Category: Uncategorized

  • Umugabo wavumbuye agakoko Gatera SIDA (HIV) yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Luc Montagnier uvuka mu gihugu cy'Ubufaransa akaba afatwa nkuwavumbuye agakoko Gatera SIDA, biravugwako yamaze kwitaba Imana ku myaka 89. Tariki 8/02/2022 nibwo hagaragaye inkuru ivuga ibyurupfu rw'uyu mugabo waguye mu mugi was Paris Aho yari atwariye Kwa muganga.

    Luc mu mwaka was 2008 yahawe igihembo kitiriwe Nobel kubera igikorwa yakoze cyo kuvumbura no kugaragaza agakoko gatera SIDA yari izahaje isi mu myaka ya za 80.

    Luc niwe wari ayoboye itsinda rishinzewe gushakisha Virus itera SIDA Nyuma Yuko yari imaze kwireka imbaga.

    SIDA yamenyekanye cyane mu mwaka w'1981 mugihe iri tsinda ryari riyobowe na Luc ryatangiye imirimo mu mwaka w'1983 ndetse rikagaragaza Aka gakoko kiswe HIV ko ariko Gatera uburwayi bwa SIDA.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe niri tsinda rya Luc Kandi bwatumye hatangira uburyo bwo gupima aka gakoko(HIV).

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wavumbuye-agakoko-gatera-sida-hiv-yitabye-imana/

  • Ndayirukiye Fleury yakoze filime ku mukobwa w… – #rwanda #RwOT

    Ni filime asohoye mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba muri iki gihe, kugira ngo abakibuza abana babo kwitabira iri rushanwa bahindure imyumvire.

    Ati 'Nyishyize hanze muri iki gihe kubera ko amarushanwa ya Miss Rwanda ari kuba, ngira ngo niba hari umubyeyi ugifite imyumvire nk'iyo ihinduke ntababaze umwana we.'

    Akomeza ati 'Ni filime twifuza ko ihindura imyumvire muri sosiyete Nyarwanda, cyane cyane ababyeyi bagaha uburenganzira umwana w'umukobwa ntibamubuze amahitamo ye kuko bituma yica inzozi ze, kandi agakomeza kwitinya akabona ko hari ibyo atemerewe muri sosiyete.'

    Fleury yabwiye INYARWANDA ko iyi filime yayikoze nyuma y'uko umukobwa amuganirije agahinda yagize, nyuma y'uko umuryango umubujije amahirwe yo kwitabira Miss Rwanda.

    Uyu muyobozi wa BahAfrica Entertainment ati 'Ni inkuru mpamo yabayeho y'umwana wifuzaga kujya muri Miss Rwanda, ariko kubera umuryango we wari ufite imyumvire itandukanye bakamwangira kuko babifata nko kwiyandarika no gushakisha abagabo.'

    Iyi filime yayikoze mu 2018. Akimara kuyitunganya, yahise ayishyira mu marushanwa atandukanye mu bihugu byo hanze.

    Umwali Bella, ni we mukinnyi w'imena muri iyi filime. Uyu mukobwa uba ashaka kugera ku nzozi ze, akora ibishoboka byose kugira ngo yumvishe umuryango we ko ashaka kwitabira Miss Rwanda ariko bikanga.

    Bigera n'aho ashaka gutoroka ava iwabo, ariko bakamufata. Umusangiza w'amagambo (MC) abwira abari bitabiriye igikorwa cyo gutora Miss Rwanda ko Umwali Bella [Akina yitwa Solange] atabashije kubonaek, akavuga ko atari inkuru nziza ku bafana be.

    Muri iri rushanwa Akanama Nkemurampaka kaba kagizwe na Issa Dusingizimana, Salua Uwimana na Muhozi J. Paul.

    Iyi filime igaragaramo kandi Rosine Bazongere, Jeannette, Diane Umuhoza, Umutoniwase Rose, Queen Uwase, Winnie Kirabo, Eric Mutuyimana, Sandrine Keza, Guy Xaver Nsengiyumva, Arthur Banshayeko n’abandi.

    Yakinnyemo Bella Umwali [Solange], Cyprien Bruno [Danny], Longin Ilunga [Paul], Nyirabagesera Lea [Immaculée], Ngenzi Reyne [Pascal], Hakizimana Shabani [Bosco], Ingabire Divine [Nadia] na Floris Uwayo [Coach, ni we uba utoza abakobwa intambuko].

    Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, aho hamenyekana abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali. 

    Fleury yavuze ko yakoze iyi filime mu rwego rwo gucyebura ababyeyi bakibuza abana babo kwitabira Miss Rwanda 


    Umwali Bella, umukinnyi w’imena muri filime ‘Ndi Nyampinga’

    KANDA HANO UREBE FILIME 'NDI NYAMPINGA' YUBAKIYE KU MUKOBWA WABUJIJWE AMAHIRWE YO KWITABIRA MISS RWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114438/ndayirukiye-fleury-yakoze-filime-ku-mukobwa-wangiwe-numuryango-we-kwitabira-miss-rwanda-vi-114438.html

  • Edouce Softman yagiye i Goma nyuma yuko iser… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko iserukiramuro ryiswe 'Amahoro Festival' yari guhuriramo n'abahanzi bakomeye barimo Kidum ritabaye.

    Iri serukiramuco ryateguwe na MIA ifatanyije na Angaza Africa ryagombaga kuba ku wa 26 Ugushyingo 2021, rikabera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Edouce yabwiye INYARWANDA ko habura iminsi itatu ngo yerekeze muri Kenya, yamenyeshejwe ko hari ibyangombwa bitaraboneka byemerera abategura iri serukiramuro kurikorera muri Kenya.

    Ati 'Igihe cyegereje twabonaga ntacyo ari kutubwira [Umunyarwandakazi uba muri Kenya wateguye iri serukiramuco], haburaho nk'iminsi itatu ndamubaza none se bimeze gute ko igiye wari waraduhaye cyo kuza muri Kenya cyageze cyanarenze habaye iki? Ni bwo yatangiye kumbwira ngo hari ibyangombwa batahawe bibemerera gukora 'festival' mu gihugu ngo nibyo bakiri gushaka'.

    Uyu muhanzi yavuze ko iri serukiramuco ryasubitswe mu gihe bari batangiye kuryamamaza muri Kenya, ndetse ko hari n'abantu baho bari batangiye kumwandikira bamubwiye ko biteguye kumwakira.

    Edouce yavuze ko album yagombaga gusohora mu Ukuboza 2021 yayirangije, ariko ko atarabona igihe cyiza cyo kuyishyira ahagaragara.

    Avuga ko imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ariyo yagiye gukorera amashusho mu Mujyi wa Goma. Ni indirimbo avuga ko ari iy'ubuzima busanzwe.

    Edouce yagiye i Goma aho ari gufatira amashusho y'indirimbo ye agiye gusohora 

    Edouce avuga ko iserukiramuco yari kuririmbamo muri Kenya ritabaye ku mpamvu z'uko hari ibyangombwa abaritegura batarabona 

    Edouce uzwi mu ndirimbo nka 'My Love', 'Ni wowe' na 'Nyaranja', avuga ko muri uyu mwaka azasohora album ye

    EDOUCE AHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YISE 'RASTA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114433/edouce-softman-yagiye-i-goma-nyuma-yuko-iserukiramuco-yari-kwitabira-muri-kenya-ritabaye-114433.html

  • Ibyo Bahavu Janet yakoreye Fleury ubwo yaragiye ku kazi biteye agahinda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime bahavu janet yatunguye umugabo we fleury ubwo yaragiye ku kazi maze amumenaho indobo y'amazi ubwo yarafite gahunda yihutirwa cyane.

    bahavu na flerry bakunze kugaragara batungurana mu bihe bitandukanye aho buri wese akorera ikintu gitangaje kugirango arebe uko yifata, Flerry byamwanze mu nda ahita afata ya ndobo y'amazi aramwishyura.

    Fleury  asanzwe akora akazi ko gufata amashusho y'indirimbo na filime nyarwanda ari naho bahuriye bakaza kurushinga ndetse bafitanye n'umwana w'uruhinja witwa Amore. kuri uyu munsi ibyo yari yateguye bahavu byarangiye yambitswe indobo mu mutwe .

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bahavu-janet-yakoreye-fleury-ubwo-yaragiye-ku-kazi-biteye-agahinda-video/

  • Abafana baserereje Clapton Kibonge ku mbuga nkoranyambaga bikomeye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Film akaba n'umunyarwenya Clapton Kibonge abafana be ntibaciye ku ruhande bamuserereje bikomeye.

    Mu ifoto yashyizwe hanze na Kibonge ubwo yari mu kiganiro kuri Radio10, aho yari yakuyemo ishati aho agatuza ke abenshi bamusererejeho kari hanze kose.

    Bamwe mu bamuserereje ku nagono ye aho umwe yamwibasiye kurya akabyibiiuha ibice byose kubera ko abyibushye amatama gusa. Undi nawe yunzemo agira yitera akanyabugabo ko nawe azabyibuha niba na Clapton yarabyibushye.

    Source : https://yegob.rw/abafana-baserereje-clapton-kibonge-ku-mbuga-nkoranyambaga-bikomeye-amafoto/

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye itangizwa ry’umushinga w’amacumbi agezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umushinga urimo kubakwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari, ADHI Corporate Group.

    Perezida Kagame na Madamu batemberejwe ibice binyuranye by’inzu zamaze kuzura ndetse banasobanurirwa imyubakire igezweho irimo n’ikoranabuhanga.

    Perezida yashimye iyi Sosiyete kuko yerekanye ko uhereye ku bihari wagera ku musaruro mwiza. Yanaboneyeho gushima ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyi Sosiyete.

    Ati: 'Tugiye kuba abafatanyabikorwa beza, twari dusanzwe turi bo ariko ubu tugiye kurushaho gukorana, kandi turamutse twihuse ari yo ntego yacu, niko tugomba kubigenza ku ruhande rwacu nka Leta, ndetse tugomba gukora ibishoboka byose mu gushoboza abaturage bacu kugera ku macumbi aciriritse akenewe ku bwinshi. None uyu munsi twabonye igishoboka tuzagikomeza, ndetse turaza gusaba buri wese muri Guverinoma gukora icyashoboka cyose kugira ngo tugere ku ntambwe nziza.'

    Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari abandi bafatanyabikorwa bifuza gufasha Leta kugeza amacumbi ku baturage kandi yizera ko babonye igishoboka binyuze muri uru rugero. Yavuze kandi ko bikwiye guhamagarira buri wese ko kwinjira muri ubu bufatanye bukomeye bukwiye kwisungwa kugira ngo igikeneye gukorwa kigerweho.

    Umuyobozi wa ADHI, Soleman yasobanuye ko umwihariko wazo ari uguhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kugabanya ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi. Yavuze ko kandi hakenewe inzu nyinshi zo guturwamo by’umwihariko muri Afurika, iki kigo ariko kikaba cyarahisemo gutanga umusanzu mu gukemura icyo kibazo mu Rwanda.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitanu. Biteganyjwe ko uyu mwaka wa 2022 uzarangira hamaze kubakwa inzu 252. Kugeza ubu hamaze kuzura inzu zirindwi z’icyitegererezo, ari na zo zatashywe mu gufugura uyu mushinga.

    Izi nzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 16 Frw, azishyurwa ku nyungu itarenga 11%. Ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20. Umukiriya uzayikenera aziyandikisha muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

    Uyu mushinga kandi uzagirwamo uruhare n’abubatsi bo mu gihugu, kandi bagakoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda kuko 60% by’ibizigize ari ibyo mu gihugu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-itangizwa-ry-umushinga-w-amacumbi-agezweho

  • Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we amuziza ko 'yamwimye inzoga' – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo akekwaho icyaha cyo gukubita Mbanzabigwi Jean Claude ubwo yamusangaga aho atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu.

    Gusa bikekwa ko hashobora kuba hari izindi nzika yari amufitiye bigatuma ajya kumwiyenzaho amusaba inzoga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko byabaye ku Cyumweru.

    Mbanzabigwi yahise ajyanywa kwa muganga mu Bitaro bya Gitwe ariko aza koherezwa kuri CHUB kuko yari arembye cyane, nyuma yaho arapfa.

    Ukekwaho icyaha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Mujyi wa Ruhango.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mugenzi-we-amuziza-ko-yamwimye-inzoga

  • Kabaye : Rwatubyaye Abdul yashyize hanze ubutumwa Chelina Doll yamwoherereje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul yashyize hanze amajwi (voicenote) arimo ubutumwa Chelina Doll bakanyujijeho mu rukundo yamwoherereje abinyujije kuri Snapchat.

    Nkuko byumvikana mu majwi ari muri iyi voicenote Chelina Doll yoherereje Rwatubyaye, humvikanaho ko Chelina Doll yakunze cyane Rwatubyaye. Chelina Doll yagize ati ” nta wundi muntu nkunda atari wowe wowe wanyishe ubuzima bwanjye bwose wowe ntabwo uzi ukunda nagukunze ubuzima bwanjye bwose nkajya nkubonamo ibintu byose nagiye nguca inyuma kenshi ariko byari ibibazo… “.

    Source : https://yegob.rw/kabaye-rwatubyaye-abdul-yashyize-hanze-ubutumwa-chelina-doll-yamwoherereje/

  • Rwanda: Umusore atereye ivi umukobwa ku muhanda mu masaha y'ijoro/Reba amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuco wo gutera ivi kugirango usabe umukobwa ko yakubera umugore umaze gufata indi ntera. Uko bwije uko bukeye niko ubona amafoto y'abasore baciye bugufi bari gusaba abakunzi babo ko bakwemera bakababera abafasha maze bakabana akaramata. Gusa hari n'abandi batabikozwa.

    Uyu mugoroba, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umusore watereye ivi umukobwa ku muhanda mu masaha y'ijoro.

    Nkuko bigaragara muri aya mashusho, umusore apfukamye mu nkengero z'umuhanda imbere y'umukobwa ari nako imodoka zihita iruhande rwabo, ari gusaba umukobwa ko yavuga ati 'Yego'.

    Umukobwa nawe usa nkuwatunguwe n'ibiri kuba, agaragara araranganya amaso areba hirya no hino.

    Bamwe mu bantu bahitaga hafi aho ndetse n'abafashe aya mashusho bari mu modoka bumvikana babwira umukobwa ko yakwemera akavuga Yego, bati 'Say yes'

    Reba amashusho hano hasi:

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umusore-atereye-ivi-umukobwa-ku-muhanda-mu-masaha-yijoro-reba-amashusho/

  • Urubyiruko rusaga 7000 rumaze kubona akazi mu mishinga yo gutunganya imihanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro imishinga y'urubyiruko yo gufata neza imihanda y'ibitaka igamije kurufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize ruhereye iwabo kugira ngo rwiteze imbere.

    Ni igikorwa yatangirijwe mu Karere ka Gisagara ariko kikaba cyabereye no mu turere twa Gakenke, Rwamagana na Nyabihu.

    Yavuze ko ari umushinga watangiye mu 2019 ariko mu bihe bya Covid-19 ugenda buhoro bakaba bishimira ko wongeye kugira imbaraga aho kugeza ubu ubera mu turere 27 tw'igihugu.

    Watekerejwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu hamwe n'abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe uburyo bafasha urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi rufite rugakora ibijyanye n'ibyo rwize bikarubyarira amafaranga.

    Ati 'Hari ubumenyi bafite hari ibikorwa bikeneye gukorwa nk'iyi mihanda y'imigenderano mu cyaro hirya no hino ugasanga ntawe uyitunganya bategereje kampani zituruka hirya no hino kandi dufite abantu babyigiye.'

    Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyete 153 ni rwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka zikaba zimaze guhabwa ibirometero 2.060 zigomba gutunganya neza kuva muri Nyakanga 2021 zitangiye imirimo.

    Ati 'Izo sosiyete 153 zimaze guhanga imirimo 7.760 ku rubyiruko kandi na bo ubwabo abagera kuri 467 babonye imirimo ihoraho binyuze muri iyi gahunda izamara imyaka itatu.'

    Yashimiye ikigega cy'ingwate, BDF ko cyafashije urwo rubyiruko kubona ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gusana imihanda no kuyitunganya.

    Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko Leta ibifuriza ibyiza bityo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ubwabo n'igihugu cyabo.

    Ati 'Icyerekezo ni uko twifuza ko na nyuma y'igihe tutazongera kubona sosiyete z'amahanga ziza gukora imihanda iwacu kandi bahari baranabyigiye. Ni ukubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kubigisha kubaha ubumenyi ariko no kubaha amahirwe kugira ngo na bo batange umusanzu wabo bakora imihanda.'

    Bamwe mu rubyiruko rukora mu mihanda yo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimira amahirwe Leta y'u Rwanda yabahaye kandi biteguye kuyabyaza umusaruro.

    Tuyisenge Jean Damascène ati 'Nta kazi twari dufite ariko uyu munsi turishimye kuko mwadufashije kubona akazi tukaba turi muri bamwe bagerageza gukirigita ifaranga.'

    Yavuze ko mu Karere ka Gisagara bahakorera ari sosiyeti zirindwi zifite abakozi basaga 336 aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni 3 Frw abafasha guhemba abakozi no kugura ibikoresho bakoresha mu kazi.

    Minisitiri Mbabazi ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatanu

    Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyeti 153 nirwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yashimye ko urubyiruko rusaga 7,760 rumaze kubona akazi karwinjiriza amafaranga mu mishinga yo gutunganya no gufata neza imihanda y'igitaka

    Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyeti 153 nirwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rusaga-7000-rumaze-kubona-akazi-mu-mishinga-yo-gutunganya-imihanda