
Category: Uncategorized
-
Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe #rwanda #RwOT
Nyuma ya Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba umujyanama mu by'umutekano wa Se Museveni, uheruka i Kigali mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul, ubu noneho hitezwe Gen. Salim Salehe. Uyu ni umuvandimwe wa Perezida Museveni. Iyi ni indi ntambwe ikomeye yo kuzahura umubano umaze igihe warazambye, aho byanatumye umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ugiye kumara imyaka 3 ufunze.
Nkuko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byabitangaje, biravuga ko uyu Gen. Salim Salehe, umuvandimwe wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru turimo, aho ndetse ngo mu ruzinduko rwe azabonana na Perezida Kagame Paul.
Mu gihe kitagera ku kwezi, urugendo rwa Gen. Salim Salehe i Kigali, rwaba rubaye urwa kabiri rw'umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Uganda, ariko kandi akaba n'uwo mu muryango nyirizina wa Perezida Museveni uje mu Rwanda ku bonana na Perezida Kagame Paul. Iyi ni intambwe ikomeye mu kuzahura umubano umaze igihe warajemo agatotsi
Uyu muvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Salehe si rimwe cyangwa si kabiri yagiye ashyirwa mu majwi na benshi bari ku ruhande rw'u Rwanda, bamushinja ku kugira uruhare mu guha indaro abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda no gukorana nabo bya hafi.
Uretse kuba Gen. Salim Salehe ari umuvandimwe wa Perezida Museveni, ni n'umuntu wagiye ahabwa ubuyobozi ku myanya itandukanye kandi ikomeye muri iki Gihugu. Yabaye umukuru w'Ingabo, aba Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni, yanabaye kandi ukuriye Inkeragutabara.
Amakuru avuga ko hari hashize imyaka 11, ubwo yaherukaga kubonana imbonankubone na Perezida Kagame Paul i Kigali, kuko ubwo baherukana hari muri 2011. Aba bombi kandi, bari kumwe mu rugamba barwanye rwo kubohoza Uganda.
intyoza
Â
-
Kigali: Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Iki kigo kimaze imyaka igera ine gikorera mu Mujyi wa Kigali ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bw’ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, aho umuntu atumiza akabisangishwa aho yibereye, hakoresheje ibinyabiziga birimo moto ndetse n’imodoka, byose bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ubusanzwe uwakeneraga kugira icyo atumiza yakoreshaga umurongo wa 3040, ariko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona biborohereye serivisi zitandukanye zirimo amafunguro, imiti n’ibindi, ubu buryo bukaba bufite n’ahantu hagenewe kujya ibitekerezzo by’abakiriya.
Ni uburyo ushobora gukoresha wifashishije imashini computer cyangwa na terefone yawe ngendanwa izwi nka smart phone, ariko kandi akarusho karimo ni uko porogarame ya SAFIRUN Super App izajya ifasha uyikoresheje kubona inyungu ya 10% kuri buri mafaranga igihumbi yakoresheje, aho ikubiyemo serivisi zitandukanye zigera kuri 12.

Uretse kuba umuntu ashobora gutumiza amafunguro, ibinyobwa cyangwa imiti, ubu buryo bushobora no kwifashishwa mu zindi gahunda zitandukanye zirimo gufata icumbi muri za Hotel (Booking), gushakiraho inzu yo gukodesha, hamwe n’ibindi birimo kuba wabona umunyabukorikori w’umwanyamwuga wifuza bitewe n’icyo ushaka ko agukorera.
SAFIRUN Super App inashobora gukoreshwa mu guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kugabanya ihererekanya ryayo mu ntoki, kandi uwabukoresheje agahabwa igihembe bitewe n’ingano y’amafaranga yakoresheje.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije SAFIRUN imaze kugemura ibicuruzwa bisaga ibihumbi 30 ku bantu batandukanye, hakoreshejwe ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Mu rwego rwo kongerera abagore amahirwe n’ubushobozi SAFIRUN yahanze imirimo igera kuri 65 ishobora gukorwa n’abagore ndetse bakaba banafite intumbero y’uko mbere y’uko uyu mwaka urangira hamaze guhangwa indi mirimo igera kuri 80 ishobora gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

-
Imodoka yakataraboneka Bruce Melodie yatumije yamaze kugera mu Rwanda #rwanda #RwOT
Amakuru duekesha IGIHE avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Brabus uyu muhanzi yatumye yamaze kugezwa mu Rwanda, nyuma yo gukurwa muri gasutamo no gukorwaho imirimo ya nyuma akazatangira kuyigendamo mu minsi mike iri imbere.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati 'Imodoka yamaze kugera mu Rwanda, igisigaye ni imirimo mike iri kuyikorwaho ku buryo mu minsi mike rwose mutangira kuyimubonamo.'Byinshi kuri iyi modoka yo mu bwoko bwa 'Brabus G Class' Bruce Melodie yaguze birimo umwaka yakorewe n'igiciro cyayo bizamenyekana mu minsi iri imbere.
Ubusanzwe iyi modoka ni imwe mu zihenze kuko ibarirwa agaciro karenga miliyoni 200 Frw.
Mu gihe Bruce Melodie azaba atangiye kuyigendamo, azaba abaye umuhanzi wa mbere ugenda mu modoka ihenze mu Rwanda.

Uyu muhanzi aguze iyi modoka nyuma y'iminsi mike atangiye gukorana n'abafatanyabikorwa bashya ndetse banamufashije mu ikorwa ry'igirimbo ye iheruka 'Izina'.Bruce Melodie umaze imyaka ari mu bakunzwe mu muziki w'u Rwanda aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu buhanzi.
Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru bigaragaza ukuntu uyu muhanzi ari mu bakunzwe mu Rwanda.
-
Muhanga: Abantu babiri bahitanywe n’ibirombe ku munsi umwe, hari ibishobora gufungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Ubucukuzi butemewe nibwo bwabaye intandaro y’urupfu rw’umwe mu Murenge wa Mushishiro
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibyo byatumye higwa ku mwanzuro wo gukora igenzura ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere kose, hakarebwa uko impanuka zagenze mu mezi atandatu ashize, ngo hafatwe ingamba zo gukaza ubwirinzi.
Ku wa 14 Gashyantare 2022, ikirombe cyo mu Murenge wa Mushishiro cyari gifunze cyaguyemo umuntu wari wagiye gucukura mu buryo butemewe n’amategeko, bamukuramo baramushyingura.
Meya Kayitare avuga ko kuri iyo tariki nanone, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Nyarusange cya Kompanyi yitwa Afri Ceramics cyagwiriye abakozi bacyo, bamwe babasha kuvamo ari bazima ariko undi aheramo ku buryo bikigoye kumukuramo ari muzima, kuko amazemo iminsi itatu.
Agira ati 'Ibitaka ni byinshi umusozi wamuridukiyeho, ubu harimo imashini idufasha kumukuramo ariko ntituramugeraho nitunamugeraho tuzasanga atakiri muzima. Ubu tugiye gushaka imashini ya kabiri kuko imwe ntihagije'.
Avuga ko ubwo impanuka yabaga bagerageje gukomeza koherereza umwuka uwari waheze mu bitaka, ariko umusozi ugenda urushaho kumanuka umurengaho ku buryo nta cyizere cyo kumukuramo ari muzima.
Uwo muyobozi akomeza avuga ko impanuka z’ibirombe zishobora guterwa n’uko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, ku buryo hakwiye gukorwa igenzura ry’imiterere y’ibirombe kugira ngo hafatwe ingamba zo gukaza ubwirinzi.
Asaba abakozi na ba nyiri amakompanyi acukura kwigengesera, kuko ubutunzi buva mu bucukuzi butaruta ubuzima bw’abantu, kandi agasaba n’abajya mu birombe bifunze kubyirinda kuko biteza impanuka.
Agira ati 'Abakoresha mu birombe ntibakwiye gukurikirana gusa inyungu zabo kurusha iz’ubuzima bw’abakozi, bagomba kwitwararika bakirinda impanuka. Abakozi nabo bazi imiterere y’aho bakorera, ntibakwiye kuba bishora aho bakorera igihe bigaragara ko hameze nabi'.
Hagiye gukorwa igenzura ry’ibirombe n’impanuka biteza
Meya Kayitare avuga ko nyuma yo kubona impanuka ebyiri umunsi umwe kandi imvura ikomeje kuba nyinshi, hagiye gukorwa icyegeranyo cy’impanuka zabaye mu mezi atandatu, hagafatwa imyanzuro ishobora kubamo no guhagarika imwe mu mirimo y’ubucukuzi.

- Meya Kayitare avuga ko hagiye gukorwa igenzura mu birombe hagamijwe gukumira impanuka
Avuga ko nyuma y’igenzura ngo bizashoboka ko hari bimwe mu birombe bizaba bihagaritse imirimo y’ubucukuzi ubwo byagaragara ko hari ibitujuje ibisabwa, cyangwa hari ibikenewe kongerwa kuko igihe cy’imvura ari bwo impanuka ziyongera.
Agira ati 'Turifuza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi cyadufasha kugenzura imirimo y’ubucukuzi tukareba impanuka mu mezi atandatu ashize, hagafatwa ingamba nshya ku buryo hari n’abashobora kuba bahagaritswe igihe byagaragara ko hari ibyo badohotseho cyangwa batujuje. Tuzanasuzuma amategeko agenga ubucukuzi turebe niba byose birimo kubahirizwa'.
Imirenge 11 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga yose igaragaramo imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahanini mu misozi miremire, ku buryo hari impungenge z’uko ubukomere bwayo butakijyanye no gucukuramo igihe cy’imvura.
Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ubuyobozi bwa Afri Ceramics bwari butaravugana n’akarere ngo bugaragaze ibya ngombwa birebana n’uwagwiriwe n’ikorombe, icyakora ngo abakozi bose bari bafite ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe ikirombe cyo kirimo gukoreshwa ku byangombwa by’ubushakashatsi.

-
Ngororero: Imihanda yangiritse ituma aborozi batabasha kugeza amata ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Gutwara amata ku mutwe bituma agera ku ruganda cyangwa ku ikusanyirizo yatakaje ubuziranenge
Koperative y’aborozi bo muri Gishwati igaragaza ko mu bihe by’imvura aribwo amata ata agaciro cyane, kuko nta buryo bwo kuyageza ku ruganda buba buhari kuko imihanda yangiritse bikomeye ku buryo yaba imodoka na za moto zitabasha kugenda.
Aborozi bavuga ko batakambiye ubuyobozi igihe kirekire ngo bakorerwe imihanda ariko nta gisubizo barabona ku buryo umukamo wabo hafi ya wose upfa ubusa. Urugero ni nko ku bakoresha ikusanyirizo rya Bweru ryakira amata nibura litiro 3000 ku munsi aya yose akaba atakigezwayo kuko nta nzira zo kuyahageza hakoreshejwe imodoka zihari.
Aborozi bagaragaza ko ubusanzwe litiro y’amata bayishyurwa ku 150frw iyo igeze ku ruganda rwa Mukamira, ariko ubu bigoye no kubona uwaguha 50frw kuri litiro ibyo bikaba bibateza ibihombo bikabije ku buryo bahitamo kuyatangira ubuntu andi bakayabogora (bakayamena).
Umworozi Masharinga Rujali avuga ko igice cyangiritse ari ikiva ahazwi nko mu Gapfunsi kugeza ku makusanyirizo ya Bweru na Muhumyo, kandi igihe cyose nta muhanda ugeza amata ku ikusanyirizo ntacyo ubworozi buzabagezaho kuko kuyikorera ku mutwe agera ku ruganda rwa Mukamira nta buziranenge afite.
Agira ati 'Iyo amata ageze ku ikusanyirizo arakonjeshwa, ni ho ava ajyanwa ku ruganda bigatuma agerayo agifite ubuziranenge, ubu dufite ikibazo cy’uko amata ari menshi, nta n’ubwo abaturage bayanywa ngo bayamare. Imvura yangije imihanda iratuma imodoka itaza kuyafata bigatuma yangirika, ubwo igisigaye ni ukuyabikira.'
Avuga ko ubu bitoroshye no kubona uguha na 50frw kuko n’ababasha kuyagura ku mutwe ntabwo bayatwara yose kandi banayaguze ku mafaranga makeya, mu gihe ahandi hantu bavuga ko amata yabuze, bo barayatangira ubuntu agahabwa ingurube.
Agira ati 'Umworozi ntacyo akirwana na cyo ni ugucungira ku konkesha inyana ikazagurishwa, njyewe nkama nibura litiro 150 ku munsi ayo mata yose ntabwo abashumba bayikorera ku mutwe ngo bazabivemo'.
Amakusanyirizo ya Muhumyo na Bweru ubu nta mata yakira
Aborozi bavuga ko nk’ikusanyirizo cya Bweru ryakira litiro zisaga 3000 ku munsi nta mata ryakira, kuko nta muhanda uhagera naho ikusanyirizo rya Muhumyo ryakira asaga litiro 1500, ayo yose bikaba bitoroshye kuyageza ku ruganda rwa Mukamira ruyatunganya kuko agerayo yangiritse.
Agira ati 'Ayo mata yose apfa ubusa tuyiyera aborozi ku buntu bakayaha ingurube kuko tuba twanga kumena amata hasi. Ni ikibazo gikomeye twagejeje ku bayobozi ariko batwizeza ko umuhanda uzakorwa turacyategereje'.

- Ikusanyirizo rya Bweru ntiryakira amata kuko imihanda yangiritse
Umunyamabanga wa Koperative y’aborozi bo muri Gishwati, Nzitatira Joseph, avuga ko kubera ikibazo cy’imihanda bamenyereye kuyabyarira (kumena amata ku bushake) kuko nta kindi bayamaza igihe cyose yatakaje ubuziranenge kubera kuyikorera mu majerikani bayajyanye ku ruganda.
Avuga ko icyo bifuza ari uko bakorerwa imihanda yo mu nzuri igera ku makusanyirizo kugira ngo babashe kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge, naho ubundi iby’ubworozi bwo mu Gishwati ngo ni nk’umuhango gusa.
Agira ati 'Amata tumenyereye kuyabyarira nta kundi byagenda, kuko n’iyo washaka uguha 50frw kuri litiro ntibyoroshye kumubona, ikibazo kizakemurwa n’uko imihanda ikozwe hakaboneka imodoka ziyatwara ku ikusanyirizo kuko amakusanyirizo twubakiwe ntabwo acyakira amata'.
Hari ibisubizo bishakwa ariko ntibikemure ikibazo neza
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick, avuga ko umukamo w’abororera muri Gishwati utagezwa ku ruganda uko bikwiye koko kubera ikibazo cy’imihanda ariko ngo hari gushakwa umuti urambye wo gukora iyo mihanda.
Cyakora ngo kuvuga ko amata ahabwa ingurube ngo ni ugukabya kuko ikusanyirizo rya Bweru riri mu mpinga ari ryo ritakira amata, hakaba hashize ibyumweru bibiri hatunganywa umuhanda ariko ko amata yikorerwa ku mutwe akajyanwa ku Mukamira.
Agira ati, 'Amata ya Bweru kugera kuri Mukamira ni nka km 30 ku mutwe agerayo yataye ubuziranenge, tumaze ibyumweru bibiri turwana na byo ariko ntibirakunda turi gushaka za torororo hari iyo twari twabonye ifasha aborozi n’ubwo itagera hose'.
Yongeraho ati 'Igisubizo kirambye ni ugukora iyo mihanda ndizeza abaturage ko inyigo yarangiye kandi umwaka utaha imihanda iraba yatangiye gukorwa. Ikibazo Leta igifite ku mutima, icyizere kirahari ko imihanda izakorwa mu mwaka utaha kuko byaganiriweho mu buryo bwimbitse'.
Avuga ko imihanda igomba gukorwa muri izo nzuri ireshya n’ibirometero bisaga 240 ku buryo Akarere konyine katabyishoboza ari na yo mpamvu Akarere kiyambaje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kugira ngo igoboke aborozi bageze umukamo wabo ku isoko.
Avuga ko mu gihe imihanda itarakorwa hakomeje gushakwa uko isanzwe isanwa ku bufatanye n’abaturage n’aborozi n’ubuyobozi bw’Akarere hagashyirwamo amabuye. Icyakora biranga bikagorana ko imodoka zisanzwe zanyuramo.
Uyu muyobozi asaba aborozi gukomeza kwihangana bagashyiraho akabo umukamo w’inka zabo ukagera ku makusanyirizo kuko kuyikorera ku mutwe bidatanga amahirwe yo kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge.
Koperative y’aborozi bo muri Gishwati igizwe n’abanyamuryango 228 nibura buri umwe akaba afite hejuru y’inka 10. Muri zo, nibura inka zisaga 2000 zikamwa buri munsi, uwo mukamo wose ukaba udafite isoko ry’amata kubera kwangirika kw’imihanda iyageza ku makusanyirizo.

-
Ihere ijisho uburanga bwa Umutesiwase Raudwa… – #rwanda #RwOT
Umutesiwase Raudwa ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yari yambaye ikanzu isa n’agatambaro yari yambaye mu mutwe ndetse ubona ko agateze ku buryo aberewe. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga barabyishimiye ndetse bamwe batangira kumwibazaho byinshi. Ibi byatumye INYARWANDA.com tumushaka kugira ngo tugirane ikiganiro kirambuye.
Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda.com ko ari umusiramu kandi ku musiramukazi aba akwiriye kwambara akikwiza, gusa ariko yongeraho ko azakurikiza amategeko agenga irushanwa rya Miss Rwanda. Umutesiwase Raudwa ni umunyarwandakazi w'imyaka 19 warangije amashuri yisumbuye mu Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga. Avuka mu muryango w'abana 7 akaba ari umwana wa 6.
Umutesiwase no mu buzima busanzwe asanzwe yambara aka gatambaroAsobanura umushinga we yagize ati: ''Project yanjye ijyanye no gukomeza kwirinda Covid-19 kandi tunongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihugu. Ni application izafasha abantu batunze imodoka zabo bwite kuba babona parikingi hafi yabo kandi bakishyura bakoresheje Mobile Money mu buryo bwo kwirinda Covid-19, n' ibindi byorezo bitadukanye.
Muri iyo application hakubiyemo n’uburyo abaturage bagenda na Bus bazajya bagura itike za bus. Ushobora kwibaza impamvu ntatekereje abadafite smartphones, ni uko Leta yacu yabatekereje hakaba hariho gahunda yo gutanga smartphone mu baturage yatangijwe n'Umukuru w'Igihugu, H.E Paul Kagame''.
Umutesiwase kandi ni umwe mu bakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal imenyereweho gukora serivisi za Protocal, imaze gushimirwa ubuhanga bwayo dore ko yanatumiwe mu bihembo nyafurika bya Zikomo Awards.
Â
Umutesiwase Raudwa afite numero 56, wifuza kumutora wakoresha uburyo bukurikira: *544*1*56# cyangwa ukamutora unyuze kuri interineti
-
Kiyovu Sports yihimuye kuri AS Kigali yongera… – #rwanda #RwOT
Kiyovu Sport yinjiye muri uyu mukino ifite intego yo kwihorera kuri AS Kigali yari yarayitsinze ibitego 4-0 mu mikino ibanza, itaha ikubita agatoki ku kandi.
Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga n'amayeri menshi yo gushaka gutungurana, ariko uko iminota y'umukino yazamukaga, Kiyovu Sport yagendaga igaragaza itandukaniro, aho yasatiriye cyane ihusha uburyo bwinshi bw'ibitego ndetse ihererekanya neza mu kibuga hagati kurusha AS Kigali.
Uburyo bwo kuboneza umupira mu rushundura bwakomeje kuba ingorabahizi ku mpande zombi, ariko by'umwihariko kuri Kiyovu yasatiriye cyane.
Igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45, Bizimana Hamisi yazamukanye neza umupira acenga Rukundo Denis yinjira mu rubuga rw'amahina atanga umupira kwa Mugenzi Cedric wacenze umuntu umwe atera ishoti rikomeye mu izamu atsindira Kiyovu Sport igitego cya mbere.
Kiyovu Sport yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igaragaza inyota y'igitego ariko uburyo bagerageje ntibubahire.
Umutoza Mutebi yakoze impinduka eshatu zihuse aho yakuye mu kibuga, Aboubakar Lawal, Kalisa Rashid na Denis Rukundo, hinjira Mugheni Fabrice, Rugirayabo Hassan na Kayitaba Jean Bosco.
Umutoza Haringingo wa Kiyovu yakoze impinduka, Mugenzi Cedric watsinze igitego asohoka mu kibuga hinjira Muhozi Fred.
Kiyovu Sport yakomeje kubuza amahwemo ubwugarizi bwa AS Kigali, iyisatira yivuye inyuma ariko amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri arabura.
Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakoze amabara mu minota ya nyuma ubwo yaherezwaga umupira na Ishimwe Christian yajya kuwufunga akawubura, yisanga yawugaruje amaboko ahita ahabwa ikarita y'umuhondo ndetse binamuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.
Kiyovu Sport yahise ihabwa Coup Franc nziza yari mu rubuga rw'amahina hafi ya penaliti, Hussein Shaban ahita asohoka mu kibuga kugira ngo Ntwari Fiacre yinjire mu kibuga ajye mu izamu.
Coup Franc ya Kiyovu yatewe neza ariko umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu uvamo.
Kiyovu Sport yakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali bari basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, ariko gutsinda igitego cya kabiri bikomeza kugorana.
Umusifuzi Uwikunda Samuel yongeyeho iminota 4 nyuma yuko 90 isanzwe y'umukino irangiye.
Kiyovu yakomeje gusatira ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0, inagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC yatakarije i Musanze.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikaba yagabanyije ikinyuranyo cy'amanota yari hagati yayo na APR FC kiva ku manota 5, ubu hasigayemo amanota abiri gusa.
Mu wundi mukino wabereye i Musanze ku Ubworoherane, ikipe ya Musanze FC y'abakinnyi 10 yatsinze APR FC igitego 1-0.
Kiyovu Sport XI: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Abed Bigirimana, Mugenzi Cedric, Ismael, Bizimana Hamisi, Emmanuel Okwi
AS Kigali XI: Bate Shamiru, Rukundo Dennis, Ishimwe Cristian, Rugwiro Herve, Kwitonda Ally, Kalisa Rashid, Niyibizi Ramadhan, Niyonzima Olivier Seif, Niyonzima Haruna, Hussein Shaban, Aboubakar Lawal
UKO IMIKINO YAKINWE KURI UYU WA GATATU YARANGIYE:
Musanze FC 1-0 APR FC
Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
Marines 1-2 Gorilla FC
Etoile de l’Est 1-1 Gicumbi FC
Gasogi United 0-1 Mukura VS
Uwikunda Samuel na bagenzi be nibo basifuye uyu mukino
Kiyovu yakubitaga agatoki ku kandi ishaka kwihorera
Kiyovu Sport yakinnye umupira mwiza irusha AS Kigali
Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu yongera amahirwe ku gikombe cya shampiyona

