Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Babiri bafatanywe ibikoresho bikekwa ko byibwe abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Ndayambaje Paul alias Ndayari w’imyaka 29 na Ndayishimiye Jean Damascène alias Kazungu w’imyaka 28, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Gatsibo, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki. Ifatwa ryabo rikaba rishingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Mu byo bafatanywe harimo moto yari yaraye yibwe y’uwitwa Nizeyimana Ildephonse, akaba yarayibwe ategewe ku kiraro kiri ku rugabano rw’imirenge ya Gitoki, Kageyo na Gatsibo, ubwo yavaga ahitwa Cyinteko ajya Nyagihanga, bamukubita ibibando barayimwambura.

    Bafatanywe kandi televiziyo eshatu, radiyo nini, igikapu kirimo DVD na Dekoderi, imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibyuma bifashishaga mu kumena inzu.

    Abafashwe bose bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kabarore, mu gihe iperereza ryagutse rigikorwa mbere y’uko bashyikirizwa ubutabera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-babiri-bafatanywe-ibikoresho-bikekwa-ko-byibwe-abaturage

  • Miss Vanessa Uwase yarokotse impanuka y'imodoka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Vanessa Raissa Uwase ari mu mashimwe menshi nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka yagotse Igikuta cy'inzu

    Kuri uyu mugoroba tarki ya 18 Gashyantare 2022, nibwo Miss Uwase Raïssa Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashyizeho ifoto y'imodoka yagonze igikuta cy'igipangu maze maze yandika amagambo ashima imana y'abarinze nabo barikumwe agira ati' Thankful 😭😭😭
    We are all safe' bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ati 'Turashima ko turi amaho'.

    And who told you ko uwatwaye yari Yasinz????
    Like seriously??? 🤷

    — Hermajesty❤️👑 (@HermajestyJacky) February 18, 2022

    Umwe mubamukurikira ku rukuta rwe Twitter yanditse uwanditse ahamya ko uwateje imapanuka yari yasinze , yagize ati' Abantu bakenyeye indi Guma murugo n'utubari tukafunga kuko ubu n'ubusinzi'.

    Mu kumusubiza Miss Vanessa yahise amusubiza agira ati' Ninde wakubwiye ko uwarutwaye yari Yasinze???? Ubwije ukuri? Ibi bishatse kwerekana ko impanuka itatewe n'ubusinzi bw'uwaruyitwaye.

    Muri Kanama 2021 nibwo Miss Uwase Vanessa yasezeye kuri radiyo yinjira mu bushabitsi bw'ibikoresho bya 'Makeup' yaniyitiriye 'Hermajestyvanessa' n'imitako irimo imikufi, amaherena n'ibikomo.

    Avuga ko yahisemo kubyiyitirira kugira ngo abantu bizere ko ari ibye bityo banabigure bumva ko ari we bari kugurira.

    Ati 'Ntabwo radiyo yananiye, ahubwo narebye gufatanya ibintu bibiri nisanga hari abo nahemukiye nkica akazi, nahisemo kimwe mpitamo ubushabitsi kuko ndi mu bucuruzi bwanjye.'

    Miss Uwase Vanessa yahishuye ko nta gahunda afite yo gusubira mu itangazamakuru mu gihe akiri muri ubu bucuruzi.

    Uyu mukobwa avuga ko yahisemo ubucuruzi bw'ibikoresho bya Makeup kuko na we
    ari ibintu akunda. Ati 'Natekereje ubu bucuruzi kuko mbikunda, nkunda kwiyitaho nkabona nsa neza abantu basa neza.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-vanessa-uwase-yarokotse-impanuka-y-imodoka-amafoto

  • Kadaffi yahaye gasopo Israel Mbonyi ku mwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uzwi nka kadafi pro ukora akazi ko gufotora ndetse no gukora amashusho muri Rock entertainment akaba akunze kugaragara avuga ko yihebeye Miss Naomi mu biganiro bitandukanye .

    Mu kiganiro yagiranye na Sabin yavuzeko yiyamye Israel mbonyi wafashe amashusho ari kumwe na Naomi aho bari gutegura urugendo rwo kujya mu gihugu cya Israel.'Ati Israel mbonyi namuhaye amasaha 24 ngo abe asibye iriya video ari n'umukunzi wange.

    Kadaffi  yagarutse kubyo umuhanzi papa cyangwe aherutse kuvuga aribyo gusa ntiyakagombye kwihakana umuntu wa mufashije muribyo kugeza aho yubatse izina muri muzika nyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/kadaffi-yahaye-gasopo-israel-mbonyi-ku-mwana-we/

  • Abakinnyi b’u Rwanda bashyikirijwe amagare mbere yo gutangira Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa yasuye abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2022 izatangira ku Cyumweru, bakaba banashyikirijwe amagare.

    Ni umuhango wabereye mu Karere ka Musanze aho aba bakinnyi bamaze iminsi 50 mu mwiherero bitegura iri siganwa rizazenguruka igihugu.

    Ni umuhango wanitabiriwe na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah aho banashyikirije abakinnyi amagare mashya basezeranijwe bazakoresha mu isiganwa.

    Minisitiri wa Siporo Aurore yagize ati 'Basore bacu, tubifurije intsinzi muri Tour du Rwanda 2022. Tubitezeho ibyishimo. Turizera ko ubumenyi mwungukiye muri Africa Rising Cycling Center muzabukoresha neza.'

    Minisitiri akaba yabijeje ubufatanye hagati ya MINISPORTS na FERWACY mu rwego rwo kugira ngo bazitware neza muri iri siganwa.

    U Rwanda muri Tour du Rwanda 2022 ruzahagararirwa n’amakipe 2, Team Rwanda ndetse na Benediction Ignite, bakaba bashyikirijwe n’ibindera nk’ikimenyetso cy’uko boherejwe mu butumwa bw’igihugu.

    Iri siganwa rikaba rizatangira ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare rikazasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022.

    Bashyikirijwe amagare

    Bahawe ibindera nk’abantu batumwe mu butumwa bw’igihugu

    Team Rwanda iriteguye

    Benediction nayo yahize kuzitwara neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-u-rwanda-bashyikirijwe-amagare-mbere-yo-gutangira-tour-du-rwanda

  • “Jolly uri mwiza pe…” – Umufana wa Miss Jolly kwihangana biramunaniye ararikocora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye yazamuye amarangamutima ya benshi mu bafana be bamukurikira kuri instagram. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Umwe mu bafana ba Miss Mutesi Jolly wabonye iyi foto ye yamubwiye amagambo akurikira: 'ariko uri mwiza pe!!!….'. Ibindi byavuzwe n'ababnye iyi foto ni ibi bikurikira

    Source : https://yegob.rw/jolly-uri-mwiza-pe-umufana-wa-miss-jolly-kwihangana-biramunaniye-ararikocora/

  • Danny Vumbi yateguye igitaramo cy'akataraboneka cyizabera i Musanze. #rwanda #RwOT

    Dany Vumbi usanzwe amenyerewe cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye rimwe na rimwe nawe akagaragara k'urubyiniro aririmba dore ko ari n'umwanditsi mwiza cyane kuri ubu yateguye igitaramo kizabera cy'iminsi itatu kizabera i Musanze kuca kumugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022 kugeza kucyumweru taliki ya 20 Gashyantare.

    Biteganyijwe ko abavanga imiziki bazajya batangira i saa kumi nebyiri z'umugoroba mu buryo bwa Scilent Disco.

    Mubavanga imiziki bazitabira icyo gitaramo harimo DJ Papson,DJ Young, DJ Lee ndetse na DJ Fabiolla uzaba ucurangira abo ku ivuko.

    Danny Vumbi yavuze ko mubyatumye ahitamo gutegurira iki gitaramo i Musanze yavuze ko hari umwanya uhagije watuma abantu bisanzira ndete bagakomeza no kwirinda icyorezo cya Covid 19.

    Yongeye kuvuga kumpamvu yateguye iki gitaramo cya Scilent Disco iminsi itatu kandi bidasanzwe yagize ati” Twatangiye gutegura ibitaramo bitandukanye kuri Musanze caves Hotel harimo gutumira abahanzi( Musanze caves concert series) Scilent Disco( 3days of party) n'ibindi bitaramo by'abacuranga 'Live'(Musanze caves Live) ubu rero hari hatahiwe Scilent Disco.

    Dany Vumbi yongeye kugaruka kubazitabira ibyo bitaramo ko bazaryoherwa cyane n'ibiciro babishyize hasi kwinjira n'ibihumbi bitanu by'amayarwanda ugahabwa n'ibinyobwa bibiri by'ubuntu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/danny-vumbi-yateguye-igitaramo-cy-akataraboneka-cyizabera-i-musanze

  • Umuhungu wa Zari wavuzweho gukunda n'abo bahuje igitsina ,yanyomoje abamwibasiye yerekana umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhungu wa Kabiri Zarinah Hassan yabyaranye n'umugabo wari umuherwe mu gihugu cya Uganda Ivan Ssemwanga , witwa Raphael Ssemwanga Junior yerakanye umukunzi we bwa mbere anyomoza amakuru yari yamuvuzweho avuga ko aryamana n'abo bahuje igitsina .

    Raphael Ssemwanga Junior abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasangije abamukurikira amafoto y'umukobwa bari murukundo witwa Leila Sono maze umubyeyi we Zari ahita abiha umugisha agira ati' 'Imana ibahe umugisha.'

    Muri Kanama 2021 nibwo uyu muhungu yagiye live kuri Instagram yivugira ko akundana n'abo bahuje ibitsina.

    Byakuruye impaka maze Zari atangaza ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse ko afite umukunzi, ibyo yatangaje byari uguca intege abagore bakuze birirwa bamureshya bamwohereraza amafoto yabo bambaye ubusa.

    Gusa icyo gihe yanongeyeho ko aramutse abaye ari n'umutinganyi yabimufashamo nk'umubyeyi kuko ari bwo buzima yaba yarahisemo.

    Raphael ni umwana wa kabiri wa Zari, mu bana batatu yabyaranye n'umukire witabye Imana w'umugande babyaranye abana batatu, ubu Zari afite abana batanu harimo babiri yabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, Zari aba muri Afurika y'epfo ari naho abana n'aba bana bose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhungu-wa-zari-wavuzweho-gukunda-abo-bahuje-igitsina-yanyomoje-abamwibasiye

  • Yiyise Umupolisi Yambura Abaturage Abizeza Kubaha Perimi #rwanda #RwOT

    Yafashwe amaze kwambura abantu batatu, barimo uw’imyaka 23 yambuye 260,000 Frw ngo amuhe uruhushya rw’agateganyo, uw’imyaka 26 yambuye 360,000 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu n’undi w’imyaka 25 yambuye 360,000 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu.

    Ibi byose yabikoreraga mu Murenge wa Nyamabuye , Akagali ka Gahogo ari naho yafatiwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bariya bantu yashukaga ababwira ko ari umupolisi.

    Yagize ati 'Aba bantu batatu baje ku ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, bafite ubutumwa bwerekana ko batsindiye izo mpushya. Babarebeye mu ikoranabuhanga babaza igihe bakoreye ibizamini bayoberwa itariki bakoreyeho ndetse n’aho bakoreye ibizamini barahayoberwa.'

    'Polisi yakomeje kubasobanuza neza bavuga ko hari umuntu utuye i Muhanga wabasabye amafaranga ngo abahe impushya zo gutwara ibinyabiziga ababeshya ko ari umupolisi.'

    Bakomeza bavuga ko yagendaga abwira abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko ari umupolisi wabiherewe ububasha na Polisi bwo gutanga izo mpushya, kandi ko ari we uhagarariye abaperezida b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.

    SP Kanamugire yasabye abaturarwanda kwirinda abantu babarira amafaranga babashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Yongeye kubibutsa ko izo mpushya zitangwa na Polisi y’u Rwanda yonyine kandi zigahabwa uwabanje gukora ibizamini kandi akabitsinda neza.

    Ati 'Inshuro nyinshi dukangurira abaturarwanda kunyura mu nzira zemewe kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabiziga. Tubasaba kwiga nyuma bakiyandikisha mu bazakora ibizamini, igihe bahawe cyagera bakajya mu bizamini bagakorera uruhushya bashaka.'

    'Ibi kandi nibyo bihendutse kuruta abajya gutanga za ruswa ndetse baziha n’ababashuka bagamije kubambura, kandi bakirinda kwijandika mu byaha bya ruswa.'

    SP Kanamugire yashimiye abantu batanze amakuru kugira ngo afatwe, abibutsa ko buri muturarwanda afite uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko akanyura mu nzira zemewe.

    Yabasabye kwirinda ababashuka ngo batange ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Uwo mugabo yashyikirijwe Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera i Nyamabuye kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yiyise-Umupolisi-Yambura-Abaturage-Abizeza-Kubaha-Perimi

  • Iyi mvura izakomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa Gatandatu – Meteo Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uburyo imvura y

    Uburyo imvura y’Itumba izaba ingana muri buri karere

    Meteo Rwanda ivuga ko mu gihe cyagakwiye kuba icy’izuba ry’Urugaryi, hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022, habonetse imvura ifatanye n’iy’Itumba, bituma hafatwa umwanzuro ko Itumba rya 2022 (Igihembwe cy’ihinga B) ryatangiranye n’ukwezi kwa Gashyantare.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yagize ati 'Mu gihe cy’Urugaryi habonetse imvura mu gihugu hose. Iteganyagihe ry’imvura y’Itumba riragaragaza ko ikomeza, ni yo mpamvu bigaragara ku ikarita ko itangira ry’imvura ari hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022'.

    Gahigi avuga ko ahenshi mu Gihugu hateganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki 21 na 31 Gicurasi 2022, naho mu ntara y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’Iburengerazuba no mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu, hateganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki ya 1 na 10 Kamena 2022.

    Icyo kigo kikandi vuga ko muri rusange imvura y’Itumba (Werurwe — Mata- Gicurasi) 2022, izaba ari ingana n’isanzwe igwa mu bihe byiza mu bice byinshi by’igihugu, ariko iziyongera gato mu Ntara y’Iburasirazuba, igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.

    Igihe imvura yatangiriye

    Igihe imvura yatangiriye

    Meteo ivuga ko imvura nke iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

    Imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo ndetse no mu Majyepfo no mu burengerazuba by’Akarere ka Kayonza.

    Iyo mvura kandi iteganyijwe mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

    Hari kandi mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, igice kinini cy’Akarere ka Rubavu n’agace gato k’amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke, ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi two mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Imvura nyinshi iri ku rugero rwa milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu bice bya Pariki ya Nyungwe no mu Karere ka Nyabihu, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera ndetse no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

    Ingaruka zishobora guterwa n’imvura y’Itumba rya 2022

    Ikigo Meteo Rwanda kivuga ko aho imvura iziyongera hashobora kuzaboneka ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi, urubura, inkuba ndetse n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

    Igihe izacikira

    Igihe izacikira

    Icyo kigo gishishikariza inzego bireba zifite mu nshingano ubuhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo no gukumira ibiza, gufata ingamba zijyanye no guhangana ndetse no gukumira ibiza bituruka ku mvura.

    Meteo ishishikariza Abaturarwanda bose kwirinda ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi, cyane ko ubutaka bumaze kubika amazi menshi aturuka ku mvura nyinshi yabonetse mu gihe cy’Urugaryi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iyi-mvura-izakomeza-kugwa-kugeza-mu-kwezi-kwa-gatandatu-meteo-rwanda

  • Muri Afurika hongeye kugaragara indwara y’imbasa nyuma y’imyaka itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbasa ni indwara mbi itera ubumuga

    Imbasa ni indwara mbi itera ubumuga

    Imbasa iterwa na virusi ikunze kuba mu mwanda w’umusarane, igafata uwariye cyangwa uwanyoye ibirimo iyo virusi.

    Kimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe cyangwa yombi, akaboko kamwe cyagwa yombi.

    Aljazeera yatangaje ko iyi ndwara bayisanze mu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu wahise amugazwa n’ubwo burwayi muri Malawi.

    Inzego z’Ubuzima zatangaje ko ibisubizo byaturutse muri Laboratwari byagaragaje ko iyo virusi imeze nk’imaze iminsi izenguruka muri Pakistan. Afghanistan na Pakistan ni byo bihugu byonyine kugeza uyu munsi bigihanganye n’indwara y’imbasa.

    Iyi ndwara yaherukaga kugaragara muri Afurika muri 2016 mu mujyi wa Borno ho muri Nigeria ndetse muri 2020 uyu mugabane wari watangaje ko indwara y’Imbasa yacitse burundu.

    Imbasa ni indwara yandura vuba ndetse kandi ikamugaza uyanduye mu gihe cy’amasaha make cyane.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/muri-afurika-hongeye-kugaragara-indwara-y-imbasa-nyuma-y-imyaka-itanu