Category: Uncategorized

  • Israel Mbonyi yaraye asomye amukuru kuri Terevisiyo Rwanda mu buryo budasanzwe (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bakomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaraye asomye amukuru mu rurimi rw'icyongereza kuri terevisiyo y'igihugu.

    Israel Mbonyi yari umutumirwa mu makuru ya terevisiyo y'igihugu (RTV) aho yaje guhabwa akanya akaza gusoma amakuru, aho yaje kuyasoma mu buryo budasanzwe.

    Uyu muhanzi yasomye amakuru aho yari ari kuvuga ingingo z'ingenzi amakuru ari buze kwibandaho hanze y'u Rwanda.

    Israel Mbonyi kandi yaje kuri terevisiyo y'igihugu (RTV) yitwaje igikoresho cya muzika bifashisha mu gucuranga (Guitar) aho yaje no kuririmbira abari bakurikiye amakuru.

    Reba Videwo Israel Mbonyi ari gusoma amakuru

     

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-hano-mu-gihugu-israel-mbonyi-yaraye-asomye-amukuru-kuri-terevisiyo-rwanda-mu-buryo-budasanzwe-videwo/

  • Utuje Nice Kellia wiga Kaminuza muri Australi… – #rwanda #RwOT

    Utuje w’imyaka 21 ni umwe mu bakobwa 70 bahataniye kuvamo Miss Rwanda 2022. Afite nimero 59 atorerwaho mu matora yo gushaka abakobwa 20 bazajya muri ‘Boot camp’. Kumutora ni ukujya muri telefone ukandika *544*1*59# cyangwa ukamutora kuri interineti. Atuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali ari nawo ahagarariye muri iri rushanwa. Ni umunyeshuri wiga ibijyanye na ‘Industrial design’ muri Kaminuza ya Queensland University of technology yo mu gihugu cya Australia. Kellia ni umukristo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Kibagabaga (Kigali English Church-SDA).

    Kellia avuga ko nta mukobwa n’umwe umuteye ubwoba muri Miss Rwanda 2022

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Utuje Nice Kellia yadutangarije ko yatangiye gukunda irushanwa rya Miss Rwanda kuva kera akiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyakora yabanje kugira ubwoba bwo kuryitabira, gusa muri uyu mwaka wa 2022 yanzura kuryitabira ku nshuro ya mbere nk’uko abyivugira muri magambo ye ati “Nitabiriye iri rushanwa rya Miss Rwanda kubera ko narikunze kuva cyera nkiri muri O'level ariko nkagira ubwoba bwo kugerageza. Rero uyu mwaka niyemeje kugerageza amahirwe yanjye”.

    Utuje Nice Kellia ufite icyizere cyinshi cyo kwitwara neza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahatanyemo n’abandi bakobwa 69, yadusobanuriye umushinga we n’icyo abona uzamarira sosiyete nyarwanda. Yavuze ko azashinga uruganda rutunganya ibishingwe bituruka ku myambaro, akabikoramo imyenda myiza cyane izajya ikorerwa mu Rwanda. Ati “Umushinga wanjye ni uwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu gukusanya ibishingwe bituruka ku myambaro cyangwa ibikorwamo imyambaro bikaba byakorwamo indi myenda ikorerwa mu Rwanda”.

    Kellia asanga uyu mushinga uzafasha igihugu kubungabunga ibidukikije ndetse benshi bakabona imyambaro myiza kandi itabahenze. Ati: “Umushinga wanjye wibanda cyane ku mibereho myiza y'abanyarwanda cyane cyane abatishoboye badafite ubushobozi bwo kubona aho bakura imyambaro ibambitse myiza batarinze kujya kuyisaba ahubwo bayihawe. Numva ko umushinga wanjye uteza imbere Made in Rwanda ndetse ukanafasha mu kubungabunga ubutaka bwangizwa cyane n'imyanda ituruka ku myenda kuko itabora”.

    Uyu mukobwa wize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG) mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya College amis des enfants, akaba ari kuminuriza muri Australia, arashimira Miss Rwanda itavangura abakobwa bashaka kuba Miss Rwanda, ahubwo buri wese agahabwa amahirwe.  Ati “Nishimira ko Miss Rwanda itavangura abakobwa ushatse wese aragerageza, nkunda ko Miss Rwanda itinyura umwana w'umukobwa akabasha kugira icyo yimarira. Miss Rwanda igira ibikorwa byo guteza imbere abaturarwanda muri rusange”.

    Kellia arashimira Miss Rwanda yatinyuye umwana w’umukobwa

    Utuje arashaka guteza imbere Made in Rwanda agashinga uruganda rukora imyenda 

    Nice Kelia ari kuminuza mu bijyanye na “Industrial design” muri Australia

    Utuje Kellia ni umwe mu bahagarariye Kigali muri Miss Rwanda 2022

    REBA UTUJE KELLIA UBWO YASOBANURAGA UMUSHINGA WE IMBERE Y’AKANAMA NKEMURAMPAKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114680/utuje-nice-kellia-wiga-kaminuza-muri-australia-arashaka-kuba-miss-rwanda-bikamufasha-gushi-114680.html

  • Ndifuza ko buri wese uzayumva atangira kwirata Yesu kuruta kwirata ibyo atunze: Kagame Charles avuga ku ndirimbo ye nshya 'Umuzingo’ #rwanda #RwOT

    'Kagame Charles ni umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake: 'Amakuru’, 'Ntuzibagirwe’, 'Ahindura ibihe’,…kuri ubu ubutumwa yabunyujije mu yitwa 'Umuzingo’. Indirimbo icyebura abo Imana yasubije bakayitera umugongo!{}

    '…Intambwe yo gutatira imihigo wahanye n’injuru yatangiye ubwo wibagirwaga aho wasengeye. Izuba ry’umugisha ryarakumuritse uriyamamaza aho kwamamaza uwasubije isezerano,…None rya kara ryaka umuriro wakojejwe ku munwa ryabaye umuyonga uvuga iby’ubwibone!’ Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo’Umuzingo’

    Charles umaze kumenyekana mu ndirimbo zuje ubutumwa busaba abantu kugarukira Imana no kuba maso, mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org atangaza ko'Umuzingo’ ari indirimbo yavuye ku gitekerezo yari amaranye iminsi ko abantu bakwiye kwirata Yesu. Yanasezeranyije abakunzi be kwitegura kwakira Album ye ya mbere, muri iki kiganiro yanatubwiye uko izaba yitwa. Ati' Inspiration yavuye ku gitekerezo nari maranye iminsi kivuga ku kwirata Yesu kurusha kwirata ibyo dutunze . Charles akomeza avuga ko’Umuzingo’ ari message ireba buri muntu wese nta muntu runaka uba ubwirwa.

    Indirimbo 'Umuzingo’ ifite uburebure bw’iminota 5 n’amasegonda 33, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Boris & Bruce, mu gihe amashusho yakozwe na Musinga & Oli’s Media.

    Mu gukomeza ubutumwa, Kagame Charles yatubwiye ko 'Intego yo kuririmba kwanjye cyangwa umuhamagaro wanjye, ni ugutanga ubutumwa bushingiye ku buzima busanzwe tubarizwamo. Akomeza agira ati 'Nasaba abakristo gutandukanya impano n’imbuto, tugaharanira kwera imbuto tugwiza urukundo kurusha gukora ibitanezeza Imana. 'Umuzingo’ ndifuza ko buri wese uzayumva yatangira kwirata Yesu no kwirata gukomera kwe kurusha kuvuga ibyo atunze n’uwo ari we ku karubanda'

    Mu bikorwa Kagame Charles ateganya, ni uko abakurikirana ibikorwa bye bitegura kwakira Album ye nshya. Ati' Mwitegure album yitwa 'URUKIRYI’vuba cyane hasigayeho indirimbo 3.

    Reba hano indirimbo nshya UMUZINGO ya Kagame Charles

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ndifuza-ko-buri-wese-uzayumva-atangira-kwirata-Yesu-kuruta-kwirata-ibyo-atunze.html

  • “ Uwiteka ahaze ukwifuza kwawe Mwiza wanjyeux… ndagukunda ” – Bahavu Jannet yifurije isabukuru nziza Murumuna we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jannet Usanase wamamaye muri filime Impanga Series yifurije isabukuru nziza Murumuna we, Uwase Bahavu Tracy.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Bahavu Jannet yashyize hanze videwo irimo amwe mu mashusho ya Murumuna we Bahavu Uwase Tracy maze ayiherekesha amagambo ashimangira urukundo amukunda.

    Source : https://yegob.rw/uwiteka-ahaze-ukwifuza-kwawe-mwiza-wanjyeux-ndagukunda-bahavu-jannet-yifurije-isabukuru-nziza-murumuna-we/

  • Gapapu kuri Radio: Charles yararanye inkweto nyuma y'ibyo yakoreye Josee akundanaga na Christian (Audio) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Josee yatunguwe n'umusore witwa Charles kuri radio gusa Josee yari asanzwe afite abandi basore babiri bamutereta aribo Christian ndetse na Jado. Nkuko byumvikana mu majwi yagiye hanze, Charles yashatse gutungura Josee maze amugenera ubutumwa bwo kumubwira ko amukunda abinyujije mu kiganiro surprise call kinyura kuri Radio 102.3 Kiss FM.

    Charles yahamagaye kuri Radio 102.3 Kiss FM maze atanga ubutumwa buri buze kugezwa kuri Josee. Icyari gisigaye ni uguhamagara Josee kugirango ubutumwa bwa Charles babumugezeho. Igihe cyo guhamagara Josee cyarageze maze Josee arahamagarwa ndetse aranitaba.

    Josee yitabye telefone yabanje kubazwa umukunzi we aza kuvuga ko umukunzi we ari Christian bamaranye iminsi 2 gusa avuga ko hari abandi basore bakundana aribo Jado ndetse na Charles.

    Umunyamakuru wa Kiss FM yamubwiye ko amufitiye ubutumwa bwa Charles ko amukunda cyane bituma Josee ahita akatira Christian bari bamaze iminsi bakundana yiyemeza gukundana na Charles wamutunguye akamuha ubutumwa bwo kumubwira ko amukunda.

    Source : https://yegob.rw/gapapu-kuri-radio-charles-yararanye-inkweto-nyuma-yibyo-yakoreye-josee-akundanaga-na-christian-audio/

  • Rugby: Amakipe 5 arahatana muri ‘POWER 10-a-s… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryiswe ‘POWER 10-a-side Rugby Tournament’ rizakinwa ku ya 19 Gashyantare 2022, aho rizabera mu Rugunga ho mu mujyi wa Kigali, ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, ahasanzwe hakinirwa imikino itandukanye.

    Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu, arimo 1000Hills A na 1000Hills B ari nabo banateguye irushanwa, kongeraho amakipe atatu yatumiwe, ari yo Muhanga Thunders RFC, Kigali Sharks RFC na Rusizi Resilience RFC.

    Hazabanza umukino w’ijonjora ry’ibanze, aho ikipe izatsinda hagati ya Muhanga Thunders RFC na 1000 Hills B, izagera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza igakina na Rusizi Resilience RFC, mu gihe 1000Hills A yo izakina na Kigali Sharks RFC bagahera muri 1/2.

    Nyuma ya kimwe cya kabiri, amakipe yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma (Main cup), mu gihe abazatsindirwa muri kimwe cya kabiri bazahura bashaka umwanya wa gatatu (Wooden spoon), naho ikipe izatsindwa mu ijonjora ribanza yo ikazahura n’ikipe yatsindiwe mu guhanganira umwanya wa gatatu (Plate cup).

    Nk’uko amategeko y’irushanwa abigena, umukino uzajya ukinwa iminota 20 igabanijemo ibice bibiri, uretse umukino wa nyuma uzagira iminota 24 igabanyijemo ibice bibiri. Buri kipe yemerewe kugira abakinnyi 15 ku mukino, aho 10 bazatangira umukino, abandi 5 bakaba abasimbura.

    Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n’umunyamabanga wa 1000Hills Rugby, Shema Serge yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo kwitegura shampiyona no gusubiza abakinnyi muri gahunda za Rugby, kuko bari bamaze igihe badahurira mu marushanwa.

    1000 Hills Rugby

    Avuga ku makipe atatu yatumiwe, yagize ati ”Tujya gutumira, twakurikije ubushobozi bwacu n’amakipe yari yiteguye kurusha andi. Hari ayo twahamagaye dusanga ataritegura neza, duhitamo gukorana n’ayabonetse.”

    Ku bijyanye n’uburyo abafana bazareba imikino, Shema yasobanuye ko abemerewe kureba iyi mikino, ari abantu bahawe Doze eshatu z’urukingo rwa COVID-19 ndetse n’abafite ‘Doze ebyiri n’igipimo (Rapid Test) cyerekana ko batarwaye COVID-19 kandi kitarengeje amasaha 48.’

    Muri iri rushanwa ryatewe inkunga na Power Resources International, abantu 100 bazagera ku kibuga imbere y’abandi, bazemererwa kureba imikino ku buntu, mu gihe abazaza nyuma bazasabwa kwishyura amafaranga 1000.

    • Gahunda y’imikino:
    • 13:00 – Preliminary round
    • Muhanga Thunders RFC vs 1000 Hills Rugby B
    • Semi Finals
    • 13:30 Kigali Sharks RFC vs 1000 Hills Rugby A
    • 14:00 Winner game 1 vs Rusizi Resilience RFC
    • Plate Cup
    • 14:40 Loser game 2 vs Loser game 3
    • Wooden Spoon
    • 15:35 Loser game 1 vs plate loser
    • Main Cup
    • 16:05 winner game 2 vs winner game 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114677/rugby-amakipe-5-arahatana-muri-power-10-a-sidetournament-2022-114677.html

  • Breaking News: Ikipe ya Kiyovu Sports yanditse amateka ikora ibyananiye ayandi makipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko guhera uyu munsi iyi kipe igiye mu biganza bya Kiyovu Sports Company Ltd iva mu biganza bya Kiyovu Sports Association.

    Nk'uko byemejwe n'abanyamuryango b'iyo kipe mu nteko ryasange, ubushobozi bw'iyi ikipe bwishimiye gutangaza ko iyi kipe igiye kuyoborwa na Kiyovu Sports Company Ltd.

    Iyi kipe kanda nyuma yo guhindura imibereho yayo, yanahinduye ibirango by'ikipe aho bazanye ibindi birango. Nubwo iyo kipe yazanye ibirango bishya ngo ntago ibyari bisanzwe byateshejwe agaciro.

    Nyuma yo guhindura imikorere iyi kipe ya Kiyovu Sports yahise iba iya mbere ibikoze mu Rwanda, ikava mu gukora nka Associated igakora nka Company.

    Itangazo ikipe ya Kiyovu Sports yageneye abanyamakuru

    Ibirango bishya bya Kiyovu Sports

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-ikipe-ya-kiyovu-sports-yanditse-amateka-ikora-ibyananiye-ayandi-makipe/

  • Wa muyobozi wavuze ku modoka ya Bruce Melodie yatangaje ko abantu bamwumvise nabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Senateri Havugimana Emmanuel uherutse kuvuga ku modoka ya Bruce Melodie bigakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye icyo yashakaga kuvuga ndetse anakura urujijo ku bari bafashe nabi amagambo ye.

    Senateri Havugimana yabwiye IGIHE ko hari abamwumvise nabi bagatwara ibintu uko atabivuze.

    Ati 'Njye uriya musore simuzi wenda ngo nanamugirira ishyari, navuze biriya nk'umubyeyi wanagira inama umuhungu wanjye. Rero kugura imodoka ya miliyoni 200Frw yo kujyana mu muhanda ni igihombo ku gihugu.'

    Senateri Havugimana yavuze ko ku bwe Bruce Melodie nibura yari gushinga ishuri ryigisha umuziki, bityo bikaba inyungu ku gihugu ndetse n'abato, ibi bikaba byazanafasha uyu muhanzi mu gihe yaba atagihari kuko abaryizemo bajya barimwibukiraho.

    Source : https://yegob.rw/wa-muyobozi-wavuze-ku-modoka-ya-bruce-melodie-yatangaje-ko-abantu-bamwumvise-nabi/

  • Umukobwa yishe nyina, inyama ze akajya azigaburira abantu muri Restora ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria umukobwa witwa Mfon Umoh yafashwe akurikiranyweho kwica nyina umubyara maze akajya agurisha inyama ze abakiriya baza muri Resitora ye iherereye ahitwa Ikot Abasi, muri Leta ya Akwa Ibom.

    Nkuko amakuru abitangaza, uyu mukobwa yagerageje kenshi kwica nyina ngo amukoreshe amutekemo isupu burigihe iyo bashwanaga.

    Byatumye abaturanyi bagira amakenga nyuma yo kutabona uyu mubyeyi igihe kigera ku minsi itatu yose, Kandi umukobwa we ntakibazo yarafite na kimwe cyangwa ngo agaragaze ko ahangayitse.

    Abaturage batangiye gushaka uyu mubyeyi wari wabuze, nyuma y'iminsi mike, baje kwinjira munzu y'umukobwa basanga yatemaguye nyina maze akajya agurisha inyama ze z'umye muri Resitora ye.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yishe-nyina-inyama-ze-akajya-azigaburira-abantu-muri-restora-ye/