Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame ari mu Budage mu nama yiga ku gukorera inkingo muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro biragaragarizwamo ishusho y’ibikorwa remezo bijyanye n’umushinga wo gukorera muri Afurika inkingo zo mu bwoko butandukanye. Ni ibikorwa remezo bizubakwa n’ikigo cy’Abadage BioNTech kizobereye mu gukora inkingo.

    Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, Nana Akufo Addo wa Ghana ndetse n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Ibi biganiro bije nyuma y’aho Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda na Leta ya Sénégal yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA byitezeho kugabanya umubare w’inkingo Afurika yajyaga gushaka hanze.

    BioNTech ivuga ko mu ntangiriro icyo kigo kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka. Ni mu gihe iyi Kompanyi yatangaje ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo mu Rwanda biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka utaha wa 2022.

    Ibi biri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

    Matshidiso Moeti ukuriye muri Afurika ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yatangaje ko iyi Kompanyi ya BioNTech ari ingenzi mu guhana ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzana imirimo mishya bikongerera imbaraga kwihaza mu buvuzi kwa Afurika.

    President Kagame has arrived in Marburg, Germany for the high-level BioNTech Vaccine Equity for Africa meeting, alongside BioNTech CEO Uğur Şahin, President @Macky_Sall and President @NAkufoAddo. pic.twitter.com/DQI98pmIWx

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 16, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/perezida-kagame-ari-mu-budage-mu-nama-yiga-ku-gukorera-inkingo-muri-afurika

  • Amakipe 3 akomeye arifuza gukura Cristiano Ronaldo muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Kizigenza Cristiano Ronaldo arimo kwifuzwa n'amakipe menshi arimo Paris Saint-Germain, Bayern Munich na Roma' aramutse avuye muri Manchester United muriyi mpeshyi.

    Kugaruka k'uyu munya Portugal kuri Old Trafford ntabwo kwamuryoheye kuko United nta gikombe na kimwe isigayemo uretse UEFA Champions League nayo itayorohera kubera urwego iriho.Icyakora ubu iri mu ntambara yo kurangiza muri bane ba mbere muri Premier League.

    Ronaldo w'imyaka 37 y'amavuko biravugwa ko ashobora kwigendera muri iyi mpeshyi United ninanirwa kujya mu gikombe cya UEFA Champions League umwaka utaha.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ushakira Ronaldo amakipe,Jorge Mendes, yagiranye ibiganiro n'umuyobozi wa United, Richard Arnold ku bijyanye n'imikinire y'iyi kipe iri ku rwego rwo hasi.

    Bivugwa ko hari abifuza gusinyisha uyu mukinnyi,by'umwihariko ikipe ya PSG cyangwa se kongera gukorana n'uwahoze ari umutoza wa Real Madrid, Jose Mourinho i Roma.

    Ikinyamakuru The Sun cyahawe amakuru agira ati: 'Ronaldo atewe impungenge n'ejo hazaza. Nta kindi yifuza uretse gutwara ibikombe muri United, ariko kuri ubu bisa nkaho azaba ari urugamba.

    Ntabwo yifuza kumara imyaka ibiri ya nyuma y'umwuga we mwiza ari hagati ku rutonde rwa shampiyona.

    Amakipe akomeye ari gukurikirana uko ibintu bimeze kandi yashyize hanze ibyifuzo byayo.”

    Ronaldo yavuye muri Juventus asubira muri United muri Kanama umwaka ushize, asinya amasezerano y'imyaka ibiri ishobora kugabanukaho umwaka hakiri kare.

    Ronaldo wari umaze imikino 6 adatsinda igitego,yaraye ahagaritse aka gahigo kabi ubwo yatsindaga igitego mu bitego 2-0 batsinze Brighton.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipe-3-akomeye-arifuza-gukura-cristiano-ronaldo-muri-manchester-united

  • Hari 58 banze kwikingiza Covid-19: Ibyo tuzi ku isubukurwa ryo gusura imfungwa – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, rwamaze gutangaza ko abafite ababo bafungiye n'abari kugororerwa muri gereza ziri hirya no hino mu gihugu bagiye kongera kwemererwa kubasura.

    Ni ibikorwa bizatangira ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, nk'uko byatangajwe n'Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Ati 'Gusura abafunzwe n'abari kugororerwa muri za gereza zo mu gihugu byasubukuwe ndetse hari n'amabwiriza yashyizweho agomba kugenga ibyo bikorwa.'

    Yakomeje agira ati 'Icyorezo kiracyahari ariko nk'uko n'ibindi bikorwa byagiye bifungurwa, ubwandu bwa Covid-18 bugenda bugabanuka, niyo mpamvu natwe nka RCS twatekereje ko dukwiriye gusubukura igikorwa cyo gusura abantu bakongera bagasura ababo.'

    Harasabwa iki ngo wemererwe gusura uwawe?

    Nubwo ibikorwa bitandukanye byagiye bifungura imiryango, inzego zishinzwe ubuzima zikomeza kugira abantu inama yo kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba n'amazi meza n'isabune.

    RCS itangaza ko imyiteguro yakozwe ndetse izo ngamba zose zizubahirizwa kuko hashyizweho ahantu ho gukarabira n'aho abasura bazajya bahurira n'abantu babo bagiye kureba hamaze gutegurwa.

    SSP Uwera ati 'N'ahandi hantu hasurirwa [hakira abantu] hagomba kuba hari nibura abantu 75% igikorwa kiberamo, hakaba intera ya metero ebyiri hagati y'usura n'usurwa kandi bambaye neza udupfukamunwa.'

    Yakomeje agira ati 'Twarahateguye ndetse n'ahantu bakarabira harateguwe neza hari amazi meza n'isabune n'imiti yo gukaraba mu ntoki. Icya mbere ni ugukomeza kwirinda iki cyorezo, ibikorwa bigakorwa ariko twubahiriza amabwiriza y'inzego zishinzwe ubuzima.'

    Amabwiriza mashya agenga ibikorwa byo gusura abafungiye muri za gereza agena ko umuntu umwe ariwe wemerewe kujya gusura ufunzwe. Ni ukuvuga ko bitandukanye n'uko byakorwaga mbere ya Covid-19 aho nk'abagize umuryango bashoboraga kujyana gusura umuntu wabo ufunzwe.

    Ugiye gusura abafunzwe asabwa kwandikira 'Email' ubuyobozi bwa Gereza uwo muntu afungiyeho, akamenyesha igihe azagendera no mu gihe habayeho impinduka zituma ahindura gahunda akaba yabimenyesha.

    Ku bari muri gereza, uzaba atarakingiwe ntiyemerewe gusurwa ndetse n'abaje gusura basabwa kugaragaza icyemeza ko bakingiwe byuzuye ndetse bipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera yavuze ko bamaze kwitegura ku buryo imfungwa n’abagororwa bazajya basurwa nta kurenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19

    SSP Uwera yavuze ko n'ubwo ibikorwa byo gukingira byashyizwemo imbaraga ndetse abagera hafi ku 100% bakaba barakingiwe, hari abantu 58 banze kwikingiza Covid-19.

    Ati 'Abantu hafi ya bose barakingiwe ariko kubera imyumvire hari abantu 58 banze gukingirwa Covid-19. Dukomeje kubigisha kugira ngo bahindure iyo myuvire bumve ko kwikingiza ari inyungu zabo nk'Abanyarwanda bose muri rusange.

    Itangazo rihagarika gusura abafungiye muri za gereza zo mu gihugu ryasohotse ku wa 16 Werurwe 2020, hashize iminsi ibiri umuntu wa mbere urwaye Covid-19 agaragaye mu Rwanda.

    SSP Uwera yavuze ko hari harashyizweho nimero ya telefone yifashishwa mu koherereza abafunzwe amafaranga kandi ababishinzwe bakayabagezaho.

    Ati 'Mu by'ukuri ubuzima bwakomezaga, byari bimeze neza nta kibazo. Ikindi kandi tuributsa abantu ko icyorezo kigihari, abafite uburyo boherereza abantu babo ayo mafaranga, bakomeze kubikora.'

    Kuri ubu kujya gusura ufunzwe, ntabwo byemewe kugira icyo uvana hanze ngo kigere muri gereza [ni ukuvuga ko hemewe kujya kureba umuntu mukabonana, mukaganira].

    Hari ibindi bitemewe birimo ibikoresho byateza umutekano muke haba ku bafunzwe cyangwa gereza muri rusange birimo telefone, camera, intwaro n'ibindi.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza 13 zicumbikiye abantu 81,535.

    Mbere ya Covid-19, RCS yakiraga abantu babarirwa hagati y'ibihumbi 10 n'ibihumbi 20 baje gusura abafunzwe, kuri ubu byitezwe ko ku munsi hazajya hakirwa abagera mu bihumbi umunani kuri gereza zose.

    Benshi mu mfungwa n’abagororwa barakingiwe ari nabo bazemererwa gusurwa

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, mu magereza hatangijwe ubukangurambaga bwo gusobanura uko yandura n’uko yirindwa

    Nubwo ibikorwa byo gusurwa byari byarahagaze, imfungwa n’abagororwa bari barashyiriweho telefone zibafasha kuvugana n’imiryango

    Gushyira telefone muri za gereza byafashije mu gutuma abafunzwe bakomeza kumenya amakuru y’imiryango yabo

    Ibikorwa byo gukingira mu magereza bimaze iminsi bikorwa

    Isuku yarimakajwe mu magereza yo mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda indwara

    Gusura imfungwa n’abagororwa byasubukuwe ariko hashyirwaho ingamba

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-58-banze-kwikingiza-covid-19-ibyo-tuzi-ku-isubukurwa-ryo-gusura-imfungwa

  • Menya ubumara bwa 'Aflatoxin' bushobora gutera igwingira mu bana #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubumara/uburozi bwa 'Aflatoxin' bukomoka ku ruhumbu ruza ku myaka bushobora gutera igwingira mu bana.

    Aflaxotins â€

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyita ku buhinzi n'ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasobanuye icyo 'Aflotoxin' ari cyo ndetse n'ingaruka zayo ku buzima bwa muntu n'ubw'amatungo.

    Yatangiye agira ati '

    Aflatoxin ni iki? Ikumirwa ite?

    Aflatoxin ni ubumara/uburozi bukomoka ku ruhumbu ruza ku myaka nk'ibigori, imyumbati yinitse, n'iyindi. Nimbi cyane. Nko muri Kenya mu 2004, icyorezo cya aflatoxin kishe abarenga 120. Mu ngamba ziyihashya harimo kumisha no guhunika neza imyaka.

    Aflatoxins | Podcast | Chemistry World

    Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko 'aflatoxin' iri mu biteza igwingira mu bana mu bihugu bitandukanye. Umwaka ushize, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hapfuye imbwa zororerwa mu ngo zigera kuri 70 kubera kurya ibiribwa byavuye mu ruganda bihumanyijwe na aflatoxin.'

    Ushobora kuba warabonye ibigori, ubunyobwa cg se izindi mbuto zibitswe igihe kirekire zigatangira kuzana ibintu bimeze nk'ubwoya; icyo benshi bita uruhumbu, urwo ruhumbo ruba ruzingatiye uburozi bwa Aflatoxin.

    Image

    Dr Karangwa yabajijwe niba uruhumbu ruza ku migati narwo ruba rufite ubu bumara/uburozi, yasubije agira ati 'Ikintu cyose gifite uruhumbu kigomba kwirindwa kuribwa. Habaho uruhumbu rufite ubwo burozi bwa aflatoxin n'urutabugira, ariko ku maso, atari muri labo, ntiwabasha kumenya urubufite n'urutabufite.'

    Better Detection of Aflatoxins in Food :: News :: ChemistryViews

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa FAO ryatangaje ko iyo umuntu ariye ibiribwa birimo uburozi cyangwa anyweye amata cyangwa ibindi binyobwa byahumanyijwe n'uburozi  bwa Aflatoxin,  bimugiraho ingaruka zitandukanye zishobora kumubyarira urupfu. Muri izo ngaruka bavugamo n'indwara ya kanseri y'umwijima.

    What foods contain aflatoxin? - BALLYA

    Bavuga kandi ko indwara ya kanseri ifata umwijima iri kwiyongera cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ahanini bitewe n'uko abatuye ibi bihugu, bimwe mu biryo by'ibanze barya birimo ibinyampeke biba byarahumanyijwe n'uburozi bwa Aflatoxin.

    [email protected] 

     

     

    The post Menya ubumara bwa 'Aflatoxin' bushobora gutera igwingira mu bana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/16/menya-ubumara-bwa-aflatoxin-bushobora-gutera-igwingira-mu-bana/

  • Kayonza: Basabye kurenganurwa mu rubanza ruregwamo Leta ku mirimo bakoze ntibishyurwe – #rwanda #RwOT

    Abatanze ikirego ni batandatu. Bavuze ko bahawe akazi n'Umukozi wari ushinzwe gukurikirana iyubakwa rya dam y'i Kayonza ahazwi nka Buhabwa, Rtd Captain Mutabazi Steven, bemeranya kumuzanira ibikoresho bizifashishwa mu kubaka ariko ananirwa kubishyura.

    Nyuma yo kubona ko ananiwe kwishyura, bitabaje inzego z'ibanze kugera ku rwego rw'Intara ariko ntibyagira icyo bitanga.

    Babonye ntakivuyemo, uko ari batandatu bari mu batanze ibikoresho byifashishwaga, bahisemo kugana inkiko kugira ngo bazishyurwe amafaranga bakoreye.

    Abarega ni Habimana Fidèle wakodesheje imashini yakoreshwaga mu gucukura, Nyandekwe Emmanuel watanze ibikoresho, Mwesigye watanze amabuye yubakishijwe, Bikindiri Eric wakoshejwe imodoka itwara umucanga, Maridadi Fred watanze Mazutu na Nsabimana Paul.

    Bareze Mutabazi Steven, na we arega Minisiteri y'Ingabo cyane ko yari yamaze guhagarikwa ku kazi mu buryo yise ko butunguranye.

    Mu rukiko, Habimana yavuze ko asanzwe afite imashini icukura ikanapakira. Mutabazi yaje kumuha akazi bavugana ko azajya amwishyura akurikije isaha imashini yakoze.

    Yatangiranye na we muri Werurwe 2021 kandi agenda yishyurwa neza. Bigeze hagati nibwo yatangiye kugenda yishyurwa mu buryo bugoye bigera n'aho kwishyura bihagarara ariko akomeza kubaha icyizere ko nawe nahabwa amafaranga azabishyura.

    Aregera m12.200.000 Frw zihwanye n'amasaha 410 imashini yakoreshejwe kandi buri saha ibarirwa ibihumbi 50 Frw.

    Yavuze ko muri Kanama 2021 yaje guhamagarwa n'Umuyobozi muri Reserve Force amumenyesha ko Mutabazi atakiri gukorera aho ngaho.

    Uwaje gukora asimbuye Mutabazi nawe yakomeje gukorana nawe ariko we ayo akoreye arayishyurwa gusa ideni rya Mutabazi ntiryishyurwa.

    Ngo we na bagenzi be baganirijwe n'Ubuyobozi bwa Reserve Force ariko ntibyagira icyo bitanga bahitamo kuregera inkiko kucyo bita akarengane bakorewe.

    Mutabazi ahawe umwanya, yasobanuye uburyo yahawe akazi.

    Ati 'Twahamagawe kuri 19 Mutarama 2021 bamenyesha ko ariho twahawe akazi ndetse duhabwa inshingano zo guhita twihutira kugera aho imirimo izakorerwa.'

    Yakomeje avuga ko ku wa 20 Mutarama yeretswe aho azakorera na mugenzi we Rtd Sous-Lieutenant, Muzirankoni Stella, basabwa kwihutira gushaka ibikoresho bizakoreshwa byihuse.

    Mbere y'uko imirimo itangira, umushinga wari wagenewe miliyoni zirenga 180 Frw ariko biza kuvugururwa bigirwa miliyoni 248 Frw.

    Mutabazi yagaragaje ko ibyo abarega bavuga yemeranya nabo kuko bishingiye ku bimenyetso bya sheki n'ibindi bitandukanye yemeza ko bakoze.

    Umunyamategeko we, Me Mugabo Sharifu Yussuf, yagaragaje ko ku wa 6 Kanama 2021 aribwo Mutabazi yamenyeshejwe ko ahagaritswe ndetse ahita asabwa guhita akora ihererekanyabubasha.

    Yagaragaje ko byakozwe hirengagijwe ibaruwa ya 16 Kamena 2021 yanditswe n'Uhagarariye Inkeragutabara mu Ntara y'Iburengerazuba yasabaga ko Rtd Captain Mutabazi na Rtd Sous Lieutenant Muzirankoni Stella, ko bahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 88 Frw arimo umwenda wa miliyoni zisaga 60 Frw ku mirimo yari imaze gukorwa.

    Yagaragaje ko mu gihe Mutabazi yiteguraga kwishyurwa agahemba abakozi yahise ahagarikwa mu buryo butunguranye.

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ingabo igaragaza ko Mutabazi yahagaritswe kuko byagaragaraga ko umushinga ushobora guhomba.

    Uhagarariye Minisiteri y'Ingabo ahawe umwanya, yasobanuye ko inkomoko y'iki kibazo ari amasezerano yabaye ku wa 8 Mutarama 2021 arebana no gusana dam zangiritse mu Karere ka Kayonza. Ayo masezerano yose yari afite agaciro k'asaga miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Yasobanuye ko nta masezerano abakozi ba Reserve Force bahabwa akazi bagirana na MINADEF ahubwo bahabwa amabwiriza yanditse nayo mu buryo bw'amagambo.

    Yagaragaje ko muri ayo mabwiriza bigaragaza ko uburyo bwo kwishyurwa, ko umuyobozi uhagarariye site abanza guhabwa amafaranga yo gutangira umushinga andi akagenda atangwa hashingiwe kuri raporo y'ibikorwa bimaze gukorwa.

    Hateganywa kandi ko abakoze imirimo bahembwa hakoreshejwe sheki kugira ngo abo akoresha abe ari bo bajya kuyikuriraho mu gihe abanyakabyizi bo bakorerwa urutonde rugashyikirizwa ibiro bikuru. Mutabazi we ngo yabirenzeho abikuza amafaranga kuri konte y'umushinga.

    Yagaragaje ko Mutabazi yabikuje amafaranga angana na 43.760.000 Frw mu bihe bitandukanye ari nabyo byamuviriyemo guhagarikwa nubwo we yemeje ko ayo mabwiriza atigeze ayabona cyane ko nta n'umukono we uriho.

    Yavuze ko impamvu yahagaritswe nta mpaka bigaragaza ko yari yahombeje umushinga.

    Yashimangiye ko Minisiteri y'Ingabo yagerageje kuvugana n'aba baturage kugira ngo bishyurwe ariko basabwa ibyangombwa birimo na fagitire ya EBM ariko barabibura.

    Mutabazi yagaragaje ko yahawe uburenganzira kuri konti y'umushinga kugira ngo abikure amafaranga agomba gukoreshwa cyane ko ari nako byari bisanzwe mu yindi mishinga yari asanzwe akora.

    Umwanzuro w'urubanza uzasomwa tariki ya 11 Werurwe 2022 saa Tanu za mu gitondo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-basabye-kurenganurwa-mu-rubanza-ruregwamo-leta-ku-mirimo-bakoze

  • Gisagara: Bamaze gutanga asaga miliyari 22 yo gufasha abaturage kwikura mu bukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bahawe ayo mafaranga hari abaguze inka mu rwego rwo kwiteza imbere

    Mu bahawe ayo mafaranga hari abaguze inka mu rwego rwo kwiteza imbere

    Muri iyi gahunda bita Give Directly mu rurimi rw’Icyongereza, buri muryango uhabwa amafaranga ibihumbi 800, ariko ukayahabwa mu byiciro bitatu. Ni ukuvuga ko wongerwa andi ari uko ubanje gukoresha aya mbere.

    Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara ayo mafaranga yamaze gutangwa mu Mirenge itanu ari yo Kansi, Mugombwa, Mukindo, Kibilizi na Muganza, kandi yamaze kugezwa ku miryango isaga ibihumbi 30.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko n’ubwo hari abo atagize icyo asigira kigaragara bitewe n’uko babanje gukemura ibibazo by’ibanze, harimo kugura ibyo kurya, ibyo kwambara n’ibiryamirwa, ndetse no gushaka aho kuba cyangwa kuhavugurura, aya mafaranga yasize impinduka igaragara mu buzima bw’abanyagisagara muri rusange.

    Agira ati 'Urebye nko mu Murenge wa Kansi, nta wikorera wari bwabashe kugura imodoka, ariko ubu byarashobotse. No muri Sacco ubu harimo amafaranga y’ubwizigame. Hari byinshi byagezweho.'

    Meya Jérôme Rutaburingoga ahamya ko iyo nkunga yazamuye abaturage ba Gisagara

    Meya Jérôme Rutaburingoga ahamya ko iyo nkunga yazamuye abaturage ba Gisagara

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kansi, Innocent Kimonyo, avuga ko mu Murenge ayobora honyine hatanzwe amafaranga 4.315.346.300, kandi ko yatumye abari bafite inka muri uyu murenge bava kuri 26% bakagera kuri 98.8%, abari bafite amashanyarazi mu ngo bakava kuri 46% bakagera kuri 80.8%.

    Sacco y’i Kansi na yo ngo yari yaribwe ku buryo yari isigaranye miliyoni eshatu gusa na zo zari mu nguzanyo, hanyuma aho Give Directly iziye bituma ibasha kongera kugira amafaranga ku buryo ubu ifite asaga miliyoni 159 z’ubwizigame.

    Akomeza agira ati 'Imiryango 42 yaguze moto naho iyaguze amagare ni 72. Abatangiye ubucuruzi bashya ni 242, abaguze amasambu ni 528 kandi ingo zose uko ari 5243 ziri muri Ejo Heza. Ingo zose zifite telefone, benshi baguze televiziyo n’amaradiyo, kandi haguzwe n’ibindi bitandukanye birimo ibyuma bisya amasaka bine.'

    I Kansi kandi, gahunda ya Give Directly yanunganiwe n’iy’umuryango Spark yo gushyira abaturage mu matsinda bakabanza kwigishwa, hanyuma bagakora imishinga ibateza imbere ndetse bagahabwa amafaranga adasubizwa yo kubibafashamo, nk’itsinda.

    Abayobozi baganira n

    Abayobozi baganira n’abaturage ba Gisagara bahawe inkunga

    Kugeza ubu hamaze gutangwa miliyoni 198 mu matsinda 29 agizwe n’imiryango 2891, hamwe n’itsinda rimwe ry’urubyiruko.

    Pascasie Uzabakiriho utuye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari k’Akaboti ni umwe mu bahawe ayo mafaranga, abasigira butike y’ubucuruzi we n’umugabo we. Nyamara batarayahabwa ngo babaga mu nzu y’ibyondo, nta gikoni, n’ubwo bari bafite umugambi wo gucuruza.

    Agira ati 'Mbere y’uko aza twagujije amafaranga ibihumbi 100 muri Sacco, muri gahunda ya VUP, twubakamo akumba k’ubucuruzi, tumaze kwishyura tuguza andi tugura urugi. Ibihumbi 800 aje rero twubatse inzu yo mu rugo, tuguramo umurima mutoya ku bihumbi 200, asigaye tugura ubuconsho dushyira muri cya cyumba cy’ubucuruzi.'

    Emmanuel Hakorimana utuye mu Mudugudu w’Akayenzi mu Kagari k’Akaboti, we ngo yari asanzwe ari umukanishi w’amagare na za moto, akifuza kuba umucuruzi akagira inzu nziza, televiziyo na radiyo n’umugore n’abana bambaye neza. Ariko kubigeraho byari byaramunaniye kubera amikoro.

    Abayobozi basuye uwatangije ubucuruzi kubera iyo nkunga yahawe

    Abayobozi basuye uwatangije ubucuruzi kubera iyo nkunga yahawe

    Avuga ko akibona icyiciro cya mbere cy’amafaranga ya Give Directly, yabanje kugura ibyo yumvaga akeneye kurusha ibindi.

    Ati 'Nahise mfata igare njya mu mujyi i Butare, ngura imifuka 4 y’isima, manukana n’agafuka k’umuceri n’akajerekani k’amavuta ndetse n’agafuka ka kawunga.'

    Yungamo ati 'Nabwiye umugore nti ibyo nabashije gutwara ni ibingibi, amafaranga ngaya, ubundi tuzajye mu mujyi, ugure imyenda wambike abana, nanjye mpite ndodesha kositimu na congo orojinari! Ibi byose ubu ndabifite.'

    Nyuma yaho bubatse neza butike, bayishyiramo ibikoresho n’ibicuruzwa, ku buryo ubu bamaze kugura imirima ibiri na moto. Moto ngo bayiguze kugira ngo umugabo ajye abasha kurangura bimworoheye.

    Minisitiri Assoumpta Ingabire, yashimye uko abanyagisaga barimo kuzamuka

    Minisitiri Assoumpta Ingabire, yashimye uko abanyagisaga barimo kuzamuka

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, avuga ko kuzanira abatuye i Gisagara inkunga ya Give Directly ndetse n’iy’umuryango Spark, ari ukubera ko muri aka karere bari inyuma muri byose.

    Ati 'N’ubwo nta bushakashatsi burakorwa ngo bubyemeze, tugendeye ku bipimo duhabwa n’Akarere ka Gisagara, kuba urugo rufite aho kuba, rukabasha kubona amafunguro no kohereza abana ku ishuri, tubona ko akarere kazamutse. Hanyuma mu bugwingire, Akarere ka Gisagara ndumva karagabanyijeho nka 13% ugereranyije n’aho kari kari.'

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa batacutswa, ahubwo bakongerwa izindi nkunga cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-bamaze-gutanga-asaga-miliyari-22-yo-gufasha-abaturage-kwikura-mu-bukene

  • Didy d'Or wavuzwe mu rukundo na Kimenyi Yves yambitswe impeta[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Didy d'Or yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo urukundo rwe na Kimenyi Yves rwaganaga ku ndunduro. Nyuma yo gutandukana n'uyu mukinnyi yatangiye gukundana n'umusore witwa Sebera Irene.

    Nyuma y'igihe bakundana, tariki 14 Gashyantare 2022, Umunsi wahariwe Abakundana ni bwo Sebera yambitse impeta Did d'Or amusaba ko bazabana akaramata.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sebera wishimiye kuba Didy d'Or yemeye ko bakomezanya urugendo rw'urukundo yagize ati 'Birangiye avuze Yego.'

    Ni ibyishimo byasangiwe n'impande zombi kuko Didy d'Or na we yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umunsi we w'abakundana wamubereye uburyohe.

    Yakomeje ati 'St Valentin yagenze neza!'

    Uyu mukobwa wamaze kwemeranya na Sebera kurushinga, kuva yavugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yakundanaga ndetse anatandukana na Kimenyi Yves yahisemo guhita ajya kure y'itangazamakuru, yirinda icyakongera kumuhuza naryo cyane.

    Uko ni ko yatangiye urugendo rw'urukundo na Sebera ariko birinda cyane kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kugeza mu minsi ishize ubwo batangiraga gusangiza amafoto ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Didy d'Or yambitswe impeta nyuma y'uko muri 2021 Kimenyi Yves yemeranyije kubana na Muyango Claudine bari bamaze igihe bakundana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/didy-d-or-wavuzwe-mu-rukundo-na-kimenyi-yves-yambitswe-impeta-amafoto

  • Ikibazo cya Nyabarongo ikunze gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira kigiye kubonerwa igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze mu Ngororero, amazi aba yuzuye mu muhanda ntawe utambuka

    Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze mu Ngororero, amazi aba yuzuye mu muhanda ntawe utambuka

    Bitangajwe mu gihe muri iyi minsi no mu bihe by’imvura nyinshi, uwo muhanda ukunze gufungwa kubera ko amazi ya Nyabarongo aba menshi akawurengera, ku buryo imodoka zitabasha kwambuka, abayobozi bakavuga ko uwo muhanda ugiye gukorwa ariko bigahera mu magambo gusa.

    Muri Werurwe 2020 nibwo umuyobozi mukuru wungirije muri RTDA, Baganizi Emmile yabwiye Kigali Today.com, ko mu mpeshyi y’uwo mwaka igice cy’umuhanda kirengerwa n’amazi ya Nyabarongo, kizazamurwa nk’uko byakozwe ku muhanda Kigali- Kamonyi, n’ubundi nawo wajyaga urengerwa n’amazi ya Nyabarongo.

    Imyaka ibiri irashize uwo mwanzuro utarashyirwa mu bikorwa, kuko ubu hongeye gutangizwa ubusesenguzi bw’uko uwo muhanda wakorwa mu buryo burambye, ibisubizo bikaba ngo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi kumwe.

    Baganizi avuga ko ibyari byakozwe mbere muri 2020 byagaragaye ko bidatanga igisubizo kirambye, ari nayo mpamvu hongeye gukorwa indi nyingo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’inzuzi (RWB).

    Baganizi avuga ko kugira ngo amazi yuzura mu kabande ko mu kibaya cya Nyabarongo aturuka mu misozi itandukanye, ku buryo bisaba kugenzura neza aho ayo mazi ava n’uburyo yanyuzwa ahandi kugira ngo atabyiganira muri icyo kibaya.

    Avuga kandi ko hakwiye gusuzumwa uko harwanywa isuri mu misozi ikikije Nyabarongo aho ayo mazi aturuka, noneho hakarebwa n’uko umuhanda wazamurwa hakurikijwe ibyakozwe na RWB, aho izo nzego zombi ngo zirimo gukorana ngo harebwe igisubizo kirambye.

    Agira ati 'Turimo gukorana na RWB ngo turebe icyakorwa kirambye tudatangira kubaka umuhanda tutabanje kureba ikibazo cy’ayo mazi, mu kwezi kumwe tuzaba twabonye ibyo bisubizo'.

    Ku kijyanye no kuba Baganizi ubwe yari yatangaje muri 2020 ko umuhanda ugiye kuzamurwa, ngo ibyo byari ibyihutirwa, ariko bitatangaga igisubizo kirambye, kuko amazi yinjira mu muhanda azamukira mu miyoboro isanzwe isohora amazi iyasuka muri Nyabarongo.

    Nta gihe kizwi umuhanda waba wakozwe

    Baganizi avuga ko imirimo izakorwa ihenze kuko agace gasabwa gutunganywa kagomba kwitonderwa, amazi akabanza gufatirwa mu misozi ikikije Nyabarongo, hanyuma umuhanda ukabona gukorwa.

    Aha amazi yuzuye mu muhanda ku buryo utamenya aho utandukaniye na Nyabarongo

    Aha amazi yuzuye mu muhanda ku buryo utamenya aho utandukaniye na Nyabarongo

    Icyakora ngo mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2022 hazaba hatangajwe ibyagenderwaho, hanyuma hashakwe ingengo y’imari yihuse yafasha mu gutunganya uwo muhanda, igice kirengerwa n’umwuzure wa Nyabarongo.

    Agira ati 'Ntabwo navuga ngo ni ejo cyangwa umunsi runaka, kuko abatekinisiye bacu barateganya kujya kureba uko byanonosorwa, noneho hagashakwa ingengo y’imari kuko kariya gace gasaba ibintu bihenze, ariko abaturage nabasaba ko bagira icyizere kuko natwe ubuhahirane butagenda neza biraduhangayikishije'.

    Hagati aho abakoresha uwo muhanda bakomeje gutaka ibihomba baterwa no kuba badahahirana cyangwa ngo bagenderane, cyane cyane ku bajya kurangura ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali, n’abakora ingendo ziva Muhanga zigana Rubavu na Musanze, mu gihe icyizere bahabwa n’abayobozi gikomeje kugenda gihindagirika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibazo-cya-nyabarongo-ikunze-gufunga-umuhanda-muhanga-ngororero-mukamira-kigiye-kubonerwa-igisubizo

  • Mu myaka 5 itambutse Kiyovu Sports yatsinzemo AS Kigali rimwe, uyu munsi amanota 3 ni ayande? #rwanda #RwOT

    Shampiyona irakomeza uyu munsi hakinwa imikino y’umunsi wa 17, umukino witezwe na benshi ni uwo Kiyovu Sports iri bwakiremo AS Kigali.

    Ni umukino uretse kuba amakipe yombi akurikirana ku rutonde rwa shampiyona aho Kiyovu Sports ari iya 2 n’amanota 32 na AS Kigali ari ya 3 na 27, urakomezwa no kuba mu mukino ubanza AS Kigali yaranyagiye Kiyovu Sports 4-0, ikaba ishaka kwihimura.

    Iyo ufashe mu myaka 5 itambutse, ni ukuvuga kuva 2017 mu marushanwa yose aya makipe amaze guhuramo inshuro 12 muri izo nshuro Kiyovu Sports yatsinzemo 2 AS Kigali itsindamo 5 banganya 5.

    Ni umukino umaze kubonekamo ibitego 22, AS Kigali yasinzemo ibitego 13 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo ibitego 9.

    Inshuro ya nyuma baheruka guhura hari tariki ya 2 Ugushyingo 2021 muri shampiyona, AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-0.

    Muri rusange kandi uyu mukino umaze kubonekamo amakarita 27 y’imihondo harimo 14 ku ruhande rwa Kiyovu Sports na 13 ku ruhande rwa AS Kigali, nta karita itukura n’imwe iraboneka muri uyu mukino.

    Imikino 12 iheruka guhuza amakipe yombi

    02.11.2021

    AS Kigali 4-0 Kiyovu Sports
    11.02.2020

    Kiyovu 0-1 AS Kigali

    05.02.2020
    Kiyovu 0-0 AS Kigali

    23.11.2019
    AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports
    04.07.2019

    AS Kigali 1-0 Kiyovu
    26.04.2019

    AS Kigali 1-0 Kiyovu Sports
    16.12.2018

    Kiyovu Sports 0-1 AS Kigali
    22.05.2018

    Kiyovu 4-1 AS Kigali

    19.12.2017
    AS Kigali 2-2 Kiyovu Sports

    28.11.2017

    AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports

    23.05.2017

    Kiyovu Sports 1-1 AS Kigali

    14.01.2017
    AS Kigali 1-2 Kiyovu Sports

    Uyu munsi haraza guca uwambaye hagati ya AS Kigali na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-myaka-5-itambutse-kiyovu-sports-yatsinzemo-as-kigali-rimwe-uyu-munsi-amanota-3-ni-ayande

  • Algeria: Leta igiye gutanga umushahara wa buri kwezi ku batagira akazi #rwanda #RwOT

    Guhera muri Werurwe 2022, Urubyiruko rwo muri Algeria rudafite akazi ruzajya ruhabwa Amadolari 100 ku kwezi, mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'abatagira akazi muri iki gihugu.

    Perezida Abdelmadjid Tebboune yabwiye itangazamakuru aya madorali azajya ahabwa abari hagati y'imyaka 19-40.

    Uretse aya madolari abashomeri bazajya bahabwa buri kwezi, hari serivise zo kwa muganga bazajya bishyurirwa, Kugeza babonye akazi.

    Atangaza ibi Perezida Abdelmadjid Tebboune yavuze ko Algeria aricyo gihugu cya mbere hanze y'umugabane w'uburayi gitangije iyi gahunda.

     Yongeyeho ko kugeza ubu muri algeria hari abashomeri barenga 600.000.

     Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune yavuz ko gahunda yo kugnera umushahara wa buri kwezi abatagira akazi muri iki gihugu  biri mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2022.

    Algeria ni igihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika kikaba  gikize cyane kuri Gas, cyane ko kinayohereza mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

    Iki gihugu gituwe n'abaturage barenga miliyoni 45.

    The post Algeria: Leta igiye gutanga umushahara wa buri kwezi ku batagira akazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/16/algeria-leta-igiye-gutanga-umushahara-wa-buri-kwezi-ku-batagira-akazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=algeria-leta-igiye-gutanga-umushahara-wa-buri-kwezi-ku-batagira-akazi