Category: Uncategorized

  • Igitsinagabo cyabuze amahitamo kubera imitere y’aba bakobwa. Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa batatu b'ikimero bagaragaye berekana amabuno yabo ateye amabengeza ndetse bambaye amakanzu agaragaza ubwiza bwabo.

    Biragoye kuba wagira amahitamo hagati y'aba bakobwa ukavuga uti mpisemo uyu.

    Ibaze kugaburirwa amoko atatu y'ibiryo ukunda ngo uhitemo rimwe. Ese wahitamo nde? reba ifoto hano hasi

    Chocolate, milk or cheese❓ pic.twitter.com/1OmgsTEc6r

    — 𝑩𝑳𝑨𝑪𝑲 𝑩𝑬𝑨𝑼𝑻𝑰𝑬𝑺🖤👑 (@blackbeautiex) February 13, 2022

    Source : https://yegob.rw/igitsinagabo-cyabuze-amahitamo-kubera-imitere-yaba-bakobwa-amafoto/

  • Umusore ubana n’amagufwa y’abantu bapfuye akomeje gutangaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 22 ukomoka muri Amerika akomeje gutangaza abatari bake kubera uburyo abana n'amagufwa y'abantu bapfuye.

    Jon Pichaya Ferry ukomoka i Brooklyn, muri leta ya New York, ni umusore w'imyaka 22 gusa ufite imitekerereze n'imibereho itangaza benshi. Mu gihe benshi bari mu kigero cye batinya kandi bakagendera kure imibiri n'amagufwa y'abapfuye, uyu musore we yahisemo kuba mu nzu irimo ibihanga byinshi ndetse na 'Skeleton' 13, kugira ngo abyigireho ubuvuzi kandi akore ubushakashatsi butandukanye.

    Pichaya afite ibice birenga 200 mu ikusanyirizo rye, birimo ibihanga bitandukanye by'abantu ndetse n'urukuta rwuzuye amagufwa kandi bikaba mu nzu araramo. Nubwo imikorere ye itera abantu kwibaza byinshi, Jon avuga ko kwegeranya amagufwa bigamije gusa kwiga no gukora ubushakashatsi yifashishije amagufwa nk'uko abaganga babigenza.

    Jon avuga ko menshi mu magufwa ari mu nzu ye yavuye ku baganga n'abandi bahanga mu by'ubuvuzi, kandi 'yayahawe n'abantu babishakaga'.

    Jon avuga ko yatangiye ubu bushakashatsi ubwo yari afite imyaka 15 gusa, nyuma y'uko se umubyara, James Ferry (usanzwe ari umuganga) yamuhaye 'Skeleton' y'imbeba yavuye mu imurikagurisha ry'ubumenyi. Jon yakoresheje ibihumbi by'amadolari mu cyegeranyo cye kidasanzwe avuga ko yakuye ku bantu bagiye bamugurisha 'Skeleton' zitari zibafitiye umumaro.

    Source : https://yegob.rw/umusore-ubana-namagufwa-yabantu-bapfuye-akomeje-gutangaza-abatari-bake/

  • Nyuma y'imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda 2021-2022, imikino y'ikiciro cya mbere yaranzwe n'udushya ndetse no gukumeza gushimangira amateka ku makipe amwe n'amwe harimo Musanze FC ndetse na Mukura VS.

    Duhereye ku mukino wahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Mukura VS kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, ni umukino warangiye ikipe ya Mukura itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na William Opoku kuri Penaliti.

    Gutsinda uyu mukino kw'ikipe ya Mukura byatumye yuzuza imikino itanu yikurikiranya idatsindwa ndetse kandi igera ku mukino wa gatatu isoza itsinze igitego kimwe ku busa, umukinnyi wayo William Opoku nawe yahise yuzuza ibitego 6 muri iyi shampiyona.

    Mu wundi mukino wakurikiyeho, wahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsinze ikipe ya AS Kigali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugenzi Cedric uzwi nka Ramires.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Kiyovu SC byatumye ifata umwanya wa kabiri aho kugeza ubu irushwa na APR FC ya mbere amanota 2 gusa.

    I Musanze mu ntara y'amajyaruguru, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ubwo hari ku munota 5 w'inyongera nyuma y'iminota 90.

    Iki gitego cyatanze intsinzi kuri Musanze FC byatumye iyi kipe ikuraho amateka yo kumara imyaka hafi imyaka irindwi itazi gutsinda ikipe y'ingabo z'igihugu uko bisa, kuko yaherukaga kuyitsinda muri 2015.

    Mu mikino ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yakinnye kuva mu nyangiriro z'uyu mwaka imaze gutsindwa imikino ibiri, ni nyuma yaho iheruka gutsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa.

    Mu wundi mukino kandi ikipe ya Etoile de l'Est yanganyije na Gicumbi FC mu mukino wabereye kuri Sitade ya Gisaka, kunganya kwa Gicumbi FC byatumye iyi kipe yuzuza imikino 12 idatsinda ngo ibone amanota 3.

    Gicumbi FC iheruka gutsinda ikipe ya Gorilla FC ubwo hari ku itariki ya 26 Ugushyingo 2021, uyu mukino wari wabereye i Kigali itsinda igitego kimwe ku busa.

    Uyu munsi wa 17 waraye ukinwe mu mikino 5, hatanzwe amakarita ane atukura yahawe Nyandwi Saddam wa Musanze FC, Bate Shamiru wa AS Kigali ndetse Marines FC na Gorilla FC buri imwe yabonye ikarita itukura.

    Uko imikino yaraye igenze:
    Musanze FC 1-0 APR FC
    Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
    Marines FC 1-2 Gorilla FC
    Etoile de l'Est 1-1 Gicumbi FC
    Gasogi United 0-1 Mukura VS

    Imikino iri bukinwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Gashyantare 2022:
    Espoir FC Police FC, Rusizi Stadium (15h00)
    Etincelles FC vs Bugesera FC, Umuganda Stadium (15h00)
    Rayon Sports FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium (15h00)

    The post Nyuma y'imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-7-musanze-fc-yatsinze-apr-fc-mukura-vs-yatsinze-gasogi-united-yuzuza-imikino-5-idatsindwa-naho-gicumbi-yujuje-imikino-12-itazi-uko-gutsinda-bisa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-7-musanze-fc-yatsinze-apr-fc-mukura-vs-yatsinze-gasogi-united-yuzuza-imikino-5-idatsindwa-naho-gicumbi-yujuje-imikino-12-itazi-uko-gutsinda-bisa

  • Amerika yashinje Uburusiya kubeshya ko yakuye ingabo ku mupaka wabwo na Ukraine #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wo hejuru muri Amerika yatangaje ko ibyavuzwe n'Uburusiya ko buri kuvana zimwe mu ngabo zabwo ku mupaka na Ukraine ari “ikinyoma”, yongeraho ko izindi ngabo 7,000 z'inyongera ahubwo zahageze mu minsi micye ishize.

    Uyu yavuze kandi ko “igihe icyo aricyo cyose” Uburusiya bushobora gutangaza urwitwazo “rw'ikinyoma” kugira ngo butere Ukraine.

    Moscow ivuga ko iri gukura ingabo zayo ku mupaka na Ukraine nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare.

    Ariko abategetsi mu bihugu by'iburengerazuba bavuze ko nta bihamya byo kwemeza ibi bafite.

    Ibiro bya Chancellier w'Ubudage Olaf Scholz bivuga ko we na perezida wa Amerika Joe Biden bavuganye kuri telephone kuwa gatatu bakumvikana ko “Uburusiya bugomba gutera intambwe nyayo yo kureka intambara”.

    Uburusiya – bwakomeje guhakana imigambi yo gutera Ukraine nubwo bwashyize ingabo zirenga 100,000 ku mupaka wayo – impungenge z'intambara zivugwa n'ibihugu by'iburengerazuba buzita “gukabiriza”.

    Kuwa gatatu, minisitiri w'ingabo wabwo yatangaje amashusho yerekana ibifaru byabo biri kuva ku mwigimbakirwa wa Crimea, aho Uburusiya bwambuye Ukraine mu 2014.

    Ariko umwe mu bategetsi bakuru muri White House, avuga ko izindi ngabo ibihumbi zageze muri ako gace mu minsi ishize – harimo n'izahageze ejo kuwa gatatu.

    Avugana n'abanyamakuru, uyu mutegetsi yavuze ko hari ugushidikanya ku bivugwa n'Uburusiya “ko buri kuvana ingabo ku mupaka na Ukraine”.

    Ati: “Buri wese yakurikiye cyane ibyo bavuze, yaba hano n'ahandi hose ku isi. Ariko turabizi ko ari ikinyoma”.

    Ibyo bije nyuma y'amasaha Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky abwiye BBC ati: “Nta gucyura ingabo turabona, turabyumva gusa.”

    Yavugaga ibyo mu gihe ejo kuwa gatatu Ukraine yariho yizihiza umunsi bise uw'ubumwe mu gihugu hose.

    Perezida Zelensky uyu munsi yawugize ikiruhuko ngo ube uwo gukunda igihugu nyuma y'amakuru y'ubutasi bwa Amerika yavugaga ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine uwo munsi.

    Putin arashaka kwizezwa ko Ukraine itazinjira mu ishyirahamwe ry'ubwirinzi bwa gisirikare ry'ibihugu by'iburengerazuba, NATO, kuko abibona nk'ibigeramiye umutekano wabo.

    NATO ntikozwa iby'ubusabe bw'Uburusiya.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru Perezida Vladimir Putin kuwa kabiri nawe yavuze ko Uburusiya budashaka intambara, ariko asaba ko ibyo kwinjira kwa Ukraine muri NATO bikemurwa nonaha – nubwo Ukraine mu by'ukuri ikiri kure yo gutanga ubusabe bwayo bwo kwinjira muri NATO.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yashinje-uburusiya-kubeshya-ko-yakuye-ingabo-ku-mupaka-wa-ukraine

  • Umuntu wa Gatatu ku Isi yakize Sida #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri byemejwe ko amaze amezi 14 nta virus itera Sida igaragara mu maraso ye.

    Gusa abaganga bavuga ko uburyo bwakoreshejwe mu kumuvura butizewe ku buryo bwakoreshwa ku bantu bose, kuko yasimburijwe bimwe mu bigize amaraso ye hifashishijwe amaraso yo mu mukondo w’umubyeyi ashobora kuboneka amaze kubyara (umbilical cord blood).

    Bimwe mu bigize amaraso yahabwaga byari byarasuzumwe neza, ku buryo atashoboraga kwanduzwa virus itera Sida.

    Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uwo mugore yasanzwemo HIV mu 2013, nyuma y’imyaka ine abaganga bamubwira ko arwaye 'myeloid leukaemia’ — kanseri itangirira mu maraso aba imbere mu misokoro.

    Bibarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 37 ku isi bafite HIV, ndetse umubare munini uri muri Afurika yo munsi y’ubutay bwa Sahara.

    Kugeza ubu hakomeje gushakishwa umuti cyangwa urukingo byafasha abantu gukura VIH mu mubiri bidasabye uburyo bwinshi bwa gihanga, cyangwa kuba umuntu yakomeza gufata imiti igabanya ubukana.

    Ubu buryo bwo guhindura bimwe mu bigize amaraso bwatangiye gukoreshwa ubwo mu 2007 uwitwa Timothy Ray Brown yakiraga HIV, nyuma yo guhabwa amaraso y’umuntu wari ufite ubudahangarwa kuri iriya virus.

    Ubwo buryo bwongeye kugeragezwa bukiza undi mugabo witwa Adam Castillejo, none hiyongereyeho uyu mugore wo muri Leta ya New York.

    Bose uko ari batatu bari barwaye kanseri, ku buryo bari bakeneye gusimburirwa amaraso kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuntu-wa-Gatatu-ku-Isi-yakize-Sida

  • Igare ryagonze Mercedes Benz – Umutoza wa Musanze yishongoye kuri APR FC, agenera ubutumwa Adil #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna nyuma yo gutsinda APR FC yavuze ko atari ikipe ikomeye ndetse atumva uburyo yamaze imikino 50 idatsindwa, abwira Adil ko nibanongera guhura azamutsinda.

    Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2022, Musanze FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, ni umukino Musanze FC yatsinze 1-0 cya Amran Nshimiyimana cyabonetse mu minota y’inyongera.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Musanze FC, Frank ouna yavuze ko ubu noneho abantu ari abahamya b’uko igare ryagonze Mercedes Benz kuko batsinze APR FC ifite ibintu byose, gusa ntiyishimiye imisifurire.

    Ati 'Muri abahamya ko igare ryagonze Mercedes Benz. APR FC ifite buri kimwe, dushobora kuvuga imodoka bafite, umwiherero babamo buri munsi n’ibindi byose. Ntabwo ndibuvuge ku misifurire, abasifuzi nta mwahirwe babonye yo kumvugaho ntabwo ndibuvuge ku misifurire, uru ni u Rwanda ngomba kubaha umuco wabo.'

    'Niba ariko bikorwa ngomba kubyakira (…) nabwiye abasore ngo bihangane turangize umukino twuzuye ntibyakunze, twaje kubona ikarita itukura (…) mu gice cya mbere twagombaga kubona penaliti ariko ntayo twahawe.'

    Yakomeje avuga ko ikipe ya APR FC atari ikipe ikomeye ndetse ko atumva n’uburyo yamaze imikino 50 idatsindwa, ngo yahaye isezerano Adil ko azamutsinda none arabikoze, ngo nibanongera guhura azamutsinda.

    Ati 'Nkubwije ukuri ntabwo mbona APR FC ari ikipe ikomeye, natunguwe no kuba bamaze igihe badatsindwa, ariko nabwiye umutoza mu mukino ubanza ko nibaza i Musanze nzabatsinda, nsohoje isezerano ryanje, mumumpere ubutumwa ko namutsinze kandi ko nitunahura mu gikombe cy’Amahoro nzongera nkamutsinda.'

    Gutsinda uyu mukino byavuzwe ko yari yashyiriweho agahimbazamusyi ke ku giti cye kangana na miliyoni, ahamya ko ayo mafaranga ayabonye agomba kuyagabana n’abakinnyi kuko adakora akazi wenyine.

    Iyi kipe izakurikizaho Etoile del’Est, yavuze ko ntacyo byaba bimaze gutsinda APR FC ugatsindwa na Etoile del’Est kuko yose ari amanota 3.

    Frank Ouna yavuze ko APR FC atari ikipe ikomeye

    Adil yagenewe ubutumwa ko nibanongera guhura azamutsinda

    APR FC yatsinzwe na Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igare-ryagonze-mercedes-benz-umutoza-wa-musanze-yishongoye-kuri-apr-fc-agenera-ubutumwa-adil

  • Nyamasheke: Huzuye ishuri ry'Imyuga rije kuruhura abakoraga urugendo rurerure bashaka aho bigira ubumenyingiro #rwanda #RwOT

    Hatashywe Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyi ngiro rya Cyato rigizwe n'ibyumba 3 by'amashuri na atelier y'ububaji byubatswe muri gahunda y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB yo gusaranganya Umusaruro w'Ubukerarugendo ukomoka  kuri Pariki  y'Igihugu ya Nyungwe, Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022.

    Iyi TVT yanashyizwemo ibikoresho by' ibanze byo kwigishirizaho ububaji birimo imashini 3 zibaza  ije ari igisubizo ku baturage b' Umurenge wa Cyato bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro kuko ayari hafi ari mu Murenge wa Kanjongo cyangwa mu Murenge wa Kagano mu birometero hafi 30.

    Umubyeyi witwa Ruzigamanzi Ferdinand avuga ko yishimiye ko yishimiye ko abana babo bagiye kwiga imyuga ndetse bakayigira ahantu heza akanavuga ko bakomeje ubufatanye mu bukangurambaga ku kubungabunga Pariki yo babikesha byose.

    Uwiringiyimana Gisele urangije amashuri yisumbuye arishimira iri shuti akavuga ko na we nyuma yo kurangiza ayisumbuye agiye kwiga n' umwuga ukazamufasha mu buzima bisanzwe

    Yagize ati 'Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w' ubudozi nkazabasha kugira icyo nigezaho kuko mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya mu Kagano bikamugora cyane'.

    Ku ikubitiro, iri shuri rizakira abiga ibinyanye n' ububaji ariko nk' uko byasobanuwe n' Umukozi Ishimzwe Guhuza Pariki n' Abaturage mu Kigo cy' Igihugu Gishinzwe Iterambere Mbabazi Marie Louise, ibikorwa byari biteganyijwe byose byakomwe mu nkokora n' icyorezo cya Covid-19, akavuga ko ariko uko ubuzima bugenda bugaruka n' ibindi bisigaye birimo ateliers 2 (iy'ububaji n' iy' ibijyanye no gusudira ) na zo zizubakwa vuba.

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mukankusi Athanasie yashimiye Leta kuri iyi gahunda nziza yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki agaragaza ko bitera abayituriye kugira umwere wo kuyitaho batinda urusibe rw'ibinyabuzima ruyigaragaramo mdetse bakanaboneraho kurwanya ba rushimusi.

    Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo kibbaturiye za Pariki, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa inikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w' amazi, ndetse no kubakira abatishoboye benshi bahoze ari ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe ndetse no gufasha amakoperative atandukanye.

    Imirimo yo kubaka ibi byumba irangiye itwaye asaga miliyoni 100Frw.

    The post Nyamasheke: Huzuye ishuri ry'Imyuga rije kuruhura abakoraga urugendo rurerure bashaka aho bigira ubumenyingiro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/17/nyamasheke-huzuye-ishuri-ryimyuga-rije-kuruhura-abakoraga-urugendo-rurerure-bashaka-aho-bigira-ubumenyingiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-huzuye-ishuri-ryimyuga-rije-kuruhura-abakoraga-urugendo-rurerure-bashaka-aho-bigira-ubumenyingiro

  • Agahinda k’umuhanzi Niyo Bosco uvuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe azira we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco umwe mu bakunzwe muri iyi minsi yahishuye ko mukuru we amaze imyaka 2 azira izina uyu muhanzi yari amaze kugira ari n’aho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo ye yitwa 'Babylon’.

    Uyu muhanzi wasohoye indirimbo ya mbere muri Mutarama 2020 yise 'Ubigenza Ute?’, ntibyamutwaye umwanya munini kugira ngo yigarurire imitima ya benshi bitewe n’ubutumwa bwarimo.

    Muri uwo mwaka yakurikijeho Uzabe Intwari ndetse n’Ibanga. Yabwiye ISIMBI ko uko muri iyo minsi izina rye ryarimo rizamuka ari bwo yakiriye inkuru y’uko mukuru we yafunzwe ndetse ko hari abantu babigiyemo ngo afungwe.

    Ati 'Nkigera mu muziki bwa mbere na mbere nkikora 'Ubigenza Ute?’, Nkora 'Ibanga’ ngiye gusohora iyitwa 'Uzabe Intwari’ oya nako nari narayisohoye hagiye gukurikiraho 'Ibanga’, ako kanya nahise nakira ubutumwa ko mukuru wanjye bamufunze, nari nziko ameze neza nta kibazo ariko nza kumenya ko hari abantu babigiyemo kugira ngo bamujyane.'

    Yakomeje avuga ko uyu mukuru we umaze imyaka 2 afunzwe ataranaburanye yaje kumenya ko yazize izina Niyo Bosco yari amaze gukora hari abatarabyishimiye.

    Ati 'Naje no kumva n’inkuru mbi zimperekeza nyuma y’ibyo ng’ibyo ko ari ukubera izina maze kugira. Kwamamara bishobora kukubyarira ikibi cyangwa icyiza, bishingiye ku ishyari cyangwa bishingiye mu kuba n’ubundi wakoze cyane. Oya ntabwo arafungurwa hashize imyaka 2, noneho aba afunzwe ataburanye, urabibona ukabona ntabwo uzi ibyo ari byo pe ariko mba ndigusenga ni byo nshyira imbere y’Imana.'

    Niyo Bosco umaze kubaka izina mu muziki, nyuma yo gusohora indirimbo 'Bablyon’ yakomoye ku ifungwa rya mukuru we, tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana yasohoye indirimbo y’urukundo yise 'La Jolie Femme’.

    Niyo Bosco avuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe kandi yafunzwe ataburanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-k-umuhanzi-niyo-bosco-uvuga-ko-mukuru-we-amaze-imyaka-2-afunzwe-azira-we-video

  • Iperereza rya RIB ryagaragaje ko umusizi Bahati Innocent yinjiye muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahati Innocent yasohotse mu Rwanda yinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe, nk

    Bahati Innocent yasohotse mu Rwanda yinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe, nk’uko iperereza ribigaragaza

    Inzego za RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda zari ziherutse gutangaza ko zizashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent, n’ubwo ritararangira. Icyakora ngo hari ibyamaze kumenyekana, ndetse byamenyeshejwe abo mu muryango we.

    RIB ivuga ko uwitwa Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ari we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, i Nyanza kuri Polisi ya Busasamana, avuga ko inshuti ye Bahati Innocent yari amaze iminsi ibiri abuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y’ibihangano bye.

    RIB ikimara kubimenyeshwa ngo iperereza ryahise ritangira, rihera ku kubaza abo mu muryango we n’abo bari bahoze basangira inzoga i Nyanza kuri Heritage Hotel. Icyakora ababajijwe ngo bamenyesheje RIB ko batazi aho Bahati aherereye. RIB yanagenzuye niba ataba ari mu bitaro cyangwa niba ataba afunzwe, ariko basanga aho hose ntawe uhari.

    RIB igaragaza ko mu iperereza ryayo yasanze Bahati yarajyaga asohoka mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda, agahura n’abakora mu nzego z’umutekano za Uganda ndetse n’abo mu mitwe irwanya u Rwanda.
    Iperereza ryagaragaje ko Bahati ngo yakoranaga n’abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse kabamwoherereza amafaranga.

    Iperereza rigaragaza ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n’amategeko, nk’uko n’abandi Banyarwanda bakoreshaga ubwo buryo bakinjira mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero.

    Urugero ni nk’uwitwa Shyaka Gilbert byavuzwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda tariki ya 22 Kanama 2021, ko yashimuswe, ariko nyuma tariki ya 13 Mutarama 2022 akaza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko y’Urwego rwa gisirikari rushinzwe ubutasi (CMI) rwashakaga kumwifashisha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Urundi rugero ni urw’uwitwa Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert) na we byavuzwe mu Kwakira 2021, ko yaburiwe irengero, ariko nyuma mu ntangiriro za 2022 akigaragaza ari muri Uganda aho yinjiye mu mitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda ndetse akaba akunda kumvikana akoresha umuyoboro wa YouTube witwa TWIBOHORE TV.

    Hari n’abandi nka Ngendahimana David byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, Mutarambirwa Theobald byavuzwe ko yabuze mu 2010 akaza gufatwa yarinjiye mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN, Nsengimana Herman n’abandi.

    RIB ivuga ko muri iki gihe itaramenya neza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, gusa ngo iperereza rirakomeje kugira ngo aho aherereye hamenyekane.

    Iti 'Turasaba abantu bose baba bafite amakuru y’aho Bahati yaba aherereye kuyaduha kugira ngo bifashe mu iperereza turimo gukora. Iperereza ku bantu bivugwa ko baburiwe irengero nta gihe runaka wavuga ko rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, uwo bavugaga ko yaburiwe irengero yabonetse, hari irishobora kumara umwaka ndetse ukanarenga, biterwa n’imiterere ya buri kibazo.'

    Mbere y’uko Bahati abura, RIB ivuga ko nta cyaha yari akurikiranyweho, ahubwo ibyaha yakoze ngo byagaragaye ubwo hakorwaga iperereza ku ibura rye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iperereza-rya-rib-ryagaragaje-ko-umusizi-bahati-innocent-yinjiye-muri-uganda