Category: Uncategorized

  • Canada: Abigaragambya ku rukingo rwa COVID-19… – #rwanda #RwOT

    Trudeau yavuze ko ingamba zo guhagarika imyigaragambyo y’abatumva ishyirwaho ry’itariki ntarengwa yo kwikingiza, zafashwe kandi zigomba kubahirizwa hatabayeho ibindi byemezo by’inkiko. 

    Ibi bije nyuma y’uko abaturage benshi bo muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za America batangiriye kwigaragambya, bavuga ko badashaka igitutu kibashyirwaho ngo bafate inkingo za COVID-19.

    Hari imyigaragambyo

    Nyuma y’aho imyigaragambyo ifashe intera ikomeye mu cyumweru gishize, Trudeau yavuze ko abapolisi bahabwa ibikoresho byinshi byo gufunga cyangwa guhana abigaragambyaga, ariko ntacyo byahinduye ku myigaragambyo.

    Ibintu byakomeje kuba bibi uko iminsi ihita, bituma Minisitiri w’intebe afata umwanzuro wo gukoresha itegeko ryihutirwa (Emergency act) mu rwego rwo kugerageza guhagarika imyigaragambyo.

    Itegeko ryihutirwa (Emergency act) muri Canada ryemejwe mu mwaka w’ 1988, aho rivuga ko mu bihe igihugu kigeraniwe n’ibibazo, abayobozi baba bashobora gukoresha ubushishozi bakemeza itegeko kandi rigahita rikoreshwa mu rwego rwo kurengera ubuzima cyangwa umutekano w’abanya-Canada.

    Justin Trudeau

    Kubw’ibyo, uyu muyobozi yavuze ko hagomba gushyirwaho amategeko mashya akumira abigaragambya, arimo nko kuba uwagaragaye mu myigaragambyo wese afungirwa konti ya Banki cyangwa agahagarikirwa ubwishingizi bw’ikinyabiziga.

    Kuva mu byumweru bitatu bishize, abatuye Canada bagaragaje ko bafite uburenganzira ku guhabwa cyangwa kudahabwa inkingo za COVID-19, aho bigabije imihanda ndetse na Ambasade zitandukanye bigaragambya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114575/canada-abigaragambya-ku-rukingo-rwa-covid-19-bagiye-gufungirwa-konti-za-banki-114575.html

  • Harimo nabataratsinze! Amafoto 15 yabakobwa… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ikomeje kugenda ivaho umwe ngo hamenyekane uzambara ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2022.

    Mu bakobwa babashije kwitabira  amajonjora yabereye mu mujyi wa Kigali ari nayo yasoje ayandi, hari abakomeje gutumbagira kurusha abanda ku mbuga za Miss Rwanda.

    Muri abo harimo ababashije gukomeza ndetse n'abatarabashije gukomeza ibintu wakibaza ikibitera, gusa ibisubizo bikaba ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.

    Kime mubyo twavuga biza kuisonga mu gutuma amafoto y'aba bakobwa akundwa cyane ku mbuga za Miss Rwanda by'umwihariko kuri Instagram, ni uburanga bwashituye abakurikirana uru rubuga.

    Ikindi twavuga, kikaba ari ubwamamare bwa bamwe mu bakobwa biyamamarije i Kigali. 

    Icya nyuma mubyo twavuga, ni uburyo amafoto ya bamwe mu bakobwa agaragara, ndetse n'uburyo yagiye akwirakwizwa ku mbuga zinyuranye, nka whatsapp n'izindi.

    INYARWANDA yabegeranyirije abakobwa bagera kuri 15 bamaze kubona 'like' nyinshi, binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda mu minsi micye ishize amajonjora ashyizweho akadomo, by'umwihariko ayo mu mujyi wa Kigali yabaye kuwa 12 Gashyantare 2022.

    Kugeza ubu, abakobwa bamaze kubona itike yo gukomeza bakaba bagera kuri 70, bakaba bazatoranywamo abazajya mu mwiherero.

    15. Uwase Rehema afite ifoto imaze kugira like 1014 (Ntiyakomeje)

    14. Dushime Thiéra Ingrése Clara afite ifoto imaze kugira like 1031 (Yarakomeje)

    13. Agasaro Iliza Annick afite ifoto imaze kugira like 1049 (Ntiyakomeje)

    12. Amanda Saro afite ifoto imaze kugira like 1106 (Yarakomeje)

    11. Urusaro Kabagamba Lisa afite ifoto imaze kugira like1248 (Ntiyakomeje)

    10. Uwagaba Aslah afite ifoto imaze kugira like 1251 (Yarakomeje)

    09. Kayitare Linda afite ifoto imaze kugira like1277 (Ntiyakomeje)

    08. Umutesiwase Raudwa afite ifoto imaze kugira like 1383 (Yarakomeje)

    07. Umuhoza Clarisse afite ifoto imaze kugira like1595 (Ntiyakomeje)

    06.Ruzindana Kellia afite ifoto imaze kugira like 1698 (Yarakomeje)

    05. Noella Niyomubyeyi afite ifoto imaze kugira like1531 (Ntiyakomeje)

    04. Byiringiro Sandrine afite ifoto imwe imaze kugira like 1480 n'indi ifite 2077 (Yarakomeje) 

    03. Uwase Rugamba Gloria afite ifoto imaze kugira like2788 (Yarakomeje)

    02. Kayumba Darina afite ifoto imwe imaze kugira like 1500 nindi 4011 (Yarakomeje)

    01. Mutabazi Isingizwe Sabine afite ifoto imaze kugira like5512 (Yarakomeje)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114574/harimo-nabataratsinze-amafoto-15-yabakobwa-biyamamarije-i-kigali-ari-gukundwa-cyane-ku-mbu-114574.html

  • Fabrice Nzeyimana yatanze impamvu 5 zemeza ko… – #rwanda #RwOT

    Tariki 20/01/2022 InyaRwanda.com yasohoye inkuru ivuga ko umuziki wa Gospel mu gihugu cy’u Burundi wasubiye inyuma, bikaba byari byatangajwe n’umwe mu bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Burundi no mu Karere. Yavuze ko intandaro yo gusubira inyuma ari ukubera ko bamwe mu baramyi b’Abarundi batakibarizwa mu gihugu cyabo cy’amavuko. Igitekerezo cy’uyu mukunzi w’umuziki wa Gospel mu Burundi, bamwe baragishimye abandi batangaza ko batemeranya n’ibyo yatangaje. 

    INKURU WASOMA: Gospel mu Burundi yasubiye hasi, cyera yari imbere muri EAC kubera mwebwe – Intashyo z’Abarundi kuri Nduwimana umaze imyaka 8 mu mahanga

    Fabrice Nzeyimana, umuhanzi w’umuhanga uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Burundi no mu Karere, ari mu bantu batemeranya n’uwavuze ko umuziki wa Gospel wasubiye inyuma mu Burundi. Yasobonuye impamvu eshanu zishimangira ko uwo muziki utigeze usubiye inyuma anatangaza indirimbo 50 z’Abaramyi b’Abarundi nazo zishimangira ko umuziki wa Gospel mu Burundi uhagaze bwuma. Fabrice kuri ubu uririmbana n’umugore we Maya mu itsinda bise Fabrice & Maya, yavuze ko abantu benshi bakunze kwibeshya bakagendera kuri Youtube gusa mu kureba niba umuziki w’umuhanzi runaka uri gutera imbere cyangwa utari gutera imbere.

    Gospel y’u Burundi ifite abahanzi b’abahanga benshi uhereye ku wo bafata nk’umubyeyi wabo Apotre Apollinaire (iburyo)

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fabrice Nzeyimana yavuze impamvu eshanu zinyomoza ibyatangajwe ko umuziki wa Gospel mu Burundi wasubiye inyuma. Yagize ati “Abavuga ko umuziki wa Gospel w'u Burundi wasubiye inyuma baba bisunze ikintu cy'uko batabona indirimbo nyinshi kuri Youtube. Muri iyi myaka Youtube yateye imbere cyane muri bino bihugu byo mu karere kandi biraboneka ko u Burundi buri inyuma ku bijanye na YouTube ku bw'impamvu zitandukanye. Nibyo hari abaririmvyi bamwe na bamwe tutakiri mu gihugu cy'u Burundi, bigatuma abantu bibaza ko Gospel mu Burundi itakiriho ariko aho baba biyobagije ibintu bikurikira:

    1) Gospel music yo mu Burundi ntiyigeze yubakira kuri Youtube. Ikintu cya mbere cyari kiyubatse kuva kera ni uko ari umuziki wakorerwaga kandi ugakoreshwa muri church (mu rusengero).

    2) Gospel yo mu Burundi ntiyigeze yubakira ku ndirimbo nk’izi zigezweho uyu musi kenshi zivuga ibyo umuntu acamo, ibibazo etc. Gospel yari yubakiye kuri Praise and Worship (ku kuramya no guhimbaza) indirimbo ziririmbwa mu rusengero zivuga Yesu gusa. Ugiye kureba izo ndirimbo abantu ntibakizikunda ubu n'insengero ‘ntibakizihurumbira’ cyane ubu hagezweho Youtube cyane no gushaka ‘Views’. Kandi biraboneka ko ako gakino abarundi bari inyuma.

    3) Abaririmbyi b'abarundi cyangwa abacuranzi uzasanga ari bo bubatse imiziki myinshi ya hano mu karere yaba mu bya production cyangwa gucuranga muri Live Concerts haba muri Secular cyangwa Gospel. N’uko ibibazo byagwiririye igihugu (u Burundi) byahungabanije ibintu byinshi harimo na Gospel, ariko ntaho yagiye irahari. Si uko abantu batayumva cyane kuko idahari.

    4) Ugiye mu nsengero i Burundi hafi ya zose uzasangamo abacuranzi beza kandi batishyurwa mu gihe mu bihugu byinshi hano mu karere bigoye cyane no kubona umucuranzi mu rusengero utamwishyuye kandi nabo bakaba bake cyane.

    5) Nakuze mbona kugira ngo witwe umuhanzi akomeye i Burundi wabanzaga kuba ufite urusengero ukoreramo kuramya no guhimbaza Imana buri cyumweru. Ibyo nabyo bikubaka umuntu mu buryo butandukanye kandi burama. Uyu munsi hano mu karere kacu umuntu aba umuhanzi kubera yasohoye indirimbo imwe kuri Youtube ikabona ‘Views’. Ibi bituma Gospel itaba ‘stable’ abantu bakabimaramo akanya gato ejo ukumva babivuyemo”.

    Fabrice Nzeyimana yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kubera ko Abahanzi benshi b’Abarundi badakora umuziki wa Gospel bagamije kubona ‘Views’ nyinshi kuri Youtube ahubwo bakomeje no gutanga umusanzu mu rusengero. Ati “Ndashima cyane ko benshi mu bakora Gospel yo mu Burundi badakorera Youtube gusa ahubwo ubasanga no mu rusengero ku cyumweru. Hari génération yindi iri inyuma yacu itarajya kuri Youtube ariko imaze imyaka iyobora ‘Worship’ kandi umunsi izajya ahagaragara ni bwo tuzobona ko Gospel ntaho yagiye”.

    Yongeyeho ko u Burundi bufite abahanzi benshi b’abahanga babarizwa hirya no hino ku Isi. Ati “U Burundi bufite muri Gospel abahanga benshi bakorera mu bihugu bitandukanye ku migabane hafi yose y’isi. Australie dufise David Nduwimana asanzwe anifashishwa mu mihango ikomeye y'igihugu. Fortran Bigirimana amaze gukora ibikorwa bitandukanye ku mugabane w’u Burayi, DuduT. Niyukuri ubu ari muri Kenya aho akora nawe ibikorwa bitandukanye, Willy Uwizeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Clark Kaze muri Canada aho anakora production;

    Umuramyi Christian Irimbere aba mu Rwanda akaba asengera muri ERC Masoro, umu producer Aron Nitunga yigishije benshi muri kano karere n’ubu akorana n'abahanzi batandukanye ku isi, Producer Fleury Legend (Ndayirukiye Fleury) aba mu Rwanda aho atunganya amashusho y’indirimbo za Gospel, Abacuranzi bakomeye nk’aba Arsène Nimpagaritse, Symphorien, Marc Kibamba, Shalom Shikama, Arnaud Gasige n’abandi batajya babura mu bikorwa byinshi bya Gospel yo mu Rwanda n’ahandi”. Yabwiye abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Burundi ko hari byinshi bahishiwe ashingiye ku biri gutegurwa n’Intumwa Apollinaire. Ati “Apotre Apollinaire ubu afite urusengero rurimo rurarera abaririmbyi bandi benshi”.

    Fabrice Nzeyimana yavuze kuri Playlist yakoze y’indirimbo 50 z’abaramyi bo mu Burundi

    Fabrice Nzeyimana yasohoye urutonde rw’indirimbo 50 z’abahanzi ba Gospel mu Burundi ziri kumukora ku mutima muri iyi minsi, anavuga ko ziri mu byo yashingiraho yemeza ko umuziki wa Gospel mu Burundi utigeze usubira inyuma. Nk’uko yabigarutseho haruguru, yavuze ko kuba zidafite ‘Views’ nyinshi kuri Youtube, biterwa n’impamvu nyinshi, ariko ashimangira ko icyanga cy’umuziki bakora ntaho cyagiye na cyane ko kuva kera kugeza n’uyu munsi bakora umuziki wo mu rusengero. Indirimbo 50 yashyize kuri uru rutonde harimo; 

    ‘Ijwi ryawe’ by  Ornella Aviva, ‘Nzohora nshima’ by Dudu T. Niyukuri, ‘Mucunguzi’ by Fabrice & Maya, ‘Yesu ni muzima’ by David Nduwimana, ‘Ndaguhimbaza’ by Fabrice & Maya, ‘Inzira zawe’ by Keilla, ‘Muri wewe’ by Apollinaire Habonimana, ‘Tembesha’ by Parfaite Ineza, ‘Yaraciye inzira’ by Dudu T. Niyukuri, ‘Muremyi w’Isi’ by Fabrice & Maya, ‘Warakoze’ by Pastor Lopez, ‘Nyeningabo’ by David Nduwimana, ‘Ndi hano’ by Jean Christian Irimbere;

    ‘Birakumvira’ by Fortran Bigirimana, ‘Urabereye’ by Masezerano JC, ‘Umugabane wanjye’ by Ornella Aviva, ‘Mu maraso yawe’ by Dudu T. Niyukuri, ‘Mubwigobeko’ by David Nduwimana, ‘Undinde kwibagirwa’ by Willy Uwizeye, ‘Amaraso yawe’ by Fortran Bigirimana Ft James & Daniella, ‘Ndakumenye’ by Parfaite Ineza, ‘Ndacafise impamvu’ by Apollinaire, ‘Ijambo’ by Eden Banga, ‘Mwami w’ibihe’ by Fabrice & Maya, ‘Ni impore’ Kirundi Kantike, n’izindi. 

    Ku bijyanye n’urutonde yakoze rw’izi ndirimbo 50 z’abaramyi bo mu Burundi, InyaRwanda.com yabajije Fabrice NZEYIMANA icyo yagendeyeho azitoranya, adusubiza agira ati “Iriya Playlist nakoze ni ukuri si Officiel. Ni iyanjye nk’uko undi wese yakora aga playlist kamunezera. Gusa icyo ziriya ndirimbo zose zihuriyeko ni uko ari iz'abarundi bagenzi banjye kandi ndazikunda cyane. Numva nazikoresha mu gihe cyo gusenga cyangwa ndirimba mu rusengero. Ikindi ni uko inyinshi abantu batazizi kandi ari indirimbo nziza kubera ibya media iwacu bitaratera imbere cyane”.

    Twabajije Fabrice Nzeyimana kutubwira igihugu cyo mu Karere abona gihagaze neza mu muziki wa Gospel, asubira agira ati “Mbega umuntu yagereranya Gospel agendeye kuki? Niba turirimbira Imana by’ukuri niyo yonyine ishobora kumenya umuziki uyiryohera kurusha undi. Twe abana b'abantu dukoresha critères z'abantu ariko Gospel cyangwa Worship ihabwa Imana akaba ariyo iyemera cyangwa ikayanga. Numva rero ntavuga ngo aba basumbya aba. Gusa nk’uko ubibona nkunda igihugu cyanje ngakunda n’umuziki wacyo (yahise aseka)”.

    Ni abahe banyempano bashya bo kwitega bo mu Burundi no mu Rwanda mu mboni za Fabrice Nzeyimana?

    Mu gusubiza iki kibazo, uyu muramyi yahereye ku muhanzi w’umurundi w’impano itangaje mu kuririmba akaba n’umupasiteri witwa Lopez Nininahazwe, akomereza ku banyempano bo mu Rwanda barimo Guy Alain Muhire, Annette Murava ukunzwe mu ndirimbo “Niho Nkiri” imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 890 mu mezi atagera kuri atatu, n’abandi. Ati “Mu Burundi hari umuramyi witwa Lopez Nininahazwe kandi ni na Pastor by’ukuri. Njyewe indirimbo ze ziranyubaka cyane kandi ndabona arimo araza neza cyane”.

    “Ku bijyanye no mu Rwanda umuririmbyi navuga benshi ntibamuzi n’ubwo atari mushya, yitwa Guy Alain Muhire ayohoye Alive and Freed akanayobora Worship kuri New Life. Iyaba yandika indirimbo nyinshi akaja kuri Youtube aba azwi, gusa ni umuhanga muri byinshi haba muri Worship cyangwa muri technique y’uko ibintu bikorwa. Aciye bugufi cyane, agakunda itorero. Njyewe ndamwemera cyane. Ariko hano ni benshi navuga barimo barazamuka; Annette Murava, Sam Rwibasira n'abandi”.

    Fabrice Nzeyimana yasoje ikiganiro twagiranye agaruka ku byo itsinda Fabrice & Maya rihishiye abakunzi baryo. Ati “Uyu mwaka turifuza kugarura igiterane cya Overflow Africa, turifuza gukomeza imirimo dukora mu itorero turimo, tuzanakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi tumaze igihe twandika tunakora muri studio. Ikindi nakongeraho ni uko ndebye abo tumaze iminsi tuyaga muri Gospel y'u Burundi haba aba kera na bashya, ndabona 2022 uzaba umwaka udasanzwe kuko benshi bagiye gushyira hanze ibikorwa byinshi bari bamaze imisi bakora bitagaragara”.

    Fortran Bigirimana (ibumoso), Apotre Apollinaire (hagati) na Fabrice Nzeyimana (iburyo)

    Fabrice & Maya bahishuye ko bafite indirimbo nyinshi biteguye gushyira hanze

    Fabrice Nzeyimana yakoze urutonde rw’indirimbo 50 akunze cyane muri iyi minsi z’abaramyi b’i Burundi

    REBA HANO PLAYLIST Y’INDIRIMBO 50 Z’ABAHANZI B’I BURUNDI YAKOZWE NA FABRICE NZEYIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114577/fabrice-nzeyimana-yatanze-impamvu-5-zemeza-ko-umuziki-wa-gospel-wi-burundi-utigeze-usubira-114577.html

  • Nkunda Chrispin yagaragaje umukunzi we Kessy… – #rwanda #RwOT

    Chrispin yamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, mbere y'uko yerekeza kwiga muri Amerika icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Mu binyamakuru yakoreye harimo Voice of Africa kimwe na Royal F.M.

    Kuwa 14 Gashyantare, nibwo rero hatangiye gucicikana amafoto ari kumwe n'umukunzi we bitegura kurushinga mu bihe bya vuba, nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA.

    Yatangiye agira ati:'Niga muri Oakwood University iherereye muri Leta ya Alabama muri USA, ari naho nahuriye n'umukobwa witwa Gentille Kessy turakundana. Amafoto rero yatunguye benshi ni ayanjye nawe.'

    Agaruka kuburyo yahuye nawe agira ati:'Duhura hari mu mwaka wa 2021, mu kwezi kwa kabiri nibwo twahuye bwa mbere bitangira turi inshuti bisanzwe ariko uko iminsi yagendaga yicuma, tugenda tubona ko hari byinshi duhuje tuza kwisanga no mu rukundo.'
    Asobanura ukuntu Kessy umukunzi we yamubereye byose kuva mu ntangiriro, ati:'Yaramfashije mu bintu byinshi yaba mu kumenyereza muri Amerika icyongereza cyari gicye, ubumenyi umuco n'ibindi byinshi.'

    Bimwe mu bintu bituma Chrispin yiyumva muri Kessy biruseho ni urukundo uyu mwari yagiye amwereka. Abisobanura agira ati:'Kessy ni umukobwa w'agatangaza, yanyeretse urukundo rutangaje akanyitaho'.
    Yongeraho ati:'Ugasanga uko andeba anyitaho, naba nakerewe kujya gufata amafunguro akanyibutsa, natinda kubyuka akampamagara akanyibutsa akambaza wariye? Wanyoye icyayi? Ugasanga anzaniye umupira imbeho itanyica, twaba tugenda akamfata ikiganza.'

    Kuri ubu Kessy Gentille afite imyaka 23, mu gihe Chrispin we amaze kugira 27. Mu bihe bya vuba akaba agiye kumwambika impeta ari nako uyu mwaka wa 2022 bitegura kubana akaramata.

    Chrispin yize amashuri yisumbuye muri Lycée i Nyanza, asoza kaminuza mu mwaka wa 2019 muri Mount Kenya mbere gato ko yerekeza muri Amerika.

    Mu gihe Kessy yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n'ababyeyi muri 2016 icyo gihe yari akiri muto.

    Bamenyaniye muri kaminuza ya Oakwood, baritegura kubana akaramata 


    Chrispin na Kessy batangiye ari inshuti baba magara baza kuba abakunzi none bagiye kuba umugabo n’umugore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114568/nkunda-chrispin-yagaragaje-umukunzi-we-kessy-bitegura-kurushinga-anahishura-byinshi-ku-ruk-114568.html

  • Ibyo utaruzi ku mutobe uva muri seleri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bakunze gukoresha seleri mu guteka gusa Kandi ari ibindi byiza biva muri seleri nk'umutobe wayo  .

    Akamaro ko kunywa umutobe wa seleri ku buzima 

    1. Kubyimbura 

    Ubusanzwe umubiri wacu iyo ubyimbiwe byaba byizanye cyangwa se hari impanuka ibaye biba byerekana ko umubiri uri kwirwanaho ariko iyo bitinze nabyo ubwabyo bihinduka indwara. Muri seleri harimo ibirwanya uburozi mu mubiri bituma irwanya kwa kubyimbirwa no kuribwa nka rubagimpande, imitsi n'izindi ndwara zigendana no kubyimbirwa.

    2. Gufasha mu igogorwa 

    Umutobe wa seleri uzwiho gufasha umubiri kugogora ibyo turiye kubera ko seleri zikungahaye kuri polysaccharides. Ndetse burya seleri zinazwiho kurinda ibisebe byo mu gifu.

    3. Gusohora uburozi mu mubiri

    Ubu si uburozi buvuye hanze ahubwo ni ubuzanwa n'imikorere y'umubiri aho imyanda igenda yibika ikazabyara uburozi cyane cyane ku bafite ikibazo cy'umwijima, impyiko n'uruhago.

    Kunywa uyu mutobe bifasha abafite uburwayi bw'agasabo k'indurwe, impindura n'impyiko kuko ahanini buterwa na bwa burozi.

    4. Kwihutisha gutakaza ibiro

    Niba wifuza gutakaza ibiro, uyu mutobe ntukabure kuri buri funguro ryawe. Kuko seleri ibamo calories nkeya gusa ikaba ikungahaye ku ntungamubiri na za vitamin bivuze ko kuyikoresha bituma utakaza ibiro ariko umubiri ukomeye.

    Ku bo umutobe wa seleri ushobora gusharirira, ushobora kongeramo karoti cg inanasi kugira ngo byongere uburyohe.

    Icyitonderwa

    Uyu mutobe nubwo ari mwiza ariko abagore batwite ntibemerewe kuwukoresha kenshi kuko wahungabanya umwana uri mu nda.

    Src: umutiheath

    Source : https://yegob.rw/ibyo-utaruzi-ku-mutobe-uva-muri-seleri/

  • Umunyezamu wa Police FC yaraye ahuye n'uruvagusenya ubwo yari muri Saint Valentin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru yaraye asakaye hanze nuko imodoka ya Benz yari iri hafi ya Mic yaje gufatwa n'inkongi y'umuriro ubwo Rwabugiri Omar yarimo kwizihiza st valentin n'umukunzi we.

    Rwabugiri yemereye bagenzi bacu koko imodoka yahiye ari iye ariko abantu bari hafi aho bahise bafatirana barayizimya na polisi isanga bisa n'ibirangiye.

    Ati 'nibyo ni iyanjye. Twari hejuru muri MIC nibwo yafashwe n'inkongi, abantu bari hafi aho batangiye kuyizimya ntabwo yakongotse, polisi yasanze bisa n'ibirangiye, ntabwo yahiye cyane izakorwa ijye mu muhanda nk'ibisanzwe.'

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-wa-police-fc-yaraye-ahuye-nuruvagusenya-ubwo-yari-muri-saint-valentin/

  • Muheto wamamaye muri #MissRwanda2022 yagaragaye mu myambaro idasanzwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muheto Nshuti Divine, umwe mu bakobwa babonye PASS yo guhagararira intara y'iburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022 yongeye gushyira hanze andi mafoto ye agaragara mu myambaro idasanzwe. Ni amafoto Muheto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/muheto-wamamaye-muri-missrwanda2022-yagaragaye-mu-myambaro-idasanzwe-amafoto/

  • Umuzimu w'umugore we yishe wamwandikiye ibaruwa iteye ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Ghana yakuwe umutima no kubona ibaruwa idasanzwe yanditswe n'umugore we umaze igihe yaramwishe.

    Mu mwaka wa 2018 umurambo w'umugore witwa Adwoa wasanzwe mu mu ruganda rutagikora ruherereye mu gace ka Ablekum muri icyo Gihugu, nyuma yo kwicwa n'umugabo kubera kumuca inyuma. Uyu mugabo we yaje gukatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

    Hashize imyaka mike apfuye, nibwo byaje gutangazwa ko hari kuba ibintu biteye ubwoba. Byaje gufata indi ntera, ubwo buri munsi saa sita z'ijoro, hazaga umuntu agakomanga ku muryango w'inzu yari ituwemo n'uyu nyakwigendera n'umugabo we.

    Abantu batashywe n'ubwoba bakeka ko ari umuzimu wa Adwoa uhora ubatera. Gukeka byabaye impamo ubwo umuntu umwe mu bagize umuryango yerekezaga mu cyumba cya nyakwigendera nyuma yo kwikanga umuntu, agasangamo ibaruwa yanditswe na Adwoa ayandikiye umugabo we Yaw Mensah.

    Iyo baruwa yohererejwe umuryango wa Adwoa nawo wemeza ko iyo nyandiko ari iy'umukobwa wabo. Iyo baruwa uvugwa ko ari iy'umuzimu wa Adwoa, yashimiragamo umuntu umwe witwa Gina wagerageje kumutabara ubwo yamusangaga arambaraye mu kidendezi cy'amaraso, ariko bikanga agapfa, amubwira ko azajya amusura mu nzozi. Akomeza abwira umugabo we ko vuba bidatinze azamusanga aho ari i kuzimu, kandi ko ntawundi muntu azongera kwica ababaje nk'uko yamwishe.

    Uyu muzimu muri iyi baruwa yemeye ko ari we uri inyuma y'ibyo bikorwa byose byabateraga ubwoba. Uyu muzimu wa Adwoa wabandikiye ko uzahita utuza umugabo we Mensah amaze gupfa.

    Source : https://yegob.rw/umuzimu-wumugore-we-yishe-wamwandikiye-ibaruwa-iteye-ubwoba/

  • Kigali: umubyeyi ari mu marira nyuma yo gutabwa n'umugabo we(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Mukandoli Alice wo mu mu murenge wa Kigali ari mu marir menshi nyuma y'aho umugabo we amutaye akaba asigaye abayeho mu buzima bubi ndetse nyir'inzu akaba yaramaze kumusohora mu nzu.

    Alice aganira na BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko amaze ibyumweru bigera muri bibiri arara hanze hamwe n'abana be babiri nyuma yo gusohorwa mu nzu bitewe no kubura ubwishyu bw'inzu.Uyu mubyeyi yasabye ko yafashwa kuko abayeho mu buzima bukarishye hamwe n'abana be.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umubyeyi-ari-mu-marira-nyuma-yo-gutabwa-numugabo-wevideo/

  • Umwana Wimyaka 12 yafashwe agerageza kwica nyina umubyara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Ghana haravugwa Inkuru y'umwana Wimyaka 12 wafashwe arimo agerageza kwica nyina umubyara.

    Mu mashusho yazengurutse imbuga nkoranyambaga agaragaza Umwana muto azirikwa umunyururu. Uyu mwana uri muri Ayo mashusho bivugwako yafashwe aashaka kwica nyina maze bakamuzirika bakoresheje iminyururu. Reba mu mashusho uko byifashe.

    Ntango twabashije kumenya impamvu Yaba yateye Uyu mwana gutekereza kwica nyina ndetse urujijo ruracyari kukigiye gukurikiraho.

    Niba Umwana Ari buhanwe kibyeyi cyangwa Ari buhanwe namategeko ibyo ntibiramenyekana cyane ko na gereza zidapfa kwakira abana bakiri bato keretse hamwe usanga Hari gereza zabana gusa.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-12-yafashwe-agerageza-kwica-nyina-umubyara/