Category: Uncategorized

  • Musa Essenu yafashije Rayon Sports kwigaranzura Rutsiro FC iyizengereza cyane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022,Shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu mupira w'amaguru 2021-22,yakomeje hasozwa umunsi wa 17 wayo,aho Rayon Sports itaherukaga kwitwara neza yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 naho Police FC itsindwa na Espoir FC.

    Umutoza mushya wa Rayon Sports,Jorge Paixão,yabonye amanota 3 ye ya mbere nyuma yo gutsinda Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Musa Essenu ku munota wa 18 ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude.

    Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Mukura VS yiyunze n'abafana ibona amanota 3 biyifasha kwegera imbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Muri uyu mukino,Rayon Sports yashoboraga guhabwa penaliti ubwo rutahizamu wayo yagushwaga mu rubuga rw'amahina bikarangira umusifuzi abyirengagije.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa kane,Police FC yatsindiwe i Rusizi ibitego 2-0 na Espoir FC byatsinzwe na Eric Niyonsaba ku munota wa 35' na Mbonyumwami Thaïba ku wa 59.

    Mu mikino 8 ikipe ya Espoir FC yaherukaga kwakira Espoir FC kuva muri 2010), muri shampiyona,ntiyari yarabashije kuyitsinda n'umwe kuko banganyije 5 itsindwa 3 gusa uyu munsi yahagaritse ayo mateka irayitsinda.

    Umukino ubanza muri iyi shampiyona, Espoir FC yatsindiye Police FC i Kigali ibitego 2-0.

    Ndayishimiye Eric “Bakame” umunyezamu wa Police FC yavunikiye i Rusizi ubwo batsindwaga igitego cya kabiri na Espoir FC muri uyu mukino.

    Umunsi wa 17 wa Shampiyona usize, hagati ya APR FC ya mbere na Kiyovu Sports ya 2 hasigayemo amanota 2 kuko iyi kipe y'ingabo z'igihugu ifite amanota 37.

    Gicumbi FC na Gorilla FC nizo ziri ku myanya 2 ya nyuma.

    Uko imikino y'uyu munsi yagenze:

    Rayon Sports 1-0 Rutsiro
    Espoir FC 2-0 Police FC
    Etincelles 0-0 Bugesera FC

    Urutonde rw'agateganyo:

    1.APR FC 37 Pts
    2.Kiyovu Sports 35 Pts
    3.Mukura VS 29 Pts
    4. Rayon Sports 29 Pts
    5. AS Kigali 27 Pts
    6. Musanze FC 27pts
    7. Police FC 26pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/musa-essenu-yafashije-rayon-sports-kwigaranzura-rutsiro-fc-iyizengereza-cyane

  • Nyuma yo kuvuga ko 'nta nka n'imwe bagira' William Ruto yasabye imbabazi DR Congo #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Kenya yasabye imbabazi abanyecongo avuga ko atari agamije kubasuzugura nyuma y'amagambo yavuze ari kwiyamamaza akarakaza cyane abaturage na bamwe mu bategetsi muri DR Congo.

    Kuwa mbere, William Ruto arimo yiyamamariza mu ntara ya Nyeri hagati muri Kenya, yumvikanye avuga ko muri DR Congo nta nka bagira.

    Avuga mu Kiswahili yagize ati: 'Dufite isoko muri RD Congo…kiriya gihugu gifite abantu miliyoni 90 ariko nta nka n'imwe bafite…bariya bantu b'abaririmbyi…'

    Amashusho y'ibyo yavuze yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kuva kuwa kabiri nijoro yarakaje cyane bamwe mu baturage n'abategetsi ba DR Congo.

    Itangazo ryasohowe n'ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza William Ruto kuwa gatatu rivuga ko uyu mukandida yicuza kubera kutumvikana ibyo yavuze kwateje.

    Iryo tangazo rivuga ko Ruto yagize ati: '…mfashe uyu mwanya ngo nizeze leta n'abaturage ba DRC ko mbemera kandi mbubaha cyane.'

    Francine Muyumba, umusenateri w'intara ya Haut-Katanga ari mu bari imbere mu kunenga ibyavuzwe na Ruto no kumusaba ko abisabira imbabazi.

    Bamwe mu baturage ba DR Congo bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekana ko igihugu cyabo gifite inka nyinshi mu gusubiza ibyavuzwe na Ruto.

    Ruto mu gusaba imbabazi yavuze ko yabivuze 'mu buryo bwo gutebya, bigamije gushimangira ubunini bw'amahirwe ariyo n'uburyo byihutirwa kuyasingira ku baturage ba hano'.

    Raila Odinga — bahanganye mu kwiyamamariza gutegeka Kenya — yafatiye aho mukeba we yari amerewe nabi anengwa ku mbuga nkoranyambaga maze nawe aboneraho.

    Raila yasohoye itangazo kuwa gatatu avuga ko ibyavuzwe na Ruto byamubabaje cyane.

    Yagize ati: '…ibyavuzwe na visi perezida birahungabanya umubano wacu n'igihugu cy'inshuti kandi cyubaha Kenya ku rwego rwo hejuru.'

    Ambasade ya Kenya i Kinshasa yasohoye itangazo ivuga ko leta ya Kenya itazatezuka ku mubano wo kubahana na DR Congo.

    BBC

    The post Nyuma yo kuvuga ko 'nta nka n'imwe bagira' William Ruto yasabye imbabazi DR Congo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/17/nyuma-yo-kuvuga-ko-nta-nka-nimwe-bagira-william-ruto-yasabye-imbabazi-dr-congo/

  • Mwene Samusure avukana isunzu; Kim Kardashian na North West mu myenda myiza cyane (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakurikirana imyidagaduro yo muri Leta zunze ubumwe z'Amarika izina Kardashians ni ikintu bahita bumva bitewe n'ubwamamare bw'abo mu muryango Kardashian bazwi cyane nka Kim na Chloe.

    Uyu Kim Kardashian kuri ubu uri mu nzira zo gutandukana na Kanye West yagaragaye mu mafoto yatunguye benshi ubwo yari kumwe n'umwana wabo w'umukobwa  North West bakunda kwita 'Nori.'

    Kim uzwi mu bijyanye n'imideli nkuko yinjijwe muri uru ruganda n'ababyeyi be hari amahirwe ko uyu mwana we Nori nawe yaba asingira kwinjira muri urur ruganda dore ko ahri amafoto y'aba bombi yasohotse agaragaza ubwiza bwabo.

    Source : https://yegob.rw/mwene-samusure-avukana-isunzu-kim-kardashian-na-north-west-mu-myenda-myiza-cyane-amafoto/

  • Ishyano riraguye: Umusore w’i Kigali yakaniye ngo arashaka ko slayqueens zitazamutwara Ruger (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana videwo y'umunyarwenya Rusine aho yararimo kwisiga labelo ashaka ko aba slay queen bo mu Rwanda batazamutwara Ruger, umuhanzi w'icyamamare uri mu Rwanda aho yaje gutaramira abanyarwanda.

    Nkuko amajwi ari muri iyi videwo abivuga, Rusine yavuze ko abahanzi nka Rema, Diamond, Omah Lay n'abandi baje bakamucika bakisangira aba slayqueen nka Shaddyboo n'abandi gusa kuri iyi nshuro yakaniye kugirango Ruger atazamucika.

    Source : https://yegob.rw/ishyano-riraguye-umusore-wi-kigali-yakaniye-ngo-arashaka-ko-slayqueens-zitazamutwara-ruger-video/

  • Bibera mu ijuru rito! Fleury na Bahavu bahish… – #rwanda #RwOT

    Fleury uzwi nka Legend na Bahavu wamenyekanye nka Diane muri muri filime y'uruhererekane ya City Maid, batangiye gukundana mu 2016, hanyuma tariki 27 Gashyantare 2021 bakora ubukwe bahitamo kubana akaramata, iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe. Kuri ubu bafitanye umwana umwe. ‘Couple’ yabo ibereye ijisho kandi yabera benshi urugero bifuza kubaka ingo zizira umunabi ahabwo zuje urukundo n’akanyamuneza ukurikije ibyo badutangarije. 

    Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda.com, bagaragaje ibibafasha kuba mu munyenga w’urukundo rudashira. Umunyarwanda w’umuhanga yakoresheje ikinyarwanda kiza asobanura ukuntu urukundo ruryoha ku buryo abo rwahiriye yagereranyije ibihe babamo nko kwiturira mu ijuru rito. Fleury na Bahavu ni ko bibereyeho. Mu kiganiro twagiranye, twabanje kubabaza uko babigenza iyo baramutse bashwanye kuko n’ubundi bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe. 

    Kuri iyi ngingo Bahavu yabisobanuye neza ati: “Njyewe ku ruhande rwanjye nibuka ko ntinya kumubura icyo cyonyine kirangarura, rero bigatuma byoroha nkoroshya umutima kuko agomba kuba ahari mbese turi kumwe igihe cyose imyaka y’ubuzima bwacu bwose. Rero kurakaranya uba uzi ko ugomba gukora igishoboka cyose kugira ngo birangire”. Yakomeje asobanura ko umuntu yabikora kugira ngo yiyunge n’uwo bakundana yitangaho urugero ati” wavuga mbabarira wategura ibyo kurya by’ukundi kuntu ariko imbabazi zikabaho”. 

    Fleury nawe yabisobanuye mu buryo bwe agaragaza ibibafasha ati: “Iyo ubabariye umuntu ntabwo ukomeza kubyibikamo ngo ejo narakubabariye, ariko nyine nk’uko ntazibana zidakomanya amahembe kandi tukaba twarahuye dukuze, hari igihe usanga mutumvikanye gatoya ariko nyine nk’uko yabivuze uravuga uti madamu wanjye ntabwo nshaka kumutakaza. Ntabwo nshaka gutaha mu rugo ngo nsange ibintu si amahoro tugerageza uburyo bwose tugomba kubishyira ku murongo niba hari aho umwe yagenze nabi agaca bugufi agasaba imbabazi mugenzi we kugira ngo dukomeze tubane. Twebwe tubana nk’umugore n’umugabo ariko turi n’inshuti zikomeye (Best friend)”.

    Bahavu twamusabye kuduha urugero rw’ibijya bituma bashwana gato maze avuga ko ahanini ari imishinga bakunze kutumvikanaho wenda nko guhitamo igihe bayakorera n’ibindi bifitanye isano nayo. Agaragaza ko nta kindi bajya bapfa. Yagize ati: “Nta na rimwe twebwe turapfa ikintu cyo mu rugo gisanzwe! Mbese yagaragaje ko bakunze gupfa utuntu tworoheje tujyanye n’akazi. 

    Fleury nawe yagaragaje ko rimwe na rimwe atinda ku kazi wenda bafite gahunda yo kuza gufata amashusho y’ibiganiro banyuza ku rubuga rwabo rwa Youtube, yagera mu rugo agasanga umugore we yarakaye bikaba ngombwa ko aca bugufi agasaba imbabazi yifashishije uburyo bwose bushoboka.

    Ibi bituma bakomeza kwiberaho mu munyenga w’urukundo mbese bakibara nko mu ijuru rito. Baduhaye urugero rw’ukuntu bizihije umunsi w’abakundana wa Saint Valentin mu birori bakoreye mu rugo kuko umwana wabo akiri muto. Fleury yavuze ko yakoze ibishoboka ngo ashimishe umukunzi we nubwo babikoreye mu rugo kandi ngo yaratunguwe ndetse biramunezeza.

    Urukundo rwabo ni umunyenga 

    Bahavu Jannette yavuze ko yishimye cyane ndetse anagaruka ku magambo amwe n’amwe uyu mukunzi we yamubwiye yarushijeho ku mugaragariza urukundo ati: “Hari ukuntu umuntu aba yaravuze ikintu, ejo iyo agisubiyemo bituma wumva ko gikomeye cyane. Rero gihora ari gishya. Ni yo yakubwira ngo ndagukunda n’ukuri ndagukunda numva ntakureka n’ukuri ndagukunda uba wumva ari bishya ari byiza cyane rero yambwiye amagambo meza ankorera umunsi neza”. 

    Fleury yavuze ko bitamugoye kumutungura kuko yabaga ari kwita ku mwana naho we ari gushaka amayeri yo kumutungura ndetse no kubitegura.

    Fleury na Bahavu mu birori bakoze ku munsi wa Saint Valentin

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114632/bibera-mu-ijuru-rito-fleury-na-bahavu-bahishuye-ibanga-ribafasha-kwibera-mu-munyenga-wuruk-114632.html

  • Rayon Sports itsinze Rutsiro, Police FC itsindirwa i Rusizi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, aho Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro bari banganyije mu mukino ubanza.

    Umutoza Jorge Paixao yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yari yakoresheje ku mukino wa Mukura, aho Isaac Nsengiyumva atabanjemo ahubwo hongerwamo rutahizamu Mael Dindjeke.

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego ku munota wa 18 w’umukino, cyatsinzwe na rutahizamu Musa Esenu ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude, atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyabasha kuwugarura.

    Impande zombi zagerageje gushakisha igitego ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Abdulkharim Mackenzie, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément,Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Musa Esenu, Mael Dindjeke.

    AMAFOTO: Niyonzima Moïse

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-itsinze-rutsiro-police-fc-itsindirwa-i-rusizi-amafoto

  • UNICEF igiye kubaka ECD zigezweho muri Nyagatare na Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bizubakwa na UNICEF Rwanda ifatanyije n'Ikigo IHS Rwanda gikora ibijyanye n'iminara binyuze mu masezerano y'ubufatanye impande zombi zasinye ku wa 16 Gashyantare 2022.

    Muri izi ngo mbonezamikurire ebyiri zizubakwa muri Gicumbi na Nyagatare, rumwe ruzaba rufite ibyumba by'amashuri bibiri bigezweho, igikoni, n'ikizajya cyifashishwa mu kugaburira abana.

    Ruzaba rufite kandi ubwiherero bw'abana, ibiro by'abashinzwe kwita ku bana, uruzitiro n'ikigega gifata amazi.

    Buri cyumba cy'ishuri kandi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana barenga 40. Ni ukuvuga ko ECD imwe izajya yakira abana 80.

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye IHS Rwanda yatekereje gutera inkunga ibikorwa byo kurera neza abana b'u Rwanda, ashimangira ko bizagira uruhare mu kugera ku ntego z'igihugu zo kugira abana bakuze neza.

    Ati 'Kudashora imari mu bana mu myaka yabo ya mbere bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mahirwe y'ubuzima bw'ahazaza bwabo.'

    Umuyobozi wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi, yavuze ko bishimiye gufatanya na UNICEF muri iki gikorwa kigamije kurerera u Rwanda.

    Ati 'Uburezi bw'umwana ni ingirakamaro kuko bimuha ibyiza byo gutangiriraho ubuzima. Twiyemeje gushyigikira gahunda y'uburezi kuri bose n'iterambere ry'Ingo Mbonezamikurire z'Abana.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana ni cyo cyemeje Uturere twa Gicumbi na Nyagatare nk'utugomba kubakwamo izi ngo mbonezamikurire nyuma yo kugaragara ko zihakenewe cyane.

    Ni uturere kandi dufite abana benshi ndetse n'ababyeyi babo bakaba ari abakora imirimo iciriritse n'ubushabitsi burimo gucuruza mu masoko ku buryo kuri bo ari ingorabahizi kwita ku bana babo.

    Kugeza ubu UNICEF ifatanyije n'inzego zitandukanye imaze gufasha mu kubaka ECD mu turere 21 two hirya no hino mu gihugu.

    UNICEF itanga inkunga z'amafaranga, ibikoresho n'ubumenyi bwihariye bwagenewe gushyiraho ibigo byagenwe bya ECD muri buri karere.

    Ibi bigo bitanga ibikorwaremezo n'ibikikije umwana muto akeneye kugira ngo abashe gukuza ubushobozi n'ubuhanga baba bifitemo, kandi UNICEF inafasha gutanga amahugurwa ku bazajya bakora muri za ECD.

    Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko uburezi bw’umwana muto ari ingenzi kuko bumuha intangiriro nziza y’ubuzima

    Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey n'Umuyobozi Mukuru wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi nyuma yo gusinyana amasezerano

    UNICEF na IHS Rwanda bemeranyije gufatanya kubaka ECD ebyiri muri Nyagatare na Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unicef-igiye-kubaka-ecd-zigezweho-muri-nyagatare-na-gicumbi

  • Muhanga: Umusore amaze iminsi itatu munsi y'ubutaka yaragwiriwe n'ikirombe – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w'imyaka 19 y'amavuko yagwiriwe n'icyo kirombe ubwo yacukuragamo amabuye y'agaciro ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 none kumukuramo bisa n'ibyananiranye kandi nta cyizere cy'uko yaba agihumeka.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko icyo kirombe cyaguye hari abantu barenga 10 bahita birukanka barahunga ariko Uwizeyimana kiramugwira kuko yari yinjiye imbere ntiyamenya ko kigiye kuriduka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye IGIHE ko kugeza ku mugoroboba wo kuri uyu wa Gatatu batashye bataramubona kandi nta cyizere bafite cy'uko bazasanga ari muzima.

    Ati 'Kuva ejo twashyizeho imashini idufasha gucukura ariko tukagira ibyago bikongera bigatenguka. Kugeza ubu ntituramubona kandi nta cyizere dufite cy'uko yaba akiri muzima.'

    Uwizeyimana yari akiri umusore abana n'ababyeyi be, yakoreraga imwe muri sosiyete zahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Muhanga.

    Uwizeyimana Elie wo mu Karere ka Muhanga amaze iminsi itatu agwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umusore-amaze-iminsi-itatu-munsi-y-ubutaka-yaragwiriwe-n-ikirombe

  • Umugandekazi wari wagiye gupagasa, yakuwemo impyiko atabizi muri Arabia Saoudite #rwanda #RwOT

    Abaganga bo mu Gihugu cya Uganda baremeza ko basanze umugore wari wagiye gukora akazi ko mu rugo muri Arabia Saoudite yarakuwemo impyiko ye y'i buryo bitavuye ku mpanuka y'imodoka nk'uko umukoresha we yari yabitangaje.

    Minisiteri y'umutekano mu Gihugu, yemeje aya makuru nyuma yo guhabwa icyegeranyo cy'ibitaro bikuru by'igihugu bya Mulago. Bisunze iki cyegeranyo, umuryango w'uyu mugore usaba Leta gufata iki kibazo nk'icyayo gushyika uyu mugore arenganuwe.

    Judith Nakintu w'imyaka 38 y'amavuko, afite abana batanu yatwawe na kompanyi yitwa Nile Treasure Gate mu 2019 kugira ngo ajye gupagasa nk'umukozi wo mu rugo mu karere ka Jeddah muri Arabia Saoudite.

    Amaze amezi abiri akora akazi, umuryango we ntiwasubiye kumubona kuri terefone, ariho nyina we yahise atangira kumushakisha, maze nyuma y'amezi atatu abwirwa ko umwana we yagize isanganya/impanuka.

    Uyu mubyeyi we ati:' Yaraduhamagaye kuri terefone atubwira ko yagize isanganya/impanuka, ko rero yari akeneye kumenya umuryango we. Nibwo namubajije nti ' Yakoze impanuka kompanyi yamutwaye ntiyabimenya'?.

    Akomeza ati' Nahise nterefona abayoboye iyi kompanyi ndabibamenyesha, ariko bambwira ko ntabyo bazi kandi ntabyo babwiwe'. Ku wa 30 Gitugutu (Ukwakira) 2021, niho iyi kompanyi Nile Treasure Gate yaterefonnye nyina wa Nakintu.

    Umwana we yari yiteze gushyika ku kibuga cy'indege cya Entebe kuri uwo musi. Yahise afata urugendo gushyika kuri icyo kibuga cy'indege kugira ngo yakire umwana we. Ahageze, yagiye kubona abona umukobwa we yururutswa indege ari ku ntebe y'abarwayi, adashobora kugenda cyangwa kwigenza, ahita yinjizwa muri rusehabaniha/Imbangukiragutabara yamushyikanye ku bitaro bikuru bya Mulago.

    Bukeye, bahawe uruhushya rwo gutaha, ariko we ntiyemeye icyegeranyo yahawe ku mwana wiwe. Uyu mubyeyi ati:' Turi mu bitaro, abayoboye kompanyi yamutwaye bohereje umuganga kugira ngo amusuzume, bahita bavuga ko ameze neza kandi ko nta kibazo afite. Njyewe sinabyemeye, aribwo ku wa mbere nahise musubiza i Mulago kugira ngo bongere bamusuzume neza, aribwo nyuma nabwiwe ko bamukuyemo impyiko'.

    Agness Loye, umuyobozi nshingwabikorwa w'ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry'abantu mu rwego rwa Uganda rushinzwe urujya n'uruza, yabwiye abanyamakuru ko ibitaro bikuru bya Mulago byemeje ko yakuwemo impyiko imwe.

    Ati' Isuzumwa ryakozwe n'abaganga muri Uganda, riremeza ko impyiko ye y'iburyo yakuwemo, amaperereza ya mbere ya Polisi akaba yerekana ko umukoresha we muri Arabia Saoudite azwi kw'izina rya Sadaffa Muhamed, yatanze icyegeranyo cy'ibinyoma, abeshya umuryango w'uyu mugore cyerekana ko ibice byose by'umubiri we bimeze neza kandi atari byo'.

    Icyegeranyo cya mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, cyari cyatanzwe na Polisi ya Arabia Saoudite cyerekana ko Nakintu, ubu yamugaye, yari yagize impanuka.

    Nk'uko byandikwa n'ikinyamakuru Indepent cyo muri Uganda gikorera ku rubuga nkoranyambaga(internet), nyuma y'imisi mike iyi kompanyi ya Nile Treasure yahawe amakuru avuga ko abana babiri b'uyu mukoresha bari bapfiriye muri iyo mpanuka ivugwa, ku bw'amahirwe Nakintu akarokoka n'ubwo yari yababaye cyane, bituma amaraso ye avura.

    Ku ruhande rwe, umukuru w'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'abakozi b'abimukira, Abdallah Kayonde, avuga ko yandikiye iyi kompanyi ayisaba kwishyura indishyi y'akababaro ya miriyoni 600 z'amashilingi ya Uganda ku gikorwa kigayitse cyo gukuramo uyu muntu impyiko mu buryo bunyuranije n'amategeko, ikajya kugurishwa.

    Hagati aho, iyi kompanyi ishyirwa mu majwi, ihakana ko nta ruhare ifite muri iki gikorwa cyo gukuramo impyiko uyu mugore.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umugandekazi-wari-wagiye-gupagasa-yakuwemo-impyiko-atabizi-muri-arabia-saoudite/

  • Umugore wa mbere ku isi yakize SIDA nyuma yo kumuvura mu buryo bwihariye #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa gatatu ku isi ukize virus itera Sida (VIH),aba n'umugore wa mbere ukize iyi ndwara,hakoreshejwe uburyo bwo kumutera uturemangingo.

    Uyu mugore wari umaze igihe avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso (leucémie/leukaemia), yatewe uturemangingo(stem cells/cellules souches) tw'umuntu asanzwe afite ubudahangarwa karemano bwo kutandura virusi itera SIDA.

    Nyuma yo gusimbuza bimwe mu bigize amaraso ye, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu kumuvura kanseri yari arwaye,uyu mugore yaje gukira na VIH/SIDA.

    Byemejwe ko amaze amezi 14 nta virus itera Sida igaragara mu maraso ye.

    Abaganga bavuze ko ubu buryo bwakoreshejwe mu kuvura uyu mugore butizewe ku buryo bwakoreshwa ku bantu bose,ndetse ngo bamwe mu barwaye SIDA bishobora kubagiraho ingaruka.

    Ibyabaye kuri uyu mugore byatangarijwe mu nama y'ubuvuzi yabereye i Denver ku wa kabiri, akaba ari ubwa mbere ubu buhanga bukoreshejwe nk'uburyo bwo kuvura Virusi itera SIDA.

    Abahanga bemeza ko abasirikare b'umubiri bongererwa ubudahangarwa, umuntu ntashobore kwandura iyi virusi.

    Uyu murwayi yatewe turemangingo (cellules/cells) nk'imwe mu nzira yo kumuvura kanseri kandi kuva icyo gihe ntiyigeze akenera ya miti yo kugabanya ihabwa abarwayeVirusi itera Sida.

    Bimwe mu bigize amaraso yahabwaga byari byarasuzumwe neza, ku buryo atashoboraga kwanduzwa virus itera Sida.

    Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uwo mugore yasanzwemo HIV mu 2013, nyuma y'imyaka ine abaganga bamubwira ko arwaye 'myeloid leukaemia' — kanseri itangirira mu maraso aba imbere mu misokoro.

    Bibarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 37 ku isi bafite HIV, ndetse umubare munini uri muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

    Kugeza ubu hakomeje gushakishwa umuti cyangwa urukingo byafasha abantu gukura VIH mu mubiri bidasabye uburyo bwinshi bwa gihanga, cyangwa kuba umuntu yakomeza gufata imiti igabanya ubukana.

    Ubu buryo bwo guhindura bimwe mu bigize amaraso bwatangiye gukoreshwa ubwo mu 2007 uwitwa Timothy Ray Brown yakiraga HIV, nyuma yo guhabwa amaraso y'umuntu wari ufite ubudahangarwa kuri iriya virus.

    Ubwo buryo bwongeye kugeragezwa bukiza undi mugabo witwa Adam Castillejo, none hiyongereyeho uyu mugore wo muri Leta ya New York.

    Bose uko ari batatu bari barwaye kanseri, ku buryo bari bakeneye gusimburirwa amaraso kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-mbere-ku-isi-yakize-sida-nyuma-yo-kumuvura-mu-buryo-bwihariye