Category: Uncategorized

  • Anita Pendo, Gitego na Dj Bissoso baserutse mu myambaro y'abakundanye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro Friday Flight Anita Pendo ,Gitego na Dj Bissosso bazirikanye abantu bose bakundana babifuriza kuzagira saint valentin nziza.

    Abanyamakuru ba Rba baserutse mu myambaro benshi bakunze kwambara mu munsi wa Saint valentine.

    Ni mu kiganiro batumiyemo couple ikundanye ibafasha kwizihiza uwo munsi wa Saint Valentin ndetse ibasangiza uko ibanyeho mu rukundo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-gitego-na-dj-bissoso-baserutse-mu-myambaro-yabakundanye-amafoto/

  • Amarangamutima y’umukobwa wa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye APR FC nyuma y’umwaka se yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umwaka urashize uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana, umukobwa we akaba yagaragaje ko atakwizera ko umwaka ushize amubonye bwa nyuma.

    Mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2021 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu muryango w’abakunzi ba siporo by’umwihariko uwa APR FC ko uwahoze ari umuyobozi w’iyi kipe, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2021.

    Kuri iyi nshuro ubwo hashize umwaka umwe yitabye Imana, umukobwa we Urujeni Musemakweli yagaragaje amarangamutima ye, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Ati 'Ntabwo nakwizera ko hashize umwaka nkubonye bwa nyuma Papa. Ku bw’impamvu runaka, umwaka umwe bituma twizera ko koko wagiye. Nkumbuye uburyo watumye buri wese muri twe yumva adasanzwe kandi akunzwe.'

    “Warakoze ku bintu byose wanyigishije; agaciro ko kwihangana n’ubugwaneza, ubunyangamugayo no kwitanga. Ubuzima bwawe bwose wabayeho wiyubashye. Warakoze kunyigisha ibintu byose nzi kandi mpagararaho.”

    Mu Gushyingo 2019 nibwo Lt. Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzunzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hari nyuma y’imyaka 3 ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, inshingano yahawe nyuma yo kuba Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard).

    Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

    Ari perezida w’iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by’Amahoro(2014 na 2017) n’ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).

    Thank you for for everything you have taught me; the value of patience and kindness, the need of honesty and selfless service.
    You lived every bit of your life with dignity. Thank you for teaching me everything that I know and stand for.

    — Urujeni🌹| Musemakweli 🤍🕊 (@ra1ssa_11) February 11, 2022

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umukobwa-wa-lt-gen-jacques-musemakweli-wayoboye-apr-fc-nyuma-y-umwaka-se-yitabye-imana

  • Ruhango : Yasabye inzoga umuturanyi ayibuze aramukubita arapfa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y’uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe.

    Mu Bitaro bya Gitwe byananiranye ahabwa transfert imujyana mu Bitaro bikuru bya CHUB ari naho yaguye.

    Ati ''Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.'

    Niyomugabo François ukekwaho iki cyaha, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Mujyi wa Ruhango.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Yasabye-inzoga-umuturanyi-ayibuze-aramukubita-arapfa

  • Intambara nifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ni iyo kurushanwa abakobwa beza – Gen Muhoozi #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi umaze iminsi agaragaza ko ashishikajwe no gukemura burundu ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze imyaka, akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bususurutsa abantu ndetse bamwe bagatembagara. Akunda kandi muri iyi minsi kugaragaza ko yubaha Perezida Paul Kagame cyane, akanagaruka ku buvandimwe bw’abaturage b’ibihugu byombi.

    Kuri uyu wa Gatandatu, abinyujije kuri twitter yagize ati : “Intambara rukumbi dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda, ni uguhatana tureba abafite abagore n’abakobwa beza kurusha abandi. Dukwiye gushyiraho ayo marushanwa akazajya aba buri mwaka”

    Hari abanenga Lt Gen Muhoozi bavuga ko ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye umuyobozi ukomeye nka we, ariko hakaba n’abasesengura ibya Politiki bavuga ko ari ubuhanga mu gushaka kurangaza rubanda no kwigarurira imitima ya benshi yirerekana nk’uworoheje witeguye gusabana n’abaturage haba ku ruhande rw’u Rwanda no ku rwa Uganda.

    Ibitekerezo byatanzwe ku cyifuzo cya Gen.Muhoozi

    https://mobile.twitter.com/mkainerugaba/status/1492382781250355200?cxt=HHwWgICylfGOgbYpAAAA

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Intambara-nifuza-hagati-y-u-Rwanda-na-Uganda-ni-iyo-kurushanwa-abakobwa-beza-Gen-Muhoozi

  • Nta mbabazi namusaba kuko ibyo yaregeye ni amahomvu – KNC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal atangaje ko aba yarajuririye ibihano byahawe perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kubera kumusebya ariko akabireka kubera ko KNC yamusabye imbabazi, undi yabiteye utwatsi avuga ko nta n’izo ateze kumusaba.

    Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

    Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100.000 FRW).

    Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2021 ubwo wari urangiye Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC, perezida wa Gasogi United yabajijwe niba ataba yagurishije umukino nk’uko bivugwa ko hari abayobozi b’amakipe bagurisha imikino, yasubije ko ibyo byabazwa perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we bivugwa ko ubikora.

    Mu kiganiro Programme Umufana gitambuka kuri Radio Flash, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aba yarajuririye ibihano byahawe KNC ariko nyuma yo gutanga ikirego KNC yamusabye imbabazi ndetse bakicara bakabiganiraho bagasanga ibyiza ari uko babana mu mahoro.

    Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize, KNC yavuze ko nta mbabazi yasabye Juneval ndetse ko nta n’izo ateze kumusaba.

    Ati “Nabivuze reka nongere mbisubiremo, nta mbabazi nigeze nsaba Juvenal, nta n’izo nanamusaba ku byo yaregeye kuko ni amahomvu.”

    Mvukiyehe Juvenal ngo yaretse kujurira kubera ko yiyunze na KNC

    KNC avuga ko nta mbabazi yamusabye ndetse ko n’izo azigera amusaba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mbabazi-namusaba-kuko-ibyo-yaregeye-ni-amahomvu-knc

  • Apr Fc yongeye kugaba ikindi gitero simusiga muri Rayon Sports aho kigomba guhitana batatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y' igitero APR Fc yagabye kuri Rayon Sports mu bihe bishize kigahitana Bizimana Yannick, kuri ubu hatahiwe abandi batatu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare, haramutse amakuru avuga ko ikipe ya APR Fc yaba iri mu biganiro ndetse bigeze kure n' abakinnyi ba Rayon Sports, aribo Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement na Rudasingwa Prince.

    Amakuru dukesha Radiyo Fine FM ni uko iyi kipe y'ingabo z'gihugu yaba yaratangiye mu buryo bw'ibanga ibiganiro n'aba basore, ku isonga Adolphe Hakizimana nyuma y'ibihe byiza amazemo iminsi muri Rayon Sports ndetse n'uko yitwaye mu mukino wa gicuti yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi.

    Radiyo Fine FM kandi yatangaje ko ikipe ya APR Fc ifite amahirwe yo kwegukana Adolphe Hakizimana bitewe n'uko yasinyishijwe amasezerano y'igihe kirekire kandi atarageza imyaka y'ubukure.

    Ibi kandi niko bimeze kuri Rudasingwa Prince na we wifunzwa cyane na APR Fc kugira ngo ajye kongera imbaraga mu gutaha izamu rya Apr Fc.

    Itegeko rivuga ko umukinnyi atagomba gusinyishwa amasezerano arenze imyaka itanu ku bakinnyi bose muri rusange hano mu Rwanda, ariko kandi rikanavuga ko umukinnyi utarageza imyaka y'ubukure atemerewe gusinyishwa amasezerano arenze imyaka itatu.

    Ibyo bishatse kuvuga ko, uhereye igihe Hakizimana Adolphe na Rudasingwa Prince bagereye muri Rayon Sports, bazarangiza imyaka itatu nyuma y'imikino yo kwishyura ya shampiyona. Ibi rero ni byo byasunikiye APR Fc kwegera aba bakinnyi hakiri kare kuko igihe bagenerwa n'amategeko ku masezerano yabo muri Rayon Sports kiri hafi kurangira.

    Ntabwo ari abo bakinnyi gusa APR Fc ishaka muri Rayon Sports kuko inashaka kugura Nigena Clement ukina mu bwugarizi. Kuri uyu umukinnyi ho bisa nk'ibitagoye cyane bitewe n'uko azasoza amasezerano y'intizanyo ya APR Fc muri Rayon Sports mu gihe cy'imyaka ibiri, izarangirana n'iyi shampiyona.

    Hakizimana Adolphe yageze muri Rayon Sports avuye mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Isonga Academy nyuma yo kwitwara neza mu mikino y'abatarengeje imyaka 17 y'ikipe y'igihugu akabengukwa na Kabarisa Kariyopi utoza abazamu ba Rayon Sports. Ni mu gihe Rudasingwa Prince we yageze muri Rayon Sports avuye mu bato bayo, aho yazamuwe na Kayiranga Baptiste wabatozaga. Naho Nigena Clement yageze muri iyi kipe avuye muri Marines Fc ku ntizanyo ya APR Fc.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yongeye-kugaba-ikindi-gitero-simusiga-muri-rayon-sports-aho-kigomba-guhitana-batatu/

  • Weekend irageze! Dore zimwe muri filime wareba niba uri umukunzi wazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Weekend yageze, niba wabonaga ishobora kukubera ndende, ntugire ikibazo kuko twaguteguriye zimwe muri filime zagufasha kuryoherwa no kurwanya irungu.

    Uri umukunzi wa filime? Niba ari yego, buri wa gatanu Yegob igiye kujya ikugezaho filime wareba muri weekend bityo nta kibazo ukwiye kugira kijyanye nicyo uribukore muri weekend kuko Yegob irahari kugirango igufashe kuguhitiramo filime zikumara irungu.

    Tugiye kubagezaho urutonde rwa filime 5 ushobora gushaka ukareba muri iyi weekend maze ibintu bigakomeza kuba uburyohe.

    1. The Tinder Swindler

    Iyi ni filime yasohotse tariki 2, 2022 ikaba iri mubwoko bwa 'Crime& Documentary'. Ntago byoroshye kubona urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Iyi filime ivuga ku mugore witwa Cecilie wahuye n'umusore urya abana w'umukire bahuriye ku rubuga rwa 'Tinder' rujyaho abashaka abakunzi. Cecilie yaje kubona ko uyu musore ari we w'inzozi ze, gusa inzozi zaje kuba mbi igihe yasangaga uwo yita umukunzi we ahubwo ari umutubuzi ruharwa ndetse abimenya yaramaze kumucucura utuntu twose. Cecilie nyuma yo kumenya ko atari we wenyine watuburiwe, we na bagenzi be bafashe gahunda yo kwihorera kuri wa musore. Byinshi birenze , shaka iyi filime yitwa 'The Tinder Swindler'.

    2. Confession

    Tariki 31 Mutarama 2022 nibwo iyi filime yasohotse ikaba iri mu bwoko bwa 'Action& Thriller'. Ubwo Padiri yari ari gusoza imirimo ye ku mugoroba mu rusengero, yatunguwe no kubona umugabo yinjiye avirirana amaraso ndetse n'imbunda mu ntoki, uwo mugabo nta wundi ni Victor wahise ategeka Padiri ko amwumva maze akicuza ibyaha, ibi byatumye yibuka byinshi yari yaribagiwe mu hahise. Reba iyi filime usobanukirwe birenzeho.

    3. Redeeming Love

    Iyi filime yasohotse tariki 21 Mutarama 2022 ikaba iri mu bwoko bwa 'Drama/History/Romance. Iyi filime ikaba ishingiye ku gitabo cyakunzwe cyane cya Francine Rivers, Redeeming love ni inkuru y'urukundo rutangaje. Angel wari waragurishijwe mu buraya ari umwana, yaje kurokoka urwo rwango mu 1850 muri California. Nyuma yaje gukundwa n'umusore witwa Michael Hosea, amenya ko nta bikomere urukundo rudashobora komora. Ufite umukunzi? Gura injugu ubundi umutumire, iyi ni filime nziza yo kurebana nawe

    4. The In Between

    Iyi ni filime yasohotse tariki 11 Gashyantare 2022 ikaba iri mu bwoko bwa 'Drama/Romance/Sci-fi. Nyuma yuko impanuka ihitanye umukunzi we. Umukobwa muto witwa Tessa yaketse ko umukunzi we witwaga Skylar ashaka ko bagumya guhura nubwo ari kuyindi si. Shaka iyi filime urebe uburyo Tessa yagerageje kuvugisha umukunzi we kugirango urukundo rwabo rugire iherezo ryiza.

    5. The Ice Age Adventures Of Buck Wild

    Abakunzi ba Animation movies namwe ntago twabibagiwe. Iyi ni filime yasohotse tariki 28 Mutarama 2022. Mugihe Buck, Crash na Eddy bageragezaga gushaka aho kuba, baje kwisanga ahantu hatuwe naza Dinausors. Niba ukunda Filime za animation, iyi ntigucike.

    Source : https://yegob.rw/weekend-irageze-dore-zimwe-muri-filime-wareba-niba-uri-umukunzi-wazo/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Alyn sano yashyize hanze ifoto yambaye ukuri ateguza indirimbo nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga ndetse n'ijwi bikundwa na batari bake, yamaze gushyira hanze ifoto igaragara mu ndirimbo nshya yitwa Boom yashyize hanze iyo foto ikomeje kuvugisha benshi hanze aha.

    Kuri uyu munsi nibwo Alyn sano yashyize amashusho y'indirimbo ye nshya 'Boom' .

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-alyn-sano-yashyize-hanze-ifoto-yambaye-ukuri-ateguza-indirimbo-nshya/

  • Perezida Kagame yatangije umushinga wa miliyari 100 Frw wo kubaka inzu ziciriritse muri Kigali (Amafoto & Video) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yatangije uyu mushinga ku wa Gatanu, tariki ya 11 Gashyantare 2022. Yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Uyu muhango wanitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, amabanki, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abo mu nzego z'abikorera by'umwihariko abo mu bwubatsi.

    'Bwiza Riverside Homes' ni umushinga uhuriweho n'Ikigo cy'Abanyamerika kizobereye mu by'Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y'u Rwanda.

    Mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n'Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

    Icyiciro cya mbere cyawo cyaratangiye ndetse inzu zirindwi zamaze kuzura. Ni zo zatangirijweho ku mugaragaro uyu mushinga witezweho guhindura imiturire mu Mujyi wa Kigali.

    ADHI Rwanda Ltd ni ishami ry'ikigo cyatangijwe na Soleman Idd, uzobereye mu bijyanye n'ubwubatsi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rihendutse.

    Perezida Kagame yavuze ko yamenyanye na Soleman Idd amubwira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu myubakire ariko amwereka ko akeneye igihe cyo kumenya ibyo akora.

    Yagize ati 'Ni uko yatangije ubu buryo mu kutwereka igishoboka. Mu gukomeza kumwizera, twageze aho dufite ikintu gifatika twaheraho ngo ikibazo tumaranye igihe gikemuka. Iyi ni intangiriro, haracyari akazi kenshi.''

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hagikenewe guhugurwa abantu, gutunganya ibikoresho n'ibindi bituma iyo mikorere ikomeza.

    Ati 'Kubona inzu zihendutse, zirambye ndetse zubatswe hakoreshejwe ibikoresho gakondo, ntekereza ko ari kimwe mu bikeneye guhurizwa hamwe.''

    Yijeje uyu mushoramari ko Leta y'u Rwanda izaba umufatanyabikorwa w'imena.

    Ati 'Intego ni ukwihutisha ibikorwa, nka Guverinoma tuzakora ibishoboka byose twifashishije ubushobozi dufite mu gufasha abaturage bacu kubona inzu ziciriritse, zikenewe na benshi. Uyu munsi twabonye igishoboka, tuzakomeza kukigumaho.''

    'Dufite abafatanyabikorwa benshi bashaka gufasha Leta gutuza abaturage bacu. Ntekereza ko babonye igishoboka muri ubu buryo [bw'imyubakire], muri iyi mikoranire ntekereza ko twagera kuri byinshi.''

    Perezida Kagame yatangije umushinga wa miliyari 100 Frw wo kubaka inzu ziciriritse i Karama mu Karere ka Nyarugenge

    Ku Isi hose hakenewe nibura inzu miliyoni 300 bitarenze 2030 mu kugabanya icyuho cy'abazikeneye biganje mu bihugu birimo ibyo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara na Aziya y'Amajyepfo. Ni isoko ryose rifite agaciro ka miliyari 17.000$.

    Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze ADHI, Soleman Idd, yavuze ko bashimye kwinjirira mu Rwanda mu gushaka umuti w'icyo kibazo.

    Yakomeje ati 'Bizakenera kubaka inzu zihendutse, zitekanye kandi zishobora kubonwa na benshi, zitangiza ibidukikije kandi zubatse ku butaka bwiza.''

    Yavuze ko bafite ibisubizo byahangiwe imbere ku Mugabane wa Afurika kandi bikeneye kubyazwa umusaruro.

    Ati 'Twiteguye gukora kuko Guverinoma y'u Rwanda yagennye ibikenewe byose ngo dukore neza. Turabona ibikorwa, si amagambo. Twabonye ubufasha bw'ibikoresho n'ubujyanama.''

    Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kumenyekana mu bwiza bitewe n'isuku iwurangwamo haba mu biwukikije n'inyubako zizamurwa buri munsi.

    Binyuze muri uyu mushinga, umwaka wa 2023 uzarangira izigera kuri 245 zimaze kubakwa mu cyiciro cyawo cya mbere.

    Nyuma y'ibyiciro bitanu, uzubakwamo inzu 2.270. Ibiciro byazo biri hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw bitewe n'ingano yazo.

    --  Umushinga washowemo miliyari 100 Frw

    Umuyobozi wa AHDI, Hassan Hassan, yavuze ko 'umushinga wose washowemo miliyoni 100$', ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 Frw.

    Yakomeje ati 'Leta yaduhaye ubutaka, ndetse idufasha mu kutwegereza ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n'amashanyarazi.''

    Inzu ziri muri uyu mushinga zizamurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rituma zibungabunga ibidukikije, ntizangize ikirere, zifite uburyo bwo kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe n'ibindi.

    Hifashishwa ibikoresho bitandukanye birimo ibikoze mu biti, ibyuma na sima. Muri byo 70% bikorerwa imbere mu gihugu.

    Inzu zubatswe ziri mu cyiciro cy’iziciriritse

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko u Rwanda rwishimiye ikoranabuhanga rishya rituma inyubako zihendutse ziyongera.

    Ati 'Bakoresha ibikoresho birimo isima nke iri mu bituma kubaka bihenda. Bakabikora vuba. Iyo ugabanyije igihe, unagabanya umushahara utanga ku bakozi kuko bubaka mu gihe gito bigatuma zidahenda. Ni n'igisubizo ku kubungabunga ibidukikije.''

    Akamanzi yavuze ko bizeye ko muri uyu mushinga bizakemura ikibazo cy'imiturire, ikarushaho kunoga birushijeho.

    Ati 'Twabikozeho by'igihe kirekire, mu kugabanya igiciro cy'inzu zubakwa ku buryo n'uhembwa 350.000 Frw yagura iye.''

    Uyu mushinga uzoroshya uburyo bwo gukorana n'amabanki ku buryo uhembwa hagati ya 200.000 Frw na miliyoni 1.2 Frw yagura inzu ye.

    Banki izaba ishobora gutanga inguzanyo izishyurwa ku nyungu itarenga 12% [mu gihe isanzwe itangirwa kuri 18%], ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20.

    'Bwiza Riverside Homes' ni umwe mu mishinga migari igamije gukemura ikibazo cy'imiturire muri Kigali n'imijyi iyunganira.

    Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse. Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n'imijyi iyigwa mu ntege. Indi mishinga 13 izatanga inzu 9000 irarimbanyije.

    Mu kugera kuri iyi ntego, abashoramari barorohejwe binyuze mu kwegerezwa ibikorwaremezo, kugabanyirizwa umusoro kuri 15%, gufashwa kubona ubutaka no koroherezwa gukorera mu gihugu ibikoresho.

    Inyigo yakozwe mu 2019 yerekanye ko Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 310.000 zizatuzwamo ingo 373.000 mu 2017-2032. U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050.

    'Bwiza Riverside Homes' ni umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba urimo inzu zisaga 8.000, naho mu 2033 zikagera ku 40.000; muri zo 70% ni izihendutse.

    ADHI Rwanda Ltd iwushyira mu bikorwa, ifite ADHI Academy ihugura Abanyarwanda mu kubaka inzu, abarangije bakifashishwa mu kubaka, bakanashishikarizwa guhanga imirimo yabo bakoresheje iryo koranabuhanga.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga wo kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije

    Perezida Kagame ubwo yatambagizwaga inzu zubatswe muri uyu mushinga wa 'Bwiza Riverside Homes'

    Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze ADHI, Soleman Idd, yereka Perezida Kagame bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kubaka izi nzu

    Izi nzu ziba ziteye muri ubu buryo

    Umuyobozi wa AHDI, Hassan Hassan, yagendaga asobanurira Perezida Kagame ibyerekeye uyu mushinga

    Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze ADHI, Soleman Idd, yashimye uko yakiriwe mu Rwanda

    Perezida Kagame yashimye ubufatanye bwatumye uyu mushinga utangira gushyirwa mu bikorwa

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibigikeneye gukorwa mu kuzamura urwego rw’ubwubatsi mu gihugu

    Yijeje uyu mushoramari ko Leta y'u Rwanda izaba umufatanyabikorwa we w'imena

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, aganira n’umwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

    Imiterere y'inzu za Bwiza Riverside Homes

    Inzu zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije

    Hari aho usanga hari ibitanda bigerekeranyije mu gukoresha neza umwanya

    Izi nzu ziri i Karama mu Karere ka Nyarugenge

    Ibikoresho birimo biratandukanye kandi bigezweho

    Inzu ishobora kujyamo ibitanga bibiri

    Inzu zirindwi zamaze kuzura, zashyizwemo ibikoresho by’ibanze

    Mu bwogero bw’izi nzu ni uko hameze

    Mu ruganiriro rw’imwe mu nzu yuzuye hateye amabengeza

    Ahazubakwa izi nzu mu cyiciro cya mbere haratunganyijwe

    Uyu mushinga numara kuzura ni uku uzaba umeze

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangije-umushinga-wa-miliyari-100-frw-uzubakwamo-inzu

  • Habura amasaha make umutoza mushya wa Rayon Sports FC yashyize urutonde ajyanye I Huye (Reba urutonde) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu umutoza mushya wa Rayon sport fc yashyize hanze urutonde rwa bakinnyi 22 amanukanye I Huye gukina na mukura vs. Ntabwo byari bisanzwe ko umutoza ashyira hanze urutonde mbere y'umukino.

    Umutoza mushya w'umunya-Portugal, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos aho yazanye n'umwungiriza we, Pedro Miguel.Bakaba bagiye gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yo kwishyura ndetse yijeje abakunzi ba Rayon sport fc igikombe nta gihindutse.

    Source : https://yegob.rw/habura-amasaha-make-umutoza-mushya-wa-rayon-sports-fc-yashyize-urutonde-ajyanye-i-huye-reba-urutonde/