko hari n’abo bitwa abana arusha kwitwara neza.

    Mackenzie ngo arabizi ko atari umwana ariko ikibuga kizicira urubanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizigiyimana-karim-mackenzie-yasubije-abamwita-umusaza

  • Umuhanzikazi Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize, ni bwo Bwiza uzwi mu ndirimbo 'Available' yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko azaba ari mu bakobwa bazahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by'inzu ifasha abahanzi ya Kikac, Uhujimfura Claude yabwiye INYARWANDA ko uyu muhanzikazi atakitabiriye iri rushanwa bitewe n'uko byahuriranye n'akazi ku muziki bamaze kwemera kuzakora.

    Avuga ko gahunda y'aka kazi ihuye n'ingengabihe ya Miss Rwanda ubwo abakobwa bazaba bari mu mwiherero w'ibyumweru bitatu (Boot Camp) bityo ko bitakunda ko Bwiza yitabira Miss Rwanda. Ati:

    Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda kubera impamvu z'akazi ku muziki. Urebye ingengabihe ya Miss Rwanda yahuriranye n'akazi tugiye kuba turimo k’ubukangurambaga bwo ku munsi w'umugore buzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu dufite n'ibitaramo bibiri twamaze kwemeranya, urumva kwitegura no guhuza na Band imucurangira ntibyamworohera kwitabira Miss Rwanda uyu mwaka.'

    Uhujimfura akomeza avuga ko Bwiza ashaka kwitabira Miss Rwanda, ndetse ko umwaka ushize nabwo yashatse kugerageza amahirwe ntibyakunda.

    Avuga ko basaba Miss Rwanda kuzaha umwanya Bwiza wo kuririmba ku munsi wa nyuma ubwo bazaba batangaza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Ati 'Irushanwa rya Miss Rwanda rizamura umwana w'umukobwa nibikunda bazamuhe umwanya aririmbe ku munsi wa 'final' abaririmbire.”

    Bwiza agiye gutangira ubukangurambaga bwo kwizihiza umunsi w'umugore kandi buzamara iminsi 15. Ni nawe uzaririmba mu birori by'ibihembo 'The Choice Awards' bitegurwa na Isibo Tv. 

    Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2022, kuri Hill Top Hotel i Remera aho hazatoranwa abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.  

    Bwiza uherutse gusohora EP yise 'Connect me' ntakitabiriye Miss Rwanda 2022

     

    Bwiza yari amaze iminsi ararika abafana be kuzamushyigikira mu rugendo rwo gushaka ikamba ry'agaciro kanini ku mukobwa

     

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114311/umuhanzikazi-bwiza-ntakitabiriye-miss-rwanda-2022-114311.html

  • Mbere yo guhura na Mukura VS, Rayon Sports yanyagiye Nyanza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, ni mbere yo guhura n’ikipe ya Mukura VS muri shampiyona.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, ni mu rwego rwo gufasha iyi kipe yari yabonye umutoza mushya, Jorge Paixão kwitegura neza shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru.

    Nyuma y’uko yari yanganyije na Police FC mu mukino wa mbere wa gicuti, Jorge Paixão uyu munsi yihimuye kuri Nyanza.

    Sanogo Sulaiman ni we wafunguye amazamu ndetse Rayon Sports iba yanabonye igitego cya kabiri hakiri kari ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Muhire Kevin yashyizemo icya kabiri, Nishimwe Blaise ashyiramo icya 3, hari mbere y’uko Nizigimana Karim Mackenzie ashyiramo agashinguracumu.

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe i Nyanza, yanganyije 2-2.

    Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina umunsi wa 16 na Mukura VS tariki ya 12 Gashyantare 2022, ni umukino uzabera i Huye.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    11 Nyanza FC yabanje mu kibuga

    Nyuma y’imyaka myinshi Ishimwe Kevin yagarutse muri Rayon Sports

    Bukuru Christophe agenzura umupira

    Musa Esenu uyu munsi kureba mu izamu byanze

    Kevin Muhire yatsinze igitego cya kabiri

    Umutoza Jorge Paixão akomeje kureba ikipe ye

    Bishimira igitego

    Bifatanyije bajya gushimira abafana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-guhura-na-mukura-vs-rayon-sports-yanyagiye-nyanza-amafoto