Category: Uncategorized

  • Perezida Macron yinjiye mu kibazo cya Kylian Mbappe na PSG #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron ari kugerageza kumvisha Kylian Mbappe kuguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain, nk'uko amakuru abitangaza.

    Ikipe y'igihangange mu Bufaransa,PSG,ikomeje kugerageza kumvisha uyu musore w'imyaka 23 kongera amasezerano mashya kuri Parc des Princes ariko kuva mu mwaka ushize yarabyanze.

    Kugeza ubu, amasezerano ya Mbappe asigaje amezi ane ngo arangire ndetse biravugwa ko Real Madrid izamusinyisha ku buntu mu mpeshyi.

    Ariko nk'uko AS ibivuga, PSG yizeye ko ubufasha bwa perezida Macron buzagira icyo buhindura ku cyemezo cy'umukinnyi wabo.

    Bavuga ko Emmanuel Macron yifuza cyane ko Mbappe aguma mu Bufaransa, kandi akaba yarabigaragaje neza.

    Mu mpeshyi ishize, uyu muperezida w'imyaka 44 yagize ati: “PSG ni ikipe ikomeye yashoboye kumuzamura kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko aguma muri iyo kipe no muri shampiyona y'Ubufaransa.”

    Umwe mu babanjirije Macron ku butegetsi, Nicolas Sarkozy, wari ku buyobozi hagati ya 2007 na 2012, na we ngo yaba agerageza guhindura icyemezo cya Mbappe.

    Uyu mugabo w'imyaka 67 yari kuri Parc des Princes ubwo PSG yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-macron-yinjiye-mu-kibazo-cya-kylian-mbappe-na-psg

  • Menya abanyezamu 9 mu bakinnyi 250 batwaye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tim Flowers wakiniraga ikipe ya Blackburn Rovers afite umwihariko wo kugitwara inshuro 2

    Tim Flowers wakiniraga ikipe ya Blackburn Rovers afite umwihariko wo kugitwara inshuro 2

    Jurgen Klinsman icyo gihe wakiniraga ikipe ya Tottenham Hotspurs, niwe watwaye icyo gihembo bwa mbere nk’umukinnyi, mu gihe habaho n’igihabwa umutoza mwiza w’ukwezi aho Sir Alex Ferguson, watozaga Manchester United yatwaye icya mbere, aho kugeza ubu ariko mu bakinnyi Sergio Kun Aguero ariwe ubitse iki gihembo inshuro nyinshi, zikaba ari zirindwi (7).

    N’ubwo bamwe mu bafasha amakipe kugira umusaruro mwiza barimo n’abanyezamu, gusa iyo bigeze ku bihembo bahanganye n’abandi bakinnyi muri rusange, ntabwo ari kenshi bakunda kugira amahirwe yo gutwara ibihembo, no mu gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu bwongereza n’uko bimeze.

    Mu myaka 28 iki gihembo kimaze gitangwa, kimaze guhabwa abanyezamu 9 gusa, uheruka kugitwara yitwa David de Gea watowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2022, gusa mbere y’uko agitwara umunyezamu waherukaga iki gihembo yari yagitwaye mu 2016.

    Reka turebere hamwe abanyezamu batwaye iki gihembo mu mateka yacyo kuva cyabaho

    Umunyezamu wa mbere watwaye iki gihembo yagitwaye muri Mata 1995, yitwa David Seaman, icyo gihe yakiniraga ikipe ya Arsenal, kwigaragaza ku muzamu burya kenshi biterwa no kuba ba myugariro bayo badahagaze neza. Igice cyugarira cya Arsenal mu mwaka w’imikino wi 1994/1995 cyari kimwe mu bice by’ubwugarizi byitwaye nabi muri uwo mwaka ariko mu kwezi kwa kane 1995, iyi kipe yari ihagaze nabi mu bwugarizi, yakoze ibitangaza yinjizwa ibitego 7 gusa mu mikino 6 bakinnye, hafi igitego 1 ku mukino.

    Aho uruhare runini rwari urwa David Seaman, kwitwara neza kwe byatumye muri uko kwezi ikipe ya Arsenal yari imeze nabi itsinda imikino 3, iva ku mwanya wa 14 igera ku mwanya wa 11.

    Byasabye indi myaka ibiri kugira ngo undi munyezamu yongere atware igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, uyu yari Tim Flowers wagitwaye muri Mutarama 1997 akinira ikipe ya Blackburn Rovers, hari mu mwaka w’imikino wi 1996-1997.

    Muri uko kwezi ikipe ya Blackburn Rovers yinjijwe igitego 1 gusa mu mikino 4 yakinnye, uwo munyezamu Tim Flowers, akaba yari we shingiro ry’uwo musaruro mwiza, kuko mu nshuro 8 zose yasoje imikino atinjijwe igitego muri iyo shampiyona, inshuro 3 muri zo yabikoze muri Mutarama 1997 yatwayemo iki gihembo.

    Mu mwaka w’imikino wa 1997-1998, hongeye kuboneka umuzamu utwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, aho muri Werurwe 1998 umunyezamu, Alex Manninger wakiniraga ikipe ya Arsenal yatwaye icyo gihembo, gusa kuri we byari umwihariko kuko yari asanzwe ari umuzamu wa kabiri muri iyi kipe.

    Yatwaye icyo gihembo nyuma yo kubona amahirwe yo kubanza mu kibuga kubera ko uwari usanzwe ari umuzamu wa mbere David Seaman yari yaravunitse, muri icyo gihe yamaze abanza mu kibuga, Alex Manninger yarangije imikino itandatu atinjizwa igitego, itatu muri yo yari muri Werurwe1998 ahabwa icyo gihembo.

    Tim Flowers yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu mwaka wi 2000, uyu ukaba ari n’umwihariko kuri we kuko uretse kuba abanyezamu badakunda gutwara iki gihembo, ni we wenyine wagitwaye muri shampiyona y’ubwongereza inshuro ebyiri (2).

    Ubwa kabiri agitwara hari muri Nzeri mu 2000 mu mwaka w’imikino wa 2000-2001, ariko noneho yari yaravuye muri Blackburn Rovers asigaye akinira ikipe ya Liecester City, icyo gihe iyi kipe yari ku mwanya wa mbere n’amanota 16 nyuma y’imikino umunani (8) ya shampiyona, aho yakurikirwaga na Manchester United n’amanota 15, muri uko kwezi kwa cyenda yarangije imikino ibiri (2) atinjijwe igitego.

    Umwaka wa 2000 urihariye ku banyezamu n’iki gihembo, kuko ari nawo wonyine abanyezamu babi (2) batwayemo iki gihembo, uretse Tim Flowers undi wagitwaye uwo mwaka ni Paul Robinson wari umunyezamu w’ikipe ya Leeds United, yatwaye icy’Ugushyingo kubera kugira intangiriro nziza za shampiyona. Mukino we wa mbere wa shampiyona, yawusoje adatsinzwe igitego bakina na Chelsea.

    Muri rusange Paul Robinson muri Leeds kugeza mu 2004 ayivamo akajya muri Tottenham, yagiye ayikiniye imikino 95 afitemo imikino 18 yasoje atinjijwe igitego.

    Mu 2007 habonetse undi muzamu utwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, uyu yari Petr Cech wahembwe muri Werurwe 2007, muri uko kwezi yari yasoje imikino 4 atinjijwe igitego.

    Nyuma ya Petr Cech hanyuzemo imyaka itatu (3) ngo Mark Schwarzer wakiniraga ikipe ya Fulham, mu 2010 ngo atware iki gihembo muri Gashyantare muri uwo mwaka. Muri uku kwezi Fulham yakinnye imikino 5, muriyo imikino ine yose yayisoje atinjijwe igitego na kimwe, uwo mwaka w’imikino akaba muri rusange yaragizemo imikino 12 nta gitego yinjizwa.

    Byongeye gusaba indi myaka itatu (3) ngo mu Gushyingo 2013, Tim Krul wari umunyezamu wa New Castle United atware iki gihembo, aho mu mikino ine (4) bakinnye muri uko kwezi, yasojemo ibiri (2) atinjijiwe igitego, mu gihe umwaka w’imikino wose yabikoze mu mikino icumi (10).

    Jurgen Klinsmann niwe watwaye iki gihembo bwa mbere akinira Tottenham Hotspurs

    Jurgen Klinsmann niwe watwaye iki gihembo bwa mbere akinira Tottenham Hotspurs

    Muri Gashyantare 2016 nibwo undi munyezamu yegukanye icyo gihembo, ari nawe wagiherukaga kugeza mu 2022, akaba ari Fraser Foster wakiniraga ikipe ya Southampton. Yabigezeho kubera gusoza imikino itatu (3) muri ine (4) bakinnye muri Gashyantare, atinjijwe igitego mu izamu rye.

    Kuva muri Gashyantare, 2016 kugeza muri Mutarama 2022, imyaka yari ibaye itandatu (6) nta wundi munyezamu utwara icyo gihembo mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza, ariko David de Gea Quintan, ukomoka mu gihugu cya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United, yongeye gukora ayo mateka yo kuba umunyezamu wongeye gutwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi.

    Yabikoze muri Mutarama 2022, kubera gufasha ikipe ye muri uko kwezi, akora amateka yo kuba umunyezamu wa mbere ubikoze kuva mu 2016.

    De Gea yatwaye icyo gihembo nyuma yo kuyifasha mu mikino itanu bakinnye muri Mutarama 2022, bagatsindamo imikino itatu (3) banganya umwe (1), batsindwa umwe(1), aho muri iyo mikino yose uyu musore yagizemo uruhare rukomeye, ndetse agasoza imikino ibiri (2) nta gitego yinjijwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/menya-abanyezamu-9-mu-bakinnyi-250-batwaye-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi-mu-bwongereza

  • Benediction yerekanye abakinnyi izakoresha mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda rizitabirwa n’amakipe agera kuri 19.

    Muri ayo makipe harimo Benediction Ignite isanzwe ibarizwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Kuri uyu wa 5, iyi kipe yerekanye abakinnyi bagera kuri 5 bazayihagararira.

    Abo bakinnyi ni: Mike UWIDUHAYE, Eric, MANIZABAYO, Patrick BYUKUSENGE [C], Janvier RUGAMBA, Jean Bosco NSENGIMANA.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru Kapiteni wa Benediction, Byukusenge Patrick, yatangaje ko biteguye kurusha umwaka ushize, ndetse ko bafite icyizere cyo kwegukana iri siganwa. 

    Yagize ati: “Isiganwa twaryiteguye neza n’ikipe ya Benediction ikipe yacu uyu mwaka itandukanye n’iy’ubishize kuko twariteguye bihagije ku buryo twatwara agace cyangwa tukegukana isiganwa. Kuba Areruya adahari byatubabaje kuko twari tumukeneye, ariko kubera ikibazo cya COVID-19 ntabwo byadukundiye kumubona. Iminsi igera kuri 50 turi mu myitozo hamwe itwemerera ko tumaze kumenyerana nta kibazo nka Bosco murabizi ni umukinnyi mwiza uzi kuzamuka ndetse ufite na Tour du Rwanda mpamya ko azatwongerera icyizere cyatuma dutwara iri siganwa.”

    Mu bufatanye kandi Benediction ifitanye na B&B Hotels KTM harimo ko iyi kipe izajya iha ibikoresho by’umukino w’amagare Benediction ndetse ikanayifasha yitabira amarushanwa y’i Burayi bimwe mu bikoresho bizajya bicurizwa mu iduka rya Magazin Sports class.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114685/benediction-yerekanye-abakinnyi-izakoresha-muri-tour-du-rwanda-nabafatanyabikorwa-bazaba-b-114685.html

  • Akabaruwa ntuzagace! Umugore wa Rwatubyaye yiyibukije imitoma yandikiwe na Abdul #rwanda #RwOT

    Umukunzi akaba n’umugore wa myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubaye Abdul yasangije abamukurikira ibaurwa yuje imitoma aheruka kwandikirwa n’umukunzi we maze avuga ko no mu bundi buzima azemera gushyingiranwa na we.

    Ni ibaruwa yabitse ahatagera ivumbi nk’urwibutso aho kuyica nk’aya mvugo ngo 'aka kabaruwa uzagace'Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, umugore wa Rwatubyaye Abdul, Hamida yagaragaje iyi baruwa yandikiwe muri 2020 yuje amagambo y’urukundo.

    Muri iyi baruwa Rwatubyaye yagize ati 'Mukundwa Hamida! Mfite ibyiyumviro bikomeye byimbitse byatumye njya mu rukundo na we, uri uw’agaciro, ubuzima ntari kumwe na we ntacyo bwaba buvuze, uri umwe ntifuza kubura uko byagenda kose. Reka nkubwire ko ukunzwe kandi ndagushima, nsengera twe n’abana kuzaba muri ubu buzima kugeza ku iherezo.”

    Hamida na we akaba yabwiye Rwatubyaye ko baremewe kubana ndetse ko no mu bundi buzima bwe azemera gushyingiranwa na we.

    Ati 'Ntahandi tubarizwa, twaremewe kubana, no mu buzima bwanjye bundi nzemera gushyingiranwa na we, ndagukunda ubuziraherezo mugabo wanjye nkunda.'

    Hamida aherutse gutangaza ko urukundo rwabo rwatangiye muri 2019 nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018 ariko ntibamarana igihe.

    Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n’iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul) ndetse aheruka gutangaza ko atwitiye uyu mukinnyi.

    Ibaruwa Rwatubyaye yandikiye umukunzi we

    Hamida umugore wa rwatubyaye yiyibukije amagambo meza aheruka kumwandikira

    Rwatubyaye Abdul ari mu bihe byiza n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akabaruwa-ntuzagace-umugore-wa-rwatubyaye-yiyibukije-imitoma-yandikiwe-na-abdul

  • Ngoma:Banywa ibiziba, ubuyobozi buti’ tugeze ku kigero cya 92%’ #rwanda #RwOT

    Mu gihe akarere ka Ngoma kavuga ko kihaye gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 nta muturage uzaba ataragerwaho n’amazi meza nkuko biri muri gahunda ya leta ,aka karere karavuga ko nyuma y’imyaka ibiri kageze ku kigero cya 92% nkuko bivugwa na Mapambano Nyiridande Cyliaque umuyobozi w’akarere ka ngoma ushinzwe ubukungu.

    Ati”Ubundi muri gahunda dufite ni uko mu mwaka wa 2024 tuzaba tugeze ijana ku ijana nka gahunda ya Guverinoma ubu rero muri iyi myaka ibiri ishize tumaze gukora byinshi kuko tugeze ku kigero cya 92% tukaba dusigaje kurwana n’umunani kwijana 8% kugira ngo abaturage bagerweho n’amazi meza'

    Uyu muyobozi aravuga atyo mu gihe hakiri bimwe mu bice bitandukanye birimo na Tunduti mu kagari ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo ,abaturage bagitaka kuba bataragezwaho amazi . Twiringiyimana Jean Damascene w’imyaka 52, Nyilijabo Deogratias 62 bavukiye kandi batuye Tunduti bavuga ko mu mabyiruka yabo babayeho banywa amazi mabi ku buryo n’urubyaro rwabo rwazahajwe n’indwara zikomoka kukuba banywa amazi yanduye harimo inzoka .

    Nyilijabo Deogratias ati'Aya mazi rero ni aya kera tuyabayemo gutyo kuko tubona ko nta kundi twabigenza kuko ntabundi buvugizi tugira bwaduha amazi meza twagumye kubaririza amazi batubwira ngo tuzayabaha' .Twiringiyimana Jean Damascene nawe atuye Tunduti avuga ko kuba banywa amazi mabi bigira ingaruka no ku bana babo ati' Usibye n’imbogamizi urababona aba bana bose si urugero rumwe ubu twese ni ko turya indyo imwe ? Ubuse twanze gusa n’abandi ariko abana bacu bagiye kwicwa n’inzoka ngaho nawe turebe dore uko dusa,leta iduhaye amazi rwose twakwishima dore urabona ko harimo n’amarebe rwose dukwiriye kwibukwa'

    Mapambano Nyiridandi Cyliaque avuga ko kimwe n’utundi duce tutaragerwamo n’amazi meza tunduti nayo iri gutekerezwa kandi bikazakorwa vuba.

    Ati 'Ahongaho Tunduti turahazi ndetse hari n’akandi gace kamwe ko muri Murama nako gafite ikibazo cy’amazi make ariko aho hose hari muri uwo munani ku ijana usigaye duteganya kugira ibyo dukora vuba mu byukuri Tunduti n’ubwo ntamazi arahagera ariko ni ahantu hejuru hari umuyoboro ugenda umanuka ujya Mutenderi kuburyo twizeza abaturage ko nabo bagezwaho amazi vuba'

    Kugezu ubu mu karere ka Ngoma hari imiyoboro minini ivubura amazi mu mugi wa kibungo ituruka ku isoko ya Nyamuganda hakaba Kamfonyogo ya 1niya 2 itanga amazi mu murenge wa Kazo ndetse na Gashanda na ho 8% usigaye hazakorwa ibikorwa byo kwagura umuyobora hanahangwe umuyoboro mushya wa Karembo Zaza Sake

    Ivomo:Izubaradiotv

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Banywa-ibiziba-ubuyobozi-buti-tugeze-ku-kigero-cya-92

  • Nigeria: Umugore w’imyaka 102 yemeje ko aziya… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria, hateganijwe amatora ya Perezida, azaba mu mwaka utaha wa 2023, ubwo manda ya Perezida Mamadou Buhari izaba irangiye.

    Abanya-Nigeria, batangajwe no kumva icyifuzo cya Nonye Josephone uri mu myaka y’izabukuru, avuga ko aziyamamaza kandi azakora ibishoboka byose akaba Perezida wa Nigeria.

    Ku bwe, hari gahunda nyinshi nziza yateguye ku gihugu aramutse atowe nka Perezida nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko uyu mukecuru avuga ko “ateganya gukabya inzozi.”

    Uyu mukecuru uzwi ku mazina ya ‘live legend’ na “Mama Africa”, akomoka mu gace ka Aguata, muri Leta ya Anambra, akaba ari nawe washinze itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu ryitwa ‘Voice for Senior Citizens of Nigeria’

    Caro Nwosu, uyobora iri tsinda kuri ubu, yemeje ko Ezeanyaeche aziyamamaza ati: 'Niba Abanya-Nigeria banga kwitabira politiki, avuga ko yiteguye guhangana kandi yamaze kwitegura we ubwe.” 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114683/nigeria-umugore-wimyaka-102-yemeje-ko-aziyamamariza-kuba-perezida-114683.html

  • Nyagatare: Bishimiye igiciro gishya cy’ibigori bakifuza ko cyakurikizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje igiciro cy’ibigori, aho ikilo kimwe ku muhinzi ku bigori bivunguye ari 237Frs na 215 Frs ku mahundo.

    Mugarura wo mu Murenge wa Katabagemu, avuga ko igiciro cyatangaje ari cyiza, agasaba ko abacuruzi b’imyaka bagikurikiza.

    Ati “Icyo giciro ntacyo gitwaye ukurikije ibishoro n’igiciro harimo inyungu nkeya. Ikibazo abacuruzi ntibazacyubahiriza, kandi buri gihe ni ko bigenda.”

    Yifuza ko inzego z’ibanze zahaguruka zikarengera umuhinzi ntahendwe.

    Mu Murenge wa Nyagatare mbere na nyuma y’uko ibiciro by’ibigori bitangazwa, ikilo cy’ibigori bivunguye ku muhinzi cyari amafaranga 200.

    Umwe mu bacuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bagura bakurikije nabo isoko bafite.

    Yagize ati “Ungurira ampa 250Frs, urumva nanjye ngomba kubonaho nkabifatira 200 frs. Natwe tubonye isoko ryiza icyo giciro twacyubahiriza rwose, ariko biragoye.”

    Mu Karere ka Nyagatare abaguzi banini b’umusaruro w’ibigori ni RGCC, AIF n’abandi, ariko kenshi nabo ugasanga bafite abo bahaye amasoko nabo batubahiriza ibiciro byemejwe hagati ya MINICOM, MINAGRI, RAB, Abacuruzi banini, abanyenganda zitunganya umusaruro w’ibigori, abahagarariye abahinzi n’abayobozi mu turere bafite mu nshingano ubukungu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyagatare-bishimiye-igiciro-gishya-cy-ibigori-bakifuza-ko-cyakurikizwa

  • Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gucyura Ingabo zabwo byihuse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko ku munsi wabanje, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yatangaje ko azaba yamaze gukunda Ingabo ze muri Mali mu gihe cy’amezi atarenze atandatu, uhereye muri uku kwezi kwa Gashyantare.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali mu itangazo yasomeye kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze kandi ko Abategetsi bafashe iki cyemezo, batirengagije ko kinyuranyije n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

    Ibi kandi bibaye nyuma y’uko u Bufaransa n’ibindi bihugu bihuriye mu mugambi umwe, wo guhashya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel, ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bari batangaje ko bafashe icyemezo cyo gukura Ingabo zabo muri Mali, bayinenga ko bitacyoroshye gukorana na Guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihugu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/guverinoma-ya-mali-yasabye-u-bufaransa-gucyura-ingabo-zabwo-byihuse

  • Kiyovu Sports yamaze guhindura ikirango #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gutangaza ko bwahijduye ikirango (Logo) nyuma y’imyaka 58.

    Iyi kipe yashinzwe mu 1964 yafashe umwanzuro wo guhindura ibirango nyuma y’uko inabaye ikipe y’ubucuruzi aho ubu icungwa na kompanyi yitwa Kiyovu Sports Company Ltd.

    Mu itangazo yashyize hanze, yagize iti “nk’uko byemejwe mu nteko rusange iherutse, ubu ikipe igiye kuyoborwa na company ya Kiyovu Sports Company Ltd, tunejejwe no kubamenyesha ko ikipe ubu ifite ibirango byihariye. Ibi ntabwo bikuraho ibirango biranga Umuryango wa Kiyovu Sports Association, ahubwo ni ibiranga ikipe. “

    Kiyovu Sports ubu yabaye ikipe y’ubucuruzi aho umunyamuryango wese ubyifuza ashobora kuguramo imigabane.

    Logo ya Kiyovu Sports yari isanzwe

    Ikirango gishya cya Kiyovu Sports

    Ibaruwa imenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko ibirango byahindutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yamaze-guhindura-ikirango