Category: Uncategorized

  • Musanze FC y'abakinnyi 10 yatsinze APR FC,Kiyovu Sports itsinda AS Kigali #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC yabaye ikipe ya kabiri itsinze APR FC muri shampiyona mu myaka irenga 2 ishize mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 17 bituma Kiyovu Sports iyisatira kuko yo yatsinze AS Kigali.

    Kuri uyu umunsi wa 17,APR FC yari yerekeje i Musanze guhangana n'iyi kipe yaho ariko ntibyayoroheye kuko yatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Amran NSHIMIYIMANA cyabonetse ku munota wa 5 w'inyongera kuko iminota 90 isanzwe y'umukino yari yarangiye.

    Iki gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran, cyaje gikurikira ikarita y'umutuku yahawe umukinnyui wa Musanze kuko cyabonetse ikipe ya Musanze ari abakinnyi 10 mu kibuga.

    Mu mikino 5 Musanze FC yaherukaga kwakiramo APR FCmuri shampiyona, yatsinze 1 kuya 28 Mutarama 2015 nabwo igitego 1-0,banganya 1, APR FC itsinda 3.

    Musanze FC itahabwaga amahirwe,yashyigikiwe n'abakunzi bayo bari benshi cyane kuri uyu wa Gatatu, bituma icyura amanota 3.

    Ku rundi ruhande,Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda AS Kigali muri 2018,yakoze ibyo yasabwaga iyitsinda igitego 1-0 mu mukino ukomeye wabereye kuri stade ya Kigali.

    Igitego cya Cedric Mugenzi ku munota wa 45 nicyo cyahesheje amanota Kiyovu Sports biyifasha gusatira APR FC.

    Kiyovu Sports nyamara yatsinze ikindi gitego cyiza nyuma y'aho,ubwo umunyezamu Bate Shamiru yaherezwaga umupira ananirwa kuwufunga uramucika urenga umurongo ariko awugaruza amaboko.

    Umusifuzi w'uyu mukino,yavuze ko uyu mupira utarenze umurongo ahubwo yawugaruje amaboko,ahabwa ikarita itukura, n'umusifuzi atanga coup franc.

    Mukura Victory Sports et Loisirs niyo kipe ihagaze neza kurusha izindi muri iyi minsi kuko itaratakaza inota na 1 mu mikino 5 iheruka gukina muri Shampiyona y'uyu mwaka kandi harimo iyo yatsinzemo APR FC na Rayon Sports.

    Uyu munsi yakiriwe na Gasogi United iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na William Opoku Mensah ku munota wa 51 kuri penaliti.

    Mukura VS iheruka gutsinda:

    Mukura 3-2 Musanze
    Mukura 1-0 Etincelles
    APR FC 0-1 Mukura
    Mukura 1-0 Rayon Sports
    Gasogi 0-1 Mukura

    APR FC niyo ikiyoboye shampiyona n'amanota 37 aho irusha Kiyovu Sports amanota 2 mu gihe izindi zibakurikiye bazirusha menshi.

    Kuri uyu munsi,abasifuzi batanze amakarita menshi y'umutuku kuko amakipe 4 yose yarangije ari abakinnyi 10.Aya arimo AS Kigali,Gorilla FC,Marines FC,Musanze FC

    Uko imikino y'uyu munsi yose yagenze:

    Musanze FC 1-0 APR FC
    Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
    Marines 1-2 Gorilla FC
    Etoile 1-1 Gicumbi FC
    Gasogi United 0-1 Mukura VS

    Imikino iteganyijwe ku munsi w'ejo:

    Espoir FC x Police FC
    Etincelles x Bugesera FC
    Rayon Sports x Rutsiro FC

    Urutonde:

    1. APR FC 37 Pts
    2. Kiyovu Sports 35 Pts
    3. Mukura VS 29 pts
    4. AS Kigali 27 Pts
    5. Musanze FC 27 Pts
    6. Police FC 26 Pts (ntirakina umukino umwe)
    7. Rayon Sports 26 Pts (ntirakina umukino umwe)


    Igitego cya Kiyovu Sports cyanzwe cyarenze umurongo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/musanze-fc-yabaye-ikipe-ya-2-yihanije-apr-fc-muri-iyi-shampiyona-kiyovu-sports

  • APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu yongera kuyisatira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukura ikomeje kwitwara neza, amanota 15 mu mikino itanu

    Gasogi United na Mukura VS, ni wo mukino wabimburiye indi ku i Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino waje kurangira Mukura itsinze Gasogi igitego 1-0.

    Ni igitego Mukura yatsinze ku munota wa 54 w’umukino, kuri Penaliti yatewe na William Opoku Mensah, bituma Mukura itsinda umukino wa gatanu yikurikiranya.

    I Musanze, APR FC yahatsindiwe na Musanze FC

    Musanze yaherukaga gutsinda APR FC mu mwaka wa 2014, byayisabye iminota isaga 100 ngo ikureho ayo mateka.

    Ikipe ya Musanze yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 73 yahawe Nyandwi Saddam, yaje kubona igitego ku munota wa 90+7, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran.





    Kiyovu Sports yongeye gusatira APR FC

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kandi, habereye umukino wahuje Kiyovu Sports na AS Kigali, umukino warangiye Kiyovu itsinze AS Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick ku munota wa 45+2 w’igice cya mbere

    Nyuma y’imikino yabaye uyu munsi, APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, aho ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 35.

    Uko imikino y’uyu munsi yagenze

    Musanze FC 1-0 APR FC
    Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
    Marines 1-2 Gorilla FC
    Etoile 1-1 Gicumbi FC
    Gasogi United 0-1 Mukura VS

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsindiwe-i-musanze-kiyovu-yongera-kuyisatira

  • Kigali: Amayeri akomeye yakoreshejwe n'abantu barindwi bafatanywe magendu – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, bafatirwa mu Karere ka Nyarugenge aho ibyo bicuruzwa bari bagiye kubizana babivanye mu Karere ka Muhanga.

    Uko ari barindwi bafatanwe imifuka 25 y'imyenda ya caguwa harimo n'ibitenge n'amakarito 5 arimo amavuta yangiza uruhu n'amakarito 5 arimo amata y'ifu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati” Polisi yakiriye amakuru avuga ko Munyaneza Alfred na Nshimiyimana Jean Marie Vianney barimo guhamagara abanyonzi babiri batwaye iyo myenda ya magendu. Iyo myenda ntabwo yagombaga kunyura mu nzira nyabagendwa Gitikinyoni-Nyabugogo kugira ngo badafatwa.'

    'Abapolisi baje kumenya amakuru barakurikirana bafata ba banyonzi babiri ,Sindayigaya na Habagusenga.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya banyonzi bivugira ko imyenda bayivanye hafi ya Nyabarongo bayihawe na Nteziryayo wari uyifite mu modoka ya FUSO.

    Nteziryayo yahamagawe n'abo banyonzi yari yahaye akazi , abapolisi bahise bamufata ajya kubereka aho yari yasize ikamyo harimo iyo caguwa itwikirijwe n'amatafari mu rwego rwo kuyihisha ni mu gihe Uwimana Adelphine na Mpanuwumva Valens bafashwe bicaye muri ya kamyo.

    Indi modoka RAC 825 V yafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko yari iya ba nyiri caguwa ikaba yagendaga imbere yabo mu rwego rwo kubaburira igihe baba hari aho babonye inzego z' umutekano mu muhanda.

    CP Kabera yaburiye abakora bene ibyo byaha byose.

    Ati” Polisi ikorana n'abaturage mu kugaragaza no gufata abaturage bacyekwaho ibyaha. Tuributsa abantu nanone ko Polisi itazihanganira uzajya mu bikorwa binyuranije n'amategeko kandi uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru abakangurira gukomeza ubufatanye batangira amakuru ku gihe hakumirwa ibyaha bitaraba.

    Abafashwe ndetse n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n'ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 3Frw ariko atarenze miliyoni 5Frw.

    Itegeko ry'umuryango w'Ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

    Aba bagabo bakoresheje amayeri akomeye cyane mu gutwara za magendu

    Bari bafite imodoka ibacungira umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-amayeri-akomeye-yakoreshejwe-n-abantu-barindwi-bafatanywe-magendu

  • Nyamasheke: Abaturiye Pariki ya Nyungwe begerejwe ishuri ry’imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro hatangijwe ishami ry

    Ku ikubitiro hatangijwe ishami ry’ububaji, ariko n’andi azubakwa mu bindi byiciro

    Iryo shuri rigizwe n’ibyumba bitatu, ryatashywe ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

    Iryo shuri kandi ryanashyizwemo ibikoresho by’ibanze byo kwigishirizaho ububaji, birimo imashini eshatu zibaza.

    Abatuye mu Murenge wa Cyato bavuga ko iri shuri rije ari igisubizo ku bana babo bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro, kuko ari hafi ari mu birometero hafi 30.

    Umubyeyi witwa Ruzigamanzi Ferdinand, avuga ko yishimiye ko abana babo bagiye kwiga imyuga ndetse bakayigira ahantu heza.

    Yongeraho ko abaturage bagiye kurushaho gufatanya na RDB mu bukangurambaga bwo kubungabunga Pariki ya Nyungwe, kuko ari yo babikesha.

    Uwiringiyimana Gisele urangije amashuri yisumbuye, na we yishimiye iri shuri, avuga ko n’ubwo yarangije ayisumbuye agiye kwiga n’ umwuga ukazamufasha mu buzima bisanzwe.

    Yagize ati 'Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w’ubudozi nkazabasha kugira icyo nigezaho kuko mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya mu Kagano bikamugora cyane'.

    Ku ikubitiro, iri shuri rizakira abiga ibinyanye n’ububaji.

    Umukozi wa RDB ushimzwe guhuza pariki n’abaturage, Mbabazi Marie Louise, avuga ko hari ibikorwa byinshi byari biteganyijwe, ariko byose byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

    Icyakora Mbabazi avuga ko uko ubuzima bugenda bugaruka n’ibindi bisigaye birimo ateliers ebyiri (iy’ ububaji n’iyo gusudira ) na byo bizubakwa vuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukankusi Athanasie, ashimira Leta kuri iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki, akagaragaza ko bitera abayituriye kugira umwete wo kuyitaho barinda urusobe rw’ibinyabuzima ruyigaragaramo, ndetse bakanaboneraho kurwanya ba rushimusi.

    Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo ku baturiye za Pariki, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w’amazi, ndetse no kubakira abatishoboye benshi bahoze ari ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe, hamwe no gufasha amakoperative atandukanye.

    Imirimo yo kubaka ibi byumba irangiye itwaye asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyamasheke-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-begerejwe-ishuri-ry-imyuga

  • Ikipe imwe y'umupira w'amaguru mu Bwongereza niyo ifite agahigo ko gusangira n'Umwamikazi Elizabeth wa II #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza niyo kipe yonyine yasangiye icyayi cya nyuma ya saa sita n'umwamikazi w'Ubwongereza, Elizabeth II.

    Mu 2006, Umwamikazi yagombaga gufungura ku mugaragaro Stade ya Emirates ya Arsenal ariko ntibyashoboka, amakuru avuga ko yari yarwaye umugongo. Duke wa Edinburgh yagiye mu mwanya we nk'umusimbura nyuma.

    Umwaka wakurikiyeho, muri Gashyantare 2007 Umwamikazi yatumiye iyi kipe mu ngoro ya Buckingham kuko yababajwe nuko imvune y'umugongo yamubujije gufungura stade nshya y'iyi kipe bizwi neza ko afana.

    Uwari umuyobozi w'iyi kipe, Umutoza- Arsene Wenger – n'abakinnyi bose batumiwe n'umwamikazi mu ngoro ye ngo basangire icyayi cya nyuma ya saa sita.

    Mu bari bagize iryo tsinda harimo Umunya Espagne Cesc Fabregas wari ufite imyaka 19 wagaragaje umunezero we mu bitangazamakuru nyuma y'uruzinduko.

    Ati: “Bigaragara ko Umwamikazi akurikira umupira w'amaguru kandi yatubwiye ko ari umufana wa Arsenal. Yasaga naho azi neza uwo ndi we kandi twunguranye ibitekerezo bike.”

    Niyo nshuro ya mbere ikipe y'umupira w'amaguru yatumiwe I bwami, hakaba hari amakuru atandukanye avuga ko Umwamikazi amaze imyaka isaga 50 ari umufana wa Arsenal.

    Mu bandi bakinnyi bari bahari harimo Johan Djourou, Mathieu Flamini, Tomas Rosicky, Theo Walcott, Kolo Toure, William Gallas, Manuel Almunia,kapiteni Thierry Henry n'abandi.

    Ikipe ya Gunners yimukiye kuri stade yabo nshya, stade ya Emirates muri 2006 nyuma yo kuva i Highbury,bakiniyeho imyaka 93.

    Mu mukino wayo wa nyuma kuri Highbury, Arsenal yatsinze Wigan ibitego 4-2 mu mukino wa Premier League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-imwe-y-umupira-w-amaguru-mu-bwongereza-niyo-ifite-agahigo-ko-gusangira-n

  • Ikoranabuhanga: Hari icyizere ko kohererezanya amafaranga biziyongera muri 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko uyu mwaka wa 2022, kohererezanya amafaranga biziongera

    Byitezwe ko uyu mwaka wa 2022, kohererezanya amafaranga biziongera

    Mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ho, amafaranga yoherezwa n’abanyamahanga yiyongereyeho miliyari 45 z’amadolari ya Amerika, angana na 6.2%.

    By’umwihariko mu Rwanda, amafaranga yoherezwa mu gihugu haba mu kwishyurana cyangwa se yoherejwe nk’impano, muri 2021 byari byitezwe ko yari kwiyongeraho miliyoni eshanu z’amadolari, akagera kuri miliyoni 246, ugereranyije n’igabanuka rya 7.7% rihwanye na miliyoni 20 z’amadolari, ryari ryabayeho muri 2020.

    Muri uwo mwaka, uburyo bwo kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bwariyongereye cyane ndetse bigera kuri 400%, bitewe o gusubika ingendo ndetse na gahunda za Guma mu Rugo.

    Kubera ingufu zashyizwe muri gahunda zo gukingira Covid-19, ndetse n’uburyo ubukungu buri kongera gusubira ku murongo, ubu benshi bahanze amaso uyu mwaka wa 2022, ko imiryango myinshi isanzwe yohererezwa amafaranga aturutse hanze izabona akayabo.

    Umurerwa Carine, Umuyobozi uhagarariye Kompanyi ikora ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga 'WorldRemit’ mu Rwanda, agaragaza ko muri uyu mwaka u Rwanda rushobora kuzoherezwamo amafaranga menshi, agendeye ku bintu bitandukanye.

    Banki y’Isi igaragaza ko muri uyu mwaka amafaranga yoherezwa mu bihugu binyuranye aziyongeraho 2.6% muri uyu mwaka wa 2022.

    Kuri Umurerwa, ibi ni ukuri bitewe n’uko ubu hirya no hino mu Burayi, muri Amerika no muri Aziya, icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kugabanuka. Ibihugu byinshi byo muri ibyo bice ni na byo ababirimo benshi boherereza imiryango yabo iba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi ibyo bihugu byanagaragaje umuhate mu gufasha abantu bahagaritse imirimo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Uretse n’ibyo kandi, abantu baba muri bihugu byo hanze bakomeje kugaragaza kwigira ndetse benshi bakomeza koherereza amafaranga bene wabo bari muri Afurika.

    Muri 2020, WorldRemit yohereje hafi miliyari 10 z’amadolari. Bitewe n’uko abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bahisemo uburyo bw’ikoranabuhanga mu kohereza amafaranga hanze y’ibihugu barimo, amafaranga yoherezwa muri ubu buryo azakomeza kwiyongera muri 2022, wenda gahoro gahoro bitewe n’uko ubukungu bugenda bwongera kwiyubaka nyuma y’icyorezo cua Covid-19.

    Ikindi, uburyo bwa 'Mobile Wallets’ bufasha abantu kubika, kohereza no kwakira amafaranga bakoresheje telefoni zigendanwa, bwitezweho gukomeza kwamamara bitewe n’imikorere yabwo yanyuze ababukoresha.

    Icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho ubwiyongere bwa miliyari ibihumbi 2.4 z’amadolari ya Amerika, mu gihe uburyo bwo kwishyurana abantua badakoze ku mafaranga bwashyirwagamo imbaraga muri 2020.

    Uburyo bwa Mobile wallets mu Rwanda kandi bwazamuwe n’umubare munini w’abatunze telefoni zigendanwa, kuko ubu habarurwa abantu miliyoni 10.6 (barenga 80% by’abaturage bose) bazitunze.

    Mu gihe kandi u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byimakaje guhanga udushya, hitezwe uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoresheje telefoni zigendanwa.

    Mu buryo bwo kohereza amafaranga aturutse mu bihugu byo hanze, mu mwaka wa 2020 ubu buryo bwohereje miliyari 12.7 z’amadolari ku isi hose, hakoreshejwe telefoni zigendanwa.

    Umutekano w’amafaranga ndetse n’uburyo byoroshye gukoresha iryo koranabuhanga rya telefoni, bituma abantu ari bwo bahitamo kurusha gukoresha amabanki.

    Mu Rwanda 36% by’abaturage bakuze ni bo bafite konti muri za banki cyangwa se bakoresha serivisi za banki.

    Zimwe mu nyungu zo gukoresha iryo hererekanya ryifashisha telefoni zigendanwa, harimo kuba ikiguzi cyo gucunga amafaranga y’umuntu kiri hasi, kuba bugera kuri benshi bitewe n’ubwiyongere bwa telefoni ku mugabane wa Afurika, ndetse no kuba hari umuyoboro uhamye wo guhanahana amafaranga, guhaha no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ikindi kandi, kubera guhora bumva ibibazo birebana n’umutekano w’amafaranga ndetse no gusangira amakuru, ibigo byohereza amafaranga bizakomeza kuwugira uwa mbere kurusha ibindi byose.

    Ku ruhande rw’abohereza, ibigo bizakomeza gushyiraho uburyo bwo kuvugurura imyirondoro y’abakiriya babyo binyuze mu matelefoni yabo ndetse n’ibindi bibaranga.

    Ku ruhande rw’abakira, abantu bazakomeza kujya babika amafaranga yabo kuri za konti zabo muri banki cyangwa se mu buryo bwa mobile wallet, bitewe n’ubwiyongere bw’ababihisemo.

    Ku ruhande rwa WorldRemit, Umurerwa avuga ko amahuzanzira yose anyura ku rubuga rwabo rwa interineti ndetse no muri porogaramu za telefoni byose bifite umutekano wizewe.

    Umurerwa Carine, Umuyobozi wa WorldRemit mu Rwanda

    Umurerwa Carine, Umuyobozi wa WorldRemit mu Rwanda

    Yonegraho ati 'Twubatse sisiteme y’imashini yikoresha, ibasha kumenya ibintu byose bya magendu, ariko nanone tugasaba abakiriya guhora bari maso'.

    Ikindi kitezweho kongera umubare w’amafaranga yohererezwa imiryango hirya no hino ku isi no mu Rwanda, ni uburyo bwo kwihutisha serivisi.

    Akenshi usanga abakiriya bamenyereye ko bamara amasaha n’amasaha batonze imironko ku ma bank ingo bohereze cyangwa se bakire amafaranga, ariko ikoranabuhanga ryoroheje byose.

    Kubera iryo koranabuhanga riteye imbere, abakiriya baba bashaka ko amafaranga yabo yoherezwa cyangwa se akabageraho mu minota mike cyane.
    Ni muri urwo rwego rero ibigo bikora izi serivisi byitezweho gushaka ikoranabuhanga rigezweho rifasha abakiriya babyo gusubiza ibyo bibazo, ibi na byo bikaba mu bizazamura umubare w’amafaranga azoherezwa muri uyu mwaka.

    Nko muri worldRemit, ngo bafite ikoranabuhanga bita API Technology, rimenyesha umuntu ugiye kohereza amafaranga ko uwo agiye koherereza yiteguye kuyakira.

    Ikindi cyitezwe ni uko mu bihe biri imbere, bizajya bisaba abakora ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga kugabanya inzira binyuramo kugira ngo uwohereza agree aho bamusaba gukanda 'SEND’ cyangwa se 'Ohereza’.

    Umurerwa avuga ko ibi bizafasha abantu kudakora byinshi mu gihe bohereza amafaranga, kuko hari ubwo bigera ku ntambwe runaka bikanga, bigasaba ko umuntu asubiramo.

    Muri macye rero, kohererezanya amafaranga mu gihe kiri imbere biziyongera kandi birusheho koroha.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/telefone/article/ikoranabuhanga-hari-icyizere-ko-kohererezanya-amafaranga-biziyongera-muri-2022

  • Iyo umuturage agize uruhare mu bimukorerwa aranabibungabunga – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

    Abitangaje nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki ya 09 Gashyantare 2022, hatangijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bifuza ko byazajya mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023.

    U Rwanda rwahisemo imiyoborere ishingiye ku muturage, ari nayo mpamvu ibimukorerwa byose bigomba kuba bisubiza ibibazo bye.

    Iyo niyo mpamvu mu gutegura ingengo y’imari ya buri mwaka, habaho gukusanya ibitekerezo by’abaturage bakagaragaraza ibyo babona byihutirwa, byashyirwa mu mishinga ya Leta.

    Ubwo hatangizwaga kwakira ibitekerezo by’abaturage, bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, abaturage ba Ngoma bagaragaje umusaruro w’ibitekerezo bari baratanze mbere.

    Umwe ati 'Twifuzaga umuhanda waduhuza n’indi mirenge barawudukoreye, twifuje ibigo by’amashuri bitwegereye, amashuri yarubatswe. Twatanze ibitekerezo ku mavuriro y’ibanze ku ku bategereye ibigo nderabuzima, twarayabonye.'

    Mukeshimana Madeleine wo mu Murenge wa Kivu, Akarere ka Nyaruguru ashima ko ibikorwa byo kubaka umuhanda Muganza- Kivu — Munini byatangiye, ku buryo bizeye ko ingendo zizoroha.

    Ariko nanone yifuza ko umuhanda Kibeho-Kivu nawo washyirwa mu igenamigambi, kuko uhari ari mubi, cyane igihe cy’imvura.

    Agira ati 'Kivu dufite ikibazo cy’umuhanda uduhuza na Kibeho ku buhahirane, ubwo iyo akavura gatonyanze ntuba ugitashye cyangwa waba ufite umurwayi i Huye, kumugeraho biragoye kubera umuhanda. Mudufashije icyo cyashyirwa mu ngengo y’imari.'

    Mu kiganiro na RBA ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta, SOSAIB, Ngendandumwe Jean Claude, asanga ibi bituma abaturage bahindura imyumvire y’uburyo bafatagamo Leta, nk’ikwiye kubaha icyo bakeneye cyose ahubwo ishingira ku bitekerezo byabo, ikareba ibyakwihutirwa kurusha ibindi hashingiwe ku mikoro ahari.

    Ati 'Ibyo bareba ni bya bikorwa remezo babona bikenewe iwabo, hanyuma Leta ikagira uruhare mu kureba icyihutirwa kurusha ikindi.'

    Minisitiri Gatabazi avuga ko kuba abaturage batanga ibitekerezo mu igenamigambi, bijyana no kongerera abaturage umuhate wo kugera ku iterambere.

    Agira ati 'Iyo ibintu babigizemo uruhare, banarugira mu kubirinda. Barahaguruka bati twasabye Perezida sitade twayibonye, twasabye umuhanda twawubonye, twavuye mu bukene, akagaragaza intambwe yateye.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iyo-umuturage-agize-uruhare-mu-bimukorerwa-aranabibungabunga-minisitiri-gatabazi

  • Brig. Gen. Mutasem Almajal yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Mutasem yakiriwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari muri iyo Ntara, CSP Faustin Kalimba, amusobanurira ibijyanye n’inshingano bakora.

    Uyu muyobozi yanasuye inkambi ya Malakal ibamo abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, iyo nkambi ikaba irindwa n’abapolisi ndetse n’Ingabo z’u Rwanda.

    Yabashimiye uburyo babungabunga amahoro y’abatatanyijwe n’intambara, abashishikariza gukorana neza n’abandi bapolisi bari mu butumwa bwihariye muri icyo gihugu (IPOs).

    Yagize ati “Mukomeze kurangwa n’umurava wanyu, kugira ngo musigasire isura ya Polisi y’u Rwanda yubatse mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Mukorane bya hafi n’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwihariye, kugira ngo mwese musohoze neza inshingano zanyu.”

    Iryo tsinda rigizwe n’abapolisi 240 b’u Rwanda, ni rimwe mu matsinda abiri ya Polisi y’u Rwanda ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sudani-y-epfo-brig-gen-mutasem-almajal-yasuye-abapolisi-b-u-rwanda

  • Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru TAARIFA-Rwanda aravuga ko umusizi, Innocent Bahati, atigeze ashimutwa nk'uko byavugwaga n'abagambiriye guharabika inzego z'umutekano z'u Rwanda, ko ahubwo yamaze kuva mu gihugu rwihishwa yerekeza iya Uganda.

    Imiryango ivuga ko iharanira “ uburenganzira bwa muntu “, ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abanditsi ndetse n'ikinyamakuru “ The Guardian “, bimaze iminsi bisakuza, ngo Innocent Bahati yaburiwe irengero, byahe ko umuhungu yamaze gusanga abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Mu kiganiro kirambuye Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, yagiranye na Taarifa-Rwanda kuri uyu wa gatatu, yashimangiye ko hari amakuru avuga ko Innocent Bahati yambutse rwihishwa umupaka w'u Rwanda na Uganda, nubwo bitazwi niba akibarizwa muri icyo gihugu.

    Dr Murangira yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko Innocent Bahati yari asanzwe ahabwa amafaranga n'abo mu mitwe y'abagizi ba nabi, cyane cyane abo mu Bubiligi n'Amerika,  kugirango abafashe gusiga isura mbi u Rwanda n'Ubuyobozi bwarwo.

    Muri icyo kiganiro, Umuvugizi wa RIB yatanze izindi ngero z'abantu bagiye batabarizwa ngo bararigishijwe, bikaza kugaragara ko ahubwo bagiye mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi mu mahanga. Muri abo yavuze :

    Shyaka Gilbert : Uyu byavuzwe ko yashimuswe muri Kanama 2021, nyamara aza kwigarura mu Rwanda muri Mutarama 2022, avuye muri Uganda. Shyaka Gilbert ubwe yivugiye uburyo yakoreshejwe mu bikorwa byo kugirira nabi u Rwanda.

    Eric Uwihoreye : Uyu ava inda imwe na Shyaka Gilbert. Mu Kwakira 2021 byavuzwe ko yaburiwe irengero, nyamara aza kuboneka muri Uganda, avugira amagambo asebya u Rwanda kuri televiziyo ikorera kuri murandasi, yitwa “ Twibohore TV “

    Ngendahimana David: Byatangiye kuvugwa ko Ngendahimana David yarigishijwe mu mwaka wa 2021, nyuma nawe aza kuboneka muri Uganda, atukanira kuri televiziyo zo kuri murandasi,'David TV' na 'Ukuri Ganza'.

    Mutarambirwa Théobald : Ibinyoma ko uyu Mutarambirwa Théobald yarigishijwe byakwirakwijwe mu mwaka wa 2010, nyuma y'imyaka 9 aza gufatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu barwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FLN.  Ni umwe mu bareganwa na Paul Rusesabagina.

    Nsengimana Herman: Uyu nawe muri Mata 2014 ibihuha byarakwijwe ngo yarashimuswe, nyamara aza gufatirwa mu mashyamba ya Kongo ari umuvugizi w'umutwe w'iterabwoba wa FLN.

    Izi ni zimwe mu ngero Umuvugizi wa RIB yahaye ikinyamakuru “ Taarifa-Rwanda “, z'abavuzwe ko barigishijwe,  nyamara barijyanye mu mahanga, mu bikorwa bibangamiye umutekano w'u Rwanda.

    Ikigaragarira buri wese, abasakuza ngo umuntu runaka yarashimuswe si uko baba batazi aho aherereye n'ibyo arimo, ahubwo ni wa mugambi wabo wo kwangiza isura y'u Rwanda.

    Niba abantu nka ba  Paul Rusesabagina, Sankara Callixte Nsabimana, ba Mudathiru n'abandi bagizi ba nabi, bafatirwa mu bikorwa by'iterabwoba bagashyikirizwa inkiko,  Innocent Bahati ni iki ku buryo yarigiswa aho gushyikirizwa ubutabera ? Ese iyo abatabarizwa  bigaragaye ko ntawabashimuse, kuki iyo miryango “ iharanira uburenganzira bwa muntu “, n'ibyo binyamakuru  bitavuga ko byari byibeshye ngo binabisabire imbabazi, ahubwo bikajya guhimba ibinyoma bishya. Ibi ni ibyerekana ko gahunda yabo ari gusenya, kandi intambara bashoye ku Rwanda, dore imyaka ibaye myinshi, ntibazigera bayitsinda.

    The post Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umusizi-innocent-bahati-ntiyarigishijwe-yagiye-mu-mitwe-iharanira-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusizi-innocent-bahati-ntiyarigishijwe-yagiye-mu-mitwe-iharanira-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda

  • Algeria igiye kujya ihemba abashomeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune

    Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune

    Perezida Tebboune yabwiye abanyamakuru ko abazajya bahembwa ari abashomeri bari hagati y’imyaka 19 na 40, ndetse bikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe uyu mwaka wa 2022.

    Ibyo byiciro bizemererwa kwishyurwa, umuntu umwe azajya ahabwa Amadorali ya Amerika 100, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi ijana by’Amafaranga y’u Rwanda (100,000Frw).

    Ayo mafaranga bazajya bayahabwa buri kwezi, ndetse banishyurirwe ubwisungane mu kwivuza kugeza babonye akazi, nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.

    Perezida Tebboune ubwo yatangazaga ibyo, yavuze ko Algeria ari cyo gihugu cya mbere kitari ku mugabane w’u Burayi, kigiye gutangiza uburyo bwo gufasha abashomeri.

    Yongeyeho kandi ko kugeza ubu, mu gihugu cye habarirwa abashomeri barenga 600,000.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/algeria-igiye-kujya-ihemba-abashomeri