Category: Uncategorized

  • Tanzania: Yiyubakiye imva hakiri kare kugira ngo umurambo we utazabera umuzigo umuryango we #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Tanzania yatangaje abantu bo mu gace abamo nyuma yo kwiyubakira imva mu kwitegura urupfu rwe.

    Patrick Kimaro w'imyaka 59 avuga ko umuryango we wamaze kwemera gake uyu mwanzuro we ubonwa n'abaturanyi nk'amahano.

    Inararibonye zo mu bwoko bwa Kimaro mu ntara ya Kilimanjaro bavuga ko kizira gucukurira imva umuntu atarapfa kandi ko kizira ko imara igihe kirekire ifunguye.

    Kimaro, usanzwe ari umupolisi yabwiye BBC Swahili ko yatangiye kwicukurira iyi mva mu kwezi kwa mbere kugira ngo umuryango we ntuzakoreshe amafaranga menshi yo kumushyingura napfa.

    Ati: “Nk'umwana w'imfura mu muryango, nagize ibibazo mu gushyingura ababyeyi banjye ubwo bapfaga mu mezi atandatu bakurikiranye…rero nafashe ingamba ko ntashaka gushyira abana banjye mu ngorane nk'izo nagize”.

    Kimaro ateganya kuzigama amafaranga make yo kuzagura isanduku ye yo kumuhambamo kandi yizeye ko umuryango we uzashobora kwegeranya imfashanyo y'ibindi nkenerwa napfa.

    Ateganya kandi gushaka ikigo cy'ubwishingizi bw'imva ye,kizayitaho mu gihe haba habaye ibiza, nk'imyuzure, bishobora kuyisenya.

    Iyi mva ye, harimo n'ibyo kuyisiga, yamutwaye amafaranga yose hamwe angana n'ibihumbi bitatu ($3,000) by'amadolari y'abanyamerika.

    Abacunga umutekano w'urugo rwa Kimaro bavuga ko bamwe mu baturanyi be batinya no kumugenderera kuko iyi mva yayubatsemu rugo iwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-yiyubakiye-imva-hakiri-kare-kugira-ngo-umurambo-we-utazabera-umuzigo

  • Gusura Imfungwa n'Abagororwa bigiye gusubukurwa-RCS #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS) rwatangaje ko gusura Imfungwa n'Abagororwa bigiye gusubukurwa hashyirwaho n'amabwiriza azagenderwaho.

    Kuwa Mbere Tariki 14 Gashyantare 2022, RCS yasohoye itangazo rivuga ko igikorwa cyo gusura imfungwa n'abagororwa kigiye gusubukurwa hashyirwa ku mugaragaro n'amabwiriza azagenga iki gikorwa.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'imyaka isaga ibiri iki gikorwa gisubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 kuko cyasubitswe muri Werurwe 2020.

    Amwe mu mabwiriza yo gusura

    Ingingo ya gatatu igenga amabwiriza yo gusura ivuga 'Ushaka gusura abisaba anyuze kuri e mail, Telephone cyangwa akanyura ku murongo utishyurwa wa Gereza ifungiyemo umuntu ashaka gusura, buri wa gatatu mu masaha y'akazi.'

    Mu gusaba gusura bigomba kubahiriza ingingo zingenzi zikurikira:

    —Bigomba gukorwa nibura mbere y'iminsi ibiri,

    -Uruhusa rwo gusura rutangwa haherewe ku basabye mbere,

    -Guhagarika cyangwa guhinduza gusura bimenyeshwa ubuyobozi bwa Gereza nibura mbere y'iminsi ibiri.

    Ingingo ya kane ivuga ko umunsi wo gusurwa ku buryo bw'imbonankubone ni buri wa gatanu wa buri cyumweru,

    Isura riteganyijwe guhera saa mbiri kugeza saa kumi za nimugoroba.

    Ingingo ya gatanu ivuga ko umuntu ufunzwe yemererwa gusurwa n'umuntu umwe ku munsi wo gusura.

    Ibisabwa usura

    'Usura agomba kuba yarikingijeCovid-19 nibura urukingo(Dose) rumwe , uje gusura umuntu ufunze agaragaza irangamuntu cyangwa Passport kugirango yemererwe kwinjira, uje gusura agaragaza ibyangombwa by'uko yikingiwe Covid-19 nibura yarabonye doses ebyiri (niba hejuru y'imyaka 18), uje gusura agomba kugaragaza ko yipimishije covid-19 mu masaha atarenze 72,usura n'usurwa bagomba kuba bambaye udupfukamunwa, nta byo kurya cyangwa kunywa bivuye hanze ya gereza byemewe.'

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yavuze ko iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Gatanu.

    Ibindi kuri iyi nkuru : https://rcs.gov.rw/index.php?id=8

    [email protected]

    The post Gusura Imfungwa n'Abagororwa bigiye gusubukurwa-RCS appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/15/gusura-imfungwa-nabagororwa-bigiye-gusubukurwa-rcs/

  • U Bufaransa: Dosiye y'ihanurwa ry'indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira yapfundikiwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri Tariki 15 Gashyantare, Urukiko Rusesa imanza mu Bufaransa rwapfundikiye burundu dosiye ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw'imiryango y'abayiguyemo.

    Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwapfundikiye iyi dosiye yari imaze imyaka isaga 27 ikaba yaranatumye umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa uzamo agatotsi mu myaka yashize, rushimangira ibyari byemejwe n'Urukiko Rukuru rw'i Paris mu 2020.

    Iperereza ryari ryakozwe n'umucamanza Jean-Louis Bruguière wari wasabye ko bamwe mu bayobozi bakuru b'u Rwanda batabwa muri yombi bashinjwa ihanurwa ry'indege yari itwaye Habyarimana Juvenal na Perezida Ntaryamira Cyprien w'u Burundi ryateshejwe agaciro burundu.

    Urukiko rwashimangiye ko ibyatangajwe n'umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze ryerekanye ko 'missile' zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe ahari hari  agatsiko k'abasirikare ba Leta ya Habyarimana b'abahezanguni.

    Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w'u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarahanutse bombi barapfa, ubwo bavaga Arusha muri Tanzaniya mu nama ireba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gusangira ubutegetsi na RPF- Inkotanyi.

    Kuva muri uwo mugoroba Interahamwe n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu, batangiye kwica Abatutsi no guhiga bukware abayobozi batavuga rumwe na bo n'abasirikare 10 b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bahasiga ubuzima.

    Ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika 'The New York Times' kigeze gutangaza inkuru icukumbuye kuri iryo hanuka ry'indege tariki 12 Ugushyingo 1994, gishimangira ko indege yahanuwe n'agatsiko k'abasirikare ba Leta ya Habyarimana b'abahezanguni gafatanyije n'Abafaransa.

    Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic bakoze iryo perereza banzura ko indege yahanuwe n'agatsiko k'intagondwa za Leta ya Habyarimana zitakozwaga iby'isaraganya ry'ubutegetsi.

    [email protected]

     

     

    The post U Bufaransa: Dosiye y'ihanurwa ry'indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira yapfundikiwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/15/u-bufaransa-dosiye-yihanurwa-ryindege-yari-itwaye-habyarimana-na-ntaryamira-yapfundikiwe/

  • Iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryashyizweho akadomo #rwanda #RwOT

    Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwateye utwatsi ubujurire bw'imiryango y'abaguye mu ndege ya Habyarimana Juvenal, runafunga burundu iyi dosiye, Kuri uyu wa Kabiri Tariki 15 Gashyantare 2022.

    Umwanzuro w'Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n'Urukiko Rukuru rw'i Paris mu 2020.

    Tariki 18 Mutarama 2022 nibwo Urukiko rusesa imanza rwasuzumye ubujurire bw'imiryango y'abaguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana, nyuma y'uko Urukiko rw'Ubujurire mu 2020 rwemeje ko ririya perereza risozwa kubera ko mu maperereza yose yakozwe hatabonetse 'ibimenyetso simusiga'.

    Ku wa 21 Ukuboza 2018, abacamanza bakurikiranaga iryo perereza bemeje ko barihagaritse, bahagarika no gukurikirana abayobozi icyenda bari baratunzwe agatoki kubera 'ibura ry'ibimenyetso bidashidikanywaho', bitewe n'uko hagendaga haboneka ubuhamya buvuguruzanya.

    Ni icyemezo cyashimangiwe n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris muri Nyakanga 2020, igihe kikaba cyari kigeze ngo icyemezo cya nyuma gifatwe n'urukiko rusesa imanza, Court de Cassation.

    Falcon 50 ya Habyarimana yahanuwe ubwo yari iri hafi kugwa i Kanombe, ibice bimwe byayo byaguye mu rugo rwe.

    The post Iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryashyizweho akadomo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/15/iperereza-ku-ihanurwa-ryindege-ya-habyarimana-ryashyizweho-akadomo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=iperereza-ku-ihanurwa-ryindege-ya-habyarimana-ryashyizweho-akadomo

  • Iherezo kuri Dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, indi ntambwe ku mubano wa Kigali na Paris #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020.

    Umwanzuro w’Urukiko utesha agaciro iperereza ryari ryakozwe n’Umucamanza Jean-Louis Bruguière ryanavuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, bashinjwa ko aribo bahanuye iyo ndege.

    Rwashimangiye ahubwo ko ibyatangajwe n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze ryerekanye ko missile zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.

    Uyu mwanzuro w’urukiko washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka irenga 27 izonga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, ni umwe mu batanze ubujurire hamwe n’imiryango y’abandi baguye muri iyi ndege.

    Abarebereraga inyungu z’u Rwanda muri uru rubanza, Me Léon lef Forster na Bernard Maingain batangaje ko bafite icyizere ko uyu mwanzuro uza kuba imbarutso yo gutanga ubutabera buboneye ku basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Louis Bruguière ni we watangije iperereza yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Me Léon lef Forster na Bernard Maingain bavuze ko bihanganishije abo bantu bakurikiranywe hashingiwe ku bimenyetso byo kubasebya.

    Muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trévidic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaranganya ry’ubutegetsi.

    Falcon 50 ya Habyarimana yahanuwe ubwo yari iri hafi kugwa i Kanombe, ibice bimwe byayo byaguye mu rugo rwe.

    Yahitanye Perezida Juvénal Habyarimana ; Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Déogratias Nsabimana ; Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe Abarinda Perezida ; Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida ; Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Perezida mu bya Politiki.

    Harimo kandi Dr Emmanuel Akingeneye wari Umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana ; Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi ; Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho w’u Burundi ; Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi mu Burundi ; Jacky Héraud, Jean-Pierre Minaberry na Jean-Michel Perrine bari batwaye indege.

    Rushobora kuvuga se ko dosiye ikomeza ifunguye. . Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP byari byatangaje ko urukiko ruramutse rwqanzuye ko Dosiye ifungurwa ubwo d yasubira mu bugenzacyaha.Bishimnagira ko iki cyemezo iyo kiba ntakabuza cyashoboraga gusubiza i rudubi na none umubano wa Kigali na Paris.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iherezo-kuri-Dosiye-y-ihanurwa-ry-indege-ya-Habyarimana-indi-ntambwe-ku-mubano-wa-Kigali-na-Paris

  • Abanya Isiraheli bashumbushije inka umuturage wari waribwe iyo yari atunze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uzi Yitzhak n

    Uzi Yitzhak n’abamuherekeje bashyikiriza inka Niyonsaba

    Niyonsaba yari mu gahinda gakomeye kubera inka ye yahawe muri Girinka muri 2012, ariko muri 2015 iza kwibwa n’umushumba wayiragiraga.

    Uwo mukecuru avuga ko n’ubwo umushumba yayibye yaje kuboneka ndetse uwayibye akurikiranwa n’ubutabera, gusa yongeye kwibwa muri uwo mwaka noneho ayiburira irengero, ariko muri 2020 ayisanga mu rwuri rw’umusirikare.

    Niyonsaba avuga ko yaburanye mu kagari aratsinda, ariko bigiye mu rukiko aratsindwa kubera amakuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, waje no guhabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi amezi atatu, azira gutanga amakuru yatumye umuturage atsindwa.

    N’ubwo Niyonsaba yatsinzwe, Akarere ka Rubavu kamusabye kujurira ndetse gatanga ibimenyetso bigaragaza ko inka ari iye ariko birangira atsinzwe.

    Niyonsaba yaje gushumbushwa n’abakerarugendo ba Isiraheli

    Umuryango wa Uzi Yitzhak waje mu Rwanda mu bukerarugendo, utemberezwa na Beautful Rwanda Tours, ikigo gishinzwe gutembereza abanyamahanga basura u Rwanda, aho basura ahantu nyaburanga hamwe n’abantu bakora ibikorwa bigaragaza umuco w’Abanyarwanda.

    Umukozi wa Beautful Rwanda Tours yabwiye Kigali Today ko abanyamahanga basura u Rwanda, bamenyeshwa ahantu nyaburanga hasurwa n’ibikorwa bisurwa bagahitamo ibyo bashaka.

    Yagize ati 'Iyo baje tubaratira ibyiza by’u Rwanda harimo n’ibikorwa by’Abanyarwanda, batubajije ibyo bagiramo uruhare, tubabwira ko hari byinshi harimo na gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida kagame, barishima ndetse bifuza na bo kugira uruhare muri iyi gahunda.'

    Abo mu muryango wa Uzi Yitzhak bishimiye umuco nyarwanda basangirira ikigage

    Abo mu muryango wa Uzi Yitzhak bishimiye umuco nyarwanda basangirira ikigage

    Uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko inka yatanzwe ari iya gatatu nyuma y’inka yatanzwe mu Karere ka Nyamasheke, Musanze n’iyatanzwe mu Karere ka Rubavu.

    Umuryango wa Uzi Yitzhak wishimiye guha inka Umunyarwanda, uvuga ko bishimiye gukora igikorwa kizagirira akamaro Umunyarwanda.

    Bati 'Twasanze Abanyarwanda ari beza, bakunda gukora kandi bafite igihugu cyiza. Twishimiye kugira umuntu dufasha kuko tubakunda.'

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yabwiye Kigali Today ko uwahawe inka yari ku rutonde rw’abagomba kuyihabwa.

    Ati 'Twarimo gushaka inka yo gushumbusha uyu mubyeyi nyuma yo gutsindwa, gusa ubwo twarimo dushaka inka tugomba kumushumbusha, twamenye aya makuru meza.'

    Ishimwe avuga ko uretse Niyonsaba, umuco utemera ko Umunyarwanda worojwe igicaniro kitazima, ahubwo bagomba kumushumbusha bamushakira indi nka.

    Niyonsaba wahawe inka avuga ko yari afite agahinda ko kubura inka yakunze kandi yabanye nayo, ariko Imana ikaba imushumbushije.

    Yagize ati 'Inka yanjye abaturage bari bayizi, gusa ntibyakunze ko nyigumana. Ndishimye ko mpawe indi kandi n’abanyamahanga.'

    Abakozi b’ikigo cya Beautful Rwanda Tours, babwiye Kigali Today ko Akarere ka Rubavu tariki 19 Gashyantare 2022, kazakira indi nka izatangwa n’umukerarugendo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanya-isiraheli-bashumbushije-inka-umuturage-wari-waribwe-iyo-yari-atunze

  • Russia-Ukraine: Intambara ikomeje gututumba Uburusiya bwigambye gukoresha ibitwaro kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Leta ya Ukraine yasabye inama y'igitaraganya iyihuza n'Uburusiya ngo baganire ku bibazo bishobora kuvukamo intambara.

    Nyuma y'aho bitangajwe ko Uburusiya bukomeje kongera ingabo zabwo ku mupaka na Ukraine, zisanga izigera ku ijana zikambitse kuri uwo mupaka kandi  zikaba ziri mu myitozo yo kwitegura intambara, amahanga yakomeje kugira icyoba nyuma y'aho imyitozo nk'iyo ingabo z'uburusiya zibarirwa mu bihumbi ziyitangiriye no mu gihugu cya Belarusiya nacyo gihana imbibe na Ukraine ndetse n'Uburusiye mu cyumweru gishize.

    Ibihugu bikomeye birimo Leta zunze z'Amerika n'ubwongereza bigaragara nk'ibyiteguye gufasha Ukraine igihe yaba igabweho ibitero n'Uburusiya, ibyo bihugu byombi byatanze ibikoresho bya Gisirikare ndetse by'umwihariko Amerika yo yateguye Abasirikare 8,500  bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nk'uko bivugwa n'ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika, Pentagon.

    Aho bigeze aha Ukraine yasabye inama n'Uburusiya hamwe n'abagize itsinda ry'ingenzi ku mutekano w'Iburayi ngo baganire ku buryo ibintu biri kumera nabi ku mupaka wayo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dmytro Kuleba yavuze ko Uburusiya bwirengagije ibibazo bya Ukraine by'impamvu buri kurundanya ingabo hafi yayo.

    Yavuze ko intambwe ikurikiyeho ari ugusaba inama bitarenze amasaha 48 yo kwerekana umucyo ku mugambi y'Uburusiya.

    Inshuti za Ukraine z'i burengerazuba zakomeje gushimangira ko kimwe mu byifuzo by'Uburusiya kidashobka kandi kitagibwaho impaka.

    Icyifuzo cy'ingenzi cy'Uburusiya ni uko umuturanyi wayo Ukraine itinjira mu muryango w'Ubwirinzi wa NATO.

    Ariko Ambasaderi Vadym Prystaiko wa Ukraine i Londres, yabwiye BBC ko igihugu cye gishobora kureka imigambi yo kujya muri iryo shyirahamwe kugira ngo bihagarike intambara.

    Yagize ati'Ibyo namubwiye ni uko tutaraba abanyamuryango ba NATO kugeza ubu, kandi mu kwirinda intambara twiteguye ibiganiro kandi ninabyo turimo n'Abarusiya.'

    Mu muhate wo guhagarika intambara muri diplomasi, Chancelier w'Ubudage  Olaf Scholz yahuye n'umukuru wa Ukraine kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, byari biteganijwe ko ahura na Peredzida w'Uburusiya.

    I Washington ho, Jake Sullivan umujyanama wa Biden mu by'umutekano yavuze ko ibitero by'Uburusiya bishobora gutangira 'igihe icyo aricyo cyose.'

    Ati 'N'ureba aho izi ngabo zashyizwe, haba muri Belarus no mu Burusiya no kuzindi mpande z'umupaka na Ukraine,  uhereye mu majyaruguru ukagera no mu  burasirazuba,Uburusiya buryamiye amajanja kandi bushora kugaba ibitero bikaze igihe icyo ari cyo cyose.'

    Ku cyumweru cyashize mu gihe cy'isaha imwe Perezida Vladimir Putin yavuganye kuri telefone na Perezida Joe Biden wa Amerika.

    Ibiro bya White House bivuga ko Biden yashimangiye gufasha Ukraine, kandi bombi bemeranyije 'akamaro ko gukomeza inzira ya diplomasi' muri iki kibazo.

    Ikiganiro kuri telefone cy'isaha imwe ku munsi wabanje hagati ya Biden na Perezida Vladimir Putin nta musaruro cyagezeho mu guhosha aya makimbirane.

    Washington iburira Moscow ko igihe yaba iteye haba ingaruka zikomeye ku kiremwamuntu kandi Uburusiya bugahura n'akaga.

    Gusa Perezida Putin we avuga ko mu ntambara ishoboka hashobora gukoreshwa ibyitwaro bya kirimbuzi, kandi ko ntawakwigamba intsinzi muri iyo ntambara.

    Aha ni mu kiganiro n'abanyamakuru mu minsi 3 ishize.

    Yagize ati'Muratekereza ko niba Ukraine ibaye umunyamuryango wa NATO hanyuma ikigarurira Crimea hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, ibihugu by'iburayi ntibizahita byinjira mu makimbirane mu bya gisirikare n'Uburusiya? Yego birumvikana  imbaraga za NATO nk'umuryango ntabwo zagereranywa n'iz'Uburusiya ibyo turabyumva.'

    Perezida Putin yunzemo agira ati ' Ariko na none tuzi ko Uburusiya buri mu bihugu bya mbere ku Isi  bifite ibitwaro bya kirimbuzi, kandi buri hejuru ya bimwe muri ibyo  bihugu mu kugira umubare munini n'ibikoresho by'ibyo bitwaro bya misile bigezweho! Ntawe uzatsinda iyi ntambara.'

    Ibihugu birenga 12 bimaze gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, kandi bimwe bimaze kuvanayo abakozi ba ambasade zabyo.

    Ibyo bihugu ni Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubutaliyani, Ubwongereza, Irelande, Ububirigi, Luxembourg, Ubuholande, Canada, Noruveje, Estoniya, Lituwaniya, Bulgariya, Sloveniya, Ostraliya, Ubuyapani, Arabira Sawudite, Isirayeli, na Emirat zunze ubumwe z'Abarabu.

    Icyakora n'ubwo hari icyoba cy'intambara ndetse USA ikaba yemeza ko Uburusiya bushobora no gutera Ukraine tariki 16 Gashyantare 2022, hari n'abandi bafite icyizere cy'uko uyu mwuka mubi ushobora guhoshwa mu buryo bwa Diplomasi.

    Al Jazeera yanditse  ko bamwe mu basirikare b'Uburusiya bari ku mupaka wa Ukraine batangiye gusubira mu bigo byabo.

     Ni gahunda ifatwa nk'ishobora kucogoza ibyago byo guterwa kwa Ukraine.

    Tito DUSABIREMA

    The post Russia-Ukraine: Intambara ikomeje gututumba Uburusiya bwigambye gukoresha ibitwaro kirimbuzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/15/russia-ukraine-intambara-ikomeje-gututumba-uburusiya-bwigambye-gukoresha-ibitwaro-kirimbuzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=russia-ukraine-intambara-ikomeje-gututumba-uburusiya-bwigambye-gukoresha-ibitwaro-kirimbuzi

  • Ababyaranye bahuriye muri filime! Zari na Dia… – #rwanda #RwOT

    Ibyo gushyira hanze iyi filime byatangajwe na Zari yifashishije imbuga nkoranyambaga. hari aho yagize ati”Africa ntigeze mbona mbere. Birahambaye, biteye ubwuzu kandi nanjye byankozeho. Ntukwiye gucikwa 'Young, Famous & African' izasohoka muri Werurwe tariki 18 izahsyirwa kuri Netflix gusa”.

    Iyi filime izaba azaba igizwe na epizode 7 yavuzweho n’ibi byamamare mu 2021. Aba bombi bavuze ko bazagaragaza ubuzima bwabo bwite muri iyi filime. Cyakora nyuma yo kuvuga ibi ibitangazamakuru byinshi byavuze ko iyi filime igiye kubahuza ishobora kongera kubyutsa umubano wabo mu buryo budasanzwe!  Diamond nawe yagaragaje ko iyi filime izaba irimo umuco abisangiza abakunzi be kumbuga nkoranyambaga. Ukurikije agace gato kashyizwe hanze umuntu yakwita imbanziriza mushinga mu buryo bwo kwamamaza iyi filime, isa n’iyatwaye ubushobozi buhambaye.

    Izagaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye byo muri Nigeria, Africa y’Epfo ndetse no muri Africa y’uburasirazuba. Muri ibi byamamare harimo nka Khanyi Mbau, Diamond Platnumz, Annie Macaulay-Idibia, 2Baba, Zari, Andile Ncube n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114567/ababyaranye-bahuriye-muri-filime-zari-na-diamond-bagiye-gushyira-hanze-filime-yabo-izagara-114567.html

  • Kanye West [Ye] yoherereje Kim Kardashian indabyo za Rosa zuzuye imodoka kugira ngo biyunge [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi w'abakundana Kanye West wifuza ubwiyunge yoherereje Kim Kardashian wahoze ari umugore we, imodoka yuzuye indabo z'iroza kugira ngo amugarukire.

    Kuhereza izi ndabo byaje nyuma yamasaha make uyu muraperi atangaje ko akunda Kim n'abana babo bane nyuma y'amakuru yo gutandukana n'umukunzi we Julia Fox.

    Kanye yashyize ahagaragara amafoto y'izi ndabo yohereje kuri konte ye ya Instagram, aho imodoka yazijyanye yari yanditseho ati: 'MY VISION IS KRYSTAL KLEAR',akurikizaho indabo za roza.

    Ye kandi yamenyesheje Kim hagati mu ifoto. Iyi ni St Valentin bizihije bombi batari kumwe kuva uyu mugore amusabye ko batandukana mu mwaka ushize ku ya 19 Gashyantare.

    Iyi nyandiko niyo Kanye aheruka gushyira hanze ku byerekeye umuryango we. Mbere, Kanye yavuze ko yizeye ko we na Kim bazongera guhura.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/kanye-west-ye-yoherereje-kim-kardashian-indabyo-za-rosa-zuzuye-imodoka-kugira

  • Musanze: Abasenateri basabye ubuyobozi kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage kwirinda inkongi z’umuriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ba Senateri Mukakarangwa ubanza na Kanyarukiga ku ruhande rwo hirya, basuye isoko rya Goico

    Ba Senateri Mukakarangwa ubanza na Kanyarukiga ku ruhande rwo hirya, basuye isoko rya Goico

    Abo Kigali Today yasanze bacururiza mu isoko rinini rizwi nka Goico Plaza, barimo n’abacururiza ku ma seta yegereye ahashyizwe ibikoresho bigenewe kuzimya inkongi z’umuriro, ariko bakaba batazi uko bikoreshwa.

    Barimo uwagize ati 'Nkanjye urabona ko aha ndodera imyenda nkora negamiye urukuta bometseho kizimyamoto, ariko nkurahiye ukuri kose ko ntazi n’aho nakanda mu buryo bwihuse ngo nzimye inkongi y’umuriro mu gihe yaramuka ibayeho. Nawe urareba ukuntu muri iri soko, hagaragara uruvunganzoka rw’abantu bagurisha n’abahaha, ubwo se icyo cyago cy’inkongi kituziye uretse kuba abantu bose bakizwa n’amaguru, urabona ikindi twakora ari ikihe? Twe nk’abacuruzi bari ahangaha, hafi ya twese uretse kurebesha amaso ibi bikoresha, simpamya ko hari benshi babihugukiwe'.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, kimwe n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 001/2 yo kuwa 11/07/2014, biteganya ingamba zihamye mu kurinda umutekano w’abantu, n’uburyo bwo gukumira inkongi z’umuriro ku baturage.

    Ni muri urwo rwego itsinda ry’Abasenateri ari bo Mukakarangwa Clothilde na Kanyarukiga Ephrem, bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ryasuye Akarere ka Musanze, bagamije kureba uko ingamba z’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro zishyirwa mu bikorwa.

    Barebye uko ingamba zo gukumira inkongi z

    Barebye uko ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro zishyirwa mu bikorwa

    Senateri Mukakarangwa Clothilde wari uriyoboye, asanga n’ubwo hari intambwe igenda iterwa mu kunoza ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro, hakwiye no gushyirwa imbaraga mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire mu kuzikumira.

    Yagize ati 'Hari ibintu byinshi bigaragara nka nyirabayazana w’impanuka zishingiye ku nkongi z’umuriro, zishobora guturuka ku bumenyi budahagije ku ikoreshwa ry’amashanyarazi, ikoreshwa rya gaz, n’ibindi bitandukanye. Usanga bigikeneye ko abaturage bahabwa amakuru ahagije y’uburyo bitwararika ku ikoreshwa ryabyo, ariko no kumenya uko bakwikorera ubutabazi bw’ibanze, igihe bibaye ngombwa. Twasabye ubuyobozi bw’Akarere gushyiraho izo ngamba zihamye, kugira ngo birusheho gutanga umusaruro, inkongi zikigaragara hamwe na hamwe zigabanuke ku rugero rufatika'.

    Uturere 18 twatoranyijwe mu gihugu hose, nitwo Abasenateri bagize iyi Komisiyo barimo gusura, ahahurira abantu benshi nko mu masoko, insengero, inyubako za Leta n’iz’abikorera, bagamije kureba uburyo ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo gukumira inkongi z’umuriro ryubahirizwa, no kumenya urwego rw’ubumenyi abaturage bariho mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

    Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye Politiki yo gukumira inkongi z’umuriro, nk’uko byagaragaje na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo ibikoresho bigenewe kwifashishwa mu kuzimya inkongi bidahagije, urugero itanga ni nk’aho imodoka igenewe kuzimya inkongi y’umuriro ikoreshwa mu turere twose tugize iyi Ntara ari imwe, ibituma habaho inzitizi mu gutanga ubutabazi bwihuse.

    Hari abahamya ko bakeneye ubumenyi bwo gukoresha ibyabugenewe mu kuzimya inkongi z

    Hari abahamya ko bakeneye ubumenyi bwo gukoresha ibyabugenewe mu kuzimya inkongi z’umuriro

    Mu zindi zigaragazwa ni imyumvire y’abaturage ikiri hasi, ituma bo ubwabo badafata ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro nk’ikibazo kibareba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ahamya ko bagiye kongera ubufatanye hagati y’inzego, harimo abikorera ndetse na Polisi, yaba mu gukora ubugenzuzi bw’inyubako zaba iza Leta n’iz’abikorera mu buryo buhoraho, no gufasha abaturage kongera ubumenyi bw’ingamba zo gukumira inkongi.

    Yagize ati 'Urebye ingamba zo kwigisha abaturage kurwanya inkongi z’umuriro, wasangaga tutaziha umwihariko wazo, ugasanga n’ubwo bukangurambaga bwigisha gukumira inkongi, tubukora mu gihe hari nk’ahantu yagaragaye. Ubu isomo tuvanye muri uru ruzinduko rw’abasenateri, ni uko tugiye kujya dushyira umwihariko w’ubukangurambaga mu igenamigambi ry’ibikorwa by’akarere rihoraho, tutarindiriye kwigisha abaturage ari uko hari ikibazo cyagaragaye'.

    Ati 'Ikindi ni no kujya tugenzura mu buryo buhoraho ko amabwiriza agenewe mu gukumira inkongi z’umuriro yubahirizwa, cyane cyane dufatanyije n’abikorera, kuko iyo izo nkongi z’umuriro zibayeho, usanga ari bo zigiraho ingaruka z’umwihariko'.

    Mu Karere ka Musanze guhera mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, habarurwa impanuka zishingiye ku nkongi z’umuriro zigera kuri 20, muri uwo mwaka ndetse n’uwakurikiyeho wa 2019, hihariye impanuka z’inkongi zigera kuri 14 zabayeho, ibigaragaza ko mu myaka yakurikiyeho, zagiye zigabanuka.

    Gusa ibi ngo ntibikwiye gutuma abaturage birara, ari nabyo ubuyobozi buheraho bwemeza ko bugiye kurushaho kongera ubukanguramba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abasenateri-basabye-ubuyobozi-kongera-ubukangurambaga-bwigisha-abaturage-kwirinda-inkongi-z-umuriro