Category: Uncategorized

  • MANIRAGUHA Ndamage Jean Damascène atorewe kuba Perezida mushya wa Mukura VS. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu abanyamuryango b’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, baramukiye mu nama y’inteko rusange, aho mu ngingo z’ibyigwa harimo amatora ya komite nyobozi.

    MANIRAGUHA Ndamage Jean Damascène atorewe kuba Perezida mushya wa Mukura VS.

    MANIRAGUHA Ndamage Jean Damascène atorewe kuba Perezida mushya wa Mukura VS.

    Nyuma y’aho ikipe yari imaze iminsi iyoborwa na Sakindi Eugene wari wasigaye mu nshingano za Nizeyimana Mugabo Olivier wari weguye, uyu munsi hatowe Perezida mushya ari we Maniraguha Ndamage Jean Damascène.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/maniraguha-ndamage-jean-damascene-atorewe-kuba-perezida-mushya-wa-mukura-vs

  • Mimi Mehfira yatangaje imuri ku mutima! Indir… – #rwanda #RwOT

    Ibihe bya Saint Valentin ni bimwe mu bikomeye bitigisa isi kandi usanga byahagurukije benshi yaba abakomeye n’aboroheje dore ko burya buri muntu agira umukunda n’uwo akunda. Benshi bari kwitegura uyu munsi ngo bazagire umunsi mwiza w’agahebuzo, gusa imibare y’abizihiza uyu munsi igenda igabanuka aho mu myaka 10 ishize abagera kuri 60% bawizihizaga ariko kuri ubu bigeze kuri 51%.

    Gusa muri abo bari kuwizihiza harimo n'ibyamamare nka Ngabo Mimi Mehfira umugore wa Meddy bamenyaniye mu ikorwa ry’amashusho y'indirimbo yaje kuba impamo yitwa ‘Ntawamusimbura’. Mimi abinyujije ku rukuta rwa Instagram bidatunguranye yasabye abamukurikira kumusangiza indirimbo barimo bumva muri ibi bihe bya Saint Valentin, ahishura ko we iyo ari kumva ari 'My Vow'.

    Iyi ndirimbo ikaba ari iy'amateka ku bukwe bwe na Meddy bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021 ikaba ari nayo ya kabiri yagaragayemo muri nyinshi z'umugabo we. Ni imwe muri eshatu amaze kugaragaramo nk'umunyamidelikazi uyoboye mu ndirimbo (Video Vixen).

    INYARWANDA ikaba yabegeranirije zimwe mu ndirimbo zagufasha gukomeza kuryoherwa n'ibi bihe ngarukamwaka bya Saint Valentin yizihizwa mu kwezi kw'abakunda kwa Gashyantare buri mwaka. Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa buri mwaka kuwa 14 Gashyantare.

    Ngabo Mimi we yagaragaje ko ari kunyurwa cyane n’indirimbo y’umugabo we Meddy asaba n’abandi gusangiza ababakurikira indirimbo nziza zaranze ubukwe bwabo mu rwego rwo gukomeza kubaha umunsi w’abakundana.

    AMAFOTO YA BAMWE MU BAHANZI BAGARAGARA KU RUTONDE RWA NONE

    Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bagaragara ku rutonde rw’indirimbo twaguhitiyemo, indirimbo ye ‘On Fire’ yenda kuzuza inshuro miliyoni 10 z’abayirebye kuri Youtube yagufasha kuryoherwa na Saint Valentin

    Yverry ukomeje kugenda akora indirimbo nziza zigaruka ku marangamutima aterwa n’urukundo ari ku rutonde rw’indirimbo twaguhitiyemo aho indirimbo ye ‘Amabanga’ yagufasha kuryoherwa na St Valentin

    Knowless Butera uzwi mu ndirimbo nyinshi zigaruka ku rukundo, indirimbo ye ‘Urugero’ turayigutuye

    Umwe mu bamikazi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko mu ndirimbo z’umukino w’urukundo rwa babiri Princess Priscillah nawe ari kuri uru rutonde mu ndirimbo yo ha mbere yitwa ‘Gumana Nanjye’ yifashishijemo Mani Martin

    Yvanny Mpano ari kuri uru rutonde mu ndirimbo ‘Ndabigukundira’ ikomeza kunyura benshi mu minsi imaze

    Si abahanzi nyarwanda n’abahanzikazi nyarwanda gusa bagaragara kuri uru rutonde rwa none rw’indirimbo 15 zagufasha gukomeza kuryoherwa no kwitegura ibihe bya Saint Valentin, ahubwo hariho n’abanyamahanga bagiye bigarurira imitima ya benshi mu bihe byo hambere n’ubu rukigeretse.

    URUTONDE RW'INDIRIMBO TWABAHITIYEMO WAHITA UNAKANDA UKUMVA CYANGWA UKAREBA IMWE KU YINDI

    1.FIRE ON FIRE BY SAM SMITH

    2.NDABIGUKUNDIRA BY YVANNY IMPANO

    3.AMABANGA BY YVERRY

    4.ON FIRE BY ANDY BUMUNTU

    5.YOU AND I BY JOHN LEGEND

    6.URUGERO BY BUTERA KNOWLESS

    7.PERFECT BY ED SHEERAN FT BEYONCE

    8.MY VOW BY MEDDY

    9.HABIBI BY THE BEN

    10.FOREVER AND FOR ALWAYS BY SHANIA TWAIN

    11.GUMANA NANJYE BY PRINCESS SCILLAH FT MANI MARTIN

    12.SOUS LE VENT BY GAROU FT CELINE DION

    13.SERVICE BY FALLY IPUPA

    14.BABY RIDDIM BY FAVE

    15.OYA BY IVAN BURAVAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114450/mimi-mehfira-yatangaje-imuri-ku-mutima-indirimbo-15-twabahitiyemo-zagufasha-kwizihiza-sain-114450.html

  • Mukura VS irakira Rayon Sports: Menya icyo imibare ivuga kuri uyu mukino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu myaka itanu (5) ishize mu mikino itandatu(6) iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona y’u Rwanda, kuva mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 kugeza ubu Rayon Sports yatsinzemo imikino itatu(3) yinjizamo ibitego 11 yinjizwa ibitego bitatu(3) mu gihe ikipe ya Mukura VS yatsinzemo umukino umwe(1) itsindwa itatu(3) yinjiza ibitego bitatu(3) yinjizwa 11 mu gihe kandi amakipe yombi yanganyije imikino ibiri(2) banganyije muri shampiyona ya 2017-2018 umukino ubanza nuwo kwishyura yose banganya 0-0.

    Mukura VS irakira uyu mukino kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu mikino itandatu(6) iheruka guhuza amakipe yombi yakiriyemo Rayon Sports imikino ibiri(2) ariko mu rugo ihatsindirwa umukino umwe(1) yinjijwe ibitego bitatu(3) mu gihe amakipe yombi yanganyije umukino umwe(1) banganya 0-0.

    Mukura VS mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona ya 2021-2022 yatsinzemo imikino itatu(3) inganya umukino umwe(1) itsindwa umwe(1),muri iyi mikino yinjijemo ibitego bitandatu(3) yinjizwamo ibitego bitatu(3).

    Rayon Sports mu mikino itanu iheruka gukina yatsinzemo ibiri(2) itsindwa umukino umwe(1) inganya imikino ibiri(2) yose yanganyije 0-0 ni mu gihe muri iyo mikino yatsinzemo ibitego bitatu(3) ariko nayo izamu ryayo ryinjizwamo ibitego bitatu(3).

    Rayon Sports mu mikino itanu(5) iheruka gukina yasuyemo imikino ibiri(2) yinjijemo ibitego bibiri(2) ntiyagira igitego yinjizwa aho yatsinzemo umukino umwe(1) ikanganya umwe(1) mu gihe Mukura VS mu mikino itanu(5) iheruka gukina yakiriyemo imikino itatu(3) itsindamo ibiri(2) yinjijemo ibitego bine(4) yinjizwamo biri(2).

    Umukino ubanza wahuje Rayon Sports na Mukura VS kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo,Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Yousef Rhab utakibarizwa muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Mukura VS iri ku mwanya wa gatandatu(6) makipe afite amanota menshi yakuye mu mikino yakiniye mu rugo yakuyemo amanota 11 kuri 21 aho mu mikino 7 imaze kwakira yatsinzemo imikino itatu(3) inganya ibiri(2) itsindirwa mu rugo imikino ibiri(2).

    Rayon Sports iri ku mwanya wa munani(8) mu makipe amaze kubonera amanota hanze y’ikibuga cyayo kuko mu mikino 7 imaze gukina yasohotse yatsinzemo imikino ibiri(2) gusa inganya imikino itatu(3) igatsindwa ibiri(2) aho muri iyo mikino yose ku manota 21 yabonyemo amanota icyenda(9).

    Mu mikino 15 ibanza ya shampiyona ikipe ya Mukura VS yatsinzemo imikino itandatu(6) ihwanye n’amanota 18 itsindwa imikino imikino ine(4) ihwanye n’amanota 12 inganyamo imikino itanu(5) yabonyemo amanota atanu(5) igatakazamo amanota 10 muri rusange mu mikino 15 yinjijemo ibitego 18 yinjizwa 13 izigamye ibitego bitanu(5)muri rusange ibi byose biyishyira ku mwanya wa 7 muri shampiyona n’amanota 23 ku manota 45 ahwanye n’imikino 15 imaze gukinwa.

    Rayon Sports mu mikino 15 ibanza ya shampiyona yatsinzemo imikino irindwi(7) ihwanye n’amanota 21 itsindwa imikino itatu(3) ihwanye n’amanota 9 inganyamo imikino itanu(5) yabonyemo amanota atanu(5) igatakazamo amanota 10 muri rusange imikino yose yinjijemo ibitego 17 yinjizwa ibitego 14 izigamye bitatu(3) biyishyira ku mwanya wa 3 muri shampiyona n’amanota 26.

    Rayon Sports na Mukura VS zigiye gukina uyu mukino zose zifite abatoza bashya bagiye gukina umukino wa mbere muri shampiyona ya 2021-2022 batoza aya makipe abo ni Tony Hernandez wagarutse mu ikipe ya Mukura VS uraba ari gutoza umukino wa mbere muri iyi kipe kuva yagaruka mu gihe kurundi ruhande Jorge Manuel da Silva Paixao Santos nawe araba atoza umukino wa mbere muri shampiyona kuva yagirwa umutoza wa Rayon Sports.

    Rayon Sports irakina uyu mukino idafite abakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso,Essombe Willy Onana ukina asatira bose bakirwayemu gihe ariko mu bakinnyi 22 bagiye mu karere ka Huye iyi kipe yajyanye abakinnyi batanu bashya bose iheruka kugura barimo Kwizera Pierre,Bukuru Christophe,Ishimwe Kevin,Musa Essenu na rutahizamu Mael Dindjeke ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS irakina idafite Boubakar Djibrine Akuki wabonye ikarita y’umutuku mu mukino uheruka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-irakira-rayon-sports-menya-icyo-imibare-ivuga-kuri-uyu-mukino

  • Umukobwa yaguriye umukunzi we ikibanza nkimp… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukoresha amazina ya @sophyvives ku rubuga rwa Twitter mbere y'uko umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin uba buri mwaka Taliki 14 Gashyantare ugera yasangije abantu impano idasanzwe yageneye umukunzi we.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter, uyu mukobwa yatangaje ko yahisemo kugura ikibanza mu gace ka Tse Addo mu mujyi wa Accra muri Ghana maze akacyegurira umukunzi we nk'impano ya Saint Valentin mu rwego rwo kumushimira ko yanyurwaga n'impano nto yamugeneraga.

    Aka gace ka Tse Addo iki kibanza giherereyemo bivugwa ko ari kamwe mu duce two muri Ghana ubutaka bwaho buhenda cyane nkuko byatangajwe n'umwe mu batanze igitekerezo ku butumwa by'uyu mukobwa.

    Sophyvibes nkuko yitwa ku rubuga rwa Twitter yavuze ko umwaka ushize yahaye umukunzi we impano y'ikarito ya Chocolat na Kalavati maze umusore nyuma yo kubyacyira akishima cyane, ibintu byakoze ku mutima w'uyu mukobwa bityo bituma uyu mwaka ahitamo kumuha indi mpano idasanzwe ndetse ihenze kurusha iyo yamugeneye umwaka ushize.

    Mu butumwa bwe yashyize ku rubuga rwa Twitter uyu mukobwa yagize ati: 'Biratangaje cyane ukuntu umwaka ushize nahaye umukunzi wanjye impano y'ikarito ya chocolat na karavate. Yarabyishimiye cyane maze binkora k'umutima. Uyu mwaka mbere y'uko umunsi wa Saint Valentin ugera namugeneye impano y'ikibanza kiri mu gace ka Tse Addo. Ntababeshye n'Isi nayimwegurira mbishoboye.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114456/umukobwa-yaguriye-umukunzi-we-ikibanza-nkimpano-yumunsi-wa-saint-valentin-114456.html

  • Nyuma yo guhabwa ubutaka n'amafaranga, Sadio Mane ahawe indi mpano yagatangaza n'umuyobozi w'agace avukamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sadio Mane yahembewe kuba yaritwaye neza agafasha ikipe ye ya Senegal gutwara igikombe cy'Afurika ku nshuro yabo ya mbere.

    Rutahizamu ukinira ikipe ya Liverpool mu bwongereza, yateye penaliti yahesheje insinzi Senegal batwara igihugu cya Misiri igikombe gutyo. Akaba kandi yaratsinze ibitego 3 mu irushanwa ndetse atanga n'imipira 2 yavuyemo ibitego.

    Umuyobozi waho Sadio Mane akomoka yatangaje ko Sitade bari kubaka muri ako gace izitirirwa Sadio Mane. Iyi Sitade ikaba iri kubakwa, biteganyijwe ko izafungurwa umwaka utaha.

    Mayor Abdoulaye Diop yagize ati 'Sadio Mane yaduhesheje agaciro nk'abanya Senegal, cyane cyane abatuye agace ka Sedhiou. Bityo nahisemo kumwitirira Sitade ya Sedhiou'.

    'Yatumye kandi agace ka Bambali na Sedhiou kamenyekana. Nemera ntashidikanya ko iyi mpano Sadio Mane ayikwiye'

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-guhabwa-ubutaka-namafaranga-sadio-mane-ahawe-indi-mpano-yagatangaza-numuyobozi-wagace-avukamo/

  • Weekend ya Ruhago kuri StarTimes! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tombola y’uko aya marushanwa azahura yahuje amakipe y’ibihangange muri Afurika, nka Al Ahly ari na yo ifite iki gikombe, mu itsinda rya mbere iri kumwe na Mamelodi Sundowns na yo yigeze kugitwara, hamwe n’amakipe yo muri Sudani nka Al Hilal na Al Merrikh.

    Muri iri tsinda umukino ubanza uzahuza:

    Mamelodi Sundowns vs Al Hilal
    Mu gihe indi mikino izakinwa mu kwezi kwa 3, kuko ikipe ya Al Ahly yari iri mu gikombe cy’isi cy’Ama clubs.

    Undi mukino utegerejwe na benshi ni uzahuza Raja na Amazulu yo muri Afurika y’Epfo itozwa n’umwe mu bantu banditse amateka kuri Ruhago nyafurika umutoza Benni McCarthy.

    Gahunda yose ya CAF Champions League muri iki cyumweru imwe mu mikino ihari iteye itya :

    11/02/2022
    MAMELODI SUNDOWNS VS AL HILAL

    12/02/2022
    RAJA VS AMAZULU

    Iki cyumweru kandi kizarangwa n’imikino ya CAF Confederations Cup muri ruhago. Iri rushanwa ni ryo ririmo amakipe yo mu Karere nka SIMBA SC ya Tanzaniya ikinwamo n’umunyarwanda KAGERE Meddy na TP Mazembe yo muri RD Congo, na yo yigeze gutwara iri rushanwa.

    13/02/2022
    TP MAZEMBE vs AS OTOHO
    SIMBA SC vs ASEC MIMOSAS

    Uretse iyi mikino ya CAF kandi muri iyi weekend kuri shene z’imikino za StarTimes murakurikira shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi. Mu Budage Bundes Liga irakomeza. Umukino witezwe na benshi ni uhuza FC Union Berlin na Borussia Dortmund kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare saa 16:30 mu gihe ku munsi ukurikiyeho tariki 13 Gashyantare uyu mwaka saa 16:30 VfL Bochum 1848 FC ikina na Bayern München.

    La Liga na yo irakomeza ku munsi wayo wa 24

    Umukino witezwe muri La Liga ni uhuza Villarreal na Real Madrid kuri uyu wa Gatandatu 17:15. Ikindi ni uko iki cyumweru muri Esipanye shampiyona yaho irangwa n’umukino wa Espanyol Barcelone yakira FC Barcelone umukino uzwi nka Derby Catalogna. Uyu mukino ikipe ya Barcelona igiye kuwukina nyuma yo gutsinda ikipe ya Atletico Madrid ari na yo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

    Imikino yose murayikurikira kuri shene za StarTimes World Football ch 254DTT & ch 245 DTH na ST Sports life ch 253 DTT & ch 243 DTH na Sports Focus ch 250 DTT & ch 240 DTH kuri bouquet ya NOVA igura 4000frw na Basic igura 6000Frw, no kuri Smart igura 8500Frw hamwe na Classic igura 8000Frw.

    Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro bihendutse kuri buri wese, ikagira na Shene ziri mu ndimi zitandukanye zirimo, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, n’Ikinyarwanda. Ku buryo buri muntu bitewe n’ururimi akoresha yisangamo.

    Ibi bikaba ari na byo bizabafasha kureba neza iyi mikino muyumva kandi mudahenzwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/weekend-ya-ruhago-kuri-startimes

  • Ruhango:Yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we wamwimye inzoga #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo kwica mugenzi we amukubise 'tablette' mu mutwe amuziza ko yamwimye inzoga.

    Uwo mugabo akekwaho icyaha cyo gukubita Mbanzabigwi Jean Claude ubwo yamusangaga aho atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu.

    Gusa bikekwa ko hashobora kuba hari izindi nzika yari amufitiye bigatuma ajya kumwiyenzaho amusaba inzoga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y'uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by'i Gitwe.

    Ati ''Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.'

    Mbanzabigwi yahise ajyanywa kwa muganga mu Bitaro bya Gitwe ariko aza koherezwa kuri CHUB kuko yari arembye cyane, nyuma yaho arapfa.

    Ukekwaho icyaha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Mujyi wa Ruhango.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-mugenzi-we-wamwimye-inzoga

  • Imanza hagati ya Leta y’u Rwanda na Rujugiro zongeye kubura #rwanda #RwOT

    Ni ubujurire bwatanzwe n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda ku cyemezo cy’urukiko cyo ku wa 20 Ugushyingo 2020, rwanzuye ko Leta yakoze amakosa ubwo yatangiraga gucunga inyubako ya UTC nk’umutungo wasizwe na bene wo mu 2013.

    Ni inyubako yaje gutezwa cyamunara ku wa 25 Nzeri 2017, kugira ngo hishyurwe ibirarane by’imisoro isaga miliyari imwe yo mu 2011 na 2013.

    Yaguzwe na Kigali Investment Company kuri miliyali 6.8 Frw.

    Urukiko rwa mbere rwanategetse Leta guha UTC amafaranga y’ubukode yakiriwe guhera ku wa 1 Ukwakira 2013 kugeza ku wa 27 Nzeri 2017, no gutanga indishyi ya $500,000 izajya yunguka 6% ku mwaka kugeza itanzwe yose.

    Mu iburanisha ryo mu bujurire, Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa za Leta Nicholas Ntarugera na Ntwali Emile.

    Ntarugera yavuze ko urukiko rwa mbere rwakoze amakosa mu kwemeza ko ikirego cyatanzwe ku gihe.

    Icyemezo ku micungire y’imigabane ya Rujugiro ngo cyafashwe ku wa 29 Nyakanga 2013 aho kuba ku wa 2 Ukwakira 2013 nk’uko byashyikirijwe urukiko. Ikirego cyatanzwe ku wa 22 Ugushyingo 2013, bivuze ko amezi abiri ateganywa n’itegeko yaba yararenze.

    Nyamara mu rubanza mu rukiko rwa mbere, urukiko rwemeje ko icyabaye ku wa 29 Nyakanga yari inama ku micungire y’imigabane ya Rujugiro, mu gihe haburanwa igihe leta yatangiriye gucunga UTC.

    Hatangajwe ko ku wa 2 Ukwakira 2013 aribwo Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo yandikiye abantu bakodeshaga muri UTC, ibamenyesha ko ubu iri mu maboko yayo.

    Leta ariko yasobanuye ko itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda ni uko abanyamategeko barimo kuburanira UTC, Francis Gimara na Hannington Amol, badakwiye kwemerwa kubera ko hatagaragajwe icyemezo cya UTC kibashyiraho.

    Ahubwo ngo bashyizweho na Rujugiro usanzwe ari umunyamigabane munini muri icyo kigo, ku buryo Urukiko rukwiye gukuraho icyemezo cy’umucamanza wa mbere.

    Intumwa ya Leta Ntwali we yavuze ko Guverinoma ifite inshingano yo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, by’umwihariko y’abaturage batari mu gihugu.

    Ngo umunsi Rujugiro yagarutse mu Rwanda azashyikirizwa imitungo ye.

    Abanyamategeko ba UTC bo bavuze ko nta makosa urukiko rwakoze, kuko ikirego cyatanzwe bakimara kumenya ko UTC yatangiye gucungwa na Leta nk’umutungo wasizwe na bene wo.

    Gimara yavuze ko kuba ahagarariye UTC bitanyuranyije n’amategeko, kuko afite uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwavoka, akunganira abantu n’ibigo mu nkiko.

    Byongeye, UTC ngo ni ikigo cyanditswe mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko ruri kuburanisha uru rubanza.

    Ahubwo ngo urukiko rwa mbere rwakoze amakosa kuko rutategetse ko UTC isubizwa ubukode n’inyubako yayo yagurishijwe, ndetse ngo ntirwagennye impozamarira ikwiye.

    Basabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda.

    Ntabwo igihe urukiko ruzatangariza icyemezo cyarwo cyatangajwe, ariko uru rubanza ruzakomeza kugeza ku wa 28 Gashyantare, 2022.

    Rurimo kuburanishwa n’abacamanza barimo Nestor Kayobera (Perezida), Geoffrey Kiryabwire (Visi Perezida), Sauda Mjasiri, Anita Mugeni na Kathurima M’Inoti.

    UTC yashinzwe ku wa 20 Gicurasi 1997, ifite abanyamigabane barimo Rujugiro (imigabane 1933), Theoneste Mutambuka (imigabane 41), Tharcisse Ngofero (imigabane 4), Succesion Makuza Desire (imigabane 3) na Successsion Nkurunziza Gerard (imigabane 20).

    Ni ikigo cyari cyubakiye ku muturirwa uri mu mujyi rwagati witwaga UTC, bavugaga ko bubatse kuri miliyoni $20 nubwo bishidikanywaho.

    Mu rubanza rwa mbere, UTC yavuze ko kugeza mbere y’uko iriya nyubako itangira gucungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitugo yatawe mu 2013, yari itarakira ubutumwa bwa RRA buyimenyesha n’ibirarane by’imisoro.

    Ahubwo ngo yari ifitiye Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyari 1.3 Frw.

    Leta ariko ivuga ko Rujugiro atari kumenya neza iby’ayo madeni kuko yari hanze y’igihugu.

    Ni mu gihe abunganira UTC bavuze ko iriya nzu yakodeshwaga nibura 120,000$ buri kwezi, ku buryo imibare yashyikirijwe urukiko yavugaga ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 yagombaga kuba yinjije miliyoni $5.6.

    Ni amafaranga ngo yashoboraga kwishyura umwenda w’imisoro wa miliyoni $1.1 iyo uza kuba uhari.

    Leta yavuze ko Rujugiro ajya kuva mu Rwanda atigeze agena ugomba gucunga imigabane ye, bityo yagombaga gukurikiranwa na Leta.

    Inyungu yayo go yashyirwaga kuri konti izwi, ku buryo yari kuyisubizwa agarutse.

    Ibyo kwishyura umwenda wa BK n’imisoro byo ngo ntibyagombaga kuba inshigano za Komisiyo cyangwa Leta, zari iz’abayobora ikigo, kuko Leta itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imanza-hagati-ya-Leta-y-u-Rwanda-na-Rujugiro-zongeye-kubura

  • Amarenga ku ntambara ikomeye muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Amerika iburira abaturage bayo ko u Burusiya bwiteguye neza kuba bwakwinjira muri Ukraine mu minsi mike bityo rero Abanyamerika bariyo bakwiriye gutaha vuba bishoboka.

    Umujyanama wa Perezida Biden mu by’umutekano, Jake Sullivan, ku wa Gatanu yatangaje ko ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko u Burusiya bwamaze gutegura intwaro zose ku buryo igihe icyo aricyo cyose bushobora kwinjira muri Ukraine.

    Bivugwa ko mu gihe u Burusiya bwaba bwinjiye muri Ukraine, ikintu cya mbere bwakora ari ukugaba ibitero by’indege mu Mujyi wa Kyiv ndetse ko ibyo bishobora kuba mu cyumweru gitaha.

    Sullivan yabwiye abanyamakuru ati 'Ubu ntabwo twavuga neza umunsi cyangwa se isaha, ariko ibi ni ibintu bishoboka cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo twavuga ko umwanzuro wamaze gufatwa, ko umwanzuro wa nyuma wafashwe na Putin. Icyo turi kuvuga ni uko dufite impungenge nyinshi cyane kubera ibyo turi kubona hariya.'

    Amerika ivuga ko ikomeje kubona ibimenyetso by’ugututumba k’umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse ko igisirikare cya Putin gikomeje kwegera ku mupaka wacyo na Ukraine.

    Sullivan ati 'Nk’uko twabivuze mbere, igitero gishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose mu gihe Putin yaba ategetse ko kiba.'

    Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika ryatangaje ko abakozi bose ba Ambasade y’iki gihugu i Kyiv baza gutaha mu gihe cya vuba. Uburyo baza gutahamo biratangazwa kuri uyu wa Gatandatu.

    U Burusiya bumaze kugira abasirikare ibihumbi 100 ku mupaka wabwo na Ukraine.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amarenga-ku-ntambara-ikomeye-muri-Ukraine

  • Rachid Pogba wafashe videwo ya Samuel Hagenimana yavuze impamvu yamutumiye mu bukwe bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muberuka Rachid wamamaye cyane ku izina rya Rachid Pogba yavuze impamvu yatumiye Hagenimana Samuel mu bukwe bwe. Ni nyuma yuko kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022, Rachid yakoze ubukwe bwanagaragayemo Hagenimana Samuel.

    Nkuko Rachid Pogba yabitangarije kuri imwe muri Televiziyo ya YouTube yavuze ko impamvu yatumiye Hagenimana Samuel ari uko Samuel ari inshuti ye cyane kandi akaba azirikana. Yagize ati ” Hagenimana Samuel ni umucuti wanjye twarahuje, arazirikana, nagombaga kumutumira mu bukwe bwanjye nawe akaza akarya ku biryo byiza akenjoyinga nawe akumva yishimye… “.

    Rachid Pogba n'umugore we, Nadine

    Samuel Hagenimana mu bukwe bwa Rachid Pogba

    Source : https://yegob.rw/rachid-pogba-wafashe-videwo-ya-samuel-hagenimana-yavuze-impamvu-yamutumiye-mu-bukwe-bwe/