Category: Uncategorized

  • Perezida wa Sena yibukije urubyiruko ko amahirwe rufite rugomba kuyakoresha neza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gahyantare 2022, amaze kwerekwa tumwe mu dushya twakozwe n'abanyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Nkombo.

    Harimo moto ikoreshwa n'amazi avanze n'umunyu, icyuma kibikurizwaho amafaranga kinzwi nka ATM ndetse n'ubwoko butandukanye bw'imitobe bukorwa n'abo banyeshuri.

    Umwe mu bagize uruhare mu gukora iyo moto abifashinjwemo n'iri shuri yavuze ko ari igikorwa bakoze kugira ngo barengere ibidukikije byangizwa n'imyuka ihumanya ikirere.

    Yagize ati 'Dukoresha amazi n'umunyu muri moteri ya moto bigasimbura ibikomoka kuri peteroli, igashobora kugenda. Uretse kuri moto turi gushaka uko ubu buryo bwajya bukoreshwa mu modoka.'

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yasabye urubyiruko rw'abanyeshuri gufatanya kugira ngo babe amizero y'Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Rubyiruko muzafatanye kandi mube amizero y'Abanyarwanda. Twebwe tumaze kugera ku myaka mfite n'abandi bankurikiye, iyo tubona ibiri imbere turavuga tuti urubyiruko rwacu rwagize amahirwe kuko ruba mu gihugu kitagira macakubiri.'

    Kuva uru rubyiruko rwatangira ubushakashatsi, rumaze gukora moto ebyiri. Moto yabo inywa litiro ebyiri z'amazi n'amagarama 25 y'umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Ku isura iteye nk'izisanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n'amabati ikagira bateri iyiha imbaraga. Kuri ubu bari gukora ubushakatsi buzabageza ku gukora drone.

    Perezida wa Sena yasabye urubyiruko kubaza umusaruro amahirwe rufite yo gukurira mu gihugu cyiza

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremya Augustin yasuye ibikorwa bitandukanye ku Nkombo

    Imwe muri moto yakozwe n’abanyeshuri bo ku Nkombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-yibukije-urubyiruko-ko-amahirwe-rufite-rugomba-kuyakoresha

  • Ibintu bitatu ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma (ATM) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga umunsi ku wundi ritera imbere bitewe n'uburyo abahanga mu gukora gahunda za mudasobwa bahimba byinshi bitworohereza mu kurikoresha bigatuma benshi bariyoboka. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibijyanye na ATM benshi dukunze kwita icyuma. Turarebera hamwe ibintu bitatu ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma bitewe nuko hari ba rusahuriramunduru bitwikira iri koranabuhanga bakiba abakoresha iri terambere.

    Icyambere ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma ni ukureba ko akuma kitwa skimmer gahura n'ikarita yawe. ATM Skimmer ni agakoresho kaba mu cyuma (ATM) aho ushyira ikarita aho kaba gakase neza ku buryo ikarita yawe ikwirwamo. Aka kuma niko gashinzwe gusoma amakuru ari ku ikarita yawe mu buryo bwa rukuruzi bukoreshwa muri iri koranabuhanga ry'icyuma cya ATM. Impamvu ugomba kubyitaho ni uko hari ingero za henshi ku Isi byagiye biba abajura bakaba bahindura utwo twuma bakaba babasha gukoresha amakuru yawe bavanye kuri iyo karita bakiba amafaranaga.

    Uburyo bwa kabiri aba abjura bakoresha ni ubwo bongeraho akandi kuma kiyongera kuri Skimmer ikoreshwa mu cyuma bisanzwe aho bo bafata umubare w'ibanga wawe kuko uba uri buwushyire kuri ako kuma baba bongeyeho bakaza gukoresha uwo mubare w'ibanga bakwiba.

    Ikindi ugomba kwitondera mu gihe ugiye kwinjiza ikarita yawe mu cyuma, ni ukwitegereza neza ko nta twuma dukurura amashusho twaba turi muri kariya kazu karimo icyuma. Ubu buryo nabwo bujya gusa n'ubwa kabiri aho abab bajura icyo baba bagambiriye ari ugufata umubare wawe w'ibanga bakaba bawukoresha biba abakoresha ATM.

    Mu gihe ucyetse cyangwa ubonye bumwe muri ubu buryo ba rusahuzi bakoresha biba abakoresha icyi cyuma,usabwe kubimenyesha abashinzwe iyo bank kugira hatabaho ubusambo.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bitatu-ugomba-kwitondera-mbere-yo-kwinjiza-ikarita-yawe-mu-cyuma-atm/

  • Surprise: Andy Bumuntu yatunguye undi mwana muto umukunda biramushimisha cyane (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Andy Bumuntu yatunguye umwe mu bafana be witwa Bwiza Enza Aella umukunda cyane. Nkuko videwo dukesha KC2 ibigaragaza, Andy Bumuntu yatunguye Aella amusanze iwabo mu rugo.

    Ubwo Andy Bumuntu yageraga iwabo kwa Aella yasanze Aella arimo kuririmba indirimbo On Fire maze bafatanya kuyiririmba ndetse baranaganira mu buryo bwimbitse.

    Yaba Andy Bumuntu ndetse na Aella, buri wese yishimiye guhura na mugenzi we ndetse by'umwihariko Aella yishimiye guhura na Andy Bumuntu, umuhanzi yakunze kuva kera.

    Source : https://yegob.rw/surprise-andy-bumuntu-yatunguye-undi-mwana-muto-umukunda-biramushimisha-cyane-video/

  • Umugore ari mu marira menshi nyuma yo guterwa indobo n'umukunzi we agahita arongora undi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yahishuye agahinda gakomeye yagize ubwo umugabo we yamubenze hanyuma ahita arongora inshuti magara y'uyu mugore.

    Nk'uko byatangajwe n'uyu mugore, ngo inshuti ye magara yashoboye kumwambura umugabo we mu mayeri.

    Mu mashusho uyu mugore waragaje amarangamutima yavuze ko yisanze umugabo we yamutaye hanyuma akumva ko umugore wari inshuti ye magara yamuciye inyuma ikamutwara umugabo we.

    Abagore benshi babonye iyi videwo bagiye batanga ibitekerezo byabo bavuga ko atari byiza kwizera inshuti yawe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ari-mu-marira-menshi-nyuma-yo-guterwa-indobo-numukunzi-we-agahita-arongora-undi/

  • Mbere yo kwakira Rayon Sports, Mukura izatora… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe yitegura kwakira Rayon Sports muri shampiyona kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare, guhera kuri uyu wa gatanu yateguye ibirori bitandukanye bijyanye no gusubukura imikino yo kwishyura ndetse no kongera kwakira abafana kuri Stade Huye nyuma y' iminsi yari ishize batemerewe kureba imikino kubera Covid-19.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare, abakunzi b'iyi kipe n'abandi bose bazareba uyu mukino baratangirana n'igitaramo kizwi nka Silent Disco kiza kubera muri Hotel Credo, aho baza kuba bacurangirwa n'aba DJs bane batandukanye.

    Kuri uyu wa Gatandatu kandi abakunzi b'ikipe ya Mukura barazindukira mu nama y'Inteko rusange, aho ku murongo w'ibyigwa harimo amatora yo kuzuza Komite Nyobozi, by'umwihariko gutora Perezida usimbura Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora FERWAFA.

    Mbere y'uko yiyamamariza kuyobora FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mwanya wa Perezida wa Mukura VS, bituma inshingano yari afite zisigarana uwari Visi Perezida we Sakindi Eugène, mu gihe Umunyamabanga Mukuru yakomeje kuba Théodate Siboyintore naho umubitsi aba Mutemberezi Paulin.

    Nyuma y'Inteko rusange kuri Stade Huye hazakurikiraho umukino wa shampiyona w'umunsi wa 16 uzahuza Mukura na Rayon Sports guhera saa cyenda zuzuye.

    Mukura Victory Sport igiye gutora perezida w’ikipe mushya usimbura Nizeyimana watorewe kuyobora FERWAFA

    Mukura yateguye ibirori mbere yo kwakira Rayon Sports

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere iragaruka Mukura icakirana na Rayon Sports i Huye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114434/mbere-yo-kwakira-rayon-sports-mukura-izatora-umuyobozi-mushya-114434.html

  • Perezida Kagame yatangije umushinga wo kubaka inzu zo guturamo ziri ku giciro kiringaniye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye itangizwa ry'umushinga w'amacumbi agezweho witwa 'Bwiza Riverside Homes' azubakwa i Karama mu karere ka Nyarugenge.

    Uyu mushinga w'inzu zihendutse, wagizwemo uruhare ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda na sosiyete ADHI aho hazubakwa amazu asaga 2200.

    Perezida Kagame yashimiye ADHI yemeye gufatanya na Leta y'u Rwanda kubaka aya mazu meza azafasha Abanyarwanda n'abandi bose gutura heza.

    Ati “Ndashimira ubufatanye bwabayeho hagati ya ADHI na Guverinoma y'u Rwanda mu kubaka izi nzu zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije. Ibi byerekana ibishobora kugerwaho.”

    Yavuze ko hari byinshi byo gukora kuri uyu mushinga nko gutoza abanyarwanda ubu bwubatsi,kubona ibikoresho bihagije n'ibindi bitandukanye.

    Perezida Kagame yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose uyu mushinga ukuzura abaturage bakabona “amazu meza yo kubamo.”

    Ati “Iri ni itangiriro, haracyari akazi kenshi ko gukora. Uyu munsi twabonye ko uyu mushinga ushoboka, ku ruhande rwacu nka Guverinoma turakora ibishoboka byose kugira ngo tuwihutishe.”

    Perezida Kagame yasabye abayobozi gukora cyane kugira ngo uyu mushinga wihute ndetse avuga ko ikibazo cyavuka bazi uko bamugeraho ngo abafashe.

    Ati “Uyu mushinga ni mwiza,n'ahacu kugira ngo dutume ugerwaho vuba.”

    Ahazubakwa aya mazu,hamaze kubakwa amazu 6 y'icyitegererezo mu rwego rwo kuyereka abashyitsi mu kumurika umushinga.Aya mazu afite umwihariko w'uko azaba arengera ibidukikije.

    Injeniyeri Aime Habimana wo muri Engineering Consultancy & Construction (ECCON) akaba ari Subconstructor uyobora imirimo ya gisivili yavuze ko abakozi bagera kuri 200 bamaze guhabwa akazi muri iyi mirimo.

    Umushoramari yatangiye kubaka inzu 254 mu gice cya mbere kibanza kandi biteganyijwe ko izarangira mu mpera za 2022.

    Mu byiciro bitanu biteganyijwe kurangira, umushinga uzaba ufite amazu 2,240 ahendutse yo guturamo.

    Habimana yavuze ko igiciro ku nzu imwe kiri hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 35 FRW bitewe n'ubunini bwayo n'ibirimo.

    Aya mazu azaba ari mu byiciro bitatu; ibyiciro bibiri bigizwe n'amazu y'impanga – imwe ifite ibyumba bibiri indi ifite ibyumba bitatu – icyiciro cya gatatu kigizwe n'inzu y'ibyumba bitatu iri yonyine hamwe na parikingi y'imodoka.

    Buri nzu ifite kandi ifite icyumba cy'uruganiriro.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/perezida-kagame-aratangiza-umushinga-wo-kubaka-inzu-zo-guturamo-ziri-ku-giciro

  • Ukuri ku modoka ya Kiyovu Sports yishe umuntu, umushoferi wayo agafungwa #rwanda #RwOT

    Imodoka y’ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe itwara abakinnyi b’iyi kipe yishe umumotari, ni mu gihe umushoferi wayo yahise atabwa muri yombi.

    Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 bibera kuri Station ya Essance Agaseke urenze gato Gatsata.

    Amakuru avuga ko uyu mumotari yishe yari azanye umukanishi aje kuyikora kugira ngo isubire mu muhanda, uyu mumotari akaba yarahise afasha akazi uyu mumotari kugira ngo basubirane aho yari amukuye birangira imwishe, ni mu gihe umukanishi we yakomeretse.

    Mu kiganiro umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yemeje aya makuru ko koko iyi modoka yahitanye umuntu, bakaba barimo bayikora ku kibazo cy’imyuka.

    Ati 'Yego ni ukuri. Impanuka yabaye ejo, ibera ahantu yari yagiye kunywa amavuta, hanyuma bashaka no kuyikora ku bijyanye n’umwuka, noneho igihe barimo kuyikora bazamura imyuka bayimanura, umuntu wari munsi y’imodoka iramutsikamira, ni uko byagenze.'

    Yakomeje avuga koko uwo yishe ari umumotari warimo afasha umukanishi yazanye, gusa uyu mukanishi we yaje kurokoka ndetse akaba yahise ajya kwa muganga ameze neza.

    Ati 'yego ni umumotari nyine wari utwaye umukanishi wagombaga kujya gukora iyo modoka, noneho urumva hari utwo yamufashaga bose bari munsi y’imodoka, hanyuma uko bamanuraga imyuka bayizamura rero yo ihita imanuka imusanga hasi iramutsikamira ahita yitaba Imana.'

    'Umukanishi we yakomeretse ariko n’ubu twanavuganaga nta kibazo gikomeye yari afite, yagombaga kujya kwa muganga bakareba ariko yambwiyeko nta kibazo afite kuko we bahise bamukuramo, ni ukubabara bisanzwe nta kindi kibazo.'

    Yakomeje avuga ko umushoferi w’iyi modoka polisi yahise imufunga ubu bakaba barimo bamukurikirana. Polisi nayo ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka bahera ku kureba niba iyi modoka yaba yari ifite ubwishingizi bwose n’ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda.

    Si ubwa mbere iyi modoka ikoze impanuka kuko na tariki ya 10 Ukuboza 2021 yakoze impanuka i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos igonga umuntu wagendaga n’amaguru ahita ajyanwa kwa muganga.

    Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka yica umuntu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-modoka-ya-kiyovu-sports-yishe-umuntu-umushoferi-wayo-arafungwa

  • Ibyo wamenya kuri Loic Rwagasana wize mu Bwongereza wamaze gutandukana na Miss Nishimwe Naomie [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Izina Loic Rwagasana mu myidagaduro yo mu Rwanda ntirimenyerewe cyane, gusa mu mwaka wa 2021 ryaratumbagiye cyane bitewe na Miss Naomie nyampinga w' u Rwanda 2020, ukunzwe cyane n'abanyaRwanda.

    Miss Naomie yarakunzwe bitagereranywa ku buryo yakoze amateka yo gutwara amakamba abiri muyahatanirwaga mu mwaka wa 2020, ubwo yatwaraga ikamba riruta ayandi rya Miss Rwanda, agatwara n'iry'umukobwa uberwa n'amafoto Photogenic.

    Ibi byonyine ni bimwe mu byatumye aba icyamamare mu Rwanda atangira guhangwa amaso ndetse no gukurikiranwa umunsi ku munsi. Muri uko gukurikirana abantu benshi bakomeje guhanga amaso umusore witwa Loic Rwagasana, wakundaga gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga z'uyu mukobwa.

    Ubundi Loic Rwagasana wari warihebeye Miss Nishimwe Naomie ni muntu ki?

    Biragoye cyane kumenya uyu Loice Rwagasana bitewe n'uko atazwi cyane mu myidagaduro, gusa amakuru ye azwi cyane ni uko yarangirije kaminuza mu Bwongereza muri Lancaster i Lancashire.

    Mu bigaragazwa n'amafoto ye hafi ya yose, ni umusore ukunda guseka ndetse akunda kuba ari kumwe n'abandi basore bazwi mu myidagaduro barimo na Calvin Karangwa ndetse n'impanga ye banahuje izina rya Karangwa.

    Loic Rwagasana kandi aherutse gushavuzwa n'urupfu rw'inshuti ye, Nkusi Steve uherutse kwitaba Imana ndetse nk'uko bigaragara yababajwe n'urupfu rwa Kobe Bryant kuko n'ubundi asanzwe yiyita Mamba.

    Hari andi mu mafoto abagaragaza bari kumwe na Mackenzies yose ndetse na Miss Naomie, n'abavandimwe bose banishimanye ubona ko baseka amasaro agaseseka.

    Si abo gusa kandi kuko hari n'aho aba ari kumwe n'umusore uri mu rukundo n'umwe mu bavandimwe ba Naomie, Brenda unabarizwa muri Mackenzie, witwa David uzwi nka Dahveed_ns kuri instagram

    Loic Rwagasana yarangirije kaminuza mu Bwongereza

    Loic Rwagasana n'abasore b'inshuti ze barimo Karangwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kuri-loic-rwagasana-wize-mu-bwongereza-wamaze-gutandukana-na-miss

  • KNC uyobora Gasogi ngo ntateze gusaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuriza Charles (KNC)

    Kakooza Nkuriza Charles (KNC)

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, KNC yatangaje ko Juvenal wamureze muri FERWAFA adateze kumusaba imbabazi kuko ibyo yamureze we abifata nk’amahomvu.

    KNC ubwo yabazwaga amakuru Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu yari yatangaje ko KNC yamusabye imbabazi, yahise abyamagana agira ati “Nta mbabazi nigeze nsaba Juvenal, nta n’izo nzamusaba kuko ibyo yandeze ni amahomvu”.

    KNC kandi yakomeje avuga ko abona mu ishami rishinzwe imisifurire muri FERWAFA asanga umuyobozi w’iyo komisiyo ndetse n’umukozi ushinzwe imisifurire ngo bakwiye kwegura.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/knc-uyobora-gasogi-ngo-ntateze-gusaba-imbabazi-perezida-wa-kiyovu-sports

  • UNESCO yashyize Kaminuza ya UGHE mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye #rwanda #RwOT

    Abaturiye kaminuza ya Global Health Equity ikorera mu Karere ka Burera baremeza ko kuva yahagera yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho yabo.

    Ibi rero ni na byo bahurizaho na Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) yashize iyi kaminuza mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye gahunda izwi nk'Icyerekezo 2030.

    Kaminuza mpuzamahanga y'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose (University of Global Health Equity) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru yigisha amasomo y'ubuvuz,i iri muri kaminuza zashyizwe muri raporo ya UNESCO kubera umwihariko  ifite mu bumenyi buyitangirwamo, gutegura abanyamwuga no kuba i igira uruhare mu kuzamura imibereho y'abaturiye aho ikorera.

    Imyigire igendanye n'icyerekezo ni yo itanga amahirwe atuma abiga muri iyi kaminuza bashobora gutanga umusanzu wabo mu guhindura aho bakorera.

    Raporo ya UNESCO yakorewe mu bihugu 193 byo ku isi igaragaza uruhare rw'amashuri makuru na za kaminuza ku cyerekezo 2030 ku birebana n'intego z'iterambere rirambye (SDGs), ikaba ishima uruhare rw'iyi kaminuza ya UGHE.

    Umwe mu bayishinze akaba no mu buyobozi bwayo Dr Paul Farmer avuga ko kuba irimo kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga bituruka ku musanzu ukomeye u Rwanda rutanga mu mikorere yayo.

    Ati 'Ndatekereza ko UNESCO iri mu kuri! Hari indi kaminuza nk'iyi ku isi? Ntabwo irabaho, hari indi kaminuza muri Afurika nk'iyo? Ntiraza! Hari kaminuza nk'iyi mu bice by'icyaro muri muri Afurika? Oya! iyi kaminuza irihariye, kuba UNESCO yarishimiye imikorere yayo n'uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa intego z'iterambere rirambye ni ibintu nanjye byanshimishije byankoze ku mutima navuga ko iyi ari intsinzi ikomeye kuri kaminuza kuba ishimirwa muri ubwo buryo ariko nanone nkashimira igihugu cyatwemereye kubaka iyi kaminuza nziza n'ibi bitaro byiza kuri uyu musozi.'

    Muri Mutarama, 2019 ni bwo iyi kaminuza mpuzamahanga y'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose yatashywe ku mugaragaro. Ubu ifite abanyeshuri 156, kandi buri mwaka isohora abanyeshuri 24 baba barangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi n'ubuzima.

    RBA 

    The post UNESCO yashyize Kaminuza ya UGHE mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/11/unesco-yashyize-kaminuza-ya-ughe-mu-zitanga-ibisubizo-mu-ishyirwa-mu-bikorwa-ryintego-ziterambere-rirambye/