Category: Uncategorized

  • Urukingo rwa Covid-19 rushimangira ntawe rwica cyangwa ngo ananirwe kubaka urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe urukingo rwa Covid-19 rushimangira bahamya ko hari ibihuha byinshi biruvugwaho ariko ko bo barufashe kandi nta ngaruka rwabagizeho, mu gihe inzego z’ubuzima zo zihamya ko ahubwo uru rukingo rwafashije abantu kutaremba no kuticwa na Covid-19.

    Mu bihuha bikunze kuvugwa ku rukingo rwa gatatu rushimangira abikingije byuzuye Covid-19, harimo kuba abaruhawe bagenzurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuba abaruhawe bananirwa gutera akabariro ku bagabo no kuba bivugwa ko abahabwa urukingo rushimangira baremba cyane bakaba bapfa.

    Uwitwa Soso we avuga ko umuntu yamuteye ubwoba amubuza kujya kwikingiza urwa gatatu kuko ngo rwaba rwica abantu yitwaje ko imibare y’abatangazwa bishwe na Covid-19 baba ari abahwe urwo rukingo.

    Agira ati, 'Umuntu yenteye ubwoba bwo kujya gufata urukingo rushimangira kandi nari ngejeje igihe cyo kurufata ambwira ko ari rwo ruri gutuma abantu bapfa muri Kigali, byatumye ntajya kurwikingiza'

    Umuforomokazi ku bitaro ukunze gukurikirana iby’inkingo n’abarwayi ba Covid-19 mu mujyi wa Kigali witwa Umwiza Odette, avuga ko ibyo byose ari ibihuha ahubwo ko abahitanwa na Covid-19 biganjemo abanze kwikingiza, abakuze n’abazahajwe n’ubundi burwayi nk’umuvuduko w’amaraso na za Diyabete.

    Hari kandi ibihuha bivugwa ko abikingije Covid-19 bazakomeza guhatwa inkingo kugera ku rwa 12 bigatuma bacika intege zo kujya gufata urushimangira, hakaba n’abavuga ko inkingo zishobora kubahindura ibisimba n’ikibazo cy’imyemerere cy’uko urukingo rwaba rufitanye isano na Shitani.

    Umwiza avuga ko urukingo rushimangira rwa Covid-19 ari nk’urushimangira ku zindi nkingo zihabwa abana, kuko na bo iyo bamaze gukurikiranya inkingo bahabwa uruzishimangira.

    Naho ku bavuga ko gukingirwa baterwa Virusi ikaba yakugiraho ingaruka, ibyo ngo nta kintu bivuze kuko n’ubundi n’izindi nkingo ziba zikozwe mu buryo bwa Virusi.

    Agira ati 'Nta muntu ujya urwara kuko bamukingiye, inkingo zose ni virusi iba yatunganyijwe igaterwa mu mubiri wawe igahangana n’indi ishobora kwinjira mu mubiri wawe igamije ahubwo kugutera indwara'.

    Umukozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Rwanda, Jean Noel Niyonizeye, abwira abanga kwikingiza bitwaje imyemerere ko urukingo ntaho ruhuriye n’ibyanditse muri Bibiliya, n’ubwo icyo cyorezo gishobora kuba kimwe mu byanditsemo.

    Agira ati 'Ntaho urukingo rwa Covid-19 ruhuriye n’imibare 666 yanditse mu byahishuwe ivuga inyamaswa cyangwa igikoko kizayobya abemera Imana, ahubwo ni imyumvire ikiri hasi, virusi ni virusi, urukingo ni urukingo nta kintu rutwaye'.

    Uwitwa Salama avuga ko yatinye kujya kwikingiza urukingo rwa gatatu rushimangira kuko ngo bamubwiye ko uwarufashe aremba cyane akaba yananirwa gukora indi mirimo.

    Ku ruhande rw’inzobere ngo birashoboka cyane ko uwahawe urukingo urwo ari rwo rwose rumugiraho ingaruka zitaremereye, zirimo kuba yahinda umuriro ariko bigakira vuba bitewe n’imiterere y’umubiri.

    Niyonizeye avuga ko abahawe urukingo rwa gatatu rushimangira nta kibazo bafite cyo kubaka urugo (gutera akabariro ku bagabo) cyangwa ngo uwaruhawe abe yaremba agapfa. Niyonizeye ashishikariza abantu gufata urukingo kuko rwongera ubudahangarwa mu mubiri.

    Avuga ko kuba umuntu yarahawe urukingo rumwe inshuro ebyiri akaza guhindurirwa igihe cyo gufata urwo gushimangira, ko ntacyo bitwaye kuko ubu mu Rwanda hari gukoreshwa urukingo rwa Moderna n’ubwo waba warahawe inkingo z’ubundi bwoko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/urukingo-rwa-covid-19-rushimangira-ntawe-rwica-cyangwa-ngo-ananirwe-kubaka-urugo

  • Iki cyari igitego cyangwa Kiyovu Sport yibwe? – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Gashyantare, shampiyona y'u Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y'umunsi wa 17, aho kuri stade ya Kigali habereye umukino w'imbaturamugabo hagati y'amakipe yo mu mujyi wa Kigali, ariyo Kiyovu Sport na AS Kigali.

    Uyu mukino wari uvuze byinshi kuri aya makipe ahataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, aho Kiyovu ishyiditse na APR FC ku gikombe cy'uyu mwaka, mu gihe AS Kigali nayo iryamiye amajanja hafi aho.

    Ni umukino Kiyovu Sports yarushije AS Kigali gukina neza, kurema u7buryo bw'ibitego no guhererekanya neza mu kibuga byanatumye yegukana amanota yose y'umukino itsinze 1-0, ariko ihusha byinshi.

    Umukino uri mu minota ya nyuma umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakoze agashya kakomeje kugarukwaho n'imbaga, kanatumye ahabwa ikarita itukura ava mu kibuga umukino utarangiye, atererana bagenzi be.

    Bate Shamiru yakoze amabara mu minota ya nyuma y'umukino ubwo yaherezwaga umupira na Ishimwe Christian yajya kuwufunga akawubura, yisanga yawugaruje amaboko usa n'uwarenze umurongo ahita ahabwa ikarita y'umuhondo ndetse binamuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Kiyovu Sport yahise ihabwa Coup Franc nziza yari mu rubuga rw'amahina hafi ya penaliti, Hussein Shaban ahita asohoka mu kibuga kugira ngo Ntwari Fiacre yinjire mu kibuga ajye mu izamu.

    Coup Franc ya Kiyovu yatewe neza ariko umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

    Iki gikorwa cyakozwe na Bate Shamiru gikomeje kuvugwaho ibitandukanye n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho bamwe bemeza ko cyari igitego cya kabiri cya Kiyovu, abandi bakavuga ko umupira utarenze umurongo.

    Mbere na mbere itegeko rivuga ko umusifuzi agomba kwemeza ko umukinnyi yatsinze igitego iyo umupira warenze umurongo w'izamu hagati, iyo hari igice cy'umupira kikiri muri wa murongo nta gitego kibarwa.

    Mu bigaragara nta kwibeshya k'umusifuzi kwabayeho, kuko uriya mupira wose utari wavuye mu murongo, hari igice cy'umupira gito cyari kikiri mu murongo, ubwo rero nta gitego cyibwe cyangwa cyanzwe cyagiye mu izamu.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikaba yagabanyije ikinyuranyo cy'amanota yari hagati yayo na APR FC kiva ku manota 5, ubu hasigayemo amanota abiri gusa.

    Impaka zikomeje kuba nyinshi abantu bibaza niba koko cyari igitego cyangwa atari cyo

    Umukino warangiye Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114623/iki-cyari-igitego-cyangwa-kiyovu-sport-yibwe-114623.html

  • Musanze FC yibukije APR FC ko ishyamba ritaki… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witabiri n’abafana akayabo nk’abarema isoko rya kiramuruzi, urangiriye mu gahunda ka APR FC itsinzwe imikino ibiri kuva iyi shampiyona yatangira.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre, Ndayishimiye Dieudone, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Ynussu, Rwabuhihi Placide, Nsengiyumva I’rshade, Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques wari Kapiteni nk’ibisanzwe.

    Musanze nyuma yo kubona amanota atatu

    NTARIBI Stiven

    NYANDWI Saddam

    NIYONKURU Gad

    MUHIRE Anicet

    LULIHOSHI Hertier Francois

    NIYITEGEKA Idrissa

    HARERIMANA Obed

    NSHIMIYIMANA Amran

    SAMSON IROKAN Ikechukwu

    NDUNDIMANA

    Eric Kanza ANGUA

    Umukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko Musanze FC ariyo yateye Koroneri nyinshi. Igice cya kabiri kigitangira, akavura gafatwa nk’umusemburo ku kibuga cya Musanze, kaguye ubundi abafana bahungira hamwe ari na ko bafite amatsiko y’uko umukino uri burangira.

    Uko umukino wagendaga ukura mu minota Niko abafana kumpande zombi babonaga ko amakipe agiye kunganya amanota. Mu minota y’inyongera, Musanze FC yari yacurikiweho ikibuga yaje kubona igitego gitunguranye ariko kigutura umutoza ndetse n’abafana ba APR FC ni igitego cyatsinzwe Amran Nshimiyimana wanyuze no muri APR FC.

    Umufana yari iryaguye

    Umupira ugitangwa, umukino wahise urangira Musanze FC ikuraho agahigo ko kuva muri 2015 itaratsinda APR FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114619/musanze-fc-yibukije-apr-fc-ko-ishyamba-ritakiri-nyabagendwa-114619.html

  • RIB yahishuye ko Umusizi Bahati yinjiye muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe gito RIB na Polisi y'u Rwanda batangaje ko bazashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent. Nubwo iperereza ritararangira, RIB ivuga ko hari ibyagezweho ndetse byamaze kumenyesha abo mu muryango we.

    Ubusanzwe Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ngo ni we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, kuri Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, avuga ko inshuti ye ari yo Bahati Innocent yabuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y'ibihangano bye.

    RIB ngo yahise itangira iperereza ibaza abo mu murayngo we n'inshuti ze bari basangiye inzoga kuri Nyanza Heritage Hotel ari na bo bamubonye bwa nyuma bayimenyesha ko batazi aho aherereye ariko ikomeza gukorana n'izindi nzego hagamijwe kumenya niba ataba afunzwe cyangwa ari mu bitaro, ziyimenyesha ko ntawe zifite.

    RIB ikomeza ivuga ko iperereza ryerekanye ko Bahati hari ubwo yasohokaga igihugu akanyura mu nzira zitemewe ajya muri Uganda, aho yahuraga n'abakozi b'inzego z'umutekano z'iki gihugu ndetse n'imitwe irwanya u Rwanda.

    Nk'uko iperereza ryabigaragaje ngo uyu musore yakoranaga n'abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse kabamwoherereza ubufasha mu buryo bw'amafaranga.

    Uru rwego ruvuga ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n'amategeko nk'uko byagiye bigenda no ku bandi Banyarwanda binjijwe mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero.

    Muri abo harimo Shyaka Gilbert byavuzwe n'abatavuga rumwe na leta ku wa 22 Kanama 2021, ko yashimuswe nyuma ku wa 13 Mutarama 2022 aza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko ya CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) yashakaga kumukoresha mu bikorwa bihungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Harimo kandi Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert) na we mu Ukwakira 2021, byavuzwe ko yaburiwe irengero nyuma mu ntangiriro z'uyu mwaka yigaragaza ari muri Uganda aho yinjiye mu mitwe y'iterabwoba irwanya Leta y'u Rwanda ndetse akaba akunda kumvikana akoresha Televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa TWIBOHORE TV.

    Abandi ni Ngendahimana David byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, Mutarambirwa Theobald byavuzwe ko yabuze mu 2010 akaza gufatwa yarinjiye mu mutwe w'iterabwoba wa MRCD-FLN, Nsengimana Herman n'abandi.

    Kuri ubu RIB ntiyemeza niba Bahati yaba akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, icyakora ngo iperereza rirakomeje hagagamijwe kumenya aho aherereye.

    Iti 'Turasaba abantu bose baba bafite amakuru y'aho Bahati yaba aherereye kuyaduha kugira ngo bifashe mu iperereza turimo gukora. Iperereza ku bantu bivugwa ko baburiwe irengero nta gihe runaka wavuga ko rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, uwo bavugaga ko yaburiwe irengero yabonetse, hari irishobora kumara umwaka ndetse ukanarenga, biterwa n'imiterere ya buri kibazo.'

    Mbere hose ntacyo Bahati yari akurikiranyweho kuko ibyaha yakoze byagaragaye aho iperereza ku ibura rye ritangiriye nk'uko RIB ikomeza ibivuga. Kuba umubano w'u Rwanda na Uganda urimo usubira mu buryo ngo ni amahirwe ku nzego z'impande zombi azafasha mu gukomeza iperereza.

    Umusizi Bahati Innocent ngo yinjiye muri Uganda nk’uko iperereza rya RIB ryabigaragaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yahishuye-ko-umusizi-bahati-yinjiye-muri-uganda