Category: Uncategorized

  • Yafatanywe Toni y’amabuye y’agaciro ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mabuye y

    Aya mabuye y’agaciro ya magendu apima Toni isaga yatahuwe apakiye mu modoka nyirayo ahita atabwa muri yombi

    Polisi y’u Rwanda yamenye amakuru iyakesha abaturage babonye iyo modoka, yari iturutse mu gihugu cya Uganda, yinjira mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bakeka ko ipakiye magendu ya caguwa nk’uko byemejwe na SP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Yagize ati: 'Uwo mugabo yafashwe mu rukerera rw’itariki 9 Gashyantare 2022, nyuma y’amakuru polisi yamenye, iyabwiwe n’abaturage bari babonye imodoka ebyiri zari kumwe, ziturutse muri Uganda harimo iyari ipakiye ibyo baketse ko ari magendu ya caguwa. Ubwo izo modoka zageraga mu Murenge wa Kagogo, zageze aho Polisi yari iri, mu guhagarika ivatiri yari imbere, uwari utwaye imodoka ya Daihatsu byari bishoreranye, ari na yo yari ipakiyemo ayo mabuye y’agaciro, yavuyemo ariruka, hafatwa uwari mu modoka y’ivatiri, uniyemerera ko amabuye yari aye, ayajyanye kuyacuruza'.

    Izi modoka zombi, zafatiwe mu Mudugudu wa Nyarugina Akagari ka Nyamabuye. Polisi y’u Rwanda ikaba ifata ibikorwa byo gutunda amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, nk’ibigamije guhombya Igihugu no kuvangira abasanzwe bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko. Aha ni ho SP Alex Ndayisenga ahera asaba abakibyijandikamo kubireka hakiri kare, bataragerwaho n’ingaruka.

    Yagize ati: 'Bisanzwe bizwi ko ibikorwa bya magendu, aho biva bikagera bitemewe, bitewe n’uruhare rukomeye bigira mu kudindiza iterambere ry’igihugu. By’umwihariko nk’abo binjiza ayo mabuye mu gihugu, muri ubwo buryo, ntibaba batanze imisoro. Ikindi ni uko n’ubuziranenge bwayo, buba butizewe, bitewe n’uko nta rwego na rumwe mu zizwi ruba rwafashe umwanya ngo ruyasuzume, nibura rwemeze ko yujuje ubuziranenge koko'.

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kinakomeye ni uko abantu bakwiye kumenya ko, ubucuruzi nk’ubu, bunabangamira ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwemewe no kubaca intege; akaba ari yo mpamvu nka Polisi, tubwira abakibikora ko tutazigera na rimwe tubihanganira, tugahamagarira abaturage kujya bakomeza kuduha amakuru y’abakora ibikorwa nk’ibyo, ariko by’umwihariko dusaba n’abakibikora kubihagarika amazi atararenga inkombe'.

    Polisi y’u Rwada yibutsa abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya abifitiye, aba akoze icyaha.

    Mu gihe urukiko rumuhamije iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1, ariko atarenze miliyoni 5, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu gihe ayo mabuye afatiwe mu bubiko, acuruzwa cyangwa atunganywa, nyirayo atabifitiye uruhushya; bitegetswe ko ayanyagwa. Mu gihe imodoka ifashwe itwaye amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, yo itezwa cyamunara, ufashwe ayitwaye, agacibwa amande y’amadolari ibihumbi bitanu.

    Uwo mugabo akimara gufatwa, yahise ashyikirizwa RIB Station ya Cyanika hamwe n’ibyo yafatanywe, iperereza rikaba rikomeje.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Yafatanywe-Toni-y-amabuye-y-agaciro-ya-magendu

  • Ibihe bidasanzwe kuri Rugwiro Herve atazibagirwa muri ruhago, ibyamubabaje n’ibyamushimishije #rwanda #RwOT

    Myugariro wa AS Kigali, Rugwiro Herve avuga ko ibihe bigoye mu rugendo rwe rwa ruhago yabigize ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports kuko yamaze igihe kinini adahembwa kandi yari afite umuryango wo kwitaho.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 maze muri Werurwe 2020 shampiyona irahagarara kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyageze mu Rwanda, ibintu byongeye gusa n’ibisubira ku murongo muri 2021.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Avuga ko ibihe bidasanzwe yagize mu rugendo rwe rwa ruhago yabigiriye muri APR FC kuko ari ho yatwariye ibikombe byose afite.

    Ati 'ni muri APR FC kuko niho natwariye ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, byinshi nka 7 ngira ngo mfite, urebye ni aho ahandi ntabwo ndabasha kugira icyo nkora.'

    Umukino u Rwanda rwanganyijemo mna Ghana 1-1 muri Ghana 2016 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni wo mukino afata nk’uw’ibihe byose kuri we.

    Yavuze ko kandi ubwo yari muri Rayon Sports yamaze amezi hafi 8 adahembwa kandi afite umuryango wo kwitaho, bikaba ari byo bihe byamugoye cyane.

    Ati 'Ibihe byankomereye ni ibihe byo muri Coronavirus, ndi muri Rayon Sports usibye ko ari ku Isi hose ibibazo byari biriho, urumva iyo umaze amezi nk’umunani, umuntu adakora, adahembwa ni ibindi bindi.'

    Yakomeje avuga ko kandi uretse ibi, n’ibihe birukanwaga muri APR FC nabwo byari ibintu bitoroshye cyane kuko byaje bisa n’ibibatunguye.

    Ati 'ikindi gihe ni igihe twahinduraga amakipe batwirukana muri APR FC ariko ibyo ni ibisanzwe mu buzima bw’umuntu ariko byo naje kubyumva.'

    Abajijwe niba abona ko koko bari bakwiye kwirukanwa, yagize ati 'Umubare munini uba utunguranye rimwe na rimwe uba ubona ko umuntu aba agishoboye ariko ni politiki y’ikipe, buri muntu, buri muyobozi na buri kipe igira ibyo igenderaho, ntekereza ko cyari cyo gihe cyiza cyabo kuko banakomeje banitwara neza ngira ngo rero cyari cyo gihe.'

    Kubera umuasaruro utari mwiza muri 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 16 barimo na Rugwiro Herve wahise yerekeza muri Rayon Sports, ubu ari muri AS Kigali avuga ko ashaka gufasha akaba yagira igikombe ayihereza.

    Ibihe bikomeye yahuye nabyo muri Rayon Sports

    Rugwiro Herve avuga ko muri APR FC ari ho yagiriye ibihe byiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ibihe-bidasanzwe-kuri-rugwiro-herve-atazibagirwa-muri-ruhago-ibyamubabaje-n-ibyamushimishije

  • Ingabo za Congo FARDC na FDLR mu mikoranire yo kurwanya M23 #rwanda #RwOT

    Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo gutegurwa ku mutwe wa M23, nk'uko amakuru yizewe agera kuri Taarifa dukesha iyi nkuru abyemeza.

    Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, kuri uyu wa Gatanu yabwiye umunyamakuru ko ibirindiro byabo byagoswe n'umutwe w'abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Brig Gen Ruhinda (ugaragara ku ifoto).

    Ati 'Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye mu bice bya Masisi. Ni abarwanyi bagera ku 1000 bambaye impuzankano ya FARDC. Bagose ibirindiro byacu hafi ya Pariki y'Igihugu ya Virunga.'

    Gen Ruhinda uyoboye ingabo zidasanzwe za FDLR

    Mu kwezi gushize M23 yashinjwe n'Ingabo za Leta ya Congo kugaba ibitero ahitwa Nyesisi mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, hafi ya Pariki y'Igihugu ya Virunga Byahitanye abasirikare ba Leta bagera kuri 41. Amakuru avuga ko umwe mu bishwe icyo gihe yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel, Uwo mutwe na wo watakaje abarwanyi benshi nubwo umubare utatangajwe.

    Umutwe wa M23 washinzwe ku wa 4 Mata 2012, ariko uza gutsindwa intambara mu mwaka wa 2013, abari bawugize baratatana bamwe bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

    Gusa kuva mu myaka mike ishize wongeye kwisuganya, ushinja Leta kutubahiriza amasezerano basinyiye i Nairobi mu 2013, yagenaga uburyo bwo guhosha imirwano burundu n'abarwanyi bahunze bagatahuka.

    Ingabo za FARDC zitegura gutera M23

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ingabo-za-congo-fardc-na-fdlr-mu-mikoranire-yo-kurwanya-m23

  • Uwavumbuye HIV itera SIDA yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Montagnier na Françoise Barre-Sinoussi basangiye igihembo cya ‘Nobel’ mu mwaka wa 2008, kubera akazi bakoze mu kigo cya Pasteur i Paris mu guhashya SIDA, ubwo bavumburaga Virus itera SIDA.

    Ubuvumbuzi bwabo bwakanguriye abantu kwipimisha virusi itera sida ndetse no gukora igabanya ubukana bwayo.

    SIDA yamenyekanye bwa mbere mu 1981, igihe abaganga bo muri Amerika babonaga urupfu rudasanzwe rw'abantu babiri bakundanaga i Californiya, bagasanga urupfu rwarakomotse ku mibonano mpuzabitsina.

    Montagnier n’umunyamerica Robert Galo bari mu bafashe iya mbere mu kuvumbura inkomoko ya SIDA, ndetse na Virusi iyitera ari nako bageragezaga gukora imiti.

    Montagnier

    Bombi biyongereyeho Françoise Barre-Sinoussi bafatanya mu bushakashatsi biza  gutanga umusaruro mu mwaka w’1983, ubwo Robert Galo yari yaramaze kuva mu itsinda.

    Montagnier yavutse ku ya 8 Kanama 1932, i Chabris mu karere ka Indre mu Bufaransa.

    Nyuma yo kuyobora ishami rishinzwe kurwanya Sida hagati ya 1991 na 1997, yigishije muri kaminuza ya Queens i New York ari nako yakomeje gukora ubushakashatsi butandukanye ku ndwara n’imiti.

    Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Nyakwigendera yumvikanye ahanganisha ibitekerezo bye n’iby'abagize amahuriro y’abavumbizi mu by’indwara, nk’aho atemeranyaga na benshi ku buryo bwo kwirinda Coronavirus.

    Montagnier na Siannoussi bahawe igihembo cyitiriwe Nobel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114418/uwavumbuye-hiv-itera-sida-yitabye-imana-114418.html

  • Ibibuga amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, Kiyovu … ashobora kuzajya yakiriraho imikino yayo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko guhera mu kwezi gutaha Stade Regional izatangira kuvugururwa, amakipe yahakiriraga agomba guhita ashaka ahandi azajya yakirira imikino yayo mu rwego rwo gukomeza gukina shampiyona.

    Stade Regional igiye kongera gufungwa nta kipe izongera kuhakinira kuko mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2022 izongera kuvugururwa hasozwa ibyo CAF na FIFA bayisabye.

    Muri Mata 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade u Rwanda rufite itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga aho bayisabye kuvugurura Stade ya Kigali (Stade Regional).

    Icyo gihe Stade yahise ifungwa ndetse amakipe yakiriraga kuri iyi Stade amwe ajya i Huye, Muhanga na Bugesera.

    Nyuma yo kuvugurura Urwambariro(Dressing Room), Ubwiherero, tapis(yo mu rwambariro), gusiga amarangi, guhindura intebe z’abasimbura(bench), CAF yabahaye uburenganzira bw’agateganyo ariko n’ibisigaye basabwa kuzabikora.

    Guhera mu kwezi gutaha, imirimo yo kuvugurura iyi Stade izasubukurwa. Hakaba haburamo ibintu 3, intebe z’abafana bicaraho aho kwicara kuri sima ku buryo hanamenyekana umubare nyirizina iyi Stade yakira, kubaka icyumba cy’itangazamakuru ndetse no kubaka icyumba cyo kuyigenzuriramo (Control Room).

    Ni Stade yakoreshwaga n’amakipe 7 yo mu cyiciro cya mbere, ahakirira imikino ndetse amwe anahakorera imyitozo.

    Ayo makipe ni; Gorilla FC, Gasogi United, AS Kigali, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Police FC na APR FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC izajya yakirira imikino yayo i Huye nk’uko yabikoze umwaka ushize, Rayon Sports na Gasogi United zizasubira mu Bugesera kuri Stade ya Bugesera, AS Kigali yakiriraga i Muhanga umwaka ushize niho izasubira, Police FC yo amakuru avuga ko izajya i Ngoma ni mu gihe Kiyovu Sports na Gorilla FC zizaguma ku Mumena.

    APR FC ishobora gusubira kwakirira i Huye

    Kiyovu Sports yo izaguma ku Mumena aho isanzwe ukorera imyitozo

    Nta gihindutse Rayon Sports izajya yakirira imikino yayo mu Bugesera

    Police FC ishobora kuzajya yakirira kuri Stade ya Ngoma i Burasirazuba

    AS Kigali yo izasubira i Muhanga

    Gasogi United yo ni mu Bugesera

    Gorilla FC yo izajya isangira na Kiyovu Sports ikibuga cya Mumena

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibibuga-amakipe-nka-apr-fc-rayon-sports-police-fc-as-kigali-kiyovu-ashobora-kuzajya-yakiriraho-imikino-yayo

  • Imiterere y'Umudugudu w'amazu ahendutse i Kigali #rwanda #RwOT

    I Karama mu Karere ka Nyarugenge, haratangizwa umushinga w'amacumbi agezweho witwa 'Bwiza Riverside Homes' ukaba uzubakwamo inzu zirenga 2700 zo guturamo zihendutse, zubatswe na sosiyete ADHI ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda.

    Iyi sosiyete yatangiriye ku nzu 245 ziri mu cyiciro cya mbere, zikazarangira kubakwa mu mpera z'uyu mwaka wa 2022.

    Izi Nzu zigezweho kandi zihendutse, imwe ibarirwa agaciro kari hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw ku muntu ushaka kuyigura.

    Muri rusange uyu mushinga uri mu byiciro bitanu, nurangira uzaba ufite inzu 2270.

    Mu Ugushyingo 2020, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

    ADHI Rwanda Ltd ifite ishuri rya ADHI Academy rihugura abantu ku buryo bwo kubaka izi nzu ndetse abarangije ayo masomo akaba aribo bifashishwa mu kubaka.

    Biteganyijwe ko kugeza mu 2033, uyu mushinga wa ADHI Academy uzaba umaze guhugura abagera kuri 6250 ndetse abarenga 5000 bakazaba barabonye akazi.

    The post Imiterere y'Umudugudu w'amazu ahendutse i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/11/imiterere-yumudugudu-wamazu-ahendutse-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imiterere-yumudugudu-wamazu-ahendutse-i-kigali

  • USA: Guhusha idubu byavuyemo urupfu rw’abavan… – #rwanda #RwOT

    Abayobozi bavuga ko uyu mugabo yafashe imbunda ye kugira ngo yirinde idubu ryirabura ryacaga hafi y’urugo rwe muri leta ya Oregon, ariko ntiyabasha guhamya intego, ahubwo arasa murumuna we bitunguranye.

    Iyi nkuru ibabaje yabereye mu kibaya cya Sunny giherereye mu ntara ya Josephine, kuwa kane w’iki cyumweru nk’uko Polisi ibitangaza.

    Polisi ivuga ko yitabye Telephone nyuma yo guhamagarwa n'umugabo ababwira ko yarashe murumuna we ku bw’impanuka, asaba ko bakwihutira gutabara.

    Mu itangazo ry’ibiro by’umuyobozi wa Polisi muri Oregon bagize bati “Hashingiwe ku iperereza, bikekwa ko uwaduhamagaye yiyahuye nyuma yo guhamagara kugira ngo amenyeshe ko habaye impanuka.”

    Travis Snyder, umuyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko abapolisi bageze aho Telephone yari yahamagariye itabaza bagasanga abagabo babiri bapfuye, aho umwe yari afite igikomere ku mutwe, undi afite igikomere cy’isasu ku mutima.

    Abayobozi birinze gutangaza amazina ya ba nyakwigendera mu gihe iperereza rigikomeje.

    Source: BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114419/usa-guhusha-idubu-byavuyemo-urupfu-rwabavandimwe-babiri-114419.html

  • Gakenke: Abaturage bavugije impundu kubera urupfu rw'umugabo bashinja kubazengereza #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubusanzwe umuntu apfa abantu bagacura umuborogo,urupfu rw'uyu mugabo rwo rwashimishije benshi mu baturanyi be nkuko BTN TV dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Benshi mu baturage bo muri kariya gace baganiriye na BTN TV,bagiye batondagura amazina y'abantu uyu mugabo ashinjwa kwica ndetse bakavuga ko bashimishijwe n'urupfu rwe rutunguranye.

    Umwe yagize ati “Dusabe,abantu bari kubyina bari no kunywa na byeri.Dusabe,yishe umuntu wari uvuye kudepoza [gusaba akazi].Yarambabaje cyane yari yarishingiye abarimu…”

    Undi mugabo yagize ati “Inkuru y'urupfu rwa Dusabe,wapfuye atarwaye yashimishije benshi kuko bamushinjaga kuroga.Bamwe bari kuvuga ngo nibamushyingure vuba atagaruka.”

    Undi yagize ati “Bamwe bari kuvuga ngo “ntabwo yapfuye n'ukubeshya.Njyewe mbara ko yari amaze kwica abantu 3 n'undi yahumishije amaso n'undi waheze mu nzu burundu.Yatinze gupfa n'abo yishe ni benshi.”

    Amakuru ari gutangwa n'aba baturage ngo nuko uyu mugabo ngo hari n'umwana yacuritse mu musarani amugira impumyi.

    Umuturanyi wa hafi w'uyu mugabo yavuze ko amakuru y'urupfu rwe yayumvise ariko ngo akeka ko abaturage aribo bamwihimuyeho bakamurogesha.

    Ati “N'umugore we kugira ngo amenye ko afite ikibazo n'uko yamuhamagaye nijoro ntiyafata telefoni ahamagara abantu avuga ko ashobora kuba afite ikibazo.Apfuye yangijwe kuko ntabwo yigeze arwara na rimwe.Dukwiriye kubirebaho.”

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Rutenderi, Niryoriramaze Cyprien yavuze ko amakuru nawe yayamenye ayahawe n'abaturage.

    Ati “Nari naremye isoko,abaturage batubwiye ko byatunguranye.Bambwiye ngo umuntu arapfuye ngo bamujyanye kwa muganga ahita apfa.Bavuga ko hari umwana yaba yararogesheje amaso arahuma.Ibyo kuvuga ngo n'uburozi ntaho wabupima.”

    Umunyamakuru wa BTN TV yavuze ko ubwo yari muri aka gace,abantu benshi barimo kunywa inzoga n'Ikigage bishimira urupfu rw'uyu mugabo Leonidas.

    Byari byitezwe ko uyu mugabo ashyingurwa kuwa 10 Gashyantare 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gakenke-abaturage-bavugije-impundu-kubera-urupfu-rw-umugabo-bashinja

  • Sugira Ernest, Seif na Abeddy, AS Kigali iratangira imikino yo kwishyura itabafite #rwanda #RwOT

    AS Kigali ikomeje imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona, ni imyitozo itagaragayemo bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Seif na Sugira.

    AS Kigali izatangira yakira Espoir FC ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2022, ni umukino uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Muri iyi myitozo irimo gukoreshwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Mike Mutebi irimo abakinnyi Kalisa Jamir uheruka gusinyira iyi kipe.

    Hari abakinnyi batakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu ndetse banamaze iminsi badakora barimo Biramahire Abeddy, Niyonzima Olivier Seif ndetse na Sugira Ernest.

    Aba bakinnyi bakaba bose bafite ibibazo by’imvune ndetse amakuru akaba avuga ko batazakina umukino wa shampiyona wo ku Cyumweru.

    Undi mukinnyi utakoze imyitozo ni Kakule Mugheni Fabrice ariko akaba adafite ikibazo gikomeye, yari afite ikibazo cy’urukingo rwamuguye nabi ariko byitezwe ko ejo azakorana n’abandi kuko uyu munsi yikoranye wenyine (azenguruka ikibuga).

    Sugira Ernest amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune

    Niyonzima Olivier Seif na we yagize ikibazo cy’imvune

    Biramahire Abeddy na we ntabwo yakinnye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-seif-na-abeddy-as-kigali-iratangira-imikino-yo-kwishyura-itabafite