Category: Uncategorized

  • Navutse ndi Muzima! Twaganiriye na Fredda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mu bahatanira Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

    Fredda yaje kubona amahirwe yo kuza muri 29 batoranyijwe ngo bahagararire umujyi wa Kigali, yiyongera kuri Uwimana nawe ufite ubumuga ndetse bakomeza guhamya ko abafite ubumuga bashoboye kandi bigirira ikizere.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na Umuryango na DC TV Rwanda, yavuye imuzi uko yaje kwisanga afite ubwo bumuga ndetse anahishura ko atari ko yavutse ameze. Ati” Navutse ndi muzima, maze kugira amezi umunani naje kugira uburwayi, mu rugo bambwira ko naje gutakaza amaraso menshi, nkomeza kwitabwaho kwa muganga ndetse nza gukira ndataha”

    Fredda avuga ko amaze gukira yakomeje kumera neza,amaze kugera hejuru yaje guhura n'ikibazo. Ati” naje kugira ikibazo, nk'ikintu cyakwikubita hasi sinshyumve, abo mu rugo bampamagara simbumve, biza guhita birangira mbaye gutya.”

    Fredda avuga ko kuba afite ubumuga kandi akaba ari guhatanira ikamba n'abandi kandi bo bazima bitamuteye ubwoba, ahubwo ko yumva ari ishema yaba kuri we ndetse no kuri bagenzi be bafite ikibazo nkicye.

    Muri Miss Rwanda afite umushinga wo kuba ijwi ry'abafite ubumuga muri rusange, ndetse ko nta kabuza agomba kubiharanira kugera ageze ku ntego ze.

    Fredda yifitiye ikizere ko yaba Nyampinga w'u Rwanda.
    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/navutse-ndi-muzima-twaganiriye-na-fredda-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no

  • Umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze Nturi nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara na Polisi y'u Rwanda, rimenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Polisi ikomeza ivuga ko bamwe mu bakoreshaga uyu muhanda, bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze, cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Mugirwa inama yogukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 17, 2022

    Kugeza ubu, Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, itangaza ko muri Mutarama 2022 abantu 40 bahitanywe n'ibiza, abagera kuri 70 barakomereka mu gihe inzu 370 zasenyutse.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yabwiye RBA ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza bafashwe.

    Ati 'Byaratangiye nk'ubu abaturage bahuye n'ibiza muri Gisagara batangiye gufashwa, abo muri Nyagatare nabo byabaye ejo nabo ubufasha babugezwaho ariko niba ari n'ubufasha bwo gusana inzu ntabwo ari ikintu gikorwa mu munsi umwe, ubufasha bushobora guhita buboneka kwa kundi Leta yunganira umuturage ngo yongere kubona aho kuba ariko bigakorwa neza kugira ngo ya nzu isanwe mu buryo burambye. Ahantu hose habaye ikibazo dukora ku buryo mu masaha 48 gahunda zo gutanga ubufasha ziba zitangiye.'

    Imvura imaze iminsi igwa imaze kwangiza ibikorwa byinshi harimo n'abantu 40 bitabye Imana

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhanda-kigali-rulindo-musanze-ntukiri-nyabagendwa

  • Perezida Kagame yakiriwe byihariye n'Abanyarwanda baba i Bruxelles (Amafoto & Video) #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by'umurwa mukuru Bruxelles, bateraniye Hanze y'ahakorera EU, benshi bari gucinya akadiho mu kugaragaza ishema betewe na Perezida Kagame. Bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa twitter n'ikinyamakuru Igihe, agaragaza aba banyarwanda baririmba indirimbo “Tuzarwubaka“, bishimira ibyo igihugu cyagezeho ndetse n'uburyo bifuza gukomeza kucyubaka mu kurushaho kukigira cyiza bavuga ko bifuza no kukigira Paradizo.

    AMASHUSHO:

    Morali ni yose mu Banyarwanda i Bruxelles.

    Bakereye kwakira Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'uw'Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    🎥 @Karirima1 pic.twitter.com/YjR2OpkPUc

    — IGIHE (@IGIHE) February 17, 2022

    Ambasaderi Dieudonée Sebashongore uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg no mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi (UE) aganira na IGIHE yagize ati 'Nibyo koko Perezida Paul Kagame aragera hano mu kanya, aho yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga rizakoreshwa mu mirimo yo kubaka inganda zizakora inkingo zirimo n'iza Covid-19 ku Mugabane wa Afurika, mu bihugu birimo n'u Rwanda.'

    Yavuze ko impamvu Abanyarwanda biteguye kwakira Perezida Kagame, ari ukumushimira ibyiza akomeje kugeza ku gihugu.

    Ati 'Mu rwego rwo kwishimira ibyo akomeje kugeza ku Banyarwanda ari nabyo izi ngendo arimo zigamije. Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga hano mu Bubiligi benshi biteguye kuzaza kumwakira no gushyigikira iryo terambere akomeje kutugezaho no kudushakira hirya no hino ku Isi. Tuzahora turi inyuma ye rero.'

    Iyi nama, yabaye ku nshuro ya gatandatu iri kubera i Bruxelles mu murwa mukuru w'u Bubiligi aho yatangiye kuri uyu wa kane taliki 17-18 Gashyantare 2022.

    Muri iyi nama y'iminsi ibiri, Abayobozi b'Ibihugu bazaganira uburyo ibigize imigabane yombi byakongererwamo imbaraga harebwa cyane ibijyanye no kwita ku kibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, icyorezo cya Covid-19 n'ishyirwaho ry'uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku bijyanye n'amahoro n'umutekano.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2022 mu isoza ry'iyi nama hazagaragazwa ibyemezo byafashwe n'ibihugu byo ku migabane yombi irimo uwa Afurika n'u Burayi, bizagenderwaho kugera mu 2030.

    Iyi nama igiye kuba ikurikiye iyo ku rwego rw'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga muri AU-EU yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 na 26 Ukwakira 2021.

    Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n'u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y'ubufatanye mu 2007.

    REBA AMAFOTO:






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abanyarwanda-batari-bake-babukerewe-mu-kwakira-perezida-kagame-i-bruxelles

  • Umugabo wari wakoze ubukwe yerekanye uko azajya yuzuza inshingano z’umugabo mu bubiri imbere y’abantu (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore we basusurukije abari bitabiriye ubukwe bwabo, ubwo bajyaga kuri matora bakerekana ukuntu umagabo azajya yuzuza inshingano z'umugabo mu bubiri.

    Amashusho agaragaza abo bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zintandukanye aho abantu bagiye bacika ururondogoro.

    Abo bombi bigaragaje ku ubwo hari hari kuba umuhango w'ubukwe bwabo, aho bagiye kuri matora bari bahawemo impano bagatangira gukora ibyabashakanye gusa ariko bari bambaye imyenda.

    Reba Videwo 

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wari-wakoze-ubukwe-yerekanye-uko-azajya-yuzuza-inshingano-zumugabo-mu-bubiri-imbere-yabantu-videwo/

  • Umutoniwase ufite ubumuga yasabye Leta kwemez… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabaye uwa kabiri witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga nyuma ya Uwimana Jeannette uhagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda.

    Muri iri rushanwa Umutoniwase afite nimero 58. Asanzwe afite akazi aho akora mu bijyanye no guhindura ibitabo byanditse by'abana biga mu mashuri abanza ahindura mu rurimi rw'amarenga, yifashishije amashusho [Video].

    Uyu mukobwa avuka mu muryango w'abana umunani, ni we mfura, kandi ni we gusa ufite ubumuga. Amashuri abanza yize mu Karere ka Huye, icyiciro rusange yize i Nyamirambo mu ishuri ry'abafite ubumuga, asoreza amasomo ye mu ishuri rya Gatagara i Huye.

    Yabwiye INYARWANDA ko inkuru y'ukuntu yagize ubumuga atabasha kuyibara neza, kuko Nyina yamubwiye ko ubwo yari afite amezi umunani yamujyanye kwa muganga yarwaye cyane afite umuriro mwinshi atazi neza ikibazo yari yagize mu maraso.

    Avuga ko icyo gihe Nyina yamusubije mu rugo ariko akomeza kuremba. Ku buryo Nyina yajyaga akomanga ku rugi rw’inzu ntiyumve ko hari urusaku ruri gutangwa n'urwo rugi.

    Akomeza avuga ko icyo gihe ari bwo Nyina yamusubije kwa muganga, abaganga bemeza ko afite ikibazo cy'ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Umutoniwase avuga ko umuryango we wakomeje kumwitaho ntiwamutererana. Arawushimira! Akavuga ko ageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, yize mu ishuri rimwe n'abafite ubumuga n'abatabufite, bituma atoroherwa mu masomo ye.

    Ati '…Twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n'abandi batabufite byabaga bigoye kuko wasangaga mugenzi wanjye nta marenga azi njyewe nkafata umwanya wo kumwigisha amarenga kugira ngo nawe mu ishuri namara kumva ibyo bigishije aze kunyigisha. Kubera ko mu ishuri nta musemuzi wari urimo.'

    Akomeza avuga ko n’abarimu babigishaga babaga bafite imbogamizi mu rurimi rw'amarenga, bigatuma we akora ushoboye akigisha bagenzi be ururimi rw'amarenga, kugira ngo aze kubona abamusobanurira ibyo abarimu bigishije.

    Umutoniwase avuga ko umuryango we umwitaho cyane, kandi ko abavandimwe be n'abandi bamubaha hafi, byatumye atigunga mu buzima bwe kugeza n'ubu.

    Avuga ko ubuzima yakuriyemo butandukanye n'ubw'abandi bafite ubumuga bagiye bagibwa ibicibwa n'imiryango imwe n'imwe ahanini biturutse ku kumvira abaturanyi babwira ko umwana babyaye ufite ubumuga ntacyo azabamarira.

    Ati “Njyewe iyo mbagamizi nayo nagize. Ntabwo nigeze mpezwa. Umuryango wanjye wanyitayeho kandi banyemereye ko niga mbese izo mbogamizi z'uko bampisha cyangwa bambuza amahirwe yo kwiga ntabwo byigeze bibaho […] Ntabwo bigeze bampeza cyangwa ngo nkandamizwe.'

    Uyu mukobwa avuga ko zimwe mu nshuti ze zizi ururimi rw'amarenga ku buryo bimworohera kuganira nabo. Ndetse ko imirimo imwe n'imwe yo mu rugo ayikora, akanatumwa nko kuri 'Boutique' n'ahandi kandi akabasha gutumika.

    Umutoniwase yabwiye INYARWANDA ko yashimishijwe no kuba yarakoze amateka akaba umukobwa wa kabiri ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda 2022.

    Kandi aya mateka akaba aherekejwe no kwerekana ko n'abafite ubumuga bashoboye. 

    Ati 'Kwinjira muri Miss Rwanda biranshimishije kandi aya mateka nishimira ko azerekana y'uko abantu bose bafite uburenganzira bungana. Yaba umuryango wanjye ari abandi bantu byose bizagaragaraza y'uko abantu bafite ubumuga n'abatabufite bafite amahirwe angana kandi hari ubukangurambaga buzaba buri gukorwa.'


    Umutoniwase Fredda ari mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Akavuga ko afite icyizere cy'uko mu myaka iri imbere hari abandi bakobwa bafite ubumuga bazitabira iri rushanwa. 

    Yavuze ko umuryango we wamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere, kandi ko na Murumuna we buri gihe yamusabaga kwitabira iri rushanwa, kuko we atarageze imyaka y'ubukure imwemerera kwitabira.

    Umutoniwase yavuze ko uretse guterwa imbaraga n'umuryango we, kwitabira Miss Rwanda byanaturutse ku mushinga ashaka gukora wubakiye ku burezi bugera kuri bose.

    Akavuga ko hari abafite ubumuga bagihishwa n'imiryango yabo, ntibahabwe amahirwe angana n'abandi ngo nabo bakandagire mu ishuri.

    Uyu mukobwa hari abo azi bafite ubumuga babujijwe amahirwe yo kujya ishuri, ku buryo batazi n'ururimi rw'amarenga bikabagora kuganira na bagenzi babo.

    Umutoniwase avuga ko nk'abafite ubumuga batoroherwa no kumenya amakuru, kuko Televiziyo zidashyiraho umusemuzi w'ururimi rw'amarenga.

    Akavuga ko bikiri imbogamizi. Ati 'Uretse Televiziyo Rwanda ni yo ifite umusemuzi nawe usemura mu makuru ariko izindi Televiziyo usanga ntawe. Kandi amakuru mu by'ukuri aba ari ingenzi. Ubwo rero bidusaba y'uko dukurikirana RBA yonyine. Kandi ubwo nabwo iyo amakuru y'Ikinyarwanda yagucitse ntayandi.'

    Akomeza ati 'Ikintu rero twasaba Televiziyo zitandukanye bajya bashyiraho abasemuzi kubera ko kuri ubu ni RBA yonyine.”

    “Kandi hari igihe uba ushaka kumva amakuru atandukanye, kubera ko nk'abantu bumva bo baba bafite amahirwe atandukanye yumva amakuru hano n'ahandi ariko twebwe ni ukumva ayo kuri RBA gusa nabwo kandi ayo mu Kinyarwanda.'

    Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo Leta yemeze ururimi rw'amarenga, kuko abafite ubumuga batoroherwa no kubona serivisi.

    Ati 'Nasaba Leta y'uko yakwemeza ikoreshwa ry'ururimi rw'amarenga. Kugira ngo wenda kwa muganga, mu mashuri, abarimu, abantu bose bamenye ururimi rw'amarenga.'

    'Kubera ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n'imbogamizi nyinshi. Icyo gihe rero abantu baruzi byafasha wa muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.'

    Atanga urugero akavuga ko umuntu ufite ubumuga ataroherwa no kubona serivisi kwa muganga, kuko kenshi usanga abaganga batazi ururimi rw'amarenga.

    Avuga ko mu gihe Leta itaremeza ururimi rw'amarenga, abantu bakwiye kugira ubushake bwo kwiga ururimi rw'amarenga, kandi bakamenya ko ari ururimi nk'izindi.

    Umutoniwase yavuze ko umuryango utigeze umutererana, kandi ko ari nabo bamusabye kwitabira Miss Rwanda 2022 

    Umutoniwase avuga ko yishimiye kwandika amateka nk'umukobwa wa kabiri ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda

    Umutoniwase avuga ko afite icyizere cy'uko azaboneka mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 

    Umutoniwase yavuze ko afite abazamufasha gusemura ururimi rw'amarenga igihe Kwizera Clementine yaba atabonetse

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTONIWASE FREDDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114649/umutoniwase-ufite-ubumuga-yasabye-leta-kwemeza-ururimi-rwamarenga-atunga-agatoki-televiziy-114649.html

  • “Nakuze nziko ndi mubi” umuhanzi Alyn Sano yavuze agahinda yakuranye. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzikazi bamaze kwigarurira imitima y'abafana hano mu Rwanda, Alyn Sano, yatangaje agahinda yakuranye ko kuba yarabwirwaga ko ari mubi kandi asa n'abahungu.

    Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru Murungi Sabin, Alyn Sano yavuze ko nawe amaze igihe gito amenye ko ari mwiza. Avuga ko nawe yari yarishyizemo ko ari mubi bigatuma abaho mu atikunda.

    Yagize ati 'ubu nibwo ntangiye kwikunda,..nakundaga kwambara ibintu bimpishe agahanga kuberako mu mikurire yange nakuze nziko ndi mubi'

    Raba amashusho wumve ibyo yatangaje:

    Reba amashusho y'indirimbo nshya ya Alyn Sano

     

    Source : https://yegob.rw/nakuze-nziko-ndi-mubi-umuhanzi-alyn-sano-yavuze-agahinda-yakuranye-video/

  • Politiki n'imiyoborere myiza ni nk'umubiri ufite ubuzima buzira umuze-Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku wa Gatanu kuko yari iy'iminsi ibiri.

    Perezida Kagame watanze ikiganiro ku munsi wa mbere nk'uko byatangajwe na Perezidansi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko imiyoborere mibi ari yo nyirabayazana w'amakimbirane abyara umutekano muke, ikaba ikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kubisigasira mu buryo burambye.

    Yagize ati 'Nta bundi buryo bwo kubaka amahoro n'umutekano birambye ku migabane yombi hatubakiwe ku miyoborere. Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa buke mu mubiri, indwara zibonetse zose zikawinjirana.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihungabanya umutekano atari umwihariko ku mugabane umwe ari na yo mpamvu hakenewe imitekerereze mishya n'uburyo bushya bwo guhuza ibikorwa mu kurwanya iterabwoba no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro.

    Ati “Ntidushobora kurebera mu gihe ubuzima bw'abasivile b'inzirakarengane igihe buri mu kaga. Umutekano ku Mugabane w'u Burayi na wo ushobora guhungabnywa.Turi abaturanyi kandi ibihungabanya umutekano ntibigira imipaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwo ku rwego rw'ibihugu ndetse na mpuzamahanga ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n'ingorane za none kandi ko ibikorwa by'ingabo ku rwego rw'Akarere bikwiye guterwa inkunga. Icyakora ngo nta mubare w'abasirikare cyangwa amafaranga bibasha kuzana amahoro arambye.

    Yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye hagati y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'uwa Afurika Yunze Ubumwe butajenjetse kandi bubyara umusaruro ufatika.

    Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza ari nk'umubiri ufite ubuzima buzira umuze

    Hasabwe ko imigabane yombi yagirana ubufatanye bwimbitse kandi bubyara umusaruro ufatika

    Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko ibikorwa bihungabanya umutekano bitagira imipaka bityo bakwiye gufatanya kurwanya iterabwoba

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo ari mu bitabiriye iyi nama

    Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa ikaba izamara iminsi ibiri

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-n-imiyoborere-myiza-ni-nk-umubiri-ufite-ubuzima-buzira-umuze-perezida

  • Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yari yatanze mbere yasabaga abakoreshaga uyu muhanda kwitabaza ibindi byerekezo nka Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira hirindwa ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

    Amakuru ahari ni uko nyuma y'aho imvura yagabanyije ubukana n'ibikorwa byo gushaka inzira byari byatangijwe byatanze umusaruro watumye umuhanda wongera kuba nyabagendwa.

    Mwiriwe,#RwandaPolice irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze ari nyabagendwa.

    Murakoze https://t.co/MpocY1U1ZI

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 17, 2022

    Inkuru yatambutse mbere

    Hari aho umuhanda wari wangijwe n’ibiza mu Karere ka Rulindo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-musanze-wongeye-kuba-nyabagendwa

  • Umukobwa uri muri #MissRwanda2022 yatangaje ko atazi kuvuga umushinga we mu kinyarwanda. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Kelly Ndahiro ni umwe mubakobwa mirongo irindwi bakomeje banyuze mu majonjora yabereye muri buri ntara.

    Uyu mukobwa ubwo yari mu kiganiro kuri Yago Tv Show, umunyamakuru yamubajije ku mushinga we maze atangazwa n'igisubizo yahawe.

    Ubwo uyu mukobwa bamubazaga umushinga we uwo ariwo, uyu mukobwa yatangaje ko atazi kuvuga umushinga we mu kinyarwanda.

    Abenshi bakaba bibajije uko ukuntu atazi kuvuga umushinga we mu kinyarwanda kandi mugihe yaba atsinze agomba gukorera umushinga we mu Rwanda ndetse agakorana n'abanyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-uri-muri-missrwanda2022-yatangaje-ko-atazi-kuvuga-umushinga-we-mu-kinyarwanda-video/

  • Birababaje: Umusore yitabye Imana yari ari kwitegura ubukwe muri uku kwezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto wari ufite ubukwe muri uku kwezi yagonzwe n'imodoka ahitashiramo umwuka.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango imbere ya gare (aho bategera imodoka) ya Ruhango, ubwo uwo musore wari utwaye igare ririho ibijumba yaje kugongwa n'ikamyo agahita ahasiga ubuzima.

    Imyirondoro y'uwo musore yerekana ko yitwa Kwizera Philbert, akaba yakoraga akazi ku bunyonzi muri ako Karere ka Ruhango.

    Abaturage bari ahongaho babajwe bikomeye n'urupfu rw'uwo musore ndetse banavuga ko uyu musore yari afite ubukwe muri uku kwezi dore ko ngo yari yaramaze gusezerana imbere y'amategeko.

    Abashoferi bari batwaye iyo kamyo bakimara kugonga uwo musore bashatse gutoroka ngo bacike, gusa ariko abaturage bababera ibamba banga ko bagenda kugeza igihe inzego z'umutekano zageraga ahabereye ibyo.

    Abaturage baganiriye na BTN Tv dukesha iyi nkuru banenze abanyamagare kubera ukuntu baba bagenda muri uwo muhanda, ndetse kandi banasabye Leta gushyira utugabanya umuvuduko muri uwo muhanda kubera ukuntu ngo ukemeje gutwara ubuzima bw'abatari bake.

    Umurambo wa Kwizera Philbert wahise ujyanwa mu bitaro bya Kinazi, mu gihe abashoferi bo bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu karere ka Ruhango.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umusore-yitabye-imana-yari-ari-kwitegura-ubukwe-muri-uku-kwezi/