Category: Uncategorized

  • REG iremeza ko ingo 100% zizaba zifite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intambwe yagiye iterwa ni ndende kuko ubu umubare w’ingo zifite amashanyarazi wikubye hafi inshuro 6 mu myaka 10 gusa. Imibare yerekana ko umwaka wa 2021 warangiye ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 68.2% kandi uyu mubare ukomeje kugenda wiyongera.

    Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG, avuga ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, ku buryo nta muntu uzakenera gushinga uruganda cyangwa kwihangira imirimo ngo abangamirwe no kutagira amashanyarazi.

    Ati: 'Mu kuvugurura iyi gahunda twibanze cyane ahantu hari ibikorwa by’ubukungu nk’inganda, amasoko n’udukiriro ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ibanze nk’ibitaro, amashuri, ibiro by’ubuyobozi n’ibindi. Ibi byose ni inshingano zacu kubigezaho amashanyarazi kandi hakorwa ibishoboka byose ngo imiyoboro ihagezwe'.

    Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG

    Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG

    Ron Weiss avuga ko ibindi byagendeweho ngo hongerwe umubare w’ingo zizagezwaho amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange harimo no kuba isanzwe itari kure cyane y’imiyoboro yubatswe cyangwa irimo kubakwa, kuba ituwe cyane, ndetse no kuba abaturage bayituye badatatanye cyane ahubwo batuye begeranye.

    Ati : 'Buriya gutura abantu batatanye cyane bihombya Igihugu kuko gishora byinshi kibagezaho ibikorwa remezo. Nkatwe usanga ipoto imwe yagombaga guha amashanyarazi nk’ingo 5 iyahaye urugo rumwe gusa, urumva ko buri rugo ruzakenera ipoto yarwo bikongera ikiguzi cyo kuyakwirakwiza.'

    Amashanyarazi akomoka ku mirasire y

    Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na yo ni ingenzi mu gufasha ahataragera afatiye ku muyoboro rusange

    Weiss avuga ko abatuye ahatazagezwa imiyoboro na bo bashonje bahishiwe kuko bashyiriweho uburyo buborohereza kubona amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

    Ati: 'Hari umushinga ufasha abifuza kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ukabunganira ku giciro hagendewe ku bushobozi bwabo. Abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa nkunganire igera kuri 90% bakiyishyurira gusa 10%, abo mu cyiciro cya kabiri bahabwa nkunganire ya 70% by’ikiguzi bakiyishyurira gusa 30%, naho abo mu cyiciro cya gatatu, bunganirwa 45% bakiyishyurira 55% by’ikiguzi'.

    Yavuze ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari na byo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/reg-iremeza-ko-ingo-100-zizaba-zifite-amashanyarazi-bitarenze-umwaka-wa-2024

  • Bugesera: Abatuye muri Runzenze na Rushubi begerejwe amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho tariki 08 Gashyantare 2022 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza begerejwe. Uwo muyoboro ugizwe n’ivomo rusange ryegerejwe abaturage bakaba barivomaho bishyuye ijerekani amafaranga 20 y’u Rwanda. Hari kandi n’igice cy’uwo muyoboro ujyana amazi ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagomasi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kubera ubuvugizi babakoreye kugira ngo babashe kubona ayo mazi akazafasha abaturage basaga 1,100 batuye mu midugudu ibiri begerejwe iryo vomo rusange.

    Uwitwa Edouard Murwanashyaka ni we uzayacunga, akaba ari na we watanze ubutaka bwubatswemo iryo vomo ku buntu ariko na we akazajya afata amafaranga 12 kuri 20 azajya yishyurwa kuri buri jerekani, ndetse akazajya yita ku isuku y’iryo vomo rusange.

    Ubwinshi bw’abaturage bahise bazana amajerikani menshi kuvoma kuri ayo mazi ndetse bagatangira kuyavoma bishyuye, bugaragaza uko amazi meza yari akenewe muri ako gace.

    Abaturage bishimiye kwegerezwa ayo mazi kuko ijerekani y’amazi ngo bari basanzwe bayigura hagati y’amafaranga ijana na magana abiri ndetse bagakora urugendo rw’isaha kugira ngo babashe kuyageza mu rugo.

    Bavuga kandi ko isuku yabagoraga, bakanarwara bitewe no gukoresha amazi yanduye, abanyeshuri bagakererwa kujya ku ishuri kubera ko byabatwaraga umwanya munini mu gitondo babanza kujya gushaka amazi.

    Umuryango 'Istiqama Rwanda’ ni wo watanze inkunga ya miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda yubatswemo ibyo bikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage. Said Bin Ahmed ALHATTALI uyobora uwo muryango yavuze ko intego z’umushinga wabo ari ukongera uburyo burambye bwo gutanga amazi hagamijwe guteza imbere umuco w’isuku n’isukura mu cyaro.

    Said Bin Ahmed ALHATTALI uyobora umuryango Istiqama Rwanda watanze aya mazi yavuze ko bishimiye kugera kuri iki gikorwa

    Said Bin Ahmed ALHATTALI uyobora umuryango Istiqama Rwanda watanze aya mazi yavuze ko bishimiye kugera kuri iki gikorwa

    Yagize ati 'Amazi meza asobanura ubuzima bwiza. Biranshimishije cyane kubona uyu mushinga Allah (Imana) adushoboje kuwugeraho, mu rwego rwo kugeza amazi meza ku muryango nyarwanda. Turizera ko ibi bikorwa remezo bizakoreshwa neza kandi ku buryo burambye, bikazagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’Igihugu muri rusange.'

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora buvuga ko muri uwo murenge haboneka amavomo 24 hakaba n’andi atanu Umurenge uteganya kubaka vuba hamwe n’abafatanyabikorwa, yose hamwe akazaba ari amavomo 29.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye umushinga 'Istiqama Rwanda’ wabafashije kugeza amazi ku baturage.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye ababateye inkunga, asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo bagezwaho

    Ati 'Twubatse inganda z’amazi za Kanyonyomba na Kanzenze dufatanyije na WASAC, ariko dusigarana ikibazo cyo kuyageza ku baturage. Twigiriye inama yo gushaka abafatanyabikorwa, tujya gushaka uyu mushinga tubiganiraho, barabyemera, batangirira hano. Nagira ngo rero tubashimire kuko ni wo mushinga wa mbere dukoranye muri ubwo buryo, kandi murabona ko wagenze neza.'

    Umushinga wa Istiqama ukomoka muri Oman ariko ukaba ukorera no mu bindi bihugu, aho wibanda ku bikorwa byo gufasha abaturage mu iterambere. Mu Karere, bakorera mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibikorwa nk’ibi byo kwegereza amazi meza babikoze no mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Mwendo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Barateganya no kubigeza ku bandi mu rwego rwo kuborohereza urugendo rurerure bakora bajya gushaka amazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ubu muri ako Karere abagerwaho n’amazi meza hafi yabo ari 62%, intego ikaba ari uko abaturage bose azaba yabagezeho muri 2024, nk’uko biri muri gahunda Igihugu cyihaye yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024.

    Mu gihe ariko abo baturage bo mu Bugesera bishimira ko ikibazo cy’amazi kigenda gikemuka, basaba ko bafashwa no kubona amashanyarazi kuko muri ako gace bigaragara ko atarahagera. Ubuyobozi bubizeza ko ikibazo cy’amashanyarazi na cyo kizwi kandi ko kizagenda gikemurwa na yo akazabageraho, dore ko na byo biri mu ntego Igihugu cyihaye yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024.

    Bacinye akadiho bishimira ko begerejwe amazi

    Bacinye akadiho bishimira ko begerejwe amazi

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-abatuye-muri-runzenze-na-rushubi-begerejwe-amazi-meza

  • Musanze: Urwibutso rwa Jenoside rwatwaye akabakaba miliyoni 600 rugiye kuzura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 95% ishyirwa mu bikorwa

    Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 95% ishyirwa mu bikorwa

    Uru rwibutso rwa Musanze, ruri kubakwa ahahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri (Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri), rwiciwemo Abatutsi basaga 800, bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside, bizezwa kuhabonera umutekano.

    Hamza Iddi, umwe mu bafite ababo bazize Jenoside, yagize ati 'Hari hashize igihe kirekire dusaba ko hubakwa Urwibutso, ruhesha ishema n’agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi turishimira ko imirimo yo kurwubaka irimo gukorwa, ndetse ikaba irimo kugana ku musozo, ku buryo twizeye neza ko mu gihe cya vuba, imibiri y’abacu izaba iruhukiye ahantu heza'.

    Urwibutso rwa Musanze nirwuzura, ruzashyingurwamo imibiri y’abatutsi biciwe muri Cour d’Appel Ruhengeri tariki 15 Mata 1994, bishwe n’Interahamwe zakoresheje amasasu, grenade n’intwaro gakondo, ku itegeko ryari ryatanzwe n’uwari Sous-Prefet Nzanana. Imirambo y’abahiciwe yarakuwemo ijugunywa mu cyobo, cyari cyaracukuwe muri metero nke uhavuye, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza.

    Imirimo isigaye ni iyo kuhakora amasuku

    Imirimo isigaye ni iyo kuhakora amasuku

    Nyirasafari Sawiya, agira ati 'Aho imibiri y’abacu yari iri, natwe ubwacu ntitwaryamaga ngo dusinzire, kuko ubwo bari bamaze kujugunywa muri icyo cyobo, babatwikiriyeho itaka, hamwe na hamwe bakarenzaho sima. Gusa wabonaga ko ntacyo bitanga ku mutekano w’imibiri y’abacu, kuko hari n’ibyaridukaga, bikaba ngombwa ko dukuramo imibiri, tukajya kuyitunganya, tukayishyira ku Murenge wa Muhoza, kuko nta hantu twari dufite ho tuyishyingura'.

    Akomeza agira ati 'Kuba uru rwibutso rwa Musanze rushya rugiye kuzura, turiruhutsa intimba n’agahinda twari tumaranye imyaka ikabakaba 28, k’abacu badashyinguye mu cyubahiro; kuko bari bafi kuzashyingurwa ahantu hatekanye, kandi haboneye'.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Musanze, bashimira Leta yumvise ubusabe bwabo bw’uko icyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, hatunganywa hagahinduka Urwibutso; dore mbere hatarafatwa iki cyemezo, n’ubundi hakoreshwaga mu kuhaburanishiriza imanza, bigasengura imitima y’abafite ababo baburiye ubuzima muri iyo nzu bari bahungiyemo bizeye kuyiboneramo ubutabera.

    Imirimo yo kubaka uru rwibutso rushya iri kugana ku musozo, kuko rugeze ku kigero kiri hejuru ya 95%. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, ahamya ko ruzaba ruri ku rwego rw’izindi nzibutso zo hirya no hino mu gihugu.

    Yagize ati 'Ni Urwibutso ruri ku rwego rumwe n’izindi nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu, kuko ibice birugize haba imva izashyingurwamo imibiri, ahazashyirwa ibimenyetso bifasha abarugana gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahagenewe kwakirira abagize ihungabana n’ibindi bice bitandukanye, byose byarateganyijwe, kandi igisigaye ngo urwibutso rurangire kubakwa, urebye ni uturimo twa nyuma tw’amasuku turimo gukorwa, ku buryo muri Mata 2022, uru rwibutso ruzaba rwatangiye gukoreshwa'.

    Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y

    Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y’inyubako n’ibice bizaba bigize uru rwibutso

    Uyu muyobozi, aboneraho gushima ubutwari abarokotse Jenoside bakomeje kugaragaza, muri iyi myaka ikabakaba 28 yari ishize, ababo biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, shyinguwe mu buryo butabahesheje icyubahiro.

    Avuga ko ubwo habonetse Urwibutso rushya, uretse kuba ruzashyingurwamo imibiri mu buryo buyihesha icyubahiro, abaturage bakwiye no kuzajya barusura kenshi, kugira ngo barusheho gusobanurirwa amateka ya mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho, kugira ngo bibafashe kumenya ingaruka zayo no guharanira gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ruzuzura rutwaye Miliyoni zikabakaba 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, rukaba ruri kubakwa na Reserve Force, aho imirimo yatangiye muri Gicurasi umwaka ushize.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-urwibutso-rwa-jenoside-rwatwaye-akabakaba-miliyoni-600-rugiye-kuzura

  • Gen. Kandiho wavuzweho gutoteza Abanyarwanda yahawe umwanya ukomeye muri Polisi ya Uganda #rwanda #RwOT

    Inkuru yazindukiye mu itangazamakuru ryo muri Uganda, nuko Perezida Museveni yagize Major General Abel Kandiho umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda.

    Yari aherutse kumukura ku buyobozi bw'Ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi, amwohereza muri Sudani y'epfo none yamugaruye.

    Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko Kandiho yasimbuye Major General Jack Bakasumba woherejwe muri Sudani y'Epfo.

    Major General Abel Kandiho yahawe inshingano mu Cyongereza bita Chief of Joint Staff of Uganda Police Force.

    Kandiho asimbuye Major General Jack Bakasumba

    Taliki 25, Mutarama, 2022 nibwo inkuru yakwiriye hose mu Karere u Rwanda na Uganda biherereyemo ivuga ko Perezida Museveni yakuye Gen Kandiho ku buyobozi bw'ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi, CMI.

    Maj Gen Kandiho muri Uganda afatwa na bamwe nk'umusirikare ukomeye mu butasi, ku bandi barimo Abanyarwanda akaba umuyobozi w'Urwego ruzobereye kwica urubozo abo ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bushaka kwikiza.

    Yakuweho nyuma y'iminsi mike umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kanierugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano.

    Itangazo riha aba basirikare bakuru inshingano nshya

    Yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

    Gen Muhoozi yashimiye Kandiho na Birungi ku nshingano nshya.

    Kuva mu myaka mike ishize, CMI yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n'abarwanyi bashya ntacyo yishisha.

    Uwo bagizeho amakenga agafungwa, akazajugunywa ku mupaka w'u Rwanda ari intere. Hari n'abapfuye.

    Ni ibikorwa ariko bidashobora kuba mu gihugu bidahawe umugisha n'umukuru w'igihugu, Museveni.

    Mu Ukuboza 2021 Ishami rya Minisiteri y'Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y'abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n'ibigo bine byo muri Syria, Iran na Uganda.

    Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z'abasivili, abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'abigaragambya mu ituze.

    Taarifa

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/gen-kandiho-yashyizwe-muri-polisi-ya-uganda

  • Umuhanzikazi Bwiza yasezerereye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ku ikubitiro[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi umaze kwamamara ku izina rya Bwiza mu Cyumweru gishize, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko azaba ari mu bakobwa bazahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.

    Uhujimfura Claude umuyobozi ureberera inyungu z'uyu muhanzikazi yabwiye Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Bwiza atakitabiriye iri rushanwa bitewe n'uko byahuriranye n'akazi ku muziki bamaze kwemera kuzakora.
    img94370|center>
    ahunda y'aka kazi ihuye n'ingengabihe ya Miss Rwanda ubwo abakobwa bazaba bari mu mwiherero w'ibyumweru bitatu (Boot Camp) bityo ko bitakunda ko Bwiza yitabira Miss Rwanda. Ati:

    Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda kubera impamvu z'akazi ku muziki. Urebye ingengabihe ya Miss Rwanda yahuriranye n'akazi tugiye kuba turimo k'ubukangurambaga bwo ku munsi w'umugore buzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
    Akomeza ati 'Kugeza ubu dufite n'ibitaramo bibiri twamaze kwemeranya, urumva kwitegura no guhuza na Band imucurangira ntibyamworohera kwitabira Miss Rwanda uyu mwaka.'

    Uhujimfura akomeza avuga ko Bwiza ashaka kwitabira Miss Rwanda, ndetse ko umwaka ushize nabwo yashatse kugerageza amahirwe ntibyakunda.

    Avuga ko basaba Miss Rwanda kuzaha umwanya Bwiza wo kuririmba ku munsi wa nyuma ubwo bazaba batangaza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Ati 'Irushanwa rya Miss Rwanda rizamura umwana w'umukobwa nibikunda bazamuhe umwanya aririmbe ku munsi wa 'final' abaririmbire.”

    Bwiza agiye gutangira ubukangurambaga bwo kwizihiza umunsi w'umugore kandi buzamara iminsi 15. Ni nawe uzaririmba mu birori by'ibihembo 'The Choice Awards' bitegurwa na Isibo Tv.

    Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2022, kuri Hill Top Hotel i Remera aho hazatoranwa abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-bwiza-yasezerereye-urushanwa-rya-miss-rwanda-2022-ku-ikubitiro

  • Cristiano Ronaldo yakoze agahigo kabi yaherukaga gukora mu myaka 10 ishize #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize, uyu mukinnyi ukomeye wa Manchester United yagaragaje uburakari ku mukino wa Brentford ndetse kuri ubu ntari mu bihe byiza kuko imikino ibaye 5 atazi uko igitego gisa.

    Uyu mukinnyi yaraye yongeye kugaragaza umujinya ubwo yinjiraga mu rwambariro yiruka cyane nyuma y'aho United inganyije na Burnley igitego 1-1 mu ijoro ryakeye.

    Yajugunye hasi akantu yari yiziritse ku kuboko yirukira mu rwambariro mu gihe bagenzi be bagumye inyuma kugirango bashimire abafana babaherekeje ku kibuga Turf Moor.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugai ubu amaze imikino itanu nta gitego – kuko aheruka gutsinda mu mukino United yatsinzemo iyi Bunley ibitego 3-1.

    Mu ijoro ryakeye yabanje ku ntebe y'abasimbura yinjizwa mu kibuga hasigaye iminota 20 ngo umukino urangire.

    Rangnick yahisemo kubanza mu kibuga Edinson Cavani mu mwanya we, ariko ikipe ye yatakaje umwanya mu rugamba rwo gushaka itike ya Champions League nyuma yiminsi mike uyu mutoza w'agateganyo anenze abakinnyi ba United batakaje amahirwe menshi mu ijoro ryo kuwa gatanu ushize batsindwa na Middlesbrough.

    Rangnick yatangarije BT Sport ati: “Byari 1-0 mu gice cya mbere, twari tuzi ko baza mu gice cya kabiri bakomeye kandi ikintu kimwe nshobora kunenga ikipe ni uko tutahanganye bihagije mu minota 20 ya mbere y'igice cya kabiri.

    Ubu CR7 ari mu bihe bibi byo kubura ibitego mu ikipe akinira kuva muri 2010.

    Icyo gihe yananiwe gutsinda igitego mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya 2009-10 muri Real Madrid.Yaje no kunanirwa gutsinda mu mikino itatu ya mbere y'umwaka w'imikino 2010-11.

    Ronaldo amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino 18 amaze gukina muri shampiyona, nubwo yatsinze ibitego 2 Newcastle na Arsenal.

    Muri Champions League ahagaze neza cyane kuko yatsinze ibitego bitandatu mu mikino itanu yo mu matsinda.Muri 2022,Cristiano Ronaldo amaze gukina imikino 5 aho nta gitego aratsinda cyangwa ngo atange umupira ubyara igitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-agahigo-kabi-yaherukaga-gukora-mu-myaka-10-ishize

  • Icyo u Rwanda ruvuga ku baturage barwo umunani Niger yirukanye #rwanda #RwOT

    Abo ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cap. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.

    Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y’amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n’izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT : International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

    U Rwanda rwaje kugaragaza ko rutishimiye ayo masezerano kuko yakozwe rutagishijwe inama kandi abasabiwe ubuhungiro ari abaturage barwo.

    Kuri ubu Niger yamaze gusubiza abo Banyarwanda i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cya IRMCT aho bari bamaze igihe baba, mu gihe bagishakisha ikindi gihugu kitari u Rwanda kibakira.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yabwiye IGIHE ko nta ruhare u Rwanda rwigeze rugira mu biganiro byatumye abo Banyarwanda basubizwa Arusha.

    Ati 'Ntabwo rwagiye mu biganiro n’abari bagiranye amasezerano ari bo Niger n’abasigariyeho urukiko rwa Arusha kuko abagiranye amasezerano ni uburenganzira bwabo busesuye, nubwo mu mikoranire myiza nka Niger igihugu cy’inshuti n’urukiko rwa Arusha, byari kuba byumvikana iyo bamenyesha u Rwanda ibiri gukorwa cyane cyane ko bireba abanyarwanda.'

    Tariki 1 Gashyantare 2022, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yandikiye Umuyobozi w’Akanama gashinzwe umutekano muri Loni ari nako kareberera imirimo ya IRMCT, Vasily Nebenzya, agaragaza icyo u Rwanda rutekereza kuri icyo kibazo cy’Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger.

    Mu ibaruwa IGIHE yabonye, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo Banyarwanda, mu gihe baba babihisemo kuko rubemera nk’abaturage barwo.

    Yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoje ibihano byabo bari barakatiwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko n’abo Banyarwanda bahawe ikaze.

    Ati 'Nta mpamvu urwego (IRMCT) rwakomeza kwikorera umutwaro utari ngombwa w’abantu batabuze igihugu, ibintu bihabanye n’inshingano zarwo.'

    Abo Banyarwanda bakunze kugaragaza ko badashaka gusubizwa mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo, icyakora Leta y’u Rwanda yo si ko ibibona kuko hari n’abandi bagiye basoza ibihano byabo bakagaruka mu gihugu.

    Mu ibaruwa, Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko urwego nka IRMCT mu nshingano zarwo hatarimo gushakira ibihugu abasoje ibihano, ahubwo ibyo rushinzwe ari ugushaka ubutabera ku batarabuhabwa.

    Ati 'Ntabwo bisanzwe ku nkiko gukomeza kwivanga mu bikorwa by’abantu basoje ibihano cyangwa bagizwe abere. Turifuza ko urwo rwego ruhindura iyi migirire [….] . Ni ibintu bishobora kwangiza imikorere y’ubutabera mpuzamahanga'.

    Arusha aho abo Banyarwanda bagiye gusubizwa, babaho ku mafaranga yishyurwa na Loni. Mu 2014, Reuters yatangaje ko Loni itakaza amadolari 1500 kuri buri umwe ku kwezi, ni ukuvuga hafi miliyoni 1.5 Frw.

    Ayo mafaranga harimo agenda ku icumbi babamo, aya telefone, ay’ibiribwa, umutekano n’ibindi.

    Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yavuze ko bidakwiriye ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ba Loni akomeza gukoreshwa mu kwita ku bantu bafite igihugu kibemera nk’abaturage bacyo.

    Mu busabe u Rwanda rwahaye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, harimo kohereza abo bantu mu gihugu cyabo ndetse rwizeza ko umutekano wabo uzubahirizwa.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko amarembo akinguye kuri abo Banyarwanda.

    Ati 'Igihe cyose bazumva bashatse kugaruka mu rwababyaye, amarembo arafunguye. Kwanga kugaruka mu Rwanda ni uburenganzira bwabo. Nta we u Rwanda ruzashyiraho igitutu ngo atahe mu rwamubyaye, nk’uko rutazahwema kuvuga icyo rutekereza n’uko rubona ibintu ku birebana n’abenegihugu barwo.'

    Abo Banyarwanda bose bagiye basaba ko bahabwa ubuhungiro mu bihugu by’amahanga aho imiryango yabo iri, ariko ibyo bihugu byagiye bibatsembera kubera ibyaha biremereye bahamijwe cyangwa bigeze gukurikiranwaho n’inkiko.

    Moussa Marou, umwe mu banyamategeko bunganira abo banyarwanda aherutse kubwira ikinyamakuru SPunik ko 'benshi barwaye indwara zidakira kandi nta bufasha bw’abaganga bahabwa', bityo bakeneye kwitabwaho byihariye dore ko bageze mu zabukuru kuko bari hagati y’imyaka 60 na 85.

    Amasezerano yo koherezwa muri Niger yashyizweho umukono hagati y’ubuyobozi bw’iki gihugu na IRMCT, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Ugushyingo 2021 ariko Niger iza kwisubiraho nyuma y’igihe gito imaze kubakira.

    Tariki 27 Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yahaye abo banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye muri icyo gihugu nyuma yo kuhagera tariki 6 Ukuboza.

    Tariki 31 Ukuboza, Loni yari yasabye Niger guhagarika umwanzuro wayo wo kwirukana abo Banyarwanda.

    Uhereye ibumoso hejuru : Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse na Maj. Nzuwonemeye François Xavier. Ku murongo wo hasi ibumoso hari Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anathole, Capt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Icyo-u-Rwanda-ruvuga-ku-baturage-barwo-umunani-Niger-yirukanye

  • Perezida Museveni yagize Gen Kandiho umuyobozi muri Polisi ya Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen Abel Kandiho

    Gen Abel Kandiho

    Iri tangazamakuru rivuga ko Major General Abel Kandiho, yahawe inshingano za Chief of Joint Staff of Uganda Police Force akaba yasimbuye Major General Jack Bakasumba, woherejwe muri Sudani y’Epfo.

    Taliki 25 Mutarama 2022, nibwo Perezida Museveni yakuye Gen Kandiho ku buyobozi bwa CMI, muri Uganda afatwa nk’umwe mu basirikare ukomeye mu by’ubutasi.

    Yakuweho icyo gihe hashize iminsi mike intumwa ya Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano, aho yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

    Kuva mu myaka mike ishize, CMI yayoborwaga na Gen Kandiho yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n’abarwanyi bashya, bamwe mu babyangaga bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

    Hari benshi mu Banyarwanda batandukanye bafatirwaga muri Uganda, bagafungwa nyuma bakarekurwa batanagejejwe imbere y’inkiko, bikaba bimwe mu byo u Rwanda rwakomeje gusaba iyi Leta guhagarika mu maguru mashya.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2021, Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n’ibigo bine byo muri Syria, Iran n’abo mu rwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI).

    Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z’abasivili, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu ituze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yagize-gen-kandiho-umuyobozi-muri-polisi-ya-uganda

  • Hasigaye umwaka n’igice ngo abayobora n’abigisha mu matorero batabyigiye bakurweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigisha n

    Abigisha n’abapasitoro bibukijwe ko abatarabyigiye bagiye guhagarikwa

    Bwabigarutseho mu nama abakuriye amadini n’amatorero bagiranye tariki ya 4 Gashyantare 2022, yari igamije kurebera hamwe ibyo bakora mu rwego rwo gufasha abayoboke mu iterambere.

    Ubundi itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ryasohotse ku itariki ya 31 Kanama 2018.

    Icyo gihe amadini n’amatorero yahawe igihe cy’imyaka itanu cyo kuba abigisha mu nsengero kimwe n’abapasitoro batabifitiye impamyabumenyi bazaba baramaze kwiga, kugira ngo babe bujuje ibisabwa bibemerera gukora uwo murimo.

    Pasitoro Anicet Kabalisa, umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, avuga ko iri tegeko rivuga ko umwigisha n’umupasitoro bagomba kuba bafite byibura impamyabumenyi ya kaminuza (A0) mu bijyanye n’iyobokamana (theology), cyangwa se bakaba bafite iyo mpamyabumenyi mu bindi ariko bafite na seretifika, igaragaza ko bahuguwe mu by’iyobokamana.

    Akomeza agira ati 'Rero twibutsaga uwaba yaracikanywe ko arimo akererwa, kugira ngo igihe ya ngamba izaba ishyizwe mu bikorwa itazamugonga, bigatuma abo ayobora bahazaharira kandi byaraturutse ku kuba atarabaye maso. Kandi ijambo ry’Imana riratubwira ngo iyo umuntu abuze ubwenge, Imana iramureka.'

    Pasitoro Frank Murenzi, umuyobozi w’umuryango Come and see Rwanda, ukora ibijyanye no kwigisha ibijyanye n’ivugabutumwa, avuga ko koko byari bikenewe ko abahagarariye amadini n’amatorero basabwa kuba barabyigiye, kuko ngo byashobokaga ko habaho abayobya abayoboke.
    Agira ati 'Yaba ari imyigishirize, yaba ari ibyo muri iyi minsi byo kwanga inkingo abantu bavuga ko urukingo rurimo 666, ibyinshi biba bishingiye ku kutamenya bitewe n’uko umuntu yagiye yigishwa.'

    Mu rwego rwo kugira uruhare mu gukemura iki kibazo, nk’umuryango wita ku ivugabutumwa, ubu bakorana na Kaminuza yitwa Global University, ku buryo n’abashaka kwiga iby’iyobokamana mu buryo bw’ikoranabuhanga babibafashamo, uko bishoboka bwose.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hasigaye-umwaka-n-igice-ngo-abayobora-n-abigisha-mu-matorero-batabyigiye-bakurweho

  • Umubikira yakatiwe igifungo cy'umwaka n'umunsi 1 azira kwiba ibihumbi 835 by' Amadolari ya Amerika #rwanda #RwOT

    Mary Margaret Kreuper, umubikira wo muri Amerika uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yari afite uko yigaragaza ariko ahishe ingeso mbi. Yemeye ko yarenze ku isezerano rye ry'ubucyene yasezeranye ubwo yabaga umubikira, akiba amadolari y'Amerika 835,000 ( hafi Miliyoni 850 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda) ku ishuri ryo muri leta ya California aho yakoraga. Aya mafaranga, yayakoresheje mu bikorwa bye by'imikino yo gupima amahirwe (gambling).

    Kreuper, ufite imyaka 80, azamara umwaka umwe n'umunsi umwe afunze kubera uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga, ndetse no gukoresha amafaranga afite inkomoko mu cyaha.

    Ubwo urukiko rwamukatiraga icyo gifungo mu mujyi wa Los Angeles, yagize ati: 'Nakoze icyaha, narenze ku itegeko kandi nta rwitwazo mfite'.

    Mu gihe kirenga imyaka 10, Kreuper yanyereje amafaranga y'ishuri y'abanyeshuri ndetse n'amafaranga y'imfashanyo agenewe ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa St James Catholic School yari abereye umuyobozi.

    Nuko ategeka abandi bakozi bo kuri iryo shuri 'guhindura no gusenya amakuru ajyanye n'imari' mu rwego rwo guhishira icyaha cye. Abashinjacyaha, bavuga ko ayo mafaranga yashoboraga kurihira abanyeshuri barenga 12. Bavuga ko Kreuper yayakoresheje mu kuyajyana mu nzu zikinirwamo urusimbi (casinos), no mu kujya mu biruhuko hamwe n'inshuti ze.

    Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ibyo byatahuwe mu igenzura ry'imari ryakozwe nyuma yuko Kreuper agiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu mwaka wa 2018.

    Ubwo yamukatiraga igifungo, umucamanza w'akarere muri Amerika Otis D Wright II yavuze ko yagowe no gushyira ku munzani igihano cyo mu rwego rw'amategeko hamwe n'ubusabe bw'imbabazi bw'imiryango y'abanyagatolika ifite abana bize ku ishuri St James Catholic School.

    Yategetse ko Kreuper afungwa amezi 12 n'umunsi umwe, akanishyura iryo shuri amadolari y'Amerika 835,339 yo kurisubiza ayo yaryibye.

    Kreuper yabwiye umucamanza ko 'ababajwe cyane' n'ibyo yakoze kandi ko azamara igihe gisigaye cy'ubuzima bwe agerageza gukurikira 'cyane kurushaho mu ntambwe za Kristu'. Abunganizi be mu mategeko bavuze ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe 'bwapfukiranye gushyira mu gaciro mu gufata icyemezo kwe'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umubikira-yakatiwe-igifungo-cyumwaka-numunsi-1-azira-kwiba-ibihumbi-835-by-amadolari-ya-amerika/