Category: Uncategorized

  • Umwana na nyina batwawe n’amazi y’imvura Imana ikinga akaboko (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore n'umwana we batwawe n'umwuzure watewe n'imvura nyinshi yari imaze kugwa Imana ikinga akaboko.

    Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kuvugwa imvura nyinshi idasanzwe, iyo mvura kandi ikomeje kugenda ihitana abantu bagiye batandukanye Kandi yangiza n'ibikorwaremezo.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zintandukanye hakomeje kugenda hagaragara amashusho y'umubyeyi wari uri kumwe n'umwana we bari gutwarwa n'amazi muri ruhurura.

    Uwo mugore n'umwana we, amazi abamanukana bavuza induru ngo batabarwe, nuko abantu bari aho hafi baza kubatabara babakura muri ayo mazi yari abajyanye. Uwo mubyeyi n'umwana we bakurwa muri ayo mazi ari bazima.

    Reba videwo

    (more…)

  • Ibyo ugomba kwirinda bishobora kwangiza impyiko zawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu batuye isi bakomeje guhura ni kibazo cyo kwangiraka kw'impyiko aho usanga kenshi haribyo birengagiza bishobora kubatera impyiko.

    Ni kenshi kandi ujya wumva ngo runaka akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Kugira ngo zangirike, zihagarike gukora burundu bisaba igihe kinini ngo bigaragare, kuko zishobora no gukora zifashishije 20% y'ubushobozi bwazo bwose. Ni ukuvuga ko bisaba igihe kirekire ngo hagaragare ko zangiritse burundu.

    Ibintu byangiza impyiko ugomba kwitondera

    1. Kutanywa amazi ahagije

    Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.

    Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

    1. Kurya umunyu mwinshi

    Nubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw'impyiko, bikanazamura umuvuduko w'amaraso (high blood pressure).

    Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z'umunyu!

    Ibi bijyana n'isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari.

    Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy'uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

    1. Gufunga inkari kenshi

    Gufunga inkari biremerera cyane impyiko bikanazangiza

    Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cg se zikangirika burundu (kidney failure).

    1. Kunywa inzoga bikabije

    Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n'impyiko, igihe uzinyweye ku rugero rwo hejuru.

    Kuba wanywa agacupa kamwe cg ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi cyane, uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

    src: umutiheath

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ugomba-kwirinda-bishobora-kwangiza-impyiko-zawe/

  • Umuyaga udasanzwe ukomeje kurimbura ibiti binini ndetse unagurukana abantu n’ibintu (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa muri za miriyoni basabwe kuguma mu rugo kubera ko Inkubi y'umuyaga wiswe, Eunice, uri kwangiza ibintu byinshi cyane mu gihugu cy'ubwongereza.

    Umuyaga mwinshi watumye amashanyarazi agabanuka, ingendo zirahagarikwa, amashuri amagana yafunzwe, kugeza ubu nta muntu uru kwidejyembya mu gihugu.

    Kugeza ubu haratangazwa ko umuntu umwe ari we umaze kwicwa n'uwo muyaga udasanzwe akaba akomoka muri Irilande mu gihe hari abandi bantu bagera kuri batatu bakomeretse mu Bwongereza.

    Uwo mugabo wo muri Irilande yishwe n'igiti cyamuguyeho ubwo yari ari imbere y'inyubako ya Henley-on-Thames, na yo yaje kuvaho igisenge kikaza no gukomeretsa umuntu umwe nk'uko Polisi ibitangaza.

    Kugeza ubu imihanda ya gari ya mishi yafunzwe n'ibiti byaguye mu nzira zayo ndetse n'indi myanda yazanwe n'uwo muyaga udasanzwe wiswe Eunice. Abashinzwe gari ya moshi bavuze ko ingendo zizakomeza mu mpera z'icyumweru.

    Igendo z'indege zirenga 400 zasubitswe kubera uwo muyaga wateye icyo gihugu.

    Reba Videwo

    Source : https://yegob.rw/umuyaga-udasanzwe-ukomeje-kurimbura-ibiti-binini-ndetse-unagurukana-abantu-nibintu-videwo/

  • Ngoma:Bari mu bwigunge ,Impamvu nyamukuru zituma abana bacikiriza amashuri #rwanda #RwOT

    Ishimwe Thierry uhagarariye abandi banyeshuri kuri iki kigo avuga ko ubu ari mu mwaka wa Gatatu w’icyiciro rusange gusa agashimangira ko atazi uko mudasobwa isa ibintu yemeza ko bibashyira mu bwigunge kuko basigara inyuma mu ikoranabuhanga kandi ariho Isi irimo kwerekeza.Ngo ikindi kibazo bafite ni ukutagira ibitabo ndetse n’isomero byabafasha kongera ubumenyi.

    Imirire mibi kimwe mu bizonga umwana

    Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri GS Sakara riherereye mu Murenge wa Murama,Akarere ka Ngoma ho mu Ntara y’uburasirazuba, Gasana Jean Valens avuga ko abana 80 bari bataye ishuri bitewe n’impamvu zavuzwe haruguru nk’uko byagiye byemeza n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturanyi b’imiryango bavukamo gusa ngo ubu abagera kuri 75 bakaba baragaruwe ku ishuri ku bufatanye n’inzego zitandukanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa VMVP(Voice in Millions of Voiceless People),wanatangiye ku bunganira mu biribwa bitanga intungamubiri zihuse ku mubiri.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 ubwo uyu muryango watangizaga igikorwa cyo guha aba bana ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri mu kuziba icyuho cy’imirire mibi mu rwego rwo kugira ngo bakure mu gihagararo no mu bwonko ndetse babashe gukurikira neza amasomo nk’abandi.

    Mukansabira Daphrose ni umwe mu babyeyi bafite umwana urimo gufashwa na VMVP mu kuzamura imirire , yemeza ko mu rugo rwe hari ikibazo cy’ubukene ari nayo ntandaro yo kuva mu ishuri ku mwana we ndetse n’imirire mibi ariko ngo ubu akaba afite icyizere ko ntakabuza umwana we agiye kwiga neza ndetse akanatsinda kuko ari mu maboko meza.

    Umuyobozi wa VMVP,Dusengumuremyi Anathole avuga ko bitewe n’ubushobozi bw’uyu muryango , abana 30 aribo batangiranye n’iyi gahunda aho buri mwana azajya ahabwa ibiribwa bitandukanye birimo amagi,ibinyomoro,imineke ndetse n’amata incuro imwe mu cyumweru ibintu avuga ko abahanga mu byimirire bemeje ko bifite intunga mubiri zishobora gutunga umuntu mu gihe cy’iminsi 6 ntakibazo cy’imirire aragira.

    Dusengumuremyi akomeza avuga ko VMVP ifite gahunda yo gufasha abana barenga 1000 mu gihugu hose uyu mwaka wa 2022 ndetse ko batazafashwa mu mirire gusa ahubwo hazabaho no kubatoza kwigamira bakiri bato ndetse bagashakirwa n’abaterankunga k’ubufatanye n’inzego.

    Akomeza avuga ko ku rundi ruhande uyu muryango ufite intego yo guteza imbere y’umuryango aho ababyeyi b’aba bana bazahugurwa ndetse bahagabwa inyigisho zibakangurira kwihangira umurimo kwiteza imbere binyuze muri gahunda zitandukanye.

    Ku ku kibazo cy’ubwigunge mu bana , Dusengumuremyi asaba umuntu wese waba warize kuri iri shuri ubu akaba afite uko abayeho kuba yasubiza amaso inyuma akibura aba bana ndetse ko umuryango VMVP ahagarariye k’ubufatanye n’inzego zitandukanye hazakorwa ubuvugizi bukahera kure hashoboka iki kibazo kigashakirwa umunti.

    Umuyobozi wa VMVP,Dusengumuremyi Anathole

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sakara ,Shirimpaka Emmanuel iyi rishuri riherereyemo avuga ko nk’ubuyobozi bashimira umuryango VMVP ndetse ko asaba inzego zimukuriye gushaka abaterankunga nk’aba benshi kugira ngo abana bose babashe kwitabwaho.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngomba , Mapambano Cyriaque avuga ko hakiri urugendo kuko icyo bita Smart Class room mu mashuri yisumbuye na 9ybe bikiri bike ariko ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare izamuke ndetse ko hari ibisha bagenda bahanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo ikorana buhanga rigere hose nk’uko byifuzwa.

    Abana bahabwa amagi,imineke amata n’ibinyomoro mu kubongerera intungamubiri zibafasha kwiga neza

    Umuryango VMPV ugaragaza ko benshi mu bana bata ishuri mu Rwanda, usanga bituruka ku mibereho mibi, abandi bakaba bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi iterwa n’icyuho cyo kuba badafite ba se cyangwa se babafite ariko basa n’abadahari.

    Umuryango Voice In Millions of Voiceless People washinzwe muri Kamana 2021 ku gitekerezo cya Dusengumuremyi Anathole na we waciye mu buzima bushaririye akiyemeza gukora ubuvugizi ku bantu nk’aba. Ugamije gukorera ubuvugizi no gufasha abafite intege nke cyane cyane hibandwa ku byiciro byirengagijwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Bari-mu-bwigunge-Impamvu-nyamukuru-zituma-abana-bacikiriza-amashuri

  • Amb Rugwabiza uherutse gusimbuzwa, ategerejwe ku mwanya ukomeye muri LONI #rwanda #RwOT

    Mu nkuru y'ikinyamakuru Imvaho Nshya, batangaje ko Biteganyijwe ko Amb. Rugwabiza azagera i Bangui mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe 2022, ndetse igihe cya Ndiaye cyo kuba yavuye muri Centrafrique gishobora kuziyongeraho ibyumweru bike mu gihe azaba agitegereje ko umusimbura afata izo inshingano.

    Ndiaye wari uri kuri izo nshingano guhera mu mwaka wa 2019, ariko ngo ntiyashatse gukomeza kuguma muri izo nshingano mu cyiciro gishya cy'Ubutumwa bw'Amahoro bwa Loni muri Centrafrique cyatangiye mu mpera za Mutarama 2022.

    Biteganyijwe ko taliki ya 22 Gashyantare, uyu mugabo azerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gutanga Raporo y'Ubunyamabanga Bukuru kuri Centrafrique yari amazemo igihe mu nshyingano.

    Valentine Rugwabiza uherutse gusimburwa ku mwanya w'Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, yatanzwe nk'umukandida ku mwanya wo guhagararira Umunyamabanga Mukuru mu Butumwa bwa MINUSCA na Jean Pierre-Lacroix ukuriye ishami ry'ibikorwa by'amahoro mu Bunyanabanga Bukuru bw'uwo Muryango.

    Kugeza ubu bivugwa ko u Bushinwa ari bwo butaremeza kandidatire ya Amb. Rugwabiza mu bihugu bitanu bivuga rikijyana muri Loni.

    Izi mpinduka zitezwe mu gihe, Perezida wa Centrafrique Faustin A. Touadéra yakomeje gusaba Loni ko Makeur asimburwa, dore ko binavugwa ko abo bagabo bombi batumvikana ku mikoranire.

    Taliki 01 Ugushyingo 2021 abarinda Perezida Touadéra, barashe ku basirikari b'Abanyamisiri bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, umwuka mubi urushaho kwiyongera.

    Uyu mukandida naramuka yemejwe burundu bizatuma u Rwanda rurushaho kuyobora Ubutumwa bwa MINUSCA, cyane ko guhera muri kamena umwaka ushize Polisi iri muri ubwo butumwa iyoborwa na CP Christophe Bizimungu na we wahawe izo nshingano asimbuye Umufaransa Pascal Champion.

    Ni mu gihe kandi guhuza ibikorwa by'ubutabazi, biyoborwa n'Umunyarwanda Vedaste Kalima guhera muri Mutarama 2021.

    Guhera mu 2014, u Rwanda rwohereza abasirikare, abapolisi n'abasivili muri MINUSCA aho kuri ubu ari na cyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, hagakurikiraho Pakistan na Bangladesh.

    Imibare ya vuba igaragaza ko mu Gushyingo 2021, u Rwanda rwohereje abasirikare 1,660, n'abapolisi 459 ndetse mu byumweru bike biri imbere hitezwe abandi basirikare bashya 250.

    Abasirikare n'Abapolisi baturuka mu Rwanda ni na bo barinda Umukuru w'igihugu, abagize Guverinoma n'abandi banyacyubahiro muri Centrafrique.

    Ambasaderi Rugwabiza Valentine aherutse gusimbuzwa ku mwanya w'uhagarariye u Rwanda muri LONI

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/amb-rugwabizi-uherutse-gusimbuzwa-ategerejwe-ku-mwanya-ukomeye-muri-loni

  • Niba abantu bakizwa, nta cyaha: Prophet Brown… – #rwanda #RwOT

    NAYITURIKI Isaac uzwi ka Prophet Brown ni umukozi w’Imana watangiye guhanura afite imyaka 17. Ni umusore wirunduriye mu gukorera Imana kuko yasanze nta kintu cyiza kibaho ku Isi nko kuba umukozi w’Imana ushimwa nayo. Atuye Kacyiru mu Karere ka Gasabo muri Kigali, akaba ari Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’ivugabutumwa unafite Itorero witwa Spirit Republic bisobanuye “Repubulika y’Umwuka”. Iri torero rye rimaze igihe gito rifuguwe, kuri ubu bakaba bakora amateraniro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Prophet Brown yavuze ku bwiyongere bw’amatorero mu Rwanda no ku Isi, anasubiza abantu bakunze kuvuga ko gushinga Itorero ari ‘Business’ (ubucuruzi). Mu busesenguzi bwe, avuga ko uramutse ushinze itorero ugamije gushaka inyungu, ukabikora utarahamagawe n’Imana, udashobora gukira. Yavuze kandi ko ubikoze ushaka inyungu, ayo mafaranga ukayabona, abantu bakakira agakiza, nta cyaha abibonamo kuko n’Imana iba ibibonyemo inyungu bahaboneka abantu benshi bakira agakiza.

    Ubwo yavugaga ku kwiyongera kw’insengero, yabanje abantu bibaza impamvu insengero ziyongera ariko ibyaha ntibishire ku Isi, abasubiza ko umugambi w’Imana atari ukugabanuka kw’ibyaha. Ati “Ntabwo ibyaha byashira kubera insengero ari nyinshi kuko, ntabwo uko ziba nyinshi ari ko abantu bazijyamo, umubare wabazijyamo nibo bake ubu. Kandi n'iyo baba bagiye kuba benshi mu by'ukuri sibyo bituma ibyaha bigabanuka. Kandi n'ubundi umugambi w'Imana si uwo kugabanura ibyaha. Ni agakiza, kandi karenze ibyo cyane. Ikindi nubwo umuntu wese yagira itorero abamo ntibyamukuraho gukora ibyaha, ahubwo uwahuye n'Imana biba bihagije”.

    Ati “Sinavuga uku nk’urwanya ko habaho amatorero menshi kuko nanjye byaranyubatse, ariko icyakoraga ni uwigishirizaga muri urwo rusengero kuruta icyo abantu bita urusengero. Kwiyongera kw'insengero ko kuzahoraho kuko abantu Imana izakoresha ibahamagara umunsi ku wundi, nubwo hari abarishinga barishinga batahaswe n'Umwuka ahubwo ari uko birukanywe aho babarizwaga ubwo bukaba ari bwo buryo butuma bagira amatorero yabo ndetse n'izindi mpamvu. Akaba ari nabwo ba bantu bari guhinduka batahinduka kuko uwatangiye itorero yari amarangamutima y'ibyo yahuye nabyo bitari Imana”.

    Prophet Brown yagize icyo abwira abavuga ko gushinga Itorero ari ubucuruzi, yumvikanisha ko ubikoze ugamije ubucuruzi ariko abantu bagakizwa nta cyaha abibonamo. Ati “Hari abandi babona ko hari kubaho churches nyinshi bikaba byitwa business. Mu by'ukuri mu buryo bwa business nk'uko bivugwa si uko bidahari, ariko biragoye ko waba ‘successful’ nk'uko wabyifuza uzi ko utahamagawe, biragoye gukira muri ubu buryo, gusa ikiri hejuru yaba uwabikora nka business inyungu ziba iz'Imana nta cyaha, kandi niba abantu bakizwa ku muntu bita ko ari muri business ndumva ahubwo Imana yaba ari yo ifite business”.

    Prophet Brown Umuyobozi Mukuru wa Spirit Republic Ministry

    Yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo kuvuga ko gutangiza itorero cyangwa kwiyongera kwayo ari ubucuruzi. Yanababwiye ko mu iremwa ry’umuntu Imana yari iri mu bucuruzi kuko byageze n’aho yemera gutanga umwana wayo kugira ngo acungure abari mu Isi. Asobanura ko Imana yabikoze mu kwanga guhomba intego yari ifite irema umuntu. Ati “Abantu bagomba kwikuramo kuvuga ko church ari business. No kukurema, Imana yari ifite business y'akamaro kugeza aho ije kugupfira, nta business irenze iyo kumenera umuntu amararo. Ni byinshi umuntu yabivugaho”.

    Prophet Brown yavukiye mu muryango w’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, amaze gukura yihitiramo aho agomba gusengera nk’uko abyivugira ati: “Navukiye mu muryango usenga, nisanga muri Adventist Church kandi nari mbikunze, ndi muto mfite nk'imyaka nka 7, 8,10 niho nabaga ndi njyanwa n'umubyeyi wanjye kugeza igihe ngeze muri Secondary. Ni bwo nongeye guterana nigaga mu wa 3 Secondary (S.3) ariho ubuzima bwanjye byatangiye guhinduka kugeza n'ubu”.

    Uretse mu Itorero ry’Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi yakuriyemo, yavuze ko andi matorero yasengeyemo harimo Christ Embassy Church iyoborwa na Pastor Chris [Christian Oyakhilome] wo muri Nigeria. Yahishuye ko kugira ngo atangize itorero “Spirit Republic” byaje ari iyerekwa aho yabonaga Imana ishaka gukora ikintu gishya. Yabanje araseka, ati “Church yaje nk'iyerekwa nkabona Imana ishaka gukora ikintu gishya, mbibona nkiri teenager (ingimbi) maze ntegereza igihe gikwiriye, nubwo ntabishaka kuko nzi ko ari umurimo munini gutangira church”.

    Prophet Brown wigira ku birenge bya Prophet Victor Kusi Boateng wo muri Ghana ndetse akaba ari we afata nk’umubyeyi we mu buryo bw’umwuka, yasobanuye icyerecyezo cya Minisiteri ye yise “Spirit Republic” bisobanuye “Repubulika y’Umwuka”. Ati “Urumva niba narahindutse ku bw'Umwuka Wera akaba ari cyo cyampinduye nk'uko wambajije ko biba bitoroshye ku rubyiruko, namenye ko Umwuka Wera ari we uhari ngo ahindure ubuzima bw'abantu benshi nkuko nanjye yabigenje”. Yavuze kandi ko yahamagariwe gutwara Imbaraga z'Umwuka Wera kuri benshi.

    Prophet Brown ubwo yari kumwe na Prophet Boateng wo muri Ghana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114675/niba-abantu-bakizwa-nta-cyaha-prophet-brown-washinze-itorero-spirit-republic-yasubije-abav-114675.html

  • Musanze: Yafashwe acyekwaho kwiba moto aniyita umusirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yavuze ko Habimana yahagaritswe n’abashinzwe umutekano mu bamotari bo mu Karere ka Musanze, bamubajije ibyangombwa bya moto n’uruhushya rumwemerera kuyitwara arabibura.

    Bamubajije ibyangombwa bye avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    SP Ndayisenga yagize ati 'Bamaze kumuhagarika bamushyikirije Polisi abazwa ibyangombwa bya moto arabibura, bamubaza uruhushya rumwemerera kuyitwara ararubura. Yabajijwe ibyangombwa bye nabyo arabibura avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba, nta karita ya gisirikare afite, ntanashobora gusobanura aho akorera cyangwa aho avuka.'

    SP Ndayisenga yakomeje avuga ko bicyekwa ko iyo moto yari yayibye, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane nyiri moto. Yakomeje akangurira abantu gutwara ibinyabiziga babifitiye ibyangombwa.

    Ati 'Ntabwo byemewe gutwara ikinyabiziga udafite ibyangombwa byacyo n’ibikwemerera gutwara icyo kinyabiziga. Akenshi usanga bene bariya bantu aribo bakora ibyaha bifashishije biriya binyabiziga, nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubujura, gutwara abanyabyaha n’ibindi. Habimana yageretseho no kwiyitirira urwego adakorera.'

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-yafashwe-acyekwaho-kwiba-moto-aniyita-umusirikare

  • Sobanukirwa inkomoko y’izina 'Kibeho’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Kibeho hazwi ku rwego mpuzamahanga

    I Kibeho hazwi ku rwego mpuzamahanga

    Yabibabwiye mu biganiro bagiranye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2022, akaba yari yifatanyije na bo mu nama mpuzabikorwa, nk’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyaruguru.

    Mu kiganiro yatanze, yabasabye gukomeza umurimo w’ubukorerabushake biyemeje, bagaharanira ubuzima bwiza bw’abo bayobora.

    Yagize ati “Hano i Nyaruguru hari ku nkiko, kandi hari n’imitwe y’ingabo ikomeye. Rimwe ubwo ingabo zari ku rugamba rukomeye n’Abarundi, hari abagize bati tugiye kurwanira u Rwanda, n’ubwo twapfa tugashira, ariko iki gihugu cyacu kibeho.”

    Yunzemo ati “Ngiyo inkomoko y’izina ryo ku butaka butagatifu Kibeho. Ubu butaka bwaje kuba butagatifu, ariko n’abakurambere bacu bari barabuhaye umugisha ukomeye wo kuvuga ngo twe n’iyo byatuvuna ariko igihugu kibeho, abazaza bazabeho neza. Uwo murage ni na wo Inkotanyi zashimangiye.”

    Mu guharanira ko igihugu cyabo kibaho kandi kigatera imbere, ba Mudugudu b’i Nyaruguru basabwe kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ubuzima bwiza bw’abo bayobora.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yagize ati “Turabifuzaho kubanza kumenya ngo mbese mu mudugudu wanjye ni ikihe kibazo kirimo? Kubera iki umwana atagiye kwiga, kuki hari ufite imirire mibi? Hakabaho no kureba uko byakemuka.”

    Ba Mudugudu bishimiye ibiganiro bahawe, kandi bahigira kuzakora ibyo bifuzwaho batibagiwe no kuba ba bandebereho.

    Uwitwa Venuste Ndihokubwayo yagize ati “Ntabwo nasaba abandi kugira isuku iwanjye ntayiharangwa. Sinzabwiriza abaturanyi kugira ingarani nanjye ntayo mfite cyangwa kujyana abana mu ishuri abanjye batajyayo.”

    Ba Mudugudu banemeranyijwe na Bamporiki ko buri mezi atatu bazajya bareba aho bagejeje besa imihigo bahigiye, hanyuma uwitwaye neza kurusha abandi akabihemberwa inka y’ubumanzi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/sobanukirwa-inkomoko-y-izina-kibeho

  • Sitball: Mu mpera z’icyumweru, Shampiyona iza… – #rwanda #RwOT

    Iyi shampiyona yatangiye mu mwaka ushize, ahakinwe ibyiciro bitatu. Mu byiciro bitatu bibanza, imikino ikinirwa mu duce dutandukanye mu rwego rwo kwegereza imikino hafi y’aho amakipe abarizwa.

    Mu byiciro byabanje, imikino yahuje amakipe yegeranye (Zone) yabereye i Gisagara, i Musanze, i Karongi, i Kirehe ndetse n’iyabereye i Bugesera ihuza amakipe yo mu murwa mukuru n’ayo mu karere ka Bugesera.

     Muri ibyo byiciro, buri gace (Zone) kagiye kabona amakipe abiri yahize andi mu bagore ndetse no mu bagabo, aho kuri ubu ayo makipe ari yo agiye guhatana mu mikino ya kimwe cya kabiri.

    Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru, amakipe 20 asigaye mu irushanwa azakina buri kipe ihure n’indi mu byiciro barimo (abagore 20 / n’abagabo10), bishakemo amakipe azakina imikino y’icyiciro cya nyuma (Finals) izabera i Gisagara ku ya 2 Mata 2022.

    Amakipe azahurira i Bugesera

    Shampiyona y’u Rwanda ya Sitball mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, yatangiye kuya 20 Ugushyingo 2021, aho yitabiriwe n’amakipe aturutse mu mpande zose z’igihugu. Amakipe y’abagabo yatangiye shampiyona ni 30, mu gihe ayakinnye mu cyiciro cy’abagore ari 28.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114665/sitball-mu-mpera-zicyumweru-shampiyona-izakomereza-i-bugesera-114665.html

  • Bahawe amagare mashya biyemeza gutwara Tour du Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babigarutseho mu mbwirwaruhame zavugiwe mu muhango wo gushyikiriza ibendera ry’Igihugu abakinnyi 12 b’Abanyarwanda bo mu makipe anyuranye, wabaye ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, ku kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center) giherereye i Musanze.

    Uwo muhango wayobowe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa, witabirwa n’abayobozi banyuranye bafite Politiki y’isiganwa ry’amagare mu nshingano barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwawanda ry’amagare (FERWACY) Murenzi Abdallah n’umwungirije, ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru n’umuyobozi w’akarere ka Musanze.

    Abahawe ijambo bose bagiye bagaruka ku ntego yo gutwara Tour du Rwanda y’uyu mwaka, cyane cyane bakabishingira ku magare agezweho bahawe asimbura ayo bari basanganywe yari amaze gusaza, bakabishingira no ku myitozo bakoze mu minsi 50 bamaze bari kumwe mu mwiherero i Musanze.

    Umutoza Sempoma Felix yavuze ko intego ari ugutwara Tour du Rwanda, ati 'Twatwaye Amisa Bongo, nubwo ari irushanwa riri hasi ku Rwanda ariko na ryo riri ku rwego rwa 2,1. Intego njye n’abakinnyi twihaye ni ugutwara Tour du Rwanda y’uyu mwaka, ibikoresho bigezweho twabihawe ntacyo tubura, kandi n’imyiteguro yagenze neza, Abanyarwanda batube hafi ahasigaye tubahe ibyishimo'.

    Amagare mashya ngo afite ikoranabuhanga rihanitse

    Amagare mashya ngo afite ikoranabuhanga rihanitse

    Abanyarwanda 12 bagiye kwitabira Tour du Rwanda, bari mu makipe atatu ari yo Team Rwanda, Benediction n’ikipe ya PROTOUCH.

    Patrick Byukusenge uzaba ari Kapiteni muri iryo rushanwa na mugenzi we Mugisha Moïse wabaye uwa kabiri muri 2020, bunze mu ry’umutoza Sempoma, bavuga ko nta rwitwazo bafite rwo kudatwara Tour du Rwanda 2022.

    Byukusenge ati 'Ibyo mwadusezeranyije n’ibyo twabasabye byose mwarabiduhaye, ibibazo twahuraga na byo mu marushanwa yatambutse byarakemutse, abakinnyi twese tumeze neza imyitozo yagenze neza twayikoreye hamwe, nubwo turi amakipe atatu ariko turi umwe, twaravuze tuti kuri iyi nshuro Tour du Rwanda ni iyacu'.

    Mugisha Moise ukinira PROTOUCH ati 'Duhagaze neza twaritoje bihagije, Abanyarwanda nabaha icyizere gihagije kubera ko mu kwezi kwa cyenda 2021 amakipe yose agiye kuza hano njye twarihuriye muri France muri Tour Bretagne, ni amakipe tuziranye neza nta bwoba tuyafitiye, nk’uko muri 2020 byagenze mba uwa kabiri, nta kabiri ku mugabo, naje nje'.

    Murenzi Abdallah uyobora FERWACY

    Murenzi Abdallah uyobora FERWACY

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwawanda ry’amagare, Murenzi Abdallah, mu mpanuro ze yibukije abakinnyi ko iyi Tour du Rwanda harimo amakipe akomeye cyane kuruta iy’umwaka ushize ko badakwiye kwirara, abasaba kwitondera ikipe ya B&B, ifite abakinnyi bari gutegurirwa Tour de France.

    Yabwiye abakinnyi ko amagare bahawe ari ku rwego ruhambaye kurenza amagare y’amakipe yose azitabira Tour du Rwanda, ndetse anababwira ko badakwiye kugira urwitwazo, kuko abakinnyi bose ku wa Gatandatu barara bahawe agahimbazamusyi kabo n’ibindi byangombwa.

    Ati 'Nta rwitwazo ku bikoresho kuko nta mukinnyi n’umwe muri iyi Tour du Rwanda uzaba afite ibikoresho biruta ibyacu, cyane cyane nk’aya magare afite tekinike igezweho'.

    Murenzi yavuze ko yizeye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda, kandi ko bose bafite ubushobozi bwo kuzitabira na Shampiyona y’Isi izaba muri 2025, ashimira Perezida Kagame ubahora hafi.

    Ati 'Nyakubahwa Minisitiri, muzadushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika urukundo akunda umukino w’amagare, by’umwihariko ibikoresho tubona, uburyo mutwitaho n’uburyo aba basore mubafasha, bigaragaza ko umukino w’amagare uri mu mutima w’ubuyobozi, ibyo byatanze n’igisubizo cy’uko ubu turi kwitegura Shampiyona y’Isi izaba muri 2025. Aba basore bari aha bafite ubushobozi bwo kuba bakina Shampiyona y’Isi'.

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa na we yashimishijwe n’intego y’abakinnyi n’abatoza yo gutwara Tour du Rwanda, avuga ko kuba bahawe amagare ajyanye n’igihe icyizere cyo gutwara irushanwa cyiyongereye.

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yasabye abakinnyi kuzahagarira neza u Rwanda

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yasabye abakinnyi kuzahagarira neza u Rwanda

    Ati 'Ibyo basabwe babihawe, na bo ni batange ibyo basabwa gutanga, uyu mwaka tuzabona abakinnyi tudasanzwe tubona bategurirwa Shampiyona y’Isi ya 2025, ni umwanya wo kugaragaza Igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga, ni n’umwanya wo kugaragaza ko u Rwanda rushoboye gutegura no gutoza abakinnyi bashoboye guhatana, ku bw’amahirwe tuzatwara Tour du Rwanda'.

    Nk’uko Minisitiri yakomeje abivuga, amagare mashya ni 20 ariko amaze kugera mu Rwanda yanatanzwe ni umunani aho andi aza mu minsi iri imbere kubera ko uruganda ruyategura ngo rutashoboye kuyabonera rimwe, ariko amagare yari akenewe cyane akaba ari umunani yamaze kuboneka.

    Tour du Rwanda 2022 iratangira ku Cyumweru tariki 20, Etape ya mbere ireshya n’ibirometero bine akazabera mu mujyi wa Kigali.

    Ikipe y

    Ikipe y’u Rwanda n’abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/bahawe-amagare-mashya-biyemeza-gutwara-tour-du-rwanda