Category: Uncategorized

  • Iminsi 3 umukinnyi w’umunyarwanda ari muri koma kubera gutsindwa #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, umukinnyi wa Youvia WFC, Tuyishimire Angelique ari muri Koma kubera kunanirwa kwakira ko ikipe itabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Youvia WFC, yasoje imikino yo mu itsinda A mu cyiciro cya kabiri cy’abagore iri ku mwanya wa mbere, byari bivuze ko igomba guhura n’iya kabiri mu itsinda B, isezerera indi ikazamuka mu cyiciro cya mbere.

    Yahuye n’ikipe ya Kayonza WFC, umukino ubanza Kayonza WFC yayitsinze 4-0, bivuze ko umukino wo kwishyura yasabwaga gutsinda Kayonza WFC ku kinyuranyo cy’ibitego biri hejuru ya 4.

    Siko byaje kugenda kuko umukino wabaye ku wa Gatandatu, wabereye mu karere ka Rulindo, warangiye Youvia WFC itsinze 4-2, ihita ibura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Abakinnyi ba Youvia kubyakira byarabananiye bitewe n’uko bari bitwaye mu mwaka w’imikino, biviramo Angelique kujya muri koma aho arwariye CHUK.

    Mu kiganiro umuyobozi w’iyi kipe, Ndarama Mark yahaye ISIMBI, yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 22 yakangutse ariko nta kintu na kimwe arabasha kuvuga.

    Ati “ashobora kumera neza kuko ibintu byose ubu bimeze neza, yakangutse ariko ntarabasha kuvuga, arakoresha amarenga. Yabonye amafoto y’ikipe ubona ko yishimye mu maso. “

    Abandi bakinnyi bari bagize ikibazo barimo Dukuzumuremyi Marie Claire umaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, Muhayimpundu Ratif ukina hagati ndetse na myugariro wabo w’ibumoso Umutoniwase Denise.

    Ntabwo gusezererwa batazamutse mu cyiciro cya mbere Youvia WFC yabyakiriye

    Angelique yahise ajya muri koma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iminsi-3-umukinnyi-w-umunyarwanda-ari-muri-koma-kubera-gutsindwa

  • Breaking News: Ikipe ya Apr Fc yongereye undi mukinnyi amasezerano (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Apr Fc yongereye amasezerano umuzamu wayo Ishimwe Jean Pierre ndetse anahabwa akayabo k'amafaranga atatangajwe

    Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwongereye amasezerano uyu umunyezamu wayo Ishimwe Pierre wazamukiye mu ishuli ry'umupira w'amaguru ry'iyi kipe.

    Ishimwe Jean Pierre wanyuze mu Ntare za Apr Fc yangereye amasezerano mu gihe cy'imyaka ine.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere cyari kiyobowe na Chairman wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga, ndetse n'abandi bakozi b'ikipe y'ingabo z'igihugu.

    Reba Amafoto Ishimwe Jean Pierre ari gusinya

    Umuyobozi wa Apr Fc niwe wari uyoboye iki gikorwa

    Ishimwe Jean Pierre yongereye amasezerano mu gihe cy'imyaka ine

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-ikipe-ya-apr-fc-yongereye-undi-mukinnyi-amasezerano-amafoto/

  • Bwa mbere Diamond Platinmuz yahuriye muri filime imwe n'uwahoze ari umugore Zari The Boss Lady (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Afurika Diamond Platinmuz agiye guhurira muri filime imwe n'uwahoze ari umugore we 'Zari The Boss Lady' ndetse n'ibindi byamamare bikomeye muri Afurika.

    Iyo filime yitwa 'Young, Famous & African'. Iyo Filime izaba ivuga ku buzima bw'ibyamamare hano muri Afurika aho kandi iyo filime igaragaramo ibyamamare bikomeye ku mugabane w'Afurika.

    Iyo Filime izasohokana ibice bigera kuri birindwi (7), ndetse kandi izagaragaramo bimwe mu byamamare bikurikira: Diamond Platinmuz kuva muri Tanzania, Zari The Boss Lady, Khanyi Mbau, Umuraperi Nadia Nakia, Annie Macaulay Idibiya, 2Baba, Dj Naked, Swanky Jerry, Andile Ncube na Kayleigh Schwark.

    Iyo Filime izagaragaramo bumwe mu buzima bw'urukundo mu byamamare by'Afuruka ndetse n'ubuzima butangaje bwo mu mugi wiswe uwa zahabu ( Joburg muri Afrika yepfo)

    Ni filime yakozwe na Stidiyo ya Urban Brew ifatanyije n'abandi bagabo bakomeye mu gutunganya sinema muri Afurika. Abo bagabo ni: Martin Asare Amankwa ndetse na Peace Hyde.

    Intego yiyo filime ngo ni ukwerekana ubuzima bwa bamwe mu byamamare muri Afurika nk'uko byatangajwe n'abateguye iyo filime.

    Young, Famous & African ni filime yakorewe mu murwa mukuru w'igihugu cya South Africa 'Jorburg'.

    Iyo filime izasohokera ku rubuga rwamamaye gucuruza sinema 'Netflix' ku itariki ya 18 Werurwe 2022.

    Reba interamatsiko yiyo filime

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-diamond-platinmuz-yahuriye-muri-filime-imwe-nuwahoze-ari-umugore-zari-the-boss-lady-videwo/

  • Nyamagabe: Amezi agiye kuba 5 Abakora imihanda yahawe kompanyi z'urubyiruko badahemwa #rwanda #RwOT

    Rumwe mu Rubyiruko rwahawe akazi ko gukora imihanda mu karere ka Nyamagabe, aho bakorera kompanyi ya Big Heaven contractor, baravuga ko amezi agiye kuba 5 batarahabwa n'iripfumuye(ifaranga). Basaba ko amahirwe bahawe akwiye kujyana no guhabwa ibyo bakoreye. Bamwe mu bayobozi bavuga ko hari amezi 2 baherutse kubahemba nubwo bo bakavuga ko ibyo babyumva mu magambo. Hari n'abananirwa kwihangana ngo bakishora mu busambanyi bashaka uko bakemura ibibazo.

    Mu gihe Tariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2022 amezi atanu azaba yihiritse nta faranga babonye kandi byitwa ko bakora, uru rubyiruko rwemeza ko aya mafaranga bategereza igihe kingana gutya bigoye kuba yaza ngo agire icyo abamarira.

    Umwe muri aba mu mvugo ahuza na bagenzi be ati' Biratubabaza kubona tugiye kumara amezi 5 yose tutarabona kuri aya mafaranga twitwa ko twakoreye kuko kuva mu kwezi kwa Nzeli 2021 ntiturahabwa n'iripfumuye. N'abakoresha bacu ntubabaza ngo bakubwire ngo wenda azanaboneka vuba'.

    Undi muri uru rubyiruko twirinze gutangaza amazina, avuga ko hari bagenzi be bakorana bigora kwihanganira itinda ry'aya mafaranga n'ibibazo baba bafite, bakishora mu busambanyi kugirango babashe kubona ibyo bagakwiye kwibonera ubwabo mu gihe bahembwe. Asaba ko bene izi kompanyi zibakoresha n'abazihaye amasoko bakwiye kubikemura hakiri kare kuko bishobora kuzateza ikibazo gikomeye abakozi babo.

    Umuyobozi wa Kompanyi ya Big Heaven Contractors ikoresha aba bakozi, Mateso Ferdinand, yabwiye intyoza.com ko amafaranga koko yatinze, ariko akemeza ko hari amezi 2 bahawe ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ndetse ko andi mezi 2 asigaye bazayahabwa vuba kuko ngo bamaze gutanga ibisabwa byose kugira ngo bahembwe.

    Ati' Nibyo birashoboka ko twatinze guhemba abakozi bacu ariko natwe si twebwe. Ikosa ni abagomba kuduha amafaranga tukishyura kuko twebwe turebana n'ikigo gishinzwe ubwikorezi no gucunga imihanda (RTDA) ndetse na RMF, nibo bagomba kujya baduha amafaranga y'ibimaze gukorwa ari nabyo duhemberwa bityo tugahemba abakozi bacu'.

    Akomeza ati' Kutabahembera igihe bitera ikindi kibazo cyo kudakorana umwete ibyo bashinzwe kuko baba batahembewe ku gihe, bityo no kubaha icyizere cy'uko azaza vuba kiba kigoranye kucyemera'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Ku murongo wa Telefoni yavuze ko yavuganye n'ubuyobozi bwa Kompanyi ya Big Heaven Contractors, ko abakozi bayo bose bahembwe nta kibazo kirimo cy'imihemberwe, ariko kandi ku rundi ruhande akavuga ko hari Kompanyi imwe itaruzuza ibyangombwa ngo isinye amasezerano, ko nayo niyuzuza ibyangombwa izahembwa vuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/nyamagabe-amezi-agiye-kuba-5-abakora-imihanda-yahawe-kompanyi-zurubyiruko-badahemwa/

  • 'Saint valentin ni iy'abakobwa bafite amabere y'imitemeri'umukobwa yeteye ishyari bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi uba umunsi w'abakundana; umunsi wizihizwa cyane aho abantu bagaragariza urukundo no kwita ku bakunzi babo kwisi yose. Kuri uyu munsi rero umukobwa yateye bagenzi be ishyari ubwo yababwiraga ko kuri saint valentin umukobwa atagifite amabere ashinze nk'imitemeri ntacyo aba avuze.

    Uyu mukobwa wagaragaye kuri Facebook ko yateye isoni abagore bagenzi be nyuma yo kuvuga ko kwizihiza umunsi w'abakundana ari iby'abagore bafite amabere meza; niyo mpamvu abadamu bafite bafite amabere yaguye bagomba gutegereza umunsi w'abamama.

    Source : https://yegob.rw/saint-valentin-ni-iyabakobwa-bafite-amabere-yimitemeriumukobwa-yeteye-ishyari-bagenzi-be/

  • Gasabo: Umukozi wa banki ukekwaho gusambanya umwana yafashwe nyuma y'amezi 8 yihishahisha – #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi yafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022. Yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.Yari amaze amezi asaga umunani yihishahisha kuko icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w'umukobwa yagikoze tariki ya 1 Kamena 2021.

    Amakuru y'ibanze yerekana ko iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kagara, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwafashwe ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yakomeje agira ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gusambanya umwana. RIB irakangurira abantu gukomeza gufatanya na yo batangira amakuru ku gihe kugira ngo iki cyaha tugihashye gicike burundu.''

    Mu gihe uyu mugabo yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa ingingo ya 4 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umukozi-wa-banki-ukekwaho-gusambanya-umwana-yafashwe-nyuma-y-amezi-8

  • Rotary Club Kigali Mont Jali yafashije abafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu' – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye i Gahanga muri Kicukiro aho iki kigo giherereye, ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022.

    Rotary Club Kigali Mont Jali ifasha umuryango Nyarwanda binyuze mu bikorwa bizamura imibereho y'abaturage, kurwanya ubujiji n'ubukene, kunoza imitangire y'amazi meza, kuzamura ireme ry'uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

    Abana bafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu', bahawe ubufasha bw'ibikoresho bitandukanye n'ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 1,2 Frw.

    Centre Inshuti Zacu yatangirijwe mu Bumbogo ku wa 24 Kanama 1986. Ni igitekerezo cyatangijwe n'Umunyarwanda agamije gufasha abari mu bukene.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n'abana bafite ubumuga mu kubagarurira icyizere.

    Yagize ati 'Ni igikorwa tugenda dukora ahantu hatandukanye. Twagombaga kugikora mu kwezi kwa 12 umwaka urangira kugira ngo dusangire Noheli n'abandi bantu nk'uko umuco wacu ubidusaba ariko kubera ibihe twari turimo bya COVID-19 byasabye ko tubisubukura muri iki gihe.'

    Yashimiye abihayimana bashyira imbaraga mu kwita ku bana bagiye bava ku muhanda n'abo imiryango yananiwe kwitaho. Yagiriye inama abandi bikorera gukuramo isomo bagafasha abantu bafite ubumuga nk'ubwo.

    Kalima yavuze ko club abereye umuyobozi iteganya gufasha abari n'abategarugori bafite umushinga wo kudoda. Yasobanuye ko gahunda ya Made in Rwanda iri kwitabirwa cyane ku buryo 'dukwiye gutanga uwacu musanzu mu kubafasha.''

    Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emertha, yashimye ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali Mont Jali bwatekereje kwegera abana batawe n'imiryango yabo.

    Yakomeje avuga ati 'Iyo baje bakabona abantu nk'aba b'abashyitsi birabashimisha kuko babona ko bafite n'ababakunda. Benshi baba baratereranywe, Abanyarwanda bamaze gukanguka ku bana bafite ubumuga ariko ntabwo biracengera neza. Haracyarimo ikibazo cyane.'

    Centre Inshuti Zacu yita ku bana bafite ubumuga 30, barimo 20 bitabwaho bihoraho na 10 bataha mu miryango yabo.

    Muri gahunda y'iki kigo gishaka ko abana n'abakuru bafite ubumuga muri sosiyete cyabiyegereza bakajya babitaho ku manywa, nimugoroba bagataha mu miryango yabo. Kirateganya guhera i Gahanga ahari abana 110.

    Soeur Nyirandayizeye yavuze ko babereyeho kwereka abana ko na bo ari abantu nubwo hari imbogamizi bafite mu bukungu. Yavuze ko banahinga, bakorora ariko bakeneye kubaka uruzitiro kuko imyaka yabo yangizwa n'abaturage bayinyuraho.

    Rotary Club Mont Jali ni umuryango urimo abantu 25 bakora ibintu bitandukanye byo guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y'abatishoboye.

    Ni imwe muri clubs umunani ziba mu Rwanda; uyu muryango mu gihugu umaze kugira abanyamuryango basaga 180 babarizwa muri Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Butare, Rotary Club Bugoyi na Rotary Club Kivu Lake.

    Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali ubwo bari bagiye gutanga inkunga

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n'abana bafite ubumuga mu kubagarurira icyizere cy’ubuzima

    Umuryango w’Abagiraneza Rotary Club Kigali Mont Jali wafashije abafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu'

    Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emertha, yashimye ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali Mont Jali bwatekereje gufasha abafite ubumuga

    Umwe mu bafasha mu kwita ku bana bo muri Centre Inshuti Zacu

    Abafashirizwa muri iki kigo bahawe ibikoresho bitandukanye

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-mont-jali-yafashije-abafite-ubumuga-bo-muri-centre-inshuti

  • Inka kuri buri rugo bitarenze 2024: Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara mu mikorere ivuguruye – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye umuhigo ko kuba buri rugo rufite inka bitarenze mu 2024 kuko basanze ari itungo rifasha umuryango kuva mu bukene kuko itanga ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa ndetse n'amafaranga.

    Abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Gisagara bahuriye hamwe n'ubuyobozi bw'akarere mu mwiherero w'iminsi ibiri biyemeza ko bagiye kongera ikibatsi mu mikorere kugira ngo umuturage ukiri mu bukene abukurwemo.

    Mu byo bagiye gushyiramo ingufu ni uko mu myaka ibiri buri rugo ruzaba rufite inka. Mu ngo 88.045 izifite inka ni 51.952 zingana na 59%.

    Muri zo hari izatanzwe muri gahunda ya Girinka n'izindi zitangwa n'abafatanyabikorwa ndetse hari n'abaturage babasha kuzigurira.

    Kugeza ubu imidugudu 70 yamaze kugera ku muhigo w'inka kuri buri rugo, intego ni uko muri uyu mwaka zizatangwa ku midugudu 105.

    Ku kijyanye no kurwanya imirire mibi mu 2018 hagaragaye abana basaga 490 bafite icyo kibazo ariko kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko hasigaye abagera kuri 27 kandi na bo uyu mwaka uzarangira bakuwemo.
    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome yabwiye IGIHE ko ari urugendo rukomeje ku bufatanye n'abafatanyabikorwa kandi hari icyizere ko byose bizarangira.

    Ati 'Ni urugendo rukomeje ku bufatanye n'abafatanyabikorwa mu by'ukuri ku bijyanye n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage tubona hari icyizere cyo kubitsinda kuko ibyagezweho ni byinshi ni urugero rw'ibishoboka.

    Ku bijyanye n'abatagira aho kuba mu 2012 muri Gisagara habarurwaga imiryango isaga 11.600 iba muri nyakatsi, kuri ubu imyinshi yarubakiwe mu bihe bitandukanye hamwe n'abataragiraga aho kuba.

    Ati 'Mu myaka ibiri yonyine kuva tumaze kubakira abarenga 2500 batari bafite aho kuba. Hari ibindi byo kutagira ubwiherero n'ibikoni ndetse n'isuku. Isuku yo turasabwa gukomeza kuko ntiturayigeraho ku rwego rushimishije.'

    Rutaburingoga avuga ko biyemeje kugabana inshingano n'abafatanyabikorwa kugira ngo buri kibazo kibangamiye umuturage kibonerwe igisubizo.

    Ati 'Twemeje ko abafatanyabikorwa tugomba kugabana aba baturage tukavuga ngo uyu azajya akurikirana 100 undi 200 bikurikije ubushobozi afite kugira ngo tubaherekeze bave mu bukene.'

    Yakomeje avuga ko inzira zizakoreshwa ari nyinshi kuko abaturage ibyo bakeneye kugira ngo bave mu bukene bitandukanye bitewe n'imibereho yabo, imyumvire, aho batuye n'ibindi.

    Ati 'Hari uzakenera guhabwa amafaranga mu gihe runaka, hari uzakenera guhabwa inka, hari n'uzakenera guherekezwa agahindura imyumvire akava mu makimbirane n'ibindi bituma adatera imbere. Ibi rero tugiye kubikora mu buryo butandukanye nubwo twakoragamo.'
    Bimwe mu byo Akarere ka Gisagara kiyemeje birimo ko mu myaka ibiri buri rugo ruzaba rufite inka kandi umubare w'abari mu bukene bukabije ukagabanuka mu buryo bufatika.

    Imibare yerekana ko mu myaka itanu ishize ubukene bukabije mu batuye Akarere ka Gisagara bwari hejuru ya 50% naho abana bagwingiye bari hejuru ya 40%.

    Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara na bo bavuga ko guhura bakaganira ku bibazo bihari ari inzira nziza yo kubishakira ibisubizo bafatanyije.

    Murungi Jeannette wari uhagarariye Action Aid ati 'Ni amahirwe tuba tubonye yo kureba ibyuho bihari haba mu karere mu mihigo no mu ishyirwa mu bikorwa ry'iteganyabikorwa ry'igihe kirekire. Ni umwanya mwiza wo kureba ibyagezweho, ibikeneye gukomeza gukorwa bo kugira ngo dukorere kuri gahunda.'

    Umyobozi ushinzwe imiyoborere myiza no gukurikirana ibikorwa by'abafatanyabikorwa Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Africa Alexis, yavuze ko uruhare rw'abafanyabikorwa mu iterambere ry'uturere n'iry'igihugu ari runini, abasaba kubikomeza.

    Abafatanyabikorwa b'akarere bagizwe n'imiryango cyangwa ibigo bifite ibikorwa biteza imbere abaturage. Mu Karere Gisagara ihuriro ryabo rigizwe n'abagera kuri 59.

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara bahuriye hamwe bajya inama ku mikorere mishya

    Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yavuze ko biyemeje kugabana inshingano kugira ngo buri kibazo kibonerwe igisubizo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inka-kuri-buri-rugo-bitarenze-2024-abafatanyabikorwa-b-akarere-ka-gisagara-mu

  • Nyarugenge: Polisi yahagobotse izimya inkongi yafashe imodoka bene yo badahari – #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yari iparitse imbere y'inyubako irebana na MIC, yafashwe n'inkongi guhera saa moya, abaturage bari aho hafi bahise batangira kuzimya bifashishije amazi n'umusenyi.

    Mu gihe bari bagikoresha ibyo kizimyamwoto ya polisi yahageze ihita ihosha iyi nkongi yari imaze gufata imodoka ku gice cy' imbere gusa.

    Abantu bari hafi aho bavuze ko iyi modoka yaparitswe n'umusore n'inkumi bashobora kuba bari bagiye kwizihiza Umunsi w'Abakundana 'St Valentin', kugeza izimijwe bari bataragaruka aho bari bayisize.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz yahiye ku gice cy’imbere gusa

    Abaturage bari hafi batangiye kuzimya bifashishije amazi n’umucanga

    Kizimyamoto ya Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yahagobotse-izimya-inkongi-yafashe-imodoka-bene-yo-badahari

  • Ibyo Miss Pamella Uwicyeza yakoreye Mama we ku munsi w'abakundana birashimishije (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) si abasore n'inkumi bagaragarizanya urukundo gusa ahubwo n'abana n'ababyeyi bagaragarizanya urukundo ndetse bakanahana impano. Niko byaje kugenda ubwo Miss Pamella Uwicyeza yatunguraga Mama we amuzanira indabo ndetse n'ibinyobwa.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Miss Pamella yerekanye amafoto ya Mama we maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Forever my valentine🌹'.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-miss-pamella-uwicyeza-yakoreye-mama-we-ku-munsi-wabakundana-birashimishije-amafoto/