Category: Uncategorized

  • Menya amabanga 10 yagufasha gukomeza kwizerwa n'umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bishimisha hagati y'ababana kuko aribyo byishimo bya mbere bigeza umuntu ku iterambere. Ibi bisaba uruhare rwa buri wese kandi akumva ko gukunda umuntu uba ufite n'inshingano zo kubimwereka.

    Akenshi rero tugomba kumenya ngo uwo ukunda ubimwereka gute? Ese ni ibihe bishobora kubangamirana hagati y'abakundana ? Ese niba hari ibitagenda mugomba kubikemura mute?

    Abahanga mu bijyanye n'imibereho y'imibanire mu ngo bashyize hanze ubushakashatsi hagati y'imibanire hagati y'abantu bakundana ndetse banashyira hanze ibintu bigera ku icumi byagufasha gukomeza kuhira no kubagarira urukundo.

    1. Ubuzima bw'abakundana bugomba kuba ari ibanga: Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n'abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y'ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

    2. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane: Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.

    3. Kwiga gutegana amatwi: Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

    4. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n'urukundo rwanyu: Iki ni kimwe mu bantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n'akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n'igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

    5. Guharanira ukuri: Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by'ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe wavumbura ko hari ibintu aguhisha ukaza kubimenya nyuma. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n'imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

    6. Kugerageza gukora ibintu bishya : Ibi ni kimwe mu bintu bisigara mu mutwe w'abakundana iyo batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira,kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana kumwereka ikintu uzi neza ko Atari yabona n'ibindi.

    7. Kuganira uko buri wese abona undi: iki ni kimwe mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab'igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y'abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n'ikitagenda kimubwire . Gusa aha batanga inama zo kwirinda gukosorera umuntu mu ruhame.

    8. Kutiha rubanda: Ni ikosa rikomeye hagati y'abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

    9. Gukora mu buryo murangwa n'ubufatanye: Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y'urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

    10. Ntuzarambirwe gushimira:
    Amagambo ' Mbabarira, ndagukunda, urakoze ' ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-amabanga-10-yagufasha-gukomeza-kwizerwa-n-umuknzi-wawe

  • Gen. Abel Kandiho ufatwa nk'Ihwa' mu mubano w'U Rwanda na Uganda yagumye mu nzego z'umutekano? Amaherezo azaba ayahe ? #rwanda #RwOT

    IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME ASOBANURA IBIBAZO BY'U RWANDA NA UGANDA

    Kuwa 25 Mutarama 2022 nibwo Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kumuhindurira imirimo agakurwa muri CMI yoherezwa muri Sudani y'Epfo aho yagizwe Intumwa yihariye ya Uganda.

    Gen Abel Kandiho yakuwe ku ntebe yo kuyobora CMI nyuma y'iminsi itatu Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, ahuye na Perezida Kagame ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

    Mbere y'uko izi mpinduka zitangazwa, Kainerugaba ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022, yashyize kuri Twitter ye ifoto iriho ibendera ry'u Rwanda n'irya Uganda ayiherekesha amagambo avuga ko ubumwe bw'ibihugu byombi bufite imizi kuva kera.
    Yakomeje ati 'Turi umwe. Imana ihe umugisha ubumwe hagati ya Uganda n'u Rwanda.''

    Gen. Muhoozi ubwo yasuraga Perezida Kagame
    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, aheruka gutangaza ko icyizere ku izahuka ry'umubano na Uganda wari umaze imyaka itanu urimo agatotsi kigeze kuri 60%.

    Yagize ati 'Ni ukuvuga ngo niba Perezida wa Uganda atumye Umuhungu we, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba n'Umujyanama we mu bikorwa bya gisirikare; iyo bigeze aho atuma umuntu nk'uwo kuri Perezida wa Repubulika icyizere abantu bafite cy'uko ibintu bigiye gutungana ntibaba bibeshye.'

    Iby'ikizere ntibyatinze kwigaragaza dore ko nyuma y'iminsi micye Uru ruzinduko rubaye ndetse nizi mpinduka zikomeye muri CMI ya Uganda, Leta y'U Rwanda binyuze Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'

    Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti 'Guverinoma y'u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y'u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.'

    Iyi nkuru yakiranywe nayombi yaba kuruhande rw'U Rwanda ndetse na Uganda, gusa ibitangazamakuru by'Ikampala byo bikandika ko abaturage b'u Rwanda aribo bishimye muburyo budasanzwe ifungurwa ry'uyu Mupaka. Munkuru ya Chimpreports yo kuwa 5 Gashyantare 2022, ifite umutwe ugira uti “Inkuru icukumbuye: Kuki Kagame yemeye kongera gufungura Umupaka”

    muri iyi nkuru havugwamo byinshi byagiye biranga umubano w'ibihugu byombi mubihe bitandukanye, bagera aho kongera gufungura umupaka bakavuga ko byari ibirori kubanyarwanda bitandukanye ni Bugande. iti“Ijambo kongera gufungura Umupaka, Ibyishimo bidasanzwe i Kigali”

    Iyi nkuru ikomeza igira iti“Amashusho yiriwe acicikana kumbuga nkoranyambaga agaragaza ibyishimo bidasanzwe by'Abanyarwanda, Amatike ibihumbi ya bisi yaguzwe y'Abanyarwanda bashaka kuza muri Uganda, ariko nyuma babwirwa ko batagomba kwambuka”

    Kurundi ruhande kandi, guverinoma y'u Rwanda yo yatangaje ko impamvu uyu mupaka uwafunguwe ariko abaturage bakangirwa kwambuka, aruko hakiri gushakirwa uburyo burambye bwo gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, ndetse ibihugu byombi biciye mu nzego z'Ubuzima zikaba ziri gukorera hamwe ngo harebwe icyakorwa.

    Ubwo yakiraga indahiro z'Abayobozi bashya, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, yagarytse kumubano w'Ibihugu byombi ndetse nimpamvu umupaka utafunguwe nkuko benshi bari babyioteze. Ati”Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.”

    Yongeyeho ko “Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho

    Perezida Kagame yatanze ikizere cy'Umubano mwiza w'Ibihugu byombi
    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

    Ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

    Ati 'Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n'uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n'ahandi.'

    Yongeyeho kandi ko u Rwanda ari igihugu gito, 'aho umuriro uturutse' ariho ruwusanga' kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.

    Nyuma y'Amasaha macye Umukuru w'igihugu atanze iyi mbwirwaruhame, Perezida Museveni yahise akora impinduka zikomeye mu Ngabo ziki gihugu aho Gen. Abel Kandiho wari waroherejwe muri Sudan Yepfo yahise ahabwa umwanya wo hejuru mu Gipolice cya Uganda asimbura Major Jack Bakasumba mugihe uyu Bakasumba ariwe waje koherezwa muri Sudan Yepfo.

    Kuki Gen. Kandiho yagumishijwe i Bugande ?

    Kugumisha Gen. Kandiho muri Uganda, ndetse mu mwanya wo hejuru mu Gipolice kiki gihugu, bimuha ububasha busesuye mubijyanye n'Umutekano wiki gihugu ndetse akaba afite nubushobozi bwo kuba yatanga amabwiriza murwego rw'Ubutasi yahoze ayobora.

    Ikindi ni uko Kandiho iyo yoherezwa muri Sudan Yepfo, kandi iki gihugu ibibazo by'Umutekano bitaragabanuka kurugero rushimishije byashoboraga kumugiraho ingaruka. iki kandi ibinyamakuru by'Ikampala bikavuga ko muri Sudani Yepfo hakiri abasirikare b'U Rwanda. ibi ngo bikaba ari bimwe mubyo Museveni yasesenguye mbere yo guhagarika Gen. Kandiho kujya muri Sudan Yepfo.

    Hari kandi amakuru avuga ko Uyu musirikare raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw'ubukungu.Gen Maj Kandiho ni umwe mu bantu 15 bo mu bihugu bitatu bafatiwe ibihano na Amerika, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi. Iyo aramuka yoherejwe muri kiriya Gihugu byashobokaga ko yari gutabwa muri yombi.

    Gen. Abel Kandiho Yari muntu ki muri CMI ?

    Maj Gen Abel Kandiho yahawe inshingano zo kuyobora CMI mu 2017. Ubusanzwe Urwego rw'Iperereza mu Gisirikare rurakomeye cyane ku buryo rukunze kuyoborwa n'abantu bafite ubushobozi runaka burenze ubw'ubutasi cyangwa igisirikare, ahubwo ugasanga baranaminuje mu ngeri zitandukanye.

    Kuri Kandiho siko byari bimeze kuko yagarukiye mu mashuri abanza gusa, ndetse amakuru akavuga ko ibikorwa birimo nko gusobanura za raporo zitandukanye no kwisobanura imbere y'Inteko Ishinga Amategeko atashoboraga kubyitabira, ahubwo yoherezaga abamwungirije.

    Kandiho yahawe izi nshingano kuko yari yizewe na Perezida Museveni wamurangiwe na Salim Saleh, bose bakamukundira uburyo ari umuntu wari witeguye gukora buri kimwe cyose ategetswe, akabikora uko yabitegetswe kandi atagenzuye ingaruka zabyo.

    Bitewe n'uko umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda washoboraga kwamaganwa n'abandi bayobozi bashyira mu gaciro, byatumye Museveni ashyiraho Kandiho yizeye ko atazigera azuyaza mu kubahiriza amategeko ahawe.

    CMI ya Kandiho yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa by'Abarwanya Leta y'u Rwanda, kubafasha kubona abarwanyi, guhuza abayobozi b'imitwe ihuriye muri uwo mugambi ndetse n'ibindi bijyanye na byo. Museveni kandi yari amwizeyeho ko azakoresha ubugome azwiho kuva mu bwana bwe, mu bikorwa birimo guhohotera Abanyarwanda.

    Iyi myiteguro yose yaje kuvamo ibitero byagabwe mu Rwanda mu 2018 na 2019, icyo u Rwanda rwafashe nko kurenga umurongo utukura, ruhitamo kureka politiki yo kugira ibanga ibibazo biri mu mubano warwo na Uganda, runafata icyemezo cyo gufunga umupaka warwo n'icyo gihugu ndetse rugira inama Abanyarwanda yo guhagarika ingendo bakorera muri Uganda.

    Gen. Kandiho Abel yahawe Umwanya mushya

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gen-abel-kandiho-ihwa-mumubano-w-u-rwanda-na-uganda-agumye-i-bugande-amaherezo

  • Uko #Mendy yakiriwe na bagenzi be ubwo yageraga i London avuye muri #AFCON2021 (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Edou Mendy afashije ikipe y'igihugu cye cya Senegal gutwara igikombe cya AFCON 2021, uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko yasanze bagenzi be bakinana muri club mu ikipe ya Chelsea FC i London kugirango bakomezanye imyitozo. Amashusho yagiye hanze agaragaza Mendy arimo gusuhuza abandi bakinnyi bagenzi be bamwishimiye bamuhoberana akanyamuneza.

    Source : https://yegob.rw/uko-mendy-yakiriwe-na-bagenzi-be-ubwo-yageraga-i-london-avuye-muri-afcon2021-video/

  • Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF #rwanda #RwOT

    Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru: Birazwi neza Ingabo z'uRwanda ziri muri icyo gihugu zagiye gutabara abari mu kaga, ntizagiye guhiga izo nkorabusa.

    Abakwiza ibyo binyoma biganjemo abahoze ari abasirikare muri EX-FAR, abambari ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'ababa mu mitwe y'iterabwoba nka RNC na FDLR.

    Aba bakorana n'umunya Mozambique, Prof. Adriano Nuvunga wiyita 'impirimbanyi' iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, akaba ategeka icyitwa ' Ikigo giharanira demokarasi n'amajyambere' (Center for democracy and Development).

    Aba Banyarwanda bigize abanzi b'igihugu cyabo bamwizeza kumuha amakuru ku Rwanda ndetse no kumufasha mu bijyanye n'amafaranga, dore ko abenshi ari abacuruzi bakomeye aho muri Mozambique, nawe akabakorera ubuvugizi bubatagatifuza, kugirango badakomeza kwitwa abajenosideri n'abayoboke b' imitwe y'iterabwoba.

    Bamuha amakuru ku Rwanda se bo barayafite, ko icyo bakizeho ari umutima mutindi!

    Muri abo babaswe n'urwango bafitiye uRwanda, twavuga:

    Habiyaremye Cléophas: Uyu yigize umutware w'impunzi ziganjemo abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntaterwa isoni no kwitwa umuyobozi w'abicanyi, kuko nawe ubwe ari uharwa. Nguwo uza mu b' imbere mu kwangisha abantu ingabo z'u Rwanda zarokoye ubuzima bw'Abanya Mozambique bari bibasiwe n'imitwe y'intagondwa z' abayisilamu.

    Diomède Twagirayezu: Uyu yahoze mu ngabo za Habyarimana zasize zikoze Jenoside. Igishoro cy'ubucuruzi akora muri Mozambique yagikuye mu bisahurano, dore ko abamuzi neza batubwiye ko yasahuye ibintu byinshi mu ntambara na Jenoside, ibindi akabicuza impunzi ngenzi ze. Gusebya ingabo z'u Rwanda abitewa n'uko zamukubise inshuro, agahitamo kwangara aho kuguma mu gihugu ngo abatanye n;abandi kugisana.

    Alex Nyamwasa: Uyu abarizwa mu mutwe w'iterabwoba wa RNC akaba ari nawe ushinzwe kuyishakira inkunga haba mu Banyarwanda, haba no mu banyamahanga bashukika. Ni umugaragu wa Kayumba Nyamwasa, dore ko ari umwe mu bo Nyamwasa akoresha mu gusaruza amafaranga mu mpunzi, bazibeshya ngo RNC igiye kwigarurira u Rwanda.

    Alphonse Munyarugendo: Uyu yinjiye mu gisirikare cya Habyarimana muri 1989. Kimwe n'abandi bajenosideri abarizwa mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, nawe akaba ari mu bacuruzi bazwi muri Mozambique.

    Uyu Munyarugendo bakunda kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinskyi muri Gisenyi, akaba ava inda imwe n'umujenosideri uzwi cyane Col. Anatole Nsengiyumva. Muri 1994 Munyarugendo niwe wari ushinzwe ibibunda biremereye mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

    Alphonse Munyarugendo yanabaye mu girikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Kongo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Pweto, ubwo Désiré Kabila yari amerewe nabi n'inyeshyamba zamurwanyaga.

    Munyarugerero yamenyekanye cyane mu gushaka guhuza abagize FDLR ngo babashe guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, maze barangize umugambi wa jenoside basize badashoje.

    Théoneste Misago: Uyu Misago niwe uhagarariye umutwe w'iterabwoba wa FDLR muri bihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo. Ashinzwe guhuza ibikorwa byose birwanya Leta y'u Rwanda, harimo no gushaka abajya gupfira mu mashyamba ya Kongo no gukusanya imisanzu itagira icyo igeraho.

    Tuvuze aba ariko hari n'abandi benshi tuzagenda dutangariza Abanyarwanda, kugirango batazagwa mu mutego mutindi w'aba bagome.

    Urundi rugero rw'amahomvu y'izi nkorabusa, ni ibihuha zakwije ubwo Interahamwe Karemangingo Revocat yapfaga. Icyo gihe Prof. Adriano Nuvunga afatanyije na rya shyiharamwe ry' interahamwe ziyita 'Abanyarwanda bahunze Leta', yakoresheje ikiganiro avuga ko ngo Karemangingo yishwe na Leta y'u Rwanda, ndetse ko hari urutonde rwakozwe rw'abagomba kwicwa.

    Iki kinyoma ntacyo cyafashe ubusa, kuko byaje kugaragara ko Karemangingo ari umwe mu bo Kayumba Nyamwasa akomeje kwikiza, iyo bagerageje kumwereka ko ari umunyoni ugamije kwiyuzuriza igifu.

    Iyo usesenguye ariko, usanga harimo no gusuzugura Leta ya Mozambique yabacumbikiye, kuko ibyo bavuga ai nko kwerekana ko idashoboye kubarindira umutekano. Nyir'ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, wabona mu minsi iri imbere Mozambique irambiwe ibyo binyoma, ikabereka umuryango usohoka.

    Gutera ubwoba Abanyarwanda baba muri Mozambique babashinja gukorana na Leta y'u Rwanda nk'aho kugirana umubano mwiza n'Igihugu cyawe ari icyaha, gukwiza ibihuha ngo Ingabo z'u Rwanda zaje muri icyo gihugu kubahiga, byose bizaba imfabusa kuko isi yose yamaze gusobanukirwa ko Leta y'uRwanda igamije ineza y'Abanyarwanda ndetse n'iy'abanyamahanga.

    Kugerageza gupfukirana ibyaha bikomeje gukorwa n'imitwe y'iterabwoba ya RNC na FDLR nabyo ntibizabahira, kuko ukuri ku migambi mibisha y'iyi mitwe kwamaze kujya ahagaragara, kandi aho isi igeze iterabwoba ryarahagurukiwe.

    Ni ikibazo cy'igihe gusa.

    The post Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-nibigarasha-byo-muri-mozambique-mu-bihuha-bitagira-epfo-na-ruguru-basebya-rdf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-nibigarasha-byo-muri-mozambique-mu-bihuha-bitagira-epfo-na-ruguru-basebya-rdf

  • Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n'igihugu na kimwe harimo n'ibicumbikiye imiryango yabo #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho muri iyi minsi yerekeye ubutabera ni uko Leta ya Niger iherutse gufata umwanzuro wo gusubiza i Arusha muri Tanzania, Abajenosideri umunani bakatiwe n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

    Abo ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cpt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.

    Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y'amasezerano icyo gihugu cyagiranye n'Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n'izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

    Gusa uru rwego rwabeshye igihugu cya Niger ko babanje kuganira n'u Rwanda kandi abayobozi b'u Rwanda baratangaje ko nabo babyumvise mu binyamakuru.

    Nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Liberation, umuyobozi umwe muri icyo gihugu yagize ati 'Baratubeshye. Batubeshye ko babanje kuganira n'u Rwanda igihugu bakomokamo twemera amasezerano yo kubakira nyuma dusanga baratubeshye'

    Niger yaje kumenya abo bantu abo aribo cyane ko harimo n'abasirikari bakuru yemeza ko babangamiye umutekano n'ubusigire bw'igihugu cyabo nuko bashyirwa mu nzu imwe bacungwa n'inzego z'umutekano.

    Yaba Amerika, Canada, Ububiligi, Ubufaransa, Luxembourg, Ubwongereza, Ubuholandi n'ibindi bihugu bicumbikiye imiryango yabo, nta nakimwe kibifuza kandi babisaba uburenganzira bwo gutura cyangwa kwakirwa nk'impunzi. Ariko u Rwanda rwo rwiyemeje kubakira nkuko rwakiriye abandi harimo Major Ntuyahaga wari urangije igifungo cy'imyaka 20 mu Bubiligi.

    Mu nyandiko ndende, Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda Emmanuel Ugilashebuja yandikiye Perezida w'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, umurusiya Vasily Nebenzya, yavuzeko Leta y'u Rwanda ishishikajwe no gucyura Abanyarwanda bose bityo ikaba yifuza ko nabo umunani boherezwa mu Rwanda baba barakatiwe cyangwa barakuriweho ibyaha ntabwo bazongera gukurikiranwa.
    Turacyabakurikiranira iherezo ryaho aba bicanyi bazatuzwa.

    The post Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n'igihugu na kimwe harimo n'ibicumbikiye imiryango yabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-utamenye-kuba-jenosideri-umunani-batifuzwa-nigihugu-na-kimwe-harimo-nibicumbikiye-imiryango-yabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyo-utamenye-kuba-jenosideri-umunani-batifuzwa-nigihugu-na-kimwe-harimo-nibicumbikiye-imiryango-yabo

  • Nyaruguru: Barifuza gufashwa kongera guhinga maracuja n’ibinyomoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barifuza kubona imbuto nziza ya maracuja n

    Barifuza kubona imbuto nziza ya maracuja n’ibinyomobo

    Abo bahinzi bavuga ko ku mababi hazaho udukoko hanyuma akihina, bigatuma hatazaho imbuto ngo zere. Ibi ngo byabashubije inyuma, bituma icyizere cy’ubukire babonaga imbere yabo kiyoyoka.

    Nk’uwari umuhinzi wa marakuja, Martin Manimpaye, utuye mu Mudugudu wa Giseke, avuga ko batangira kuzihinga muri 2006 na 2007 bezaga cyane, ku buryo bagurishaga ahantu hatandukanye bakabona n’amafaranga ahagije, ngo yari yaranahagaritse kujya gukora mu cyayi.

    Agira ati 'Icyo gihe nezaga ibiro 300 mu cyumweru, ariko ubu narabiretse kubera indwara yadutse, igakunja amababi. Nsigaye ngenda ntera avoka'.

    Anasobanura ko maracuja iyo zakunze zera cyane, ku buryo igiti kimwe gisarurwaho ikilo buri cyumweru. Ibi ngo biterwa n’uko ubusanzwe buri kibabi hera urubuto.

    Uwitwa Vincent Ndagijimana baturanye, na we ngo wazihingaga cyane, agira ati 'Zampaga amafaranga menshi kuko buri cyumweru nasaruraga. Nigeze no kwandika amafaranga ninjiza, mbona zampaye ibihumbi 200 mu cyumweru, kandi aho nari nahinze hari hatoya. Umuntu ahinze hanini zikanamukundira yagura na ka moto.'

    Aba bahinzi bavuga ko abagoronome bababwiye ko iyi ndwara yateye muri marakuja iterwa na virus, kandi ko byakemurwa n’uko babona imbuto nziza bahawe na RAB.

    Icyakora Dr Assinapol Ndereyimana, ukuriye gahunda y’ubushakashatsi ku bihingwa by’imbuto n’imboga muri RAB, we avuga ko n’ubwo n’imbuto nziza iba ikenewe, kurwara kwa marakuja ahanini guturuka k’uho zahinzwe no ku buryo zitaweho.

    Agira ati 'Bisaba ko niba umuhinzi afite imbuto nzima twamuhaye cyangwa twamurangiye aho twizeye, ayihinga mu murima zidaherukamo, kandi ntazegereze umurima urimo izishaje. Igihe yamaze gutera akabonamo igiti kirwaye, agomba kugikuramo kugira ngo kitanduza ibisigaye, mbese nk’uko umuntu urwaye covid ashyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi.'

    Asobanura ko umurima wahinzwemo marakuja zongera guhingwamo hirengejwe byibura igihembwe cy’ihinga, kandi ko birinda kuzegereza umurima urimo izishaje wazanduza, kuko gusaza guturuka ku ndwara ziba zirimo, naho ubundi igiti cya marakuja ngo cyamara n’imyaka itanu.

    Yongeraho ko marakuja zinagomba guterwa imiti yo kwica udusimba tuzizamo kuko ari two dukwirakwiza virus, kandi no mu gihe cyo kuzicira icyuma cyifashishwa kigahanagurwa hifashishijwe Jik mbere yo kugikoresha ku kindi giti.

    Ati 'Ikindi gituma umusaruro ubura burundu, ni uko usanga ibihingwa bititaweho: batabiha ifumbire ikwiye n’amazi akwiye, zafatwa gato zigahita ziremba.'

    Naho ku bijyanye n’ibinyomoro, Dr Ndereyimana avuga ko birwara kubera kubihingana n’ibihingwa byo mu bwoko bumwe na byo, bita ibisantobo, urugero nk’ibirayi, inyanya, intoryi n’urusenda, bituma byanduzanya kuko birwara indwara zimwe.

    Mu kubirinda indwara bisaba ko byitabwaho nk’uko yabivuze kuri maracuja, ariko byo ngo bisaba kwirenza ibihembwe bitatu by’ihinga mbere yo kongera kubihinga mu murima byahozemo.

    Ikindi abantu bagomba kwitondera ngo ni ikijyanye no kwishakira imbuto, aho usanga umuntu afata nka marakuja cyangwa ibinyomoro yejeje cyangwa yakuye mu isoko, akaba ari byo akuraho imbuto, nyamara hari igihe bishobora kuba birwaye.

    Umuti kuri iki kibazo wo ngo ni ukubegera bakabaha imbuto, cyangwa bakabarangira aho bayigira hizewe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-barifuza-gufashwa-kongera-guhinga-maracuja-n-ibinyomoro

  • Hyundai na Kia baburiye abatunze imodoka 500…. – #rwanda #RwOT

    Hyundai na Kia basabye ba nyir’imodoka batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America gukura imodoka zabo muri parikingi nini kubera iyo nenge ishobora guteza ibyago kuri benshi. Aya masosiyete yaburiye abatunze imodoka ziyinga 500.000, nyuma y’iki kibazo cyagaragaye muri ‘system’ z’imodoka. Byavuzwe ko ibinyabiziga bifite iyi nenge bishobora gufata umuriro mu gice cya moteri mu gihe icyo ari cyo cyose.

    Hyundai yabwiraga abatunze imodoka za; Santa Fe SUVs 2016-18, Santa FE Sport 2017-18, Santa Fe XL 2019 na Tucson SUVs 2014-15, mu gihe Kia yo yaburiye abatunze imodoka za; Sedan 2016-18 K900 na Sportage SUV’s 2014-16. Muri rusange, Kia yaburiye imodoka 126.747 mu gihe Hyundai yabwiraga abatunze imodoka zigera kuri 357.830.

    Abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabwe kujyana imodoka zabo ku bacuruzi, kugira ngo bagenzure niba imodoka zabo zifite ubwirinzi buhagije ku buryo zitafatwa n’umuriro ku buryo bworoshye. Uruganda rwa Hyundai rufite inyungu n’imigabane muri Kia, aho ibigo byombi binasangiye ubwubatsi mu buryo butandukanye.

    Source: CNN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114344/hyundai-na-kia-baburiye-abatunze-imodoka-500000-ko-zishobora-gufatwa-ninkongi-yumuriro-114344.html

  • RAB irasaba abahinzi gusarura ibigori byumye neza birinda ko byangirika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ngombwa ko ibigori biba byumye neza kugira ngo bisarurwe

    Ni ngombwa ko ibigori biba byumye neza kugira ngo bisarurwe

    Uku kwezi kwa Gashyantare henshi mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo abahinzi b’ibigori batangiye gusarura.

    Kagwa Evalde avuga ko kugira ngo umuhinzi amenye ko ibigori bye byumye, bikwiye gusarurwa, ari uko biba bimaze kugira ibara rya kaki kandi bicuramye.

    Avuga ko umuhinzi akwiye gusarura ari uko yiteguye amahema yo kwanikaho, ndetse n’imifuka yo guhunikamo.

    Ati 'Amaze kubona ko ibigori byacuramye ashaka amashitingi yo kwanikaho ku buryo ibigori bidahura n’igitaka cyangwa bikajyamo amazi bikazana uruhumbu, kuko ari uburozi none akaba yiteguye imifuka ku buryo iyo bimaze kuma neza, abivungura agahunika agategereza isoko.'

    Ariko nanone ngo hari ubundi buryo umuhinzi yafata neza umusaruro w’ibigori, yikoreye ubwanikiro byoroheje.

    Agira ati 'Icyo dukangurira abahinzi nanone ni ukwikorera ubwanikiro bworoheje bashinga ibiti bagasharikaho ibigori bikumiraho, bakabona guhunika byagejeje ubwume bwemewe.'

    Avuga ko ibigori bisaruwe bitumye kenshi bikunze kugira ikibazo cy’uruhumbu kandi rukaba ari uburozi.

    Yashishikarije abahinzi kujya bategereza isoko ryemewe ku baguzi b’imyaka bemewe, aho kugurisha umusaruro wabo abamamyi babahenda.

    Yongeraho ko mu rwego rwo gufata neza umusaruro, mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ubwanikiro bw’ibigori 160, ndetse hakaba hateganywa no kubakwa ubundi.

    I Ryabega mu Karere ka Nyagatare na Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ubu hari imashini zumisha umusaruro w’ibigori kandi zikaba zinimuka, zikaba zakorera ahandi hari umusaruro mwinshi.

    Kagwa arasaba ba rwiyemezamirimo gushora imari mu kugura imashini zumisha umusaruro, kuko batahomba, cyane ko abazikenera ari benshi n’ubwo hari izaguzwe na Leta.

    N’ubwo nta mibare irakorwa kuko isarura aribwo rigitangira, RAB Sitasiyo ya Nyagatare ivuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga 2022 A, uzaba mucye ugereranyije n’uwajyaga uboneka mu myaka yabanje, kubera ikibazo cy’izuba ryinshi muri imwe mu mirenge y’uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

    Gusa nanone ngo nta nzara cyangwa amapfa bizagaragara kuko abahinzi batarumbije burundu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rab-irasaba-abahinzi-gusarura-ibigori-byumye-neza-birinda-ko-byangirika

  • Umutoza wa Rayon Sports yagarutse kuri Olivier Kwizera utaragaraye mu mikino 2 iheruka #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko impamvu Kwizera Olivier ataragaraye mu mikino ibiri ya gicuti bakinnye byatewe n’imvune, yongera gushimangira ko mu ikipe hazajya hakina uwakoze imyitozo.

    Jorge Paixão yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’icyumweu gishize akaba amaze gukina imikino 2 ya gicuti, uwo banganyijemo na Police FC ndetse n’uwo baraye batsinzemo Nyanza FC 2-0.

    Ni imikino 2 yose itaragaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier, Paixão akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu ari uko uyu munyezamu ari bwo agitangira imyitozo nyuma y’iminsi afite ikibazo cy’imvune, ngo yagombaga gukoresha abakora imyitozo kandi niko bizahora.

    Ati 'Olivier [Kwizera] yatangiye imyitozo ejo kubera imvune, nari mfite abanyezamu bakora buri munsi, mu ikipe yanjye hazajya hakina uwakoze imyitozo muri icyo cyumweru, niba hari umukinnyi ufite ikibazo, niba atakoze imyitozo ntazakina, ikindi mu ikipe yanjye abakinnyi bose barangana nta musitari urimo, umusitari muri Rayon Sports ari hano (yerekana ikirango cy’ikipe), sinjye ntabwo ari n’umukinnyi.'

    Kwizera Olivier watangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize akaba yari yagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo ya mbere y’umutoza Jorge Paixão yakoresheje tariki ya 2 Gaashyantare 2022.

    Kwizera Olivier amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune

    Umutoza wa Rayon Sports ahamya ko uzajya akora imyitozo ari we uzajya ukina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yagarutse-kuri-olivier-kwizera-utaragaraye-mu-mikino-2-iheruka

  • Leta y'u Rwanda yavuze ku banyarwanda 8 basubijwe i Arusha #rwanda #RwOT

    Abo ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cap. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.

    Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y'amasezerano icyo gihugu cyagiranye n'Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n'izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

    U Rwanda rwaje kugaragaza ko rutishimiye ayo masezerano kuko yakozwe rutagishijwe inama kandi abasabiwe ubuhungiro ari abaturage barwo.

    Kuri ubu Niger yamaze gusubiza abo Banyarwanda i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cya IRMCT aho bari bamaze igihe baba, mu gihe bagishakisha ikindi gihugu kitari u Rwanda kibakira.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga ko nta ruhare u Rwanda rwigeze rugira mu biganiro byatumye abo Banyarwanda basubizwa Arusha.

    Ati 'Ntabwo rwagiye mu biganiro n'abari bagiranye amasezerano ari bo Niger n'abasigariyeho urukiko rwa Arusha kuko abagiranye amasezerano ni uburenganzira bwabo busesuye, nubwo mu mikoranire myiza nka Niger igihugu cy'inshuti n'urukiko rwa Arusha, byari kuba byumvikana iyo bamenyesha u Rwanda ibiri gukorwa cyane cyane ko bireba abanyarwanda.'

    Tariki 1 Gashyantare 2022, Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda yandikiye Umuyobozi w'Akanama gashinzwe umutekano muri Loni ari nako kareberera imirimo ya IRMCT, Vasily Nebenzya, agaragaza icyo u Rwanda rutekereza kuri icyo kibazo cy'Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger.

    Mu ibaruwa ye, Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo Banyarwanda, mu gihe baba babihisemo kuko rubemera nk'abaturage barwo.

    Yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoje ibihano byabo bari barakatiwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko n'abo Banyarwanda bahawe ikaze.

    Ati 'Nta mpamvu urwego (IRMCT) rwakomeza kwikorera umutwaro utari ngombwa w'abantu batabuze igihugu, ibintu bihabanye n'inshingano zarwo.'

    Abo Banyarwanda bakunze kugaragaza ko badashaka gusubizwa mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo, icyakora Leta y'u Rwanda yo si ko ibibona kuko hari n'abandi bagiye basoza ibihano byabo bakagaruka mu gihugu.

    Mu ibaruwa, Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko urwego nka IRMCT mu nshingano zarwo hatarimo gushakira ibihugu abasoje ibihano, ahubwo ibyo rushinzwe ari ugushaka ubutabera ku batarabuhabwa.

    Ati 'Ntabwo bisanzwe ku nkiko gukomeza kwivanga mu bikorwa by'abantu basoje ibihano cyangwa bagizwe abere. Turifuza ko urwo rwego ruhindura iyi migirire [….] . Ni ibintu bishobora kwangiza imikorere y'ubutabera mpuzamahanga'.

    Arusha aho abo Banyarwanda bagiye gusubizwa, babaho ku mafaranga yishyurwa na Loni. Mu 2014, Reuters yatangaje ko Loni itakaza amadolari 1500 kuri buri umwe ku kwezi, ni ukuvuga hafi miliyoni 1.5 Frw.

    Ayo mafaranga harimo agenda ku icumbi babamo, aya telefone, ay'ibiribwa, umutekano n'ibindi.

    Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda yavuze ko bidakwiriye ko amafaranga atangwa n'abanyamuryango ba Loni akomeza gukoreshwa mu kwita ku bantu bafite igihugu kibemera nk'abaturage bacyo.

    Mu busabe u Rwanda rwahaye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, harimo kohereza abo bantu mu gihugu cyabo ndetse rwizeza ko umutekano wabo uzubahirizwa.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko amarembo akinguye kuri abo Banyarwanda.

    Ati 'Igihe cyose bazumva bashatse kugaruka mu rwababyaye, amarembo arafunguye. Kwanga kugaruka mu Rwanda ni uburenganzira bwabo. Nta we u Rwanda ruzashyiraho igitutu ngo atahe mu rwamubyaye, nk'uko rutazahwema kuvuga icyo rutekereza n'uko rubona ibintu ku birebana n'abenegihugu barwo.'

    Abo Banyarwanda bose bagiye basaba ko bahabwa ubuhungiro mu bihugu by'amahanga aho imiryango yabo iri, ariko ibyo bihugu byagiye bibatsembera kubera ibyaha biremereye bahamijwe cyangwa bigeze gukurikiranwaho n'inkiko.

    Moussa Marou, umwe mu banyamategeko bunganira abo banyarwanda aherutse kubwira ikinyamakuru SPunik ko 'benshi barwaye indwara zidakira kandi nta bufasha bw'abaganga bahabwa', bityo bakeneye kwitabwaho byihariye dore ko bageze mu zabukuru kuko bari hagati y'imyaka 60 na 85.

    Amasezerano yo koherezwa muri Niger yashyizweho umukono hagati y'ubuyobozi bw'iki gihugu na IRMCT, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Ugushyingo 2021 ariko Niger iza kwisubiraho nyuma y'igihe gito imaze kubakira.

    Tariki 27 Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yahaye abo banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye muri icyo gihugu nyuma yo kuhagera tariki 6 Ukuboza.

    Tariki 31 Ukuboza, Loni yari yasabye Niger guhagarika umwanzuro wayo wo kwirukana abo Banyarwanda.

    Abanyarwanda Umunani Leta ya Niger iherutse gufata umwanzuro wo gusubiza i Arusha muri Tanzania

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/leta-y-u-rwanda-umva-icyo-ivuga-ku-banyarwanda-8-basubijwe-i-arusha