Category: Uncategorized

  • Abakozi ba RIB batangiye kwambara impuzankano nshya izajya ibaranga mu kazi #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yaho tariki ya 01 Gashyantare 2022, uru rwego rwari rwerekanye ndetse runamenyesha Abanyarwanda ko mu minsi ya vuba, bagiye kuzajya babona abagenzacyaha mu mpuzankano nshya.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihugu hose, abagenzacyaha bagaragaye mu kazi kabo ka buri munsi, mu mpuzankano nshya ibaranga.

    Ni ibintu byakiriwe neza n'abagana RIB bashaka serivisi zitandukanye, kuko bavuga ko barushijeho koroherwa no kubona serivisi, kuko uwo ushaka uba umubona neza utarinze kugira uwo usobanuza.

    Françoise Uwamahirwe wari wagiye gushaka serivisi kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, avuga ko yatunguwe no gusanga abakozi bayo mu mpuzankano nshya, ariko ngo byarushijeho kumufasha kutabitiranya.

    Ati 'Byantunguye kuko mpageze nsanga bambaye undi mwambaro, nsomye ku myenda mpita menya icyo bakora. Ubu nabasha kuba natandukanya umugenzi usanzwe nawe ushaka serivisi n'uwo nkeneye. Mbere byari bigoye kuko warazaga ukaba wabona ushaka ubufasha n'urimo kwakira abantu, ukayoberwa kubatandukanya'.

    Abaturage bishimiye iki Gikorwa cyakozwe na RIB

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko mu kazi k'ubugenzacyaha ari byiza ko ababagana bagomba gutandukanya umuturage usanzwe n'umugenzacyaha, ariyo mpamvu abakozi ba RIB bahawe impuzankano kugira ngo barusheho korohereza ababagana, ariko kandi ngo bizanarinda abajyaga biyitirira uru rwego.

    Ati 'Urabona nk'umuturage iyo yazaga kuri sitasiyo, iyo yabaga atitegereje ngo arebe ko umugenzacyaha afite ikarita, hari igihe yashoboraga kuba yamwitiranya n'undi. Ubu rero biroroshye ko ashobora kumutandukanya n'abandi baturage, kuko umugenzacyaha agaragarira umuntu aturutse kure, kuko iriya mpuzankano igaragarira buri wese, ibi rero bizafasha kuba na ba bantu biyitiriraga RIB twabahasha muri ubwo buryo.'

    Iyi ni imyambaro y'abakozi ba RIB bakorera mu biro

    RIB ivuga ko kubera imiterere y'akazi kabo, hari igihe biba ngombwa ko umukozi ajya mu kazi atambaye impuzankano, gusa ngo icyo gihe asabwa kuba yakwerekana ikarita imuranga kuko nayo ari imwe mu byangombwa.

    Imyambaro yambarwa n'abakozi ba RIB irimo amoko abiri, aho harimo uwitwa 'Operation' wambarwa n'umukozi utakoreye mu biro hamwe n'indi yambarwa n'umukozi wakoreye mu biro.

    Iyi myambaro y'abakozi ba RIB iri mu moko abiri nkuko byatangajwe

    Imyambaro y'umukozi utakoreye mu biro igizwe n'ipantaro, ijire (Gillet) ndetse n'umupira w'amaboko magufi w'ubururu, kuri jile hariho amzina, mu gihe umwambaro wo mu biro ugizwe n'ikoti (Costume) y'umukara irimo ishati, ndetse na karuvati (Cravat) y'umukara iriho ikirango (Logo) cya RIB.

    Hashize imyaka ine RIB itangiye gukora, aho yatangiranye abakozi 869 ariko kugeza ubu muri uyu mwaka imaze kugera ku bakozi 1,279, kubera ko buri mwaka uru rwego rwongera abakozi, mu gihe imiterere yarwo iteganya ko abakozi barwo bagomba kugera ku 1,579.

    Mu bakozi 1,279 uru rwego rufite, ab'igitsina gore bageze kuri 27% naho ab'igitsina gabo bakaba ari 73%, ab'igitsina gore nabo bari mu nzego za RIB zifata ibyemezo (Gender Mainstream).

    RIB ivuga ko ntawuzongera kwiyitirira uru rwego

    KIGALITODAY

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abakozi-ba-rib-mu-myambaro-mishya-idasanzwe

  • Umugore ari mu gahinda kenshi nyuma yo gutanga akayabo yibagisha ikibuno bikamugiraho ingaruka #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Natasha Crown yakoresheje amadolari arenga 150.000 by'Amadolari ya US mu gushaka kugira 'ikibuno kinini ku isi' ariko ari kurwana no gushaka umukunzi kuko amaze imyaka irindwi ari ingaragu.

    Uyu mugore washakaga kugira “ikibuno kinini kw'isi” avuga ko ibi bimubuza gusohokana n'umugabo.

    Natasha Crown, ufite imyaka 27, yakoresheje kariya kayabo mu gushaka uko yagera ku ntego ye nyuma yo kubagwa ibyitwa cinq liftings brésiliens (BBL).

    Uyu munya Serbia w'imyaka 27 yavuze ko ikibuno cye cyabaye kinini nkuko yabyifuzaga kuko cyaruse uko cyanganaga.

    Icyakora, inzozi ze zikomeye zo kugira ikibuno kinini zamubereye ikibazo kuko ubuzima bwe by'umwihariko urukundo bwazahaye,kuko amaze imyaka irindwi yarabuze umukunzi.

    Natasha aganira n'urubuga rwa YouTube rwitwa Hooked on the Look,yagize ati: 'Mperuka kujya mu rukundo mu myaka irindwi ishize.Birakabije, ndatekereza ko abantu bantinya.

    “Abagabo bafite ubwoba.Muzi imiterere yanjye mukagira umubiri wanjye hanyuma mukagira n'ibindi byose. Birakabije.

    Ku cyifuzo cye cyo kugira ikibuno kinini ku isi, Natasha yagize ati: 'Ndashaka kugira ikibuno kinini ku isi. Iyi niyo ntego yanjye kandi nzayigeraho.

    Nabazwe bwa mbere igihe nari mfite imyaka 20,kandi byari BBL. Hashize ukwezi mbazwe mu buryo bw'abanya Brazil kandi n'inshuro ya 5. Kandi vuba aha nzakora iya gatandatu.”

    Uburyo bwo kubaga bwa BBL bukorwa hongerwa ibinure ku kibuno kikaba kinini cyane ndetse ngo iyo babigukoreye bagutegeka kurya ibyokurya byihariye ngo kibe kinini kurushaho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-ari-mu-gahinda-kenshi-nyuma-yo-gutanga-akayabo-yibagisha-ikibuno

  • Ibyo Miss Umwiza Phionah yakoze, nyuma yo kotswa igitutu n'aba miss bagenzi be bamubaza niba akundana byeteye abafana be urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hirya no hino mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusanga abantu barimo bizihiza umunsi mukuru w'abakunda uzwi nka Saint Valentin. Abastar bo mu Rwanda batandukanye bakaba rero barizihije uyu munsi w'abakunda boherereza ndetse banakira impano zitandukanye bagenewe n'abakunzi babo.

    Bamwe muribo yewe nibwo banaboneyeho kwerekana ku mugaragaro abakunzi babo dore ko kenshi na kenshi inaha usanga bakunze kubihishahisha. Akaba ari muri urwo rwego rero na Miss Phiona Umwiza wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 yasabwe na bagenzi be barimo Miss Umutesi Denise na Miss Umuratwa Kate kuzabereka umukunzi we kuri saint Valentin.

    Ibi rero bakaba barabimusabye muri video bafashe bari kumwe aho bamusaba ko yazamuzana kuri saint Valentin kuko bair bumvikanye ko bazasohokera hamwe bose icyarimwe muri Hotel ya The Manor iherereye hano mu mugi wa Kigali.

    Miss Phionah nuko yari yambaye kuri Saint Valentin

    Ku munsi w'ejo rero nuko bari babyumvikanye aba bakobwa bakaba barahuriye muri iyo Hotel nkuko bigaragazwa na video zitandukanye bashyize kuri social media bakoresha, benshi mu bafana ba miss Phiona bakaba bari bategereje kureba ko yari yazanye nuwo mukunzi we nkuko bacuti be bari babimusabye gusa ntiyigeze amwerekana, ahubwo yashyizeho amafoto atatu yongeraho amagambo agira ati : 'Meet my valentine in the third picture' gusa mu byukuri iyo foto ya gatu yavuga nta munzi we wari uriho ahubwo hari hariho impano zitandukanye yahawe ku uyu munsi w'abakundana.

    Iyi niyo foto yavugaga igaragaza Valentine we

    Ibi bakaba byatumye abafana be bibaza niba koko Boyfriend yari yaje nawe muri The Manor akaba ariwe wamuhaye  izo mpano cg se niba ahubwo ari bacuti be aribo baba bazimuhaye, doreko bo bari bemeye ko bazanye n'abakunzi babo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-miss-umwiza-phionah-yakoze-nyuma-yo-kotswa-igitutu-naba-miss-bagenzi-bamubaza-niba-akundana-byeteye-abafana-be-urujijo/

  • Ibyo Diane yakoreye Kwizera ku munsi w'abakundana ntabwo azigera abyibagirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'abakundana si abasore cyangwa abakobwa bose bishima hari n'abahura n'insamganya ndetse bakababara kuri uwo munsi. Niko byagendekeye umusore witwa Kwizera ubwo yajyaga kureba umukunzi we, Diane, amushyiriye indabo.

    Kwizera yarakuzindukiye maze ageze mu rugo iwabo kwa Diane yakirwa na Mama we kuko Diane ntabwo yarahari. Ahageze abwira Mama wa Diane ko azaniye ururabo Diane maze Mama wa Diane amubwira ko agomba kugenda akazishyira aho abandi bashyize izabo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-diane-yakoreye-kwizera-ku-munsi-wabakundana-ntabwo-azigera-abyibagirwa/

  • Kamonyi: Gitifu Bahizi Emmanuel na Abiyingoma Gerard bakoze ihererekanyabubasha #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Kamonyi habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Bahizi Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka Karere guhera muri 2006, yoherejwe gukomereza imirimo mu karere ka Ngororero, mu gihe Abiyingoma Gerard basimburanye, aho aje Kamonyi yari asanzwe mu karere ka Ngororero.( amafoto).

    Gitifu Bahizi ibumoso, Abiyingoma iburyo.

    Aha Meya yari hagati ya ba Gitifu bombi.
    Meya w'Akarere ka Kamonyi yayoboye uyu muhango.
    Gitifu Bahizi wari Kamonyi, yagiye gukomeza akazi nka Gitifu w'Akarere ka Ngororero.
    Gitifu mushya, Abiyingoma waje Kamonyi avuye Ngororero.
    Abitabiriye ihererekanyabubasha.

     

     

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-gitifu-bahizi-emmanuel-na-abiyingoma-gerard-bakoze-ihererekanyabubasha/

  • Umuhanzi warutegerejwe na benshi yamaze kugera I Kigali (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi warutegerejwe i Kigali yamaze kuhagera mu ma saa sita z'amanywa nibwo Ruger yageze I Kigali. Byitezwe ko azataramira abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu .

    Ruger umaze kwigarurira abakunzi benshi mu ndirimbo zikunzwe n'urubyiruko cyane ku mande z'isi yose, bitenganyijwe ko igitaramo cye azafatanya n'abahanzi bakunzwe inaha aribo Ariel ways , Kenny k shot, Afrique, Gabiro ,okkama, n'abandi benshi.

    Ruger ageze I Kigali avuye mu gihugu cya Uganda aho igitaramo yahakoreye cyagenze nabi kuko cya gihe cyimurwa.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-warutegerejwe-na-benshi-yamaze-kugera-i-kigali-video/

  • Pasiteri yanze gusezeranya abageni abaziza ko basomanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mugi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru yumupasteri wo mu idini ryitwa Deeper Life Church wanze gusezeranya abageni ngo kubera ko basomanye.

    Iyi nkuru mu gihugu cya Nigeria yatanzwe numusore utarifuje ko amazina ye ajya hanze, avugako mubyarawe banze kumusezeranya mu rusengero kuberako yasomanye numugebi we.

    Bivugwako umukwe ariwe wivugiye ko yasomanye numugeni we ubwo pasiteri yari abimubajije. Pasiteri akimenya ko aba bombi basomanye yahise yivumbura yanga kubasezeranya.

    Nubwo aba bombi pasiteri yanze kubasezeranya bari baramaze gukora ubukwe mu buryo bwumuco ibizwi nko gusaba no gukwa inaha mu Rwanda. Ibi rero Pasiteri yarabyirengagije avugako basomanye mbere yigihe yanga kubasezeranya.

    Source : https://yegob.rw/pasiteri-yanze-gusezeranya-abageni-abaziza-ko-basomanye/

  • Uwahoze ari umukunzi wa Kimenyi Yves, Didy d’Or (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mujawamariya Aimé Diane wamamaye nka Didy d’Or wakanyujijeho mu rukundo na Kimenyi Yves yambitswe impeta na Rene Sebera bamaze iminsi bakundana.

    Uyu mukobwa ukoresha amazina ya Patronne Bébé kuri Instagram yagaragaje ko ku munsi w’abakundana (ejo hashize) ari bwo yambitswe impeta ya fiançailles.

    Yashyizeho ifoto y’ikiganza cye cyambaye impeta maze iherekezwa n’amagambo agira ati “umunsi w’abakundana wagenze neza kuri njye.”

    Rene na we abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho ikiganza cya Didy d’Or cyambaye impeta maze agira ati “bwa nyuma yavuze ngo yego”.

    Didy d’Or yamenyekanye cyane mu mpera za 2018 ubwo yari mu rukundo na Kimenyi Yves icyo gihe wari umunyezamu wa APR FC.

    Muri 2019 uyu mukobwa ufite umwana umwe, yaje gutandukana na Kimenyi Yves ndetse asa nucecetse ntiyongera kuvugwa cyane, yongeye kugaruka yerekana ko yamaze kwambikwa impeta ya fiançailles.

    Yambitswe impeta ya Fiançailles nyuma y’uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 na Kimenyi Yves yambitse impeta ya fiançailles Uwase Muyango Claudine amusaba ko bazabana, nyuma baje kubyarana ubukwe butarataha.

    Didy d’Or yagaragaje ko yambitswe impeta ya fiançailles

    Rene yambitse impeta Didy d’Or

    Umusore Didy d’Or yasimbuje Kimenyi Yves

    Bamaze igihe baryohewe mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwahoze-ari-umukunzi-wa-kimenyi-yves-didy-d-or-amafoto

  • Techno Market yinjiye mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2022 – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Gashyantare 2022, ku cyicaro cya Techno Market mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yatangaje ko bishimiye kugira uruhare muri Tour du Rwanda 2022.

    Yavuze ko ari ishema kuri Techno Market mu gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry'igihugu binyuze mu mikino.

    Ati 'Tunejejwe no kuba twongeye kugira amahirwe yo kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu nk'abafatanyabikorwa bayo.'

    'Tuzagira uruhare muri yo binyuze muri serivisi n'ibikorwa dukora ndetse bizadufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu nk'inyungu ikomeye dufite mu gushyigikira iki gikorwa.'

    Visi Perezida wa kabiri wa FERWACY, Nkuranga Alphonse, yavuze ko igihe bamaze bakorana na Techno Market, byatanze umusaruro.

    Nkuranga yatangaje ko amasezerano bari basanzwe bagirana yakuze, bikaba byerekana ubufatanyabikorwa bwiza.

    Techno Market imenyereweho gukora bimwe mu byapa, imitaka, udupapuro (etiquettes) tw'amacupa, ingofero n'ibindi bitandukanye byifashishwa muri Tour du Rwanda.

    Tour du Rwanda iteganijwe kuba ku nshuro yayo ya 14 ku wa 20-27 Gashyantare 2022. Izitabirwa n'amakipe 19 harimo amakipe atatu y'ibihugu.

    Bimwe mu bikoresho byifashishwa na Techno Market muri serivisi itanga

    Inzu ikorerwamo ibikorwa by’icapiro Techno Market

    Ku cyicaro cya Techno Market ahabereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’umwaka umwe na FERWACY

    Mukeshimana Japhet na Nkuranga Alphonse bari guhererekanya amasezerano yasinywe

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet na Visi Perezida wa FERWACY, Nkuranga Alphonse, ubwo bashyiraga umukono ku masezerano

    Bamwe mu bakozi ba Techno Market banejejwe no kongera gukorana na FERWACY

    Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet yavuze ko bagiriwe amahirwe kongera gukorana na FERWACY

    Umuyobozi wa Techno Market, Mukeshimana Japhet na Visi Perezida wa FERWACY, Nkuranga Alphonse, mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe

    Visi Perezida wa kabiri wa FERWACY, Nkuranga Alphonse yitabiriye iki gikorwa cyo gusinya amasezerano

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/techno-market-yinjiye-mu-baterankunga-ba-tour-du-rwanda-2022