Category: Uncategorized

  • Ingabo z'u Rwanda ziri muri Sudani y'Epfo zambitswe imidali y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Abambitswe iyi midali itangwa na Loni, bose hamwe ni 800 barimo abagore 62, aho bose bashimiwe ubwitange n'ubunyamwuga bagaragaza mu gukomeza kugarura no kubungabunga amahoro.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2022, uyoborwa n'Umugaba Mukuru w'Agateganyo w'Ingabo za UNMISS, Maj Gen Mohammad Main Ullah Chowdhury.

    Ingabo z'u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo mu 2016 nyuma y'imvururu zavutse hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wari Visi Perezida we.

    Byatumye abaturage b'icyo gihugu kimaze imyaka irindwi kivutse bagera kuri miliyoni 1.5 bahungira mu bindi bihugu, abandi 300 000 bava mu byabo bahungira mu bindi bice by'imbere mu gihugu.

    Mu butumwa bwa UNMISS muri Sudani y'Epfo, u Rwanda rufite batayo eshatu ndetse n'umutwe w'ingabo zirwanira mu kirere. Ni mu gihe abambitswe imidali ari abasirikare 800 bo muri Batayo ya Kabiri.

    Umugaba Mukuru w'Agateganyo w'Ingabo za UNMISS, Maj Gen Mohammad Main Ullah Chowdhury yambitse imidali Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimirwa uruhare rwazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-sudani-y-epfo-zambitswe-imidali-y-ishimwe

  • Nyagatare: Bahuguwe ku kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ivuga ko abahuguwe barimo abaganga n’abaforomo, abayobozi b’amashami atandukanye, abatekinisiye, abashinzwe umutekano bo mu bitaro bya Gatunda, hamwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta, aba Dasso n’umwofisiye wa polisi, bakorera mu Murenge wa Gatunda.

    Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, ibigize inkongi hamwe n’ubwoko bwazo, banerekwa uburyo butandukanye bashobora kwifashisha mu kuzimya umuriro bakoresheje nka za kizimyamoto ndetse no kuzimya hifashishijwe ikiringiti cyangwa isume.

    Nyuma yo kugenzura igishobora kuba imbarutso y’inkongi y’umuriro mu bitaro bya Gatunda, inzego z’ubuyobozi zahise zibimenyeshwa kugira ngo bikemurwe vuba.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, igikorwa nk’iki kizakomereza mu Karere ka Gatsibo ku bitaro bya Ngarama.

    Nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo bikangirika, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhitanwa n’iyo nkongi y’umuriro kuko polisi yahise itabara, igatangira ibikorwa byo kuwuzimya utarafata izindi nyubako.

    Mu rwego rwo kwirinda ko inkongi yabaye mu bitaro bya Kibagabaga yagira ibindi bitaro yibasira, Ishami rya Polisi rishinzwe kurinda no kuzimya inkogi y’umuriro (Fire Brigade), ryahise ritangira guhugura abakozi b’ibitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

    Mu bakozi b’ibitaro bahuguwe mu Mujyi wa Kigali harimo abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ndetse aya mahugurwa akaba yaranatanzwe mu bigo bitandukanye bitanga serivisi zihuza abantu benshi, nk’amashuri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/article/nyagatare-bahuguwe-ku-kwirinda-no-kuzimya-inkongi-y-umuriro

  • Umubano ukomeje kuba mwiza hagati y'umuhungu wa Museveni na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi u Rwanda na Uganda bari muri gahunda yo kuzahura umubano w'ibihugu byombi umaze igihe waratesekaye kubera ibibazo bitandukanye, impande zombi zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibyo bibazo nkuko Umukuru w'igihugu Perezida Kagame aherutse kubigarukaho.

    Kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w'ingabo za (UPDF) zirwanira ku butaka yagirira uruzinduko mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, ndetse akaza no kugirana ibiganiro n'Umukuru w'igihugu byanasize hari intambwe itewe ku mubano w'ibihugu byombi. Gen Muhoozi ufata Perezida Kagame nka Nyirarume, akomeje kumugaragaza nk'umuntu akunda kandi yubaha cyane.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter maze abuherekeresha ifoto y'umukuru w'igihugu yambaye impuzankano iranga Ingabo z'u Rwanda, Gen Muhoozi yagaragaje ko asanzwe yishimira cyane Perezida Kagame , ndetse ko atari ibya none kuko kuva na kera ariko byahoze.

    Ati “Nk'umuyobozi w'ingabo Namushimye kuva S.3, 1990, Icyo gihe nari mfite imyaka 16. ubu Hashize imyaka 32, Ntekereza ko u Rwanda na Uganda byombi ari byiza mu gutanga amahoro.“

    As a military commander I admired him from S.3, 1990! I was 16 years old then! So it’s been 32 years of admiring each other. I think both Rwanda and Uganda are best served when there is peace! pic.twitter.com/oNHQKGH6sv

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 10, 2022

    Lt Gen Muhoozi aheruka i Kigali kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

    Gen Muhoozi ubwo uheruka i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/urukundo-ni-rwose-hagati-y-umuhungu-wa-museveni-na-perezida-kagame

  • BYAKOMEYE:Umuvandimwe wa Joseph Kabila yangiwe gusohoka igihugu #rwanda #RwOT

    Zoe Kabila umuvandimwe w’uwahoze ari perezida Joseph Kabila yagombaga kujya muri Afrika yepfo akoresheje indege ya Kompanyi ya South African Airways (SAA). Kubw’amahirwe make ntabwo ibintu byose byagenze nkuko byari byateganijwe kuri Zoé Kabila.

    7 Sur 7 yanditse ko indege yagombaga kujyana uyu mugabo kuri uyu wa kane, mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo ,Zoé Kabila yageze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili mbere yahoo gato mu rwego rwo kunoza urugendo rwe.

    Agezeyo ngo yajyanywe ku biro by’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) ku kibuga cy’indege. Nyuma amenyeshwa ko adashobora gufata indege ye ,nk’uko byari biteguwe.

    Binavugwa ko Zoé Kabila wari urimo gukoresha urupapuro rw’inzira rwe yahise arwamburwa rugafatirwa n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya N’djili.

    Nk’uko amakuru amwe abivuga,ngo Zoé Kabila yifuzaga kujya kwifatanya n’umuvandimwe we, Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’igihugu, umaze iminsi mike muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’ubuzima nk’uko bamwe mu bavandimwe be babitangaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BYAKOMEYE-Umuvandimwe-wa-Joseph-Kabila-yangiwe-gusohoka-igihugu

  • Amezi 8 adahembwa muri Rayon Sports, ibyo kwirukanwa muri APR FC – Ibihe bidasanzwe kuri Rugwiro Herve #rwanda #RwOT

    Myugariro wa AS Kigali, Rugwiro Herve avuga ko ibihe bigoye mu rugendo rwe rwa ruhago yabigize ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports kuko yamaze igihe kinini adahembwa kandi yari afite umuryango wo kwitaho.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 maze muri Werurwe 2020 shampiyona irahagarara kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyageze mu Rwanda, ibintu byongeye gusa n’ibisubira ku murongo muri 2021.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Avuga ko ibihe bidasanzwe yagize mu rugendo rwe rwa ruhago yabigiriye muri APR FC kuko ari ho yatwariye ibikombe byose afite.

    Ati 'ni muri APR FC kuko niho natwariye ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, byinshi nka 7 ngira ngo mfite, urebye ni aho ahandi ntabwo ndabasha kugira icyo nkora.'

    Umukino u Rwanda rwanganyijemo mna Ghana 1-1 muri Ghana 2016 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni wo mukino afata nk’uw’ibihe byose kuri we.

    Yavuze ko kandi ubwo yari muri Rayon Sports yamaze amezi hafi 8 adahembwa kandi afite umuryango wo kwitaho, bikaba ari byo bihe byamugoye cyane.

    Ati 'Ibihe byankomereye ni ibihe byo muri Coronavirus, ndi muri Rayon Sports usibye ko ari ku Isi hose ibibazo byari biriho, urumva iyo umaze amezi nk’umunani, umuntu adakora, adahembwa ni ibindi bindi.'

    Yakomeje avuga ko kandi uretse ibi, n’ibihe birukanwaga muri APR FC nabwo byari ibintu bitoroshye cyane kuko byaje bisa n’ibibatunguye.

    Ati 'ikindi gihe ni igihe twahinduraga amakipe batwirukana muri APR FC ariko ibyo ni ibisanzwe mu buzima bw’umuntu ariko byo naje kubyumva.'

    Abajijwe niba abona ko koko bari bakwiye kwirukanwa, yagize ati 'Umubare munini uba utunguranye rimwe na rimwe uba ubona ko umuntu aba agishoboye ariko ni politiki y’ikipe, buri muntu, buri muyobozi na buri kipe igira ibyo igenderaho, ntekereza ko cyari cyo gihe cyiza cyabo kuko banakomeje banitwara neza ngira ngo rero cyari cyo gihe.'

    Kubera umuasaruro utari mwiza muri 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 16 barimo na Rugwiro Herve wahise yerekeza muri Rayon Sports, ubu ari muri AS Kigali avuga ko ashaka gufasha akaba yagira igikombe ayihereza.

    Ibihe bikomeye yahuye nabyo muri Rayon Sports

    Rugwiro Herve avuga ko muri APR FC ari ho yagiriye ibihe byiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amezi-8-adahembwa-muri-rayon-sports-ibyo-kwirukanwa-muri-apr-fc-ibihe-bidasanzwe-kuri-rugwiro-herve

  • Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yatambagijwe aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa muri #DubaiExpo2020 – #rwanda #RwOT

    Iyi nkoni ikomeje kuzengurutswa mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth, yagejejwe ahari kubera Expo Dubai 2022, ku wa 10 Gashyantare 2022.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Emmanuel Hategeka niwe wakiriye iyi nkoni mbere yo kuyitambagiza ahari 'pavilion' y'u Rwanda.

    Ni inkoni isuye 'pavilion' y'u Rwanda muri Dubai Expo 2022, mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwakira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma za Commonwealth, CHOGM, iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 20 Kamena 2022.

    Mu Ugushyingo 2021, nibwo iyi nkoni yagejejwe bwa mbere mu Rwanda, aho yatembagijwe ahari ibikorwa bitandukanye birimo inzu Ndangamurage y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali.

    Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza y'Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y'Ubwami bw'u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021.

    Icyo gihe nibwo Umwamikazi Elizabeth II yatanze ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa imikino.

    Yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y'Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958.

    Iyi nkoni igereranywa n'urumuri rutambagizwa mbere y'itangira ry'Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy'ubumwe n'urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n'Imikino ya Commonwealth iba buri myaka ine.

    Ambasaderi Emmanuel Hategeka yakiriye Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, yatambagijwe aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu Mujyi wa Dubai

    Habaye ibirori byo kwakira Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkoni-y-umwamikazi-w-u-bwongereza-yatambagijwe-aho-u-rwanda-ruri-kumurikira

  • Umwe mu bavumbuye virus ya HIV yapfuye #rwanda #RwOT

    Luc Montagnier, umuhanga mu bya virus w'umufaransa wemejwe ko yafatanyije kuvumbura human immunodeficiency virus (HIV), yapfuye afite imyaka 89.

    Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ke ko kwerekana virus yateraga indwara ya SIDA.

    Yashimiwe akazi ke, ariko nyuma aza kunengwa kubera ibyo yavuze bidashingiye kuri siyanse ku ndwara za 'autisme' na Covid-19.

    Ikinyamakuru FranceSoir kivuga ko yapfuye kuwa kabiri i Neuilly-sur-Seine 'agaragiwe n'abana be'.

    Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virus mu ntangiriro y'imyaka ya 1980 mu kigo cy'ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa.

    We n'ikipe ye — irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi — basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b'indwara nshya itari izwi.

    Mu byo bafashe babashije kuvana virus ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa 'lymph node' rubika abasirikare b'umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo muri journal Science mu 1983.

    Muri iyo journal nyine, umuhanga muri siyansi w'umunyamerika Robert Gallo nawe yatangaje ubuvumbuzi nk'ubwo, yemeza ko iyo virus ariyo itera Sida.

    Impaka ku wavumbuye iyi virus mbere zari zikomeye mu myaka yakurikiyeho.

    Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje, mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

    Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo — komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

    Mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y'ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyanse, ku mpamvu z'indwara ya 'autisme', nyuma no ku nkomoko ya Covid-19.

    Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Chabris hagati mu Bufaransa, yatangiye akazi k'ubushakashatsi muri siyanse i Paris mu 1995.

    Yagiye muri Institut Pasteur mu 1972, nyuma y'akazi ke kuri HIV yakuriye icyo kigo mbere yo kujya muri Queens College, City University of New York mu 1997.

    BBC

    The post Umwe mu bavumbuye virus ya HIV yapfuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/11/umwe-mu-bavumbuye-virus-ya-hiv-yapfuye/

  • Gasabo: Igihembwe cy'ihinga 2022 B cyatangijwe abahinzi baremwa agatima #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi RAB, cyasabye abahinzi guhinga kare kandi bagakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye mu gihembwe cy'ihinga cya 2022 B cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022.

    Icyizere cy'imvura ihagije kandi biteganijwe ko izagwa kare muri aya mezi y'itumba agize igihembwe cya kabiri cy'ihinga, niyo yatumye mu Karere ka Gasabo batangiza  icyo gihembwe hakiri kare mu Murenge wa Bumbogo muri site y'ihinga ya Karama, ahazahingwa ibishyimbo kuri Ha 84.

    Guhinga hakiri kare kandi bagakoresha ifumbire y'imborera n'iva mu ruganda ninayo nama abahinzi muri rusange bagirwa n'ikigo RAB.

    Bwana Norbert Sendege ni umuyobozi wa RAB Station ya Rubirizi.

    Yagize ati'Kugira ngo iyi mvura irimo kugwa itaducika, murabibona ko n'ubutaka ubwabwo bufite amazi bwabonye imvura ihagije kandi ni n'imvura izakomeza. Akaba ari yo mpamvu twahinze hakiri kare umusaruro uzaboneke ari mwiza.'

    Yakomeje agira ati'Icyo dusaba abahinzi ni uko bakoresha inyongeramusaruro, ifumbire y'imborera burya ni ngombwa cyane irakenerwa kugira ngo ifate ubutaka bumere neza. Hanyuma n'ifumbire mvaruganda kuri iriya myunyu iba ifite kugira ngo igihingwa gishobore gukura vuba mu buryo bwihuse.'

    Abahinzi bo mu Karere ka Gasabo bavuga ko biteguye guhinga kare  n'ubwo batarashira impumpu z'ibyababayeho mu gihembwe cy'ihinga cya 2022 A, aho bahinze imvura ikaba nke bikabaviramo kurumbya.

    Icyakora amakuru y'uko noneho imvura izagwa arabarema agatima.

    Nivuga Celestin yagize ati'Ubushize twarahombye rwose! Iyo urebye aha hantu hose hahinzwe abasaruye ni bakeya, dukurikije amakuru turi guhabwa n'inzego zibishinzwe zireba iby'imvura, turumva dufite icyizere.'

    Birikumana Kamarade Venuste we ati 'Ariko abantu bahinze nyuma barimo barareba ibyo tugiye gukora bakavuga ngo ba bantu nibo bejeje bonyine  none bongeye guhinga? Buriya hari amakuru bafite.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo busaba abahinzi bo muri ako Karere by'umwihariko abo kuri site y'ubuhinzi ya Karama basanzwe bari mu matsinda, gushyira imbaraga mu kwibumbira muri Koperative.

    Madamu Umwari Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo, avuga ko  bizabafasha gushyira ibikorwa by'ubuhinzi mu bwishingizi bityo n'ikiza cyakongera kubibasira bakagobokwa n'ubwishingizi.

    Ati 'Nka sizoni ishize yahuye n'izuba imyaka iruma, ariko bakoze Koperative biri bubafashe kujya mu bwishingizi…hagize n'ikiza kiza icyo ari cyo cyose bazatabarwe n'ubwishingizi.'

    N'ubwo abahinzi basabwe gukoresha inyongeramusaruro, bo bagaragaza impungenge z'izamuka ry'ibiciro byazo ko bishobora gukoma mu nkokora imigendekere y'ubuhinzi mu gihembwe cy'ihinga batangiye.

    Birikumana Kamarade Venuste 'Iri hejuru cyane kandi tubona abaturage ubushobozi bwabo bwo kugura ifumbire ari bugufi.'

    Nivuga Celestin we ati 'Usanga ubushobozi bw'abaturage bigoranye, kuko ikilo gihagaze 800 cyari 600.'

    Kuri iyi ngingo ikigo RAB kiramara impungenge aba bahinzi ko amabwiriza ya minisitiri w'ubuhinzi ashyiraho ibiciro by'inyongeramusaruro biriho nkunganire ya leta, bigomba gukurikizwa  ku buryo bitazagora umuhinzi.

    Norbert Sendege uyobora RAB Station ya Rubirizi niwe ukomeza.

    Ati 'Ntabwo rero  igiciro kiri hejuru cyane mu buryo bukabije leta yagize icyo yunganira abahinzi ubwo ahasigaye ni ah'abahinzi bashyireho akabo.'

    Mu gihembwe cy'ihinga 2022 B mu karere ka Gasabo barateganya guhinga ibigori kuri Ha sizaga 800 ndetse n'ibishyimbo kuri HA zisaga gato 1000  RAB Station ya Rubirizi ivuga ko n'utundi turere tw'umujyi wa Kigali ubutaka buzahingwaho ibyo bihingwa buyingayinga ubwo.

    Tito DUSABIREMA

    The post Gasabo: Igihembwe cy'ihinga 2022 B cyatangijwe abahinzi baremwa agatima appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/11/gasabo-igihembwe-cyihinga-2022-b-cyatangijwe-abahinzi-baremwa-agatima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-igihembwe-cyihinga-2022-b-cyatangijwe-abahinzi-baremwa-agatima

  • Luc Montagnier wavumbuye virusi itera SIDA yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Luc Montagnier

    Luc Montagnier

    Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ke ko kwerekana virusi yateraga indwara ya SIDA.
    Yashimiwe akazi ke, ariko nyuma aza kunengwa kubera ibyo yavuze bidashingiye kuri siyanse ku ndwara za ‘autisme’ na Covid-19.

    Ikinyamakuru France Soir kivuga ko yapfuye ku wa kabiri i Neuilly-sur-Seine agaragiwe n’abana be.

    Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virusi mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa.

    We n’ikipe ye irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi, basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi.

    Babashije kuvana virusi ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa ‘lymph node’ rubika abasirikare b’umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo muri mu kinyamakuru cyandikaga kuri Siyansi mu 1983.

    Muri icyo kinyamakuru, umuhanga muri siyansi w’umunyamerika Robert Gallo na we yatangaje ubuvumbuzi nk’ubwo, yemeza ko iyo virusi ari yo itera Sida.

    Impaka ku wavumbuye iyi virusi mbere zari zikomeye mu myaka yakurikiyeho.

    Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje. Mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

    Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo – komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha BBC iravuga ko mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y’ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyansi, ku mpamvu z’indwara ya ‘autisme’, nyuma no ku nkomoko ya Covid-19.

    Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Chabris hagati mu Bufaransa, yatangiye akazi k’ubushakashatsi muri siyansi i Paris mu 1995.

    Yagiye muri Institut Pasteur mu 1972, nyuma y’akazi ke kuri HIV yakuriye icyo kigo mbere yo kujya muri Queens College, City University of New York mu 1997.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/luc-montagnier-wavumbuye-virusi-itera-sida-yapfuye

  • Perezida Biden yasabye Abanyamerika bari muri Ukraine gutaha igitaraganya #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Amerika yasabye abanyamerika bose bakiri muri Ukraine kuva muri iki gihugu ako kanya kuko ibitero by'ingabo z'Uburusiya byugarije.

    Biden yavuze ko ashobora kohereza ingabo guhungisha abanyamerika mu gihe Moscow yaba iteye.

    Yaburiye ko “ibintu bishobora kumera nabi cyane vuba vuba” muri ako karere.

    Uburusiya bwahakanye kenshi imigambi iyo ariyo yose yo gutera Ukraine nubwo bwohereje ingabo zirenga 100,000 ku mupaka.

    Ubu batangiye imyiyerekano ya gisirikare bafatanyije na Belarus, naho Ukraine ubu irashinja Uburusiya kuyifungira inzira igera ku nyanja.

    Ibiro bya perezida w'Uburusiya, Kremlin, bivuga ko bishaka gushimangira “umurongo utukura” kugira ngo uyu muturanyi atinjira muri NATO.

    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson kuwa kane yavuze ko Uburayi buri mu kibazo gikomeye cyane cy'umutekano kuva mu myaka za mirongo ishize.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yasabye abanyamerika muri Ukraine kuhava ako kanya.

    Biden yabwiye NBC News ati: “Abanyamerika bakwiye kuhava nonaha.

    “Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini cyane ku isi. Ni ibintu bitandukanye kandi ibintu bishobora kumera nabi vuba.”

    Abajijwe aho byaba ngombwa ko yohereza ingabo guhungisha abanyamerika, Biden yasubije ati: “Iyo ni intambara y'isi igihe abanyamerika n'abarusiya batangira kurasana. Turi mu isi itandukanye kurusha ikindi gihe cyose mbere.”

    Hagati aho abategetsi ku isi bakomeje inzira zose za dipolomasi zo kubuza intambara kuri Ukraine.

    Mu ijoro ryo kuwa kane, Uburusiya na Ukraine byatangaje ko byabaniwe kumvikana nyuma y'umunsi wose baganira bahujwe n'abategetsi bo mu Budage n'Ubufaransa ku kurangiza ikibazo cy'abashaka kwiyomora kuri Ukraine mu burasirazuba.

    Aya makimbirane ageze aha nyuma y'imyaka umunani Uburusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea. Kuva icyo gihe, igisirikare cya Ukraine kiri mu ntambara n'inyeshyamba zishyigikiwe n'Uburusiya mu burasirazuba hafi y'imipaka y'Uburusiya.

    None kuwa gatanu minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace arahura na mugenzi we Sergei Shoigu i Moscow.

    Mbere yo kugenda, Wallace yemeje ko Ubwongereza buri guha ibikoresho bya gisirikare leta ya Ukraine. Yavuze kandi ko ari ngombwa kwerekana ko ibihugu bigize NATO “bitazatatanywa n'aya makimbirane”.

    Hagati aho, Ukraine ubu irashinja Uburusiya gufunga inzira yayo igera ku nyanja y'umukara mu gihe Uburusiya buri kwitegura imyitozo y'ingabo zirwanira mu mazi.

    Uburusiya bwaburiye abagera ku mwaro w'inyanja y'umukara n'inyanja ya Azov ko hazaraswa za misile n'imizinga iremereye mu myitozo yo mu cyumweru gitaha.

    Ukraine ivuga ko ahantu “hanini cyane ibyo bizakorerwa bituma ibikorwa byo kuri izo nyanja zombi bidashoboka”.

    Iyo myitozo ku mwaro wo mu majyepfo ya Ukraine wiyongereye ku minsi 10 ishize y'imyotozo ya gisirikare ubu iri gukorwa muri Belarus mu majyaruguru ya Ukraine.

    Hari ubwoba ko niba Uburusiya buteye Ukraine, iyi myitozo ituma ingabo zabwo zigira ubushobozi bwo gutera umurwa mukuru Kyiv mu buryo bworoshye.

    Uburusiya buvuga ko ingabo zabwo nizirangiza imyitozo zizasubira mu bigo byazo.

    Moscow ivuga ko idashobora kwemera ko Ukraine – yahoze muri repubulika y'Abasoviyeti kandi ihuriye kuri byinshi mu muco n'imibanire n'Uburusiya – umunsi umwe izajya muri NATO.

    Uburusiya bumaze igihe bushyigikiye inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Ukraine kuva mu 2014. Abantu bagera ku 14,000 – barimo abasivile benshi – bamaze gupfa mu mirwano n'izo nyeshyamba.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-biden-yasabye-abanyamerika-bari-muri-ukraine-gutaha-igitaraganya