Category: Uncategorized

  • Hagaragajwe impungenge zo kuba ishoramari riva hanze ryiyongera ariko ubushomeri ntibugabanuke #rwanda #RwOT

    Impuguke mubukungu zagaragaje ko ubwiyongereye bw'ishoramari riva hanze y'Igihugu ritajyana n'igabanuka rigaragara ry'ubushomeri mugihugu, kandi ko ibi bifitanye isano n'uko abanyarwanda barangiza  amashuri baba badafite ubumenyi buhagije bukenewe n'abashoramari.

    Hashize igiye U Rwanda ruza kumwanya wa Kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari kandi ishoramari riva hanze rigenda ryiyongera aho mu mwaka wa 2020, Ishoramari ryavuye hanze y'Igihugu rifite 51% by'ishoramari ryanditswe muri uwo mwaka.  

    Gusa igisa n'igiteye impungenge n'uko abasesengura iby'ubukungu  bagaragaza ko ubwiyongere bw'iri shomari riva hanze y'igihugu butajyana n'igabanuka riragara ry'ubushomeri mu rubyiruko rw'u Rwanda.

    Impuguke mubukungu Straton Habyalimana avagako bishoboka ko abashoramari benshi b'abanyamahanga bizanira abakozi bakuye hanze y'igihugu, kuko ab'imbere mugihugu baba badafite ubumenyi buhagije.

    Ati 'Mbese uko ishoramari ryiyongera n'ubushomeri bukagenda bugabanuka ariko hari aho bigera ugasanga ubushomeri ntiburi gutsimbura, ugasanga buri hagati ya 14 na 15% , 23% ugasanga buri hagati ntibwegere bugabanuka ngo bugere kuri 5% , 6% kandi ishoramari rikomeza kugenda rizamuka. Bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ko muby'ukuri harimo ikibazo, iryo shoramari riri gukorwa ntabwo riri gutanga akazi. Niba riri kugatanga ntabwo riri kugatanga ku banyarwanda. Dukunze gtanga urugero rw'ishoramari rijyanye n'ubukerarugendo, usanga abashefu bo mubikoni by'amahoteli ari abanyamahanga, biba bibabaje! Dufite amashuri yigisha ibyo bintu, dufite urubyiruko rudafite akazi.'

    Bamwe mubashoramari babwiye Flash ko abarangiza amashuri mu Rwanda, iyo bageze mu kazi bigaragara ko ikibazo bafite ari ukubura imenyerezamwuga.

    Kuri NKurunziza Mohamed nyir'ikigo FOUR FIVE LTD cyandika imitungo kuri ba nyirayo, asanga Leta ikwiye gushyira imbaraga mu imenyeerezamwuga kubarangiza amashuri.

    Ati ' Ubundi yenda hari ibintu RDB yari yaratangije byiza by'uko umuntu amaze kurangiza bakagira ibigo bamwoherezamo kujya gukora, kuko no muburayi birahaba bita 'serve seven'. Ni ukuvuga ngo iyo umaze kurangiza umara amezi arindwi ugafata buri kwezi, buri kwezi ujya gukorera ikigo runaka kugira ngo ugire experience (uburambe) y'ibyo bakora.'

     Kuruhande rw'abaturage nabo hari icyo basanga cyakorwa ngo abarangiza amashuri basohokane ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umwe ati 'Cyane cyane abantu baba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, ni abantu baba barize imyuga, kwikorera, kwihangira imirimo. Nibo bava ku mashuri ugasanga n'iterambere we iyo arangije usanga riri kwihuta kurusha babandi bize ibisanzwe, kuko akazi kenshi kari kuboneka mubintu by'imyuga.'

    Undi ati 'Abantu benshi nta n'akazi bafite bitewe na bwa bumenyi bucyeya, kuko hari uwo bashobora kubwira ikintu ntagishobore kandi yitwa ngo yarakize.'

    Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda PSF narwo rugaragaza ko hari abashoramari  bakunze kugaragaza ikibazo cy'ubumenyi bucye kubarangiza amashuri mu Rwanda, ariko kubufatanye n'izi nzego bari kugishakira umuti.

    Theoneste Ntagengerwa ni umuvugizi w'Uugaga rw'Abikorera mu Rwanda.

    Ati 'Kubyerekeranye n'ibibazo by'abanyeshuri barangiza bakaba badafite ubushobozi bukenewe, ni ikibazo gihora kigaragazwa naba rwiyemezamirimo benshi batanga imirimo, ariko kubufatanye n'izindi nzego kirimo kugenda gishakirwa umuti. Muri gahunda dufite nka PSF hari iyo dufite ya igira kumurimo dufatanyamo na Mifotra.'

    Guverinoma y'u Rwanda ifite intego yo guhanga imirimo mishya 214.000 buri mwaka uhereye ku ishoramari n'andi masoko.

     Icyakora abarebera ibintu ahirengeye bagasanga hakwiye n'imbaraga mu kurema abakozi bashoboye binyuze mu guhyiraho uburezi bufite ireme.

    Daniel Hakizimana

    The post Hagaragajwe impungenge zo kuba ishoramari riva hanze ryiyongera ariko ubushomeri ntibugabanuke appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/15/hagaragajwe-impungenge-zo-kuba-ishoramari-riva-hanze-ryiyongera-ariko-ubushomeri-ntibugabanuke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagaragajwe-impungenge-zo-kuba-ishoramari-riva-hanze-ryiyongera-ariko-ubushomeri-ntibugabanuke

  • Abakinnyi batanu ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mpira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 16/02 ndetse no ku wa Kane bukeye bwaho, aho umukino utegerejwe na benshi ari umukino uzahuza AS Kigali na Kiyovu Sports.

    Mu mukino ubanza wahuje aya makipe, ikipe ya AS Kigali yari yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ubu ikipe ya Kiyovu Sports yahize kwihimura kuri iyi kipe basangiye umuterankunga ari wo mujyi wa Kigali.

    Uyu mukino ntabwo Ahoyikuye Jean Paul wa AS Kigali azabasha gukina na Kiyovu Sports yahoze akinira kubera amakarita.

    Ruboneka Jean Bosco utari wemerewe gukina imikino y

    Ruboneka Jean Bosco utari wemerewe gukina imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona ubu azaba yagarutse

    Ku wa Gatatu tariki 16/02/2022

    Marines FC vs Gorilla FC, Umuganda Stadium (15h00)
    Gasogi United FC vs Mukura VS&L, Kigali Stadium (12h30)
    Etoile de L’Est FC vs Gicumbi FC, Ngoma Stadium (15h00)
    Musanze FC vs APR FC. Ubworoherane Stadium (15h00)
    Kiyovu SC vs AS Kigali, Kigali Stadium (15h00)

    Ku wa Kane tariki 17/02/2022

    Espoir FC Police FC, Rusizi Stadium (15h00)
    Etincelles FC vs Bugesera FC, Umuganda Stadium (15h00)
    Rayon Sports FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium (15h00)

    Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 17 kubera amakarita

    1. AHOYIKUYE JEAN PAUL (AS KIGALI)
    2. BIZIMANA IBUTIHADJI (ETINCELLES FC)
    3. NSENGIMANA DOMINIQUE (ETINCELLES FC)
    4. RUSHEMA CHRIS (MARINE FC)
    5. KAYUMBA SOTHER (MUKURA VS&L)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-batanu-ntibemerewe-gukina-imikino-y-umunsi-wa-17-wa-shampiyona

  • Abororera hafi ya Gishwati batangiye gushaka igisubizo ku nka zabo ziribwa n'inyamaswa – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyakomeje kugenda gifata indi ntera uko iminsi yagiye ishira ndetse imibare iheruka gutangazwa n'ubuyobozi igaragaza ko hari imitavu irenga 80 imaze kuribwa n'izo nyamaswa.

    Kuri ubu ariko, iki kibazo mu gihe gikomeje kuvugutirwa umuti, ku gice gikora mu karere ka Ngororero, aborozi batangiye gushishikarizwa kubaka ingombe cyangwa se 'ibiraro' birazwamo izo nyana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kubakira inyana ingombe ari kimwe mu bisubizo by'igihe gito.

    Meya Nkusi yavuze kandi ko biri gushyirwa mu bikorwa mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye cyo gutandukanya Inzuri na Pariki ya Gishwati – Mukura.

    Inzuri zikora kuri Gishwati-Mukura muri aka karere ziri mu mirenge ya Kavumu, Muhanda na Sovu. Kugeza ubu muri iyi mirenge habarurwa inyana 17 zariwe n'inyamaswa, 7 ziravurwa zirakira mu gihe 10 zo zapfuye.

    Aborozi bo muri izi nzuri bavuga ko bishimiye ko inzego zitandukanye ziri kubafasha gukemura icyo kibazo cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2019.

    Mu karere ka Ngororero habarurwa Inzuri 397 zikora kuri Gishwati, zikaba zororewemo inka zisaga ibihumbi 13.

    Aba borozi batangiye kubakira izi nyana kugira ngo zitaribwa n’inyamaswa

    Inzuri zegereye Pariki ya Mukura Gishwati zugarijwe n’ikibazo cy’inyamaswa zirya inka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abororera-hafi-ya-gishwati-batangiye-gushaka-igisubizo-ku-nka-zabo-ziribwa-n

  • Polisi y'u Rwanda n'iya Centrafrique basinye amasezerano y'ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, uyu muyobozi yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    IGP Munyuza yari kumwe n'umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Uwajeneza. Hari kandi n'abandi bayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda bayobora amashami atandukanye.

    Ibiganiro bagiranye byibanze ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi z'ibihugu byombi, iyo mibanire ikaba igiye gushimangirwa n'amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono n'abayobozi bakuru ba Polisi z'ibihugu byombi.

    IGP Munyuza yagaragaje ko yishimira kuba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri mu gihugu cya Centrafrique zikorana neza n'inzego z'umutekano zo muri iki gihugu.

    Yagize ati” Nezezwa n'uko inzego z'umutekano ziri mu gihugu cya Centrafrique zikorana neza n'izo muri iki gihugu. Iyo mikoranire igomba gukomeza kandi igakomezwa birushijeho.”

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda yakomeje avuga ko ibyaha byambukiranya imipaka bikunze kugaragara nk'iterabwoba, ikwirakwira ry'ibiyobyabwenge, ibyaha by'ikoranabuhanga n'ibimunga ubukungu n'ibindi. Byose kubirwanya bisaba ko inzego z'umutekano zikorana bya hafi binyuze mu mahugurwa no gushaka ibikoresho bigezweho mu kurwanya ibyo byaha.

    Ku ruhande rwa General Zokoue, yavuze ko Igihugu cya Centrafrique cyanyuze mu bibazo bikomeye. Habayeho kwitabaza ibihugu by'amahanga ngo bize bibafashe kugarura amahoro ariko ku mugabane wa Afurika wose u Rwanda nirwo rwafashe iya mbere ruratabara.

    Yagize ati ' Twishimiye uko twakiriwe, u Rwanda ni Igihugu cy'abavandimwe. Murabizi twagize ikibazo cy'umutwe washatse guhirika ubutegetsi ndetse wari ugiye kugera mu murwa mukuru wa Bangui. Icyo gihe Nyakubahwa Perezida w'Igihugu cyacu yatabaje amahanga yose ariko ku mugabane wa Afurika wose Perezida w'u Rwanda ni we wamwumvise vuba aradutabara.'

    Yakomeje ashimira abapolisi n'ingabo z'u Rwanda ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique. Yavuze ko ubu amahoro arimo kugenda agaruka ndetse ingabo na Polisi za Centrafrique zibasha kwigenzurira igice kinini cy'Igihugu aharenga 80%.

    General Zokoue yashimangiye ko yizeye umusaruro uzava muri uru ruzinduko.

    Ati” Uru ruzinduko ruzatugirira akamaro kuko twiteguye kurubyaza umusaruro cyane cyane twungukira ku bunararibonye bwa Polisi y'u Rwanda muri gucunga umutekano. Ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano bizadufasha gukomeza ubufatanye hagati y'inzego zacu zombi.”

    Biteganyijwe ko uruzinduko rw'umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique n'intumwa ayoboye ruzamara icyumweru aho bazasura ibikorwa bya Polisi bitandukanye harimo n'ibigo by'amashuri.

    General Zokoue ubwo yakirwaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda

    General Zokoue yashimangiye ko yizeye umusaruro uzava muri uru ruzinduko

    IGP Munyuza yagaragaje ko yishimira kuba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri mu gihugu cya Centrafrique zikorana neza n'inzego z'umutekano zo muri iki gihugu

    Impande zombi ziyemeje gukomeza ubufatanye zisanganywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-n-iya-centrafrique-basinye-amasezerano-y-ubufatanye

  • Jose Maria Bakero wakiniye Barcelona yemeye kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 9 mu Rwanda, Jose Maria Bakero wakiniye ikipe ya FC Barcelona yiyemeje kuba umujyanama wihariye mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’umupira w’amaguru.

    Uyu munyabigwi wabaye umukinnyi wa Real Sociedad na Barcelona umaze iminsi mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi 9 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Gashyantare 2022 yagiriye mu mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere ry’umupira w’amaguru hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Barcelona (Scouting director).

    Mu gihe yari mu Rwanda, yagiranye umwiherero hamwe n’abatoza b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n’abagize staff technique y’Amavubi, yasuye amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda ndetse anitabira imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu rwego rwo kumugaragariza urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo awubere umuvugizi mu bikorwa binyuranye by’iterambere hirya no hino ku isi.

    Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda Jose Maria Bakero yiyemeje kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’umupira w’amaguru ku bushake ndetse aniyemeza gufasha FERWAFA mu bikorwa bitandukanye birimo iterambere ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato, kongerera ubushobozi abatoza n’abasifuzi, iterambere ry’ibikorwa remezo, ubufatanye hagati y’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’amakipe yo muri Espagne n’ibindi.

    Uyu munyabigwi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasura Pariki y’Ibirunga na Pariki y’Akagera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo hifashishijwe abantu bazwi ku rwego rw’isi.

    Jose Maria Bakero yasoje uruzinduko yakoreraga mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jose-maria-bakero-wakiniye-barcelona-yemeye-kuba-umujyanama-wihariye-wa-ferwafa

  • Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk'umutoza mushya wa Etoile de l'Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Etoile de l'Est yo mu ntara y'i Burasirazuba mu karere ka Ngoma yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya mukuru Addy Bukaraba

    Ni nyuma yaho iyi kipe yari imaze gukina igice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda ntamutoza mukuru bafite, bakaba baratozwaga na Banamwana Camarade waje kwandikirwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribababwira ko bagomba gushaka umutoza mukuru wujuje ibisabwa.

    Addy Bukaraba aje muri iyi kipe iri gukina umwaka wayo wa mbere mu kiciro cya mbere nyuma yaho yazamutse ivuye mu kiciro cya kabiri mu mwaka ushize.

    Mbere yo kwemeza uyu mutoza, ubuyobozi bwa Etoile de l'Est bwari bwagiranye ibiganiro n'abatoza batandukanye barimo Munyankindi Jean Paul, Ruremesha Emmanuel ndetse na Ndayiragije Etienne wahise yerekeza muri Bugesera FC.

    Akimara gutangazwa nk'umutoza mukuru, Addy Bukaraba yahise akoresha imyitozo ikipe ya Etoile de l'Est yitegura kwakira ikipe ya Gicumbi FC mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda uzakinwa kuri uyu wa gatatu.

    Umutoza Addy Bukaraba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ari mu murimo wo gutoza yanyuze mu makipe atandukanye yo mu gihuhu cye arimo nka AS Nyuki, DC Virunga na Bukavu Dawa.

    Addy wahawe amasezerano yo kurangizanya n'iyi kipe uyu mwaka w'imikino wa 2021-2022 afite inshingano zo gufasha iyi kipe kuguma mu makipe azakina ikiciro cya mbere umwaka utaha wa 2022-2023.

    The post Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk'umutoza mushya wa Etoile de l'Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gutangaza-addy-bukaraba-nkumutoza-mushya-wa-etoile-de-lest-yahise-akoresha-imyitozo-bitegura-kwakira-gicumbi-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gutangaza-addy-bukaraba-nkumutoza-mushya-wa-etoile-de-lest-yahise-akoresha-imyitozo-bitegura-kwakira-gicumbi-fc

  • BAL 2022: Mukama Victor, Axel Mpoyo na Pitchou mu bakinnyi bashya REG izifashisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bashya bazafasha REG BBC

    Abakinnyi bashya bazafasha REG BBC

    REG BBC izakina iryo rushanwa nk’ikipe imwe rukumbi izaba ihagarariye u Rwanda, nyuma y’uko itwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2021.

    REG BBC yisanze mu itsinda rya mbere, aho iri kumwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

    Biteganyijwe ko iri tsinda ryiswe 'Sahara Conference’, rizakinira imikino yaryo i Dakar muri Sénégal hagati y’itariki ya 5 n’iya 15 Werurwe 2022.

    Mbere yuko REG ihaguruka yerekeza muri Senegal, ikomeje kongera imbara mu ikipe kugira ngo izabashe guhangana ku rwego rwo hejuru.

    Ku ikubitiro ikipe ya REG BBC yamaze kumvikana n’umukinnyi w’ikipe ya Patriots n’ikipe y’igihugu, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné bakunda kwita 'Gaston', bumvikanye ko agomba kuzabakinira iyi mikino ya BAL.

    1. Mukama Jean-Victor

    Victor Mukama (ufite umupira) yigeze gukinira Patriots muri BAL 2019

    Victor Mukama (ufite umupira) yigeze gukinira Patriots muri BAL 2019

    Mukama Jean-Victor wakiniye ikipe ya Patriots BBC mu mikino y’amajonjora, yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo 'BAL' muri 2019, nawe azaba yambaye umwambaro w’abanyamashanyarazi.

    Mukama ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Aris Leeuwarden na Hamilton Honey Badgers yo mu cyiciro cya mbere muri Canada ndetse na Raptors 905, ikipe y’ababigize umwuga ibarizwa mu mujyi wa Mississauga mu ntara ya Antorio. Iyi kipe ikaba iba mu cyiciro cya 'NBA G League', akaba yarakiniye n’ikipe z’abato za Canada ndetse n’ikipe nkuru n’ubwo yagiye yifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi ufite imyaka 27 y’amavuko, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda ariko akaba yaravukiye muri Canada.

    2. Pitchou Kambuy Manga

    Pitchou Kambuy Manga (ufite umupira) azakinira REG BBC

    Pitchou Kambuy Manga (ufite umupira) azakinira REG BBC

    Pitchou ni umukongomani w’imyaka 33 wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu ya Congo (RDC) na TP Mazembe, ariko akaba yari amaze iminsi akinira ikipe ya APR BBC ya hano mu Rwanda, ndetse wanayifashije cyane mu mikino itandukanye, uyu nawe akazaba yambaye ibara ry’umutuku.

    3. Axel Mpoyo

    Axel Mpoyo ahanganiye umupira na Ivan Almeida wa Cap Vert Muri AfroBasket iheruka

    Axel Mpoyo ahanganiye umupira na Ivan Almeida wa Cap Vert Muri AfroBasket iheruka

    Umunyamerika w’Umunyarwanda, Axel Mpoyo, nawe azaba afasha ikipe ya REG BBC mu mikino ya BAL bagomba gutangira urugendo rwo mu matsinda, guhera tariki ya 5 werurwe 2022 i Dakar, mpoyo ni umwe mu bakinnyi beza dore ko yari ari no mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya AfroBasket, yabereye i Kigali ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Axel Mpoyo asanzwe akinira ikipe y

    Axel Mpoyo asanzwe akinira ikipe y’igihugu y’urwanda

    Pitchou yakiniraga APR BBC

    Pitchou yakiniraga APR BBC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bal-2022-mukama-victor-axel-mpoyo-na-pitchou-mu-bakinnyi-bashya-reg-izifashisha

  • Bwa mbere Zari yavuze ku muherwe bari mu rukundo anasubiza abakomeje kumwibasira bavugako bizarangirira mu marira #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w'umugande uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan uherutse guhakana amakuru avuga ko ari mu rukundo n'umunyemari ukomeye King G.K uzwi ku izina rya G.K Choppa , bwa mbere Zari yeruye aca amarenga y'uko hari ibirenze ubushuti aho yavuze ko ibyabo nibirangira mu marira ariwe bireba.

    Kuva mu mpera za Mutarama 2022 byatangiye kuvugwa ko Zari ari mu rukundo n'uyu mugabo, mu ntangiriro z'uku kwezi Zari bwa mbere yavuze ku mubano wabo aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.

    Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y'umuherwekazi w'umugande, Zari Hassan n'umunyemari GK Choppa
    Amafoto y'aba bombi bari kumwe, bahuje urugwiro yakomeje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, hari n'ababavugiyeho ko ibyabo bizarangira mu marira.

    Abinyujije kuri Snap Chat mu mashusho yashyizeho ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, yasabye abantu kwifuriza abandi ibyiza, anongeraho ko abavuga ko bizarangira mu marira azaba ari ayabo nta n'umwe bireba.

    Ati 'mwaramutse abankunda n'abanyanga. Mwige kwifuriza abantu ibyiza. Nibirangira mu marira, ntabwo ari ayanyu. Mwige kwifuriza abantu ibyiza.'

    Si ubwa mbere Zari avuze amagambo nk'aya kuko ubwo yari mu rukundo n'umusore witwa Dark Stallion nabwo yabwiwe ko bizarangira mu marira, yabasubije ko abizi.

    Zari Hasaan ni umwe mu bantu batahiriwe n'urukundo nubwo mu buzima busanzwe agaragara nk'umuntu utagize icyo abuze.

    Yashakanye na Ivan Ssemwanga 2001 batandukana 2013 bamaze kubyarana abana 3 b'abahungu, muri 2017 yaje kwitaba Imana, nyuma y'aho nibwo yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz baje kubana nk'umugore n'umugabo ariko na we baje gutandukana bamaze kubyarana umuhungu n'umukobwa.


    Ntibyagarukiye aho gusa kuko na nyuma yavuzwe mu rukundo n'abandi bagabo batandukanye barimo uwo yari yarise King Bae ariko nabo ntibarambanye.


    Zari uri mu rukundo n'uyu mugabo, mu ntangiriro z'uku kwezi bwa mbere yavuze ku mubano wabo aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-zari-yavuze-ku-muherwe-bari-mu-rukundo-anasubiza-abakomeje