Category: Uncategorized

  • Umutoza Mutebi wa AS Kigali yashinje abakinny… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare, shampiyona y'u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y'umunsi wa 17. Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w'injyanamuntu wahuje Kiyovu Sport na AS Kigali.

    Umukino ubanza AS Kigali yari yatsinze ku buryo bworoshye Kiyovu Sport ibitego 4-0, gusa umukino wo kwishyura Kiyovu yigaranzuye AS Kigali iyitsinda 1-0 inayirusha, iyihusha byinshi mu minota 90 y'umukino.

    Uyu mukino wayobowe na Kiyovu Sports mu minota 90, wagaragayemo ikarita itukura ugana ku musozo yahawe umunyezamu wa AS Kigali, Shamiru Bate nyuma yo gukora amakosa benshi bahamyaga ko ari igitego ariko umusifuzi akemeza ko umupira utarenze umurongo.

    Nyuma y'uyu mukino wahesheje Kiyovu gutangira urugamba rweruye ku gikombe cya shampiyona ifiteho amahirwe, Umunya-Uganda utoza AS Kigali, Mike Mutebi yifatiye ku gahanga abakinnyi be by'umwihariko ubusatirizi.

    Yagize ati'Ntabwo twakinnye neza, ufite abakinnyi basatira nkaba badatera ishoti na rimwe mu izamu, biruka nk'abana b'inkoko ntacyo wageraho, Kiyovu yabonye amahirwe yo gutsinda ishuro eshatu, batsinda igitego kimwe, urumva biratandukanye.

    'Hano hari abakinnyi benshi batigeze banyura mu ishuri ryigisha umupira, usanga aho gutoza ndi kubigisha gukina umupira, gusa kuri ubu ibintu bigeye gusobanuka, umukinnyi utazajya ukora ibyo yasabwe gukora azajya ava mu ikipe, nta mikino kuko niyo mpamvu bitwa abakinnyi mpuzamahanga'.

    Gutsindwa na Kiyovu Sport byatumye AS Kigali inzozi yari ifite igitangira shampiyona zo kwegukana igikombe ziyoyoka, aho kuri ubu igisigaye ari ugushaka umwanya mwiza muri shampiyona no kugeragereza ku gikombe cy'Amahoro.

    Mutebi yavuze ko amazi atakiri ya yandi, umukinnyi uzagaragaza ubuswa muri AS Kigali azirukanwa

    Mutebi avuga ko abakinnyi be benshi batanyuze mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru, binatuma iyi kipe idatera imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114639/umutoza-mutebi-wa-as-kigali-yashinje-abakinnyi-be-ubuswa-abateguza-impinduka-zishobora-kuz-114639.html

  • Bitunguranye, urugendo rwa Rtd Gen. Salim Salehe i Kigali rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Rtd Gen. Akandwanaho Caleb uzwi ku mazina ya Salim Salehe, akaba umuvandimwe ( murumuna) wa Perezida Museveni, wari witezwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kane, mu buryo butunguranye uru rugendo rwasubitswe.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 nibwo ibitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byanditse inkuru ivuga ko Rtd Gen. Salim Salehe agomba kuba ari i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho byavugaga ko muri urwo ruzinduko rwe harimo ko agomba kubonana na Perezida Kagame Paul.

    Umunyamakuru Canary Mugume wo muri iki Gihugu, umenyerewe cyane ku nkuru zicukumbuye niwe watangaje bwa mbere aya makuru y'uruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali, avuga ko ayakesha ibiro by'umukuru w'Igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

    Nyuma mu masaha ya saa yine z'ijoro, uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko uru ruzinduko uyu muvandimwe wa Perezida Museveni rwasubitswe, ko rwimuriwe ikindi gihe kitatangajwe. Ni uruzinduko yavugaga ko rwari kumara icyumweru.

    Soma hano indi nkuru bijyanye;Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe

    Nubwo uru ruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali mu Rwanda rwasubitswe, kuza kwe ni indi ntambwe ikomeye kandi yitezweho gushimangira izahurwa ry'umubano w'ibihugu byombi umaze igihe warajemo igihu. Uyu ni umwe mu bakomeye kandi ufite icyo avuze mu butegetsi bwa Perezida Museveni,  akagerekaho no kuba umuvandimwe we. Ni uruzinduko kandi ruvuzwe mu gihe kitagera ku kwezi, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni avuye mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/bitunguranye-urugendo-rwa-rtd-gen-salim-salehe-i-kigali-rwasubitswe/

  • MINALOC yatangaje igihe umuganda usoza ukwezi uzasubukurirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza, Assumpta Ingabire, yandikiye Abayobozi b’uturere bose ko umuganda usoza ukwezi uzaba tariki ya 26/2/2022 na tariki 27/02/2022 ku Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

    Iyi baruwa ivuga ko Umuganda uzabera ku rwego rw’Umudugudu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ukazibanda ku bikorwa birimo kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, guhanga no gusana imihanda n’ibiraro, gucukura no gusibura imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi n’imiferege.

    Muri iyo baruwa kandi Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yanditse asaba ko ibiganiro bizatangwa nyuma y’Umuganda byakwibanda ku gukomeza gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitabira kwikingiza byuzuye harimo no kwishimangiza.

    Yakomeje asaba ko hazanabaho gukangurira abaturage kwirinda ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, ndetse no gusubiza ku ishuri abana batakirimo kwiga.

    Ubuyobozi bw’Akarere busabwa kuzamenyesha hakiri kare abaturage gahunda y’Umuganda, aho uzabera n’ibikoresho bizakenerwa, ndetse no kumenyesha MINALOC ahazakorerwa umuganda ku rwego rw’Akarere hamwe n’ikizakorwa, bitarenze tariki 19 Gashyantare 2022.

    Umuganda rusange ngarukakwezi wari warahagaze kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minaloc-yatangaje-igihe-umuganda-usoza-ukwezi-uzasubukurirwa

  • Umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko gutsindwa kwa APR FC ari ibyishimo kuri bo #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis Mbaya, umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko gutsindwa kwa APR FC ari byiza cyane kuri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru kuko byatumye ikinyuranyo cy’amanota barushwaga nayo kigabanuka.

    Ku munsi w’ejo shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 17, Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali 1-0 ni mu gihe APR FC iyoboye urutonde yatunguwe itsindwa na Musanze FC 1-0.

    Umutoza wa Kiyovu Sports akaba yavuze ko gutakaza kwa APR FC ari ingenzi kuri bo kuko byatumye amanota yabarushaga agabanuka hakaba hasigayemo amanota 2 gusa.

    Ati 'Ni byiza kuri twebwe urabona amanota 5 yari menshi, gukuramo amanota 3 hagasigara amanota 2 mu mikino ibiri bigiye kutwongera imbaraga, bigiye kutwongera icyizere kinini ku bakinnyi, ku bafana, bigiye no gutuma shampiyona isubira ibubisi kuko ubu nabatabonaga ko igikombe tukirwanira, ubu hasigaye imikino 13 urabona ko ibintu bigishoboka.'

    'Ubu bigiye kutuzamurira icyizere n’abantu bagiye kubona ko ibintu byose bishoboka ndibaza ko imbaraga twari twashyizemo, ubu tugiye kongeramo izindi kugira turebe ko n’amanota abiri asigayemo twayakuramo.'

    Kugeza ubu APR FC niyo ikiyovoye urutonde n’amanota 37 irarusha Kiyovu Sports ya kabiri amanota 2, Mukura VS ifite 29 ni mu gihe AS Kigali na Musanze FC zifite 27.

    Haringingo ngo kuba APR FC yatakaje ni byiza kuri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yavuze-ko-gutsindwa-kwa-apr-fc-ari-ibyishimo-kuri-bo

  • Sheikh Imurani avuze kuri IMAM uri mu mazi abira azira kwica ingurube i Kayonza #rwanda #RwOT

    Sheikh Imurani mu kiganiro na Ukwezi Tv,avugako Imam agomba gusobanukirwa Islam ko ari idini ry’amahoro kuko ingurube ari igikoko Imana yaremye nk’uko yaremye abantu ndetse ko yababujije kurya inyama zacyo ariko itabategetse kukirimbura ati”Twe ntiturya ingurube , uyica uyishakaho iki”

    Avuga ko ingurube bizwi ko igira umwanda bityo ko Imam yagombaga kuyirukanira umwanda wayo ahantu hatagatifu aho kuyivutsa ubuzima bityo ko ibyakozwe harimo ubujiji ndengakamere no gusebya Idini y’amahoro bityo ibyo yakoze atari mu nyungu z’Imana cyangwa Idini.

    Imurani asaba inzego z’abaslamu aho ziva zikagera guhugura abayoboke bagasobanukirwa amahame y’idini .Ikindi ko Abaslam bagendera ku byavuzwe n’Intumwa Muhammad aho yavuze ko ingurube iramutse ibahungiyeho bayitabara cyangwase iramutse ifite inyota yahiya amazi yo kunywa ko icyo babujijwe ari ukurya inyama zayo ati”Arabishakaho iki ko idini avuga arengera ntabyo ivuga,hari igihe bababahisemo abantu batari ba Imam kuko biriya ni ibintu biteye isoni”

    Tariki ya 12/02/2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu witwa MUSENGIMANA Sadate w’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo kwica ingurube y’umuturage ayiziza ko ngo iciye imbere y’umusigiti abereye umuyobozi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamaze gukorera dosiye Umuyobozi w’Umusigiti ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ndetse ko na dosiye yaroherejwe mu Ubushinjacyaha ku wa 14/02/2022.

    Byabereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Cyinzovu, Umudugudu w’Akinyenyeri tariki ya 12/02/2022.

    MUSENGIMANA Sadate akurikiranyweho icyaha cyo 'Kwica amatungo yororerwa mu ngo', kikaba gihanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ingingo n’icyo cyaha ivuga ko : 'Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).'

    Wa musilamu wiciye ingurube ku musigiti i Kayonza ayita HARAMU ni injiji|| Sheikh abivuye imuzi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sheikh-Imurani-avuze-kuri-IMAM-uri-mu-mazi-abira-azira-kwica-ingurube-i-Kayonza

  • Muhanga: Hari ababyeyi bahitamo kwihakana abana babo bafatirwa mu buzererezi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bo mu bice bigize umujyi wa Muhanga, umwe mu mijyi igaragiye umurwa mukuru w'u Rwanda, baravugwaho kwihakana abana babo bafatirwa muri uyu mujyi ari inzererezi. Igisubizo cyo gusubiza aba bana mu miryango yabo bagakurwa mu buzererezi ntabwo kigaragara.

    Mu byumweru 2 bishize niho hamenyekanye amakuru yuko hafashwe abana basaga 15 bajyanwa mu kigo cy'inzererezi cya Muhanga giherereye mu murenge wa Muhanga, aho kinyurwamo by'igihe gito mu gihe haba hashakishwa imiryango bakomokamo.  Nyuma yo kubabona, basabwa kuza kubafata nubwo benshi basa n'abatabikozwa.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko bamwe mu bana bagaragara muri uyu mujyi bafashwe bakajyanwa mu kigo cy'inzererezi ndetse hagashakishwa imiryango bakomokamo, ariko ababyeyi babo bakabihakana ndetse bakanga kuza kubatwara.

    Yagize ati' Nibyo hagaragara abana benshi mu mujyi wa Muhanga ndetse bamwe twarabafashe tubajyana mu kigo cy'inzererezi ndetse tugashakashaka imiryango bakomokamo, ariko hari ababyeyi bakihakana abana babo ndetse bakanga kuza kubatwara'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Akomeza avugako benshi muri ababa babyeyi yise gito bakwiye kwigaya kuko usanga n'iyo bamenye amakuru y'uko abana babo bafashwe usanga badakurikirana ngo bamenye aho bajyanywe ndetse n'abamenyekanye ngo ugasanga bo ubwabo bahitamo kubareka.

    Yagize ati' Aba babyeyi gito bakwiye kwigaya kuko n'iyo bamenye amakuru y'uko abana babo bafashwe n'inzego z'umutekano ntibashobora gukurikirana ngo bamenye aho abana babo bajyanywe ndetse bagatangira gucengana n'inzego zikabashakisha kugirango baze gufata abana babo'.

    Yibutsa ko umwana utekanye kandi ubayeho neza ari uwo ababyeyi be batarimo kurwana cyangwa ngo bahore mu makimbirane, ko uwo aguma mu rugo bakamurera neza, naho abahora mu makimbirane usanga abana barambirwa bagahunga, bityo bakisanga mu mijyi bazerera bakarara aho babonye.

    Hari umubyeyi wavuganye na intyoza.com, avuga ko afite umwana we wafatiwe mu buzererezi, ko yakubise akarambirwa kubera ko yasanze gukomeza gukubita ari ukwiyicira umwana, ahitamo kumureka. Avuga kandi ko uyu mwana yavuye mu ishuri, ko n'iyo afashwe amureka kuko nawe yaramunaniye.

    Yagize ati' Njyewe mfite umwana uhora afatirwa mu buzererezi, naramukubise mbona ntiyumva ahubwo nsanga nshobora kuba ndimo kumuremamo ikindi kintu mpitamo kumureka kuko namukanguriye kwiga yaranze ndamwihorera kuko ntacyo kuramira mbona'.

    Bamwe mu bana bagaragara bazerera mu mujyi wa Muhanga.

    Abacuruzi bakorera muri uyu mujyi wa Muhanga, bemeza ko ababyeyi ba bano bana hari aho babareka bagakora ibyo bashaka ndetse abandi bakabohereza gusabiriza ku bahisi n'abagenzi. Basaba Leta ko ikwiye kwegera aba bana ndetse n'imiryango yabo bakabganirizwa, bakagirwa inama, by'umwihariko ababyeyi uko bakwiye kurera abo babyaye. Aba bana baracyagaragara ku bwinshi muri uyu mujyi, hakibazwa igisubizo kirambye cyo kubabona bari mu miryango aho kizava.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-ababyeyi-bahitamo-kwihakana-abana-babo-bafatirwa-mu-buzererezi/

  • Wari uzi ko atari ngombwa guhata karoti? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karoti zokeje zitabanje guhatwa

    Karoti zokeje zitabanje guhatwa

    Icyo ugomba gukora mbere yo kuziteka cyangwa kuzihekenya ari mbisi, ni ukuzisukura bihagije ukamaraho ibitaka n’undi mwanda zishobora kuba zifite. Karoti zidahase ntacyo zitwara kandi zigumana n’uburyohe bwazo.

    Impamvu nyamukuru ituma abantu benshi bahata karoti, ni ukubera ko igihu cyazo kijya kurura. Ikindi kandi usanga zitabereye ijisho iyo ziri hamwe n’izindi mboga, cyane cyane iyo ziteguwe muri salade.

    Dore uburyo butanu ushobora gutegura karoti utabanje kuzihata

    1. Igihe zitogoshejwe hamwe n’izindi mboga zikabikwa (stock)

    Abantu bakunze guhata karoti igihe bagiye kuzitogosanya n’izindi mboga, kugira ngo zijye zitegurwamo isupu mu yindi minsi (ni byo bita stock). Nta mpamvu rero yo kuzihata igihe ugiye kuzitegura muri ubwo buryo kandi iyo zamaze gutogota, igihu cyazo cyorohana nazo ntumenye ko zidahase, kandi intungamubiri zikagumamo uko zakabaye.

    Si ngombwa guhata karoti

    Si ngombwa guhata karoti

    2. Igihe ugiye kuzikoramo umutobe

    Niba wifuza umutobe wa karoti, nta kabuza uzakenera kuzibonamo intungamubiri zose zibitsemo haba imbere n’inyuma mu gihu cyazo. Icyo usabwa nk’ibisanzwe ni ukuzoza neza ukazimaraho umwanda n’utwoya (imizi mito) zivana mu murima.

    3. Igihe ugiye kuzitegura ziharuye (carrot purée)

    Waba ugiye gutegura isupu cyangwa karoti zonyine zitetse zabanje guharurwa (carrot purée), iyo zitabanje guhatwa ni bwo zivamo isupu na purée bimeze neza.

    4. Igihe zivanze n’izindi mboga mu nyama

    Iyo karoti zivanze n’inyama mu ruvange rw’imboga zitandukanye harimo n’isosi, nta mpamvu yo kwigora uzihata. Icyo usabwa ni ukubanza kuzivanaho umwanda n’imizi, ukazikatamo ibice bice wifuza mbere yo guteka.

    5. Iyo zigiye kuribwa zokeje

    Niba ushaka karoti zokeje mu ifuru, ntabwo uzirirwa uta umwanya wawe ngo ugiye kumva uko igihu cy’inyuma kimeze, kuko icyo uzaba ukurikiye ni uburyohe bwazo iyo zokeje, n’intungamubiri ziba zagumye imbere y’igihu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/wari-uzi-ko-atari-ngombwa-guhata-karoti

  • Umwana yarohamye muri Pisine arapfa ubwo nyina yarimo kwifatira amafoto #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka ibiri yarohamye muri pisine arapfa,ubwo mama we uzwi cyane ku rubuga rushyirwaho amafoto y'urukozasoni rwa OnlyFans yafataga amafoto n'inshuti ze hirya gato

    Chawanakon Hancharoenpanna yapfuye mu buryo bubabaje mu gihe mama we Wiyada Pontawee w'imyaka 26, n'umugabo we w'umufotozi “bakoraga” mu nyubako nziza i Pattaya, muri Thailand, ku munsi w'abakundana.

    Abandi banyamideli benshi bivugwa ko bitabiriye ibi birori – byatumye amafoto aba menshi.

    Amafoto yerekanye aba bantu bari gusangira ibyokurya,bananywa amacupa ya whisky muri ibi birori

    Wiyada – uzwi ku izina rya “Soda” – yagaragaye yifotoje ahagaze ku ibaraza ry'inzu areba pisine ndetse yambaye bikini yirabura mbere.

    Uyu mwana muto nawe yagaragaye ari hafi y'aya mazi hamwe na murumuna we n'undi mwana mbere yuko ibi byago bibaho.

    Chawanakon waburaga iminsi ibiri gusa ngo yizihize isabukuru y'imyaka itatu y'amavuko – yarohamye muri pisine nimugoroba ubwo mama we yari mu nzu afotora.

    Yahoraga yifotoza amafoto ashotorana yashyiraga kuri OnlyFans hamwe n'izindi mbuga z'abakuze aho yishyuzaga abamukurikira amafaranga yo kureba umubiri we.

    Ntibiramenyekana niba uyu mugore yarimo kwifotoza amafoto y'urukozasoni ubwo umuhungu we yarohamaga.

    Papa w'uyu mwana yavuze ko yamwumvise arwanira n'ubuzima muri pisine maze hahamagarwa imbangukiragutabara.

    Abaganga bahageze kandi bakorera ubutabazi bw'ibanze uyu mwana, mbere y'uko ajyanwa mu bitaro nyuma bikaza kuvugwa ko yapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-yarohamye-muri-pisine-arapfa-ubwo-nyina-yarimo-kwifatira-amafoto

  • Miliyoni 50 z’abatuye Uburasirazuba bwa Afurika bibasiwe n’inzara ikabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahanga bavuga ko mu by’ukuri, uretse umwihariko wo mu ihembe rya Afurika, abantu miliyoni 50 bo mu gice kinini cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bafite ibyago byo kwibasirwa n’inzara ikabije.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), ryatangaje ko muri Ethiopia, ahari hateraniye inama ya AU yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, hari abantu bagera kuri miliyoni 5.7 bafite ikibazo gikomeye nyuma yo guhura n’amapfa, kandi ubu bakeneye ubufasha bw’ibiribwa byihutirwa.

    Iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ko nyuma y’uko ibihe bitatu by’imvura bikurikirana itabashije kugwa muri Ethiopia, Kenya na Somaliya, 'byatumye imyaka myinshi yangirika, amatungo menshi apfa mu buryo budasanzwe, ibura ry’amazi, bikomeje guhatira imiryango kuva mu ngo zabo kandi bigatera amakimbirane hagati y’abaturage'.

    Umuyobozi wa WFP mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Michael Dunford yagize ati: 'Ibisarurwa byarangiritse, amatungo arapfa, n’inzara iragenda yiyongera kuko amapfa akunze kwibasira ihembe rya Afurika.'

    Muri Kenya, mu mpera z’umwaka ushize, Guverinoma yatangaje ko amapfa yabaye icyago cyibasiye igihugu, aho abantu miliyoni 2.8 bibasiwe n’inzara, mu gihe WFP yatangaje ko abibasiwe cyane ari abo mu turere tw’amajyaruguru n’amajyepfo.

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’amapfa muri Kenya (NDMA), gitangaza ko imyaka ibiri yikurikiranya yaguyemo imvura idahagije, yatumye habaho ibibazo by’inzara, imirire mibi ku bana ndetse n’amatungo arapfa.

    Ibintu nk’ibi kandi WFP itangaza ko aribyo byagaragaye mu majyepfo ya Etiyopiya no mu majyepfo ya Somaliya aho abantu miliyoni 2.9 bicwa n’inzara, naho abana bagera k’u 585.000 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

    Raporo ya Alliance for Revolution Revolution muri Afurika (AGRA) yo muri 'Mutarama 2022' yerekana ko kugeza ku ya 30 Mutarama, abantu miliyoni 50 mu bihugu bya Etiyopiya, Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda, Tanzaniya n’u Rwanda badafite ibiribwa bihagije.

    Iyi raporo ivuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishingiye ku makimbirane no ibibazo bya politiki, imihindagurokire y’ibihe ndetse n’ihungabana ry’ubukungu ahanini rishingiye kucyorezo cya COVID-19 byatumye ibiciro by’ibiribwa byiyongera bigira ingaruka ku bushobozi bw’ingo bwo kuba zabona amafaranga yo kujya guhaha.

    WFP ivuga ko nko Sudani y’Epfo yibasiwe n’ibibazo by’umwuzure mu myaka itatu yikurikiranya, bikaba byaratumye imiryango iva mu byayo, imirima irengerwa ibintu byateye igihombo hatibagiwe n’amatungo yahapfiriye. Ibi byongereye ikibazo iki gihugu gisanzwe gifite cyo kwihaza mu biribwa byiyongera kandi k’u makimbirane akomeje yakomeje kurangwa muri Sudani y’Epfo. Impuguke kandi zerekana ko iki kibazo cy’ibura ry’ibiribwa bishoboka ko kiziyongera.

    Isesengura ryakozwe mu Gushyingo 2021 ryagaragaje ko intara 11 zizibasirwa n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyane mu 2022. Rikomeza ryerekana kandi ko miliyoni 7.2 zizakenera ubufasha kubera hazabaho ibura ry’ibiribwa rikabije mu bice by’igihugu.

    Ndetse, imiryango n’ibigo bishinzwe imfashanyo bitangaza ko iki kibazo kogoye cyane bigasaba inkunga nyinshi y’ibiribwa mu rwego rwo gutabara abashonje.

    Gusa ariko nubwo ibihugu nka Kenya, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo ibintu bikomeje kuzamba, WFP itangaza ko hari ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba bidafite iki kibazo kuburyo biteye inkeke.

    Igihugu cya Uganda cyabonye umusaruro muke bitewe n’imvura yabonetse ariko yariri munsi y’ikigereranyo kugeza mu Kuboza, gusa bikaba biteganijwe ko umusaruro uziyongera mubihe biri imbere mu turere two hagati n’iburengerazuba, ndetse no mu tundi turere tw’igihugu nka Karamoja, kandi ko bitaganyijwe ko ubuhahirane n’ibihugu bituranyi bizatanga umusaruro.

    Tanzaniya, kugeza ubu ikibazo cy’ibiribwa si ikibazo kuko Minisiteri y’ubuhinzi yatangaje ko ubu ifite ibihagije mu bubiko ndetse yatangiye gutekereza uburyo yafungura ubuhunikiro bwabyo no mu bindi bihugu ibintu bizafasha no kubigeza ku isoko ryo muri ibyo bihugu.

    Muri iki cyumweru, Tanzaniya yafunguye ububiko bwo guhunikamo ingano I Lubumbashi, muri DR Congo, na Juba muri Sudani y’Epfo. Minisitiri w’ubuhinzi Hussein Bashe yavuze ko igihugu giteganya no gufungura ubundi buhunikiro I Mombasa muri Kenya.

    Minisitiri Bashe yagize ati: 'Twagejeje toni 800 z’ingano mu bubiko bwombi. Ibi byose biri mu rwego rwo gutuma abahinzi n’abacuruzi bo muri Tanzaniya babona amasoko meza k’umusaruro n’ibicuruzwa byabo.'

    Bashe yakomeje avuga ko bizera ko ibi bizatuma abahinzi barushaho kongera umusaruro. Uyu mwanzuro wa gufungura ubuhunikiro mubindi bihugu bikaba ari uburyo bwo kwirinda iyangirika ry’umusaruro rikunze kugaragara muri Tanzania bikazafasha kuwegereza isoko.
    Gusa iyi raporo ya WFP igaragaza ko hari imbogamizi mu bihugu bimwe na bimwe muri aka karere nk’uko Ikinyamakuru cya The East African kibitangaza. Zirimo amakimbirane ya vuba y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bishobora kugira ingaruka ku isoko.

    Intambara z’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda, Kenya na Tanzaniya, aho Nairobi yafashe umwanzuro wo gukumira ibigori byaturukaga muri ibi bihugu mu mwaka ushize, byagize uruhare mu guhungabanya isoko.

    Kenya kandi muri 2020, yari yafashe icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa by’ibikomoka kubworozi birimo amata, n’inkoko byoherezwa muri iki gihugu na Uganda ndetse kugeza ubu iki kibazo ntikirakemuka, aho Uganda yakomeje no kuvuga ko ibi byakozwe na Kenya baihabanye n’amahame y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Ibibazo ku bihugu by’u Rwanda, Uganda n’Uburundi naho haracyari ibibazo. Gusa bikagaragazwa ko intambwe iherutse guterwa yo kongera kwagura umubano hagati y’ibi bihugu byumwihariko U Rwanda na Uganda bizatanga umusaruro nyuma yo kongera gufungura umupaka wa Katuna/Gatuna, aho ibicuruzwa byinshi bijya mu bihugu byombi ndetse no muri DRC. Ibi byose bigaragazwa ko byagize ingaruka ku bucuruzi bw’ibiribwa muri aka karere muri rusange.

    Raporo ya AGRA k’u Rwanda ivugako rwagize ikibazo cyo kwihaza mu biribwa kidakabije ariko nyuma yo kugenda hakurwaho ingamba zagiye zishyirwaho zo guhangana na Covid-19 zatumye ubucuruzi bwongera kuzahuka bigira uruhare mu gutuma ababukora binjiza amafaranga abafasha kubona ubushobozi bwo guhaha.

    Muri iki cyumweru, WFP yavuze ko aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba karimo guhura n’ibihe byamalfa nk’ibyigeze kubaho mu 1981. Ndetse Abahanga bavuga ko ariko ari Ihembe rya Afurika ho hakenewe kwitabwaho by’umwihariko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/miliyoni-50-z-abatuye-uburasirazuba-bwa-afurika-bibasiwe-n-inzara-ikabije

  • Mu Rwanda abantu 40 bahitanywe n’ibiza mu gihe cy’iminsi itageze kuri 60 #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko muri iyi minsi mu bice bitandukanye bigize Igihugu, harimo kugwa imvura idasanzwe irimo kugenda yangiza ibintu bitandukanye ndetse igatwara n’ubuzima bw’abantu.

    Uretse abantu 40 bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihe kitageze ku minsi 60, ngo iyi mvura yatumye abasaga 70 bakomereka, mu gihe inzu zirenga 370 zasenyutse.

    Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, imvura yaguye mu masaha y’igitondo kugeza ku gicamunsi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yangirije bikomeye abaturage batuye muri uyu murenge, aho yabasenyeye inzu ndetse igatwara ibintu byabo bitandukanye birimo imyambaro, ibikoresho byo mu rugo, hamwe n’ibindi nk’ibiryamirwa, ku buryo badafite aho bikinga.

    Uretse ibintu n’amazu byatwawe n’iyo mvura, abatuye mu Murenge wa Bumbogo bavuga ko iyo mvura yatwaye abana batatu ariko ku bw’amahirwe ntawe yigeze itwara ubuzima nubwo batamerewe neza.

    Kugeza ubu bakaba barimo gusaba ubufasha burimo kubona aho baba bikinze, hamwe n’ibindi bikoresho by’ibanze byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

    Umwe muri bo yagize ati 'Icyifuzo cyanjye ni uko Leta yadufasha, ikaduha ahantu dukinga umusaya, kuko amazu yose yasenyutse, nta n’umwenda wo kwambara kuko nta kintu na kimwe dusigaranye, uko mpagaze uku niko meze, n’akenda nambaye ni umuturanyi ukampaye abona ndimo gutitira'.

    Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, avuga ko abarimo guhura n’akaga kubera ibiza, barimo gufashwa uko bishoboka.

    Ati 'Byaratangiye nk’ubu abaturage bahuye n’ibiza muri Gisagara bamaze gufashwa, abo muri Nyagatare na bo byabaye ejo, uyu munsi barabugezwaho, ariko niba ari nk’ubufasha bwo gusana inzu, urumva ko atari ikintu gikorwa mu munsi umwe, ubufasha bushobora guhita buboneka, ni kwa kundi Leta yunganira umuturage kugira ngo yongere kubona aho kuba, ariko bigakorwa neza kugira ngo na ya nzu ikorwe mu buryo utayisana ku wa Mbere ngo ku wa Gatandatu yongere yiture hasi'.

    MINEMA ivuga ko ahantu hose habaye ikibazo bakora ibishoboka byose ku buryo mu masaha 48 (iminsi ibiri) gahunda zo gutanga ubufasha ziba zamaze kubageraho.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, asaba abantu kutirara muri iki gihe kuko ikirere kigaragaza ko hakiri imvura ishobora kuzageza mu itumba.

    Ati 'Twerekanye ko mu minsi 10 iza, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 20 Gashyantare, imvura ikomeje mu bice byinshi by’Igihugu, kandi turateganya ko tariki 18 tuzatangaza iteganyagihe ry’igihembwe cy’itumba, ariko uko birimo bigaragara, iyi mvura izahita ikomereza ku mvura y’itumba'.

    Abahinzi barashishikarizwa gukomeza gukorana n’inzego z’ubuhinzi zibareberera kugira ngo bihutishe itegurwa ry’imirima, no gutangira gutera, kuko bigaragara ko imvura izakomeza igahura n’iy’itumba.

    Imvura imaze iminsi igwa yibasiye cyane uturere twa Huye, na Gisagara, mu majyepfo, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Burengerazuba hamwe n’Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Rwanda-abantu-40-bahitanywe-n-ibiza-mu-gihe-cy-iminsi-itageze-kuri-60