
The post Itangazo ryo guhinduza izina appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/02/16/itangazo-ryo-guhinduza-izina-8/

The post Itangazo ryo guhinduza izina appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/02/16/itangazo-ryo-guhinduza-izina-8/
The Newtimes yatangaje ko amakuru yo kugura indege nshya yemejwe na Yvonne Manzi Makolo, uyobora iyi sosiyete y'indege kuva mu 2018.
Ati 'Twamaze gutumiza indege ebyiri.'
Bivugwa ko izi ndege zigamije gufasha RwandAir kongera umubare w'abagenzi itwara cyane cyane mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM izaba muri Kamena uyu mwaka.
Magingo aya, RwandAir ifite indege zirimo Airbus A330 â” 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 â” 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.
Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.
Ku rundi ruhande, iyi sosiyete iri mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways bigamije kugura imigabane 49% ya RwandAir.
Kugeza ubu, impande zombi zamaze kumvikana ku bigize amasezerano nubwo ibintu byose bitarashyira ku murongo ngo ashyirweho umukono.
Bivugwa ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyatumye ibijyanye no kuyashyiraho umukono biba bigenjeje make ahubwo imbaraga zishyirwa mu byatuma ingendo zongera kuzahuka muri ibi bihe by'icyorezo.
Qatar Airways irashaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika, iribonamo amahirwe akomeye kandi imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.
RwandAir igana mu byerekezo 29 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n'u Burayi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-kugura-indege-ebyiri-nshya
Mu mukino ubanza wa 1/16 waraye ubereye Parc des Princes mu mujyi wa Paris,ikipe ya PSG yatahukanye intsinzi y'igitego 1-0 imbere ya Real Madrid yari yugariye bikomeye.
PSG yayoboye umukino igatera amashoti 21 yose arimo 8 yaganaga mu izamu,yagowe n'ubwugarizi bwa Real Madrid bwari bukomeye ariko ku munota wa nyuma Mbappe wigaragaje cyane muri uyu mukino arayicungura.
Ku munota wa 93 w'umukino,nibwo PSG yatsinze iki gitego cya Mbappe nyuma y'aho Lionel Messi yahushije penaliti ye ya mbere mu mukino yahuyemo na Real Madrid,yakuwemo na Thibaut Courtois.
Mbappe yifuzaga kwiyereka Real bivugwa ko imwifuza ngo azerekeze I Bernabeu mu mpeshyi ku buntu igihe amasezerano ye azaba arangiye.
Hakiri kare ku munota wa 62,Mbappe yabonye penaliti nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw'amahina na Dani Carvajal.
Kizigenza Mess wari waratsinze ibitego 26 akanatanga imipira yavuyemo ibitego 14 mu mikino 45 yaherukaga gukina na Real Madrid,yahawe iyi penaliti ayitera nabi Courtois ayikuramo.
Mbappe yatangiye umukino neza,ubwo yasunikaga umupiramu rubuga rw'amahina nyuma yo gucenga neza Carvajal,ahereza Angel Di Maria wari mu rubuga rw'amahina atera hejuru.
Luka Modric na Casemirobagiye bahuza imbaraga kugira ngo bahagarike Mbappe wari uri hejuru ndetse yinjira cyane mu rubuga rw'amahina.
Mu mukino wo kwishyura uzabera Bernabeu,Real Madrid izakina idafite Casemiro na Mendy bahawe amakarita y'umuhondo atabemerera gukina ubutaha.
Mbappe wacunguye PSG,amaze kugira uruhar e rungana na 64Â % mu bitego PSG imaze gutsinda muri iyi Champions League y'uyu mwaka.

Kuwa gatandatu mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, inkuba yakubise abana babiri izuba riva umwe ahita ashiramo umwuka.
Abaturajye bavuga ko aba babana bakubiswe n'inkuba ubwo bari munzu bacometse telefone, ubwo basohokaga, uwitwa Ivan akaba yarahise agwa muri salon ari naho yaje kugwa.
Abaturage batuye aka gace bavuga ko inkuba bayumvise ikubita ariko ntibamenye icyo ikubise kuberako nta mvura yagwaga kuko izuba ryavaga.
Reba amashusho hano hasi wumve uko byagenze:
Â
Source : https://yegob.rw/mu-karere-ka-ruhango-inkuba-yakubise-umwana-izuba-riva-arapfa-video/
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports wungirije, Pedro Miguel amakuru avuga ko agiye gusubira iwabo muri Portugal kubera ko nyina arwaye, akaba atazagaruka.
Pedro Miguel yerekanywe tariki ya 2 Gashyantare 2022 ari kumwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão na we ukomoka muri Portugal.
Yari amaze gutoza imikino 3 aho 2 ari iya gicuti (banganyije na Police FC batsinda Nyanza FC) ni mu gihe undi ari uwa shampiyona batsinzwemo na Mukura VS 1-0.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu munsi nta gihindutse ari bwo Pedro Miguel ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.
Uyu mugabo waje asize nyina arwaye, yageze mu Rwanda uyu mubyeyi we araremba aho arwaye kanseri akaba agomba kujya kumurwaza.
Amakuru kandi avuga ko Jorge Paixão usanzwe ari mwene wabo na Pedro Miguel yamaze no gutekereza ku musimbura we aho azagera mu Rwanda vuba.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-agiye-gusubira-iwabo
Nyuma y'uko amakipe yombi asatiranye hakabura itsinda mu minota 90â² y'umukino waranzwe nuko ikipe ya Real Madrid yaranzwe no kugarira ni mu gihe Paris saint Germain yo yasatiraga ku buryo bukomeye.
Ku munota wa 62ⲠParis saint Germain yabonye penalty maze Lionel Messi ayiteye umuzamu courtois ayivamo maze abarimo Mbappe na Messi bakomeza kugora abinyuma ba Real Madrid.
Ku munota wa 3 winyongera ku mupira waturutse kwa Neymar waruje asimbuye yahaye Mbappe nawe ahita atsindira igitego Paris saint Germain nyuma y'uko igitego cyari cyabuze mu minota 90â² y'umukino .

Source : https://yegob.rw/mbappe-yambuye-messi-umwambaro-wigisuzuguriro/
Umunyamakurukazi ukorera Flash Tv Albina Sydney yakunze kuvugwaho ko yaba akundana n'abakobwa bagenzi be ndetse amakuru yagendaga ajya hanze akaba yaravugaga ko akundana na mugenzi we w'umuhanzi Ariel Wayz gusa uyu mukobwa agakomeza kubitera utwatsi.
Nubwo adakozwa ibyo kuba akundana n'abakobwa bagenzi be ariko, Albina Sydney yongeye kugaragara ari kumwe mu buryo bwihariye n'undi mukobwa witwa Mutesi Sharon. Mu bihe bitandukanye aba bombi bakaba baragaragaye basohokanye ndetse n'amafoto yabo avugisha benshi bashimangiraga ko bari mu rukundo rw'ibanga.
Ku munsi wejo ubwo abakundana bizihizaga umunsi w'abakundana umenyerewe nka Saint valentin, uyu mukobwa Mutesi Sharon yagaragaye yasohokanye mugenzi we Albina Sydney ndetse amuha n'impano zirimo indabo. Ibi bikaba bikomeza gushyira abafana mu rujijo ku mibanire yaba bombi, gusa benshi bakaba batabashira amakenga, bemeza ko bari mu rukundo nubwo bo babyigurutsa.
Iyo urebye ku mashusho Albina Sydney yashyize kuri instagram ndetse n'amagambo yagendana ayaherekesha, ubona ko ikiri hagati yabo kirenze kure kuba baba ari inshuti ahubwo bishoboka ko urukundo ruri kugurumana ku mpande zombi.
Dore bimwe mu bihe byiza byaranze umunsi w'abakundana hagati ya Albina Sydney na Mutesi Sharon.
Ese wowe urabona aba bombi baba bari mu rukundo rw'ibanga?

Albina Sydney ati 'Sharon aziko nikundira ibyo kurya'


'Ici c'est Paris' iyi niyo ntero n'inyikirizo iraye mu mujyi wa Paris ndetse n'indi mijyi iyikikije, nyuma yuko PSG bigoranye itsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League.
Uyu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Parc des Princes cya PSG giherereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, ukaba wasifuwe n'umutaliyani Daniele Orsato.
Ni umukino waranzwe no gusatira cyane kwa PSG mu minota 90 yose ariko uburyo bwo gutsinda igitego buba bucye ndetse n'ububonetse bupfushwa ubusa.
Iyi kipe yari imbere y'abafana bayo yasatiriye cyane izamu rya Real Madrid mu minota 45 y'igice cya mbere binyuze kuri kabuhariwe Lionel Messi, Klyan Mbappe wagoye cyane ubwugarizi bwa Madrid ndetse na Angel di Maria, ariko amahirwe yo kuboneza mu rushundura aba macye.
Real Madrid yanyuzagamo igasatira gusa byabaye gacye cyane kuko gahunda ikipe yari ifite ari ukugarira yirinda kwinjizwa igitego.
Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye PSG yariye karungu ishaka gufungura amazamu, abarimo Messi na Mbappe bacana umuriro ku bwugarizi bwa Miltao, Mendy, Carvajal n'abandi ndetse bibaviramo gukora amakosa menshi yabahesheje amakarita y'imihondo.
Daniel Carvajal waranzwe n'amakosa menshi muri uyu mukino, uruhande rwe rw'iburyo akina hari habaye icyambu ku bakinnyi barimo Mbappe wari wamuzonze cyane.
PSG yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa 60, ubwo Mbappe yazamukanaga umupira akinjira mu rubuga rw'amahina Carvajal akamutega, umusifuzi Orsato yemeza ko ari penaliti ihita ihabwa Messi.
Messi yateye iyo penaliti ashaka gufungura amazamu ariko Thibaut Courtois wari mu izamu rya Real Madrid umupira awukuramo, abafana ba Paris bagwa mu kantu.
Umunyezamu Courtois yakomeje gutabara Real Madrid arayiheka, akomeza gutambamira ibyishimo by'abafana ba PSG.
Umutoza wa PSG Pochettino yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Neymar utaheruka gukina kugira ngo atange umutahe we muri uyu mukino.
Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe anganya 1-1, umusifuzi yongeraho iminota 4.
Ku munota wa nyuma mu yari yongeweho, Neymar yatanze umupira n'agatsitsino kwa Mbappe acenga abarimo Vasquez atera mu izamu Courtois ntiyabasha kugarura uwo mupira, PSG ifungura amazamu.
Umukino wahise urangira PSG yegukanye intsinzi ku gitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma w'inyongera, bituma iyi kipe yo mu Bufaransa itera intambwe igana muri ¼ aho itegereje umukino wo kwishyura uzabera i Madrid tariki ya 09 Werurwe 2022.
Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye, muri Portugal ntabwo byagendekeye neza Sporting CP kuko yahanyagiriwe na Manchester City yo mu Bwongereza ibitego 5-0, birimo 2 bya Silva, 1 Mahrez, 1 Sterling, 1 Foden.
Mbappe yatsinze igitego cyahaye amanota PSG imbere ya Real M,adrid
Mbappe ushobora kujya muri Real Madrid mu mpeshyi niwe wayitsinze igitego gishobora kuyisezerera muri Champions League
Courtois yakuyemo penaliti ya Messi
Mbappe yabaye umukinnyi w’umukino
Abakinnyi ba PSG bashimiye abafana baje kubashyigikira muri uyu mukin
o
Ni umukobwa w'inzobe icyeye n'uturango tw'ubwiza tudashira! Uganira bigatinda, akakirana urugwiro abamugana; anumvikanisha neza ibitekerezo bye mu kugira uruhare mu guhindura sosiyete Nyarwanda.
Ni umwe mu bakozi ba kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex, wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda. Ubu ni we ureberera inyungu umuhanzi Chris Hat.
Muheto afite ababyeyi bombi, avuka mu muryango w'abana bane, ni umwana wa kabiri. Mu 2021, nibwo yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls' School mu Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumwenyi bw'Isi [MEG].
Amashuri abanza yize kuri Kingdom Education Center. Kwiga ishami ririmo imibare n'ubukungu, ni ibintu avuga ko yakuze akunda kuko aya masomo yombi yayumvaga, bituma yiyemeza kuba ariyo asozamo amashuri ye yisumbuye, kandi agaragaza ko yatsinze neza ikizamini cya Leta.Â
Hashize igihe gito asoje amashuri yisumbuye, yabonye itangazo rya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda rihamagarira abakobwa kwiyandikisha muri iri rushanwa.
Bihurirana n'uko kuva akiri ku ntebe y'ishuri yakurikiranye urugendo rw'iri rushanwa, muri we akumva ko igihe nikigera ntakabuza azitabira.
Yabwiye INYARWANDA ko kwitabira muri Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n'umuryango we, inshuti ze n'abandi.
Ati 'Kugira ngo nitabire Miss Rwanda icya mbere ni uko ari ibintu nakuze nkunze. Kuva nkiri umwana nahoraga mbona iri rushanwa nkabona ni byiza, nkabona birashimishije nanjye nkavuga nti umunsi umwe ndifuza ko nagirirwa amahirwe nkajya mu bari guhatanira ikamba. Nicyo cyatumye ngira imbaraga zo gukomeza kuza muri iri rushanwa.'
Akomeza ati 'Ikindi cya kabiri cyanteye kuba najya muri iri rushanwa ni icyizere iwacu bari barangiriye, ababyeyi banjye, inshuti zanjye rero uko bakomezaga kubimbwira nanjye byanteraga imbaraga zo kumva nanjye nabikora. Nkavuga nti wenda bino bintu bakomeza kumbwira kuki ntabikora.'
Muheto yavuze ko yorohewe no kubwira Se na Nyina ko igihe kigeze kugira ngo yitabire Miss Rwanda. Avuga ko ababyeyi be bahuza cyane, kandi ko bamushyigikira muri buri ntambwe yose nziza ashaka gutera mu buzima bwe.
Uyu mukobwa avuga ko Nyina ari we yabanje kubwira ko agiye kwitabira Miss Rwanda. Nyina yamubwiye ko amushyigikiye, amubwira akamaro ko kwitabira Miss Rwanda ku mwana w'umukobwa ushaka gukabya inzozi ze.
Avuga ko akimara kubibwira Nyina yanabibwiye Se, nawe amubwira ko azamushyigikira uko ashoboye. Hari mu Ukuboza 2021 afata icyemezo cyo kwitabira Miss Rwanda. Ati 'Bambereye beza bahita babyumva. Ntabwo byangoye muri macye.'
Muheto avuga ko Miss Rwanda ari irushanwa ryiza risigira ubumenyi buhagije umwana w'umukobwa, kandi rikamufasha gutanga umusanzu we ku gihugu.
Akavuga ko amahirwe uru rubuga rutanga atari kuyitesha. Ati 'Nashakaga kwitabira Miss Rwanda kuko uru ni urubuga rufasha umwana w'umukobwa, rugafasha umwana w'umukobwa gutinyuka, rugafasha umwana w'umukobwa mu bintu byinshi bitandukanye.'
'Uru rubuga nararubonaga nkavuga nti nanjye umunsi umwe, ndashaka kuzagira umusanzu ntanga mu kubaka igihugu. Nkabona uburyo bworoshye cyangwa uburyo byahita byihutamo, nabinyuza muri iri rushanwa rya Miss Rwanda.'
'Kuko ni urubuga ruhita rugushyigikira haba mu mushinga wawe waba ufite, rero nabonaga iri rushanwa ari irushanwa ryiza ryo kuba natangiriraho mu gutanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.'

Muheto ari mu bakobwa 9 bahagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo atize imbaraga ze 'Igiceri Program'. Iyi ni gahunda itoza abaturage kwizigamira bahereye ku giceri cy'amafaranga 100 Frw buri munsi.
Muheto avuga ko yifuza gukangurira iyi gahunda urubyiruko yibanda ku b'igitsina gore. Akagaragaza ko yacukumbuye amenya neza iyi gahunda, kandi abona ubuhamya bw'abantu batandukanye bayobotse iyi gahunda bagaragaza ko yababereye akabando bicumba mu buzima bwa buri munsi.
Muheto yabwiye INYARWANDA ko uyu mushinga yawuhisemo mu yindi kubera ko ashaka ko n'urubyiruko ruwumva neza mu bijyanye no kwizigamira. We, avuga ko kwizigamira ari umuco yatoye, kandi ashaka no kuwutoza n'abandi.
Uyu mukobwa avuga ko akimara kwanzura kwitabira Miss Rwanda no guhitamo umushinga azakora, yafashe n'umwanya wo kureba ibikorwa byakozwe n'abakobwa 10 bambitswe ikamba rya Miss Rwanda, anareba uko bagiye bitwara.
Ibi ngo byamufashije kwinjira mu irushanwa hari ubumenyi arifiteho, akagaragaza ko buri mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda yakoze uko ashoboye, kandi agirira umumaro sosiyete.
Muheto avuga ko yahisemo kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu kubera ko ari Intara afitemo umuryango, kandi akaba yarakundaga kuhagenda cyane.
Avuga ko ari mu nzira agenda yasengaga cyane, asaba Imana kumuha kwakira ibyo ari buhabwe byose. Akigera imbere y'akanama nkemurampaka, Miss Mutesi Jolly yamubwiye ko 'uri mwiza', bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko bitari bikwiye.
Muheto avuga ko yashimishijwe n'amagambo ya Jolly. Ati 'Ikintu cya mbere cyahise kinza mu mutwe kwari ukumushimira. Hanyuma uko nabyakiriye ni nk'umugisha kuko naje no gusanga biriya bintu n'ubundi Jolly akunda kubivuga [â¦]'
Uyu mukobwa avuga ko Miss Mutesi Jolly ari icyitegererezo cye 'mu byo akora'. Ati 'Miss Mutesi Jolly icya mbere ni Nyampinga wacu, yabaye Nyampinga w'u Rwanda. Icya kabiri mufata nk'icyitegererezo. Jolly ni umukobwa w'icyitegererezo mubyo akora, uko avuga, uko agenda. Jolly muri make ni icyitegererezo.'
Muheto avuga ko ibintu bitatu irushanwa rya Miss Rwanda rigenderaho birimo Ubwiza, Ubwenge n'Umuco abyujuje ari nayo mpamvu yaryitabiriye.
Ibitekerezo byatanzwe ku mafoto ya Muheto bigizwe n'iby'abantu bemeza ko ari urucabana! Bagahamya ko ari we Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa avuga ko ibitekerezo by'abantu bamusabiye ikamba rya Miss Rwanda n'irya Miss Popularity yabibonye. Akavuga ko abifata nk'umugisha ariko kandi bituma ari gukora uko ashoboye kugira ngo 'nzagaragaze ko mbikwiye koko!'
Muheto yavuze ko yinjiye muri Miss Rwanda ashaka ikamba rya Miss Rwanda 2022, kandi ngo afite icyizere cy'uko azaryegukana agasaba gushyigikirwa.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2022, hazamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Muheto avuga ko muri iki gihe ari kunoza neza umushinga we, kugira ngo azabashe kuwumvikanisha neza imbere y'akanama nkemurampaka, abashe gutambuka.
Uyu mukobwa ari mu bakobwa 9, batsindiye guhagararira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022. Muri iyi Ntara hari hiyandikishije abagera kuri 51. Muri abo, 34 ni bo bageze imbere y'akanama nkemurampaka, gahitamo 9 bagomba gukomeza.
Abakomeje ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.    
Nshuti Divine Muheto yashimye Miss Mutesi Jolly wamuteye imbaraga muri Miss Rwanda, avuga ko ari icyitegererezo cya benshi 
Muheto yavuze ko yagize ubwoba ubwo hatangazwaga abakobwa 9 bahagarariye Uburengerazuba, kuko bamuhamagaye nyuma y'abandi 
Nshuti Divine Muheto yavuze ko kwitabira muri Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n'umuryango we, inshuti ze n'abandi 
Muheto yavuze ko yanyuze muri Miss Rwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka u Rwanda rwifuzwa 
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSHUTI MUHETO DIVINE
AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM